Category: Uncategorized

  • Babiri bagaragaye bakubita umuturage aziritse i Rutsiro batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza umuturage waziritswe ku giti gikoze nk’umusaraba hari umuntu uri kumukubitisha umugozi.

    Ubwo uyu muturage yakubitwaga n’umuntu bigaragara ko ari umunyamahanga, mu gihe hari abandi bantu bari bahagaze barebera ibiri kuba ndetse bambaye n’imyenda yanditseho Ali Group Holdings Ltd.

    Amakuru IGIHE yaje kumenya ni uko ibi byabereye mu Kagari ka Mukura, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Rutsiro.

    Abakubiswe bakoreraga iki kigo gikora ibijyanye no kubaka imihanda, ndetse mu majwi yumvikana mu mashusho ubwo umwe yakubitwaga, yavugaga ko yari aje gutwara umucanga wo kogesha umuvure.

    Hari andi majwi yumvikana [bisa nk’aho ari abakorana n’uyu warimo akubita umuturage] babwira uwo muturage uri gukubitwa ngo asabe imbabazi.

    Ubwo aya mashusho yahererekanywaga ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, abantu batandukanye bagaragaje ko bibabaje cyane ndetse ababikoze bakwiye gukurikiranwa.

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col Ruhunga Jeannot yahise atangaza ko aba bantu bagaragaye bakubita umuturabe bafashwe ndetse barimo no gukurikiranwa.

    Binyuze kuri Twitter, Polisi yavuze ko “Abantu babiri harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe.”

    Yakomeje igira ati “Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

    Amakuru avuga ko aba baturage babiri Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien barwariye mu bitaro mu gihe abakekwaho uruhare mu ikubitwa ryabo bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

    Aba baturage bakubiswe baziritse ku giti bashinjwa kwiba umucanga. Polisi yatangaje ko ababakubise batawe muri yombi

    source : https://ift.tt/3DzO9k5

  • Abashoferi 33 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere tarki ya 30 Kanama 2021 nibwo aba bashoferi bose uko ari 33 beretswe itangazamakuru

    Aba bashoferi batawe muri yombi bemereye itangazamakuru ko bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga banabisabira imbabazi

    Umushoferi witwa Nsengiyumva Mutangana Paul yagize ati “ Nibyo nafatiwe Kicukiro ntwaye imodoka ahagana saa Mbiri n’igice, saa Tatu mvamo barampima basanga nanyweye inzoga ariko sinabaruhije nk’uko hari abajya bavuga ko batazinyweye ari nayo mpamvu ndi hano.”

    Yaboneyeho gusaba imbabazi no kugira inama abandi bashoferi, yo kwirinda gutwara ibinyabiziga banyweye agasembuye.

    Shyirakera Michel, na we uri mu bafashwe yemeye ko yafashwe yanyoye inzoga, ariko akavuga ko yari yazinyoye kare.

    Ati “Natashye saa kumi n’igice njya mu rugo noneho ngiye kurya nibwo nanyoye icupa rimwe, kuko nari gusubira ku kazi nijoro naje kujyayo polisi irampagarika irampima isanga nanyoye.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yasabye abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga banyoye kuko bishobora guteza impanuka.

    Ati “ Turakomeza gukangurira abantu gutwara ibinyabiziga batanyoye ibisindisha kuko bitemewe kubera ko ari bibi bishobora gutera impanuka cyane ko mwanabonye ko hari n’abafashwe bakoze impanuka, babapima bagasanga banyoye inzoga.”

    Buri mushoferi wese wafashwe yanyoye inzoga acibwa amande y’ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda.

    Aba bashoferi uko ari 33 baciwe amande

    Shyirakera Michel yavuze ko koko yafashwe yanyoye inzoga, abisabira imbabazi

    source : https://ift.tt/38uIRIo

  • Gisozi: Fuso yaguye hejuru y’inzu eshatu, ihitana babiri – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Munani z’ijoro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021, nibwo iyi Fuso yarenze umuhanda igwa ku nzu ziri munsi yawo. Inzu zangiritse harimo iyacururizwagamo inyama, iduka ndetse n’inzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu batatu.

    Iyi modoka yari ipakiye ibiti byinshi ikimara kugwa hejuru y’izi nyubako, umubyeyi witwa Mukeshimana Yvonne yahise apfa, abana be babiri barakomereka mu buryo bukomeye mu gihe umuzamu we yapfuye akimara kugezwa ku Bitaro bya Polisi bya Kacyiru.

    Kigingi w’iyi Fuso witwa Fèlix Sibomana wanarokotse iyi mpanuka, yabwiye IGIHE ko yabaye ahagana saa munani n’igice z’ijoro.

    Ati “Twageze hejuru ruguru y’Umurenge, tugiye gukata umwuka urashira shoferi abura feri, noneho turamanuka tugeze aha akase biranga arakomeza agonga ino nzu. Njye bahise banjyana kwa muganga ariko umugore we yahise apfa.”

    Mukuru w’uyu mubyeyi wishwe n’iyi mpanuka, Mukarutesi Colette, yabwiye IGIHE ko bifuza ko mu ikorosi ryabereyemo iyi mpanuka hashyirwa dos-d’âne n’ibyuma kugira ngo bijye bitangira imodoka zacitse feri.

    Mu gitondo ubwo IGIHE yari irimo itara iyi nkuru, abaturage batandukanye bo muri aka gace bari barimo gushakisha ibyangombwa by’abapfiriye n’abakomerekeye muri iyi mpanuka, kugira ngo bimenyeshwe imiryango yabo.

