Category: Uncategorized

  • Dore bimwe mu bimenyetso 9 simusiga bishobora kukwereka ko umukunzi wawe atakikwiyumvamo #rwanda #RwOT

    Nta bidasanzwe akora mu rukundo rwanyu

    Urukundo rurangwa n'ibintu bidasanzwe, ari na byo bituma ruryoha. Kimwe mu bizakwereka ko umuntu mukundana atangiye kureba ahandi ni uko uzasanga ibintu birimo gutanga impano n'utundi tuntu yari asanzwe akora abihagarika nta mpamvu ifatika, nk'ikibazo yagize mu kazi cyangwa ibihe bitoroshye runaka, ukabona aretse ibintu byose mu buryo udashobora gusobanura.

    Yigira ntibindeba

    Abantu babiri bakundana baba bakwiye gufatanya ibikorwa bitandukanye kugira ngo urukundo rwabo rurusheho kugenda neza. Iyo uwo muri kumwe ubona nta kintu yitayeho, ari wa muntu uhamagara gusa we ntabikore, umuntu utagufasha mu bibazo runaka ufite n'ibindi nk'ibyo, ujye utangira kugira amakenga umuganirize umenye impamvu, kuko ni ikimenyetso kitari cyiza cy'umubano wanyu.

    Ntabwo akwereka amarangamutima y'urukundo

    Urukundo si ikintu wafata cyangwa ngo urebe ahubwo rugaragarira mu marangamutima yanyu mwembi. Nubona umukunzi wawe nta marangamutima adasanzwe akwereka, ukabona ntaho utandukaniye n'abandi bantu basanzwe kuri we, ujye umenya ko ibyo akubwira by'uko agukunda bikeneye gusuzumanwa ubushishozi.

    Arajarajara

    Umuntu ugukunda bya nyabyo, ubona ari wowe gusa ahanze amaso ndetse ibyo akora ubona ari wowe byibandaho. Niba umukunzi wawe akwereka urukundo rudasanzwe uyu munsi, ejo ukabona ntarwo cyangwa ararwerekeza ahandi, ugomba gutangira kugira amakenga.

    Ahora yisegura ku makosa ye

    Umuntu muri kumwe mu rukundo ukabona buri gihe mwagiranye gahunda ntiyayubahirije, ahubwo afite impamvu zidashira zabimuteye. Ujye ugira amakenga kuko hari ubwo aba adashaka kubikora kuko atagukunda, ugomba kugenzura niba impamvu zibimutera zumvikana cyangwa ari uburyo bwo kukwibuza gahoro gahoro.

    Ashaka ko umukorera byinshi we ntacyo akora

    Umuntu utagukunda bya nyabyo, iteka ryose aba afite ibyo agusaba n'ibyo ashaka ko umukorera, ariko ugasanga we ntacyo yaguha. Aba yifuza ko wamuhora iruhande, ariko wowe wamushaka ntumubone. Ibi bizakwereka ko atagukunda ahubwo hari inyungu runaka agukurikiyeho.

    Nk'urugero ashobora kukuburira umwanya mu gihe umukeneye, ariko yaba agukeneye agakora uko ashoboye akabona uwo mwanya ndetse ugasanga yabishyizemo imbaraga. Ushobora kumusaba ko mujyana gusenga akabyanga, ariko yaba ashaka ko muryamana agakora ibishoboka byose mukabonana.

    Igihe cyose umuntu akoresha imbaraga zidasanzwe akwifuza ariko ntazikoreshe umwifuza, ugomba gutangira kumugiraho amakenga.

    Urukundo rwanyu ntabwo arugira ikintu cy'ibanze mu buzima bwe

    Iyo umuntu aha ikintu agaciro, abigaragariza ku mwanya agiha, niba umuntu avuga ko agukunda, ariko ukabona nta mwanya aguha, ni ngombwa ko wibaza kuri urwo rukundo. Ubundi umuntu ugukunda yagakwiye kukubonera umwanya, nubwo utaba uwo kubonana imbonankubone ariko mukaba mwaganira birambuye kuri telefoni n'ibindi nk'ibyo.

