Category: Uncategorized

  • Ibyo kugura views byavuzwe kuri Meddy byage… – #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Tanzania birimo na ghafla, byagarutse kuri iyi nkuru y’uko abafana batangiye gushinja Harmonize kugura 'Views'! Ibi abafana batangiye kubishinja Harmonize nyuma y'uko anyuze kuri instagram ye, akagaragaza ko nta wundi warebwa na miliyoni mu masaha 10. Aya magambo yavuze, asa n'aho ariyo yasembuye abafana. 

    Yagize ati: 'Mu masaha (10) yonyine, ninde wakora ibirenze ibya teacher “. Hari aho yakomeje ashimira abafana ati: 'Ni ibyishimo miliyoni 2. “Teacher” mu munsi umwe gusa ndabakunda mwese “.

    Nyuma yo kuvuga aya magambo, hari abatari bake bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko batunguwe no kubona indirimbo ye iva ku bihumbi 456 igahita igera kuri miliyoni mu gihe cy’amasaha 10 gusa. ibi ngo byatunguye abayirebaga ku mbuga zitandukanye, cyakora ngo abenshi bumiwe nyuma yo kubona ivuye ku bihumbi 456 yari ifite mu masaha 10 igahita igera kuri miliyoni nyuma y'andi masaha 4 ikagira miliyoni 2.

    Ibitekerezo byinshi birashinja Harmonize kugura 'Views' z'impimbano, kugira ngo agaragaze ko amaze gusiga Diamond. ibintu nk'ibi byo kugura Views biherutse kuvugwa kuri Meddy, ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya “My Vow” ikagira miliyoni  kuri Youtube mu gihe gito. Kugeza ubu, imaze kurebwa na miliyoni 5.

    REBA HANO INDIRIMBO YA HARMONIZE BAMUSHINJA KUGURA VIEWS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109080/ibyo-kugura-views-byavuzwe-kuri-meddy-byageze-kuri-harmonize-arashinjwa-kugura-views-ku-nd-109080.html

  • Mbigenze nte? Ngiye kwisenyera kubera kubura urubyaro #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 10 dushakanye n’umugabo wanjye tubanye mu mahoro. Nyuma y’umwaka umwe gusa twabyaye umwana w’umuhungu nyuma y’aho aza kwitaba Imana.Nyuma y’imyaka 3 umugabo wanjye yaje kwadukana umuco wo kujya muri za Sauna avuga ko ituma aruhuka agasohora imyanda mu mubiri.

    Twakomeje gutegereza umwana turamubura tuza kujya inama yo kujya kwipimisha muri CHUK baza gusanga intanga z’umugabo zarangiritse kubera ubushyuhe. Bamuhaye ibinini byo kunywa arabinywa ariko nyuma yanga ko dusubira kwisuzumisha ngo turebe ko yakize.

    kubura urubyaro birahangayikisha cyane

    Muri iyi minsi amereye nabi avuga ko arinjye utabyara kuko yizeye ko imiti bamuhaye yamukijije kandi atarasubiye muri controle. Ikindi kandi muganga yamubwiye kuba ahagaritse sauna ariko yaranze.

    Abantu batandukanye bambwiye ko nkwiye kumubwira agahagarika sauna ariko yaranze kandi bambwiye ko ariyo yaba yarangije intanga ze. Ari gushaka kunyirukana ngo azane undi mugore ubyara kuko avuga ko ntakibyara bitewe no guhangayika bigatuma mba numye iyo dukoze imibonano mpuzabitsina. Mungire inama y’icyo nakora kuko umugabo wanjye ndacyamukunze.

    Igisubizo:

    Muri iki gihe hagenda haduka ibintu byinshi bitari bimenyerewe cyane, bimwe bikagenda bigira ingaruka ku mibereho y’abantu. Usanga abantu bagenda bahura n’uburwayi butandukanye kubera ko rimwe na rimwe bagiye barya ibiribwa byavuye mu nganda ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

    Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, bugaragaza ko ku bantu babana byemewe n’amategeko bagera ku kigero cya 15% bagira ibibazo byo kubura urubyaro kubera ko usanga intanga z’abagabo zarangirijwe no gukoresha ibintu bizangiza.

