Category: Uncategorized

  • MTN yatumiye ibyamamare birimo Bull Dogg, Ish… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021, kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Cyatumiwemo abanyamakuru bakaba n'abashyushyarugamba Anita Pendo na Mc Tino, Dj Brianne na Dj Caspi. Cyanatumiwemo abahanzi Ish Kevin na Bull Dogg.

    MTN yagize iti 'Ba ‘jeunnes’ aha hantu harashya cyangwa harashya?  #ClubYolo yo kuri uyu wa gatanu ntago yagucika. Tagginga abajama bawe udashaka ko bazabura.'

    Iki gitaramo kizabera ku rubuga rwa Instagram no kuri Facebook guhera saa moya z'ijoro kugeza saa tatu z'ijoro.

    MTN iherutse gutangaza ko ‘umutekano wongerewe kuri simukadi yawe’. Ni mu ngamba nashya zatangajwe n’Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) zongereye umutekano mu buryo bwo kwandikisha Simukadi.

    Mu gihe Simukadi idakoreshwa gusa muri serivisi zo guhamagara, kwitaba na interineti ikaba ndetse ikoreshwa mu kugura serivizi z’imali, umutekano wa Simukadi ni ingenzi.

    Izi ngamba nshya zishimangira umutekano wa Simukadi, bugamukira ubujura kandi bukanongerera abakiriya icyizere ko nta bibazo Simukadi zabo zizahura nabyo kubwo kugenzura kenshi imyirondoro.

    MTN ivuga ko ‘igihe handikwa Simukadi nshya cyangwa hakorwa Simu swap, umukiriya asabwa gufatwa ifoto aho amaze kwerekana indangamuntu Nyarwanda, inyamahanga, iy’impunzi cyangwa pasiporo.

    MTN Rwanda irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda. Guhera mu mwaka wa 1998, MTN Rwanda yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

    MTN Rwanda igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

    Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama.  

    MTN yahuje ibyamamare birimo Bull Dogg na Ish Kevin mu gitaramo 'Club Yolo'

    MTN ivuga ko umutekano wa Simukadi wongerewe 

    Itangazo ku buryo buvuguruwe bwo kubona simukadi (SIM card) no gukoresha sim swap

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109113/mtn-yatumiye-ibyamamare-birimo-bull-dogg-ish-kevin-na-anita-pendo-mu-gitaramo-club-yolo-ki-109113.html

  • AS Kigali yasinyishije umukinnyi wakiniraga Y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, AS Kigali yatangaje ko yasinyishije myugariro Lamine Moro, wari umaze imyaka ibiri akinira Yanga yo muri Tanzania.

    Lamine Omar Moro w'imyaka 27 y'amavuko, yageze mu Rwanda uyu munsi, ahita asinyira ikipe ya AS Kigali agiye gukinira.

    Moro azakinira AS Kigali mu ijonjora rya kabiri, bahuye na DC Motema Pembe kuko atatanzwe ku rutonde rwa mbere rwagiye muri CAF, ndetse AS Kigali izatanga 200,000Frw kugira ngo uyu mukinnyi yongerwe ku rutonde ruzakoreshwa mu marushanwa ya CAF.

    Lamine Moro, yaherukaga gutandukana na Yanga muri Nyakanga uyu mwaka, aho byavuzwe ko batandukanye ku bwumvikane, n'ubwo ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko impande zombi hari ibyo zitumvikanyeho, byanatumye Yanga imuhagarika.

    Uyu myugariro wanabaye kapiteni w'iyi kipe, yakinnye mu makipe arimo Liberty Professionals yo muri Ghana na Buildcon yo muri Zambia, ubu akaba agomba guhatanira umwanya n'abarimo Rurangwa Mossi, Bishira Latif na Rugwiro Hervé.

    AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup muri uyu mwaka, ikaba yaratomboye kuzahura na Olympique de Missiri yo mu Birwa bya Comores mu ijonjora rya mbere, ndetse izatambuka hagati yazo izakina na DCMP yo muri DR Congo.

    Myugariro Lamine wakiniraga Yanga yerekeje muri AS Kigali

    Lamine Moro yari amaze imyaka ibiri akinira Yanga Africans

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109133/as-kigali-yasinyishije-umukinnyi-wakiniraga-yanga-africans-yo-muri-tanzania-109133.html

  • Uwari umukunzi mushya wa Jay Polly ahishuye agahinda yatewe n'urupfu rwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kessy Kayonga wari umukunzi wa Jay Polly bari bamaranye imyaka ibiri bakundana, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kubura umukunzi we atangaza ko atarabyemera wenda azabyakira nagera mu Rwanda ahishura ko bari bafitanye imishinga miremire.

