Category: Uncategorized

  • Ngoma: Uburyo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bwatangiye gutanga umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ubu buryo buri gukoreshwa muri iyi mirenge ibiri ku buso bwa hegitari 20 zisanzwe zihingwaho imboga n’imbuto harimo water melon, poivron, urusenda, imiteja, inyanya, intoryi, amapapayi n’ibindi biti byinshi.

    Umwaka ushize ni bwo Umuryango uharanira Iterambere ry’Abaturage cyane cyane abari mu byaro, RWARRI ubitewemo inkunga na Fonerwa, n’Akarere ka Ngoma batangije gahunda yo kuhirira abaturage bahinga imboga n’imbuto.

    Uyu mushinga watwaye miliyoni zirenga 270 Frw, ukorwa hifashishijwe imirasire y’izuba n’imashini zikura amazi mu Kiyaga cya Mugesera zikayageza mu mirima y’abaturage badatanze amafaranga.

    Ni uburyo bushya kandi bwiza ngo bwatangiye gutanga umusaruro ugereranyije n’ubwari busanzwe bwatwaraga amafaranga menshi ya lisansi.

    Uwihanganye Sebahire Faustin uhinga poivron mu Murenge wa Zaza, yavuze ko mbere buhiraga bakoresheje imashini zikoresha lisansi nibura ngo kuri hegitari imwe byamutwaraga ibihumbi 700 Frw none ubu yishyura ibihumbi 50 Frw nabwo akayishyura ari uko yejeje.

    Ati “Nko kuri hegitari ya Poivron na water melon byibuze twasaruraga hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni enye ariko mu gushora ku mazi honyine washoragaho nk’ibihumbi 700 Frw, kongeraho amafumbire, abakozi n’imiti byose wabibara ugasanga urungukaho make.”

    Yakomeje avuga ko aho uyu mushinga uziye amafaranga bashoraga ku mazi kuri ubu yabagarukiye nk’inyungu ngo nibura uwejeje atanga ibihumbi 50 Frw yo kubungabunga imashini n’imirasire bibaha amazi.

    Ati “Icyo byahinduye kirigaragaza cyane, niba umuntu yarahingaga kabiri mu mwaka ubu byarahindutse duhinga gatatu kuko amazi turayahorana nta gihe tutahinga. Izuba ryaduteraga ikibazo ubu ryabaye igisubizo kuko turikoresha mu mirasire tukuhira imirima yacu.”

    Twagirimana Daniel uhinga imboga z’amashu mu Murenge wa Mutenderi we, yavuze ko kuva aho batangiriye kubuhirira imyaka byazanye impinduka mu mihingire yabo.

    Ati “Nahingaga imboga nke nko kuri metero 40 rimwe na rimwe zikuma nkacika imbaraga ariko aho dutangiriye kuhira uhinga wizeye gusarura. Ibi rero byanteye imbaraga ndi gushaka uko nakongera ubutaka mpingaho nkanahingira kugurisha mu masoko yagutse cyane.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RARRI, Uwizeye Belange, yavuze ko kuri ubu ahari gukoresha ubu buryo bushya bwo kuhira biteze ko aba baturage bazahinga ibihembwe bitatu aho kuba bibiri nkuko byari bisanzwe.

    Ati “Icyo navuga ni uko izuba ritera amapfa kuri ubu riri gukiza abaturage aho imirasire y’izuba yifashishwa igatanga ingufu z’amashanyarazi nazo zikamanuka zikazana amazi akifashishwa mu kuhira imirima y’abaturage.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi gahunda iri mu byo igihugu kiyemeje yo kubyaza umusaruro ibiyaga bitandukanye.

    Yavuze ko muri aka Karere bafite ibiyaga bitatu harimo icya Sake, icya Mugesera n’icya Birira byose ngo bakaba bifuza kubibyaza umusaruro mu buhinzi.

    Ati “Ibi byose rero birakorwa kugira ngo turebe ko abahinzi bava ku kuhiza indobo kuko bituma batagera ku musaruro mwinshi, ubu rero twatangiye kubafasha kuhira ku buso bunini twiteze ko abahinzi bazabyungukiramo cyane.”

    Yakomeje avuga ko ibyiza byo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba bitangiza ibidukikije ntibinahende umuturage ukoresha ubu buryo.

