Category: Uncategorized

  • Uwiragiye Umuhoza: Itangazo ryo guhinduza amazina asanganywe #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWIRAGIYE Umuhoza mwene Ngendahimana Innocent na Mukantagara Agnes, utuye mu Mudugudu wa Sangwa, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWIRAGIYE Umuhoza, akitwa Niyirora Muhoza Ange mu gitabo cy’irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu
    ishuli kuva ngitangira kwiga.

    Source : https://imirasire.com/?Uwiragiye-Umuhoza-Itangazo-ryo-guhinduza-amazina-asanganywe

  • Uburyo bwiza 5 bwagufasha kurera neza abana bawe #rwanda #RwOT

    Hari ibintu bitanu ukwiye kwitaho kurusha ibindi mu guha uburere bwiza abana bawe nk'uko urubuga Inc.com rubigaragaza.

    Nk'umubyeyi usabwa mu buryo buhoraho kwereka umwana inzira akwiye kunyuramo, ukamucyaha aho biri ngombwa kandi ukamwereka ko uzahora uhari ku bwe. Mu gitabo cyiswe 'How to Raise Successful Kids' cya Bill Murphy, avugamo ibintu bitanu byafasha umubyeyi kugera ku ntego y'uburezi n'uburere buzima ku mwana we.

    1.Kubabera icyitegererezo

    Abana baba bakeneye kugira abantu b'ibyitegererezo bareberaho ariko mbere na mbere nk'ababyeyi baba bagomba kuza ku isonga muri byo cyane cyane uburyo bitwaramo mu gihe ibintu bitagenze neza.

    Aha ngo biba byiza guca muri ibi bihe wirekuye, udahisha ukuri kandi uburyo bwo kubicamo bukaba mu mucyo. Ugomba kureka bakabona ko mu buzima hari ibyo ugerageza ntibigende uko ubyifuza ariko ntibiguce intege. Ibi bizabafasha kubona ko batagomba gutinya cyangwa kugira ikimwaro cyo kuba batsindwa mu gihe bari batanze imbaraga zabo zose, maze baharanire kongera kugerageza kugeza bikunze.

    Uko abana barushaho kubona ababyeyi babo bagerageza ibintu ntibikunde ariko ntibacike intege ngo bibatoza kwihangana nk'uko ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Massachusetts mu 2019 bwabigaragaje.

    2.Kubatoza gusohoka bagatembera

    Uretse kuba muri iki gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19 kitemerera abantu gukora ingendo nyinshi nk'izo zo gutembera ariko abana mu buzima ngo baba bakeneye gutozwa gusohoka bagatembera.

    Ubushakashatsi bwerekanye ko iyi minsi y'icyorezo yatumye abana badasohoka ngo bidagadure nk'uko bisanzwe, yagize ingaruka zikomeye ku marangamutima n'imirebeho yabo myiza nubwo iyi ngaruka itanasize abakuru.

    Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko abana bemererwa n'amashuri yabo kuba basohoka bakajya mu karuhuko hanze cyane cyane abahungu, nyuma y'iminsi ibiri biba byabongereye ubuhanga mu gusoma ugereranyije n'abo amashuri atemerera kujya muri ako karuhuko.

    Abantu bakuru kandi ngo iyo babashije nibura gufata iminota 20 hanze cyangwa se mu busitani buri munsi bibafasha kugira ubuzima n'intekerezo byiza.

    3.Kubigisha kwimakaza ineza

    Mu nyandiko ya Adam Grant n'umugore we, Allisson Sweet Grant yasohotse mu kinyamakuru The Atlantic bavuzemo ko nibura 90% y'ababyeyi b'Abanyamerika bavuga ko 'bashyira ku isonga kubona abana babo bita ku bantu bakagira ineza' nubwo mu babajijwe, abana 81 % bo bavuga ko ababyeyi babo baha agaciro cyane ibifatika abana bagezeho cyangwa se bagaha agaciro ibyishimo kurusha ibyo by'ineza no kwita ku bandi.

    Inyandiko y'uyu muryango wa ba Grant, yerekana ko kugira ineza no kubasha kwita ku bandi, nyuma y'igihe runaka bigira ingaruka nziza zirimo no kuba umuntu yaba umukire cyangwa se akagera kuri byinshi mu kazi ke ka buri munsi.