    Abaturage bazindutse bakora isuku ahabereye iyi mpanuka banashakisha ibyangombwa by’abapfuye n’abakomeretse kugira ngo bimenyeshwe imiryango yabo

    Ahabereye iyi mpanuka ni ku muhanda ugana Beretwari uvuye ULK

    Ahari inzu hahindutse itongo

    Iyi mpanuka yaguyemo abantu babiri mu gihe abandi nabo bakomeretse

    Fèlix Sibomana wari kigingi w’iyi modoka, yavuze ko impanuka yatewe no kubura feri

    source : https://ift.tt/3t5xcJr

  • MINISANTE yanyomoje ibya ruswa ivugwa mu guha abaganga bashya imyanya mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 27 Kanama hasohotse amashusho arimo ibaruwa yanditswe n’umuganga utarashatse ko amazina ye atangazwa, ashinja Minisante n’ibitaro kwaka ruswa abaganga [docteur généralistes] barangije kaminuza kugira ngo boherezwe mu bitaro byiza cyangwa bagumishwe mu bitaro bakoragamo imenyerezamwuga (stage).

    Uwanditse iyi baruwa avuga ko ruswa bakwa ishobora kugera no kuri milioni ebyiri bakayakwa n’abakozi ba Minisante n’ab’ibitaro nyuma yo kurangiza amezi atandatu ya ‘stage’, kugira ngo bahabwe akazi mu bitaro bitanga agahimbazamusyi keza n’amahirwe menshi kurusha ahandi.

    Uyu muganga w’umugore ufite abana barimo n’uw’umwaka wakoreraga stage mu bitaro byegereye umuryango we, avuga ko ubwo yarangizaga stage yashatse kuguma mu bitaro yakoreragamo kuko byamufashaga kwita ku mwana we, maze bagenzi be bakamubwira ko nadatanga miliyoni atazahaguma cyangwa ngo atange miliyoni ebyiri kugira ngo ashyirwe mu bitaro byiza.

    Muri iyi baruwa ntaho avuga ko yatswe ruswa n’aba bakozi ba Minisante cyangwa ab’ibitaro, ariko kuko nyuma yoherejwe mu bitaro byo mu Ntara y’amajyepfo kandi yari yijejwe kugumishwa mu byo yakoreragamo, byatumye yemeza ko koko iyo ruswa ihari.

    Minisante yasohoye itangazo ryamaganira kure iby’aya makuru, ivuga ko ari amahimbano kuko ntaho mu Rwanda batanga stage y’amezi atandatu ku banyeshuri bimenyereza umwuga wo kuvura, ahubwo ko bakora stage y’amezi 12 nyuma bakoherezwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

    Ryakomeje riti “Ku itariki 29 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Ubuzima yashyize mu myanya abaganga barangije imenyerezamwuga 337 n’abinjiye mu imenyerezamwuga 141. Byakozwe bose batumiwe, babigiramo uruhare rutaziguye, byose babireba kandi n’inzego zitandukanye za Minisiteri y’Ubuzima zibikurikira.”

    “Hashingiwe ku myanya iri mu bitaro, aba baganga bihitiragamo ibitaro bifuza gukoreramo hashingiwe ku myanya yari yagaragajwe. Kugira ngo hirindwe ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma habaho kubogama mu gushyira aba baganga mu myanya […] Uwabaga afite amanota menshi yahitagamo mbere gutyo gutyo, bigakomeza kugeza abaganga bose bamaze gutoranya ibitaro bajyamo.”

    Iri tangazo rivuga ko aba baganga baba bemerewe kugurana hagati yabo, aho ababishaka babyandika, bikemezwa n’ubahagarariye, ubundi bigakorwa.

    Abaganga barangije imenyerezamwuga boherezwa gukorera mu bitaro bihitiyemo bitewe n’aho imyanya iri, kandi hakagenderwa ku manota babonye bakiri mu ishuri hagenwa abahitamo mbere y’abandi. Nta ruswa iri mu kohereza abaganga aho bakorera. pic.twitter.com/FTyo9KGfB8

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 29, 2021

    Icyo Minisante ishingiraho ivuga ko ibyatangajwe ari ikinyoma, ngo ni uko umunyamukuru atigeze ayibaza ngo yumve uruhande rwayo ndetse ntanagaragaze ikimenyetso na kimwe.

    Iyi minisiteri yatangaje ko bishoboka ko uwanditse ibaruwa atari umuganga kuko byinshi mu byo avuga bihabanye n’ukuri.

    Minisante yatangaje ko abaganga bahabwa imyanya mu bitaro, hakurikijwe amanota yabo n’aho bashaka gukorera

    source : https://ift.tt/2WIdZSn

  • Babiri bafashwe barahimbye za EBM bakoresheje banyereza imisoro ya miliyoni 48.9 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko yagiye ahimba ibigo [kompanyi], akabihereza abantu bakajya bazikoreraho ariko batishyura imisoro. Yafashwe amaze gushinga ibigo bitatu byose hamwe byari bimaze kunyereza imisoro ingana na miliyoni 48.9Frw.

    Uyu mugabo yavuze ko yifashishaga Internet agafungura ibigo by’ubucuruzi bigafunguka biri kumwe na EBM zabyo ariko agakoresha numero z’indangamuntu zitari iz’abo yahaye ibyo bigo.

    Ati “Ntabwo byari ibigo by’ubucuruzi byemewe, ahubwo zari EBM zidafite aho zanditse, ibyo bigo ntabwo byinjizaga imisoro ahubwo byifashashaga za EBM mu kugaragaza ko byishyuye imisoro kandi atariko bimeze.”