    Kessy Kayonga ni we wari umukunzi mushya wa Jay Polly bakaba bari bamaranye imyaka ibiri bakundana nyuma y'uko uyu muraperi atandukanye na Sharifa wamubyariye imfura. Uyu mukobwa utuye muri Kenya, yagiranye ikiganiro na BBC atangaza agahinda yatewe n'urupfu rwa Jay Polly anahishura ko yari afitanye imishinga myinshi n'uyu muraperi. Yagize ati: 'Ni agahinda gakomeye, n'ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera.'

    Uyu mukobwa yahamije ko urukundo rwe na Jay Polly rwari rumaze imyaka ibiri anahishura ko bari bafitanye gahunda ndende ati: 'Twari dufitanye imishinga myinshi cyane.' Uyu mukobwa kandi yanavuze ku byo abona Jay Polly asize imusozi nk'umurange. Yagize ati: 'Umuntu wese wabashije guhura nawe no kubana nawe azamwibukira ku rukundo n'impuhwe yagiraga, kandi ni umuntu wahoraga yishimye.'

    Source : https://yegob.rw/uwari-umukunzi-mushya-wa-jay-polly-ahishuye-agahinda-yatewe-nurupfu-rwe/

  • Icyateye urupfu rwa Jay Polly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021 nibwo inkuru yasakaye ko umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yitabye Imana. Iyi nkuru ikijya hanze byavugagwa ko yazize uburwayi.

    Mu masaha make ashize, Urwego rw'igihugu rushinzwe imfungwa n'abagororwa rwashyize hanze itangazo rivuga ko Jay Polly na bagenzi be babiri basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwagwa n'imfungwa/abagororwa biyohoshesha, amazi n'isukari byavanzwe n'abo ubwabo ibi akaba aribyo byaviriyemo Jay Polly kubura ubuzima.

    Jay Polly

    Source : https://yegob.rw/icyateye-urupfu-rwa-jay-polly/

  • Dore impamvu ziza kwisonga zituma abakobwa bihutira gushaka abagabo imburagihe #rwanda #RwOT

    Kwinjira mu byo basa nk'aho batazi kandi batanagishije inama abakuru ku ruhande rw'abakobwa ni byo ahanini bitera iki kibazo kuko umugore bavuga ko ari we 'Mutima w'urugo'.

    Gushaka no kubaka urugo ni iby'abantu bamaze gukura, atari mu myaka gusa ahubwo no mu ntekerezo. Kubaka urugo ugashaka umugabo ni ikintu cyiza cyane buri wese yakwifuza ariko iyo bihubukiwe bishobora kugutera igikomere kirenze uko wabyiyumvisha.

    Izi ni impamvu 7 zituma abakobwa bihutira gushaka abagabo rimwe na rimwe imburagihe nk'uko byatangajwe n'urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo:

    1.Gusiganwa n'imyaka

    Iyo umukobwa ageze mu myaka 22, akenshi ahita atangira gutekereza gukora ubukwe agashaka umugabo cyane ko n'imyaka y'ubukure aba ayifite kandi n'amategeko abimwemerera. Abakobwa benshi bishyiramo ko nibura bagomba kurongorwa bafite imyaka nibura 25.

    Iyo irenze, batangira kugira ubwoba ko bagiye kugumirwa. Iyo umukobwa atangiye gukorera ku bwoba bw'imyaka, ni hahandi usanga ahisemo nabi uwo bazarushinga cyangwa agahubuka mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

    2.Gukora ubukwe

    Abasore benshi ntibaha cyane agaciro gukora ubukwe (Marriage). Siko bimeze ku bakobwa. Gukora ubukwe ni cyo kintu umukobwa aba yumva cy'ingenzi mu buzima bwe. Uzarebe umukobwa watashye ubukwe bwa mugenzi we, umwegere umubaze uko yumva amerewe. Azagusubiza ko na we yumva ashaka kurongorwa. Imbaraga nke z'abagore ni uko bagira amarangamutima cyane. Bahumwa amaso n'ibirori bakibagirwa ko ubukwe nyabwo butangira bukeye bwaho.