    Arikunda cyane

    Umukunzi wawe niba ubona ahora aharanira inyungu ze mu rukundo, ukabona icyo agusabye arifuza ko kigerwaho ariko wowe icyo umusabye akitarutsa, ukwiye gutangira kugira amakenga. N'iyo byaba bigoye ko icyo usabye ukibona buri gihe, hari ubwo umuntu yigomwa agakora ikintu runaka kubera urukundo agufitiye, ibyo bikwereka ko agufite ku mutima bitari ibyo kubeshya.

    Aba afite abandi bagabo/abagore bakururana cyane

    Niba ufite umukunzi akaba afite abandi bantu ubona bakundanye cyane ndetse washaka no kwinjira mu mubano wabo ukabona biramubabaje, ujye umenya ko ukwiye gukurikirana iby'uwo mubano wo ku ruhande, kereka iyo ari inshuti uzi.

    Mu rukundo, ikintu cya mbere ni ibiganiro, niba ubona ibi bimenyetso ku mukunzi wawe, mbere y'uko ufata umwanzuro uwo ari wo wose, ni ngombwa kubanza kuganira n'umukunzi wawe, ukamubaza uko ibintu bimeze, byaba ari ibisobanuro ukeneye ukabisaba kandi ukanyurwa.

    Mu gihe rero abantu bakundana batajya baganira ku ngingo zikomeye zirimo ibyo babona bitagenda mu rukundo rwabo, haba hari amahirwe ko ibyo bari gukora bizarangira nabi kuko umuntu umwe yishyiramo ibintu runaka, atabona ibisobanuro byabyo akabifata nk'ukuri bikazarangira bibaye agatotsi mu mubano wanyu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-bimwe-mu-bimenyetso-9-simusiga-bishobora-kukwereka-ko-umukunzi-wawe

  • Kamonyi: Urubyiruko rwa SEVOTA rwasabwe kuba nk'itara rimurika amanywa n'ijoro muri rugenzi rwarwo #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa urubyiruko rw'abasore n'inkumi 94 ba SEVOTA bahawe n'umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, nyuma y'iminsi itatu y'itorero bahurijwemo. Ni urubyiruko rudahuje amateka imiryango yabo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe bakomoka kuri ba Nyina baturuka mu miryango y'abarokotse Jenoside, mu gihe ba Se atariko bimeze. Basabwe kuba urugero rwiza mu bandi, gukunda Igihugu no kukirwanira ishyaka, kuba nkore neza bandebereho, haba aho batuye, aho bakorera n'aho bagenda.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka kamonyi waje gusoza iri torero, yasabye uru rubyiruko uko ari 94 kudapfusha ubusa amahirwe nk'aya bahawe yo kuba hamwe bakiga ibyabafasha mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu. Yabasabye kugaragaza impinduka aho batuye, aho bagenda n'aho bakorera, abababona bakabigiraho ibyiza.

    Meya Tuyizere asaba urubyiruko kuba urugero rwiza hose.

    Yabibukije ko ari imbaraga z'Igihugu kandi zubaka, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyabashyize imbere, bakagira imibereho myiza, bagateza imiryango yabo imbere bihereyeho. Yabasabye ati' Nutekereza, utekereze nk'Umunyarwanda, nukora ukore nk'Umunyarwanda, nurota urote nk'umunyarwanda. Mube nk'itara bacanye rimurika amanywa n'ijoro, mu murikira bagenzi banyu'.

    Mukasarasi Godeliva, azwi cyane ku kazina ka Mama Mukuru akaba ariwe washinze umuryango SEVOTA (Solidarité pour l'Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l'Auto-promotion), umuryango w'Ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw'abapfakazi n'impfubyi binyuze mu murimo no kwiteza imbere, avuga ko itorero nk'iri ryahereye ku babyeyi b'aba bana badahuje amateka ya Jenoside.

    Mukasarasi Godeliva, bakunze kwita Mama Mukuru.

    Bitewe n'amakimbirane yakunze kuranga imiryango bakomokamo, aho ngo ababyeyi b'abagabo akenshi wasangaga aribo ba nyirabayazaba, abana ugasanga babuze uruhande babamo, umuryango SEVOTA wahisemo guhugura ba Se na ba Nyina ku ikubitiro, hanyuma hakurikiraho urubyiruko, umwana mu kuru muri urwo rugo kugira ngo abe umutoza w'abandi, hagamijwe kugira umuryango uharanira iterambere n'ineza ya bose. Ashimangira ko nka SEVOTA baharanira gufasha akarere mu kubaka ingo z'amahoro, ingo zifite icyerecyezo cy'ejo heza, agasaba uru rubyiruko kuba intumwa nziza no kudapfusha ubusa amasomo bahawe.