    Yakomeje agira ati “Mu gufatwa nari ngiye gufungura EBM y’iki gihembwe, tukimara gufungura EBM nibwo bahise bamfata. Nahembwaga ibihumbi 100Frw cyangwa 150Frw. Uyu munsi ndimo kwicuza kandi ndasaba imbabazi nanasezeranya abanyarwanda ko ngiye kuba intangarugero aho nzabona bakora ibikorwa nk’ibi hose ngatanga amakuru.”

    Umucuruzi wafunguriwe ibi bigo akajya abyifashishaga mu kunyereza imisoro yemeye ko yakoranye n’uyu mugabo, ariko akaba atari azi amayeri akomeye akoresha kuko yari yabanje kumubwira ko byemewe ndetse we ngo nta ruhare yigeze agira mu kumuha akazi ko kumukorera EBM.

    Uyu mugabo ukorera ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwabatsi n’ibindi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yicuza kuba yarashutswe agakora ibyaha atari abizi.

    Ati “Ndasaba abacuruzi bagenzi banjye bagenzura bagacunga abantu baza babashuka kugira ngo batazagwa muri uyu mutego kuko uriya ni umutego umuntu aza akubeshya ku buryo utamenya uko we yabiteguye.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yasabye abatanga imisoro kwirinda gukorana n’abantu baza babashuka nta burenganzira cyangwa ibyangombwa bibemerera gutanga izo serivisi.

    Ati “Hari amategeko n’uburyo bwashyizweho bwo gusora ndetse hari n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, abadasobanukiwe bakwiye kwegera icyo kigo kikabasobanurira ariko uzarenga ku mategeko polisi ikabimenya izabafasha.”

    Yakomeje agira ati “Abantu basora, nibakurikize amategeko, nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kubakuriraho imisoro, keretse ikigo kibishinzwe. Naho umuntu kuza akakubeshya […] rwose umenye ko ashobora kuguteza ibibazo ukaba wabizira.”

    CP Kabera yibukije abafungura ibigo bikora ubucuruzi cyangwa indi mirimo kwirinda kunyura iy’ubusamo bagamije kunyuranya n’amategeko kuko bigira ingaruka kuri bo n’igihugu muri rusange.

    Yakomeje agira ati “Nibafungure za kompanyi zo kwiteza imbere, ikindi abantu bareke kwijandika mu byaha kuko uko bazabikora kose bizamenyekana, nk’uriya ashobora kuba yarafunguye kompanyi ya mbere, byagaragara ko batangiye kumukeka agafungura iya kabiri ariko byarangiye tumufashe.”

    Itegeko rigena uburyo bw’isoresha, riteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.

    Aba bagabo bafashwe bamaze kunyereza miliyoni zisaga 48 Frw

    source : https://ift.tt/3DBVoZ5

  • Urugendo rwa Rugema Christian na Serge, abavandimwe baba mu Bufaransa biyemeje gushora imari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Rugema Christian w’imyaka 33 y’amavuko na murumuna we, Serge Rugema w’imyaka 28 bageze mu Bufaransa nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho biciwe papa n’abandi benshi bo mu muryango wabo. Rugema Christian yize ibijyanye na mudasobwa, mu gihe murumuna we yize ubuvuzi.

    Nyuma yo gusigarana na mama wabo, barezwe na nyirasenge Espérance Patureau n’umugabo we nyakwigendera Bernard Patureau kugeza bakuze, bakaba ubu ari abasore bashaka kumenya no gukorera aho bakomoka mu Rwanda.

    Aba bashoramari b’abavandimwe bamaze imyaka ibiri bafite umushinga wo gutwara abantu, Gotis Transport, aho bafite imodoka 15 z’ubwoko butandukanye harimo ‘Minivan’ zishobora gutwara abantu hagati ya 10 na 12, ‘prado’,’ pick-up’, Jeep ndetse bateganya kuzazongera nibamara kwagura amasoko cyane ko icyorezo cya Covid-19 cyadindije ibintu byinshi harimo n’umushinga wabo.

    Gotis Transport ubu ifite abakozi 20, Rugema yagize ati “Sosiyete yacu yatangiye ikorana n’ibigo hamwe n’imishinga itegamiye kuri leta [NGOs] aho batwara abakozi babo mu bikorwa bitandukanye nyuma yo kugirana amasezerano.”

    Yakomeje avuga ko umuntu ku giti cye ushatse gukoresha imodoka zabo na we bagirana amasezerano bigakorwa.

    Mu kiganiro na IGIHE, Christian Rugema yasobanuye icyamuteye gutangira uyu mushinga mu Rwanda afatanyije na murumuna we babana.

    Yagize ati “Navukiye mu Rwanda ndahakurira, njya mu Bufaransa mfite imyaka 13, amashuri yose, niho nayigiye marayo igihe kinini cyane, nkajya nza mu Rwanda rimwe na rimwe ariko nk’umuntu uje gutembera noneho nkasubirayo. Buri gihe iyo nazaga nabonaga mu gihugu ibintu bihora bihinduka.”

    Rugema yavuze ko icyatumye agira igitekerezo cyo gushora imari mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi akora mu Bufaransa ari na ho atuye, ari uko byamuteraga ipfunwe gusura igihugu akabona kiri gutera imbere we nta ruhare ari kubigiramo.

