Category: Uncategorized

  • Uko Perezida Kagame n'umuryango we bavuye mu Rwanda bahunze abajenosideri #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23 Ukwakira 1957 ni bwo Paul Kagame [waje kuba Perezida w'u Rwanda] yabonye izuba; yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo.

    Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw'Abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu yatotejwe maze abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by'abaturanyi.

    Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y'Uburasirazuba bw'u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

    Mu gitabo “L'Homme de fer” kirimo ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'umunyamakuru François Soudan muri Nzeri 2015, yagarutse ku rwibutso afite ubwo yahungaga igihugu cye cy'amavuko.

    Yagize ati 'Ndibuka uwo munsi mu 1961 ubwo nahatirwaga kuva mu gihugu cyanjye. Nari mfite imyaka ine ndetse amashusho nabonye nayibutse kubera ibihangano bankoreye. Muzi ko iyo ufite imyaka itatu cyangwa ine, hari amashusho n'ibikorwa bitibagirana mu ntekerezo zawe. Iyo rero abandi bantu babikubwiye bundi bushya, biguma mu bwonko bwawe.''

    Perezida Kagame avuga ko 'umubyeyi we' Asteria Rutagambwa ubwo baterwaga atifuzaga ko bafatirwa mu rugo, bakaba banahicirwa.

    Mu buhamya bwe, avuga ko yibuka neza umunsi ababatotezaga babirukanye mu nzu y'iwabo ndetse yiboneye n'amaso ye akaga Abatutsi bahuye nako.

    Ati 'Kuri uwo munsi, batwitse inzu nyinshi, bishe amatungo n'abantu ndetse basaga n'abafite umurava wo kwikiza abantu bose babegereye bagasoreza ku nzu yacu yari yitaruye umuhanda mugari.''

    'Mama yasaga n'uri kudutegurira kubyakira. Nyuma y'akanya gato, yatubwiye kuva mu nzu, tugategerereza ikiri bube. Ntiyashakaga ko dufatwa ndetse tukicirwa mu nzu yacu.''

    Muri icyo gihe, Umwamikazi Rosalia Gicanda [uyu ni mubyara wa Asteria Rutagambwa] wari utuye nko mu minota 30 cyangwa 45 uvuye iwabo na Paul Kagame, yumvise ubwicanyi buri kuhakorerwa ahita yohereza imodoka yo kubatwara.

    Perezida Kagame avuga ko ibi byabaye mu gihe we n'umuryango we bari batangiye gutekereza uko bakwihisha.

    Ati 'Ntitwari tuzi ko imodoka aritwe ije isanga. Umushoferi yahaye mama ibaruwa isobanura ko yoherejwe kugira ngo amenye uko tumeze no kutujyana aho Umwamikazi ari niba nta kibazo kirimo kandi mu by'ukuri hari ikibazo.''

    Perezida Kagame n'abo mu muryango we babonesheje amaso abashakaga kubambura ubuzima

    Ubwo umuryango wa Kagame wameneshwaga, umubyeyi we Rutagambwa Deogratias ni we wahunze mbere.

    Bitewe no kuba ari we wahigwaga cyane kurusha abandi, Rutagambwa yabanje guhungira i Burundi mu mezi ya mbere, nyuma akomereza muri Congo.

    Kagame yibuka ko ubwo imodoka yoherejwe kubafata yageraga hafi y'iwabo, hari Abahutu bamwe bayibonye, bahagarika ibyo bakoraga berekeza iwabo ngo bababuze guhunga.

    Ati 'Twari dutuye ku gasozi hejuru, byari byoroshye kubabona bihuta baza aho twari turi baturutse ku kandi gasozi, banyuze hasi mu kibaya. Mama yatubwiye ko nta mwanya uhari wo gusubira mu rugo cyangwa se kugira ikindi icyo ari cyo cyose dufata. Twahise twinjira mu modoka, twageze ku rugo rwacu cya gihiriri cyari kije kutugirira nabi cyahageze.''