    Uko ari 94, mu masomo bahawe muri iyi minsi itatu, ashingiye ahanini ku kwiyubaka ubwabo, kubaka Igihugu, kugikunda no kugikorera. Bigishijwe kandi kuri Gahunda ya Ndumunyarwanda, Ubumwe n'Ubwiyunge, Gukemura amakimbirane, Gukumira no kwirinda ihohoterwa mu buryo bwose, Indangagaciro zikwiye kubaranga, Gukora bakiteza imbere n'ibindi.

    Urubyiruko mu cyumba cy'inama cy'ishuri rya ESB Kamonyi.

    Kwizera Jean Claude, umwe mu bitabiriye iri torero avuga ko mubyo yize ndetse akabasha gusobanukirwa harimo; Gahunda ya Ndumunyarwanda, Gukunda Igihugu, Ibikorwa bakora nk'urubyiruko mu kwiteza imbere, Gukorera hamwe no Kwizigama, kurwanya imirire mibi, kugira isuku aho baba, kurwanya inda ziterwa abanyavu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n'irindi ryo mu buryo bwose, kurwanya ibyaha bitandukanye mu muryango nyarwanda n'ibindi. Ashimangira kandi ko amasomo bahawe azayabyaza umusaruro akiteza imbere, akabera abandi urugero.

    Niyomuhuza Joseline, umwe muri aba 94 bahuguwe ashima umuryango SEVOTA kuba warabatekerejeho nk'urubyiruko, bagahurizwa hamwe hagamijwe kubafasha kwiyubaka no kubaka Igihugu gishingiye ku muryango muzima. Avuga ko mu byamunyuze harimo gusobanukirwa amateka y'u Rwanda, inyigisho zo Gukunda Igihugu no kukirinda, Gukumira no kurwanya ibyaha, imyitwarire mbonera mu rubyiruko, kugira amagara mazima, Guharanira kugira umuryango ntangarugero aho kurangwa n'amakimbirane awudindiza mu kwiteza imbere n'ibindi. Ahamya ko nk'urubyiruko bashyize hamwe bashobora guhindura byinshi mu rubyiruko, bakiteza imbere, bakubaka icyizere cy'ejo heza muri bo ubwabo no muri bagenzi babo.

    Urubyiruko rwahawe ibitabo bikubiyemo amasomo azarufasha kwihugura no kwigisha abandi.

    Mu gusoza amasomo, uko baturutse mu mirenge 12 ibize akarere ka kamonyi, abahagarariye amatsinda buri umwe yahawe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 60 byo kumufasha gutangira umushinga wo kwiteza imbere, bahawe kandi ibitabo birimo inyigisho zizabafasha kwihugura no kwigisha bagenzi babo. Ababyeyi babo nabo babanje guhugurwa bahawe ibihumbi 100 nk'igishoro baheraho biteza imbere.

    Urubyiruko rwahawe impamba y'ibihumbi 60 nk'igishoro cyo gutangiza umushinga.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-urubyiruko-rwa-sevota-rwasabwe-kuba-nkitara-rimurika-amanywa-nijoro-muri-rugenzi-rwarwo/

  • Agezweho ku Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda: Niyonzima Olivier Seif, Emery, Kevin, Bakame… #rwanda #RwOT

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda ririmo kugenda rigana ku musozo, ndetse abenshi bahamya ko benshi mu bakinnyi beza bamaze bamaze kugurwa, abasigaye ni ababa batarahitamo neza aho bazerekeza.

    Amakipe menshi yagiye yumvikana ku isiko ry’igura hano mu Rwanda, ariko hari nk’ayatereye agati mu ryinyo utamenya icyo atekereza nka Mukura VS.

    Muri iyi nkuru ntabwo turi buvuge ku bakinnyi baguzwe, ahubwo turagaruka kubo amakipe ashobora gusinyisha.

