Category: Uncategorized

  • Life International Christian Academy yasohoye abanyeshuri bayo ba mbere – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusoza amasomo kuri aba banyeshuri wabaye ku wa 29 Kanama 2021.

    LICA yatangiye mu 2014, icyo gihe iri shuri ryatangaga amasomo kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye, muri iyi porogaramu ya ACE ikubiyemo no kwigisha indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya.

    Umwe mu bashinze LICA, Birungi Ram Abooki, yavuze ko bashimishijwe cyane ko kuba abanyeshuri ba mbere barangije kwiga muri iri shuri.

    Yagize ati “Dutewe ishema cyane no kuba icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri bacu barangije amasomo yabo, kandi twiteguye gukomeza gutanga ubumenyi ku bandi benshi tunabaremera inzira izabageza ku ntsinzi.”

    “Uyu munsi abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo z’amashuri yisumbuye ndetse n’ibyangombwa byerekana amanota babonye [Transcript] zabo, bazahita bajya muri Kaminuza. Turatumira n’abandi banyeshuri bashaka ubumenyi bwisumbuye buzabafasha kuba bamwe bayoboye ku rwego rw’Isi kutugana.”

    Porogaramu ya ACE ni integanyanyigisho yo muri Leta Zunze Ubumwe itangwa mu mashuri ya Gikirisitu, yubakitse ku buryo umunyeshuri agira ubumenyi bukenewe ku rwego rwe, ndetse akagenda azamuka bigendanye n’ubumenyi runaka amaze kugira.

    Ishuri rya LICA ni rimwe mu mashuri atandatu mu Rwanda atanga amasomo muri iyi Porogaramu, aho umunyeshuri yigishwa indangagaciro zishingiye kuri Bibiliya zikomatanyije n’ubumenyi busanzwe buri ku rwego rwo hejuru ndetse n’imyifatire myiza.

    Umunyeshuri uharangije aba afite ubumenyi butangwa muri Porogaramu ya ACE bimufasha kubona impamyabumenyi Mpuzamahanga ya ICCE (The International Certificate of Christian Education) ndetse n’iya LCA (Light House Christian Academy).

    Iri shuri ryashinzwe na Birungi Ronald, umugore we Birungi Ram n’abana babo bane bageze mu Rwanda mu 2014. iherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

    Life International Christian Academy yasohoye abanyeshuri bayo ba mbere

    Wari umunsi w’ibyishimo mu birori byo gusoza amasomo

    Byabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 harimo guhana intera

    source : https://ift.tt/3gTXlq0

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ni byo byatangaje ko iyi nama iza kwiga ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo. Ni mu gihe ubwandu mu gihugu bwo bukigaragara mu turere twose tw’igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali.

    Mu minsi irindwi ishize, abantu 3.500 ni bo bagaragaye banduye Covid-19 bigaragaza uburyo iki cyorezo kikiri kwiyongera ku gipimo cyo hejuru.

    Abapfuye nabo bakomeje kwiyongera mu minsi irindwi ishize kuko habonetse impfu 51. Cyakora ibikorwa byo gukingira nabyo byashyizwemo imbaraga nyinshi kuko ubu hari gukingirwa abantu bose barengeje imyaka 18.

    Mu gihugu hamaze gukingirwa abantu miliyoni 1,5 bahawe dose ya mbere mu gihe abakingiwe byuzuye barenga ibihumbi 660.

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ni we wayoboye iyi nama yabereye muri Village Urugwiro

    Hitezwe ingamba nshya zijyanye no kurwanya Covid-19

    Iyi nama yabaye nyuma y’uko abagize Guverinoma bari bamaze ukwezi mu kiruhuko

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n’abandi baminisitiri bari bayitabiriye

    source : https://ift.tt/3jCVO9s

  • Umugabo yagaragaye ahamagara intama ze mu mazina zikitaba(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo ukomoka mu gihugu cya Ghana yasekeje abantu nyuma yo kugaragara mu mashusho ahamagara intama ze mu mazina ndetse nazo zikamwereka ko zihari ,zitamanga.

    Uko bwije n'uko bucyeye ku mbugankoranyambaga ntihabura videwo zisekeje zigenda zitangaza abatari bake. Imwe mu mashusho nk'aya arimo gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iy'umugabo warimo guhamagara intama ze,ndetse afite ikayi yandika ko zihari zose

    Uyu mugabo utamenyekanye amazina yagaragaye ahamagara intama ze mu mazina yo muri Ghana. Igitangaje ni uburyo izi ntama zamugaragarizaga ko zihari hanyuma izidatamanze akamenya ko zidahari. Amazina yumvikanaga muri iyi videwo ni:Abraham, Kojo Nsiah, Yaa Yaa, Kwame Nsiah.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yagaragaye-ahamagara-intama-ze-mu-mazina-zikitabavideo/

  • Umutoma Knowless yateye Clement ku isabukuru ye y'amavuko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 01 Nzeri ya buri mwaka ni isabukuru y'amavuko wa Ishimwe Clément, umugabo wa Butera Knowless.

