Category: Uncategorized

  • Bimwe mu byamamare byashenguwe n’urupfu rwa Jay Polly, ibihe by’ingenzi byaranze ubuzima bwe #rwanda #RwOT

    Umuraperi Tuyishime Joshua wamamaye mu muziki nka Jay Polly yaraye yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya Muhima, ni urupfu rwashenguye abakunzi benshi b’umuziki nyarwanda ndetse na bamwe mu byamamare bari basangiye umwuga w’ubuhanzi.

    Muri 2010 afatanyije n’umuraperi Pacson, basohoye indirimbo bise 'Ghetto soldier’ aho baba bagaruka k’uburyo Imana ari umugenga wa byose.

    Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba ngo 'ni wowe wanze ku isi, he told me[niko yambwiye], no kuyavaho uzampa agatike…' nta gushidikanya ko Imana yamukunze kurusha abanyarwanda ikaba yamuhaye itike ikamwisubiza.

    Jay Polly urupfu rwe rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho byavuzwe ko yakuwe kuri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe akurikiranyweho kunywa ibiyobyabwenge ariko akigera kwa muganga ahita yitaba Imana.

    Ntibyoroshye kuba wavuga amateka yose y’uyu muraperi wigaruriye imitima ya benshi bitewe n’indirimbo ze zomoraga ibikomere, gusa tugiye kurebera hamwe bimwe mu bihe by’ingenzi kuri we.

    Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly, yavutse ku wa 5 Nyakanga 1988, avukira i Gikondo mu Mujyi wa Kigali nubwo hari abavuga ko yaba yaravukiye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Ni umuhungu wa Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne akaba umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

    Amashuri y’inshuke mu kigo cya Kinunga, ayisumbuye ayiga mu kigo cya E.S.K giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu ishami ry’ubukorikori,

    Yitabye Imana asize abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu yamubyaranye na Nirere Hafsa babanye nyuma baratandukana abana na Uwimbabazi Sharifa babyaranye umwana w’umukobwa na we bakaba bari baratandukanye.

    Ni umwe mu baraperi bari bakomeye mu gihugu

    Kuba nyina yararirimbaga muri korali ya ADEPR Gakinjiro, byatumye na Jay Polly ajya muri korali y’abana, ariko akaba yarakundaa cyane injyana ya Hip Hop bitewe na mukuru we Maurice, ubu akaba ari umunyamakuru wa RBA.

    Mu mwaka wa 2002, Jay Polly ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nibwo yagiye mu itsinda rya muzika ryabyinaga imbyino zigezweho (dance moderne) ryitwaga 'Black powers'.

    Muri 2003 Jay Polly ageze muri E.S.K nibwo yahuye na Green P kubera ukuntu yari azi kubyina byatumye bakomeza gukorana.

    Umwaka wakuririyeho nibwo afatanije na Green P, Perry G bashinze itsinda baryita 'G5' icyo gihe bandika indirimbo batangira no kujya muri studio ya TFP yakoreragamo uwitwa BZB ari naho bakoreye indirimbo ya mbere bise 'Nakupenda' yarikozwe mu njyana ya R&B.

    Muri 2004 nibwo Jay Polly, Green na Perry G bakoze indirimbo ikozwe mu njyana ya Rap bayita 'Hi Hop Game'.

    Akazi yakoze mu njyana ya Hip Hop kazaguma mu mitima ya benshi

    Uko Jay Polly yisanze muri Tuff Gang

    Umuraperi Bull Dogg mu myaka yatambutse yigeze kugaruka ku buryo itsinda rya Tuff Gang ryavutse, aho ryagizwemo uruhare na Lick Lick.

    Jay Polly na Green P baje guhura na Lick Lick watunganyaga indirimbo muri icyo gihe muri studio yitwa 'ONB' ikorera ku Kicukiro yumvise ukuntu baririmba abahuza na Bull Dogg n’uko iryo tsinda ryaje kuvuka.

    Aba baraperi baje gukora indirimbo zirimo Money yakozwe na Jay Polly, Green P akora iyo yise 'Nyumvira' n’aho Bull Dogg akora 'Abirabura', gusa ntabwo zamenyakanye.

    Indirimbo ya mbere ya Tuff Gang yamenyekanye cyane ikanakundwa ni 'Kwicuma’ yakozwe n’aba baraperi batatu n’ubwo Bull Dogg yumvikana igiye kurangira.

    Nyuma nibwo baje guhura na P Fla wari umaze igihe atari mu Rwanda aba abaye umwe mu baraperi bagize itsinda rya 'Tuff Gang' kuko nawe yakoraga injyana ya Hip Hop.

    Nyuma y’aho nibwo Fireman nawe yaje kuza kwiyunga nabo kuko yari asanzwe ari inshuti magara ya Bull Dogg kandi akaba yarakoreshaga injyana ya R&B bamwita 'Akon'.

    Muri 2011 Jay Polly ari mu bahanzi bitabiriye Primus Guma Guma Super Star yari ibaye ku nshuro ya mbere (PGGSS1), gusa ntiyaje guhirwa kuko ategukanye iki gihembo cyegukanywe na Tom Close.