    Niyonzima Olivier Seif: Ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga uherutse kurekurwa n’ikipe ya APR FC nyuma y’iminsi mike ayongereye amasezerano. Kuba nta kipe arasinyira si uko yayibuze ahubwo aracyatekereza iyo azerekezamo hagati ya Rayon Sports na Police FC.

    Abamwegereye bavuga ko umutima we uri muri Rayon Sports yandikiyemo izina ariko kuba iyi kipe itarabona amafaranga miliyoni 18 bumvikanye ko azagurwa, bishobora kumuhatiriza gusinyira Police FC imwifuza ndetse yiteguye no guhita yishyura, amakuru avuga ko akiva mu ikipe y’igihugu Rayon Sports niba itarabona amafaranga azahita asinyira Police FC.

    Amahirwe menshi ni uko Seif azerekeza muri Police FC

    Emery Bayisenge: Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi wasoje amasezerano mu ikipe ya AS Kigali ariko akaba atifuza kongerera iyi kipe amasezerano n’ubwo yo imwifuza cyane. Uyu mukinnyi uri mu ikipe y’igihugu na we isaha n’isaha yasinyira Police FC.

    Emery Bayisenge na we ashobora kujya muri Police FC

    Ndayishimiye Eric Bakame: Ni umwe mu banyezamu bafite ubunararibonye, ndetse akaba ari na we mukinnyi mu bagikina ufite agahigo ko kuba ari we wegukanye ibikombe 3 bya shampiyona mu makipe 3 atandukanye(Atraco FC, APR FC na Rayon Sports), uyu munyezamu wasoje amasezerano muri AS Kigali, amakuru yagiye amugarura muri Rayon Sports yahozemo, ariko ubu bisa n’ibigoranye bitewe n’uko iyi kipe yagaruye Kwizera Olivier wari warasezeye ruhago, gusa mu gihe bahitamo kumurekura nibwo Bakame yasinyira iyi kipe.

    Andi makuru avuga ko uyu munyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, kuri miliyoni 10 ashobora kwerekeza muri Musanze FC.

    Bakame kugeza ubu ntaramenya aho azerekeza

    Kevin Muhire: Kugeza ubu nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi abiri yari yasinyiye Rayon Sports nta yindi kipe arasinyira. Iyi kipe yashatse kumwongerera amasezerano ayibwira ko baba bitonze kuko hari ikipe yo hanze y’u Rwanda bari mu biganiro, biramutse byanze ngo nibwo azabasinyira, yari yatanze kugeza tariki ya 31 Nyakanya 2021. Uyu musore nta yindi kipe yo mu Rwanda bigeze bagirana ibiganiro uretse APR FC byigeze kuvugwa ko imushaka, gusa bisa nk’aho nta byari bihari.

    Mu gihe cyose yakina mu Rwanda, uyu musore ni uko amahirwe menshi azakinira ikipe ya Rayon Sports cyane ko na we ayikunda.

    Nta gihindutse Muhire Kevin azongera amasezerano muri Rayon Sports

    Niyibizi Vedaste: Niyibizi Vedaste yari asoje amasezerano mu ikipe ya Sunrise FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri. Uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Mukura VS aho umutoza Ruremesha Emmanuel yamweretse ko amushaka.

    Niyibizi Vedaste asoje amasezerano muri Sunrise, ashobora kwerekeza muri Mukura VS

    Kayumba Soter: Kayumba Soter na we nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports, umwaka w’imikino wa 2021-22 nta gihindutse azaba ari umukinnyi wa Mukura VS.

    Kayumba Soter ashobora kwerekeza muri Mukura VS

    Nzayisenga Jean d’Amour: ni umukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira. Ubu ni umukinnyi wa Sunrise FC aho asigaranye umwaka umwe w’imikino. Ari mu biganiro n’iyi kipe ngo ibe yamurekura aho ashobora guhita yerekeza muri Rayon Sports yatwaranye nayo igikombe cya shampiyona 2016-2017 itozwa n’umutoza Masudi Djuma n’ubundi wagizwe umutoza w’iyi kipe.

    Meya ashobora gusubira muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agezweho-ku-isoko-ry-abakinnyi-mu-rwanda-niyonzima-olivier-seif-emery-kevin-bakame

  • RDC ihanganye n’ikiyobyabwenge gishya cyiswe ‘Bombe’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko ari ibiyobyabwenge bikozwe mu bisigazwa bituruka mu matiyo yo munsi y’imodoka asohora umwuka usa nabi.

