Category: Uncategorized

  • Izina ry'umwana w'imfura wa Kimenyi Yves na Miss Muyango – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi 3 umwana w'imfura wa Kimenyi Yves na Miss Muyango avutse kuri ubu hamaze kumenyekana izina rye.

    Nkuko byagaragaye mu magambo Kimenyi Yves na Miss Muyango babwiranye buri umwe ashimira mugenzi we ndetse anamwereka urukundo amufitiye, Miss Muyango yakoresheje ijambo Papa KMY ariherekesha ijambo Ndagukunda. Kimenyi Yves akoresha ijambo KMY Thanks for August. Ibi byerekana ko umwana wabo w'imfura bamuhaye izina rya K.M.Y nubwo batigeze barambura iyi mpine y'amazina 3.

    Kimenyi Yves na Miss Muyango kuri ubu ni ababyeyi ba K.M.Y

    Source : https://yegob.rw/izina-ryumwana-wimfura-wa-kimenyi-yves-na-miss-muyango/

  • Umunyeshuri wo mu y'isumbuye yambuwe ubuzima n'umugabo yacaga inyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Kenya yishwe n'umugabo wamusanganye n'umugore we amuca inyuma.Bivugwa ko yamuteye icyuma gisongoye mu gatuza kugeza ashizemo umwuka.

    Citizen TV Kenya iri mu binyamakuru byatangaje iyi nkuru mbere, yavuze ko uyu mwana yigaga  mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye ku kigo giherereye Kuresoi South.

    Uyu mwana ngo yari asanzwe acuditse [akundana] n'uyu mugore yazize, ku buryo ngo byari bimaze igihe kirekire, kandi akaba atari n'inshuro ya mbere yaragiye kureba uyu mugore mu rugo rw'abandi. Nyiri urugo witwa Japheth Bii, yaguye gitumo uyu mugore w'imyaka 35 aryamanye n'uyu mwana mu buriri bwe, amutera icyuma gisongoye [umutarimba] inshuro nyinshi mu gatuza bimuviramo urupfu.

    Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-wo-mu-yisumbuye-yambuwe-ubuzima-numugabo-yacaga-inyuma/

  • Gicumbi: Abantu batatu bahitanywe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Abantu bapfuye bazira ibyo biza ni umugore n’umwana we bo mu Murenge wa Kaniga bagwiriwe n’inzu babagamo yatwawe n’inkangu, ndetse n’umugabo wo mu Murenge wa Rushaki wakubiswe n’inkuba.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawamariya Elisabeth, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu bakiri mu bikorwa by’ubutabazi no gukusanya neza imibare ngo hamenyekane ibyangiritse byose.

    Yagize ati “Ni byo mu mvura yaraye iguye hari ibiza yateje inahitana ubuzima bw’abantu. Ubu tumaze kugira batatu byahitanye bo mu mirenge itandukanye kandi yangije n’imyaka y’abaturage, inzu, amatungo n’ibindi. Turacyakora ibikorwa by’ubutabazi kuko hari ababuriyemo ababo, hari n’abo byasenyeye, ntabwo twari twamenya ibyangiritse byose kuko turacyakusanya imibare.”

    Yavuze ko umuryango wagwiriwe n’inkangu n’abayirokotse bari kwitabwaho kandi bameze neza kuko nta bindi bibazo bagaragaza.

    Yakomeje ati “Ubu turi gushaka uko nawo wabonerwa icumbi kuko ariryo ryihutirwa; ubundi bufasha buzaboneka bazabuhabwa.”

    Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’igihugu dukunze kwibasirwa n’ibiza biturutse ku mvura kubera imiterere yaho y’imisozi miremire ihanamye. Kuri ubu Leta ikaba ikomeje gushaka ingamba zo gukumira ingaruka z’ibyo biza hakorwa amaterasi no guhinga ibiti bizafasha kugabanya umuvuduko w’amazi y’imvura no gufata ubutaka.


    source : https://ift.tt/2WGLF2x

  • Kwakira ko utagihumeka biragoye! Amagambo akomeye y’umukunzi wa Jay Polly – #rwanda #RwOT

    Tuyishime Joshua [Jay Polly] yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021; yaguye mu Bitaro bya Muhima aho yajyanywe arembye.