    Iya 2012 yegukanywe na King James, biteza akavuyo kenshi cyane kuko abakunzi b’uyu muraperi bavugaga ko bibwe, ntiyagaragaye muri PGSS3 yabaye 2013 kuko muri uwo mwaka yatutse abanyamakuru ko ari amadebe, yaje kwiyunga nabo asaba imbabazi maze PGGSS4 aza kugarukamo.

    Kuwa 30 Nyakanga 2014, nibwo hasojwe irushanwa rya PGGSS4 birangira Jay Polly aryegukanye ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

    2014 ubwo yashyikirizwaga igihembo cya PGGSS4, ni Amb. Joe Habineza wakimuye na we yitabye Imana mu kwezi gushize

    Nyuma yo kwegukana iri rushanwa nibwo hatangiye umwuka mubi mu bagize Tuff Gang bamushinja ubwiyemezi kuko yabonye, ni nyuma y’uko P Fla we yari yaravuyemo kera, bagiye bashanwa bakiyunga bakongera bagashwana aho kugeza n’uyu munsi itinda Tuff Gang ryari risigaye ku izina gusa.

    Kuwa 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Jay Polly icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo mu ijoro ryo kuwa 04 Kanama 2018, yakatiwe amezi 5 maze aza gufungurwa tariki ya 1 Mutarama 2019.

    Tariki ya 24 Mata, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n’umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’Urumogi. Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.

    Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo(Jay Polly, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle) mu maraso yabo hagaragaramo ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.

    Byatumye bahita bafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyane ko babasanganye n’urumugi.

    Ku wa 20 Gicurasi 2021 nibwo Jay Polly n’abo bareganwa bari bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gufungwa by’agateganyo, uyu muraperi n’abo bafunganywe bajuririye iki cyemezo ariko tariki ya 11 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruza kubishimangira. Yitabye Imana agomba gutangira kuburana mu Kuboza 2021.

    Kubera ko Jay Polly yize ibijyanjye n’ubukorikori yaje kuba umwe mu banyamuryango ba 'Ivuka' ishyirahamwe ry’abanyabugeni ryakorerega ku Kacyiru. Mu mwaka wa 2009 biba ngombwa ko amara amezi atandatu aba i Rubavu akorera muri ateliye (atelier) ya 'Ivuka' aho yakoraga akazi ko gushushanya.

    Jay Polly azahora yibukwa mu ndirimbo nka; 'Akanyarirajisho’, 'Ndacyariho ndahumeka’, 'Ibyubona’, 'Hisha Munda’, 'Rusumbanzika’ n’izindi.

    Bimwe mu byamamarere byabajwe n’urupfu rwa Jay Polly

    Let us grieve for the bond we shared and the bonds we didn’t get a chance to form yet, since you passed too soon Jay Polly..RIP 🖤🕊 pic.twitter.com/uWVJ2OMUUW

    — Bushali (@BushaliT) September 2, 2021

    Rest well Jay polly ! pic.twitter.com/LCQrXuomyf

    — Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) September 2, 2021

    Its so sad 💔💔💔 R.I.P😭😭😭@jay_polly pic.twitter.com/JVVUZUzMOE

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) September 2, 2021

    RIP JAY POLLY 💔
    It was an honor to work beside you 🙏 pic.twitter.com/dQVPouvsN4

    — Arielwayz (@arielwayz) September 2, 2021

    #Rwanda‘s top rapper Jay Polly has passed on. RIP Legend pic.twitter.com/wG9EUNfdAa

    — Richard Kwizera (@Muzungu4) September 2, 2021

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bimwe-mu-byamamare-byashenguwe-n-urupfu-rwa-jay-polly-ibihe-by-ingenzi-byaranze-ubuzima-bwe

  • Canal+ yatangiye gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere umwana w’umukobwa #rwanda #RwOT

    Aya masezerano y’ubufatanye yasinyiwe ku cyicaro cya Empower Rwanda kiri mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, akaba ari amasezerano yagutse azamara igihe kandi abafatanyabikorwa bakazagenda bunganirana mu bikorwa bitandukanye bizateza imbere umwana w’umukobwa.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda ; Olivia Promise Kabatesi, yashimye cyane ubufatanye bagiranye na Canal+ anavuga ko bishimishije kubona ikigo gisanzwe gikora ibikorwa bigamije inyungu, kibona ko ari ngombwa no kugira uruhare mu mibereho y’Abanyarwanda, by’umwihariko bakita ku bibazo abana b’abakobwa bahura nabyo.

    Olivia Promise Kabatesi yavuze ko kimwe mu bimenyetso by’uko Canal+ Rwanda iha agaciro abagore n’abakobwa, harimo ko nabo ubwabo usanga bagirira icyizera abakobwa n’abagore kuko bafitemo benshi mu bakozi bakoresha. Yavuze ko ibikorwa bya Canal+ bigamije kubaka igihugu muri rusange.