    Yakomeje ati “Ubu buryo buramutse bugize n’ikibazo ubikurikirana ashobora gukoresha telefone akareba ahari ikibazo ibintu bikagenda neza.”

    Kuri ubu mu Karere ka Ngoma habarurwa ubuso bungana na hegitari 1643 bwuhirwa, mu myaka ibiri ishize abaturage barenga 400 bahawe amapompe yuhira ni mu gihe aka Karere kihaye intego ko mu 2024 gahunda yo kuhira izaba ikorerwa kuri hegitari 2300.

    Akanyamuneza ni kose ku baturage basigaye buhiza amazi atabahenda nka mbere

    Imirasire y’izuba isigaye yifashishwa mu kuhirira imirima y’abaturage

    Kuri uyu wa Gatatu abayobozi batandukanye basuye ibi bikorwa byo kuhira

    Mukansanga Xaverine utuye mu Murenge wa Mutenderi yavuze ko guhinga poivron akanazuhira byatumye atera imbere

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yuhira imirima y’abaturage

    Uwihanganye Sebahire Faustin avuga ko ibihumbi 700 Frw yakoreshaga mu kuhira akoresheje lisansi kuri ubu asigaye ayabara mu nyungu

    source : https://ift.tt/3kPwtZ8

  • Cristiano Ronaldo yakoze agahigo gashya mu mupira w'amaguru ku isi #rwanda #RwOT

    Uyu munsi mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022,Ronaldo yakiniye Portugal umukino wa 180 bahura na Ireland birangira ayitsindiye ibitego 2 byatumye ahita aba umukinnyi wa mbere ku isi utsindiye igihugu cye ibitego byinshi akuyeho agahigo ka Ali Daei ukomoka muri Iran banganyaga ibitego 109.

    Igihugu cya Ireland cyari icya 45 Cristiano Ronaldo yinjije igitego.

    Ronaldo nk'ibisanzwe yabaye umucunguzi wa Portugal kuko nyuma yo guhusha Penaliti ku munota wa 15,Ireland yabonye igitego gitsinzwe na myugariro John Egan.

    Iki gitego cyagoye Portugal ku cyishyura kugeza ku munota wa 89 ubwo Ronaldo yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Goncalo Guedes.

    Nyuma y'iminota 90,umusifuzi yongeyeho 8 yatumye Ronaldo akora amateka aho yatsinze igitego cy'intsinzi ku munota wa 7 w'inyongera ahesha Portugal amanota 3 y'ingenzi.

    Cristiano Ronaldo aherutse kwerekeza mu ikipe ya Manchester United avuye muri Juventus.

    𝐔𝐫𝐮𝐭𝐨𝐧𝐝𝐞 𝐫𝐰'𝐚𝐛𝐚𝐦𝐚𝐳𝐞 𝐠𝐮𝐭𝐬𝐢𝐧𝐝𝐢𝐫𝐚 𝐢𝐛𝐢𝐡𝐮𝐠𝐮 𝐛𝐲𝐚𝐛𝐨 𝐢𝐛𝐢𝐭𝐞𝐠𝐨 𝐛𝐲𝐢𝐧𝐬𝐡𝐢

    111 CRISTIANO Ronaldo
    109 Ali Daei
    89 Mokhtar Dahari
    84 Ferenc Puskas
    79 Godfrey Chitalu
    78 Hussein Saeed
    77 Pelé
    76 Lionel Messi

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yakoze-agahigo-gashya-mu-mupira-w-amaguru-ku-isi

  • AKARAYIFUMBWE EP#83:Ese Minisiteri y'ubumwe bw'Abanyarwanda ifite izihe nshingano #rwanda #RwOT

    Tubararikiye ikiganiro AKARAYIFUMBWE EP#83 kigaruka kuri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda yaraye ihawe Abayobozi! Umunyabufundu ufite se wishwe ku Ngoma ya Kayibanza azira kuba Umututsi bise ikitso cy'Inyenzi zateraga icyo gihe yabaye Minisitiri naho Umudamu ufite Se wahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agakatirwa burundu adahari aba Umunyamabagna Uhoraho! Ese iyi Minisiteri izibanda ku biki? Izakora ibiki bitakorwaga mbere? Tubane muri iki kiganiro!.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/akarayifumbwe-ep-83-ese-minisiteri-y-ubumwe-bw-abanyarwanda-ifite-izihe

  • Ibitaramo n'imikino y'amahirwe byakomorewe mu gihe isaha yo gutaha I Kigali yashyizwe saa yine z'ijoro #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021,yafashe ingamba nshya mu kwirinda Covid-19 zirimo gukomorera ibitaramo n'ibikorwa by'imikino y'amahirwe ndetse n'amasaha ntarengwa y'ingendo yashyizwe saa yine mu Mujyi wa Kigali.