    Yakomeje ati 'Twahise dukomereza i Nyanza mu muryango wa mama. Twahamaze icyumweru, turongera turimuka, tujya kwa nyogokuru na sogokuru, iwabo wo kwa mama mu Mutara.''

    Icyo gihe, Kagame avuga ko abavandimwe be batatu bari bahari ariko ntibari babayeho nabi kuko bari mu muryango mugari.

    Ati 'Hari sogokuru, musaza wa mama wari na se w'Umugabekazi n'undi muvandimwe wa gatatu. Guhurira aho hantu, twari umuryango munini rwose. Ni aho twahungiye ariko ubwicanyi bwakomeje kwiyongera hirya no hino bugera no mu Mutara, ni bwo twambukaga umupaka twerekeza muri Uganda mu gace bita Kamwezi.''

    Mu 1959, ubwo umuryango wa Kagame wahungaga wahise ujya mu Nkambi ya Nshungerezi muri Uganda.

    Bakigerayo, Kagame yatangiriye amashuri hafi y'inkambi y'impunzi, aho we n'abandi bana b'impunzi babaga. Ku myaka icyenda y'amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy'amashuri abanza cya Rwengoro, aharangiriza amashuri abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

    Kagame n'abandi basore bari barambiwe ubuzima bw'ubuhunzi, bishyize hamwe bahuza umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo wo gutahuka mu gihugu cyabo bahezwagamo.

    Iya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Mu bushobozi buke, buherekejwe n'ubwitange Kagame wari uvuye ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze ingabo zari zimaze gucika intege kubera abakuru muri zo bari bamaze kwicwa n'umwanzi. Uyu mugabo yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000 azigeza ku ntsinzi.

    Perezida Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w'Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Yabaye perezida mu 2000 ndetse ari kuyobora manda ya gatatu.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/uko-perezida-kagame-n-umuryango-we-bavuye-mu-rwanda-bahunze-abajenosideri

  • MTN Rwanda yatanze inkunga ya mudasobwa 200 z… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, MTN Rwanda yashyize umukono ku masezerano y'imikoranire na Rwanda TVET Board [Icyigo cy'Igihugu gishinzwe guteze imbere imyuga n'ubumenyingiro]. Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyanza, ku ishuri rya Nyanza TVET School ryahise rinahabwa mudasobwa 20 muri 200 MTN yatanze, zigomba kuzasaranganywa mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro hirya no hino mu gihigu.

    Mukarubega Zulphat [chairperson wa MTN foundation] waruhagarariye iyi sosiyete y'itumanaho ya mbere mu Rwanda muri uyu muhango, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'imikoranire na Rwanda TVET Board, yasobanuye icyabateye gutekereza kuri iki gikorwa cy'ubufasha.

    Mukaburega Zulphat

    Yagize ati: 'Nk'uko mubizi MTN ni ikompanyi icuruza, ariko yashyizeho MTN foundation kugira ngo ifashe muri gahunda za Leta, kugira ngo noneho igere ku ntego yayo. Ni muri urwo rwego rero mubona twaje hano mu rwego rwo kumurika mudasobwa zigera kuri 200 twatanze mu bigo bya TVET'. Yakomeje avuga ko iki kigo cya Nyanza TVET School ari cyo kibaye icya mbare mu guhabwa mudasobwa. Yongeyeho ko bazakomeza no mu bindi bigo bigera ku icumi, batanga za mudasobwa.

    Yasobanuye impamvu batekereje gutanga ubufasha mu bijyanye n'uburezi maze abisobanura muri ubu buryo ati: 'Nk'uko mubizi nta terambere ryagerwaho bitanyuze mu burezi, cyane cyane noneho mu mashuri y'imyuga. Ni muri urwo rwego rero twatanze izi mudasobwa'.

