Category: Uncategorized

  • Abakinnyi 23 batarimo Rafael York nibo Mashami azitabaza kuri Mali #rwanda #RwOT

    Umutoza wikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yamaze gutangaza abakinnyi 23 azifashisha ku mukino wa Mali na Kenya batarimo umukinnyi wa AFC Eskilstuna, Rafael York utegerejwe na benshi.

    Ni umukino wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho Amavubi azakina na Mali muri Maroc tariki ya 1 Nzeri, maze tariki ya 5 Nzeri 2021 azakire Kenya i Kigali.

    Amavubi azahaguruka I Kigali mu gicuku cyo ku wa 29 Kanama 2021 saa saba z’ijoro. Ikipe y’Igihugu izakina na Mali mu gihugu cya Maroc kubera ko nta kibuga na kimwe cyo muri Mali cyahawe uburenganzira bwo gukinirwaho imikino ya 'FIFA World Cup Qatar 2022 Qualifiers.’

    Mashami Vincent akaba yamaze gutoranya abakinnyi 23 agomba kuzifashisha kuri uyu mukino, ntabwo hagaragaramo izina rya Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden wari witezwe na benshi.

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko kubera ko uyu mukinnyi ataragera mu Rwanda nta passport cyangwa ibyangombwa by’u Rwanda afite bityo ko atazakina umukino wa Mali, bazahurira n’abandi muri Maroc ubundi bazane mu Rwanda ashakirwe ibyangombwa ku buryo azakina umukino wa Kenya, tariki ya 5 Nzeri. Gusa andi makuru avuga ko yifuzwa na Angola se avukamo.

    Rafael York kimwe n’abandi bakinnyi barimo Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad baturuka ku mu gabane w’u Burayi bazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe bakinira. Aba biyongeraho Imanishimwe Emmanuel usanzwe akina muri icyo gihugu cya Maroc.

    Dore abakinnyi 23 umutoza Mashami Vincent azifashisha kuri uyu mukino

    Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway)

    Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC, Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(FAR Rabat, Egypt), Bayisenge Emery, Rukundo Dennis (AS Kigali, Rwanda), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France)

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC, Rwanda), Yannick Mukunzi(Sandvikens IF, Sweden), na Haruna Niyonzima(AS Kigali, Rwanda)

    Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda), Kagere Medie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC, Rwanda), Byiringiro Lague(APR FC,Rwanda), Twizerimana Onesme(Police FC)

    Mashami Vincent yamaze gutoranya abakinnyi 23 azifashisha kuri uyu mukino

    Rafael York ntazakina umukino wa Mali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-23-batarimo-rafael-york-nibo-mashami-azitabaza-kuri-mali

  • Cristiano Ronaldo yasezeye kuri bagenzi be bakinana muri Juventus #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City iri mu biganiro byo gusinyisha umunyabwigwi mu mupira w'amaguru, Cristiano Ronaldo nyuma y'aho Jorge Mendes abwiriye Juventus ko ashaka kwigendera.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu,Ronaldo yabyukiye mu myitozo ya Juventus ayimaramo igihe kigeze ku isaha arangije asezera kuri bagenzi be ababwira ko atazongera guhurira nabo mu ikipe.

    Umutoza wa Juventus,Massimiliano Allegri nawe yemeje ko Cristiano Ronaldo yamaze kumusezeraho.

    Ati “Cristiano Ronaldo yambwiye ejo hashize ko ashaka kuva muri Juventus.Nibyo kandi yarabyemeje.Niyo mpamvu atakoze imyitozo uyu munsi kandi ntazakina umukino w'ejo tuzakina na Empoli.

    Ntabwo narakajwe na Cristiano Ronaldo,arashaka kuva muri Juventus,yakoze amahitamo ye.Agiye gushaka indi kipe nyuma y'imyaka 3 amaze hano.Ni bimwe mu bigize ubuzima.

    Ronaldo w'imyaka 36 ntiyiteguye gukinira Juventus mu mpera z'iki cyumweru kuko agiye gutegereza ko Manchester City imusinyisha amasezerano y'imyaka 2.

