Category: Uncategorized

  • Urukundo rwa Meddy ku mukunzi we yarugereranyije n'urwa Yesu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy umaze iminsi arushinze n'umukunzi we , Mimi yamubwiye ko amukunda nkuko Yesu akunda itorero rye.

    Ni ubutumwa uyu muhanzi yanyujije kuri instagram, aho yashyizeho ifoto yabo bombi maze ayiherekeza amagambo agira ati:' ndagukunda cyane nk'uko Yesu/Yezu akunda itorero rye'.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-rwa-meddy-ku-mukunzi-we-yarugereranyije-nurwa-yesu/

  • Safari Nyubaha wanize Dasso ubushinjacyaha… – #rwanda #RwOT

    Flash FM yatangaje ko ubushinjacyaha bwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, bwasabiye umuturage witwa Safari George 'Nyubaha', wagaragaye mu mashusho arwana na Dasso akayinigira hasi, gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Uyu Safari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no kubangamira inzego za Leta.  Ibi bije nyuma y'aho mu minsi ishize, unyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Musenyi, Twahirwa Gabriel, wafashe amashusho na DASSO warwanye n'umworozi Safari George, bahagaritswe mu kazi.

    Flash FM yabitangaje

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo aba bombi bamenyeshejwe ibyemezo bafatiwe, ko bahagaritswe kubera gukoresha imbaraga zitari zikenewe, mu gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Leta. Kigalitoday.com cyagarutse kuri iyi nkuru yaganiye n’umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko umuyobozi uri mu nshingano akwiye kubikora kinyamwuga, kandi bidakwiye ko ajya mu kibazo akacyitwaramo uko abonye.

    Safari ubwo yari mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare

    Nyuma yaho, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB nibwo bwaje guta muri yombi Safari, ubu urubanza aregwamo rukaba ruri kuburanishirizwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare nk'uko twigeze kubigarukaho, Ubushinjacyaha bukaba bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Intandaro y’ibi byose ni uko Safari yari yaragiye ahatemewe, birangira arwanye na Dasso wari uje gukurikirana iki kibazo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109275/safari-nyubaha-wanize-dasso-ubushinjacyaha-bwamusabiye-gufungwa-iminsi-30-yagateganyo-109275.html

  • Nibyo yazize naho bamushyize ntabwo ndabyu… – #rwanda #RwOT

    Tuff Gang yatangiye gukora umuziki wayo mu mwaka wa 2008, abasore batanu barimo Jay Polly, Bull Dog, Fire Man, Green P na P Fla bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise “Umunsi w'Imperuka”.

    Itsinda rya 'Tuff Gang' ni itsinda ry'urubyiruko rw'Abanyarwanda rwatangiye rukora umuziki mu njyana ya Hip Hop, rubasha kwigarurira imitima y'abato n'abakuru, ndetse bamwe batangira kwiyita 'abatafu' bitewe n'ubutumwa bwomoraga imitima bwari murizo.

    Bull Dogg, ni umwe mu bari bagize Tuff Gang ndetse azi imvune n'uburyo bahirimbaniye iri tsinda rya Tuff Gang, bava hasi bagera hejuru kuva bamenyekanye bitewe n' ibihangano byabo byakizaga imitima ya benshi, cyane ko ubutumwa baririmbaga hari benshi babucagamo umunsi ku munsi.

    Bull Dogg aganira n’umugore wa Jay Polly

    Bull Dogg wateruye isanduku ya Jay Polly kuva ku bitaro, kumuherekeza ndetse no kugeza amushyinguye, yashavujwe n'urupfu rw'umuvandimwe we, avuga imvune ze, ahishyura uburyo bararanaga ku buriri bumwe nta n'igiceri bafite, ariko bafite inzozi zo kuzagera kucyo bashaka.

    Bull Dogg kandi mu ijambo rye ubwo bari mu muhango wo gushyingura Jay Polly I Rusororo, yavuze ko ibyo Jay Polly yazize ari 'Ubufu', aho bamushyize n'ibyo yazize na n'ubu atarabyumva kuko ngo atabyemera, ngo cyane ko ari 'ubusa'.