    Yashimangiye ko ari 'mu rwego rwo kunganira Leta kuko izo itanga ziba zidahagije ku banyarwanda biga'. Yasabye aba banyeshuri n'ikigo muri rusange kuzifata neza kugira ngo zizanakoreshwe na barumuna babo. Izi mudasobwa zizatangwa mu bigo 10, ziba ziherekejwe na Internet imara umwaka nayo yishyurwa na MTN Rwanda.

    Mu gutanga izi mudasobwa yavuze ko bagendeye ku bigo bifite aho zishobora kujya, mbese bifite 'salle' ku buryo izi mudasobwa ziba zifite umutekano uhagije. Yashimangiye ko izi mudasobwa na internet byose hamwe bizatwara arenga miliyoni 150 Frw.

    Paul Umukunzi, umuyobozi mukuru w'Ikigo cy' Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro, yavuze ko izi mudasobwa MTN yatanze zizafasha abanyeshuri kubona amasomo yo hirya no hino. Yagize ati: 'Aho isi igeze uyu munsi, kwiga hatarimo ikoranabuhanga ntabwo bigishoboka, tugendeye no ku masomo twigishijwe na covid-19, ubuzima bwarahindutse kandi kwiga bigomba gukomeza'.

    Paul Mukunzi umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro 

    Yakomeje agira ati: 'Kuba hari ikoranabuhanga ni intambwe ikomeye cyane, ikindi noneho uko ikoranabuhanga rigenda rihinduka no ku isi hose, imyigishirize yose y'imyuga n'ubumenyingiro isigaye inyura mu ikoranabuhanga, tukaba twizera ko rero aba bana bagiye kujya bakoresha izi mudasobwa. Amarembo arabafunguriye bashobora kubona amasomo aturutse hirya no hino ku isi, binyuze muri izi mudasobwa bahawe kandi noneho n'abarimu bagakora ubushakashatsi kugira ngo biyungure ubumenyi bakomeze kwigisha aba bana neza'.

    Bamwe mu banyeshuri bagiranye ikiganiro na Inyarwanda.com bunze mu rye bavuga ko izi mudasobwa zizabafasha kunoza amasomo yabo bagakora n'ubucukumbuzi, bahereye kubyo bahawe na mwarimu bikabafasha kwiyongereraho n'ibindi.

    Ngabonziza Germain uyobora Nyanza TVT School yavuze ko izi mudasobwa bahawe zije zikenewe ati: 'Ni igikorwa kiza, kuko baduhaye mudasobwa dukeneye ugereranije n'umubare w'abanyeshuri dufite. Dufite abanyeshuri 638 iyo ugereranije mudasobwa twari dufite 80 ntago byahuraga! Kuba rero baduhaye mudasobwa 20 ukongeraho internet y'ubuntu mu gihe cy'umwaka, ubona ari igikorwa kiza cyane cyane kidufasha mu myigire n'imyigishirize hifashishijwe ikoranabuhanga'.

    Ngabonziza Germain

    Yakomeje ashimangira ko izi mudasobwa bahawe bazazibyaza umusaruro, cyane cyane mu kuzamura ireme ry'uburezi mu ikoranabunga no gushyiraho gahunda yo gushaka udushya, n'ibindi bikorwa bitandukanye bituma umunyeshuri wize muri icyi kigo azajya ahava afite ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga.

    Ubwo bafunguraga ku mugaragaro ahashyizwe  mudasobwa 20 

    Abanyeshuri bavuze ko zizabafasha gukora ubucukumbuzi mu masomo yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108929/mtn-rwanda-yatanze-inkunga-ya-mudasobwa-200-zatwaye-miliyoni-100-mu-mashuri-yimyuga-nubume-108929.html

  • Minisitiri Bamporiki uri mu kiruhuko yagiriye… – #rwanda #RwOT

    Mu minota micye ishize, Minisitiri Edouard Bamporiki yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 84 asangiza abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n’umugore we bari ku mazi ndetse hari n’ifoto imugaragaza ari mu mazi mo hagati bikagaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n’akajiri abantu bogana yari yambaye – gafasha abantu kudacubira. Munsi y’ayo mafoto yanditseho amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije nk’uko abimenyereweho.