    Kwambara ikanzu yera kuri bo ni cyo gisumba ibindi mu buzima. Ese kwihutira gukora ubukwe, ntimumarane kabiri byaba bimaze iki?

    3.Igitutu cy'umuryango

    Abagore benshi bakunda gushyira igitutu ku bakobwa babo. Ni mu gihe, aho abagore bava bakagera bagira imico ijya gusa. Ugasanga umugore arahoza umwana we ku nkeke ngo nagire arongorwe akeneye guterura umwuzukuru we. Ntiyibuke ko isi igenda ihinduka, ingo z'ubu zisigaye zihura n'ibigeragezo byinshi ugereranyije no ha mbere.

    Ni bangahe uzi bubakiye ku gitutu cy'ababyeyi, umuryango cyangwa rubanda, bahisemo neza abagabo, bakaba babanye neza? Gushaka umugabo umukobwa abitewe n'igitutu cy'abantu, byanze bikunze akora amakosa, bikazamuviramo gusenya cyangwa kubaho nabi mu rugo rwe.

    4.Na kanaka tungana yararongowe

    Kuba mugenzi we bangana cyangwa aruta imyaka yarashatse umugabo, umukobwa ahita yumva na we byanze bikunze agomba kurongorwa. Umukobwa ubonye mugenzi we arongowe ,we agasigara , abibonamo igisebo kukuba na we ubwe atararongorwa. Gushaka kugira uko undi agize, bituma yinjira no bintu atazi iyo biva n'iyo bigana. Amahirwe yundi siyo yawe kandi baca umugani mu kinyarwanda ngo 'uwitonze akama ishashi'.

    5.Umugabo 'ukize
    '

    Uzakore iperereza ryawe kugiti cyawe , ubaze abakobwa muziranye, umugabo baba bifuza kurongorwa na we uko yaba ameze. Ntuzatungurwe no kumva benshi bagusubije igisubizo cyenda gusa. 'Ndashaka kurogorwa n'umugabo ukize'. Iyo rero umukobwa ahuye n'umusore ukize (ufite uko yifashije) akamusaba kubana, ni amata aba abyaye amavuta. Akiyibagiza ko ubukire ataribwo buzana umunezero mu rugo. Niba atari byo, uzambarire imiryango ikize cyane uzi ibanye mu mudendezo.

    6.Kugira abana hakiri kare

    Buri nzozi z'umukobwa ni ukubyara , agaheka. Buri mukobwa aba afite mu nzozi ze uko ubuzima bwe bupanze :Kwiga akarangiza amashuri, akabona umugabo, ubundi akabyara abana akarera. Ntibiyibagize ko hari igihe byanga, ayo mashuri ntuyarangize, wayarangiza ntubone umugabo, wenda wanamubona ntimubone urubyaro. Ibyo ntibiba mu nzozi no mu ntekerezo z'abakobwa. Gushaka kwibaruka nabyo twabishyira mu bituma abakobwa bihutira kurongorwa imburagihe.

    7.Urukundo

    Iyo umukobwa usa nukuze akundanye n'umusore ,aba yumva ntakindi cyakurikiraho uretse kumurongora akamugira umugore. Atitaye ku myaka n'ubukure afite, iyo amusabye ko bakwambikana impeta si aho aba amukuye. Gukundana n'umusore ntibivuga kubana. Kugira ngo umuntu umuhitemo ko muzamarana ubuzima bwose usigaje ku isi bisaba kubyondera cyane.

    8.Gupfundura agaseke

    Kuba abakobwa bubu abenshi batakigira rutangira nabyo biri gutuma abakobwa bashaka abagabo igihe kitaragera. Iyo umukobwa ahaye ibanga rye umusore (Ubusugi bwe) cyangwa se baryamanye muri rusange akumva araryohewe, ahita yibeshya ko nibagera mu rugo bizaba ari umunyenga gusa, ntiyibwire ko wenda byanahinduka, ko kubaka urugo atari imibonano mpuzabitsina gusa, agahutiraho ngo arongorwe.

    Byaruta kubaho uri ingaragu yishimye (Happy single)kuruta kuba umugore wazonzwe n'ibibazo. Gushinga urugo hari abo bibera paradizo yo ku isi abandi bikababera nk'umutwaro uremereye.

