Category: Uncategorized

  • Amakipe 20 niyo yiyandikishije gukina icyiciro cya kabiri #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze kwemeza ko amakipe 20 ari yo yamaze kwiyandikisha kuzakina icyiciro cya kabiri umwaka w’imikino 2020-2021 hashakwamo amakipe abiri azamuka.

    Aya makipe uko ari 20 agomba gukina shampiyona yishakamo amakipe abiri azamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022 asimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Byari byitezwe ko amakipe 28 ari yo yagombaga kuzakina iki cyiciro, gusa tariki ya 27 Kanama 2021, umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha ku makipe yiteguye gukina, warangiye hiyandikishije amakipe 20 gusa.

    Aya makipe uko ari 20 ntabwo azakina ngo buri imwe ihure n’indi, ahubwo bitewe n’igihe gihari ko ari gito, hazaho tombola maze amakipe atsinze akomeze mu kindi cyiciro, atsinzwe avemo.

    Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 18 z’uku kwezi, ni mu gihe izasozwa tariki ya 11 Ukwakira, ni mbere y’iminsi 5 gusa kugira ngo icyiciro cya mbere gitangire.

    Amakipe 20 yamaze kwiyandikisha

    Rwamagana City FC, Vision FC, The Winners FC, Heroes FC, Kirehe FC, Intare FC, Impeesa FC, Rugende FC, Gasabo United, Vision Jeuness Nouvelle FC, Interforce FC, Esperance Sportive de Kigali, Nyanza FC, La Jeunesse FC, Amagaju FC, Gicumbi FC, UR FC, Etoile del’Est FC na Pepiniere FC

    Amakipe 20 yamaze kwiyandikisha gukina icyiciro cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-20-niyo-yiyandikishije-gukina-icyiciro-cya-kabiri

  • Iburengerazuba: Babiri bafatanwe magendu amabalo 12 y’imyenda ya caguwa – #rwanda #RwOT

    Umwe yafatanwe amabalo 7 y’imyenda ya caguwa afatirwa mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Mahembe, Akagari ka Kagarama naho undi yafatanwe amabalo 5 afatirwa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba, Akagari ka Kiraga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yavuze ko iriya mwenda bose bayikura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakayinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

    Ati “Bariya bombi twasanze uburyo bakoresha ari bumwe, iriya myenda bayitumiza muri Congo ikazanwa mu mato banyuze mu kiyaga cya Kivu. Iyo bamaze kuyambutsa ikivu haba hari abamotari bahita bayijyana mu bubiko buba bwateguwe (Stock). Uriya wa Nyamasheke imyenda yasanzwe mu bubiko bwe naho undi wa Rubavu imyenda bayisanze mu nzu abamo ariko ngo yari ayibikiye uwitwa Vestine ngo niwe nyirayo.”

    Umwe mu bafashwe ko yavuze ko yahamagawe kuri telefoni n’uwitwa Vestine amusaba kumubikira imyenda ya caguwa azanirwa n’abamotari nyuma ngo akaza kumuhemba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 aje kuyifata.

    Aba bafashwe nyuma y’aho tariki ya 28 z’uku kwezi abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita, mu midugudu ya Ngoma na Muhari. Byose byafashwe bivuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo binyujijwe mu kiyaga cya Kivu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba yaboneho kwibutsa abamotari kwirinda kwijandika mu bikorwa bishora mu byaha harimo nka biriya byo gutunda magendo ndetse n’ibiyobyabwenge.

    Ati “Akenshi usanga abamotari aribo bahabwa akazi ko kwikorera iriya myenda kuko babitwara ari nijoro kandi bagomba no kunyura mu tuyira tutazwi. Turongera kugira inama abamotari kujya bakorera amafaranga meza atariho icyaha kuko bamenye ko amategeko ateganya ko ikinyabiziga gifatiwe muri buriya bucuruzi bwa magendu gitezwa cyamunara. Ubu butumwa burareba n’abatwara imodoka.”