    Kuri uyu wa 01 Nzeri 2021, Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanditse amagambo akomeye yifuriza umugabo we isabukuru nziza y'amavuko. Yagize ati ” I wanted to wish you the very best but You already have me🤣😉. No need. Happy birthday Hus @clementishimwe “.

    Clément na Knowless

    Source : https://yegob.rw/umutoma-knowless-yateye-clement-ku-isabukuru-ye-yamavuko/

  • Ikibanza cyiza kuri Arrête ya Nyamata kigurishwa macye #rwanda #RwOT

    Iki kibanza giherereye i Nyamata haruguru gato y’uruganda rwa CLEAR. Kingana na 22/18. Ni iminota 10 uvuye muri kaburimbo n’amaguru. Gifite icyangombwa cyacyo Kandi ni ahantu heza hatuwe n’amazu meza. kiragurishwa 3,200,000frw. Kubindi wabariza kuri 0789232921.

    Source : http://www.ukwezi.rw/gura/article/Ikibanza-cyiza-kuri-Arrete-ya-Nyamata-kigurishwa-macye

  • Urukundo ruraryoshye hagati ya Bahati Grace n'umukunzi we bagiye kurushinga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibyishimo bikomeje kuba byose mu gihe ibirori by'ubukwe bwa Miss Grace Bahati n'umukunzi we biteganijwe kubera muri Leta ya lowa biri gukozwaho imitwe y'intoki.

    Mu cyumweru gishize nibwo Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace yatangaje ko yambitswe y'urukundo na Murekeze Pacifique, umusore bitegura kurushinga.

    Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y'uyu muhango yishimiye, mbere y'uko ubukwe bwe buba tariki ya 4 Nzeri 2021.

    Miss Bahati Grace yambitswe iyi mpeta nyuma y'uko tariki ya 7 Kanama 2021 yari yakorewe ibirori byo gusezera k'ubukumi(Bridal Shower).

    Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/urukundo-ruraryoshye-hagati-ya-bahati-grace-n-umukunzi-we-bagiye-kurushinga

  • Hamenyekane igihe Jay Polly azaburanishirizwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Jay Polly uregwa gukoresha ibiyobyabwenge byamaze gutangazwa ko azasubira imbere y'ubutabera mu ntangiro za Ukuboza 2021 mugihe yari yarakatiwe iminsi 30.

    Taliki ya 11 Kamena 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwashimangiye icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo cyo gufunga Jay Polly n'abo bareganwa iminsi 30 y'agateganyo mu gihe hari hagikusanywa ibimenyetso.

    Mu bafunganywe na Jay Polly harimo Iyamuremye Jean Clément(Murumuna we), Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle Benedicto uvuga ko ari Umunyamerika ukomoka muri Tanzania.

    Biteganyijwe ko uyu muraperi n'abo bareganwa bazasubizwa imbere y'Urukiko ku wa 2 Ukuboza 2021, aho azaba aburana mu mizi urubanza.

    Abaregwa bose bahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge usibye Iyamuremye wemera ko yajyanye urumogi mu rugo rwa Jay Polly.

    Source : https://yegob.rw/hamenyekane-igihe-jay-polly-azaburanishirizwa/

  • Ntawakemeza ko amasezerano arengeje Miliyari… – #rwanda #RwOT

    Ejo hashize, nibwo Butera Knowless yatangaje ko afitiye uruhisho abakunzi be, ariko ntiyatangaza neza urwo arirwo. Nyamara benshi mubari babibonye, bari batangaje ko yaba ari amasezerano yaba agiye gusinyira.

    Umwe muri abo yemeje ko we ataba ari aya Miliyari imwe ahubwo zaba ari ebyiri, asa n'ushaka gukomoza kuyo Bruce Melodie amaze iminsi asinyiye. Mu kumusubiza, Knowless yemeje ko we afite agaciro karenze kure aka Miliyari 2.

    Ibyo ariko n'ubwo byavugwaga, hari n’abandi bakomozaga ku kuba yaba ari amashusho y’indirimbo. Mu kanya rero ku isaha ya saa tanu nk'uko yari yabitangaje, yagaragaje ko ari amasezerano yo kwamamaza urubuga rucururizwaho amafunguro.