    Ati “Byatangiye mu 2016, ubwo nahuye na Habimana Jean Claude umugabo wampaye amakuru kandi mu buryo yanyerekaga ibyakozwe n’aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze n’ubunararibonye na we ubwe yari afite mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu (transport), kuva ubwo dutangira gukorana ubu akaba ari we uyoboye sosiyete uyu munsi, turumvikana cyane.”

    “Nsubiyeyo ni bwo natangiye kuvuga nti ’ndumva hari icyo nanjye nakora’, cyane cyane ko navugaga nti ’guhora uza nk’umukerarugendo mu gihugu cyawe, nta gikorwa uhafite’, ni ibintu byari bitangiye kuntera ikintu niko navuga. Kuza nk’umukerarugendo ukareba ibintu bitera imbere ariko utazi uko bikora, niho natangiye kubitekerezaho mu by’ukuri.”

    Yakomeje avuga ko yagarutse mu Rwanda akora iperereza neza, uko umuntu yabona ibyangombwa, agisha inama abantu batandukanye, asubira mu Bufaransa yafashe icyemezo, abitekerereza umuvandimwe we Serge Rugema aramushyigikira baza gushora imari yabo mu Rwanda batyo.

    Rugema Christian wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko urebye aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu ari igitangaza, asaba abatuye hanze kwihutisha kugishoramo imari kuko bashobora kuzasanga barakererewe arebye umuvuduko w’iterambere.

    Ati “Umuntu agarutse ku mateka y’igihugu, iyo urebye ibintu bibera mu Rwanda ni nk’igitangaza sinzi niba ku Isi hari abantu benshi bari kuba bageze nk’aho tugeze ubu iyo baba barunyuze mu mateka twanyuzemo […] Nkiri mu Bufaransa narabirebaga nkabona igihugu kiri gutera imbere ndavuga nti nawe ugomba kujyamo.”

    Aba basore bombi basabye urubyiruko rutuye hanze gutinyuka nabo bakaza gutangira imishinga mu Rwanda.

    Ati “Nta mpamvu yo kugira ubwoba bwo gushora imari kuko birazwi uyu munsi ku Isi ko mu Rwanda ari igihugu muri Afurika iyo ushoyemo imari biba bifite umutekano, birazwi y’uko hano hari amategeko agenga imirimo kandi akomeye.”

    “Igisigaye ni ukuza bagafatanya n’Abanyarwanda kugera kure, nibagire vuba kuko wenda ejo bashobora kuzaba bakererewe.”

    Bavuze ko bishimira aho ibikorwa byabo nabo bafatanyije bigeze, bavuga ko nubwo Covid-19 yatumye bidatera imbere cyane batazacika intege, ko ahubwo igihe cya Covid-19 bagikoresheje biga neza uko bazakomeza gukora.

    Ushaka kumenya byinshi kuri iki kigo cyatangijwe n’aba basore wakanda hano: gotis.rw

    Rugema Christian na Rugema Serge bakuriye mu Bufaransa ariko biyemeza gushora imari mu Rwanda

    Batangije Gotis Transport, ikigo gitanga serivisi zo gutwara abantu

    Bafite imodoka z’ubwoko butandukanye

    Bafite imodoka zishobora no gutwara abantu bafite umuryango munini

    Dj Ira ni umwe mu bantu bakorana n’iki kigo

    Itsinda ry’ubuyobozi bwa Gotis.rw

    Buri modoka yitabwaho n’umushoferi wayo kandi uhabwa amahugurwa kenshi kuko nibo bahura n’abafatanyabikorwa cyane n’abakiliya

    Izi modoka zikodeshwa ku giciro gito kandi zigera mu bice byose by’igihugu

    DJ Ira ni umwe mu bamamaza izi modoka

    Iki kigo gifite abakozi b’inzobere mu gutwara abagenzi no kubafasha mu bindi bibazo bashobora guhurira nabyo mu rugendo

    Abatwawe mu modoka za Gotis.rw baba bisanzuye

    Iyi sosiyete ifite abakozi b’abahanga

    Bifitiye abakanishi ba sosiyete mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abo batwara

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3h8UObJ

  • Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yakomoje ku kibazo cy’abaturage bagaragaye bakubitwa n’Umushinwa – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’uko hari Umushinwa wagaragaye mu mashusho arimo gukubita umuturage wo mu Kagari ka Mukura, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Rutsiro. Nk’uko bigaragara mu mashusho, uwo muturage yari aziritse ku giti, aho uwo Mushinwa yari ari kumukubita akoresheje umugozi.

    Amakuru yamenyekanye avuga ko uwo Mushinwa wakubitaga umunyarwanda ari umukozi wa sosiyeye yigenga yitwa Ali Group Holdings Ltd.

    Itangazo rya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ryashyizwe, rivuga ko bababajwe n’ibikorwa bigayitse byagaragaye kuri uwo mukozi wa sosiyete yigenga.

    Rigira riti “Ambasade y’u Bushinwa ishyigikiye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda mu gukora iperereza no gukemura iki kibazo binyuze mu mucyo hagendewe kubyo amategeko y’u Rwanda ateganya.”

    Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ambasade y’u Bushinwa isaba sosiyete zigenga z’Abashinwa n’abaturage bacu bari mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’imbere mu gihugu.”

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda kandi yasabye abaturage bose muri rusange kujya batanga amakuru y’aho bakeka imyitwarire idahwitse kubimenyesha Polisi aho kwihanira kuko binyuranyije n’amategeko.

    Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda buvuga kandi ko buzakomeza guteza imbere imibanire myiza n’ubucuti bw’abaturage bisanzwe biranga ibihugu byombi.