    CIP Karekezi yakomeje akangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe bakareka magendu, yavuze ko niba bashaka gucuruza imyenda ya caguwa bagomba kunyura mu nzira zemewe bakabanza bakayisorera. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda iri maso mu kurwanya abanyereza imisoro n’abakora ubundi bucuruzi butemewe.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha ingingo ya 87 ivuga ko Umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa bikurikira: gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha;guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).


    source : https://ift.tt/3gR8uYy

  • RDB yeretse abikorera bo muri Huye amahirwe ari mu kwandikisha imishinga yabo – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021 aho abenshi mu bikorera babyitabiriye bagaragaje ko batandikishije imishinga yabo y’iterambere kuko batari basobanukiwe inyungu irimo.

    Ukuriye Ishami rishinzwe ishoramari muri RDB, Philippe Lucky, yavuze ko bagiranye ibiganiro n’abashoramari mu Karere ka Huye kugira ngo bihutishe imishinga yabo y’iterambere.

    Ati “Muzi ko Leta yashyizeho gahunda igamije gufasha abashoramari bafite ibikorwa byibasiwe n’iki cyorezo cya Covid-19 kugira ngo babe bafashwa gusonerwa imisoro ibikorwa byabo bikomeze bitere imbere.”

    Yabibukije ko abakora imishinga irimo inganda, guteza imbere ibikomoka ku buhinzi, ubwubatsi n’indi itandukanye bafite amahirwe menshi yo kubona inyungu ziri muri iyo gahunda ya Leta.

    By’umwihariko yasabye abikorera kwandikisha imishinga yabo y’ishoramari kuko harimo inyungu y’uko RDB izabafasha kuyikurikirana kugira ngo nibahura n’imbogamizi bafashwe.

    Ikindi ni ugusonerwa cyangwa kugabanyirizwa imisoro kuko utandikishije umushinga we muri RDB ayo mahirwe atamugeraho kandi nta buvugizi ashobora gukorerwa kuko aba ameze nk’utazwi.

    Ati “Iyo utandikishije umushinga muri RDB One Stop Center ntabwo ushobora gusonerwa imisoro kuko iyo ugiye kubimenyekanisha mu kigo cy’imisoro n’amahoro bagusaba urupapuro rwa RDB. Ikindi ni ubuvugizi kuko niwandikisha umushinga wawe ugashaka kuwagura ngo ube munini tuzaguha ubufasha tuguhuze n’abandi bashoramari bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gushyiramo amafaranga.”

    Bamwe mu bikorera bitabiriye ibyo biganiro bavuze ko bishimiye ko RDB yabegereye ibagira inama, bityo bagiye gukora imishinga minini y’iterambere kandi bakibuka no kuyandikisha.

    Mukabutera Godeleve ati “Kubera ko nifuzaga gushora imari mu kubaka inzu z’ubucuruzi, baduhaye amakuru y’ibanze kandi batwigishije batugira inama zo gutangira, ariko kandi baduhaye na nimero za telefone tuzakomezanya tujye tubabaza igihe hari ikitugoye cyangwa hari ikibazo tugize.”

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Aabikorera mu Karere ka Huye, Kayitasire Egide, yavuze ko ibisobanuro bahawe bigiye gutuma abikorera babona inyungu, ibikorwa byabo bitere imbere.

    Ati “Kumva ko hari ayo mahirwe ahari bashobora gukurirwaho imisoro ni inyungu ku bikorera, bituma bumva ko bagomba gushirika ubwoba bakumva ko amafaranga bafite bashobora kuyashoramo imari Leta ikabunganira ikabakuriraho imisoro bagakora ishoramari riteza imbere igihugu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yasabye abikorera kuzamura ishoramari kuko bamaze gusobanukirwa amahirwe ahari.

    Ati “Ubwo bamaze kumva amahirwe ahari hari abashobora kuzamura ishoramari bari bagiye gukora, ikindi numva twabasaba ni ukwandikisha imishinga y’ishoramari kuko twamaze kubona ko abenshi batari bafite ayo makuru aho umuntu yagendaga akandikisha ubucuruzi bwe akumva birahagije ariko twumvise ko abantu bandikishije imishinga yabo ari bo babona ayo mahirwe.”