    Ubuheta bwa Jay Polly

    Yagize ati: 'Njyewe sinzi ko navuga ibintu byinshi cyane, kuko ibyo ntamubwiye akiri mu buzima sinabivuga aka kanya. Twagendanye urugendo rw'ubuzima, njyewe nawe nta n'ubwo bwari ubushuti gusa twari nk'abavandimwe, twajyaga turyama munzu nta kintu dufite cyo kurya, dufite nk'amafaranga nk'igihumbi gusa tukavuga tuti 'ariko tuzabikora', twavukiye mu miryango idakize yari imiryango iri ahongaho ya hafi ahongaho'.

    Bull Dogg akomeza avuga ko agahinda katashira ako kanya. Ati: 'Nanjye agahinda ntabwo kashira aka kanya, ntabwo bishoboka kubera ko gufata umuvandimwe mwaryamye ku buriri bumwe, mwasangiye ubusa, ukabona umushyize mu itaka, ni agahinda gakomeye cyane'.

    Imfura ya Jay Polly

    Yongeraho ati: 'Ariko ijambo ry'imana riratubwira riti buri cyahereweho (…) cyose kizasogongera ku rupfu, njyewe ndi umugaragu w'Umwami kandi nawe ni umugaragu w'Umwami. Buriya uzumve indirimbo ze, ntabwo wakumva indirimbo ze zirenze eshatu utarumvamo avuga ngo Imana yamfashije ibi, yanshyize hariya, yankoreye ibi cyangwa biriya, niko twahoze tumeze, niko twakuze, icyiza ni uko yagize itangiriro ryiza, yagize ababyeyi nkamwe mwamureze, yarezwe neza Polly ntabwo yarezwe nabi'.

    Mu ijambo Bull Dogg yavuze, yavuzemo ijambo 'rihamanya neza n’umutima we' ko ibyo Jay Polly yazize atabyemera ndetse ko azabihagararaho kugeza ageze ku Muremyi we.

    Yagize ati: 'N'ibyo yazize n'aho bamushyize ntabwo ndabyumva kuko sinanabyemera, nanabihagararaho kugeza ku munsi nzongera gusubira ku Muremyi nanjye, ni ubusa, ni ibintu by'ubugoryi, ni ibintu by'ubufu'.

    Avuga ku bana ba Jay Polly yagize ati: 'Rero icyo navuga njyewe aka kanya, ntabwo ndibujye kuvuga ibintu byinshi cyane, Kabaka yari afite abana, abakobwa babiri beza cyane, ikihebe rero ukuntu yari n'umuntu utangaje, nta mugore wamubeshya ngo amuvangire, hoya'.

    Yakomeje avuga ko abana ba Jay Polly baba basa nawe, hatazagira umugore uzaza abeshya ngo amuvangire.

    Yagize ati: 'Nawe nicyo cyiza yari afite, ubwo ni ubugenge cyangwa nicyo Imana yari yaramuhereje. Twese uko turi ahangaha, Fifi naguhamagara, Fifi ni Nirere Afsa umugore wabyaye umukobwa bita Crystall, umukobwa mwiza cyane, haba Shalifa wabyaye Chloe, kuko Kabaka yari umwami Salomoni Imana yamwemereraga kugira n'abarenze umwe cyangwa babiri, ibyo ngibyo niko bimeze'.

    Afsa na Sharifa abagore ba Jay Polly

    Umuraperi Bull Dogg asoza ijambo rye, yahaye umukoro abari aho, ababwira ko Jay Polly yari umugabo ukunda abe cyane, ndetse ko nta kintu bigeze bamuburana akiriho, abasaba kuzabitaho ndetse ko nawe azakora uko ashoboye.

    Yagize ati: 'Mwese muzatekereze kuri bariya bana ba Jay Polly kuko yabahaye ubuzima neza cyane. Jay Polly yafataga abana be neza cyane, akabaha ubuzima. Yabagaburiraga neza, yabambikaga neza, yabakoreraga imisatsi yabo neza cyane, twese uko turi ahangaha, njyewe Afsa nampamagara akambwira ati Bertrand mu bushobozi buke bwanjye mfite, nzagerageza kumwumva nka mushiki wanjye mwiza'.