    Ambasade y’u Bushinwa yamaganye abagize uruhare mu gukubita aba baturage

    source : https://ift.tt/2Wz1c4V

  • Rwamagana: Abangavu 40 babyaye imburagihe bahawe ubufasha, bibutswa ko butazahoraho – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa biganjemo ababyaye bataruzuza imyaka 18 bahawe imashini zidoda kuri buri umwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Kanama 2021 nyuma y’amezi atandatu bigishwa kudoda bya kinyamwuga.

    Ubu bufasha babuhawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rubinyujije mu mushinga wa APV usanzwe ufasha abantu badafite ubushobozi buhagije ku bufatanye n’Akarere ka Rwamagana.

    Abakobwa bahawe izi mashini bavuze ko zigiye kubafasha guhindura ubuzima babagamo, abenshi bavuze ko batewe inda bagatereranwa n’imiryango yabo kugeza ubwo bitereye icyizere none ngo bongeye guhabwa icyizere cyo kubaho.

    Umumararungu Nadine utuye mu Kagari ka Nyagasambu mu Murenge wa Fumbwe, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe avuga ko benshi muri bo bakimara guterwa inda birukanwe n’imiryango yabo bituma bigunga.

    Ati “ Nkanjye nitanzeho urugero ntaraza kwigishwa kudoda nari ndi mu bwigunge nkimara kubyara, numvaga nta byishimo, nta gaciro nkifite ndetse numva nta n’icyo namarira igihugu.”

    Yakomeje avuga ko ahurijwe hamwe n’abandi yasanze hari benshi bahuje ibibazo batangira kubigisha ari nako babagarurira icyizere gahoro gahoro berekwa uburyo inzozi bahoranye bazigeraho.

    Ati “ Twatangiye kwiga, ndi umuntu ugura igitenge nkakidodesha ariko ubu ndidodera, ikindi umwana wanjye nawe ninjye umudodera imyenda y’ishuri, hari n’abandi baturanyi basigaye bangirira icyizere nkabadodera, ikindi ubu maze kwizigamira 25.000 Frw yose nakuye mu kudodera abandi.”

    Dusenge Marie we yagize ati “Ubu njye mu byishimo mfite ni uko nagaruriwe icyizere, naje kwiga numva ntakongera gutera imbere ariko ubu kimwe n’abandi banyeshuri twigana tumaze kumenya kudoda none twanahawe imashini; ni ibyishimo bikomeye.”

    Yashimiye ubuyobozi bwa APV n’Akarere ka Rwamagana, abizeza ko bagiye kwiteza imbere bagateza imbere n’imiryango yabo.

    Umuyobozi w’Umuryango APV wafashije aba bana b’abakobwa kwiga imashini ndetse buri umwe ukanayimuha, Pasiteri Joy Basinga, yavuze ko batigishije abana b’abakobwa babayariye iwabo gusa ahubwo banigishije abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu rwego rwo kubagarurira icyizere.

    Ati “Abo bana twabahaye ubumenyi bwo kwiga kudoda bakihangira imirimo, twabigishije kwizigamira, tubigisha kudoda mu buryo bwa kinyamwuga. Twabigishaga kudoda tunabigisha uburenganzira bwabo, basobanukiwe ko bashobora kugana inzego z’ibishinzwe.”

    Yakomeje avuga ko uretse kubigisha banahuguye ababyeyi babo bahuza imiryango yari ifite ubwumvikane buke hagati yabo kubera wa mwana wabyaye akiri muto.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye aba bana b’abakobwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe ndetse n’imashini bahawe.

    Ati “ Ubundi hari ubwo umuntu yiga akabura nuko atangira kwiteza imbere none twizeye ko abana basoje hano bize kandi banabonye ubushobozi bwo gutangira kwikorera, turabona rero bizadufasha cyane mu rwego rw’imibereho myiza y’abana babyaye ndetse n’imibereho myiza y’ingo bavukamo. Twumvikanye ko bagiye kudufasha gukumira ubusambanyi kuri bagenzi babo bakajya batanga amakuru ku wo babona wahohoterwa.”

    Mutoni yasabye abakobwa bahawe ibi bikoresho kwitwararika bagakoresha neza amahirwe babonye biteza imbere.

    Ati “Nubwo basoje kwiga ntabwo ari irushanwa cyangwa se igihembo bahawe cy’ibyo byahise, ahubwo ni ubushobozi bahawe kugira ngo batangire ubuzima bushya burimo kwirinda kurera abana babo neza no kwiteza imbere.”

    Ibikoresho byahawe birimo imashini nshya zidoda ndetse no kubigisha byatawe miliyoni 24 Frw, aba bangavu bahise bashyirwa mu matsinda bashakirwa inzu zo gukoreramo kugira ngo bakomeze bahuze imbaraga.

    Abangavu 40 bashyizwe mu matsinda azabafasha kwiteza imbere

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mutoni Jeanne, yasabye abangavu kwiteza imbere bakoresheje imashini bahawe

    source : https://ift.tt/3tgcYNz

  • Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda, umwe umurambo we wasanzwe watwitswe – #rwanda #RwOT

    Uwishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru yitwa Ntwari Bahati, yari asanzwe akorera mu Mujyi wa Kampala akazi k’ubukanishi.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Bahati yari amaze imyaka ine aba mu Mujyi wa Kampala, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nibwo yishwe. Yavukaga mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Bivugwa ko mu gitondo cyo ku Cyumweru, hari umuntu bakomoka mu gace kamwe [i Ngoma] bari barajyanye gukora i Kampala wabyutse agiye kumureba ngo bajye ku kazi, ageze mu rugo rwe asanga abantu bamunize baramwica, barangije baranamutwika.