    Ibi bibazo bigenda biba imbogamizi, byatumye abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye bagaragaza ibi bintu 5 bigira uruhare mu kwangiza intanga z’abagabo.

    1. Kunywa ibiyobyabwenge

    Ku bantu basanzwe batumura ku gatabi, usanga bafite ingorane nyinshi zo kwangirika k’umubiri ariko abanywa ibiyobyabwenge cyane cyane Marjuana bo ni akarusho kuko bituma intanga zabo zangirika.

    Nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Buffalo babigaragaje, mu ntanga zakorewe ubushakashatsi ku bagabo bafashe kuri Marjuana, byagaragaye ko intanga zabo ziba zifite ingufu nkeya ku buryo kubyara biba ari ikibazo.

    2. Gukoresha mudasobwa uyiteretse ku bibero

    Akenshi usanga abantu bafata za mudasobwa zabo bakazishyira ku bibero byabo bumva ko ntacyo bitwaye ariko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko ibi byangiza intanga. Abahanga bakaba bakomeza batanga inama ko biba byiza gukoresha imashini uyiteretse ku meza cyangwa ku ntebe zabugenewe.

    3. Kujya muri Sauna

    Abantu benshi bajya muri Sauna kugirango bananure imitsi ndetse babashe kugabanya ibinure mu mubiri. Abashakashasi bo muri kaminuza ya Podova yo mu Butaliyani bagaragaje ko ibi nabyo ari bimwe mu byangiza intanga z’abagabo kuko ahantu usanga hakorerwa sauna, akenshi haba hashyushye kandi ngo kwegereza udusabo tw’intanga ahantu hashyushye si byiza kuko bituma zicika intege maze kubyara bikaba ingorane.

    4. Gukora imirimo itera umunaniro ukabije

    Muri ubu bushakashatsi bwakozwe, byemejwe ko umunaniro ari imwe mu mpamvu zatuma umuntu agira ibibazo mu kubyara, kuko umunaniro ukabije ugira ingaruka mu kwangirika kw’intanga zigatakaza ingufu. Ibingibi byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Califonia Davis kandi bagashishikariza abantu kujya bafata umwanya wo kuruhuka mu buryo bwo kurinda amagara yabo kuko araseseka ntayorwe.

    5. Kurya inyama zanyuze mu nganda

    Usanga abantu benshi bakunda ibintu byanyuze mu nganda, nyamara akenshi usanga atari byiza ku mubiri. Ku bagabo ho ni ingorane zikomeye cyane kuko inyama zaciye mu nganda zigira uruhare rukomeye mu kuba zatuma urubyaro rubura mu muryango kubera ko umugabo aba atakibasha kugira intanga zatanga umwana.

    Mu bushakashatsi bwakozwe, byagaragaye ko abagabo bakunda izi nyama usanga nabo bagira ikibazo mu kubona urubyaro. N’ubwo bibabera imbogamizi, ngo ku birira amafi bo nta ngorane nk’izi bagira ariyo mpamvu bashishikariza abagabo kurya amafi kurusha uko barya inyama zivuye mu nganda.

    Ibindi bishobora gutuma abagabo baba ingumba.

    Ibintu bishobora gutuma umugabo aba ingumba bigenda bitandukana bitewe n’uko umugabo yakuze mu bugimbi bwe, indwara yagiye arwara mu buto bwe cyane cyane indwara y’iseru , nimba yarigeze kubagwa, akazi uwo mugabo akora cyane cyane abakora akazi gatuma bahora ahantu hashyushye cyane, ahantu hari imirasire ihumanya, cyangwa iyindi myuka cyangwa ibindi bintu bihumanya.

    Ibindi bishobora gutera ubugumba umugabo harimo kunywa inzoga cyangwa itabi ubumuga bwo mu mutwe bwaba ari ubugaragara inyuma cyangwa se ubundi budapfa kuboneka urebeye umuntu inyuma(trouble psychologique).

    Ubu bumuga bushobora gutuma adashobora gukora imibonano mpuza bitsina neza ndetse rimwe na rimwe bikaba byamunanira burundu.

