Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwakiriye doze zisaga ibihumbi 100 z’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwoko bwa Johnson & Johnson ntibusaba ko umuntu akingirwa kabiri kuko uburyo rukozemo umuntu uruhawe agomba gufata doze imwe gusa, bitandukanye n’izindi zagiye zitangwa zirimo Pfizer na AstraZeneka.

    Izi nkingo 108.000 zo mu bwoko bwa Johnston & Johnston n’icyiciro cya mbere cy’inkingo 2.191.000 Leta y’u Rwanda yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT (African Vaccine Acquisition Trust).

    Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko muri ubu bwoko ari wo mubare mwinshi bakiriye zikaba zije zisanga izindi zimaze iminsi zakirwa muri gahunda yo kugira ngo hakomeze gukingirwa umubare mwinshi ushoboka.

    Ati “Tumaze kugera ku bantu barenga miliyoni n’igice bamaze kubona n’ibura urukingo rumwe, izi na zo ziriyongera mu zindi, hari n’izindi zizakirwa ejo no mu minsi ikurikira ariko iki cyiciro cy’inkingo zaje ku bufatanye bw’ibihugu bya Africa, navuga ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko ibihugu byacu kuri uyu mugabane wacu, ari nabyo byasigaye inyuma mu gukingira, nabyo ubwabyo bitangiye gushyiramo ingufu. Iki cyiciro cy’nkingo kigeze mu Rwanda bwa mbere, no mu bindi bihugu ziragenda mu masaha no mu minsi ikurikira”.

    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n
    Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana hamwe n’Umuyobozi wa UNECA mu Rwanda, Mama Keita, ubwo bahererekanyaga izo nkingo

    Dr. Nsanzimana avuga ko zitari butinde aho zibikwa kuko zihita zitunganywa kugira ngo zishyirwe abagomba kuzihabwa.

    Ati “Ubundi uru rukingo abantu benshi baruziho ko rwakozwe ari urukingo rumwe rutangwa rimwe, ni nayo mpamvu aho ruribuze gutangwa ruraba rwunganira n’ahandi abantu batarabona inkingo birumvikana, cyane cyane mu turere tugifite imibare micye y’abantu bakingiwe. Navuga ko Umujyi wa Kigali ari na wo ukunda kwibasirwa na Covid-19 tumaze kugera ku gipimo kirenga 80% y’abantu bamaze nibura kubona doze ya mbere y’urukingo, ubwo rero birumvikana ko bigenda bigana no mu tundi turere kugira ngo na ho imibare izamuke dukingire abantu benshi bahereye ku bakuze ku bafite izindi ndwara babana nazo”.

    Umuyobozi wa UNECA muri Africa y’Iburasirazuba ifite icyicaro i Kigali, Mama Keita, avuga ko mu minsi yashize byari bikomeye kugera ku nkingo no kuzibona bituma abayobozi ba Africa bishyira hamwe kugira ngo bafatanye kuzitumiriza hamwe ku isoko mpuzamahanga.

    Ati “Ubu tuzanye iza mbere mu Rwanda turishimye, ibi birerekana imbaraga Leta y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubuzima bashyizemo kugira ngo birinde icyorezo. Ni ibihe byiza rwose turishimye kwakira iki cyiciro cya mbere cy’izi nkingo”.

    U Rwanda rwihaye intengo y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 30% by’abagomba gukingirwa.

    source : https://ift.tt/3zIqtYu

  • Rubavu: Ba Gitifu babiri b’imirenge beguye nyuma y’iminsi bihwihwiswa – #rwanda #RwOT

    Abeguye ni Kazendebe Heritier wayoboraga Umurenge wa Nyamyumba na Nyiransengiyumva Monique wayoboraga Umurenge wa Nyakiriba.

    Aba banyamabanga nshingwabikorwa beguye nyuma y’iminsi bivugwa ko bashobora guhagarikwa, aho bivugwa ko n’abandi bakozi b’akarere bashobora kwegura.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko ubusabe bwabo bugiye kwigwaho bazasubizwa byihuse.

