Category: Uncategorized

  • Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu mukino warebwe na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Mu mukino warwo wa mbere w'Igikombe cya Afurika cya Volleyball y'abagabo ihuza ibihugu,u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame,wagejeje saa 23:40 akiri muri Kigali Arena.

    U Rwanda rwiteguye bihagije iyi mikino,rwatsinze u Burundi bwahuye n'ikibazo cya Covid-19 kuri bamwe mu bakinnyi babwo bivugwa ko ari 3 ndetse n'abandi 3 bakagorwa n'imyirondoro mibi.

    Uyu niwo mukino wa mbere u Rwanda rwakiniye muri Kigali Arena ndetse witabiriwe na Perezida Paul Kagame,Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika, Madamu Bouchra Hajij.

    u Rwanda rwatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 15.Seti ya kabiri yarangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 25 kuri 19mu gihe iya nyuma rwayitsinze ku manota 25 kuri 12.

    U Rwanda rwari hejuru rubifashijwemo n'abakinnyi nka Yakan Guma Laurence,Mutabazi Yves,Mahoro Ivan na Kavalo Patrick.

    u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Uganda,Burkina Faso n'Uburundi aho umukino wa 2 ruzakina kuwa Kane na Burkina Faso yatsinzwe na Uganda amaseti 3-1 uyu munsi.







    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/volleyball-u-rwanda-rwatsinze-u-burundi-mu-mukino-warebwe-na-perezida-kagame

  • Ubujura buyoboye ibyaha bitanu bikorerwa muri Rwamagana – #rwanda #RwOT

    Ibi byaha byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ubwo habaga Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana yahurijwemo abayobozi mu nzego zitandukanye kuva ku Karere kugera ku Mudugudu.

    Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuyobozi n’umuturage mu miyoborere myiza.”

    Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yavuze ko muri aka karere hari ibyaha bitanu nk’ubuyobozi bakwiye gufatanya kurwanya kugira ngo umutekano umere neza.

    Ati “Icya mbere dufite icyaha cy’ubujura cyihariye, ntabwo ari ubujura bukomeye, ariko nabwo burahari ariko si bwinshi. Ubujura bworoheje burahari cyane, icya kabiri dufite urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, iki nacyo ni ikibazo gikomeye; icya gatatu dufite gusambanya abana, icya kane ni ibiyobyabwenge, icya gatanu ni uguhohoterana hagati y’abashakanye.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Hatari Emannuel, yavuze ko Akarere ka Rwamagana kaza ku mwanya wa gatatu muri iyi ntara nyuma ya Nyagatare na Gatsibo ariko avuga ko ku cyaha cy’ubujura gikomeje kwiyongera cyane.

    Yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gufatanya n’iz’umutekano mu kurwanya urugomo rukunze gutera imfu za hato na hato mu baturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko aka Karere kagizwe n’igice kinini cy’umujyi, ibi bigatuma hari abantu baza kuhashaka ubuzima banakora imirimo itandukanye hakaziramo n’ibikorwa by’ubujura.

    Ati “Icyo navuga ku bufatanye n’inzego z’umutekano, ni uko ntawe ukora ibyaha ngo aducike, hari ababigerageza nijoro bitwaje intwaro hakavamo rimwe na rimwe no kuba baraswa ariko nta mujura ujya uducika.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uretse uruhare rw’ubuyobozi hakwiriye n’uruhare rw’umuturage mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’abandi bahungabanya umutekano w’abaturage.

    Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba biyemeje kurwanya ibyaha birimo icy’ubujura

    source : https://ift.tt/3tvxmu8

  • Bugesera: 20% by’abarokotse Jenoside ntibemera neza ko abayikoze bafungurwa barahindutse – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Bugesera ni kamwe mu dufite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko kari gatuwe n’Abatutsi benshi bitewe n’ibikorwa by’itotezwa bakorewe bakahacirirwa.

    Ibi byatumye hari umubare munini w’Abatutsi bishwe mu Bugesera ndetse bamwe basigaraga iheruheru batagira ababyeyi, inshuti n’abavandimwe; abandi barasenyewe.

    Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye, Interpeace, bwagaragaje ko hakiri ingaruka zirimo ibibazo by’imibanire hagati y’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

    Ubuyobozi bwa Interpeace bugaragaza ko muri ubwo bushakashatsi bwasanze muri Bugesera, abagera kuri 20% mu barokotse bagira impungenge zo kwizera abafunguwe ndetse n’abafunguwe na bo bakaba barenga uyu mubare ho gato mu basohokana ipfunwe.

    Ni ibintu ubuyobozi bw’aka karere bugaragaza ko bifite impamvu kandi zumvikana n’ubwo ibikorwa byo kwigisha no gukora ubukangurambaga bikomeje kugira ngo hubakwe ubumwe n’ubwiyunge burambye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko mbere na mbere bemera ishingiro rya buriya bushakashatsi kuko kariya karere gafite umwihariko mu mateka ya Jenoside.

    Avuga kandi ko n’ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko hakiri abantu bagifite ihungabana rigikomeza kuzitira bamwe kugira imbaduko yo kwiteza imbere ndetse bikanatuma bamwe batabana neza n’ababahemukiye.

    Gusa yavuze ko aka Karere gasanzwe gafite ibikorwa bifasha abantu guhura nk’imidugudu y’ubumwe n’ubwiyunge ituwemo n’abarokotse Jenoside ndetse n’abayikoze.

    Ati “Dusanzwe dufite n’amatsinda afite ibikorwa ahuriyeho nk’ubuhinzi, za Koperative zihije Abanyarwanda bavuye mu bice bitandukanye by’amateka bituma nubundi bajya hamwe.”