    Imwe mu myanzuro yafashwe irimo:

    Guhera ku wa 2 kugeza 22 Nzeri 2021, ingendo zirabujijwe guhera saa Yine z'ijoro kugeza saa Kumi z'igitondo mu Mujyi wa Kigali.

    Ibitaramo n'imikino y'amahirwe byakomorewe, bikazafungura mu byiciro.

    Inama y'Abaminisitiri yanzuye ko amasaha ntarengwa y'ingendo ashyirwa saa Yine mu Mujyi wa Kigali, avanywe kuri saa Mbili.

    Izi ngamba zizatangira kubahirizwa mu gihugu hose guhera ku itariki ya 2 kugeza ku wa 22 Nzeri 2021, zahaye umwihariko tumwe mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana ahaboneka umubare w'abandura COVID-19 benshi.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibitaramo-n-imikino-y-amahirwe-byakomorewe-mu-gihe-isaha-yo-gutaha-yashyizwe

  • Wa mugore wasanze umugabo we asezerana mu rus… – #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo niho ubu bukwe bwasize umugani bwabereye aho umugabo w’abana batanu yabyaranye n’umugore witwa Dukuzemuremyi Janviere yamutaye maze agakora ubukwe n’undi mugore bakamugwa gitumo. Ubu bukwe bwasize umugani kuko bwapfuye imihango yo gusezerana igeze hagati ubwo uyu mugore [Dukuzumuremyi] yazaga akagaraza agahinda gakomeye agashaka kurwana n’umugabo we wari uri gusezerana n’undi mugore nyuma yo kumenya amakuru.

    Umugabo wa Dukuzumuremyi n’umugore mushya bari bagiye gusezerana

    Icyakora uyu mugore yagaragaje ko adashaka kuhagarika isezerano ry’uyu mugabo we n’umugore mushya ashimangira ko icyo akeneye ari ukugira uburenganzira ku bana babiri yabyaranye n’uyu mugabo akaba yarabajyanye iwabo ndetse anongeraho ko icyo asaba na none cyane ari uburenganzira bw’abana babyaranye kuko uyu mugabo ngo yitarukije inshingano zo kubarera.

    Nyuma y’uko ubu bukwe bupfuye, Dukuzemuremyi Janviere yasobanuye uko byose byagenze kugeza umugabo amutaye n’aho ikibazo kigeze nyuma yo gusanga umugabo we asezerana n’undi mugore hakavuka gushyamirana kugeza ubukwe bupfuye.

    Dukuzumuremyi akimenya ko bagiye gusezerana yihise ahasesekara nyuma havuka imirwano

    Mu kiganiro Dukuzemuremyi Janviere yagiranye na Big Town Tv isanzwe ikorere kuri Youtube hari aho yagaragaje ko iki kibazo cyamaze kugera mu nzego bireba kandi kizakemuka vuba. Yagize ati: “Aho bigeze iyi saha mfite ibyiringiro kuko inzego zibishinzwe ziri kumpamagara abandi bangezeho ndizera ko bari mu murongo wo kuza kubikemura mfite ibyiringiro ko biri bukemuke mu gihe gito”. Yasobanuye uko ibintu byatangiye kuva akibana n’uyu mugabo, gusa abanza kugaragaza ko amwubaha kuko babyaranye.

    Yagize ati “Uriya mugabo ni umugabo wanjye kuko ni papa w’abana banjye mu muco nyarwanda n’ubwo haje wenda gusezerana byemewe n’amategeko nabyo ni byiza ariko sinabura kuvuga ko ari umugabao wanjye kuko ni umugabo twashakanye turabana tubyarana abana batanu”. Yashimangiye ko babyaranye babana mu nzu babana mu rugo ruzwi n’ababyeyi babo inshuti ndetse n’imiryango.