    Umuyobozi wa Empower Rwanda ; Olivia Promise Kabatesi na Sophie TCHATCHOUA uyobora Canal+

    Uretse kuba bazakomeza gukorana mu buryo burambye, ku ikubitiro Canal + yahaye Empower Rwanda bimwe mu bikoresho byo mu biro birimo intebe, ameza, akabati n’ibindi bizatuma babasha gukorera ahantu heza bisanzuye.

    Umuyobozi wa Canal= Rwanda, Madamu Sophie TCHATCHOUA yavuze ko ubufasha butanzwe mu nyungu z’umukobwa bugira akamaro kanini haba kuri we, ku muryango akomokamo, mu rugo azashinga no ku gihugu muri rusange.

    Canal+ imaze kwamamara mu Rwanda, itangiye ibi bikorwa byo gufasha nyuma y’ibyo yagiye ikora bigamije korohereza Abanyarwanda kubona ifatabuguzi ryabo ku giciro cyiza, ibi bakavuga ko bazabikomeza kandi babijyanisha no kwita ku buzima n’imibereho y’abaturage.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Canal-yatangiye-gushyigikira-ibikorwa-bigamije-guteza-imbere-umwana-w-umukobwa

  • Jay Polly yari yanyweye Alcool yifashishwa mu kogosha #rwanda #RwOT

    Urwego rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS) rwatangaje ko Jay Polly hamwe n’abandi bagororwa babiri banyweye uruvange rwa Alcool yifashishwa mu kogosha bikekwako ari byo byamuviriyemo urupfu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Jay Polly yitabye Imana akigezwa kwa muganga ku Muhima.

    Uyu muraperi yari afungiwe kuri Gereza Mageregere aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge by’urumogi.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwatangaje ko Jay Polly yitabye Imana mu rukerera ahagana saa kumi n’igice.

    I saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo yajyanywe mu ivuriro ryo muri Gereza ya Nyarugenge ariko akomeza kuremba, bahitamo kujyana mu bitaro bya Muhima, yitabwaho n’aganga birangira yitabye Imana.

    Muri iri tangazo rya RCS, rivuga ko yishwe na Alcool yari yanywe ari kumwe n’abandi babiri.

    Bati 'Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement, basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwa n’imfungwa biyogoshesha, amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.'

    Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukaba rwahise rutangira iperereza ku rupfu rw’uyu muraperi ndetse umurambo we wajyanywe kuri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

    Jay Polly birakekwa ko Alcool ari yo yahitanye ubuzima bwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/ay-polly-yari-yanyweye-alcool-yifashishwa-mu-kogosha

  • Umukunzi wa Jay Polly yavuze ku rupfu rwe rwamushenguye cyane #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Jay Polly uba i Nairobi muri Kenya,Kessy Kayonga,yatangaje ko atarabasha kwakira urupfu rw'uyu muhanzi bari bamaze imyaka 2 bari mu rukundo.

    Jay Polly, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda muri muzika ya hip hop na rap yapfuye.Nkuko amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yabitangaje,uyu muraperi yahitanwe n'uburwayi mu bitaro bya Muhima.

    Uyu mukobwa yabwiye BBC ati: “Ni agahinda gakomeye, n'ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera.”

    Kayonga avuga ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana kandi “twari dufitanye imishinga myinshi cyane.”

    Ku murage Jay Polly asize, Kayonga ati: “Umuntu wese wabashije guhura nawe no kubana nawe azamwibukira ku rukundo n'impuhwe yagiraga, kandi ni umuntu wahoraga yishimye.”

    Jay Polly w'imyaka 33 yari afunzwe guhera mu kwezi kwa kane uyu mwaka akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02/12 uyu mwaka.

    Jay Polly azwi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka 'Akanyarirajisho', 'Ibyo ubona', 'Ndacyariho [ndahumeka]', 'Deux fois deux' n'izindi zakunzwe cyane yakoze akiri mu itsinda rya Tuff Gang.

    Ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda benshi bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rwa Jay Polly, bamwifuriza iruhuko ridashira.

    Mu kigainiro umuraperi mugenzi we Riderman yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko bigoye kwakira urupfu rw'uyu muraperi watanze byinshi kugira ngo iyi njyana ikundwe mu Rwanda.

    Yagize ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kwakira kabisa, Imana imwakire mu bwami bwayo.Muri Hip Hop yarwanye intambara ikomeye cyane, atabarutse akiri muto, atabarutse yari agifite byinshi byo guhereza abanyarwanda byanze bikunze.'

    Abajijwe icyo yabwira abaraperi bagenzi be,yagize ati'Ni ukubihanganisha kabisa nta kindi kintu umuntu yababwira dutakaje umuntu w'umusirikare cyane.

    Kuva yajya muri gereza ntabwo twari twakavugana mu kuri ntabwo turabasha kubyakira.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umukunzi-wa-jay-polly-yavuze-ku-rupfu-rwe-rwamushenguye-cyane

  • Icyateye urupfu rw’umuhanzi Jay Polly cyamenyekanye : Yanyoye uruvange rw’ibirimo Alcool #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, ryemeje urupfu rw’Umuhanzi Jay Polly.

    Iri tangazo rivuga ko Jay Polly wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00′) nyuma yo kugaragaza ko arembye.