    Ati: 'Sharifa nampamagara, nahoze mbwira Shalifa mubwira bano bana ba Jay Polly, ugomba kubahuza bariya bakobwa babiri bakajya bamenyana, bagakundana, mukabumvisha imiziki ya se, mukamwereka ibiganiro yakoze, mukamwereka ibitaramo yakoze by'agatangaza, kugira ngo nabo bazakurane ibyo bigwi bya papa wabo bamenye icyo gitangaza, se yari babimenye baba abana batangaje nk'uko se yari umuntu utangaje.''

    Bull Dogg yahaye umukoro abari aho wo kuzita ku bana ba Jay Polly nk’uko yabitagaho

    Bull Dogg asoza, yavuze ko Jay Polly yamwigiyeho byinshi, anibutsa abari aho ko aribo bashinze itsinda rya Tuff Gang na n'ubu rikiri mu mitima y'abanyarwanda, amusabira imbabazi ku Mana, ndetse avuga ko n'ibyo bashwanaga byari bisanzwe cyane ko mu bavandimwe bibaho, avuga ko yabimubabariye akimenya amateka.

    Yagize ati: 'Jay Polly namwigiyeho byinshi, njye nawe nitwe twakoze itsinda bita Tuff Gang, kandi nzakomeza mbiharanire ibyo twashwaniye twajyaga dupfa kubera ko abavandimwe niko bigenda, nabimubabariye nkimenya amateka Imana imubabarire, kubera ko nayo iyaba hari icyo yakoze cyitayishimishije Adonai, Yehova, Odowa Umuremyi wacu azabimubabarireho, tuzongere guhura twese twishima tujya aheza kuko niyo nzira ya muntu, twese uko niko bizagenda.''

    Bull Dogg yavuze ijambo rikomeye kuri Jay Polly

    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WOSE WO GUSHYINGURA JAY POLLY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109254/nibyo-yazize-naho-bamushyize-ntabwo-ndabyumva-kuko-sinanabyemera-bull-dogg-yavuze-ijambo-r-109254.html

  • Diamond uvuga ko atigeze ahirwa mu rukundo ag… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabaye mu rukundo n’abakobwa barenga 13, bose nta n'umwe barambanye. Yashatse abagore byeruye 2, harimo Zari Hassan babyaranye abana 2, na Tanasha Dona wo muri Kenya nawe babyaranye umwana umwe, n'ubwo bose nta n'umwe basezeranye. Burya abantu murabana ariko hari ugusigara ku mutima bitewe n’ibihe mwanyuzemo, cyangwa ibyo yagukoreye, nk’uko Diamond agatima ke kagaruka cyane kuri Wema Sepetu, bakundanye igihe kirekire bakaza gutandukana.

    Diamond Platnumz, avuga ko akumbuye uwahoze ari umukunzi we Wema Sepetu. Uyu muhanzi uzwi cyane, ubwo yamamazaga indirimbo ye ya ‘Naanzaje’, yasobanuye ko iyi ndirimbo imwibutsa iminsi yabanyemo n’umukunzi we w’umukinnyi wa filime (Wema Sepetu). 

    Yagize ati: “Ndibuka iminsi twe (na Sepetu) twabaga mu nzu icyumweru cyose, ibihe byari byiza. Nasohoye iyi ndirimbo kubera abafana banjye, kandi uko ibihe bigenda bisimburana narabikunze, urukundo ntirwampiriye .”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109271/diamond-uvuga-ko-atigeze-ahirwa-mu-rukundo-agatima-karacyagwa-kuri-wema-sepetu-109271.html

  • Gerard Pique yahishuye uko yashwanye na Pep Guardiola kubera gukundana na Shakira #rwanda #RwOT

    Myugariro Gerard Pique wa FC Barcelona yatangaje ko yigeze gushwana n'uwari umutoza we Pep Guardiola ubwo yatangiraga gukundana n'umugore we Shakira.

    Urukundo rwa Pique na Shakira rwatangiye muri 2011 nyuma yo guhurira mu gikombe cy'isi bakamenyana.

    Pique yavuze ko uyu mutoza yakundaga kugenzura buri kantu kose ndetse ngo igitutu yamushyiragaho cyari kigiye gutuma ava muri iyi kipe akigira ahandi.