    Yagize ati: “Nishimiye kubatangariza ko gahunda ubu ari A2 Brwanda. Koresha iyi 'app' ubashe gutuma amafunguro n’ibindi bitandukanye wifuza, babikugezeho mu gihe gito cyane.”

    Ibi ariko n'ubwo bibaye, haracyategerejwe n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi, ziri kuri Album yise ‘Inzora' iheruka kujya hanze.

    Indirimbo ziri kuri iyi Album amashusho yazo atarashyirwa ku karubanda zikaba ari icyenda, harimo n'izo yakoranye n’abandi bahanzi, nk’iyitwa ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula.

    Harimo kandi ‘Bado’ yakoranye na Ykee Benda,’Up’ yakoranye na Navio, ‘Nahise Mbimenya’ na King James, ndetse na ‘Confuser’ yakoranye na Platini P. 

    Kuva iyi Album yajya hanze kuwa 14 Kamena 2021, yakomeje kunyura benshi nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.Ubutumwa bwa Butera Knowless bw'ejo hahise bwerekanaga ko hari gahunda afitiye abakunzi b’umuziki nyarwanda'ubwo atatangaje amafaranga yasinyiye mu kwamaza uru rubuga, yari yemeje ko we afite agaciro karenze Miliyari 2

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA BUTERA KNOWLESS YITWA UWO UZAKUNDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109084/ntawakemeza-ko-amasezerano-arengeje-miliyari-2-ya-saa-tanu-ya-knowless-birangiye-ivuyemo-a-109084.html

  • Ninde winjiye, ninde wasohotse mu makipe muku… – #rwanda #RwOT

    Amakipe menshi akunda gutungurana mu masaha ya nyuma mbere y'uko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifungwa, bakagura cyangwa bagatizwa abakinnyi bakomeye, banafite izina riremereye i Burayi.

    Mu masaha ya nyuma mbere y'uko iri soko ry'abakinnyi i Burayi rifunga, abakinnyi batandukanye bahinduye amakipe, barimo abaguzwe abandi baratizwa. Uru ni urutonde rw'abakinnyi bahinduye amakipe mu masaha ya nyuma y'iri soko:

    23:45 Saul Niguez wakiniraga Atletico Madrid yatijwe Chelsea

    23:00 Salomon Rondon wakiniraga Dalian Professional yerekeje muri Everton

    22:54 Takehiro Tomiyasu wakiniraga Bologna yerekeje muri Arsenal

    21:50 Odsonne Edouard wakiniraga Celtic yerekeje muri Crystal Palace atanzweho £14m

    20:30 Alex Kral wakiniraga Spartak Moscow yatijwe West Ham United

    18:30 Emerson Royal wakiniraga Barcelona yerekeje muri Tottenham atanzweho £25.8m

    18:10 Ademola Lookman wakiniraga RB Leipzig yatijwe Leicester

    17:30 Abdallah Sima wakiniraga Slavia Prague yerekeje muri Brighton

    16:15 Daniel James wakiniraga Manchester United yerewkeje muri Leeds United atanzweho £25m

    09:39 Cristiano Ronaldo wakiniraga Juventus yerekeje muri Manchester United atanzweho £12.85m aziyongeraho £6.85m

    09:00 Nikola Vlasic wakiniraga CSKA Moscow yerekeje muri West Ham

    00:25 Antoine Griezmann wakiniraga FC Barcelona yatijwe Atletico Madrid

    22:15 Hector Bellerin wakiniraga Arsenal yatijwe Real Betis

    20:45 Alex Runarsson wakiniraga Arsenal yatijwe OH Leuven

    18:40 Ethan Ampadu wakiniraga Chelsea yatijwe Venezia

    17:30 Eduardo Camavinga wakiniraga Rennes yerekeje muri Real Madrid

    17:30 Andre-Frank Zambo Anguissa wakiniraga Fulham yatijwe Napoli

    16:35 Reiss Nelson wakiniraga Arsenal yatijwe Feyenoord

    08:12 Moise Kean wakiniraga Everton yatijwe Juventus

    Isoko ry'abakinnyi i Burayi rizongera gufungura muri Mutarama 2022.

    Edouardo Camavinga yerekeje muri Real Madrid

    cristiano Ronaldo yagarutse muri Manchester United nyuma y’imyaka 12

    Griezmann yasubiye muri Atletico Madrid atijwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109089/ninde-winjiye-ninde-wasohotse-mu-makipe-mukunda-mu-masaha-ya-nyuma-yigura-nigurisha-ryabak-109089.html