    4.Kubataka mu buryo bwiza

    Hari uburyo bwiza bwo gushimagiza umwana no kumutaka ku byo yagezeho ushima imbaraga yakoresheje, aho kubikorera cyane ibyo yaguhaye nk'impano. Aha hatangwa urugero nk'igihe yatsinze neza mu ishuri cyangwa se igihe bitagenze uko wabiteganyaga.

    Bumwe mu buryo bukwiye bwo kumubwiramo ni: 'Ndakwishimiye cyane, nabonye uko wakoresheje imbaraga nyinshi wigira iki kizamini.'

    Aha ni mu gihe byagenze neza. Mu gihe bitagenze neza, ugirwa inama yo kumubwira mu mvugo igira iti 'Nari niteze ko ushobora gukora neza muri iki kizamini, kuko ubusanzwe uri umuhanga kandi ushoboye imibare.'

    Ikindi ababyeyi bagirwaho inama ni uko mu gushimagiza umwana mu gihe atakoze neza ugomba kubikorana ubushishozi kuko ngo abana ari abahanga ushobora kubibakorera bazi ko batakoze neza bakabifata nko kubaninura. Ababyeyi banagirwa inama yo kwiga gushyiramo abana babo akanyabugabo mu gihe bitakunze, bakababwira ko babizi ko bashoboye kuba bakora ibintu neza kurushaho.

    Ni byiza kumenya kubashima no kubanenga mu rugero kuko ngo igihe cyose birenze igipimo usanga biganisha ku kubagiraho ingaruka zirimo gutsindwa, kugira agahinda gakabije n'ibindi.

    5.Ugomba guhora uhari ku bwabo

    Iyi ngingo nubwo igoye ku babyeyi mu gihe ubuzima ku isi busigaye busa n'ubutegeka abantu gushakishiriza mu mihanda itandukanye bigatuma rimwe na rimwe imiryango isa n'itandukanye ariko ngo ni ingenzi ko buri gihe ababyeyi bahora bahari ku bw'abana babo.

    Umubyeyi aba agomba guhora ari hafi y'umwana we akamufasha mu buryo butandukanye nubwo aba akwiye kumutoza kumenya gukora ibintu byinshi yifashije ariko ngo ibyo aba agomba kubimukorera amuri hafi.

    Nk'umubyeyi, ugomba guhora uri hafi y'umwana wawe cyane cyane mu gihe ahuye n'ibimugora kuko akubona nk'ingabo imukingira bikamufasha kugera kwinshi mu buzima bwe.

    Ababyeyi bagirwa inama yo gukora ibi kenshi gashoboka kuko bifite igisobanuro gihambaye ku kugira icyo abana bageraho mu buzima bwabo.

    Refe.duncanville.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/uburyo-bwiza-5-bw-ingenzi-bwagufasha-kurera-neza-abana-bawe

  • Dore ibimenyetso biranga umukobwa wakubaka urugo rugakomera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya uko umukobwa yaba ameze kose ashobora gukunda na we agakundwa cyangwa se ntakundwe, biterwa n'umubona uko amwiyumvamo.

    Gusa nk'uko bikunze kugaragara, hari ibintu biza ku isonga cyane ku buryo umukobwa ubyujuje cyane cyane muri iki gihe, usanga aba yifuzwa cyane n'abasore benshi kugirango ngo bamugire umugore, kuburyo adashobora kugumirwa.

    Muri rusange n'ubwo abasore badakunda kimwe, hari ibyo benshi bahuriraho kandi by'ingenzi biranga umukobwa ushobora kuvamo mutima w'urugo nk'uko bakunze kubivuga.

    Ibi rero ni bimwe mu biranga umukobwa muzima ushobora kubaka urugo rugakomera:

    1.Umukobwa ufite ubwiza karemano

    Ni kenshi usanga abakobwa cg abagore bibanda ku bintu bakwisiga mu rwego rwo kongera ubwiza bwabo ku mubiri. Nyamara burya abagabo benshi usanga bakururwa cyane n'umukobwa wifitiye ubwiza karemano, kuko aba azi ko ubwo bwiza iteka azabuhorana.

    Si byiza cyane rero kwishyiraho ibintu birenze ku isura yawe kuko abakobwa ni beza ku kigero gikurura abagabo kabone n'ubwo baba batisize ibyo bintu.