    Pique na Guardiola bishimiye gutwara ibikombe 3 bya La Liga guhera muri 2008 kugeza 2012, n'ibindi 2 bya Champions League gusa nyuma y'aho urukundo rwabo rwajemo agatotsi.

    Pique yavuze ko guhangana kwa Pep Guardiola na Jose Mourinho kwarambiye abakinnyi ba FC Barcelona kugeza naho Pep Guardiola yashakaga kubuza uyu mukinnyi gukundana na Shakira.

    Pique yabwiye Marca ati 'Twageze aho dutangira gushwana nawe[Guardiola],by'umwihariko ikipe muri rusange.Guhangana kwe na Mourinho kwari guteye umujinya.Pep yashakaga kugenzura buri kimwe cyaberaga mu ikipe.Natangiye gukundana na Shakira turashwana ariko ubu umubano wacu umeze neza.

    Nari mfite igitutu cyinshi.Numvaga ko mu myitozo tugomba gukora ibitunganye gusa.Niba hari igihe numvaga nshaka kuva muri Barcelona hari mu mpeshyi ya 2011.

    Pique na Shakira batangiye gukundana mu ntangiriro za 2011 ari nawo mwaka Barcelona yatwaye LaLiga na Champions League.

    Aba bombi bahuza umunsi w'isabukuru gusa umuhanzikazi Shakira arusha Pique imyaka 10 yose.Aba bombi bahuye uyu muhanzikazi ari gukora amashusho y'indirimbo Waka waka y'igikombe cy'isi 2010.

    Aba bombi babanye nyuma y'aho Shakira atandukanye n'umugabo we Antonio de la Rua bari bamaze imyaka 11 bakundana.

    Aba bombi bafitanye abana 2 b'abahungu Millan na Sasha ndetse muri 2020 Forbes yatangaje ko Pique na Shakira ariwo muryango w'ibyamamare ukomeye kurusha indi yose ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gerard-pique-yahishuye-uko-yashwanye-na-pep-guardiola-kubera-gukundana-na

  • Afghanistan: Abaturage biganjemo abagore bari mu myigaragambyo ikaze yo kwamagana ubutegetsi bw' Abatalibani #rwanda #RwOT

    Muri Afghanistani, abantu amagana, biganjemo cyane cyane abagore, bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw'Abatalibani.

    Imyigaragambyo y'abagore uyu munsi i Kabul ikurikiye indi bakoze ejo kuwa mbere mujyi wa Mazar-i-Sharif, mu majyaruguru y'Afghanistani, n'indi barimo mu cyumweru gishize mu mujyi wa Herat, uri mu burengerazuba bw'igihugu.

    Abagore bo muri Afghanistani bafite impungenge cyane ko Abatalibani bazambura uburenganzira bwabo bwose, nk'uko byari bimeze ku ngoma yabo ya mbere yariho kuva mu 1996 kugera mu 2001.

    Imyigaragambyo y'uyu munsi i Kabul yabereye cyane cyane imbere y'ambasade ya Pakistani, igihugu barega ko gishaka gutegeka Afghanistani inyuma y'Abatalibani, inshuti magara za Pakistani.

    Ejo, Lieutenant-General Faiz Hameed, umuyobozi w'inzego z'ubutasi z'igisilikare cya Pakistani, zizwi ko zifite ingufu cyane mu butegetsi bwayo, yari mu ruzinduko i Kabul kuganira n'Abatalibani.

    Abaturage bigaragambyaga basakabaka ngo “Ntidushaka guverinoma iyobowe na Pakistani. Pakistani, dusohokere mu gihugu. Turashaka Afghanistani yigenga.”

    Abasilikari b'Abatalibani barashe amasasu menshi mu kirere kugira ngo babasanze. Naho abanyamakuru barimo bakurikirana imyigaragambyo batangaje ko aba basilikari bataye muri yombi bamwe muri bo, bakubise n'abandi, banabambura ibikoresho byabo by'akazi.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afghanistan-abaturage-biganjemo-abagore-bari-mu-myigaragambyo-ikaze-yo

  • Reba andi mafoto y'indege ya Cristiano Ronaldo watangiye imyitozo muri Manchester United [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyabigwi Cristiano Ronaldo ari mu bakinnyi bake ku isi batunze indege zabo bwite ndetse batajya batega iyo bagiye muri gahunda zabo cyangwa mu kazi kabo ka buri munsi.