    Ronaldo ari mu mwaka wa nyuma w'amasezerano I Turin ndetse iyi kipe yo mu Butaliyani yavuze ko umwifuza agomba kwishyura miliyoni 25 z'amayero (£21.3 z'amapawundi) aho bizayifasha kwikuraho akayabo ka £500,000 yahembwaga.

    Juventus ntirakira ubusabe bwa City kuri Ronaldo ndetse hari inzira ndende kugira ngo aya makipe yumvikane mbere y'uko isoko rifungwa kuwa kabiri.

    Sky Italia ivuga ko City yifuza guha Ronaldo amasezerano y'imyaka 2 hanyuma ikajya imuhemba miliyoni 12.8 z'amapawundi ku mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yasezeye-kuri-bagenzi-be-bakinana-muri-juventus

  • Perezida Joe Biden yahigiye kwihorera nyuma y'iyicwa ry'abasirikare 13 ba Amerika muri Afghanistan #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko azihorera ku bakoze igitero kuri uyu wa kane hanze y'ikibuga cy'indege i Kabul kigahitana abasirikare 13 ba America hamwe n'abasivile batari bake. Bari bakoranye mu cyizere cyo guhungishwa ubutegetsi bw'abatalibani.

    Jenerali Kenneth McKenzie, uyoboye ibiro bya gisirikare muri Amerika yavuze ko hari n'imibare y'abasivile ba Afuganistani bapfuye, abandi bakomerekera muri icyo gitero ashinja umutwe w'iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu, witwa ISIS K. Yongeyeho ko bakirimo kwegeranya imibare nyayo y'abapfuye.

    McKenzie nkuko VOA ibitangaza, yavuze kandi ko indege za Amerika zitazahagarika guhungisha abantu bifuza kuva i Kabul nubwo iki gitero cyabaye. Yavuze ko yiteze ko ISIS izagerageza ibindi bitero ariko ko bitazabuza ko igikorwa biyemeje bagisohoza.

    Abiyahuzi babiri bambariye kuri bombe baziturikije hafi y'urwinjiriro rwo ku kibuga cy'indege, rwitwa Abbey hamwe no hafi ya Hoteli ihegereye yitwa Baron, nkuko Jenerali McKenzie yabivuze. Izo bombe kandi zakurikijwe amasasu yarashwe abasivile n'abasirikare. (AFP)

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-joe-biden-yahigiye-kwihorera-nyuma-yiyicwa-ryabasirikare-13-ba-amerika-muri-afghanistan/

  • Umuhanzi Bahati yahishuye agahinda gakomye yatewe n'urupfu rwa Sandra bakundanye imyaka 6 #rwanda #RwOT

    Urupfu rwa Umumararungu wakinniye muri filime 'Amarira y'Urukundo', 'Akaliza' n'izindi, rwamenyekanye ku mugoroba wa tarki ya 24 Kanama 2021 aho yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

    Ibi uyu muhanzi yabihishuye mu mu kiganiro na ISIMBI Tv , aho yagarutse ku mubano n'urukundo rwe na Sandra bafitanye amateka akomeye mu bihe atazibagirwa ari ibihe by'ubukene bukomeye banyuranyemo umukobwa akanga kumusiga.

    Yagize ati”urupfu rwe rwantunguye, Sandra mu buzima bwanjye namuneye inshuro imwe arwaye, ejobundi, kurwara kwe nibyo bimuvuriyemo urupfu, ariko ukuntu yapfuye byatunguye abantu benshi cyane, kuko umunsi yapfuye nibwo yagombaga kuva kwa muganga. Abamusuye ku wa Gatanu(icyumweru gishize) yababwiraga ko abamusuye bose azabasohokana ubona ari ibintu byoroshye.'

    Yakomeje avuga ko na we yabimenye abikuye kuri staus ya Whatsapp y'umuntu abanza kutabyemera kugeza bamushyize muri Morgue.