    N’ubwo byagora benshi gusobanukirwa amagambo ye kuko azimije cyane ndetse hakaba hari bamwe banatangaje ko nta kintu bakuyemo, mu butumwa bwe humvikanamo ko yaryohewe n’ibihe byiza yagiriye ku mazi. Yanditse ati “Nyiratsibura w’abera umu, nsanze ahiga uw’iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y’abazima. Heme u Rwanda”.

    Abakoresha urubuga rwa Twitter bifurije Minisitiri Bamporiki n’umufasha we gukomeza kuryoherwa n’ikiruhuko, gusa benshi bagarutse ku Kinyarwanda yakoresheje bavuga ko bakuyemo bicye. Joseph Khalifa yagize ati “Muryoherwe mwa mfura mwe!” Yongeraho ati “Ariko banza ari Igiswahili pe kuko nta kintu numvisemo, mwokabyara mwe mwazajya mudusobanurira koko Rwanda rwacu imbere cyane”. Uwitwa Leonce yagize ati “Ariko abantu muzi Ikinyarwanda mwansemurira ibi Hon yanditse bishatse kuvuga iki? Njye ntabwo ndimo gusobanukirwa. Nimumfashe”

    Jonatha Mbanze yabwiye Minisitiri Bamporiki ko ari byiza kuruhuka anamugaragariza ko byamushimishije rwose. Ati “Kuruhuka ni byiza Hon. Ndabona iki kiruhuko cya #cabinet warakibyaje umusaruro hamwe na Madame akaba mushiki wacu mukobwa wa #MuzeheSakindi“. Undi yagize ati “Ibiruhuko byiza Ministiri wacu ariko ni ukuri mujye mugerageza kwandika ibyo turasobanukirwa pe, mu by’ukuri hano mbashije kumvamo ngo Heme u Rwanda, ibindi byose shwi”.

    Ikiruhuko by’Abagize Guverinoma y’u Rwanda kizarangira tariki 31 Kanama 2021 nk’uko byatangajwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 18 Kanama 2021.

    Minisitiri Bamporiki mu mazi mo hagati

    Minisitiri Bamporiki n’umugore we bagiriye ibihe byiza ku mazi

    Mu Kinyarwanda kizimije Minisitiri Bamporiki yakomoje ku bihe byiza yagiranye n’umugore we muri iyi minsi y’ibiruhuko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108944/minisitiri-bamporiki-uri-mu-kiruhuko-yagiriye-ibihe-byiza-ku-mazi-ari-kumwe-numugore-we-ag-108944.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Ndimbati bamusomye ku nda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021 twabazengurukiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iya Ndimbati aho bari bari kumusoma ku nda. Ni ifoto Ndimbati yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-ndimbati-bamusomye-ku-nda/

  • Afghanistan: Igitero cy'umwiyahuzi ku kibuga cy'indege cya Kabul cyahitanye abantu barenga 10 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane ahitwa Abbey Gate ku kibuga cy'indege cya Kabul habereye iturika ry'igisasu bikozwe n'umwiyahuzi gitwara ubuzima bw'abantu barenga 10 mu gihe abasirikare 3 ba US barwanira mu mazi bakomeretse.

    Abategetsi b'aba Taliban batangaje ko abantu cumi n'umwe aribo baguye muri iki gitero cyo ku kibuga cy'indege i Kabul abandi benshi barakomereka.

    Uku guturika kwabaye nyuma y'aho US iburiye ko kuri iki kibuga cy'indege hashobora kubera igikorwa cy'ubwiyahuzi gishobora guhitana benshi.

    Umudipolomate wa Amerika muri Afghanistan,witwa Ross Wilson,yatangaje ko inzira ijya ku kibuga cy'indege igitekanye nubwo habayeho uku kwituritsa k'umwiyahuzi.

    Leta ya Amerika yatsimbaraye ku cyemezo cy'uko izakura abasirikare bayo muri kiriya gihugu kuwa 31 Kanama uyu mwaka.