    Bibukijwe ko mu Karere ka Huye hari imishinga itandukanye yo gushoramo imari irimo nko kubaka inganda z’ikawa, ubwubatsi, ubukerarugendo n’iyindi.

    Abikorera bashishikarijwe kwandikisha imishinga yabo y’ishoramari kugira ngo badacikwa n’amahirwe Leta yabashyiriyeho

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo

    Bamwe mu bikorera bitabiriye ibyo biganiro bavuze ko bishimiye ko RDB yabegereye ibagira inama, bityo bagiye gukora imishinga minini y’iterambere kandi bakibuka no kuyandikisha

    [email protected].rw


    source : https://ift.tt/3gNg9Y0

  • Gicumbi: Umugore arakekwaho gukeba igitsina cy’umwana yareraga – #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha yagikoze tariki 03 Kanama 2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri, agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo najya ajya kunyara ajye ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

    Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko nyirakuru yamukebye igitsina yanyaye ku buriri.

    Abaturanyi bahise bajya kureba ikibazo umwana afite, basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi , umwana ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; icyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


    source : https://ift.tt/3BvG0eN

  • Abatalibani bishimiye intsinzi batwara amasanduku ariho amabendera y'Ubushinwa,Ubufaransa n'Amerika #rwanda #RwOT

    Aba batalibani bakoreye ikiriyo ibi bihugu nko kwerekana ko begukanye intsinzi nyuma yo guhirikwa ku butegetsi muri za 90.

    Gusubira ku butegetsi kw'Abatalibani nyuma y'imyaka 20 bari mu ntambara kwatumye bamwe mu baturage b'iki gihugu bagira ubwoba batangira guhunga.

    Abatalibani bari bikoreye amasanduku ariho amabendera ya US,Ubushinwa na Amerika ndetse n'irya NATO,bazenguruka umujyi Khost bafite n'amabendera yabo.

    Amafoto yagaragaje Abatalibani bifotoje bari mu ndege zatawe ndetse bazengurutse imijyi itandukanye babyina intsinzi.

    Perezida Biden yohereje ingabo hafi 6000 gufata ikibuga cy'indege kugira ngo zihagararire ibikorwa byo guhungisha Abanyamerika n'abandi banyamahanga, hamwe n'abanya Afghanistan bakoranye n'ingabo mpuzamahanga.

    Abantu ibihumbi n'ibihumbi bisutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kabul bashaka kurira indege zarimo zihungisha abantu.

    Mu ijambo ry'ejo ku wa kabiri, Perezida Biden yashimiye ingabo kuri iki gikorwa cyo guhungisha abantu benshi mu gihe gito, ahita yemera ko azakomeza gahunda yo gucyura Abanyamerika bakiri muri Afghanistan bifuza kuvayo- bose hamwe bakaba basaga 200.

    Umukuru w'igihugu cya Amerika yashyigikiye yivuye inyuma icyemezo cye cyo gucyura ingabo.

    Biden yagize ati: “Ntabwo nari gukomeza intambara itarangira. Intambara muri Afghanistan ubu irarangiye”.

    Avuga ko Amerika itari ikeneye ingabo muri kiriya gihugu kugira ngo yirwanirire.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abatalibani-bishimiye-intsinzi-batwara-amasanduku-ariho-amabendera-y-ubushinwa

  • Busingye wakundaga kwizeza abantu Ubutabera ntakiyoboye Minisiteri yabwo #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 rishyira mu myanya abayobozi bashya aho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyanyarwa n’Inshingano Mboneragihugu yahawe Minisiteri ari we Dr Bizimana Jean Damascene.

    Dr Jean Damascene Bizimana wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, yahawe kuyobora iyi Minisiteri Nshya iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

    Mu bandi Perezida Kagame yashyize mu myanya, ni Johnston Busingye wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

    Johnston Busingye yari amaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda.

    Azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane by’umwihariko Twitter aho yasubizaga buri wese wagira icyo amubaza cyane cyane ababaga bashaka kurenganurwa akabizeza kuzahabwa Ubutabera.

    Uheruka ni umugore wagaragaye mu mashusho ahagarika ubukwe bw’umugabo bivugwa ko babyaranye abana batanu wari ugiye gusezerana n’undi mugore.

    Ubwo yasubizaga umuntu wari washyize ariya mashusho kuri Twitter, Busingye yari yavuze ko bari gukurikirana kiriya kibazo ndetse yizeza ko 'Ubutabera buzatangwa.'

    Mu bandi bashyizwe mu myanya, ni Francis Gatare wagizwe Umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu.

    Francis Gatare yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Petelori na Gazi akaba yasimbuwe na Ambasaderi Yamina Karitanyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Busingye-wakundaga-kwizeza-abantu-Ubutabera-ntakiyoboye-Minisiteri-yabwo

  • Cecile Kayirebwa yanditse igitabo agitura abakunze indirimbo ze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cecile Kayirebwa, ni umwe mu bahanzikazi bafatwa nk’icyitegererezo mu Rwanda, haba mu ijwi ndetse n’ubuhanga mu gutondekanya amagambo y’ikinyarwanda cy’umwimerere mu ndirimbo ze.

    Kayirebwa, kuri ubu ufite imyaka 75 y’amavuko, yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe, ariko yatangiye kubigira umwuga amaze kugera mu Bubiligi mu myaka ya 1973.

    Uretse kuririmba, akigera mu Bubiligi, yanatangije itorero “Inyange”, aho yigishaga urubyiruko, baba abazungu n’Abanyarwanda, iby’ingenzi mu muco nyarwanda, harimo kubyina no guhamiriza.

    Kugeza ubu, Cecile Kayirebwa arakunzwe cyane, kuko benshi bakunda ku mutumira mu misango y’ubukwe n’ibitaramo, kugira ngo bongere baryoherwe n’ubwiza bw’ijwi rye, mu ndirimbo nyinshi bakunze. Zimwe mu ndirimbo ze abantu bakunze cyane, harimo Tarihinda, Cyusa, Umulisa, Inkindi, Kayitesi, n’izindi.

    source : https://ift.tt/3gSogT8

  • Umugore yatunguye abantu benshi cyane ubwo yavugaga amagambo ateye agahinda y' uko abana batatu bafite ubwiza budasanzwe atari ab'umugabo bari kumwe kubera ko afite isura ikanga abana _ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umugore w' imyaka 34 y' amavuko ukomoka mu gihugu cya Ghana yahishuye ko abana batatu bose afitanye n'umugabo bashakanye ari abo uwo bahoze bakundana kuko ngo  umugabo we ari mubi bikabije cyane ku isura.

    Nk' amakuru abivuga uyu mugore ubwo yavugaga ku bubi bw'umugabo we babana muri iyi minsi, yavuze ko ' Ari mubi ku isura bikabije ku buryo atari kwemera ko aba Se w'abana be.' Ni mu kiganiro kivuga ku mubano w'abantu gica kuri Radiyo yitwa Hitz FM mu Mujyi wa Accra mu gihugu cya Ghana.

    Uyu mugore utatangajwe amazina, yavuze agira ati: 'Nahoranye inzozi zo kubyara abana beza. Ibi byatumye nkora ibishoboka byose ngo umugabo wanjye atazatuma ntakabya inzozi.'

    Avuga ko kuba amaze kubyarana n'uwo bahoze bakundana yabitewe n'uko na mbere ataramureka, yari umushurashuzi gusa ariko nanone ngo iyo ngeso ni yo yatumye yongera kumugana ngo ajye amubyarira.

    Avuga uko abigenza, ati: 'Buri gihe ndeba ukwezi kwanjye kumeze neza ndi mu burumbuke, ndahita ntwita, ngahita njya kureba uwo mugabo, akantera inda nkabyara abana beza, umugabo wanjye atabyara kuko ari mubi ku isura.'