    Bahati avuga ko Sandra Umumararungu yari umukobwa wihangana cyane, kuko iyo aba atihangana batari kumarana imyaka irenga 6.

    Ati 'Twese turabizi mu rukundo akenshi abasore tugira amakosa, Sandra ni wa mukobwa wihanganira ikosa ryawe iryo ari ryo ryose, yakubabariraga utaramusaba imbabazi, niba narakundanye na we kuva 2011 kugeza 2017, imyaka 6 yose ntekereza ko kutari ukwihangana kwanjye ahubwo ari ukwihangana kwe, yari wa mukobwa wamenyaga ko agomba kukubabarira nubwo utamusaba imbabazi kugira ngo asigasire urukundo rwe.'

    Yavuze ko igihe bamaranye amuzi neza kuko hari igihe bigeze no kubanaho mu nzu imwe n'ubwo bagiye babihakana mu itangazamakuru.

    Ati 'njye twigeze no kubanaho, hari ibintu byinshi twahakanaga ariko kugira ngo dukomeze twirinde byinshi. Reba umukobwa mwiza nkuriya, nanjye nageze aho nkibaza niba mukwiriye, yashutswe n'abantu benshi bamubwira ko njye ntacyo ndicyo, yashutswe na benshi bamubwira ko hanze aha hari abagabo benshi bafite amafaranga, bamubwira ko abanyamuziki ari indaya ariko akabica hejuru ati reka dukore tubeho.'

    Urukundo rwabo rwarakuze kugeza aho bafata umwanzuro wo gukora ubukwe bakabana bakareka gukomeza kwihishahisha.

    Ati 'nageze aho njye mfata umwanzuro nkurikije uko nabonaga twakundanaga, kuko ni wa mukobwa w'umunyemabaraga, udashobora gucika intege, udashobora kwemera ko na we ubwawe muri kumwe ucika intege, yahoranaga imbaraga zo kumva ko we ari umunyembaraga, mfata icyemezo cyo kumurongora tukabana, tugakora ubukwe, tubiganiraho tubyemeranywaho.'

    'Njya gufata irembo iwabo baramunyemerera ndetse no mu rusengero baraturanga, nyuma habaho impamvu ituma dutandukana, iyo mpamvu sinjya nkunda kuyivugaho cyane, anakiriho sinajyaga nkunda kuyivuga ariko iyo umuhungu ageze ku rwego rwo kuvuga ngo uyu mukobwa ngiye kumushaka, uba waramaze kubona ko azihanganira amafuti ukora na we waramaze kubona ko azihanganira aye.'

    Baje gutandukana bakomeza ubushuti bwabo bisanzwe, n'ibyo bahuriragamo bya sinema aza kubivamo ajya mu bucuruzi ariko akomeza kumuba hafi, yari nk'umujyanama we wihariye ndetse icyo yamubwiraga iyo yagikoraga byagendaga neza.

    Sandra ngo ni we wamutumye aba uwo ari we. Ati 'umunsi umwe yaranyicaje arambwira ngo niba ushaka gutera imbere ngiye kukubwira ibintu 2 uzagenderaho, gabanya ibinyoma wubake ukuri kandi wubahe igihe. Icyo kintu nacyubatse muri njye, ubu biragoye ko wabona njye Bahati nishe igihe cyangwa nakubeshye, niba nkubwiye ngo ndaza, mba ndibuze iyo nkubwiye ngo sinza, ntabwo biba biri bushoboke.'

    Ubwo babanaga mu nzu imwe baje guhura n'ubukene aho baryaga ikiro cy'umuceri iminsi 3, ngo hari ikintu bari baragize ibanga kiri hagati yabo ariko kuko yitabye Imana kukivuga nta kibazo.

    Ati 'hari ikintu cyari kiri hagati yacu, ryari ibanga ryanjye na we gusa, ariko reka nkivuge kuko yagiye, twageze aho njye na we twambara boxer(umwenda w'imbere) imwe, ikambarwa n'ugiye, ibaze gukena ukagera kuri urwo rwego.'