    Mu bantu 13 bahitanwe n'iki gisasu harimo n'abana ndetse cyaturikiye hanze ya hotel yitwa Baron byatumye abagombaga gutaha iwabo bahungishwa vuba.

    Amashusho ateye ubwoba yashyizwe hanze yagaragaje abantu bari kuvirirana bari kujyanwa mu bitaro bicaye mu tugare.

    Abatalibani bafashe Kabul kuwa 14 Kanama uyu mwaka bituma abantu benshi batangira guhunga cyane ko ubwo bari ku butegetsi muri za 90 bategekesheje inkoni y'icyuma.

    Abatalibani kandi bakubise umunyamakuru bamufatiyeho imbunda i Kabul mu murwa mukuru wa Afuganistani.

    Ibyo binyuranije n'ibyo bari basezeranije rubanda ko bazubahiriza uburenganzira bw'itangazamakuru. Bibaye mu gihe bikomeje kuvugwa ko ibikorwa by'Abatalibani byo guhohotera abanyamakuru n'impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu biguma kwiyongera kuva bafata umurwa mukuru mu gihe gishize kirenga icyumweru.

    Umunyamakuru Ziar Khan Yaad ukorera igitangazamakuru cyitwa TOLO news channel yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko Abatalibani bamukubitiye i Kabul mu gace kitwa Shahr-e-Naw kuri uyu wa kane, bakanamunyaga ibikoresho bye by'akazi birimo Camera na telefoni igendanwa.

    Igitangazamakuru cya TOLO news network cyatangaje ko Yaad na mugenzi we wamufashaga gufotora barimo gufata amashusho y'abakozi n'abandi bantu badafite akazi ubwo bagubwaga gitumo n'Abatalibani bakabadukira bakabahondagura.

    Yaad yanditse ko kugeza ubu atazi icyabibateye. Yavuze ko icyo kibazo bamaze kukiregera abategetsi b'Abatalibani ariko kugeza ubu ababikoze bataratabwa muri yombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-igitero-cy-umwiyahuzi-ku-kibuga-cy-indege-cya-kabul-cyahitanye

  • Karongi: Umugabo yishe umukazana we amukase umutwe, anakomeretsa umugabo we – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 25 Kanama 2021, mu Mudugudu wa Biguhu mu Kagari ka Nyabikeri mu Murenge wa Ruganda mu Karere ka Karongi.

    Nyakwigendera yitwa Uwamahoro Dativa, yari afite imyaka 27 y’amavuko.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruganda, Rukesha Emile, yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwaturutse ku makimbirane akomoka ku isambu.

    Yagize ati “Ni byo koko ayo mahano yaraye abaye, ubwo uwo [mugabo] yicaga umukazana we. Amakuru twahawe n’abaturage ni ay’uko umuhungu na se bapfuye isambu y’inkuracyobo bari barahaye umusore ubwo yashyinguraga nyina se agashaka kuyisubiza, ariko iperereza riracyakomeje.”

    Yakomeje asaba abaturage ko igihe bagiranye amakimbirane bagomba kwegera inzego z’ibanze bahereye ku Isibo aho kugira ngo bikururire ikibazo kuko ari uwagikoze n’uwagikorewe bibagiraho ingaruka.

    Umugabo wishe umukazana we yahise atabwa muri yombi; afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gashari.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.


    source : https://ift.tt/38jnTMK

  • Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane kigiye gufasha abikorera bo mu Rwanda bafite imishinga baburiye ubushobozi – #rwanda #RwOT

    PSF yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu aribwo hazasinywa amasezerano n’iki kigega gifite icyicaro i Niamey muri Niger, kikaba gifite intego yo gufasha mu iterambere ry’ubukungu n’urwego rw’imari mu bihugu 14 bya Afurika.