    Yerekanye amwe mu mafoto y’uko byabaga byifashe bakoresheje ibirori by’abana

    Uyu mugore yabajijwe uko byagenze ngo umugabo amute mu nzu yigendere maze asubiza agira ati: “Ntabwo nigeze ngirana nawe amakimbirane n’aho twari dutuye barababizi wenda ngo tuge ku musozi cyangwa ngo tujye mu manza. Ni ikintu cyantunguye nkunda guhora ngarukaho. Gusa bakunda kuvuga ngo umuntu ni mugari buriya icyabaye kandi cyantunguye namwe mwabonye ni ikikweraka ibyo yari afite mu mutima we kandi ari nacyo cyamuteye kugenda nanjye byarantunguye”. Yakomeje agira ati: “Gusobanura icyo twapfuye nawe ubwe ntabwo agisobanura kuko ntacyo azi cyangwa ntacyo abona, gusa impamvu murayibona buriya ni uko yashakaga gushaka undi mugore”.

    Sebukwe mu birori yabaga ahari

    Yahamije ko bakibana bari mu rugo rurimo amahoro ku buryo iyo babatirishaga abana, ababyeyi bazaga muri ibyo birori bikaba ibintu byiza yewe ngo bazaga no kwita abana abazina Ngo agenda, yagiye nk’ugiye mu kazi ariko mbere y’aho ngo nabwo yaragendaga ntagaruke n’ubwo atabikoze kenshi. Nyuma y’aho rero ni bwo yagiye ararayo ahamagara uyu mugore amubwira impamvu biza kurangira atagarutse. Uyu mugore we ngo yaramuhamagaraga ntamwitabe birangira amwihoreye burundu.

    Uyu mubyeyi yasobanuye uko byagenze ngo yisange mu nzu ubu acumbitsemo nyuma y’uko umugabo amusize. N’agahinda kenshi yagize ati: “Aha hantu nahaje maze kubyara bariya bana. AAmaze kunsiga muri iyo nzu byabaye ngombwa ko nyirayo ayidusohoramo nta bundi bufasha nari mfite nagiye iwabo mu rugo mu karere ka Nyagatare ngo bamfashe kuko nari mfite inda ya bariya bana ari nkuru nta n’ikintu nari nshoboye gukora”.

    Yakomeje avuga ko yageze yo bakamufasha [Kwa sebukwe] akabyara nyuma yaho ngo bamubwira ko batakomezanya kubana mu rugo rwabo bamushakira itike bamubwira ko agomba kujyana abana iwabo [kwa nyina umubyara]. Ngo yaratashye ageze iwabo bamwitaho akomera umugongo ashakisha ukuntu yabona icumbi adateze amaboko ku babyeyi ahitamo kwishakishiriza aho yajya gutura n’abana be.

    Ku rundi ruhande ariko hari abandi bana 2 bari kwa sekuru [ni impanga, se ngo yabajyanye avuga ko bagiye gusura nyirakuru] akaba yifuza ko baza akabarerana n’abandi ngo bazakure bakundana. Mu mvugo ye yashimangiye ko bashobora kuzakura babigisha ko nyina yabanze kandi atari ko bimeze.

    Aha yongeye kwemeza ko abana ari bo yashakaga igihe yajyaga mu rusengero kugeza n’ubwo ubukwe bwapfuye nk’uko yabisobanuye ati: “Nta makuru nari mfite kuko iyo nza kuyagira biriya bintu wenda nakoreye mu rusengero byo guharanira uburenganzira bw’abana banjye mba narabikoreye mu murenge ariko mu murenge ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kubimenya, bagiye mu rusengero nk’uko mubibona muri iriya video ni cyo nagiye musaba njyewe nta kindi nashakaga ntabwo niri ngambiriye ko bababuza gusezerana icyo njyewe namusabaga ni abana banjye”.

    Urugo rwabo ngo rwari rwiza ntacyo babuze

    Dukuzumuremyi yagiriye Inama abateganya kubaka ati: “Ikintu nababwira ni ukubanza bakicara niba ari umukobwa akegenzura bihagije uwo bagiye kubana uwo ariwe, niba ari umusore akamenya uwo bagiye kubana uwo ariwe. Sinibaza niba ushobora kubana n’umugabo uri umukobwa ubyaye abana nk’aba batanu akabajugunya, ukibaza ko abo uzabyara wowe ari bo azarera”.