    Uyu muhanzi yarwariye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho yari amaze igihe afungiye mu gihe yari ategereje kuburana mu mizi tariki 2 Ukuboza 2021 ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Umukunzi we Kayonga Kessy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muraperi bari bamaze imyaka hafi ibiri bakundana.

    Mu magambo ye yagize ati “Kuri iyi Si iyo tuvutse biba bisobanuye ko hari umunsi tuzapfa. Kwakira ko utagihumeka biragoye cyane, ariko kwihangana biri muri byinshi nakwigiyeho.”

    Uyu mukobwa yashimiye Jay Polly kuba yaramukunze urutagira akagero, anakomoza ku rwibutso yamusigiye.

    Yakomeje ati “Niba koko habaho ubundi buzima nyuma y’ubu, nizeye ko nzongera nkakubona. Wakundaga amahoro no guhora wishimye ariko ikiruta ibindi warankunze.”

    Urukundo rwa Jay Polly na Kayonga Kessy rufite imizi mu 2020 ariko rwatangiye kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za 2021.

    Yaba Jay Polly n’uyu mukobwa, uretse kugaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, nta n’umwe wari warigeze yemerera itangazamakuru ko bakundana.

    Mbere y’uko Jay Polly atabwa muri yombi, IGIHE yamenye amakuru ko yiteguraga kujya muri Kenya aho yari kumara iminsi ari kumwe n’umukunzi we usanzwe uba muri iki gihugu.

    Jay Polly w’imyaka 33 yagiye mu rukundo na Kayonga Kessy nyuma yo gutandukana na Uwimbabazi Sharifa babanaga nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba baranabyaranye umwana.

    Izindi nkuru wasoma:

    -* Yanyoye Alcool yifashishwa mu kogosha: RCS yatanze amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly

    -* Ibitazibagirana kuri Jay Polly, “Umwami wa Hip hop” watabarutse ku myaka 33 (Amafoto)

    Kayonga Kessy wakundanaga n’umuraperi Jay Polly yavuze amagambo akomeye nyuma y’urupfu rw’uyu muraperi

    Iyi foto yafashwe muri Kanama umwaka ushize wa 2020 yerekana Jay Polly n’umukunzi we bari mu bihe byiza

    Kayonga asanzwe aba muri Kenya ndetse umukunzi we yiteguraga kumusangayo

    Uyu mukobwa yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi we bari bamaze igihe bakundana

    source : https://ift.tt/3BAWYsf

  • Ijambo Miss Uwase Muyango yavuze nyuma yo kwibaruka imfura ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango uherutse kubyara umwana we w'imfura yavuze amagambo ye ya mbere nyuma yo kwibaruka imfura ye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Miss Uwase Muyango yashyize hanze amafoto y'umwana we maze ayaherekesha amagambo yiganjemo ayo gushima Imana. Yagize ati ” 29th August 2021 Lord am thankful 🤲🏼😭❤️ Am cutting the story short 🥺 “.

    Miss Muyango yashimiye Imana yabanye nawe ubw yabyaraga umwana we w'imfura

    Source : https://yegob.rw/ijambo-miss-uwase-muyango-yavuze-nyuma-yo-kwibaruka-imfura-ye/

  • Mana ndagushimiye! Akari ku mutima wa Miss… – #rwanda #RwOT

    Miss Muyango Claudine, mu minsi itanu ishize, yibarutse imfura ye y'umuhungu na Kimenyi Yves, umunyezamu w'ikipe y'igihugu amavubi ndetse akaba n'umunyezamu w'ikipe y'urucaca, Kiyovu Sports, ikunzwe n'abatari bake.

    Mu butumwa buherekejwe n'amashusho yashyize kuri 'stati' ye ya whatsap, yashyizeho ubutumwa buherekejwe n'indirimbo yerekanaga ko anyuzwe, agira ati: 'Meze neza nka gutya.'' Nyuma y'ubwo butumwa, yashyizeho indi foto y'umwana we w'imfura aryamye, agaragaza intoki ze.

    Miss Muyango kandi waciye amarenga y'amazina bise umwana wabo, yanditse amagambo atatu arimo KMY, maze abaza abakunzi be uri bumenye amazina y'umwana wabo.