    Hari ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko umugabo afite imisemburo ngabo micye (testerones) : Nko kutagira amoya ku mubiri, cyangwa kugira amatako arimo ibinure byinshi.

    Igikunze gutuma abagabo baba ingumba ni ukugira intangangabo zitujuje ubuziranenge. Ibyo akenshi abantu barabivukana, ugasanga imiyoboro imwe n’imwe y’intanga itari mizima rimwe na rimwe udusabo tw’intanga ngabo ntitumanuke ngo tujye aho twagenewe kujya tukigumira hejuru cyangwa twamanuka , aho tuvuye ntihifunge , tugahora tuzamuka ndetse ibyo bigatuma tudakura neza cyangwa ngo dukore intanga ngabo nzima.

    Dore zimwe mu ndwara zifata intanga ngabo zigatuma umugabo atabyara

    Azoospermie : Kutagira intanga ngabo mu masohoro
    Oligospermie : Umubare w’intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ;
    Asthénospermie : Intangangabo zidafite umuvuduko uhagije
    Tératospermie : Umubare w’intanga ngabo zifite imiterere itari yo aba ari munini cyane.

    Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n’ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko aba ari nk’impanuka. Azoospermie yo ntabwo mu mavuriro asanzwe bayivura icyakora ubuvuzi bwa gishinwa bukoresha imiti yo mu rwego rw’inyunganiramirire (food Supplement) irafasha ubwo burwayi bugakira.

    Ufite kimwe muri ibi bibazo cg se uzi ugifite gana ivuriro rivura rikoresheje ubuvuzi bwa gishinwa. Riherereye mu mujyi wa Kigali ku muhanda ugana kuri Sulfo. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri (+250)787150912, (+250)736024167. Watsapp ni (+250)787150912.

    Ubwanditsi

    Source : https://imirasire.com/?Mbigenze-nte-Ngiye-kwisenyera-kubera-kubura-urubyaro

  • Mali ntabwo twayubaha birenze – Mashami Vincent wagize icyo asaba abafana b’Amavubi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko ikipe ya Mali bagiye guhura ari ikipe ikomeye yo kwitondera ariko na none atari ikipe yo kubaha birenze kuko n’Amavubi yiteguye neza.

    Uyu munsi u Rwanda ruratangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, Amavubi akaba ari mu itsinda E na Uganda, Kenya na Mali.

    Amavubi aratangira asura Mali, ni umukino uri bubere muri Maroc, aho ubu abakinnyi bose bameze neza nta n’umwe ufite ikibazo.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko Mali ari ikipe yo kwitondera ariko na none atari ikipe yo kubaha cyane kuko n’Amavubi yiteguye neza ashaka gutangira atsinda.

    Ati 'Ni ikipe twakitondera, ni ikipe tutasuzugura cyangwa se ngo tuyubahe na none birenze, gusa turabizi ko ari ikipe ikomeye yiteguye neza, ifite abakinnyi beza, kandi koko buri wese aba yifuza gutangira umukino wa mbere atsinda, turabyifuza nabo barabyifuza, twese tugomba kubikorera.'

    Yasabye abanyarwanda kubasengera, bakabashyigikira kuri uru rugamba batangiye uyu munsi kuko abizi neza ko n’abo bashaka iyi ntsinzi.

    Ati 'Abanyarwanda birumvikana nk’abakunzi b’ikipe y’igihugu cyabo, barabizi ko dufite urugamba, ndabizi ko atari twe twenyine kuko iyo dufite nabo baba barufite, baba baturi inyuma badusengera, ndibaza ko kuri uyu mukino bazadushyigikire ku mateleviziyo hirya no hino aho bazaba bari, bazadusengere, natwe tuzakora ibishoboka byose ntituzabatabe mu nama.'

    Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, abona umusaruro bamaze iminsi babona hari icyo ushobora kuza kubafasha kuri uyu mukino.

    Ati 'Twari tumaze iminsi twitwara neza, tudatsindwa, nanavuga ko bishobora kongera kuduha imbaraga kuri uyu mukino n’ubwo buri mukino uba ufite isura yawo, natwe nk’u Rwanda dufite intego yacu nizera ko Imana nidufasha tutagomba gutsindwa uyu mukino.'