    Nyiransengiyumva Monique ubwo yayoboraga Umurenge wa Kanzenze yigeze gufungwa mu 2018 akurikiranyweho kwakira ruswa ariko aza kugirwa umwere mu gihe mugenzi we Kazendebe Heritier yakunzwe gucyahwa kubera umuvuduko mucye.

    Amakuru atugeraho ni uko hari n’abandi bakozi b’akarere kuva mu tugari, mu mirenge no ku karere barenga 30 bagomba guhagarikwa kubera amakosa ubuyobozi bw’akarere bubashinja ko bakoreye mu kazi.


    source : https://ift.tt/3jGjj1o

  • AS Kigali yasinyishije myugariro wakinnye mu Bufaransa #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yamaze gutanza ko yasinyishije myugariro Lamine Moro wakiniraga ikipe ya Yanga muri Tanzania, akaba yaranakinnye mu Bufaransa.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, AS Kigali yemeje ko yamaze gusinyisha uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi wari kapiteni wa Yanga.

    Yanga yo muri Tanzania ikaba yarahisemo gutandukana n’uyu mukinnyi wari ufite amasezerano azageza muri 2023, ni nyuma yo kudahirwa n’umwaka wa 2020-2021.

    Lamine Moro yakiniye Union Sportive Orléans Louret Football yo mu Bufaransa, hari 2014-15.

    Kuva 2016-19 yari umukinnyi wa Buildcon FC muri Zambia, yayivuyemo yerekeza muri Yanga yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Shema Fabrice perezida wa AS Kigali ni we wasinyishije Lamine Moro

    Lamine Moro yasinyiye AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasinyishije-myugariro-wakinnye-mu-bufaransa

  • Muyoboke Alex yavuze byinshi kuri Amb. Habine… – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe, Habineza yari Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Umuco. Muyoboke yagiye kumureba nyuma yo kubona uburyo yari arimo ahindura uruganda rw'imyidagaduro cyane cyane mu muziki.

    Agera aho Amb. Joe Habineza yakoreraga, yahasanze Laurent Makuza biganye wari umujyanama wa Ministiri.

    Muyoboke aherekejwe n'umuhanzikazi Queen Ally bagaragarije Amb. Habineza ibibazo byugarije umuziki, abemerera kubaha ubufasha no kubashyigikira mu bitaramo byose.

    Kuva icyo gihe, Muyoboke yahuriye na Amb. Habineza mu bitaramo birimo nk'ibirori bya Salax Awards, igitaramo cyo kumurika Album y'umuhanzi Tom Close n'ibindi.

    Muyoboke avuga ko ubuzima Amb. Habineza yabanyemo n'abahanzi ari bwo bwashibutsemo kwitwa inshuti y'abahanzi.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Muyoboke ati 'Uzegere Rafiki akubwire ukuntu yamwohereje mu iserukiramuco muri Jamaica. Uze kwegera Tonzi akubwire ubufasha yamuhaye ku giti cye ubwo yamurikaga Album. Wegere Miss Jojo, Tom Close ni benshi wagenda wegera kugera kuri Charly&Nina ejo bundi bamurika Album yabo mu 2018 ari muri Radiant [Kompanyi y'Ubwishingizi yakoreraga].'

     '…Uzabaze Ben na Meddy bagiye muri Amerika, bazakubwira byinshi kuko banagenda bajyanye nawe.'

    Avuga ko Amb. Habineza yaranzwe no guha agaciro umuhanzi Nyarwanda, kandi agakora uko ashoboye kugira ngo ahantu hose akomanze ahabwa ikaze.

    Yatanze urugero avuga ko bwa mbere ajya muri Nigeria yagiyeyo afashijwe buri kimwe na Habineza amucira inzira ku hantu hose yakandagije ikirenge.

    Amuhuza n'abahanzi batandukanye kandi bakomeye muri Nigeria kuva agezeho kugeza agarutse

    Muyoboke yavuze ko Habineza yizihirwaga ku buryo yafataga gitari agacuranga, akabyina mbese akagaragaza ko ubuzima bw'umuziki abuhuza n'ubwa politiki.

    Uyu mujyanama avuga ko Habineza yahoraga amubwira gukunda umuziki mu bihe bibi no mu byiza.

    Ubwo yatandukanaga n'itsinda rya Charly&Nina, Habineza yamusabye kudacika intege ngo areke gufasha abahanzi, ahubwo amushishikariza n'abandi no kuzamura.