    Inzego z’umutekano zahise zitabazwa gusa umwe mu bo babanaga ahita atoroka, undi we arafatwa arafungwa.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago mu gitondo cyo ku wa Mbere. Mushiki we yabashije kwerekwa umurambo, asabwa ko yashaka uko awujyana mu Rwanda kuko udashobora gushyingurwa muri Uganda kuko ari umunyamahanga kandi nyakwigendera akaba atishwe na Covid-19.

    Ku rundi ruhande, ku wa 30 Kanama 2021 ahagana saa yine n’igice z’amanywa, Polisi ya Uganda yatangaje ko hari umugabo w’umunyarwanda wabonetse yiciwe mu gace ka Karujanga mu Karere ka Kabale.

    Uwo mugabo yari umucuruzi muri ako gace, aho yiciwe ni hafi cyane n’Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru kuko bisaba gukora urugendo ruri munsi ya kilometero imwe.

    Bivugwa ko abishe uwo mugabo bari bamaze kumwiba amafaranga arenga miliyoni imwe y’u Rwanda. Bamwishe bamuteye ibyuma umubiri wose.

    Theoneste Dusabimana wishwe yari yaravutse mu 1969. Nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi akurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Bivugwa ko yakoranaga n’abantu batatu muri ubwo bucuruzi.

    Dusabimana yishwe atewe ibyuma n’abantu bataramenyekana

    Impfu za hato na hato z’Abanyarwanda baba muri Uganda zimaze kuba nyinshi kuva mu 2017 ubwo umubano w’ibihugu byombi wazagamo agatotsi. Icyo gihe leta ya Uganda yari imaze iminsi ihiga bukware abanyarwanda ibashinja kuba intasi.

    Nko muri Kamena uyu mwaka, umunyarwanda witwa Bazambanza yiciwe muri Uganda umurambo we ujugunywa ku mupaka utandukanya ibihugu byombi mu Karere ka Burera.

    Abatarapfuye bagiye bagarurwa mu Rwanda barabaye ibisenzegeri kubera inkoni n’irindi yicarubozo bakorerwa muri gereza zo muri Uganda iyo bafashwe.

    Usibye izo mpfu za hato na hato, kuva Coronavirus yakwira ku Isi, abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutotezwa ku buryo bukomeye bashinjwa ko bakwirakwiza icyo cyorezo mu gihugu.

    Muri Werurwe umwaka ushize, Uganda yirukanye Abanyarwanda barenga 342 bashinjwa gukwirakwiza Coronavirus. Icyo gihe bashyizwe hamwe n’inzego z’ubuyobozi, zibajugunya ku mipaka itemewe mu Rwanda mu turere twa Burera na Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru zibashinja ko bari gukwirakwiza Coronavirus muri Uganda.

    Kuva ibibazo hagati y’u Rwanda byafata indi ntera, ibihugu byombi byiyambaje inzira y’ibiganiro bitangira Perezida Kagame agirira uruzinduko muri Uganda, nyuma hashyirwaho Komisiyo ihuriweho n’Abaminisitiri ku mpande zombi kugira ngo iganire ku buryo bwo gushaka igisubizo.

    Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

    Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

    Urugero, muri Gashyantare 2020, abakuru b’ibihugu byombi hamwe n’abahuza bagiranye inama ebyiri, imwe yabereye i Luanda ikurikirwa n’iyabereye i Gatuna nyuma y’ibyumweru bibiri.

    Zari zikurikiye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’intumwa za Uganda zirangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kuteesa, ku wa 18 Ukwakira 2019; indi nama y’abakuru b’ibihugu n’abahuza yabereye i Luanda ku wa 21 Kanama; yakurikiraga iyari yabaye na none ku wa 12 Nyakanga 2019.

    Ni mu gihe Perezida Kagame ubwe yari yanagiriye uruzinduko muri Uganda ku wa 25 Werurwe 2018 aganira na mugenzi we kuri iki kibazo. Izo nama ntizirimo izahuje Komite za ba Minisitiri b’ibihugu byombi zirimo zabereye i Kampala n’i Kigali.


    source : https://ift.tt/2WBKKkq

  • Umwaka urashize: Wine, akabati k’imbuto, ibiryo byo muri hotel…iminsi ya mbere ya Rusesabagina mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    - “Je préfère me taire” [mpisemo guceceka ] niryo jambo rya mbere Rusesabagina yavuze ageze i Kigali

    - Sankara yari kuri RIB ubwo Rusesabagina yerekwaga itangazamakuru

    - I Remera aho Rusesabagina yari afungiye, yagaburirwaga “ibiryo bivuye muri hotel”

    - Mu cyumba cye harimo akabati karimo imbuto, yanashaka Wine akayituma

    - Me Rugaza David na Me Nyambo Emeline bamwunganiye badahembwa

    Hari saa yine z’igitondo ku itariki nk’iyi mu 2020. Wari umunsi nk’indi isanzwe, ku wa mbere abantu bose bagifite ingufu zo gutangira icyumweru, umwe mu bakozi ba RIB ushinzwe itangazamakuru ampamagara kuri Telefoni, ati “saa tatu ushobora kuza kuri Headquarters?” Nti nta kibazo, mubaza icyo anshakira, ambwira ko nkimenya mpageze. Ayo ni yo magambo n’abandi banyamakuru batarenze 10 babwiwe.

    Kuri RIB iyo wabazaga ikigiye kuba, abantu barasekaga ntihagire ukubwira ibyo aribyo.