    Uyu mukino w’u Rwanda na Mali uraba ku isaha Saa Tatu z’ijoro z’i Kigali mu Rwanda ukaba uri bubere kuri Adrar Stadium yakira ibihumbi birenga 45.

    Mashami ngo nubwo Mali ari ikipe nziza ariko ngo ntabwo bayubaha cyane

    Haruna Niyonzima abona umusaruro bamaze iminsi batanga ushobora kubafasha ku mukino w’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mali-ntabwo-twayubaha-birenze-mashami-vincent-wagize-icyo-asaba-abafana-b-amavubi

  • Itangazo: Uwitwa NSENGIMANA Emmanuel yasabye guhindura amazina akitwa NSENGIYUMVA Emmanuel #rwanda #RwOT

    Uwitwa NSENGIMANA Emmanuel yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NSENGIYUMVA Emmanuel mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'umuryango.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-nsengimana-emmanuel-yasabye-guhindura-amazina-akitwa

  • Burera: Abasaga 7,000 bagiye guhabwa igishoro kizabafasha kwigobotora ubukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaga 7,000 mu gihe cya vuba bazaba babonye igishoro cyo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse izabakura mu bukene
    Abasaga 7,000 mu gihe cya vuba bazaba babonye igishoro cyo kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse izabakura mu bukene

    Abagera ku 7,000 ni bo bazafashwa mu mushinga witwa ‘Give Directly’, aho buri muturage muri abo batoranyijwe azagenerwa na Leta amafaranga ibihumbi 150 y’u Rwanda, yo gushyira mu bikorwa umushinga uciriritse.

    Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko bamaze iminsi bafatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku rwego rwo hasi mu Midugudu n’Imirenge, kunoza imishinga y’abazahabwa ayo mafaranga.

    Yagize ati “Amafaranga ibihumbi 150 ku muntu utekereza neza kandi ushaka gutera imbere, yakoramo imishinga mito mito iciriritse kandi akayizamukiraho agatera imbere. Ubu turimo turafatanya n’abatekinisiye bakorera ku rwego rw’Utugari n’Imirenge, mu kunganira abagenerwabikorwa b’iyi gahunda, turebera hamwe imishinga bazakora, ariko kandi iberanye n’aho batuye, kugira ngo bizabafashe kubona inyungu mu buryo bwihuse, biteze imbere”.

    Abazafashwa kubona igishoro biganjemo urubyiruko by’umwihariko rwiyemeje guhinduka, rukareka imyitwarire yo kwishora mu biyobyabwenge n’uburembetsi. Aha ni ho Umuyobozi w’Akarere ka Burera ahera asaba n’urundi rubyiruko rukiri muri ibyo bikorwa, kubitera umugongo, bakitabira ibikorwa bituma bagira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.

    Yagize ati “Ibyo biyobyabwenge na magendu nta nyungu na nke ibibamo kuko nta na rimwe uzasanga umuntu ubyishoramo abasha kwigurira nk’urukweto, umwenda cyangwa ngo yiyishyurire mituweri, kuko igihe cyose aba ari imfabusa. Ni yo mpamvu dusaba abakibirimo kubireka, bakayoboka izindi gahunda zitanga amahirwe y’imirimo ku byiciro bitandukanye, bityo bazabone uko biteza imbere”.

    Akarere ka Burera ntikatangaje igihe ntarengwa kihaye, cyo kuba abagomba gufashwa mu mushinga Give Directly, bazaba bamaze gushyikirizwa amafaranga abagenewe. Gusa gatanga icyizere ko ari mu gihe cya vuba cyane, kuko ibisabwa byose mu kunoza imigendekere myiza y’uwo mushinga byamaze gukorwa.

    Imwe mu mishinga abaturage bateguye, harimo ijyanye n’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori n’irebana no gucuruza serivisi.