    ASF ifasha mu gutanga ingwate ku nguzanyo, kugira ngo imishinga itabona inguzanyo byorohe, kugira ngo ibyerekeye inyungu bibashe kugabanuka ndetse no kuba gishobora gufasha kugira ngo igihe cyo kwishyura inguzanyo ku mishinga runaka kibe kirekire kurushaho.

    Ubuyobozi bwa PSF bwatangaje ko mu rwego rwo korohereza abacuruzi kubasha gufashwa na ASF, bagiye kugirana na yo amasezerano y’imikoranire.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umukozi ushinzwe Itumanaho muri PSF, Kabera Eric, yavuze ko kuba bagiye gukorana n’iki kigega cya ASF ari iby’ingenzi cyane by’umwihariko ku bacuruzi bo mu Rwanda babaga bafite imishinga ariko barabuze amafaranga ahagije yo kuyishyira mu bikorwa.

    Ati “Usanga abikorera cyangwa se abacuruzi bacu hano mu Rwanda akenshi baba bafite imishinga myiza ariko nta bushobozi bafite mu by’imari. Iki kigega rero kigufasha kubona amafaranga mu mabanki.”

    Yakomeje agira ati “Tugiye rero kugirana na cyo amasezerano ku buryo kizajya gifasha abacuruzi bacu bafite imishinga, kibashakire amafaranga yo gushoramo, ni ikigega kitagira ubwoko bw’imishinga gifasha ahubwo upfa kuba ari umushinga mwiza wanawukoze neza.”

    Kabera yahamagariye abikorera bo mu Rwanda gutangira kugana iki kigega cya ASF kuko cyagiye gifasha benshi muri Afurika.

    ASF isanzwe ikorana na Banki Nyarwanda y’Iterambere, BRD aho mu 2013, impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire ndetse mu 2016 iki kigega cyahaye BRD miliyari 1,5Frw yo gufasha imishinga itandukanye y’iterambere.

    Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane (African Solidarity Fund) cyatangiye mu mwaka wa 1976, gifite ibihugu binyamuryango 14, birimo n’u Rwanda. Ibyinshi mu bihugu binyamuryango ni ibyakolonijwe n’u Bufaransa.

    Umukozi ushinzwe Itumanaho muri PSF, Eric Kabera, yavuze ko ari iby’agaciro gukorana n’Ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane [African Solidarity Fund], ASF

    source : https://ift.tt/3yw78IV

  • Gatsibo: Imibiri irenga 5000 irimo iyakuwe mu rwobo igiye gushyingurwa mu rwibutso rushya – #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri izashyingurwa ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Kanama 2021, mu muhango uzabera ku rwibutso rushya rwa Kiziguro ruheruka kuzura rutwaye arenga miliyoni 600 Frw.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary, yabwiye IGIHE ko imibiri izashyingurwa irimo irenga ibihumbi 5000 iheruka gukurwa mu rwobo hafi y’Urwibutso rwa Kiziguro n’indi yimuwe aho yari iri mu Rwibutso i Bugarura.

    Ati “ Hari imibiri irenga ibihumbi 5000 yakuwe mu rwobo ruri iruhande y’urwibutso, hakaba indi mibiri 254 izimurwa ikuwe mu Rwibutso rwa Bugarura hari kandi indi mibiri yavanwe mu mirenge hirya no hino yo ni 15.”

    Kiziguro iri mu yahoze ari Komini Murambi yayoborwaga na Gatete Jean Baptiste kuri ubu ufungiye i Arusha, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 40 nyuma yo kujurira igifungo cya burundu yari yarahawe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

    Tariki ya 11 Mata 1994 ni wo munsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye kuri Kiliziya i Kiziguro kuko ari bwo hishwe benshi hikangwa ko ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zigiye kuhagera, ku mugoroba bafashe abantu bataricwa babikoreza imirambo babakoresha urugendo nk’urwa metero 300 bajya kujugunya ya mibiri mu mwobo munini wari hafi aho ari nayo yakuwemo umwaka ushize.

    Urwibutso rwa Kiziguro rusanzwe rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 14 biciwe mu yahoze ari Komini Murambi.