    Ronaldo w'imyaka 36 yaguze indege ya Gulfstream G200 muri 2015 kuri miliyoni 20 z'amapawundi.

    Inshuro nyinshi CR7 n'umukunzi we Georgina Rodriguez bakunze kugaragara bagiye mu biruhuko muri iyi ndege y'igitangaza.Iyi ndege yiswe 'Astra Galaxy', ifite umuvuduko wa 560mph.

    Iyi ndege ishobora kugenda ibirometero bisaga 4000 irimo abagenzi 10 bicaye neza mu rugendo rumwe.

    Iyi ndege yakoze urugendo rwayo rwa mbere muri 1997 hanyuma ihabwa icyangombwa na the US na Israeli aviation agencies muri 1998.Iyi ndege ya G200 yashyizwe ku isoko 1999.indege z'ubu bwoko zimaze gukorwa ni 250.

    Muri iyi ndege,Ronaldo afitemo akabati ashyiramo imyenda ye ihenze,harimo wi-fi,telefoni, fax machine, electric oven, microwave, refrigerator.

    Abagenda muri iyi ndege bagenda bareba ibitego uyu munyabigwi yatsinze bijya gukabakaba 800.

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya Manchester United,Cristiano Ronaldo yageze ku kibuga Carrington uyu munsi aho yatangiye imyitozo yitegura umukino wa Newcastle muri shampiyona uzaba mu mpera z'iki cyumweru.

    Uyu munya Portugal w'umuhanga cyane mu gutsinda ibitego,yavuye muri Juventus yari amazemo imyaka 3 agaruka muri Manchester United izajya imuhemba akayabo k'ibihumbi 385 by'amapawundi ku cyumweru mu myaka 2 yasinye.









    Cristiano Ronaldo ufite indege y'akataraboneka yatangiye imyitozo uyu munsi muri United

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-andi-mafoto-y-indege-ya-cristiano-ronaldo-watangiye-imyitozo-muri

  • Jean Paul Murara, umuhanzi wanigishije muri K… – #rwanda #RwOT

    Avuga ko ari ibintu bibiri gusa bisabwa kugira ngo umuhungu akore ubukwe na ho ibindi batangaho impamvu ni urwitwazo.

    Umuhanzi Jean-Paul Murara benshi bazi mu ndirimbo zivuga ku rukundo rw' Imana mu bantu, ubwo twahuraga twaraganiriye biraryoha kubera urwenya yateragamo atubwira ko benshi bamubaza niba ari Padiri cyangwa se Pasiteri kandi atari byo.

    Gusa ngo yiyumva nk'umukristu usanzwe wigeragereza kubaha amasezerano ya Batisimu gusa. Ariko ngo kubera ukuntu anikundira Ikinyarwanda ndetse n'uburyo yumva umuryango ari wo soko ya byose, agerageza guhanga ibyafasha Kiliziya n'umuryango w' abantu bose muri rusange.

    Kuri we rero, ngo asanga umuhungu kugira ngo akore ubukwe aba akeneye ibintu bibiri gusa. Ngo iyo bibonetse nta kibubuza muri rusange. Asobanura ko ibyo bintu bibiri bikenewe ku muhungu ngo ubukwe bube ari umukobwa bazabukorana ndetse n'itariki bemeranyaho bombi.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, yagize ati 'Mu bintu bibiri rero bisabwa kugira ngo umuhungu akore ubukwe, icya mbere ni ukubona umukobwa bazabukorana, ni ukuba yabonye umukobwa wemera ko babukorana. Iyo wamaze kubona umukobwa wemera ko mukorana ubukwe ujye umenya ko 50% ubukwe bwabaye hasigaye indi 50%.”

    “Ikintu cya kabiri rero gisabwa kugira ngo umuhungu akore ubukwe ni uko wa mukobwa yamaze kubona bakemeranya gukora ubukwe ni uko aba bombi bemeranya itariki bazakoreraho ubukwe. Itariki iyo muyemeranyaho byanze bikunze ubukwe buraba…”

    Jean Paul yatanze urugero rw’umusore azi neza watumije inama y’ubukwe asaba ko abantu bamushyigikira gushaka umugeni. Ngo bamwe baratunguwe abandi biyemeza kumufasha gushaka umukunzi.