    Nyuma yo gukomerezwa, hafashwe icyemezo cyo kumujyana ku bitar bya Muhima agakomeza kwatabwaho n’abaganga ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 saa kumi n’igice za mugitondo (04:30′) ari bwo yitabye Imana.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko amakuru y’ibanze yemeza ko Jay Polly na bageni be babiri ari bo 'Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvande rwa Alcool yifashishwa n’imfungwa biyogoshesha, amazi n’isukari , byavanzwe na bo ubwabo.'

    Iri tangazo rivuga ko ku bufatanye bwa RCS na Rwanda Forensic Laboratory batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Icyateye-urupfu-rw-umuhanzi-Jay-Polly-cyamenyekanye-Yanyoye-uruvange-rw-ibirimo-Alcool

  • Kenya:Visi Perezida Ruto yahawe abarinzi 257 barimo n'abarinda inkoko ze #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w'igihugu cya Kenya William Ruto hamwe n'imitungo ye acungiwe umutekano n'abapolisi 257, harimo bane barinze aho yororera inkoko ze, nk'uko bivugwa na leta y'iki gihugu.

    Minisitiri w'Ubutegetsi mu gihugu wa Kenya Fred Matiang'í yabwiye komite ishinzwe umutekano mu nama y'inteko ishinga amategeko ko nijoro ku wa gatatu izi mpinduka zakozwe mu bashinzwe gucunga umutekano wa Ruto ari “igikorwa gisanzwe”.

    Abakunzi be barinubira izi mpinduka ku itsinda ry'abapolisi barinda Ruto, na cyane ko we na Perezida Uhuru Kenyatta badacana uwaka.

    Minisitiri Matiang'í avuga ko mu ba polisi barinda Ruto harimo 74 badasanzwe bashinzwe kurinda umukuru w'igihugu.

    Bamwe mu bapolisi bashyizwe ku kibuga cy'indege kugira ngo barinde kajugujugu za Ruto 2, nk'uko bivugwa na Matiang'i.

    William Ruto, n'abakunzi be barinubira iyi myanzuro iherutse gufatwa, bakavuga ko ishobora gutuma umutekano we uhungabana, kandi ko ari imyanzuro ifite impamvu za politike.

    Minisitiri Matiang'i ati: “Dushyize ku ruhande ibivugwa, Nyiricyubahiro Visi Perezida ni we muntu wa mbere wari ucungiwe umutekano mu mateka y'igihugu tugereranyije n'abandi babaye muri uyu mwanya”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-visi-perezida-ruto-yahawe-abarinzi-257-barimo-n-abarina-inkoko-ze

  • Imyaka 24 bayimaranye mu rushako: Byatangiye bajyana kuvuga ubutuwa, Nyinawingeli yinjira mu rukundo akuruwe n’inganzo ya Gitwaza #rwanda #RwOT

    Tariki ya 30 Kanama 1997 ifite amateka yihariye mu buzima bwa Apôtre Dr Paul Gitwaza na Pasiteri Nyinawingeri Angelique. Kuri uyu munsi ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryo kubana akaramata.

    Byari ibirori bibereye ijisho, abageni bari bagaragiwe n’amagana y’abarimo inshuti zabo, imiryango, abakirisito basengeraga hamwe [kuko yari amaze umwaka ashinze itorero] n’abandi.

    Ubu bukwe bwatashye nyuma y’imyaka irindwi aba bombi bari bamaze bahuye bwa mbere, ubwo bari ku ntebe ya kaminuza i Kisangani.

    Mu 1992, ni bwo Nyinawingeri Angelique yahuye na Gitwaza Paul. Icyo gihe batangiye amufasha mu ivugabutumwa ariko uko iminsi yicuma, ibyiyumviro by’urukundo bigenda bibaganza kugeza imitima ihuye.

    Ku wa 30 Kanama 2021 ni bwo Apôtre Dr Paul Gitwaza na Pasiteri Nyinawingeri Gitwaza Angelique bizihizaga imyaka 24 bamaze mu rushako.

    Mu butumwa yatanze mu cyegeranyo cyanyuze kuri Televiziyo Authentic yegamiye ku itorero rya Zion Temple, cyagarutse ku buzima bw’umugabo we wujuje imyaka 50 yakomoje ku nkuru z’uburyo bamenyanye.

    Abandi bagitanzemo ubuhamya bagarutse ku buzima bw’ubuto bwa Gitwaza, uko yageze mu Rwanda, urugendo yanyuzemo kugira ngo abe ari umuvugabutumwa ukomeye n’uko yashinze itorero.

    Nyinawingeli yari umwe mu bantu bafashaga Gitwaza mu bikorwa byo kwamamaza ivugabutumwa yakoraga nyuma yo kumenyana.

    Yagize ati 'Apôtre Gitwaza twahuriye muri Congo i Kisangani mu 1992, aho twari twataramye kubera ibikorwa byo gukusanya inkunga y’Abanyarwanda kugira ngo bazabashe gutaha mu gihugu cyabo.'

    “Ubuhanuzi bwose yari afite nagendaga mbukwirakwiza. Namushakiraga n’ahantu akorera ivugabutumwa kuko yakundaga cyane kuvuga ubutumwa. Rero muri uko gukomeza dukorana niho twaje gukundanira.'