    Yasabye Leta kuzajya igenzura neza igihe igiye gusezeranya abantu kuko rimwe na rimwe iyo basezeranyije umugabo usanzwe ufite abandi bana itegeko ry’isezerano rihita ribakandamiza. Aha yagize ati: “Leta rero yakabaye igenzura iki kintu ni ukuri iri sezerano rikagira agaciro ariko ntikajye hejuru ya wa mwana wamaze kuvuka mbere yaryo”.

    REBA HANO IKIGANIRO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109094/wa-mugore-wasanze-umugabo-we-asezerana-mu-rusengero-hakavuka-intambara-ubukwe-bugapfa-yahi-109094.html

  • Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan bagiye muri… – #rwanda #RwOT

    Ubukwe butegerejwe na benshi bwa Grace Bahati na Murekezi Pacifique burashyushye ndetse abazahagararira umuryango mugari w’abamaze kwambara ikamba ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda bamaze gufata indege berekeza aho ibi birori bizabera.

    Kuri uyu mugoroba w’itariki 01 Nzeri 2021 Miss Iradukunda Elsa na Nimwiza Meghan bafashe rutema ikirere berekeza muri Leta ya Iowa aho ubukwe bwa Grace Bahati buzabera. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko ubu bukwe buzaba mu matariki ya mbere y’ukwezi kwa Nzeri 2021.

    Ibi birori kandi bizitabirwa n’abarimo Meddy na The Ben ndetse muri gahunda ihari akaba ari bo bazasusurutsa abazitabira ubu bukwe. Biteganyijwe na none ko buzahuza ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda.

    Abandi bazagaragara muri ubu bukwe ni Miss Aurore Kayibanda wanitabiriye ibirori byo gusezera urungano bya Grace Bahati byabaye kuwa 07 Kanama 2021. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Mrekezi Pacifique yambitse impeta y’urukundo Grace.

    Miss Meghan Nimwiza na Miss Iradukunda Elsa berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bukwe bwa Grace Bahati

    Miss Bahati Grace n’umukunzi we Pacifique baritegura kurushinga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109097/miss-iradukunda-elsa-na-nimwiza-meghan-bagiye-muri-amerika-mu-bukwe-bwa-grace-bahati-109097.html

  • Ibikubiye mu butumwa Amb. Nyiramatama yahaye… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Ambasaderi Nyiramatama yasuye ikipe y'igihugu mu mwiherero mbere y'umukino wa Mali, abibutsa ko baje bahagarariye igihugu kandi Abanyarwanda bose babahanze amaso, abasaba gukoresha imbaraga zabo zose bagakotana gitwari, bagahesha ishema igihugu.

    Amb. Nyiramatama yasabye Abakinnyi kwitanga batizigamye, abizeza ko Abanyarwanda bose babari inyuma kandi babafatiye iry'iburyo, abasaba kutabatenguha.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa Tatu zuzuye, ku kibuga Stade Adrar mu mujyi wa Agadir muri Maroc, harabera umukino wa mbere mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, uhuza Mali n'u Rwanda.

    Mali niyo yakira uyu mukino wagombaga kubera i Bamako, ariko mwimurirwa muri Maroc kubera isanwa ry'ibibuga byo muri Mali.

    Abakinnyi b'u Rwanda bameze neza kandi biteguye guhatana muri uyu mukino basabwamo byibura inota rimwe imbere ya Mali.

    Uretse Rafael York utarabona ibyangombwa bisabwa byo gukinira u Rwanda, utaza kugaragara muri uyu mukino, abandi bakinnyi bose nta numwe ufite imvune, barahari kandi bameze neza.

    Nyuma y'uwo mukino Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda izakira Kenya tariki ya 05 Nzeri 2021 mu mukino w'umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.


    Amb.Nyiramatama yasuye abakinnyi b’Amavubi mbere yo guhura na Mali

    Amb. Nyiramatama yasabye abakinnyi b’Amavubi kwitanga batizigamye ku mukino bahuramo na Mali

    Amb. Nyiramatama na Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier Mugabo

    Abakinnyi b’Amavubi biteguye gukotana imbere ya Mali

    Abakinnyi 11 Umutoza Mashami Vincent abanza mu kibuga ku mukino wa Mali

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109093/ibikubiye-mu-butumwa-amb-nyiramatama-yahaye-abakinnyi-bamavubi-mbere-yo-kwesurana-na-mali-109093.html