    Umukobwa ushatse imburagihe ashobora kuzabihirwa n'urugo akicuza bitagishobotse kubera ko yinjiye mu isi atazi uko imeze, atabanje gutekereza neza ibyo agiyemo,..Kurebera ku bandi, guhitamo nabyo bishobora kuzaguta ku gasi.

    Hitamo neza, wihutiraho, wigendera ku gitutu cy'umuryango,niba ushaka kuzubaka rugakomera. Baza abakuru (abo wizeye ko batakuroha)ubundi umenye icyo ukwiriye gukora igihe ufite ibitekerezo byo gushaka umugabo imburagihe. N'ubwo ntawe udakorwaho n'ibibazo ariko ibibazo byo mu ngo ,abagore nibo bigiraho ingaruka cyane ugereranyije n'abagabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-impamvu-ziza-kwisonga-zituma-abakobwa-bihutira-gushaka-abagabo-imburagihe

  • Hamenyekanye ikintu gikomye cyatumye Kim Kardashian na Kanye West batandukana #rwanda #RwOT

    Itandukana rya Kim Kardashian na Kanye West ryavugishije abatari bacye dore ko ryavuzwe cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga, gusa ikibazo nyamukuru cyibazwaga kw'itandukana ry'aba bombi ni ukumenya impamvu yateye umunyamidelikazi Kim Kardashian kwaka gatanya umuherwe Kanye West n'ubwo yavuze ko yabitewe n'uko igihe cyabo cyo gutandukana cyageze nyamara bamwe ntibabifate nk'ukuri.

    Nyuma y'iminsi micye Kanye West asohoye album Donda yarimaze igihe itegerejwe hasohotseho indirimbo yitwa Hurricane yumvikanamo amagambo akakaye uyu muraperi yakoresheje asa nkaho ari kwicuza ibyo yakoze ubwo yarakirikumwe na Kim Kardashian harimo nko kumuca inyuma ubwo bari bamaze kubyara abana 2 hamwe no gushaka inshoreke y'umukobwa ku ruhande.

    Mu gitero cya kabiri cy'indirimbo Hurricane yafatanije na The Weeknd na Lil Baby, Kanye West yagize ati:'Narikunze cyane njya kwibera mu mujyi mushya nsize umuryango wanjye,ntangira kwitara uko ntahoze kubera amafaranga,nshaka undi mukunzi,nca ryamana n'abandi bakobwa nsize umugore n'abana 2 mu rugo,biragoye kwifata mugihe umugore wawe ahora mu ngendo zaburigihe''.

    Si ubwa mbere Kanye West yakumvikana avuga ko icyatumye atandukana na Kim Kardashian arukubera kubura umwanya hagati yabo cyane ko bose bakunze kuba bagiye mu ngendo zitandukanye.Iyi yabaye inshuro ya mbere Kanye West yavuga ko yaciye inyuma Kim Kardashian.Ibi byunganiwe nibyo inshuti magara ya Kim yatangarije ikinyamakuru The Hollywood Life aho yahishuye ko Kim Kardashian yababajwe cyane no kuba Kanye yaramuciye inyuma akabigira akamenyero.

    Jonathan Cheban inshuti magara ya Kim mu kiganiro yagiranye na The Hollywood Life yagize ati''Umuryango n'inshuti za Kim Kardashian twari tuzi impamvu yateye gutndukana kwabo,Kanye West yigeze guca inyuma Kim muri 2016 ariko aramubabarira nyuma arongera amuca inyuma abigira akamenyero kugeza ubwo Kim yaratakibashije kubyihanganira.Kim yagerageje kwihanganira Kanye kuko yari yizeyeko azahinduka ahubwo arushaho kubabara''.


    Ku ruhande rwa Kim Kardashian ntabwo aragira icyo atangaza gusa ntibyabujije abantu bumvishe indirimbo Hurricane kwemezako kuba Kanye West yaraciye inyuma Kim aricyo cyatumye batandukana dore ko no mugusoza iyi ndirimbo Kanye agira ati''Naguze inzu ya miliyoni 6 sinayibamo gusa ubu nshaka kuyibamo mbaza Kim niba yambabarira tukayibanamo, abantu bakomeza kuncira urubanza ko ntari mwiza kuriwe mbaza Kim niba akinkunda nka mbere?ambabariye namwereka urukundo nyarwo''.