    Avuga ko ikintu gikomeye cyamukururiye kwinjira mu rukundo na Gitwaza harimo n’inganzo uyu mukozi w’Imana yari afite.

    Yakomeje ati “Ikintu cyatumye mukunda cyane, cyafashe umutima wanjye ni ukuririmba afite gitari. Ku Nkurunziza mbere yo kwigisha yararirimbaga, nkamureba nkavuga nti eeeh uriya ni wa muntu tuziranye? Nkabona afite ubundi bwiza ku isura ariko nanone ukabona afite umutima ukunze ukuntu. Icyo kintu cyaramfashe cyane.”

    Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 22 bamaze bashyingiwe, Gitwaza n’umugore we bashimangiye ko muri urwo rugendo rwose bafashijwe no kwihanganirana.

    Dr Gitwaza yagize ati 'Iyo myaka yose mbabwira ikintu gikomeye kibaho ni ukwihanganirana, mugatungwa n’amasengesho. Twaciye muri byinshi ariko turashima Imana ko tugihagaze.”

    Nyinawingeli Angelique yavutse ku wa 18 Werurwe 1971 mu gihe Gitwaza yaboneye izuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Kanama 1971. Aba bombi bafitanye abahungu batatu b’imyaka 22, 19 na 17, baba muri Amerika.

    Ubuzima butangaje bwa Apôtre Gitwaza, umwana wakuriye mu Bijombo

    Tariki ya 15 Kanama 1971 ni bwo impundu zavuze mu muryango wa Kajabika André na Léah Nyirabasabaga. Uwo munsi bibarutse umwana w’umuhungu, wahawe izina rya Paul Muhirwa Gitwaza.

    Yaboneye izuba mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Kigo Nderabuzima cya Kavimvira, ni hafi neza y’umupaka w’iki gihugu n’u Burundi.

    Nyuma y’umwaka umwe avutse umuryango we wimukiye ahitwa mu Bijombo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yageze ku Isi ari umwana wa nyuma muri barindwi bavukana, barimo abahungu bane n’abakobwa batatu.

    Paul Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito. Se, Rév Pasiteri Kajabika André ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa mu Burasirazuba bwa RDC.

    Kajabika ni we wa mbere mu Banyamulenge wabwirije ubutumwa i Murenge hose kugeza aho atangiye kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri n’ibitaro.

    Iyo nzira ni yo na Gitwaza yakuriyemo kugeza na n’ubu akiyirimo. Ubu izina Apôtre Dr Paul M. Gitwaza ni ingenzi mu myemerere ya benshi binyuze mu Itorero Zion Temple Celebration Center yashinze. Iri torero rifite amashami atandukanye ku Isi abarizwamo abayoboke barenga ibihumbi 100.

    Mushiki wa Dr. Gitwaza, Rev. Neza Consolée, avuga ko yateye ikirenge mu cya Se agakunda ijambo ry’Imana akiri muto.

    Yagize ati 'Mu gihe cy’imyaka y’ubukure 12,13 na 14, ni bwo yagaragaje ko ari umukozi w’Imana. Icyo gihe ni bwo yatangiye kuba umuyobozi wa Korali y’abana, uko agenda akura, agakunda kuririmba.'

    Se yari afite ubuhanuzi bw’uko Gitwaza azaba nka Eliya

    Abavandimwe be bavuga ko se Kajabika yari amufiteho ubuhanuzi bw’uko azaba nka Eliya, agahanurira amahanga n’abakomeye bigatuma amuhoza hafi ye ndetse bigera ubwo amushakira umwarimu uzajya amwigishiriza mu rugo.

    Kuva ubwo yatangiye kujya muri korali no kugendana n’abanyamasengesho bakuze.

    Pr. Mudagiri Mutabazi Noah wimitse Apôtre Gitwaza yagize ati 'Yasenganye n’abo bagabo bakuru basengaga kandi nitwe twari tubayoboye mu 1983. Ni we mwana wari ubarimo tugeraho tumwita 'intama ntoya’ mu zindi ntama zari zihari. Twamubonagaho ko arimo umuhamagaro w’Imana nubwo tutabimubwiraga.'

    Dr. Gitwaza yatangiye kubwiriza ijambo ry’Imana imbere y’abantu benshi afite imyaka 14, ndetse abavandimwe be bavuga ko yari umwana witonda kandi uzi ubwenge.

    Mushiki we Rev. Neza avuga ko ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye kuri Institut de Bijombo, we n’abandi babiri aribo babonye impamyabumenyi 'diplôme’ ku ishuri ryose, bimuhesha gukomereza Kaminuza i Kisangani.

    Nubwo se yifuzaga ko aziga Tewolojiya, Dr Gitwaza we yumvaga yakwiga ibijyanye n’Ubuhinzi 'agronomie’ ari nabyo yize mu myaka ibiri ya nyuma ya Kaminuza kuko ubanza yawizemo 'Psychologie’ [Ubumenyi mu by’Imitekerereze ya Muntu].