    Imibiri irenga 5000 irimo iyakuwe mu rwobo igiye gushyingurwa mu Rwibutso rushya rwa Kiziguro

    source : https://ift.tt/3krS75M

  • Perezida Kagame yageze mu Budage mu Nama ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 26 Kanama 2021, irahuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika, ibigize G20, abashoramari, abacuruzi n’abandi bafatanyabikorwa.

    Biteganyijwe ko izaba igizwe n’ibice bibiri, kimwe kizahuza abakuru b’ibihugu bayitabiriye n’abashoramari ‘G20 Investment Summit’ mu gihe ikindi kizahuza abakuru b’ibihugu.

    Ibiganiro bizabera muri iyi nama bizagaruka ku buryo bwo kunoza ubucuruzi no kongera ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

    Biteganyijwe kandi ko hazanaganirirwa ku ngingo ijyanye no gutangira gukorera inkingo muri Afurika, ibintu bizafasha uyu mugabane guhangana n’ibyorezo bitandukanye birimo na COVID-19.

    Ubwo iyi nama yabaga mu 2019, Perezida Kagame yabwiye abayitabiriye ko igihe kigeze ngo bashore imari mu Rwanda no muri Afurika kuko ubu uyu mugabane uberanye n’ishoramari ry’amahanga.

    Inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi n’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika, yatangijwe mu 2017, mu gihe u Budage bwari buyoboye iri huriro.

    Ibihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika ni byo byamaze kwinjira muri ubwo bufatanye ari byo Benin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Misiri, Ethiopie, Ghana, Guinea, Maroc, u Rwanda, Sénégal, Togo na Tunisie.

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga Inama ihuza ibihugu 20 bikize ku Isi mu 2019

    source : https://ift.tt/3t3eimR

  • Urwibutso ku munsi w’icuraburindi; uko Perezida Kagame yavuye mu Rwanda ahunga abajenosideri – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23 Ukwakira 1957 ni bwo Paul Kagame [waje kuba Perezida w’u Rwanda] yabonye izuba; yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

    Mu gihe ivanguramoko ryibasiraga abo mu bwoko bw’Abatutsi, umuryango wa Paul Kagame uri mu yatotejwe maze abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

    Mu 1959, umuryango wa Kagame warahunze ujya kuba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

    Mu gitabo “L’Homme de fer” kirimo ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’umunyamakuru François Soudan muri Nzeri 2015, yagarutse ku rwibutso afite ubwo yahungaga igihugu cye cy’amavuko.

    Yagize ati “Ndibuka uwo munsi mu 1961 ubwo nahatirwaga kuva mu gihugu cyanjye. Nari mfite imyaka ine ndetse amashusho nabonye nayibutse kubera ibihangano bankoreye. Muzi ko iyo ufite imyaka itatu cyangwa ine, hari amashusho n’ibikorwa bitibagirana mu ntekerezo zawe. Iyo rero abandi bantu babikubwiye bundi bushya, biguma mu bwonko bwawe.’’

    Perezida Kagame avuga ko ‘umubyeyi we’ Asteria Rutagambwa ubwo baterwaga atifuzaga ko bafatirwa mu rugo, bakaba banahicirwa.

    Mu buhamya bwe, avuga ko yibuka neza umunsi ababatotezaga babirukanye mu nzu y’iwabo ndetse yiboneye n’amaso ye akaga Abatutsi bahuye nako.

    Ati “Kuri uwo munsi, batwitse inzu nyinshi, bishe amatungo n’abantu ndetse basaga n’abafite umurava wo kwikiza abantu bose babegereye bagasoreza ku nzu yacu yari yitaruye umuhanda mugari.’’

    “Mama yasaga n’uri kudutegurira kubyakira. Nyuma y’akanya gato, yatubwiye kuva mu nzu, tugategerereza ikiri bube. Ntiyashakaga ko dufatwa ndetse tukicirwa mu nzu yacu.’’