    Muyoboke akomeza ati 'Igihe kimwe ntandukana na Charly&Nina narababaye cyane twavuganye nk'isaha yose [Amb. Joe Habineza] arangije arambwira ati 'Ndakwibutsa ijambo rimwe gusa Kunda Umuziki Nyarwanda ndaseka arambwira ati 'uraseka' ati 'yego kunda umuziki Nyarwanda. Zamura umuziki Nyarwanda siwambwiye ngo nibyo wiyemeje… Ibyo kuvuga ngo Charly&Nina bagiye fata abandi.'

    Muyoboke avuga ko Amb. Joe Habineza ari 'umuntu waguteraga akanyabugabo ukumva ikintu utakivamo'. Avuga ko mu myaka yose yabanye na Habineza yasigaranye urwibutso rwo 'gukunda umuziki'

    Amb. Habineza yitabye Imana ku wa 20 Kanama 2021, ashyingurwa ku wa 30 Kanama 2021 mu irimbi rya Rusororo.

    Uyu mujyanama avuga ko Habineza yagiye aharanira iterambere ry'umuziki w'u Rwanda, ku buryo iyo habaga hari umuhanzi wo mu muhanga uje mu Rwanda yahamagaraga abahanzi kujya kuganira nawe.

    Muyoboke yavuze ko nta y'indi mpano ikomeye yari guha Amb. Habineza uretse gukora indirimbo y'icyubahiro nawe izamufasha guhora 'amuzirikana ibihe n'ibihe'.

    Yavuze ko umuhanzi wese yagejejeho igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Joe wacu' yacyakiriye neza, uretse ko hari abo yagiye abwira ntibaboneka bitewe n'ibyo bari bahugiyemo.

    Akomeza ati '… Joe najyaga mubwira ngo Imana izamuhembe. Kuko najyaga mbura ikintu namuhemba, yaba ari ibitekerezo yaduhaga, yaba ari uburyo yakundaga umuziki wacu w'abana b'Abanyarwanda.'

    'Naje kugira igitekerezo yatashye ndavuga nti ko Joe atashye ni iki nkanjye Muyoboke nakora. Mbaza David Bayingana nti ngiye gukora indirimbo yo gusezera kuri Joe wenda izajya ituma mpora mwibuka maze kubimubwira ati 'ni byo'.'

    Asobanura ko yatekereje ku bahanzi bazi neza Amb. Habineza n'abandi bakiri bato bakurikiranye ubuzima bw'iwe ku buryo biborohera gutanga neza ubutumwa bw'icyubahiro kuri we.

    Muyoboke avuga ko iyi ndirimbo yayishyikirije umuryango wa Habineza 'uyakira neza'. Ndetse ko n'abahanzi baririmbye muri iyi ndirimbo bagiye bakorwa ku mutima n'iyi ndirimbo bamwe bagasuka amarira.

    Yavuze ko yifashishije Mani Martin mu nkikirizo kubera ko 'ari mu bahanzi batanu b'abanditsi beza azi mu Rwanda'.

    Iyi ndirimbo yo kuzirikana umurage wa Habineza yakozwe na kompanyi Ishusho Ltd. Yaririmbyemo Mani Martin, Patrick Nyamitari, Uncle Austin, King James, Alyn Sano, Platini, Chris Hat, Tonzi, Christian Mugunga, Yvan Buravan, Jules Sentore, Christopher, Knowless Butera na Masamba.

    Muyoboke yavuze ko umuryango wa Habineza wagize uruhare rukomeye muri iyi ndirimbo, kuko amafoto menshi agaragara muri iyi ndirimbo ari bo bayatanze.

    Uyu mujyanama avuga ko ibitekerezo biherekeje iyi ndirimbo bigaragaza ko Amb. Joe Habineza yari 'umuntu w'abantu.

    Anavuga ko Aimable Twahirwa Umuyobozi w’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nawe yagize uruhare rukomeye muri iyi ndirimbo. Iyi ndirimbo 'Joe wacu' yatunganyijwe na Producer Nicolas afatanyije na Producer Nizbeat. 