    Miss Muyango kandi, abinyujije kuri Instagram nanone yongeye kwerekana amarangamutima ye, maze ashyiraho intoki z'umwana we, maze agira ati: 'Tariki 29 Kanama 2021. Mana ndagushimiye, Inkuru ndikuyihina.'’

    Ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, nibwo Kimenyi Yves na Miss Muyango Claudine, bibarutse imfura yabo y'umuhungu.

    Ku itariki 30 Kanama 2021 mu gitondo cyo ku wa mbere, Kimenyi Yves yashyize ifoto kuri konti ye ya Snapchart, afashe ikiganza cy'imfura ye y'umuhungu, maze yandikaho amagambo ashimira Imana cyane. Muri ayo magambo yashyize kuri Snapchart yagize ati: 'Utagushima yaba yitwa uwa nde, nyemerera ngushime Data.''

    Muyango Claudine yakorewe ibirori byo kwitegura imfura ye na Kimenyi Yves, mu birori byitabiriwe na barumuna be (Muyango) ndetse na bakuru be. Nk’uko byagaragaraga ku mutsima (Cake), hari handitseho ko Miss Muyango yitegura kwibaruka umwana w'umuhungu. Muri ibyo birori, Muyango n'umuryango we bari bishimiye cyane umwana w'umuhungu Muyango yiteguraga kwibaruka.

    Izina ry’umwana wa Kimenyi na Muyango harimo amagambo KMY

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we, amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n’umunyenga w’urukundo aba bombi bahoramo.

    Uwase Muyango Claudine, yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire, Kimenyi Yves, umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports, tariki 28 Gashyantare 2021.

    Kimenyi Yves yari yabanje gushima Imana cyane bakimara kwibaruka

    Miss Muyango yagaragaje ko anyuzwe n’imfura ye ashimira Imana

    Kimenyi Yves na Miss Muyango banyuzwe n’imfura yabo bashimira Imana cyane kubwo gusohoza isezerano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109135/mana-ndagushimiye-akari-ku-mutima-wa-miss-muyango-nyuma-yiminsi-itanu-yibarutse-imfura-ye-109135.html

  • Ubushakashatsi: Ababyeyi benshi bagorwa no ku… – #rwanda #RwOT

    Abana nibo bazanira umuryango umunezero kandi ni nabo bawukomeza cyane, gusa ni ibanga rya bamwe kuko kugira abana bato bagusaba kubasigarana rimwe na rimwe, bihinduka akazi kandi gakomeye cyane, bikaba byanateza izindi ngaruka. N'ubwo benshi bemeza ko bibatesha umutwe rero, burya ababyeyi baba bagomba guhangana nabyo.

    Hanze aha hari ababyeyi bateshwa umutwe n'abana babo. Ibaze nawe, kujya mu kazi ugakora iyo bwabaga kugira ngo ubone ibyo kugaburira abana bawe, wanagera mu rugo ugasanga abana ni wowe bategereje, ukabitaho bikagera n'aho wowe wiyibagirwa. Kwita ku bana bisaba imbaraga, ariko by'umwihariko abana bavutse vuba kuko uba usabwa: Kuboza, kubagaburira, kubasukura bya hato na hato, no kubajyana kuryama.

    Kubera aka kazi kenshi gakorwa n'ababyeyi, niyo mpamvu hanze aha hari ababyeyi bamwe bahisemo kimwe, bakiyemeza kujya birerera abana babo, nta kandi kazi bakoze. Gusa nabo bahura n'ibibazo byinshi, nko kuba abo babana bababwira ko ntacyo bamaze kizana amafaranga mu rugo. Burya iyo umubyeyi yita ku mwana we, hari imbaraga zitagaragara akoresha. Ni nayo mpamvu abenshi bahabwa akaruhuko ko kubyara, ko konsa,… iyo bari basanzwe ari abakozi bakorera ahantu runaka.

    Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko ababyeyi benshi, babangamirwa no gusigarana abana kuruta uko bakwigira mu kazi gasanzwe. Ubwo bushakashatsi bwakozwe na AVEERO, bwakorewe ku badamu barenze 1,500; n'abagabo nk'abo, bose bakorera mu bigo bitandukanye.