    2.Umukobwa utagira ishyari

    Umukobwa ugira ishyari akenshi usanga arangwa no kugira umushiha kandi no kubana n'abandi biramugora cyane kuko aba yumva abafitiye ishyari. Umukobwa utagira iyi ngeso arakundwa cyane kuko abasore bumvako iyo umukobwa nta shyari agira aba anyurwa n'ibyo afite. Bigatuma rero bumvako igihe bazaba bari kumwe bazaba batuje bakanyurwa n'ibyo batunze.

    3.Ntukabe nyambere igihe cyose guhamagara umuhungu

    Kuri iyi ngingo twababwira ko atari bibi rwose guhamagara umuhungu, ariko wibigira akamenyero ngo uhore umuhamagara kandi ubona we ataguhamagara.

    Burya akenshi iyo ubona umusore atakwandikira cyangwa se ngo aguhamagare, ashobora kuba atakwiyumvamo cyangwa hari ibyo akigenzura.

    4.Umukobwa ushikama ku wo ari we

    Burya umukobwa udahindagurika ngo ahore ahinduka buri kanya, yishimirwa n'abasore cyane kuko imico agaragaza muri icyo gihe iba itanga icyizere.

    Si byiza rero ngo niba uri umukobwa usamarire akaje kose ngo wumve ko ugomba kwitwara nka runaka kuko imyitwarire y'abantu iratandukanye cyane, wazabura ibyo ufata n'ibyo ureka ugahinduka injajwa.

    5.Umukobwa usabana n'inshuti

    Iyo umukobwa azi gusabana n'inshuti ariko akirinda gusamara, bituma akenshi akundwa n'abasore ku buryo bumva bifuje kumugira umugore. Baba bazi ko azabasha kubakirira abashyitsi neza, bagafata inshuti zabo neza ntibabace ku muryango ahubwo urugo rwabo rukibera nyabagendwa.

    6.Umukobwa wiyubaha kandi utiyandarika

    Umukobwa utiyandarika, ngo yigire biri hanze, mbese wa mukobwa ubona utihesha agaciro muri rubanda.

    Abasore baba bifuza umukobwa wihesha agaciro ahantu hose ari ndetse akiyubaha bigaragarira amaso ya buri wese umubonye. Ntakabuza nubona uyu mukobwa ntuzazuyaze kuko uzaba utomboye.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibimenyetso-biranga-umukobwa-wakubaka-urugo-rugakomera-2/

  • Diamond Platnumz yavuze uburyo atahiriwe mu rukundo, yisanze yumva yasubirana n’umwe mu bo bakundanye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusohora indirimbo ye nshya, 'Naanzaje’, umuhanzi Diamond Platnumz yavuze ko yamusubije mu bihe bye bya kera akiri mu rukundo, ndetse yumva yasubirana n’umwe mu nkumi bakundanye, aho bikekwa ko yavugaga Wema Sepetu.

    Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane yaba muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Afurika yose muri rusange, ariko na none ni umwe mu bantu bazwiho kutarambana n’abakunzi babo.

    Hashize iminsi mike uyu muhanzi asohoye indirimbo 'Naanzaje’, indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi be, mu rwego rwo kuyimenyekanisha yashyize agace gato kayo kuri Instagram ye, gaherekezwa n’amagambo avuga ko uburyo iyi ndirimbo yamusubije mu bihe byahise ari mu rukundo, ikamwibutsa byinshi.

    Uretse ibi kandi yagaragaje ko atigeze ahirwa n’urukundo ndetse ko hari igihe aba yumva yasubirana n’uwo bahoze bakundana.

    Ati 'ndebye amashusho y’iyi ndirimbo, cyane iki gice nibuka ibihe bya kera cyane( …) Igihe cy’urukundo rukomeye na we … Igihe twabaga twifungiranye mu cyumba icyumweru cyose, nkanga kujya muri studio gukora indirimbo, n’ibitaramo iyo byabonekaga nabishakiraga impamvu yo kutabibonekamo… ukuri iyi ndirimbo nayikoze ntayitekerejeho cyane… nayikoze nk’ubwasisi(bonus) kuko nziko abafana banjye bankumbuye kunyumva ndirimba indirimbo nk’izi.'