    Muyoboke Alex yavuze ko Amb. Joe Habineza yiswe 'inshuti y'abahanzi' kubera ukuntu yababaniye

    Muyoboke yavuze ko indirimbo 'Joe wacu' ariyo mpano ikomeye yageneye Amb. Joe Habineza izajya imufasha gukora amuzirikana

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MUYOBOKE ALEX

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JOE WACU' Y'ABAHANZI 14

    VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109128/muyoboke-alex-yavuze-byinshi-kuri-amb-habineza-byagejeje-ku-ndirimbo-yumurage-yasize-abaha-109128.html

  • Perezida Ndayishimiye yafatiye ibihano bamwe mu bajyanama be yise Abanebwe #rwanda #RwOT

    Abo barimo ushinzwe gutangaza amakuru Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru Charles Nkusi, ushinzwe iby'ingendo Godefroid Bizimana, uwahoze ari umuvugizi w'umukuru w'igihugu Jean Claude Karerwa Ndenzako, Albert Nasasagare wahoze ari umukuru w'abashinzwe gusura umukuru w'igihugu, Jean Marie Rurimirije, Colonel Firmin Mukwaya, na Pascal Barandagiye, wahoze ari Minisitiri w'Ubutabera.

    Prezida Evariste Ndayishimiye, kuwa kabiri w'iki cyumweru ahura n'urubyiruko rwa Bujumbura yemeje ko yari yabahagaritse mu kazi, kuva taliki 16 z'ukwezi kwa munani mu gihe cy'iminsi 15.

    Kubera ko ngo ntacyo bamufashije,Ndayishimiye yashimangiye ko azabakata umushahara.

    Umwe mu bari kuri urwo rutonde yabwiye Ijwi ry'Amerika ko intandaro y'ibihano byahawe abo bategetsi ari ugusiba cyangwa gukererwa kugera ku kazi.

    Umukuru w'igihugu yari yatumye umujyanama we mukuru mu bya gisivile (Chef de Cabinet civile) mu biro by'umukuru w'igihugu, Gabriel Nizigama, gusura ibiro bitandukanye mu ngoro y'umukuru w'igihugu yitiriwe Ntare Rushatsi iri mu mu mujyi wa Bujumbura.

    Icyo gihe umukuru w'igihugu yari mu rugendo rw'akazi mu Ntara za Gitega, Mwaro, Bururi n'ahandi.

    Umwe mu bahawe ibyo bihano akeka ko umukuru w'igihugu yashakaga kumenya uko abakozi batandukanye bakora akazi iyo umukuru w'igihugu adahari.

    Ubwo yari hamwe n'urubyiruko mu mujyi wa Bujumbura, Prezida Evariste Ndayishimiye yumvikanye afitiye umujinya bamwe mu banyamakuru yita ko baha isura mbi igihugu ayoboye.

    Yatunze urutoki kuri Esdras Ndikumana ukorera Radiyo y'Abafaransa RFI na Antoine Kaburahe uyobora ikinyamakuru cyigenga Iwacu. Aba bose bari mu buhungiro.

    Esdras Ndikumana yatbwiye VOA ko ntacyo yabivugaho,kuko kuri we 'bidakwiriye ko ajya mu mpaka n'Umukuru w'igihugu cye'.

    Radiyo y'Abafaransa RFI, Esdras Ndikumana akorera yashyize hanze itangazo yamagana iyo mvugo y'umukuru w'igihugu.

    RFI ishimangira ko kuva na kera yahoze itangaza amakuru atohojwe neza kandi yizewe, ndetse no kuri Korona mu Burundi.

    Ku ruhande kwa Antoine Kaburahe uyobora ikinyamakuru Iwacu, we yabwiye Ijwi ry'Amerika ko nta na kimwe akora cyo kwanduza igihugu' cyamwibarutse.
    .

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-ndayishimiye-yafatiye-ibihano-bamwe-mu-bajyanama-be-yise-abanebwe

  • Mineduc yashyize hanze ingengabihe y'abanyeshuri biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye 2021/2022 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje Ingengabihe y'Amashuri Abanza, Ayisumbuye n'ay'Imyuga n'Ubumenyingiro y'Umwaka w'amashuri, 2021/2022.