    Njye wahageze kare natangiye kubona ibimenyetso by’uko ari inkuru ikomeye. Icyo abantu benshi batamenye kuri uwo munsi ni uko Nsabimana Callixte Sankara na we yari ahari.

    Namubonye yambaye impuzankano y’abagororwa, ari kuzamuka mu ngazi zo kuri ibi biro, gusa nta kindi wari kumenya kiri kujya imbere.

    Twahageze turi abanyamakuru batarenze 10, buri wese yicara ahanye na mugenzi we intera na cyane ko icyo gihe Covid-19 yari ikiri mbisi ica ibintu. Saa yine na 20, nibwo umugabo wambaye ikote ry’umukara yinjiye mu cyumba, twese turatirita, abantu bayoberwa ibibaye, hanyuma Dr Murangira B. Thierry wari utangiye akazi k’ubuvugizi muri iyo minsi ati “ RIB iramenyesha Isi…”, ibindi byakurikiyeho murabizi.

    Ibintu kuri Rusesabagina byahinduye isura ubwo yari ageze i Kanombe, umuntu uzi neza iby’ifatwa rye yabwiye IGIHE ko yabonye ko aho ari atari i Burundi ari uko arungurutse mu kirahure cy’idirishya ry’indege akabona ibendera.

    Ati “Yahise yiyakira!”

    Icyo gihe ibintu byose yabajijwe, yasubije ati “Je préfère me taire”. Bivugwa ko no muri dosiye ye y’ibazwa inzego z’u Bubiligi zamukoresheje ubwo zasakaga urugo rwe, yagezemo hagati akabwira Abapolisi ati “Je préfère me taire”!

    Tugaruke kuri RIB, Sankara wari uhari icyo gihe, ntiyari yajyanywe no guhura n’uwari Sebuja dore ko atigeze anamuca iryera ahubwo yari yagiye mu ibazwa kugira ngo huzuzwe dosiye ya Rusesabagina ubundi ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Nta muntu wari wakamenye ibijyanye na Pasiteri Niyomwungere Constantin, ahubwo naketse ko Sankara ari we “warabuye” inzego z’ubutabera akazimenyesha aho Rusesabagina aherereye.

    Ibye byamenyekanye mu kiganiro Rusesabagina yagiranye na The East African ku wa 7 Nzeri 2020, mbere yaho nta muntu wari uzi aho biva n’aho bijya. Icyari kizwi ni uko yafatiwe i Kanombe aturutse i Dubai kandi ko yari yizanye. “Operasiyo” nyir’izina, twayimenye mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo Bishop Niyomwungere yavugaga ko yiyemeje “kwitandukanya n’ikibi” agashyikiriza RIB “umutama” w’inshuti ye.

    Abantu babonye Rusesabagina mu minsi ya mbere ye mu Rwanda, basobanura ko yamaze iminsi adasobanukiwe neza ibyamubayeho gusa ngo mu matariki ya mbere ya Nzeri cyane guhera ku ya 4 Nzeri 2020 yatangiye kongera kumwenyura.

    Umwe yabwiye IGIHE ati “ Ku ruhande rwe ntabwo byari byiza, harimo kumva ko ageze aho atagombaga kugera, ahantu azi ko hari ibyo acyekwaho. Cyakora ntabwo yigeze atinda kwiyakira, ariko cyane cyane yagaruye agatima amaze guhura n’abanyamategeko be yihitiyemo Me Rugaza David na Me Nyambo Emeline. Mbere yumvaga ko agiye kugirirwa nabi ariko abona ntabwo bibaye.”

    Rugaza waburaniye Rusesabagina yaminuje muri Kaminuza ya Makerere ibijyanye n’amategeko. Ni n’umwe mu nzobere mu mategeko mu Rwanda uburana imanza nshinjabyaha. Afite ikigo gitanga ubujyanama mu mategeko cyitwa Rugaza Law Firm.

    Icyumba yafungiwemo cyarimo akabati k’imbuto, n’iyo yakeneraga “Wine” yarayihabwaga

    Biragoye kubyemeza ariko ku rundi ruhande birashoboka ko nta wundi muntu mu mateka y’u Rwanda wafunzwe mu buryo bwiza nk’ubwa Paul Rusesabagina. Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru IGIHE ifite y’uko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose rukigengesera ikintu cyose muri dosiye ye, ku buryo serivisi ahabwa zose zigomba kuba ziri ku rwego mpuzamahanga.

    N’ikimenyimenyi, nta rundi rubanza mu Rwanda rwigeze rutambutswa imbonankubone ku miyoboro ya Televiziyo zitandukanye mu gihugu zirimo n’iy’igihugu, bigaragaza umucyo ubutabera bw’u Rwanda bwagerageje gushyira muri dosiye ye.

    Icyumba Rusesabagina yari afungiyemo i Remera ni icy’inyubako ya Polisi izwi nka “Kigali Metropolitan Police”. Yuzuye muri Gicurasi 2015 itwaye miliyari 1,5 Frw.

    Cyari kirimo ibikoresho byose umuntu akeneye, ubwogero bugezweho n’ubwiherero busukuye. Cyari gifite igitanda kirimo inzitiramibu, gishashe neza ku buryo hari ubwo “yiyumvaga nk’umuntu uri muri hotel” nubwo atari afite uburenganzira bwo gusohoka.

    IGIHE ifite amakuru ko muri icyo gihe, iyo Rusesabagina yashakaga ibyo kurya, yahitagamo ifunguro anyotewe uwo munsi rikavanwa kuri hotel ndetse yanashaka n’umuvinyo wo kurenzaho akawuhabwa.