    Muri Kaminuza, ni ho Dr. Gitwaza yahuriye na Nyinawingeri Angelique, waje kumubera umugore.

    Mu 1995 ni bwo, Gitwaza yageze mu Rwanda, atangira asengera mu Itorero Assemblée de Dieu ndetse no mu ry’Inkuru Nziza, aho yajyaga abwiriza ubutumwa bwiza ariko anaririmba.

    Nyinawingeli avuga ko yamufashaga mu kwamamaza ubuhanuzi bw’Imana yari afite, akamushakira aho avugira ubutumwa bwiza. Iyo mikoranire ni yo yashibutsemo n’urukundo.

    Gitwaza yatangiye Zion Temple mu 1996

    Gitwaza yakomeje umurimo we wo kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse agenda amenyana n’abandi bavugabutumwa batandukanye.

    Bishop Safari Théodore wakoranye na we umurimo w’Imana kuva mu 1995, yavuze ko bahuye yaramaze kubwirwa n’Imana ko azahura n’umwana w’umusore bagafatanya gusengera igihugu.

    Ati 'Duhuye muri icyo gihe nsanga ni we [yari yarabwiwe] ndabyishimira nshimira Imana ko ibyo yavuze ibyujuje.'

    Mu 1996 ni bwo yatangije Minisiteri y’ijambo ry’Ukuri 'Authentic Word Ministries’ ifite amashami abiri arimo iry’ibijyanye n’Ibikorwa by’umwuka n’iby’Iterambere.

    Ishami rijyanye n’ibikorwa by’umwuka ryaje kubyara Zion Temple Celebration Center iturutse ku iyerekwa Imana yari yaramuhaye imubwira ko u Rwanda rugiye kuba umusozi w’Imana, nk’uko yatoranyije Siyoni ngo ibe umusozi wayo ari nako yatoranyije u Rwanda ngo rube ubuturo bwayo. Aha ni ho havuye izina Zion Temple [urusengero rw’i Siyoni] .

    Dr Gitwaza afite imyaka 26 mu 1997 ni bwo yasizwe amavuta ahinduka umuvugabutumwa wemewe. Igiterane cye cya mbere yagikoreye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse kibera muri Chapelle ya Kiliziya Gatolika.

    Mu 2000 Paul Gitwaza na bagenzi be bateguye ikindi giterane kinini cyahuje amatorero yose kibera muri Stade amahoro cyitwaga 'Heal Our Land’ [Kiza ubutaka bwacu].

    Iki ni cyo cyakurikiranye n’ibindi byuruhererekane byiswe 'Afurika Haguruka Urabagirane’ cyatangiye mu 2000, kikaba ngarukamwaka ndetse Abanyarwanda benshi barakizi kuko gitumirwamo n’abavugabutumwa bakomeye ku Isi.

    Itorero rye ryatangiranye abakirisito 120 mu 1999, ubu bakaba bamaze kwikuba inshuro zirenga 800 kuko mu 2021, Zion Temple ifite abakirisituo basaga 100.000 ku Isi.

    Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Iterambere ryabyaye amashuri, ubu hamaze gufungurwa agera kuri atanu, amaze kunyuramo abanyeshuri 5000. Iri shami kandi ryaje no kubyara ikigonderabuzima cya Bethsaida gitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage basaga 21.000. Ni naryo ryabyaye Radio na Televiziyo Authentic.

    Apôtre Gitwaza afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (Phd) muri Tewolojiya n’iyindi mu bijyanye no gukora umurimo w’Imana. Ni umwe mu bagize Ihuriro ry’Aba-Apôtre ku Isi hose .

    Yahawe igihembo cy’imiyoborere nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu bwiyunge n’isanamitima mu Rwanda binyuze mu gukira ibikomere no kubababarira, cyane ko ubutumwa yatangaga bwomoye imitima y’Abanyarwanda bari bavuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igihembo yahawe n’Ikigo Corning cyo muri Amerika.

    Benshi mu bo yabwirije ubutumwa bwiza bahamya ko yatumye bakira Kirisito mu buzima bwabo ndetse abo bakoranye n’abo bagikorana bavuga ko ari umugabo wasizwe.

    Ababyeyi bombi ba Gitwaza bitabye Imana, aho se Kajabika yapfuye mu 2012 naho nyina yitaba Imana mu 2021.

    Reba hano amateka n’ubuzima bwa Apostle Paul Gitwaza

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imyaka-24-bayimaranye-mu-rushako-Byatangiye-bajyana-kuvuga-ubutuwa-Nyinawingeli.html

  • Abarimu ba TVET bahuguwe ku ikoranabuhanga bizeye impinduka nziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abahuguwe bavuga ko hari ibyo bagiye kuvugurura mu mikorere isanzwe
    Abahuguwe bavuga ko hari ibyo bagiye kuvugurura mu mikorere isanzwe

    Babivuze nyuma y’amahugurwa y’iminsi 17 bamaze bahugurwa ku ikoranabuhanga mpuzamahanga ‘ICDL’ (International Computer Driving Licensing) mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) mu Karere ka Muhanga.