    DORE UKO BABIBONYE

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  31% bemeje ko gusigarana abana mu rugo bitesha umutwe kurenza uko bakwigira mu kazi.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  40% bavuze ko bahagaritse imyumvire yo kurenganya ababyeyi babo, nyuma y'aho babyariye umwana wabo wa mbere.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  25% bavuze ko kugira umwana byoroshye.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  39% by'ababyeyi, bavuze ko ubwo babaga barembera abana babo bumvaga batengushywe.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  55% bavuze ko kugira abana bigorana cyane kimwe no kubafasha.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  71% bemeza ko imbuga nkoranyambaga zifasha kurembera.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  27% by'ababyeyi bavuga ko bahangayikishwa n'uko baba bashaka kubera beza abo babyaye.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  9% by'ababyeyi bemeza ko bahangayikishwa n'uko abana babo baryama.

    ·Â Â Â Â Â Â Â Â  42% by'ababyeyi bemeje ko babonye neza, ingano y'urukundo ababyeyi bakunda abana babo.

    Kuba umubyeyi ni ikintu kitoroshye cyane, gusa ni ikintu utagomba kurenza imboni zawe. Kuba umubyeyi, bishobora kukuzanira imbogamizi nyinshi cyane, ariko na none bizana umunezero. Kugira umwana ni byiza cyane, kabone n'ubwo agusaba kumwitaho cyane kugeza ubwo ubyize kukunaniza. Ababyeyi barasabwa kubyara abana bakanabarera neza.

    Inkomoko: Relrules

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109136/ubushakashatsi-ababyeyi-benshi-bagorwa-no-kugumana-umwana-muto-mu-rugo-109136.html

  • Ubutumwa Mukuru wa Jay Polly yageneye abafana ba Jay Polly – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwera Jean Maurice (Mukuru wa Jay Polly) abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahaye ubutumwa abafana ba Jay Polly bose ndetse anagira icyo abwira abashaka gutanga ubufasha mu guherekeza Jay Polly.
    Yagize ati ” #Rwot Ndabasuhuje, kandi murakoze abakomeje kudufata mu mugongo, abifuza gutanga ubufasha mu guherekeza Umuvandimwe #Jaypolly numéro mukoresha mu kumenya Andi makuru ni 0783018132 nitwa Uwera Jean Maurice “.

    #Rwot Ndabasuhuje, kandi murakoze abakomeje kudufata mu mugongo, abifuza gutanga ubufasha mu guherekeza Umuvandimwe #Jaypolly numéro mukoresha mu kumenya Andi makuru ni 0783018132 nitwa Uwera Jean Maurice pic.twitter.com/xOaGPy56zd

    — Unclemoriss (@unclemoriss) September 2, 2021

    Mbere gato yuko atambutsa ubu butumwa, Jean Maurice yari yatangaje ko yatangije gahunda yo gukusanya inkunga yo gusezera mu cyubahiro Jay Polly. Iyo gahunda yayibwiye abafana ba Jay Polly mu magambo akurikira:

    I’m raising money for Let’s send off #Jaypolly in Decent way. Click to Donate https://t.co/zAEsHJ3dsH

    — Unclemoriss (@unclemoriss) September 2, 2021

    Source : https://yegob.rw/ubutumwa-mukuru-wa-jay-polly-yageneye-abafana-ba-jay-polly/

  • Nyamasheke: Coaster yagonganye na FUSO abasaga 30 barakomereka (Umva uko byagenze) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka ikomeye aho Imodoka ya Agence ya Volcano yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yagonganye na FUSO yerekezaga i Rusizi hakomerekeramo abantu 32.

    Amakuru dukesha RBA avuga ko kuri ubu abakomeretse barimo kwitabwaho n'Ibitaro byo muri ako Karere, mu gihe abakomeretse bikomeye barimo koherezwa mu Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

    Source : https://yegob.rw/nyamasheke-coaster-yagonganye-na-fuso-abasaga-30-barakomereka-umva-uko-byagenze/

  • Umugore ni ahazaza ha Afurika Canal+ yasi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nzeri 2021, ku biro by'umuryango Empire Rwanda biherereye ku Kicukiro, habereye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye ya MoU kandi y'igihe kirekire hagati y'iki kigo na Canal+.