    Aya magambo yakoresheje muriyi ndirimbo akaba yagaragajeko Kanye West yicuza kuba yaraciye inyuma Kim Kardashian ndetse yanamusabye amahirwe ya kabiri. Kuri uu hategerejwe igisubizo cya Kim Kardashian wabyaranye na Kanye abana 4.

    Refe:https://www.yahoo.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-ikintu-gikomye-cyatumye-kim-kardashian-na-kanye-west-batandukana

  • Gicumbi : Haravugwa impfu z’abantu 4 barimo uwasanzwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda n’abishwe n’ibiza #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane bapfuye mu Karere ka Gicumbi, barimo uwakubiswe n’Inkuba wo mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Rushaki.

    Muri aka Kagari kandi havugwa ko hapfuye n’amatungo atandukanye arimo Inka ndetse n’amatungo magufi arimo Intama n’Ihene.

    Naho mu Murenge wa Kaniga na ho Inkangu yagwiriye inzu y’umugore w’Umupfakazi igwa yose ndetse ihitana uyu mubyeyi n’umwana we umwe mu gihe abandi bakomeretse.

    Ku mupaka uhuza u Rwanda muri Kariya Karere ka Gicumbi na ho bahasanze umurambo w’umuntu w’Umunyarwanda bikekwa ko yishwe n’Abagande bakahamuta.

    Umwe mu bagiye kureba uyu murambo muri iki gitondo yabwiye Ukwezi ko uyu muntu abaye uwa Kabiri mu gihe cy’iminsi micye kuko hari undi uherutse kuhasangwa na we bikekwa ko yishwe n’Abagande.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Elisabeth yemereye Ukwezi amakuru ya bariya bantu bishwe n’ibiza.

    Yavuze ko umuryango w’abagwiriwe n’inkangu ubu ukomeje kwitabwaho aho bamwe babanje kwitabwaho nubwo ntakibazo gikomeye bagize ndetse ko bashakirwa aho baba bacumbitse kuko inzu babagamo yasenyutse.

    Mujawamariya Elisabeth avuga ko kandi uwakubiswe n’inkuba na we ari umugore, bikaba byabereye mu Mirenge itandukanye aho imirambo yabo yose uko ari itatu yabanje gukorerwa isuzuma rya nyuma ubundi igashyingurwa.

    Icyakora yavuze ko ntacyo yatangaza ku by’uvugwa ko yasanzwe ku mupaka yapfuye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Gicumbi-Haravugwa-impfu-z-abantu-4-barimo-uwasanzwe-ku-mupaka-uhuza-u-Rwanda-na-Uganda-n-abishwe-n-ibiza

  • Dorcas&Vestine bakuwe mu gitaramo cyateguwe n’Abarimo Mike Karangwa ufitanye amahari na M.Irene #rwanda #RwOT

    Irushanwa ryiswe “Rwanda Gospel Stars Live” ryahurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw’abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwo iki gikorwa cyatangiraga abo bahanzi bagiye bavuga ku mishinga bafite mu rwego rwo kugirango nayo bazayihemberwe.

    Ibi babivugiraga imbere y’itangazamakuru. Dorcas na Vestine baturuka mu Majyaruguru y’u Rwanda ubwo baganirizaga itangazamakuru bavuze ko umushinga wabo, bashakaga kubaka studio igezweho ikaba n’ikigo cyo kwigishirizamo urubyiruko umuziki.

    Ni igitekerezo aba bana bavuga ko bakuye ku kuntu bakoze umuziki baturuka mu Ntara y’Amajyaruguru ariko badafite studio hafi, byatumye bashaka gufungura iyabo yajya inafasha abandi bafite impano ntibavunike nkuko bo bavunitse.

    Gukurwa muri abo bahanzi kw’aba bana byatewe no gushyamirana kwaje hagati yabateguye iki gikorwa na Label babarizwagamo ya MIE Entertainment.

    Abahanzi batangajwe bazaririmba ni 14 ari bo : “Gisubizo MINISTRIES, Aline GAHONGAYIRE, Dieudone MUGEMA, Gaby KAMANZI, Kingdom MINISTRIES, Israel MBONYI, True PROMISESS, James & DANIELLA, Serge IYAMUREMYE, Uwitonze CLEMANTINE, Gisele PRECIOUS, Rata JAH NAYCHAH, Aimee frank NITEZEHO, Murava ANNETTE.”