    Ni gahunda igiye kwiyongera ku zindi zinyuranye zimaze igihe zishyirwa mu bikorwa muri aka Karere, harimo n’imirimo mishya yahanzwe, igaha akazi umubare munini w’abaturage, by’umwihariko bo mu Mirenge ikora ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.


    source : https://ift.tt/3t0SsQM

  • Ngororero: Umugabo yagerageje kwica umugore ntiyabigeraho na we yiyahuye ntiyapfa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero avuga ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 30 rishyira iya 31 Kanama 2021, ubwo uwo mugore witwa Tuyishime Hosiana ngo yaba yarasuye umugabo witwa Poncien, maze muri iryo joro afata icyuma akeba igikanu cy’umugore aramukomeretsa bikomeye.

    Nyuma y’icyo gikorwa mu ma saa sita z’ijoro, ngo umugore ni we wabashije guhamagara inzego z’umutekano n’ubwo yari ameze nabi ziratabara zimujyana kwa muganga, ubu akaba arwariye mu bitaro bya CHUK i Kigali mu gihe umugabo we arwariye ku bitaro bya Muhororo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ngo zishakishe icyaba cyateye uwo mugabo gushaka kwivugana umugore bivugwa ko bari basanganwe ubucuti.

    Kuba uwo mugore atahise ashiramo umwuka ngo ni ukubera ko uwari ugiye kumwica yamuretse akeka ko yanogonotse, aho byabareye hakaba hasanzwe icyuma kiriho amaraso bikekwa ko ari cyo yamukatishije, n’icupa ry’umuti wa kiyoda bikekwa ko umugabo yaba yagerageje no kuwunywa nyuma y’uko icyuma kitamuhwanyije.

    Hari hashize icyumweru mu Murenge wa Kavumu umugabo witwa Ndahayo Jean Claude yishe umugore we, Bavugamenshi Venancie babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bakaba ngo bari basazwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, dore ko ngo yari afite n’undi mugore.

    Uyu Pontien washatse kwica Tuyishime wo mu Murenge wa Ngororero na we akaba yari aherutse gutandukana n’umugore bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko abashakanye bakwiye kwirinda amakimbirane kuko usibye kubatwara ubuzima atuma abana mu muryango bakurana uburere bubi kuko baba badahabwa ubukwiye.

    source : https://ift.tt/3t32IrH

  • Nzeli, kuzakubere ukwezi “Kw’ibyishimo no gutegurira inzira Uwiteka!”-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa cyenda (Nzeli mu kinyarwanda), benshi mu bafite aho bahuriye n’iyobokamana cyane imboni z’abakristo: Abashumba, abavugabutumwa, abahanzi,…. bafite ubutumwa bagenda bagenera ababakurikira, akenshi buba bunaherekejwe n’ijambo ry’Imana.

    Ni muri urwo rwego umushumba w’itorero Zion Temple ku isi, Intumwa Paul Gitwaza nawe yasangije ubutumwa bukangurira abantu kuguma bugufi bw’Imana. Ati” Shalom, nkwifurije ukwezi kwiza kwa Nzeli, kuzakubere ukwezi “Kw’ibyishimo no gutegurira inzira Uwiteka!”

    “Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye. Yakobo 5:7-8

    Uzishimire kuba mu nzu y’Uwiteka nawe azakwibuka, yiteguye kukuruhura ibyo byose bikugoye. Ndakwifuriza kugubwa neza wowe n’umuryango wawe, n’itorero ryawe ndetse n’igihugu cyawe! Uwiteka ahaze gusenga kwawe, anezeze umutima wawe akwambutse ibikugoye kandi akurinde imigambi mibi yose, ahe umugisha ibyo ukora n’ubuzima bwawe.

    Ndakwaturaho amavuta mashya mu buzima bwawe, uhabwe imbaraga zo guhamya Kristo. Ndakwaturaho umunezero, ndakwaturaho kuzamurwa, Uwiteka azaguhe kuramba imyaka myinshi uvuge ibitangaza no gukomera kwe. Imana ibahe umugisha!