    Muri aya masezerano, Canal+ izafasha ndetse inatere inkunga imishinga itandukanye ya Empower Rwanda, igamije guteza imbere no gusubiza agaciro umugore n'umwana w'umukobwa, haba mu buryo bw'amafaranga, ibikoresho, ibitekerezo n'ibindi.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko yishimiye amasezerano y'ubufatanye Canal+ yagiranye na Empower Rwanda, kuko bizafasha igitsinagore kwigira no kwihangira umurimo, bityo n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikazagabanyuka.

    Yagize ati: 'Ni iby'agaciro kandi twishimiye gutera inkunga umuryango wa Empower Rwanda, mu mishanga itandukanye yo guteza imbere umugore, ndetse tunaharanira uburenganzira bwe. Twizeye ko bizagira ingaruka nziza, ndetse bikazazana impinduka mu mibereho y'umugore, n'uko afatwa muri sosiyete kuko Umugore ni ahazaza ha Afurika'.

    Uyu muyobozi, yashimangiye ko biteguye gufasha uyu muryango no kuwushyigikira mu mishanga itandukanye yawo, ku buryo umwana w'umukobwa azagira agaciro mu muryango nyarwanda, akifasha ndetse akanafasha abandi.

    Umuyobozi w'umuryango Empower Rwanda, Olivia Promise Kabatesi, yavuze ko bishimiye kuba Canal+ yarabahisemo ngo bakorane, kuko hari ibigo byinshi biba byifuza gukorana nayo. Avuga ko bizabafasha cyane mu gushyira mu bikorwa imishinga bafite igamije guteza imbere no guharanira uburenganzira bw'umugore n'umwana w'umukobwa.

    Yagize ati: 'Turishimye cyane kuba tugiye kujya dukorana na Canal+ kubera ko hari ibigo byinshi biba byifuza gukorana nabo, ariko kuduhitamo ni iby'agaciro gakomeye'.

    Ati: 'Aya masezerano, azadufasha cyane gushyira mu bikorwa, imishinga myinshi igamije guteza imbere umugore n'umwana w'umukobwa ndetse no kumugarurira icyizere n'agaciro muri sosiyete'.

    Akomeza avuga ko hari abagore n'abakobwa bari mu bwigunge kubera ibibazo binyuranye bahura nabyo, bakeneye kwegerwa bagafashwa. Ati: 'Hari umubare munini w'abagore n'abakobwa hanze aha bahohoterwa cyane, hari abana bata amashuri, hari abugarijwe n'ubukene, (…) bari mu bwigunge dukeneye gusanga tukabagarurira icyizere. Ntekereza ko hamwe na Canal+ tuzabafasha muri byose, tubagarurire agaciro'.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazahugura abakobwa n'abagore benshi, abataye ishuri barisubiremo, abatagishoboye kwiga amashuri asanzwe, bigishwe imyuga ndetse babafashe kwihangira imirimo, ku buryo mu bihe biri imbere aribo bazaba ari ba rwiyemezamirimo.

    Kabatesi avuga ko mu bice bitandukanye by'igihugu, Abangavu bagenda baterwa inda zitateguwe, ugasanga batereranwa ndetse bakanakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bidakwiye mu muryango nyarwanda.

    Impande zombi ziyemeje guhuza imbaraga, kugira ngo baharanire uburenganzira n'iterambere ry'umugore n'umwana w'umukobwa, anagire agaciro muri sosiyete.

    Ku ikubitiro, Canal+ yatanze ubufasha bw'ibikoresho byo mu biro (Office) kuri Empower Rwanda, ndetse rukaba ari urugendo rugikomeje kandi ruzagirira akamaro cyane umugore n'umwana w'umukobwa mu Rwanda.

    Canal+ yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Empower Rwanda

    Sophie umuyobozi wa Canal+ Rwanda

    Kabatesi umuyobozi wa Empower Rwanda

    Aya masezerano azamara igihe kirekire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109131/umugore-ni-ahazaza-ha-afurika-canal-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-na-empower-rwanda-m-109131.html