    'Uretse kuba yarakiriwe neza ikanakundwa… bitewe n’impamvu zitandukanye uko iminsi ishira ngenda nyikunda cyane, ikibabaje kurushaho, uko nyumvise bituma numva hari umuntu nshatse kongera gukunda, nkaba mu rukundo.'

    Ntabwo yigeze avuga izina ry’uyu mukunzi we banyuranye muri ibi bihe, ariko bimwe mu bitangazamakuru byahishuye ko ari Wema Sepetu.

    Diamond Platnumz uretse Wema Sepetu, yakundanye na Zari Hassan babyaranye abana 2, akundana na Hamisa Mobetto bafitanye umwana umwe ndetse na Tanasha Donna na we bafitanye umwana w’umuhungu.

    Uretse aba kandi, muri Kamena 2021, uyu muhanzi yiyemereye ko ari mu rukundo n’umunyamideli wo muri Afurika y’Epfo, Andrea Abrahams.

    Bivugwa ko Diamond akumbuye ibihe yagiranye na Wema Sepetu

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-yavuze-uburyo-atahiriwe-mu-rukundo-yisanze-yumva-yasubirana-n-umwe-mu-bo-bakundanye

  • Rubavu : Abagororwa 174 bahawe impamyabushobozi nyuma yo gutsinda ibizamini ku rugero rushimishije #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’abagororwa, rwahaye impamyabushobozi bariya bagororwa bo muri Gereza ya Rubavu.

    Mu butumwa uru rwego rwanyijije kuri Twitter, ruvuga ko bariya bagororwa bahawe ziriya mpamyabushobozi 'nyuma yo gutsinda neza ibizamini bijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.'

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rutangaza ko iyi gahunda igamije gufasha abagororwa kubasha kubona icyo bakora mu gihe bazaba bagiye hanze ubwo bazaba barangije ibihano bakatiwe.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2021 Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwatangije iyi gahunda ubwo hatangizwaga amashuri atanu yigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

    Ayo mashuri yubatswe mu magereza atanu arimo iya Rwamagana yanatangirijwemo iriya gahunda aho muri iriya gereza hari hari abagororwa 200 biyandikishije gukurikirana amasomo y’ubwubatsi, amashanyarazi, no gusudira.

    Ubwo hatangizwaga iriya gahunda, byatangajwe ko imfungwa n’abagororwa bazajya bakurikirana ariya masomo mu gihe cy’amezi atandatu, ndetse abarangije kwiga bakazajya bahabwa icyemezo cya TVET cy’uko bize uwo mwuga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abagororwa-174-bahawe-impamyabushobozi-nyuma-yo-gutsinda-ibizamini-ku-rugero-rushimishije

  • Safari wanize DASSO yagejejwe mu rukiko avuga ko ibyabaye yirwanagaho #rwanda #RwOT

    Safari George umaze iminsi yaramamaye kubera ariya mashusho amugaragaza yanigiye hasi umukozi wa DASSO hafi kumuheza umwuka, nubwo hari amakuru yigeze kuvugwa ko yarekuwe ariko si ko bimeze ahubwo acumbikiwe kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Nyagatare.

    Ubushinjacyaha bwamaze gushyikirizwa dosiye ikubiyemo ikirego cye aho aregwa ibyaha bibiri ari byo ; gukubita ndetse no kubangamira inzego za Leta.

    Uyu munsi bwamugejeje imbere y’Inteko y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare busobanura ikirego cyabwo aho bwagaragaje impamvu zikomeye zituma bwifuza ko uriya mworozi yafungwa by’agateganyo iminsi 30.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari amashusho agaragaza Safari yanize uriya mukozi w’urwego rwa Leta ndetse ari gutabaza ku buryo yari agiye kumuheza umwuka ariko bamwe mu bayobozi bari kumwe n’uri mukozi w’urwego rw’umutekano akaba ari bo bahagoboka bakamutabara.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Safari yakubise umutego uriya mukozi wa DASSO ubundi akamujya hejuru akamunigira hasi.

    Safari yabajijwe icyo avuga ko byatangajwe n’Ubushinjacyaha, avuga ko ibyagaragaye mu mashusho ari ukwirwanaho kuko ngo yari agiye gukubitwa n’uriya mu DASSO ubundi bakarwana bakagundagurana akirwanaho.

    Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko, yavuze ko uriya mukozi wa DASSO ari we wabanje kumukubita hasi akaza kumwigaranzura ari na yo mpamvu ngo mu mashusho ari we ugaragara ari hejuru.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera uburemere bwa biriya byaha uregwa akekwaho ndetse n’ibyagezweho mu iperereza, bwifuza ko Safari akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Safari-wanize-DASSO-yagejejwe-mu-rukiko-avuga-ko-ibyabaye-yirwanagaho

  • Safari George washyamiranye na DASSO yabwiye Urukiko ko yirwanagaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nzeli, ubwo yagezwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Ubushinjacyaha burega Safari George, icyaha cyo gukubita no kubangamira ubuyobozi. Bukaba bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko arekuwe yacika ubutabera.

    Safari George n’umwunganizi we, Me Mugwiza Fidel, babwiye urukiko ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ibyabaye kwari ukwirwanaho.

    Safari yabwiye urukiko ko DASSO yabanje guciraho imyambaro umushumba we, amurekuye yirukansa Safari ashaka kumukubita undi nawe aritabara.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, saa cyenda z’igicamunsi.

    source : https://ift.tt/3DSg8vz

  • Ubuyobozi bwa Musanze FC bwasinyishije abatoza babiri bubasaba igikombe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Prezida Tuyishimire n
    Prezida Tuyishimire n’Umutoza Frank Ouna Onyango

    Babisabiwe mu muhango wo gusinya amasezerano no kwerekanwa abo batoza ku mugaragaro, mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021, aho berekanye na ba Rutahizamu babiri, aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) na Ben Ocen wo mu gihugu cya Uganda.

    Umutoza Frank Onyango yatoje amakipe akomeye cyane cyane ayo mu gihugu avukamo cya Kenya, arimo Sofapaka FC, Wazito United, KCB FC, atoza GorMahia yungirije, aho aje gutoza Musanze avuye muri Mathare Unided.

    Ubwo burambe bwe mu mwuga wo gutoza, ngo ni cyo ubuyobozi bwa Musanze FC bwagendeyeho buhitamo kumuha akazi mu rwego rwo gusubize Musanze FC mu bihe byiza yigeze kujyamo ndetse ikanarenzaho nk’uko yabisabwe n’ubuyobozi bw’ikipe burangajwe imbere na Tuyishimire Placide Umuyobozi w’iyo kipe.

    Ati “Umupira w’amaguru ni urugendo, ntabwo ari ikintu umuntu ashobora kubaka umunsi umwe ngo bishoboke, guhitamo uriya mutoza twabyizeho tumuganiraho, nyuma y’uko twari tumaze kwakira amabaruwa menshi y’abasaba gutoza Musanze FC, barimo n’abo ku mugabane w’i Burayi, ariko birangira dufashe umuturanyi wa hafi twegeranye”.

    Arongera ati “Ni uburyo bwo kugira ngo turebe ko na we hari icyo yadufasha, twamuhisemo dukurikije CV (umwirondoro) ze, guhiramo ni ikintu kigorana, dutegereje kumubona tugeze mu gikorwa nyirizina”.

    Uwo muyobozi yagarutse ku byo abo batoza basabwa, aho yemeje ko Musanze FC nk’ikipe yo mu mujyi wa kabiri mu gihugu, idakwiye guhatanira kuza mu myanya myiza, aho yasabye abo batoza guhatanira kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

    Yagize ati “Aba batoza bombi, icyo tubatumye ni igikombe kandi imyaka yose nzamara mu mupira ni igikombe nzatuma abatoza, umutoza uzaza adashaka igikombe ntabwo azaba ari umutoza, igikombe ni zo ntego. Ubu twatekereje kubaka ikipe itwara ibikombe, ikipe ikina umupira wo ku rwego rwo hejuru, aho tugiye gushyiraho amakipe ya U 20 na U 17, ni mu rwego rwo kubaka ikipe irambye kuko guhora tugura bamwe bagenda ntacyo twaba turimo kubaka”.

    Ubuyobozi bw’ikipe kandi, bwerekanye na ba rutahizamu babiri aribo Angua Erick Kanza wo mu gihugu cya Congo (RDC) wakiniraga ikipe ya Diable Noir, na Ben Ocen wakiniraga Police FC yo muri Uganda, aho Perezida Tuyishimire Placide yemeje ko abakinnyi bose baguzwe, barimo abanyamahanga batatu, babanje kubiganiraho n’umutoza.