    Umumararungu Sandra ni we waje gushyira Bahati muri Sinema aho ahamya ko iyo ataza kuyijyamo ubu ubuzima buba bumeze nabi.

    Yamugiriye inama yo kujya kwiga Sinema muri Kenya, agaruka ari umwanditsi wa filime ndetse n'umuyobozi wazo(director) ariko adakina, byatumye Sandra ahagarika flime yakinagamo y'Amarira y'Urukundo aza mu ya Bahati yitwa 'Akaliza' ari nayo ya mbere yari yanditse, Sandra yayikinnyemo nk'umukinnyi mukuru.

    Baje gutandukana Sandra ahita ava mu bya Sinema, Bahati we arabikomeza ari nabwo yatangiye kuba umukinnyi. Yahamije ko yanagize uruhare mu igaruka rya Just Family.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-bahati-yahishuye-agahinda-gakomye-yatewe-n-urupfu-rwa-sandra

  • Itangazo: Uwitwa BYIRINGIRO NIYIGABAyasabye guhindura amazina akitwa BYIRINGIRO NIYIGABA Jean Luc #rwanda #RwOT

    Uwitwa BYIRINGIRO NIYIGABA yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa BYIRINGIRO NIYIGABA Jean Luc mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoresheje mu ishuli. 

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-byiringiro-niyigaba-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-byiringiro

  • Migi yafashe indege asubira muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kongera amasezerano mu ikipe ye ya KMC FC, Mugiraneza Jean Baptiste[Migi], yafashe indege asubira muri Tanzania.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya KMC muri Tanzania ibarizwa mu Karere ka Kinondoni, akaba yarongereye amasezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe.

    Uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, akaba yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri iki gihugu aho asubiye mu kazi, biteganyijwe ko nagera Dar es Salaam ahita yerekeza Morogoro aho iyi kipe igomba gukorera umwiherero.

    Muri 2019 nibwo Migi yasinyiye KMC amasezerano y’umwaka 1, warangiye muri 2020 ahita yongererwa undi nawo warangiye muri iyi mpeshyi.

    Migi yongereye amasezerano y’umwaka umwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yafashe-indege-asubira-muri-tanzania

  • Cristiano Ronaldo yasezeye ku bakinnyi bagenzi be muri Juventus #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Portugal wakiniraga ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo yamaze gusezera ku bakinnyi bagenzi be aho bivugwa ko yerekeje mu Bwongereza mu ikipe ya Manchester City.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, uyu mukinnyi w’imyaka 36 yagiye ku kibuiga cy’imyitozo cy’iyi kipe cya Continassa, akaba yahamaze isaha n’igice asezera abakinnyi mbere y’uko batangira imyitozo.

    Uyu mukinnyi akaba agiye kwerekeza muri Manchester City nk’uko Sky ibitangaza ko umuhagarariye, Jorge Mendes yabwiye iyi kipe ko umukiriya we atakifuza gukinira Juventus.

    Uyu rutahizamu wari usigaranye umwaka umwe w’imikino muri Juventus, iramwifuzamo miliyoni 25 z’amayero.

    Juventus ntabwo irakira ubusabe bwa Manchester City buvuga ko yifuza uyu mukinnyi ariko amakuru ahari ni uko mbere y’uko isoko ryo kugura abakinnyi rifunga ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha azaba yamaze gusinyira iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Manchester.

    Manchester City yiteguye gusinyisha uyu mukinnyi amasezerano y’imyaka 2 aho azajya yishyurwa miliyoni 15 z’Amayero ku mwaka.

    Benshi baracyibaza niba koko uyu rutahizamu wakiniye Manchester United ashobora kwerekeza muri mukeba wayo wo mu mujyi umwe, Manchester City.

    Ronaldo yinjiye muri Juventus mu mwaka wa 2018 avuye muri Real Madrid kuri miliyoni 105 z’amapawundi, yayitsindiye ibitego 101 mu mikino 134, batwaranye ibikombe 2 bya shampiyona, igikombe cya Copa Italia ndetse na bibiri bya Super Cup.