    Ni ikiyobyabwenge cyiswe bombe gikozwe mu ruvangitirane rw’ibintu byinshi birimo n’imiti icuruzwa muri za farumasi.

    Bamwe mu bafashwe kuri uyu wa kane tariki 26 Kanama 2021, babwiye ibiro ntaramakuru AFP ko ari abere kuko bisanze bari ahantu hanywererwaga ibyo biyobyabwenge ariko bo batabizi.

    Umuyobozi wa polisi mu itsinda rishinzwe kurwanya ibyaha muri RDC, Alphonse Landu, yatangaje ko bafashwe mu gikorwa barimo cyo gukurikirana abacuruza ibiyobyabwenge mu murwa mukuru Kinshasa, nk’uko urubuga rwa Actualité muri Kongo rubitangaza.

    Minisiteri y’Ubuzima muri DRC ngo ihangayikishijwe n’urubyiruko rurimo kunywa ibiyobyabwenge, by’umwihariko igishya cyiswe bombe nk’uko bitangazwa na BBC.

    source : https://ift.tt/38ktzpw

  • Rubavu: Abahinzi b’icyayi barasaba gukurirwaho imisoro bakwa ku butaka butari ubwabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Basaba gukurirwaho umusoro w
    Basaba gukurirwaho umusoro w’ubutaka bwo mu bishanga kuko ari ubwa Leta

    Kuva uyu mwaka wa 2021 watangira, abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu batangiye guhamagarwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, kibasaba kwishyura ibirarane by’imisoro y’ubutaka bafite.

    Bamwe babwiwe ko bafite umwenda w’umusoro urenga miliyoni ebyiri, abandi eshatu, mu gihe hari n’abavuga ko imisoro basabwa iruta kure imitungo batunze.

    Hitimana Gregoire ni umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Nyundo akaba yarasabwe kwishyura umusoro wa miliyoni n’igice, ariko hajyaho ubukererwa umwenda ukaba miliyoni ebyiri zirenga.

    Agira ati “Iby’umusoro nabimenye tariki 26 Kmena 2021, ubwo nahamagawe n’umukozi wa RRA ambaza ibirarane by’umusoro mfite, mubwira ko nta birarane by’imisoro uretse akabanza gato kandi ntabirarane mfite. Yatangiye kubwira ibibanza mfite ntarasorera muhakanira ko ntabyo, ansaba kujya ku murenge bakamfasha, nibwo nagezeyo batangira kubwira ubutaka budasoreye, nsanga ni aho duhinga icyayi”.

    Hitimana avuga ko ubutaka asabwa gutangira umusoro ari ubuteyeho icyiyi kandi bukaba buri mu gishanga, ibintu avuga ko binyuranye n’amategeko avuga ko ibishanga ari ibya Leta.

    Agira ati “Ibyayi ni ibyacu, imbuto ni iyacu, ariko ubutaka ni ubwa Leta, igihe yashakira ibonye umushoramari urenze icyayi yahasubirana. Ntitwiyumvisha ukuntu dusabwa gusorera ubutaka butari ubwacu kuko n’umubitsi w’impapuro yatubwiye ko kuduha ibyangombwa byo mu gishanga habaye kwibeshya ndetse bamwe muri twe ntabyo bahawe”.

    Iki kibazo cy’umusoro wakwa abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu, abahinzi bafite icyayi mu karere ka Rutsiro bo bavuga ko ntacyo bafite, Hitimana avuga ko nyirabayazana ari ababaruye ubutaka.

    Ati “Ababaruye ubutaka ni bo bakoze amakosa, kuko ubwo nari ku Murenge wa Kanama bambwiye ibibanza ngomba gusorera nkasanga byanditsweho inganda, ubukerarugendo ahandi ubukungu aho kwandika ko ari ubutaka bukorerwaho ubuhinzi”.

    Nsengimana Jonathan, umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi b’icyayi cya Pfunda, avuga ko icyo kibazo bagishyikirijwe n’abanyamuryango kandi bagikoreye ubuvugizi ku karere binyuze mu nama njyanama.