    Ati “Bamwe barumiwe abandi baravuga bati ubwo ni ugushaka umugeni inama ya kabiri ikazaba dupanga ubukwe.”

    Uyu muhanzi avuga ko nta mafaranga fatizo yo gukora ubukwe, kuko azi benshi babukoze ku biciro bitandukanye kandi bugataha.

    Jean Paul avuga ko ibindi bintu abantu bashyashyanamo bashaka gukora ubukwe ari ‘nk’amasogosi mu nkweto’ kuko ibyo biza nyuma y’uko umuhungu abonye umukobwa bazarushinga bakanemeranya n’itariki y’ubukwe.

    Kuri we ngo abona, igikuru atari ibirori bitwara amafaranga menshi ahubwo, igikuru ni igikurikira ibyo birori.

    Usanga kenshi ku munsi w'ubukwe, umuntu yiriranwa n'abantu benshi barimo imiryango n'incuti ndetse n'abashungerezi hanyuma ubukwe bwarangira abageni bagasigara ari babiri gusa, abandi bitahiye, kereka iyo ibyo kurya no kunywa byasagutse ku bwinshi.

    Iyo batagize umwanya rero wo kwitegurira ibizakurikira nyuma y'ubukwe ni ukuvuga iyo batagize umwanya wo gushaka bya bintu bibiri we yemeza ko bihagije, ni bwo ngo usanga bakeneye ko ba bantu mirongo cyangwa se magana bari babari iruhande bahaguma kugira ngo ibintu bikomeze, kandi batwikuruwe.

    Nyuma y'ibisabwa ngo ubukwe butahe, yashatse uko yahuza urugendo rugana ku bukwe yifashishije inshinga 'gutera'.

    Gutera ni imwe mu nshinga zigira ibisobanuro byinshi bitewe n'ijambo riyiherekeje akaba yarabashije kwegeranya ibisobanuro 85 bitandukanye akoramo umuvugo yise 'Gutera'.

    Uyu muvugo yawukoze ashaka gukurikiranya ibisobanuro by'iyi nshinga ku buryo bwaryohera amatwi kandi hakabamo n'impanuro, aho abihuza n'ubuzima bw' umuntu butangirira mu guhura kw'ababyeyi be, bamara kumvikana itariki y'ubukwe bakabukora, hanyuma hakazavukamo imbuto z'abana.

    Asoza atanga impanuro ku mwana uvutse muri uwo muryango uburyo na we agomba gukunda bose mu buzima bwe nta kwinubira kandi umurimo.

    Jean Paul Murara yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Umwami Nyakuratwa', 'Inyenyeri inyobora', 'Ntiruzashira' yafatanyije n'umuraperi Patrick Bright, 'Ubuhamya', 'Turakwizera', 'I wanna live close to you', 'Ndabyemeye n' izindi.

    Aherutse kugenera abakunzi b' ibihangano bye indirimbo yise 'Guma udusabire' ijyanye n'amibukiro yo kwishima azwi mu ishapule ikoreshwa muri Kiliziya Gatolika.

    Inyikirizo y'iyi ndirimbo nayo yayikoze agendeye ku isengesho rizwi nka Ndakuramutsa Mariya uretse ko yahinduyemo ngo bijyane n'injyana iryoheye amatwi ariko ntiyagiye kure y'amagambo yaryo ari na ho havuye izina ry'indirimbo 'Guma udusabire'.

    Jean Paul Murara ni muririmbyi, umwanditsi, umucuranzi n’ ibindi bikenewe mu muziki. Yanabaye umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga (Mu yahoze ari KIST). Abantu bamumenye mu ndirimbo bita iz’ Imana ariko afite n’ izindi zivuga ku muryango.

    Album ye ya mbere yise 'Nzaririmba' yayisohoye mu 2007, iya kabiri yayise 'Umushumba wanjye' yayisohoye mu 2013 ari nayo benshi baherukaga kumwumvaho.