    Umutoza Frank Ouna Onyango, aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yishimiye ikipe ya Musanze, kandi ko u Rwanda ari igihugu akunda cyane ari nayo mpamvu yaje kugikoreramo, aho yanashimye ubuyobozi bw’ikipe bwamugiriye icyizere avuga ko aje gufasha iyo kipe kwitwara neza nk’ikipe yubakitse neza, kandi iri mu biganza byiza nk’ikipe y’akarere.
    Nshimiyimana Maurice nk’umutoza wungirije, yavuze ko imyaka itari mike amaze mu mupira yungirije, yagiye yesa imihigo yo gutwara ibikombe, avuga ko azaharanira ko ikipe ya Musanze itwara ibikombe, agendeye ku bufatanye azagirana n’itsinda bagiye gukorana mu ikipe ya Musanze agarutsemo.

    Abakunzi ba Musanze FC n’abafana banyuranye, barunga mury’ubuyobozi bw’ikipe bavuga ko intego z’ikipe zinyuranye n’izo mu myaka yashize, ubu bakaba bizeye ko bagiye guhatanira ibikombe.

    Harerimana Canisius uzwi ku izina rya Drogba ati “Abayobozi bashyize imbaraga mu ikipe, k’ubwanjye ntabwo turi kurwanira big 4, twe turi ku rwego rwo guhatanira ibikombe na Rayon Sports na APR, niba umutoza atasinyiye guhatanira ibikombe byose bicaracara mu Rwanda, njye ntabwo ndi kumwe nawe, tumusabye igikombe”.

    Uwitwa Ndabazi Jean Damascène Umufana ukomeye wa Musanze FC uzwi ku izina rya Cangirangi, ati “Abatoza turabasaba intsinzi, kandi iyo ubona intsinzi urumvamo ibikombe, ahari ubushake byose birashoboka”.

    Abo ba rutahizamu bashya, baje basanga abandi bakinnyi b’abanyarwanda baherutse gusinya muri iyo kipe Musanze FC, barimo Nshimiyimana Imran wahoze akinira Rayon Sports, Nyirinkindi Saleh n’abandi.

    Muri uyu mwaka w’imikino, ni ubwa mbere Musanze FC igiye gukoresha ingengo y’imari nini, ingana n’amafaranga ari hagati ya miliyoni 250 na 300.

    source : https://ift.tt/3jLGxTP

  • Musanze : RIB yafunze uwiyitaga umupfumu wafatanywe ibirimo ihembe n’impu z’inyamaswa #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 36 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2021 nyuma yo kwambura abaturage ibihumbi 110 abizeza kubakemurira ibibazo no kubavura indwara zananiranye.

    Nyuma y’isuzuma ryakozwe hagasangwa ibyo yakoraga ari ubutekamutwe, yahise atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Muhoza muri kariya Karere ka Musanze.

    Amakuru avuga ko yagiye muri kariya Karere ka Musanze avuye mu Mujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru gishize ku wa Gatandatu tariki 04 Nzeri 2021 ubwo hari umuturage w’i Musanze wamuhamagaye nyuma yo kumurangirwa n’undi uri mu Mujyi wa Kigali.

    Mukeshimana Odette, Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka wa Mpenge aho uriya mugabo yafatiwe, yatangaje ko uwo muturage w’i Musanze yaganyiye mugenzi we w’i Kigali ko ubucuruzi buri kwanga undi agahita amurangira uriya wiyita umupfumu uvura inyatsi na karande mbi.

    Ngo baravuganye ariko akumva ntavuga ikinyarwanda ahubwo yivugira Ikirungo ndetse ngo yageze i Musanze ari ko avuga ururimi yararugoretse ariko aza kugera aho avuga Ikinyarwanda cyiza ubwo bari bamaze kumuha inzoga.

    Uyu muyobozi avuga ko yahise atangira kuvura abantu no kubakorera imihango ngo yo kubakiranura n’ibibazo ariko nyuma inzego z’ibanze zakoze iperereza n’isesengura zisanga ibyo yariho akora ari ubwambuzi bushukana.