    Uyu mugore nk'uko Pulse ibitangaza, avuga kandi ko kuba ataratwita abana n'uwo mugabo yita mubi, ari uko ' Buri gihe mbonana na we ari uko ntari mu bihe byo gusama. Iyo mbirimo, nywa ibinini bituma ntatwita.'

    Uyu mugore avuga ko uwo bahoze bakundana atazi ko yamubyariye abana batatu ndetse n'umugabo babana na we ntazi ko abo bana batatu atari abe. Kuri ubu atwite inda ya kane gusa ntavuga niba nayo yaba ari iy'uwo bahoze bakundana.

    Yabitangaje asaba inama y'uburyo yazikura muri iki kibazo nta zindi nkurikizi zibijemo. Ikibazo kimubujije amahwemo muri iki gihe ni uko umugabo we yatsindiye kujya muri Amerika, akaba akeka ko hazakorwa ibizamini bya DNA, bikamutamaza. Hibazwa icyatumye yemera kumushaka mu gihe yabonaga ko atamubyarira.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/01/umugore-yatunguye-abantu-benshi-cyane-ubwo-yavugaga-amagambo-ateye-agahinda-y-uko-abana-batatu-bafite-ubwiza-budasanzwe-atari-abumugabo-bari-kumwe-kubera-ko-afite-isura-ikanga-abana-_-inkuru-iram/

  • Ikibazo cy’Umushinwa wakubise Umunyarwanda yamutunnye ku musaraba cyahagurukije inzego n’u Bushinwa #rwanda #RwOT

    Aya mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga umugabo w’umunyamahanga akubitisha umuturage umugozi mu gihe uwakibitwaga yari azirikiye ku giti gikoze nk’umusaraba.

    Ubwo bamwe bagira icyo bavuga kuri ariya mashusho, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga yatangaje ko hari abantu babiri batawe muri yombi barimo n’uriya wakubitaga umuturage.

    Col Jeannot Ruhunga yavuze ko ko bariya bantu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita n’iyicarubozo aho byatangajwe ko bafungiye kuri station ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yagize icyo ivuga kuri kiriya kibazo aho yatangaje ko ishyigikiye ko amategeko y’u Rwanda yubahirizwa ndetse ko bazafatanya mu gutuma habaho ubutabera kuri kiriya kibazo.

    Itangazo ry’Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko bazafatanya n’inzego z’ubutabera mu Rwanda mu gukora iperereza kuri kiriya kibazo kugira ngo hatangwe ubutabera bunyuze mu mucyo.

    Iri tangazo kandi ryibusta ibigo by’Abashinwa bikorera mu Rwanda kimwe n’abaturage ba kiriya gihugu bari mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’iki gihugu.

    Rigakomeza rigira riti 'Mu gihe hari ufashwe akora ibinyuranyije n’amategeko agomba gushyikirizwa Polisi byihuse aho kugira ngo ikibazo gikemurwe mu buryo budakurikije amategeko.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro yagiranye na Radi&TV 1 yavuze ko ntakintu icyo ari cyo cyose cyatuma umuntu akubitwa muri buriya buryo.

    Yagize ati 'Yaba yakwibye, yaba yagututse, yaba yakwiciye umuntu, nta tegeko nta n’ibwiriza na rimwe riguha uburenganzira bwo gukora ibintu nka biriya byakorwaga abantu bose bareba.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ikibazo-cy-Umushinwa-wakubise-Umunyarwanda-yamutunnye-ku-musaraba-cyahagurukije-inzego-n-u-Bushinwa

  • Gicumbi: Umugore akurikiranyweho kwangiza igitsina cy’umwana yareraga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyo cyaha ashinjwa ngo yaba yaragikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara ajye ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

    Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko ‘Kaka’ wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

    Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri. Ariko Ubushinjacyaha busanga ibyo avuga atari ukuri, ahubwo ngo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Kuba ataragize n’uwo abwira ikibazo cy’umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze, ubwabyo ngo bihishe umugambi mubisha yari afite, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ibivuga.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    source : https://ift.tt/3t4IzkZ