    Agira ati “Twakiriye ikibazo cy’abahinzi b’icyayi kandi tubona ko amakosa yakozwe mu gihe cyo kwandika ubutaka, aho ubuhinzeho icyayi bwagiye bwandikwaho ubukerarugendo, inganda n’ubukungu bituma RRA ibubarira imisoro iri hejuru. Gusa iki kibazo twakibonye mu Karere ka Rubavu kuko muri Rutsiro tuhafite abahinzi b’icyiyi ariko bo nta kibazo bafite”.

    Umwanzuro w’inama njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye tariki 29 Kamena 2021 yasabye ubuyobozi bw’ako karere gukosora amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka ku nyito yahawe imikoreshereze y’ubutaka itajyanye n’igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Rubavu, aho ibyangombwa by’ubutaka bwanditsweho ubukerarugendo, inganda, n’ibindi mu by’ukuri ari ubutaka bwagenewe ubuhinzi.

    Inama njyanama yasabye ko abaturage bafite ibyangombwa biriho amakosa bigomba gukosorwa kandi abaturage ntibagire andi mafaranga bacibwa, kuko amakosa yakozwe n’ibiro by’ubutaka.

    Umwanzuro ugira uti “Mu gihe cy’umwaka umwe uhereye igihe umwanzuro ufatiwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukemure ibibazo byose by’abaturage bafite ibyangombwa by’ubutaka byahawe inyito itandukanye n’igishushanyo mbonera, bubarinda guhora basiragira mu buyobozi kandi bakabikora nta kiguzi cya serivisi basabwe, ndetse bakurirweho imisoro yose yabanditsweho mu gihe ubutaka bwabo bwahawe inyito y’imikoreshereze yabwo itajyanye n’igishushanyo mbonera”.

    Kigali Today yamenye ko abaturage barenga 200 bafite iki kibazo, n’ubwo bandikiye inzego zitandukanye ngo iyi misoro ntirakurwaho, bakavuga ko aho gutanga iyi misoro bareka guhinga icyayi kuko amwe mu mafaranga bishyuzwa ku mwaka batayasoroma mu cyayi mu mwaka, ibintu bavuga ko baba bakorera mu gihombo.


    source : https://ift.tt/3yklQlZ

  • Abana 24 b’Ingagi bagiye kwitwa amazina #rwanda #RwOT

    RDB yasohoye itangazo rirarika rikanatumira abatuye Isi kuzakurikirana uyu muhango ukomeye, gitangaza ko iki gikorwa kizaba tariki 24 Nzeri ubwo hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ingagi.

    Kivuga kandi ko kuva iki gikorwa Kwita Izina abana b’Ingagi cyatangira muri 2005, hamaze kwitwa abana 328 barimo 24 bari bahawe amazina umwaka ushize wa 2020.

    Mu muhango nk’uyu w’umwaka ushize na wo wari wabaye tariki 24 Nzeri 2020, wakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi nubu kigihari.

    Icyo gihe iki gikorwa cyatambutse ku bitangazamakuru by’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA aho benshi mu bakirebye bishimiye uburyo cyakozwe.

    Benshi kandi banyuzwe n’uburyo abakinnyi ba Arsenal barimo n’abakomeye nka kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang.

    Icyo gihe Hector Bellerin yise umwana w’ingagi IRIZA bivuga umwana wavutse ari uwa mbere, Pierre-Emerick Aubameyang yise umwana w’ingagi IGITEGO, na Bernd Leno wise umwana w’ingagi MYUGARIRO.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-24-b-Ingagi-bagiye-kwitwa-amazina

  • Umusore yibagiwe agakingirizo akoresha super glue,ibyamubayeho nyuma birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu gihugu cy' u Buhinde yashyize ubuzima bwe mu kaga, nyuma yo gushyira kole ifatisha ibintu( super glue) ku myanya ye y'ibanga ngo adatera inda umukunzi we kuko ntagakingirizo yari yitwaje.

    Salman Mirza yavumbuwe n'incuti ye yataye ubwenge mu gihuru hafi y'inzu y'amagorofa i Juhapura.Ubwo uyu musore w'imyaka 25 yagarurwaga iwe, ubuzima bwe bwarushijeho kuba bubi ahita ajyanwa mu bitaro.