    Yafashwe amaze kwambura abantu batatu barimo uwo yari yarasaze ku myanya y’ibanga ubundi akamuca 50 000 Frw mu gihe hari undi yari amaze guca 20 000 Frw.

    Undi wa gatatu ari na we waje kumuhagama, ngo yamusize imiti ariko undi amwitegereje abona ari guteka imitwe.

    Mukeshimana Odette ati 'Ni bwo yaduhamagaye atubwira ko hari umuntu urimo gutuburira abaturage. Twaragiye kubera ko yari yaduhaye ikimenyetso cy’aho bari, tumugwa gitumo dusanga bari kumwe aho yari yamukebye amusiga imiti, nyuma y’uko yari yamaze kumuca amafaranga ibihumbi 20.'

    Ni kenshi hakunze kumvikana abiyita abapfumu n’abavuzi gakondo bavuga ko bavura ibintu byose birimo n’ibyo ubumenyi bwa muntu bidashobora kubonera umuti nk’umwaku, inyatsi, karande, ndetse ngo no gutanga ubukire.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-RIB-yafunze-uwiyitaga-umupfumu-wafatanywe-ibirimo-ihembe-n-impu-z-inyamaswa

  • Byinshi ku mukinnyi w’Umufaransa witabye Imana amaze imyaka 39 muri koma #rwanda #RwOT

    Jean Pierere Adams umufaransa wakiniye Paris Saint Germain yitabye Imana nyuma y’imyaka 39 ari muri koma.

    Tariki ya 17 Werurwe 1982 nibwo uyu mukinnyi yajyanywe mu bitaro bya Édouard Herriot Hospital mu mujyi wa Lyon kubagwa imvune yo mu ivi.

    Kubera amakosa y’umuganga wamuteye ikinya atari agenewe, umubiri wanze gukanguka ajya muri koma akaba yitabye Imana afite imyaka 73.

    Adams yabazwe n’umuganga wimenyerezaga(trainee doctor), nyuma yaje gutangaza ko akazi yahawe kari karenze ubushobozi bwe byatumye akora amakosa yatumye ubwonko bwa Adams bwangirika n’umutima ugahagarara.

    Mu myaka yo mu 1990 nibwo aba baganga babaze Adams bahagaritswe mu kazi mu gihe cy’ukwezi ndetse bacibwa n’amande y’Amayero 750.

    Nyuma y’amezi 15 Adams yaje kuvunwa muri ibi bitaro ajya iwe mu rugo, aho yitabwagaho n’umugore we Bernadette. Uretse kuba abantu barabonaga ko ahumeka nta kindi gice cy’umubiri we cyakoraga.

    Adams akaba asize umugore n’abana babiri babyaranye(Laurent (yavutse 1969) na Frédéric (wavutse 1976)), n’abo bakaba bari baramaze kubyara, bivuze ko yari afite n’abuzukuru.

    Jean Pierere Adams yavukiye muri Senegal, yari myugariro wakiniye amakipe atandukanye mu Bufaransa nka Nice yakiniye imikino 126 ayitsindira ibitego 15, Paris Saint Germain mu mikino 41 yayitsindiye igitego 1, yakiniye kandi amakipe arimo Nimes, Mulhouse na Chalon zose zo mu bufaransa.

    Aya makipe yanyuzemo yaba Nice, Nimes na PSG, bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu myugariro bahamya ko yabafashije byinshi, bakaba bihanganishije umuryango we.

    Yakiniye kandi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa kuva mu 1972-76, yayikiniye imikino 22 nta gitego yigeze ayitsindira.

    Yavutse mu 1948, ku myaka 10 yavuye Dakar muri Senegal yerekeza mu Majyaruguru yo hagati mu Bufaransa muri Komine ya Montargis baba muri Loiret department ari kumwe na nyirakuru wasengeraga muri Kiliziya Gatolika, yaje kumutwara mu ishuri rya Kiliziya Gatolika ryitwa Saint-Louis de Montargis, Adams nyuma y’igihe gito bageze mu Bufaransa yaje kubona ababyeyi b’abafaransa bemeye kumurera(adopt).

    Adam Jean Pierre yitabye Imana nyuma y’imyaka 39 ari muri koma

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-ku-mukinnyi-w-umufaransa-witabye-imana-amaze-imyaka-39-muri-koma