    Mu cyumba cye harimo “menu” y’amafunguro ya hotel [ izina ryayo ntabwo twaritangaje muri iyi nkuru], buri munsi abamushinzwe bajyaga gufata mu cyumba cye urutonde rw’ibyo yahisemo kuza kurya ubundi bakajya kubimuzanira ndetse bivugwa ko rimwe na rimwe iyo hotel ariyo yabigemuraga aho yari afungiye.

    Hari umuntu waganiriye na IGIHE wigeze kumusura aho yari afungiye, ahageze Rusesabagina aramuzimanira. Ati “ Umunsi umwe narahageze, twisangirira imbuto, aranzimanira.”

    Muri icyo cyumba kandi harimo ameza n’intebe eshatu Rusesabagina yabyifashishaga nk’ibiro ashobora kwicaramo agategura dosiye ye neza.

    Abanyamategeko bamwunganiye bwa mbere ntibahembwaga

    Mu mategeko habamo ihame ryitwa “pro bono” aho rikunda gukoreshwa cyane ku bantu badafite amikoro, bagahabwa abunganizi ku buntu, batishyurwa. Rusesabagina na we kuko yasobanuraga ko nta muryango afite hafi aho ngo uzamwishyurire, yahisemo abanyamategeko babiri muri uwo murongo.

    Bivugwa ko urugaga rw’abanyamategeko rwamuhaye lisiti y’abanyamategeko n’imyirondoro yabo, ubundi mu ntangiriro za Nzeri ahabwa umwanya wo guhura na buri wese amukoresha ikizamini binyuze mu bibazo yamubazaga.

    Ibibazo Rusesabagina yabajije abo banyamategeko bose ni ibijyanye n’amategeko, uko bazamufasha, arangije ahitamo Me Rugaza David wari winjiye bwa nyuma uwo munsi muri icyo kizamini.

    Bivugwa ko ubwo yari amaze guhura na Rugaza, yatangiye kugarura agatima, atangira kuganira ashize amanga.

    Umwe mu bantu bigeze kumubona ari kumwe n’abo bunganizi be i Remera muri iyo minsi, yabwiye IGIHE ati “ Wabonaga harimo urukundo hagati ye n’abavoka be, ubona ko yishimye. Yisanze muri VIP mu buryo bunyuranye n’uko yakekaga.”

    Murumuna w’umugore we niwe muntu wa mbere wahamagawe

    Umuryango wa Rusesabagina wamaze iminsi utaramenya amakuru y’uyu mugabo, n’ayo wamenye mu minsi ya mbere wayakuraga mu itangazamakuru kimwe n’abandi bose.

    IGIHE yamenye ko ubwo Rusesabagina yari amaze kubona abunganizi, we ku giti cye yahaye nimero z’umugore we n’umukobwa we abamwunganiraga kugira ngo babamenyeshe uko amerewe.

    Mu minsi ya mbere yaba umugore wa Rusesabagina n’umwana we ntabwo bitabaga telefoni hanyuma Rusesabagina arahindura aha abunganizi be nimero za murumuna w’umugore we aba ari we witaba telefoni.

    Uwo murumuna w’umugore wa Rusesabagina yasabwe kumenyesha umugore we n’umwana we uko uyu mugabo amerewe, yihutira kubikora anababwira ko bafungura telefoni zabo kugira ngo babone uko bajya bavugana. Icyo gihe nibwo umugore wa Rusesabagina yavuganye bwa mbere n’umugabo we binyuze ku bunganizi be.

    Iyo uganiriye n’abantu bose bakurikiranye dosiye ya Rusesabagina mu minsi ya mbere, bahuriza ku kintu kimwe, cy’uko byabasabaga gukora amanywa n’ijoro, bataruhuka kuko birindaga ikintu cyose kidaciye mu mucyo.

    Mu bantu ba mbere batari abunganizi ba Rusesabagina mu mategeko bamusuye amaze gufungwa, harimo umukozi wa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Yakurikiwe n’undi mukozi wa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda.

    Bivugwa ko umunsi ku wundi, abakozi b’izo Ambasade zombi bavuganaga n’abunganizi ba Rusesabagina ahanini bashaka kumenya uko uburenganzira bwe bwubahirizwa.

    Me Rugaza acyunganira Rusesabagina yigeze kubwira IGIHE ati “ Nkora amanywa n’ijoro. Nureba mu mafoto ya mbere, ntabwo nari mfite imvi, akurikiyeho uzabona ko mfite imvi. Nkora amasaha menshi ku bw’inyungu z’umu-client wanjye.”

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Paul Rusesabagina pic.twitter.com/SMt0hkJPzk

    — IGIHE (@IGIHE) August 31, 2020

    Abakozi ba Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibo bantu ba mbere bamusuye muri Kasho i Remera. Aba bagaragara ku ifoto nabo ni abakozi b’iyo Ambasade, bari bitabiriye urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

    Me Nyambo Emeline (ubanza ibumoso) na Me Rugaza David bunganiye Rusesabagina mu gihe kirenga amezi atatu ku buntu

    Rusesabagina yabaga mu cyumba kirimo ibikoresho byose akeneye ndetse n’akabati karimo imbuto. Hari umuntu wigeze kumusura muri iki cyumba ahageze Rusesabagina amwakiriza imbuto

    Rusesabagina ari kuganira n’umuntu wari wamusuye mu cyumba, bishimanye

    Me Rugaza na Rusesabagina ubwo bari bitabye Ubushinjacyaha

    source : https://ift.tt/38uILAw