    Cristiano Ronaldo yamaze yamaze gusezera kuri bagenzi be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/cristiano-ronaldo-yasezeye-ku-bakinnyi-bagenzi-be-muri-juventus

  • Nyamasheke : Umwarimu yashatse kwiyahura kuko yanzwe n’umukobwa bendaga kurushinga bamutabara atarabigeraho #rwanda #RwOT

    Iyi baruwa ya Kwihangana Erirc wo mu Mudugudu wa Nyanza, mu Kagari ka Nyarusange muri uriya Murenge wa Bushekeri, yayanditse kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

    Uyu usanzwe ari umwarimu wigisha isomo rya Economie na Entrepreneurship ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyanza, yari yatangaje ko agiye kwiyambura ubuzima ariko ngo bamwe mu basanzwe bazi ibye bahise bakeka ko ashaka kubiterwa no kuba yarabenzwe n’umukobwa bendaga kubana nk’umugore n’umugabo.

    Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano zimaze kubona iby’ayo makuru yo kwiyahura, zatangiye gushakira hasi hejuru ngo batabare uwo murezi kuko babanje kukumubura.

    Nyuma ni bwo baje gusanga uyu musore w’imyaka 29 ku muntu usanzwe ari inshuti ye ukora akazi k’ubuvuzi.

    Munezero Yvan uyobora Umurenge wa Bushekeri, avuga ko nyuma yo kubona uriya mwarimu icyo bahise batangira kumukorera ari ukumuganiriza ubundi bagategereza ko abohoka akavuga icyari kimuteye gushaka kwiyambura ubuzima.

    Uyu muyobozi avuga kandi ko bahise batangira kumugira inama kugira ngo acururuke ashyire umutima hamwe bityo niba anafite ibibazo yumve ko atari iherezo ry’ubuzima.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Nyamasheke-Umwarimu-yashatse-kwiyahura-kuko-yanzwe-n-umukobwa-bendaga-kurushinga-bamutabara-atarabigeraho

  • Mu rwego rwo kwirinda gutera inda umukunzi we , bikongeraho ko yibagiwe n' agakingirizo , yahisemo gufata umwanzo ugayitse wo gufunga umwenge w' igitsina cye _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'Ubuhinde, haravugwa inkuru y'umugabo w'imyaka 25 y'amavuko witwa Salman Mirza, witabye Imana nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina yashyize super glue ku gitsina cye kugira ngo amasohoro adasohoka maze agatera inda umukunzi we.

    Amakuru akomeza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko , uyu mugabo yafashe umwanzuro wo gukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi we yafunze umwenge w'igitsina cye kugira ngo amasohora adasohoka, nyuma y'uko yari yibagiwe agakingirizo kagombaga kumufasha mu kwirinda gutera umukunzi we inda.

    Aya mahano yabereye mu gace ka Gujarat, aho aba bombi bari muri Hotel, Ngo ubwo bajyaga gukora imibonano mpuzabitsina nk'abantu bari basanzwe bakundana, Salman yashatse agakingirizo arakabura maze ahita afata umwanzuro wo gufunga umwenge w'igitsina cye akoresheje super glue mu rwego rwo kwirinda kuba yatera umukunzi we inda kandi batabiteguye.

    Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bari banyoye inzoga nyinshi ndetse n'ibiyobyabwenge bafashe umwanzuro wo gutera akabariro ariko uyu mugabo aza kubura agakingirizo ariyo mpamvu yatumye akora kiriya gikorwa cy'ubusazi ndetse bamwe batatinye kuvuga ko ari igikorwa cy'ubwiyahuzi.

    Umukuru wa Police y'ahitwa Ahmedabad yavuze ko aba bombi bari barabaswe n'ibiyobyabwenge ariyo mpamvu batekereje kuriya ubwo bari bagiye gutera akabariro kuwa 22 Kamena 2021.