    Jean Paul avuga ko umuhungu akora ubukwe nyuma yo kubona umukunzi bemeranya itariki y'ubukwe Jean Paul Murara avuga ko abahungu benshi batinya gukora ubukwe kubera ko bugoye, ariko ngo siko biri

    JEAN PAUL YAGARAGAJE IBINTU BIBIRI UMUHUNGU ASABWA NGO AKORE UBUKWE


    REBA HANO UMUVUGO JEAN PAUL MURARA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109252/jean-paul-murara-umuhanzi-wanigishije-muri-kaminuza-yu-rwanda-yavuze-ibintu-bibiri-gusa-um-109252.html

  • Amerika:Umukinnyi wa filime Michael K. Willia… – #rwanda #RwOT

    Izina Michael K. Williams ryatangiye kumenyekana mu ruhando rwa filime muri Amerika ubwo hasohokaga filime yitwa Bullet mu mwaka wi 1996. Iyi filime niyo yatumye Michael K.Williams amenyekana dore ko yari yayikinanye n’igihangange muri Rap nyakwigendera 2 Pac Shakur. Kuva iki gihe uyu mugabo yarakunzwe anakomeza gukina filime zagiye zimuhesha ibihembo birimo Emmy Award, MTV Movie Awards n’ibindi byinshi.

    Michael K.Williams akaba yaritabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa Mbere gusa bitangazwa mu ijoro ryakeye. Nk’uko polisi y’umujyi wa New York yabitangaje yavuze ko Michael K.Williams urupfu rwe rwamenyekanye ubwo umwishywa we yajyaga mu rugo rwe ruherereye muri New York agasanga yashizemo umwuka ari bwo yahise ahamagara polisi. Ikihagera yajyanye umurambo we kwa muganga kugira ngo bawusuzume bamenye icyo yazize.

    Marianna Shafran (manager) uhagarariye inyungu za Michael K. Williams yasohoye itangazo rimenyesha abafana be iby’urupfu rwe rigira riti’Ni mugahinda kenshi umuryango wa Michael K.Williams ubamenyesheje urupfu rwe.Turabasaba kwihangana no kubaha umuryango n’ibikorwa bye muri iki gihe tumubuze”.Ibi kandi byakurikiwe nuko umuryango we wasabye abantu ko babaha umwanya wihariye (Privacy) mu gihe bagitegereje kumenya ikishe Michael K.Williams nk’uko ikinyamakuru The New York Post cyabitangaje.

    Zimwe muri filime Michael K.Williams yakinnye zitazibagirana zanamuhesheje ibikombe harimo filime y’uruhererekane yitwaThe Wire yakinnye kuva muri 2002 kugeza muri 2008 akaba yarayikinaga yitwa Omar Little ariryo ryamufashe no mu buzima busanzwe bakajya barimwita. Izindi filime ze zamenyekanye harimo Doing Hard Time,Love Craft Country,Super Fly,The Kill Point,Django Unchained,Snitch yakinanye na The Rock n’izindi nyinshi.Michaek K.Williams apfuye afite imyaka 54 asize umwana w’umuhungu witwa Elijah Williams.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109249/amerikaumukinnyi-wa-filime-michael-k-williams-yitabye-imana-ku-myaka-54-109249.html

  • La liga yasubitse imikino ibiri harimo n’uwa… – #rwanda #RwOT

    Intandaro yo guhagarika iyi mikino yaturutse ku mikino yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, imikino y’amajonjora iri kubera muri Amerika y’Epfo, aho amakipe y’ibihugu azagumya gukina kugeza ku wa gatanu. Villarreal na Barcelona zifite imikino ya Champions League kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha, kandi Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne, ritegeka amakipe afite imikino ya Champions League gukina ku wa Gatandatu.


    Ikipe ya Sevilla ifite abakinnyi bagera kuri batatu bakinira Argentina barimo Gonzalo Montiel, Papu Gomez na Marcos Acuna, kandi ikipe y’igihugu ya Argentina ikaba izakina umukino wa nyuma mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa gatanu, bivuze ko haba habura umunsi umwe gusa ngo aya makipe akine umukino wa shampiyona.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109273/la-liga-yasubitse-imikino-ibiri-harimo-nuwa-fc-barcelona-109273.html