    Gahunda ya Leta y’icyerecyezo igeza muri 2027 iteganya ko nibura abakozi ba Leta basaga ibihumbi 80 bazaba barahawe amahugurwa mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rya mudasobwa, ku buryo aho umukozi wese wa Leta aba afite ubushobozi bwo gukoresha porogaramu zitandukanye za mudasobwa mu rwego rwo gutanga serivisi nziza hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Bimwe mu bibazo byagaragaraga mu gukoresha neza ikoranabuhanga bikadindiza akazi cyangwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kazi bigasaza nta musaruro bitanze, harimo porogaramu zijyanye no kwandika neza no kubika inyandiko muri mudasobwa, gukoresha umuyoboro wa interineti kuri mudasobwa hagamijwe kunoza imikoranire n’abandi.

    Hari kandi ibibazo byo gukoresha porogaramu zo gutegura ibiganiro hifashishijwe mudasobwa, gusukura mudasobwa no gucunga ko porogaramu zayo zikoreshwa neza n’igihe bisaba ko inyandiko zibikwa mu ibanga, hakiyongeraho ibijyanye no kubika amabanga kuri musazobwa no kuzirinda kwinjirwamo n’abantu uko babonye kose.

    Abahuguwe bavuga ko kubera ubumenyi n’ubushobozi bungutse bugiye kubafasha gukora akazi kabo neza no guhugura bagenzi babo nk’uko biteganyijwe.

    Imanishimwe Edison ushinzwe ikoranbuhanga mu kigo cy’amashuri cya (Groupe Scolaire Notre Dame De La Paix) mu Karere Nyamagabe, avuga ko bahawe amasomo avugurura ubumenyi bari basanganwe kuko hari zimwe muri porogaramu batari basobanukiwe neza gukoresha.

    Agira ati “N’ubwo twize ikoranabuhanga muri kaminuza, twungutse ubundi bumenyi bwinshi muri aya mahugurwa, twari dufite abarimu beza, twafashwe neza bituma twiga neza, dutwaye impamba izadufasha kongera umusaruro mubyo dukora”.

    Uwimana Josepha wigisha ikoranabuhanga kuri Nyamata TVET School iherereye mu Karere ka Bugesera, yagaragaje ko ibyo bungutse ari byinshi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuko hari ibyo batakoraga neza bagiye gukosora kugirango umusaruro wiyongere.

    Agira ati, Hari ibyo tutanozaga neza kubera ubumenyi buke muri porogaramu zigezweho ugasanga umusaruro dutanga ubaye muke, ariko ubu tugiye kurushaho gukora neza kandi n’ibigo dukoramo byunguke ubumenyi muri mudasobwa”.

    Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri RMI, Vincent de Paul Nshimyumuremyi, yashimiye abayitabiriye kubera umuhate bagaragaje bakiga amasomo yose neza kuko bose batsinze ku kigero cya 100%.

    Umuyobozi wa RMI asaba abahawe amasomo kuyabyaza umusaruro nk
    Umuyobozi wa RMI asaba abahawe amasomo kuyabyaza umusaruro nk’uko biri mu ntego za Leta zo kubaha ubumenyi

    Yabasabye gukoresha neza ubumenyi bungutse haba mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no guhugura bagenzi babo kuko ari yo mpamvu nyamukuru yo gutegura ayo mahugurwa.

    Nshimyumuremyi yashimye kandi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwateguye ayo mahugurwa.

    Ubuyobozi bwa RMI butangaza ko usibye guhugura abakozi ba Leta, abantu biyishyuriye na bo bemerewe guhabwa ayo mahugurwa, umuntu ku giti cye yishyuye ibihumbi 240frw, kugeza ubu abamaze kunyura muri RMI basaga 600 kuva 2018, intego ikaba ari uguhugura abakozi basaga ibihumbi 85.


    source : https://ift.tt/3kHDrzw

  • BK Group Plc yungutse miliyari 22.8 Frw mu gice cya mbere cya 2021 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    BK Group Plc yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko inyungu yabonetse mu gice cya mbere cy’uyu mwaka nyuma yo gusora, iruta kure iyabonetse mu gice cya mbere cy’umwaka ushize wa 2020 ku rugero rwa 41.5%, kuko ubushize yanganaga na miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    BK Group Plc ivuga ko ibikesha ibigo biyigize, cyane cyane Banki ya Kigali yabonye agera kuri miliyari 20 na miliyoni 900 yonyine, akaba yaraturutse ku kwishyura inguzanyo abantu baba barahawe, bongeyeho inyungu.

    Muri icyo gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, Banki ya Kigali yatanze amafaranga agera kuri miliyari 916 nk’inguzanyo ku bantu bifuzaga igishoro cyabazahura, nyuma y’igihombo cyatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    BK Group ivuga ko na none yungutse amafaranga arenga miliyari 16.2 mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, akomoka ku bikorwa by’ubucuruzi buyishamikiyeho.

    Icyo kigo kandi cyari kigeze ku mutungo ubarirwa muri miliyari 1,405 na miliyoni 500 mu mpera z’igice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, ukaba wariyongereyeho 20.5% ugereranyije n’umwaka ushize.