    Yabwiye Times of India ati 'Abatangabuhamya benshi bemeje ko Mirza n'umukunzi we bose babaswe n'ibiyobyabwenge, Kubera ko bombi nta bwirinzi bari bafite,umugabo yafashe umwanzuro wo gushyira Super glue ku gitsina cye kugira ngo yizere ko adatera inda umugore we'.

    Nyuma y'umunsi umwe bakoze imibonano mpuzabitsina, Salman Mirza yasanzwe mu bihuru byegereye hoteli yataye ubwenge n'uwo bakorana Firoz Shaik amujyana mu rugo, Ubuzima bwe bwabaye bubi cyane ajyanwa ku bitaro bya Sola Civil aho yaje gupfira bitewe nuko ibice bye by'umubiri byahagaritse gukora.

    Source : https://impanuro.rw/2021/08/27/mu-rwego-rwo-kwirinda-gutera-inda-umukunzi-we-bikongeraho-ko-yibagiwe-n-agakingirizo-yahisemo-gufata-umwanzo-ugayitse-wo-gufunga-umwenge-w-igitsina-cye-_-inkuru-irambuye/

  • Uzi ko kurya 'Hot dog’ bigabanya iminota 36 ku gihe umuntu azamara ku Isi? #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bwoko bw’amafunguro bugera ku 5853 bareba ingaruka nziza cyangwa mbi ashobora kugira ku wayafashe mu gihe cy’iminota. Bagaragaje ko kurya umugati umwe urimo inyama uzwi ku izina rya 'Hot dog’ bihita bigabanya iminota 36 ku burame bw’umuntu ufashe iryo funguro.

    Ubu bushakashatsi bwasohotse muri uku kwezi mu kinyamakuru cyitwa 'Nature Food’, aho umwe mu babukoze wigisha isomo ry’ubumenyi ku buzima bw’ibidukikije muri Kaminuza ya Michigan, Olivier Jolliet yabwiye CNN ati 'Twashakaga gukora isuzuma ry’ubuzima rishingiye ku biribwa ngo turebe inyungu n’ingaruka ifunguro runaka rishobora kugira.'

    Uretse iyi migati ikunze gushyirwamo inyama zizwi nka 'Saucisson’, ubushakashatsi bwanagaragaje ko kurya inyama zimaze igihe; zaba izabitswe zibanje guterwa umunyu, izibanza gutarwa ku mwotsi cyangwa se izibikwa zibanje guterwa ibinyabutabire runaka na byo bigabanya nibura amasegonda 27 ku gihe umuntu yari kuzarama kuri buri garama imwe yazo ariye.

    Ikindi ubu bushakashatsi bwerekanye ni uko kurya nibura garama imwe y’imbuto bishobora kongera amasegonda atandatu y’uburame ku muntu. Kurya ubunyobwa, imboga, ibiribwa byororokera mu mazi nk’amafi n’injanga bigira ingaruka nziza ku buzima bw’umuntu.

    Jolliet yavuze ko nubwo ubushakashatsi bwabo bwagaragaje amafunguro ashobora kongera cyangwa kugabanya icyizere cy’ubuzima, butagamije guhoza abantu ku nkeke bakora imihiriko ngo bamenye igihe kigiye kugabanuka cyangwa kwiyongera ku buzima bwabo bitewe n’icyo bariye ahubwo bugamije kubafasha kumenya guhitamo amafunguro meza.

    Ikindi cyari kigamijwe muri ubu bushakashatsi nk’uko ababikoze babitangaza, ngo ni ugutuma abantu bagira amakuru ahagije ku biribwa bitandukanye bityo bikaborohereza kumenya impinduka nto bashobora gukora ku ifunguro ryabo rya buri munsi.

    Source: Igihe. Com

    Ese wifuza kugabnya ibinure byo ku nda? Fungura iyi video

    https://youtu.be/Fy3TYAxRPEE

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-kurya-Hot-dog-bigabanya-iminota-36-ku-gihe-umuntu-azamara-ku-Isi.html