    Byari byitezwe ko tariki 30 Nzeri 2021 aribwo hazamenyekana umuhanzi uzaba yahize abandi agahabwa miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda zari kuza ziyongera ku yo ahabwa mu gushyigikira umushinga we.

    Abateguye iki gikorwa bavuga ko rigiye gusubukurwa ndetse ko muri iki cyumweru abahanzi ba mbere batangira gukora imyitozo yo kwitegura.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Dorcas-Vestine-bakuwe-mu-gitaramo-cyateguwe-n-Abarimo-Mike-Karangwa-ufitanye-amahari-na-M-Irene

  • RCS yahishuye ikintu gishobora kuba cyahitanye umuhanzi Jay Polly #rwanda #RwOT

    Mu itangazo bageneye itangazamakuru,RCS,yatangaje ko uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya gereza ejo saa kumi n'ebyiri z'Umugoroba ahita atangira kwitabwaho n'abaganga.

    Uyu muhanzi yakomeje kuremba biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Muhima yitabwaho ariko birangira atabashije kurokoka.

    RCS yakomeje iti 'Amakuru y'ibanze dufite nuko Jay Polly na bagenzi be 2 aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwaga n'imfungwa/abagororwa biyogoshesha,amazi n'isukari byavanzwe nabo ubwabo.'

    RCS ifatanyije Rwanda Forensic Laboratory batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe ndetse ngo amakuru arambuye azatangazwa iperereza rirangiye.

    Umurambo w'umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru gusuzumwa kugira ngo icyo yazize kimenyekane.

    Ababonye Jay Polly ku wa Gatatu mbere y'uko aremba bavuze ko yari afite imbaraga ariko akaza kumererwa nabi.

    Inkuru y'urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 2 Nzeri 2021.

    Uyu muraperi yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

    Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n'izindi zamufashije kubaka izina.

    Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

    Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b'umuziki.

    Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

    Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

    Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n'umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

    Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

    Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

    Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/rcs-yahishuye-ikintu-gishobora-kuba-cyahitanye-umuhanzi-jay-polly

  • Rashid uvuga ko yigeze gushaka kunga Kagame na Bizimungu yahamagajwe na RIB ubugiragatatu #rwanda #RwOT

    Rashid umaze iminsi agaragara mu binyamakuru bikorera kuri murandasi aho yagiye agaruka ku ngingo za Politiki zinyuranye aho anyuramo akavuga ibyo yita ko bitagenda mu miyoborere y’u Rwanda.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruherutse guhamagaza uyu mugabo ku kicaro gikuru cyarwo gusa inshuro ebyiri zose yahamagajwe ntiyigeze yitaba.

    Urwandiko rw’ihamagaza rwa mbere, rwanditswe tariki 31 Kanama 2021 aho yamenyeshwaga ko agomba kwitaba ku biro bikuru bya RIB.

    Hakuzimana Abdul Rashid wanasinye nk’uwakiriye ririya Hamagaza, yaje kubwira bimwe mu binyamakuru ko atakwitaba kuko iryo hamagaza rije rimutunguye.

    Iyo gihe yavugaga ko atumva ukuntu RIB imihamagaza ngo azitabe ku munsi ukurikiyeho. Yagize ati 'Ubu se iyo baza bakambura […] Ubu se Iri irarangira ejo ku buryo banyoherereza convocation ngo uzitabe ejo ?'

    Uyu mugabo wavugaga ko atanazi impamvu yahamagajwe kuko yumva ntacyo yishinja, bwaracyeye yongera guhamagazwa nanone mu nyandiko y’ihamagara yanditswe n’Umugenzacyaha Jules Mutabazo wanditse izindi nyandiko.

    Iyo nyandiko yanditswe tariki 01 Nzeri na yo yashyizweho umukono na Rashid nk’uwayakiriye, na yo ntiyubahirijwe dukurikije indi yanditswe uyu munsi ku wa Kane tariki 02 Nzeri na yo ihamgaza uriya mugabo Rashid kuri RIB aho agomba kwitaba kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nzeri 2021.

    Izi nyandiko zose z’ihamagaza tunafitiye kopi, zigaragaza ko zakiriwe na nyiri guhamagazwa Hakuzimana Abdul Rashid gusa amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu bwo azitaba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Rashid-uvuga-ko-yigeze-gushaka-kunga-Kagame-na-Bizimungu-yahamagajwe-na-RIB-ubugiragatatu