    BK igaragaza ko umutungo wayo n
    BK igaragaza ko umutungo wayo n’Abanyamigabane urushaho kugenda uzamuka

    Banki ya Kigali ivuga ko amashami yayo 68 hamwe n’abantu bakorana na yo (agents) 2,690 hirya no hino mu gihugu, batanze serivisi z’imari ku bantu bayigannye muri icyo gihe bagera ku bihumbi 356,900 ndetse n’amatsinda cyangwa ibigo 26,000.

    BK Group yakomeje igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri (Mata-Kamena) cy’umwaka wa 2021 cyonyine, yageze ku nyungu y’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 11.6 nyuma yo gutanga ibisabwa byose birimo n’imisoro.

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr Diane Karusisi avuga ko uru rwunguko ari uburyo buzafasha abifuza igishoro kongera kwiyubaka no guteza imbere imishinga inyuranye.

    Dr Karusisi yagize ati “Haracyari inzira y’ishoramari yafasha kongera kwiyubaka cyane cyane mu bijyanye n’ubwubatsi n’inganda zitunganya ibintu (manufacturing), kandi turimo kubona ibigo byitabira kwinjirira muri iryo dirishya, kandi tukaba twizera ko tuzarikoresha”.

    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n
    Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n’abanyamakuru

    Dr Karusisi avuga ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibintu bizongera gusubira mu buryo bitewe n’uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka, kandi abantu bakaba barimo kwitabira kwikingiza kugira ngo basubire mu mirimo nk’uko byari bisanzwe.

    source : https://ift.tt/2WMEFkQ

  • Imirenge yari muri Guma mu Rugo yakuwemo, ariko hari uturere twihanangirijwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yasabye abantu kwirinda ko basubira muri Guma mu Rugo

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko iyo mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo kubera ko bigaragara ko abandura COVID-19 bagabanuka.

    Imirenge yakuwe muri Guma mu Rugo ni uwa Byimana mu Karere ka Ruhango, Tumba na Gishamvu mu Karere ka Huye, imirenge ya Rukara, Murundi, Mwiri na Nyamirama mu Karere ka Kayonza, n’imirenge ya Muhura, Remera na Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko impamvu iyi mirenge yakuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo ari uko ibipimo byagaragaje ko abandura ari bacye ugereranyije n’indi mirenge itari muri Guma mu Rugo.

    Yasabye ariko abaturage gukomera ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo batazongera kuyisubizwamo.

    Yagize ati “Turabashimira kuko bateye intambwe ishimishije, ibipimo byabo biri mu bipimo biri hasi ugereranyije n’indi mirenge ariko ntibivanaho ko bagomba gukomeza kwirinda. Nk’uko mubikurikirana hari abantu bagipfa ntabwo turajya kuri zero kandi mu by’ukuri umunyarwanda wese dutakaje ni uw’ingirakamaro kandi nanone hari abantu bakirwara.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko bagiye kuganira n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo hanozwe uburyo ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa neza.

    Yibukije Abanyarwanda muri rusange ko COVID-19 igihari kandi ikirimo kwica abantu bityo abamaze kubona inkingo n’abatarazibona bakaba bagomba kurushaho gukomeza kwirinda.

    Yanasabye ko mu gihe inkingo zibonetse abaturage bakwiye kwitabira ubutumire baba bahawe n’ibigo by’ubuvuzi kugira ngo bakingirwe bityo abantu babashe kwirinda icyorezo ndetse n’ubuzima busubire uko bwari busanzwe.

    Yashimiye abaturage b’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Rubavu kuko barushijeho kwirinda, bituma umubare w’abandura ugabanuka cyane ariko nanone abasaba kurushaho kwirinda.

    Ariko nanone abaturage b’uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Ngoma, Kirehe Rwamagana, Nyamasheke, Burera, Ngorero, Karongi, Gakenke na Huye dufite imibare y’abandura iri hejuru ya 5% yabasabye kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ariko hari uturere muri utu twavuzwe haruguru dufite imibare y’abandura ikabije nka Nyagatare, Ngoma, Gicumbi, Kirehe, Rwamagana, Nyamasheke na Burera twafatiwe imyanzuro idahuye n’iy’utundi turere.

    Ati “Nk’akarere ka Nyagatare kari kuri 17.8% kandi muzi ko ubwandu bukabije cyane duhera ku 10%, Nyagatare rero iri ku isonga igakurikirwa n’Akarere ka Gicumbi kandi ugasanga biri mu mirenge yegeranye ku buryo bisaba ko haba umwihariko.”

    Akarere ka Ngoma kari ku 11.5% by’abandura COVID-19, Kirehe 10.8%. Rwamagana 8.5%, Nyamasheke 8.4% naho Burera 7.8%.

    Abayobozi bo muri utu turere bakaba basabwe gufatanya n’inzego z’umutekano, iz’ubuzima n’abandi gushyiramo imbaraga kugira ngo batazashyirwa muri Guma mu Rugo kuko ibipimo bihagaragara ubundi ngo byagatumye utwo turere tuyishyirwamo.

    source : https://ift.tt/3gVjBzC