    Amakuru avuga ko uyu musore ubwo yari yajyanye n'umukunzi we muri hoteli ngo bishimishe babuze uburyo bwo kwirinda kuko nta gakingirizo bari bafite.Mu gihe bagiye kuryamana, bahuye nikibazo cyo kutagira ubwirinzi.

    Aho kugira ngo babone agakingirizo, ahubwo bakoresheje kole ifite ingufu nyinshi kugira ngo bafunge igitsina uyu musore w'imyaka 25 ifunze kugira ngo hatabaho gutera inda itateganyijwe.

    Umupolisi mukuru wo mu mujyi wa Ahmedabad abinyujije ku kinyamakuru Times of India yagize ati: 'Abatangabuhamya benshi bavuze ko Mirza ari kumwe n'uwahoze ari umukunzi we, bombi bari barabaswe n'ibiyobyabwenge, bagiye muri hoteri Juhapura.bakoresheje epoxy bayishyira kubugabo bwuyu musore kuko nta gakingirizo bari bafite.'

    Kubera ko nta bwirinzi bari bafite, bahisemo gushyiramo iyi super glue ku bugabo bwe kugira ngo adasama.

    Abaganga bo mu bitaro bya gisivili bya Sola bagerageje uko bashoboye kugira ngo bavure uyu musore, nyamara ubuzima bwe ntibwakomeje kumera neza kuko uyu musore yaje gupfa azize kunanirwa kw'ingingo nyinshi zumubiri we nk'uko ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byabyanditse.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yibagiwe-agakingirizo-akoresha-super-glueibyamubayeho-nyuma-birababaje/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Hon.Bamporiki na madamu we baryohewe n'ibiruhuko i Burayi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'umuco,Minisitiri Edouard Bamporiki,yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 84 yasangije abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n'umugore we bari mu biruhuko I Burayi.

    Muri aya mafoto,harimo iyo ari mu mazi hagati bigaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n'ikoti abantu bogana yari yambaye gafasha abantu kutarohama.

    Ayo mafoto yayaherekeje amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije cyane bituma bamwe mu bamukurikira bavuga ko ari urundi rurimi atari ikinyarwanda bazi.

    Yagize ati “Nyiratsibura w'abera umu, nsanze ahiga uw'iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y'abazima. Heme u Rwanda”.

    Ubu butumwa bwe bugaragaza ko yaryohewe n'ibiruhuko arimo hanze y' u Rwanda. Yavuze ko yahasanze amazi magari cyane aruta ayo mu Rwanda, akaba yananiwe kuyarenza ijisho.

    Abagize Guverinoma bose bari mu kiruhuko kizarangira kuwa 31 Kanama 2021 akaba ariyo mpamvu abarimo Bamporiki bagiye kuruhukira hanze.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ifoto-y-umunsi-hon-bamporiki-yaryohewe-n-ibiruhuko-i-burayi

  • Gatera Edmond umunyamakuru wa RBA mu irangamimerere ntakiri ingaragu, yagiye mu murenge, Amafoto #rwanda #RwOT

    Gatera Edmond , Umunyamakuru wa RBA , yamaze gusezerana mu mategeko n' umukunzi we Mukarugamba Geneviève ubu bombi bakaba ari umugore n' umugabo mu irangamimerere ry' u Rwanda.

    Mu mpera z' ukwezi kwa Mata , icyo gihe hari ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, nibwo umunyamakuru w' imikino wa RBA Gatera Edmond yasabye umukunzi we Rugamba Geneviève bamaze imyaka umunani bari mu munyenga w' urukundo ko yamubera urubavu rwe maze undi na we abimwemerera atazuyaje.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo Umunyamakuru Gatera yasezerana mu mategeko n' umukumzi we Geneviève ni imihango yabereye mu Karere ka Nyanza.

    Gatera na Geneviève bamenyanye ubwo basozaga amashuri yisumbuye mu 2013, kuko bombi bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye ubwo bari bari mu ngando, biza gukomera none ubu kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021 nibwo hateganyijwe imihango y' ubukwe bwaba bombi.