    Ubutumwa bw’Umushumba w’itorero Zion Temple ku isi Dr Paul Gitwaza muri uku kwezi kwa Nzeli.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nzeli-kuzakubere-ukwezi-Kw-ibyishimo-no-gutegurira-inzira-Uwiteka-Dr-Paul.html

  • Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira Kalimba Alice wakiniraga ikipe ya Scandinavia y'abagore y'umupira w'amaguru yasinye imyaka ibiri muri The Tigers Sports Academy, ikipe y'umupira w'amaguru yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Kanama 2021, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo The Tigers Sports academy yatangaje ko yamaze gusinyisha, Kalimba Alice umunyarwandakazi wari usanzwe ukina hagati mu kibuga muri Scandinavia WFC.

    Kalimba Alice w'imyaka 22, biteganyijwe ko azahaguruka mu Rwanda, mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Nzeli, cyane ko iyi kipe yamaze no kumwoherereza amafaranga yo gushaka ibyangombwa.

    Uyu mukinnyi yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, ishobora kongerwa mu gihe yaramuka yitwaye neza.

    Alice yazamukiye muri Remera Rukoma ubwo yari akiga, yayivuyemo ajya muri AS Kigali yavuyemo muri 2020 yerekeje muri Scandinavia WFC banatwaranye igikombe cya shampiyona.

    Undi mukinnyi watangajwe n'iyi kipe ni umunyezamu witwa Umubyeyi Zakia nawe wakiniraga ikipe ya Scandinavia Women Football Club.

    Uyu mwali w'imyaka 22 nawe yasinye amasezerano y'imyaka ibiri, ni umukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo Ecole Secondaire Mutunda, As Kamonyi ndetse n'ikipe y'igihugu Amavubi.

    The Tigers Sports academy yerekejemo ni ikipe nshya mu cyiciro cya mbere muri Tanzaniya, iherereye mu mujyi wa Dodoma , gusa igaragaza ko ifite amikoro bigendeye ku bakinnyi bakomeye baturutse mu bihugu bitandukanye ikomeje gusinyisha.

    The post Kalimba Alice na Umubyeyi Zakia bakiniraga Scandinavia WFC berekeje mu ikipe ya Tigers Sports Academy yo muri Tanzania appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kalimba-alice-na-umubyeyi-zakia-bakiniraga-scandinavia-wfc-berekeje-mu-ikipe-ya-tigers-sports-academy-yo-muri-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kalimba-alice-na-umubyeyi-zakia-bakiniraga-scandinavia-wfc-berekeje-mu-ikipe-ya-tigers-sports-academy-yo-muri-tanzania

  • Moses washinze Moshions yambika abakomeye agiye kubana n’umusore mugenzi we nk’abashakanye #rwanda #RwOT

    Uyu musore wakunze kuvugwaho ko ashobora kuba akundana n’abo bafite ibitsina bimwe ariko ntibijye hanze cyane, yanyujije ubutumwa kuri Instagram avuga ko yemereye undi musore mugenzi we ko bazabana nk’abashakanye.

    Agiye kubana na Cedric Mizero na we uzwi mu ruganda rw’imideri mu Rwanda wanegukanye ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Mu butumwa yanyujije kuri status ya Instagram, Moses yanditse ubutumwa agira ati 'Navuze Yego. Ngiye gushyingiranwa na Cedric kuko yamaze guteganyiriza iza bukuru zacu.'

    Cedric Mizero na we wahise ashimangira iby’uru rushako rwabo rutegerejwe, yashyize kuri status ko hari itariki ntegura y’ibirori by’urushako rwabo ibizwi nka Save the Date.

    Mu ruganda rw’imideri hakunze kuvugwamo ubutinganyi ariko bamwe mu barurimo bo bakabitera utwatsi mu gihe habaga hari ubatunze agatoki.

    Uko imyaka igenda ishira, bamwe mu bakundana n’abo bafite ibitsina bimwe, bagenda batura imiterere yabo aho bavuga ko ari ko bisanze atari amahitamo yabo.

    Urugero ni nk’inkuru yatambutse muri kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, yatambutsemo n’amashusho ya bamwe mu bateye kuriya, bavuga bashiza amanga ko bakundana n’abo bahuje ibitsina mu gihe mu minsi yashize nta n’uwatinyukaga kubyatura ngo abivuge mu kinyamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Moses-washinze-Moshions-yambika-abakomeye-agiye-kubana-n-umusore-mugenzi-we-nk-abashakanye