    Muri icyo gihe, Umwamikazi Rosalia Gicanda [uyu ni mubyara wa Asteria Rutagambwa] wari utuye nko mu minota 30 cyangwa 45 uvuye iwabo na Paul Kagame, yumvise ubwicanyi buri kuhakorerwa ahita yohereza imodoka yo kubatwara.

    Perezida Kagame avuga ko ibi byabaye mu gihe we n’umuryango we bari batangiye gutekereza uko bakwihisha.

    Ati “Ntitwari tuzi ko imodoka aritwe ije isanga. Umushoferi yahaye mama ibaruwa isobanura ko yoherejwe kugira ngo amenye uko tumeze no kutujyana aho Umwamikazi ari niba nta kibazo kirimo kandi mu by’ukuri hari ikibazo.’’

    -  Perezida Kagame n’abo mu muryango we babonesheje amaso abashakaga kubambura ubuzima

    Ubwo umuryango wa Kagame wameneshwaga, umubyeyi we Rutagambwa Deogratias ni we wahunze mbere.

    Bitewe no kuba ari we wahigwaga cyane kurusha abandi, Rutagambwa yabanje guhungira i Burundi mu mezi ya mbere, nyuma akomereza muri Congo.

    Kagame yibuka ko ubwo imodoka yoherejwe kubafata yageraga hafi y’iwabo, hari Abahutu bamwe bayibonye, bahagarika ibyo bakoraga berekeza iwabo ngo bababuze guhunga.

    Ati “Twari dutuye ku gasozi hejuru, byari byoroshye kubabona bihuta baza aho twari turi baturutse ku kandi gasozi, banyuze hasi mu kibaya. Mama yatubwiye ko nta mwanya uhari wo gusubira mu rugo cyangwa se kugira ikindi icyo ari cyo cyose dufata. Twahise twinjira mu modoka, twageze ku rugo rwacu cya gihiriri cyari kije kutugirira nabi cyahageze.’’

    Yakomeje ati “Twahise dukomereza i Nyanza mu muryango wa mama. Twahamaze icyumweru, turongera turimuka, tujya kwa nyogokuru na sogokuru, iwabo wo kwa mama mu Mutara.’’

    Icyo gihe, Kagame avuga ko abavandimwe be batatu bari bahari ariko ntibari babayeho nabi kuko bari mu muryango mugari.

    Ati “Hari sogokuru, musaza wa mama wari na se w’Umugabekazi n’undi muvandimwe wa gatatu. Guhurira aho hantu, twari umuryango munini rwose. Ni aho twahungiye ariko ubwicanyi bwakomeje kwiyongera hirya no hino bugera no mu Mutara, ni bwo twambukaga umupaka twerekeza muri Uganda mu gace bita Kamwezi.’’

    Mu 1959, ubwo umuryango wa Kagame wahungaga wahise ujya mu Nkambi ya Nshungerezi muri Uganda.

    Bakigerayo, Kagame yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi, aho we n’abandi bana b’impunzi babaga. Ku myaka icyenda y’amavuko, yimukiye ku kindi kigo cy’amashuri abanza cya Rwengoro, aharangiriza amashuri abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

    Kagame n’abandi basore bari barambiwe ubuzima bw’ubuhunzi, bishyize hamwe bahuza umugambi wo guharanira uburenganzira bwabo wo gutahuka mu gihugu cyabo bahezwagamo.

    Iya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Mu bushobozi buke, buherekejwe n’ubwitange Kagame wari uvuye ku ishuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanze ingabo zari zimaze gucika intege kubera abakuru muri zo bari bamaze kwicwa n’umwanzi. Uyu mugabo yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000 azigeza ku ntsinzi.

    Perezida Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Yabaye perezida mu 2000 ndetse ari kuyobora manda ya gatatu.

    Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y’umuryango

    Perezida Kagame wakuriye mu buhunzi, yabyirutse ari umwana uca bugufi

    source : https://ift.tt/3jjQGqE