    Dore amafoto agaragaza Gatera yambika impeta umukunzi we.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/gatera-edmond-umunyamakuru-wa-rba-mu-irangamimerere-ntakiri-ingaragu-yagiye-mu-murenge-amafoto/

  • Ibishingwe nibitangira kugurwa hari abiyemeje kujya babicunga cyane ngo abandi batabyiba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT


    Gusa abasesengura iby’iyi gahunda basanga ikigoranye gushyirwa mu bikorwa, bitewe n’uko hari ibishingwe byinshi kugeza ubu bidashobora kugira ikindi kintu cy’agaciro byakorwamo.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru Minisiteri y’Ibidukikije yatangije umushinga w’imyaka itatu uzashorwamo amayero miliyoni enye (ararenga miliyari enye z’amanyarwanda), ukaba ugamije gutunganya ibishingwe biva mu Mujyi wa Kigali bigakorwamo ibindi bintu by’agaciro aho kumenwa ku kimoteri cy’i Nduba.

    Biteganyijwe ko abikorera bazateza imbere uyu mushinga bagomba kujya batanga amafaranga ku baturage babahaye ibishingwe, aho kugira ngo abantu bajye bishyura abatwara ibishingwe nk’uko bisanzwe.

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya yagize ati “Twifuza ko n’abaturage bacu baba bamwe mu bikorera, bakajya batandukanya(bavangura) imyanda iva mu ngo zabo, tuzagera n’aho, aho kwishyura ngo badutwarire imyanda ahubwo bazajya batwishyura kugira ngo badutwarire imyanda, kuko tuzajya tuba tubahaye imari, utanze imari rero ugomba kuyibyaza umusaruro ugaruka mu rugo”.

    Umuturage witwa Bandora utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo yumvise iby’uyu mushinga, avuga ko mu gihe ibishingwe byatangira kugurishwa, nta kongera kubimena cyangwa kubitereka ahabonetse hose.

    Bandora yagize ati “Ukurikije ubukene abantu bafite, agafuka k’ibishingwe wajya ukaraza mu mbere, hariya muri ‘salon’ kuko ukarekeye hanze bakiba, ariko uzi amafaranga agura ikiro cy’ibirayi wowe!”

    Ku rundi ruhande ariko abakozi n’abayobozi b’ibigo bitwara ibishingwe baganiriye na Kigali Today, bavuga ko batarasobanukirwa neza uburyo uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa.

    Umwe mu bakozi ba Koperative Indatwa Gitega IGC (wanze ko amazina ye atangazwa) avuga ko yabyumvise, ariko ngo nta cyo barasobanurirwa ku bijyanye n’uwo mushinga ugamije kwishyura abaturage aho kubishyuza mu gihe batanze ibishingwe.

    Yagize ati “Narabyumvise ariko ntabwo twari twabisobanukirwa neza, ariko dufite aho tubarwa haba muri REMA, mu Mujyi wa Kigali na RURA, byanze bikunze bazadutumira mu nama batubwire ibigezweho tubifatire umurongo”.

    Umuyobozi w’Ikigo COOPED na cyo gitwara ibishingwe kikanatunganya bimwe muri byo hakavamo ibindi bintu bifite umumaro, Buregeya Paulin we avuga ko ibishingwe abaturage bashobora kuba bakwishyurwa atari byose nk’uko babikeka.

    Buregeya avuga ko imyanda ibora (ikomoka ku biribwa n’ibyatsi) n’ubwo we ayitaba mu kimoteri ikavamo ifumbire, ngo nta muntu wayigura keretse kuyitangira ubuntu.

    Avuga ko kugurisha imyanda itabora nk’ikomoka ku myenda yashaje, imifariso, inkweto, pamperisi, ibikapu, ibikinisho n’ibindi, atari ibya hafi kuko kugeza ubu nta kintu kiraboneka umuntu yabikoresha.

    Buregera yakomeje agira ati “Ntiwibeshye ko uzagurisha ibishishwa by’ibitoki cyangwa iby’amashu, uzagurisha ibyuma, pulasitiki (wabanje kuyisukura neza) cyangwa izi ‘emballage’ bapfunyikamo imigati”.

    Ibigo bitwara ibishingwe bivuga ko hagikenewe gutegura abaturage, kugira ngo bamenye uburyo bashobora kuvangura imyanda bafite mu ngo zabo ndetse n’igihe gahunda yo kuyigura izatangira gukurikizwa.

    source : https://ift.tt/2UPgtgU