    Igihembwe cya mbere kizatangira taliki ya 11 Ukwakira 2021 kirangire kuwa 24 Ukuboza 2021.

    Igihembwe cya kabiri kizatangira kuwa 10 Mutarama kirangire kuwa 31 Werurwe 2022 mu gihe igihembwe cya gatatu kizatangira kuwa 18 Mata 2022 kirangire kuwa 15 Nyakanga 2022.

    Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizatangira kuwa 18 Nyakanga bigeze kuwa 20 Nyakanga 2022.

    Mu cyiciro rusnge n'abasoza amashuri yisumbuye bizatangira kuwa 26 Nyakanga bigeze kuwa 05 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yashyize-hanze-ingengabihe-y-abanyeshuri-biga-mu-mashuri-abanza-n

  • Yambuwe umugore babyaranye abana 5 kubera kubura inkwano #rwanda #RwOT

    Madamu Prize Twikirize yakuwe mu rugo rwa Sabiti na se witwa, Geofrey Kakona, utuye ahitwa Kanungu,wategereje ko umukwe amuha inkwano araheba.

    Bwana Geofrey yavuze ko yatwaye umukobwa we nyuma y'aho Sabiti ananiwe kwishyura akayabo ka miliyoni 6 z'amashilingi.

    Sabiti yavuze ko yananiwe kwishyura igiciro cy'inkwano yasabwe na sebukwe ariko ngo yagombaga kubikora mu Ukuboza uyu mwaka.

    Uyu mugabo yavuze ko yagowe cyane no gusigarana abana 5 nyuma y'aho sebukwe amutwaye uyu mugore we.Umwana mukuru muri bo afite imyaka 10 mu gihe umuto yari amaze amezi 3 avutse.

    Abanyankole benshi barakajwe niki gikorwa cya Geofrey cyo gutwara uyu mukobwa we agasigira umukwe umwana w'amezi 3 kandi atashobora kumwonsa.

    Uwitwa Sam Niyonzima ushinzwe iterambere muri Kisoro yavuze ko Abanyankole bari bafite umuco wo gutanga inka 2 nk'inkwano.

    Yavuze ko muri iki gihe ibintu byahindutse umugabo ashobora gucibwa amashilingi hagati ya miliyoni 5 na 20 aho abona icyo giciro aricyo mbogamizi yo kurushinga muri Uganda.

    Minisitiri w'Uburinganire,abakozi n'iterambere ry'umuryango muri Uganda,Madamu Sarah Nyirabashitsi Mateke,yasabye ababyeyi guhagarika ibyo kugurisha abana babo.

    Ati 'Ni inshingano z'umugabo gutanga inkwano ashoboye kugira ngo ashimishe kwa sebukwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yambuwe-umugore-babyaranye-abana-5-kubera-kubura-inkwano

  • RCS yatangaje ko ifite amakuru yibanze yuko… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly) wafatwaga nk’umwami wa Hiphop mu Rwanda ndetse nawe akaba yakundaga kwiyita ‘Kabaka’ bisobanuye ‘Umwami’, yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Muhima. 

    Jay Polly yari umaze iminsi afungiye muri gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere aho yari akurikiranyweho ibyaba bitandukanye. Nyuma y’uko yitabye Imana, umurambo wa Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ahagana saa yine za mu gitondo kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

    Umurambo wa Jay Polly ubwo wari ujyanywe mu bitaro bya Kacyiru

    RCS ivuga ko Jay Poly “yaraye ajyanywe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho yahise yitabwaho n’abaganga.’ Iri tangazo rikomeza rivuga riti: “Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba yaje kujyanywa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko birangira aje kwitaba Imana”.

    Uru rwego rwavuze ko amakuru y’ibanze rufite ari uko Jay Polly na bagenzi be babiri ari bo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement “basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n’imfungwa/ abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari. byavanzwe nabo ubwabo”.

    Mu itangazo ryashyizweho Umukono n’Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, rivuga ko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, hamwe na Rwanda Forensic Laboratory, RFL, batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

    Itangazo ry'Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS)

    Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109121/rcs-yatangaje-ko-ifite-amakuru-yibanze-yuko-jay-polly-yasangiye-uruvange-rwa-alcool-na-bag-109121.html