    Yavuze ko ibyagaragajwe n’ubushakashatsi na byo bigiye kwitabwaho by’umwihariko ibijyanye n’abantu bagifite ihungabana ariko ntibagire n’imbaraga zo kujya gushaka ubufasha ku buryo ubu ababishinzwe bagiye kujya basanga abaturage aho batuye kugira ngo bamenye ibibazo by’ihungabana bafite.

    Haracyari imbogamizi….

    Ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi wa Interpeace, Kayitare Frank, yavuze ko mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge bwuzuye, habaho ibiganiro bihuza abakorewe Jenoside n’abayikoze n’abakomoka ku bayikorewe n’abakomoka ku bayikoze.

    Yavuze ko ku bijyanye n’imibanire n’ubumwe n’ubwiyunge, ubushakashatsi bwabo bwahuje n’ubwa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge buheruka bwagaragaje ko Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze kuri 94,7%.

    Yakomeje ati “Ariko hakaba hakirimo imbogamizi nk’eshatu; iya mbere ni uko usanga abantu bacye bakivuga bati ‘twebwe kugira ngo dutere intambwe tujye kubana n’umuntu waduhemukiye akavuga ati twakwizera gute ko yahindutse? Ikibazo cyo kwizerana.”

    “Iyi 3% isigaye niho usangamo abo bantu bavuga bati ‘njyewe kugira ngo nizere umuntu wagize uruhare muri Jenoside birangoye. Indi mbogamizi ihari, ni uko hakirimo kwishisha aho bamwe mu barangije ibihano bari barakatiwe bagaruka mu muryango nyarwanda ariko bakaba bakitinya.”

    Kayitare yavuze ko hakwiye kongerwa ingufu mu gutegura abagiye gusubira mu muryango mugari ariko n’abo agiye gusanga na bo bakigishwa.

    Ati “Kugira ngo aho ajya nyine bumve ko yego ni byo yakoze ibyaha yarahanwe, noneho banamufashe kongera gusubira mu buzima bw’aho yigirira icyizere agire n’icyo akorera sosiyete Nyarwanda.”

    Yakomeje agira ati “Iyo mibare murumva ko atari micye, ni yo mpamvu abantu baba twe n’abafatanyabikorwa babishyiramo ingufu.”

    Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bugaragaza ko mu myaka 10 ishize, igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda cyakomeje kuzamuka kiva kuri 82% mu 2010 kigera kuri 92.5% mu 2015. Igipimo cyatangajwe mu mwaka ushize wa 2020 cyagaragaje ko kugeza ubu ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze kuri 94.7%.

    Frank Kayitare uyobora Interpeace yavuze ko hakiri ibibazo mu mibanire y’abarokotse Jenoside n’abayikoze

    source : https://ift.tt/3yS2rZZ

  • Perezida Kagame yagaragaje ubufatanye nk’intwaro yo guhangana n’ibibazo birimo ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 7 Nzeri 2021, mu Nama ya mbere y’Umuryango uhuza bimwe mu bihugu byo muri Afurika n’Akarere ka Caraïbes [Africa-CARICOM Summit].

    Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yitabirwa n’abarimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Paul Kagame w’u Rwanda, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

    Abayitabiriye baganiriye ku buryo bwo gukoresha amahirwe aboneka mu kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, iterambere, umuco, ubufatanye mu guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’ubutagondwa n’iterabwoba n’ibindi.

    Perezida Kagame yavuze ko gushyiraho uru rubuga rwo kuganiriraho hagati y’ibihugu bya Afurika na Caraïbes, ari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo byugarije uturere muri rusange.

    Ati “Gushyiraho urubuga ruhoraho rw’ibiganiro hagati ya Afurika na Caraïbes ntabwo ari ibyo kwishimira gusa, ahubwo byaje bikenewe.”

    Yakomeje agira ati “Duhuzwa n’amateka amwe no kuba hari ibyo dusangiye ariko tunahuriye ku bibazo birimo ubusumbane mu bucuruzi, ubushobozi buke bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guharanira kugira urwego rw’ubuzima rwiyubatse.”

    Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko utwo duce twombi duhuriye ku rugamba rwo gushaka ubushobozi bwo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ati “Uturere twacu dukeneye ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda yo kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19. Iki nicyo gihe cyo kwagura ubufatanye hagati y’uturere twacu ndetse by’ingenzi, abaturage bacu.”

    Perezida Kagame yibukije ko hari inama ya COP-26 izaba yiga ku mihindagurikire y’ibihe, iteganyijwe kubera muri Ecosse mu Ugushyingo ndetse n’iy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, CHOGM izabera i Kigali mu 2022.

    Yakomeje agira ati “Twese turi abanyamuryango b’umuryango mushya w’ibihugu bya Afurika, Caraïbes na Pacifique. Ishyirwaho ry’iri tsinda mu buryo butwibutsa agaciro ko kwishyira hamwe mu nyungu z’ubukungu bwacu n’abaturage.”

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika na Caraïbes hari byinshi bashobora gusangizanya birimo ukwigiranaho n’ibindi.

    Iyi nama ya mbere ya Africa-CARICOM yagombaga kuba yarabaye mu 2020, iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19. Byitezwe ko iyi nama isiga igaragaje amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika na Caraïbes, ubufatanye mu guhashya ibibazo byugarije Isi birimo icyorezo cya Covid-19 n’imihindagurikire y’ibihe.

    Uyu muryango uhuza Afurika na Caraïbes [Africa-CARICOM], ubarizwamo ibihugu 15 n’ibindi bitanu bitari ibinyamuryango bihoraho.

    Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye hagati ya Afurika na Caraïbes ari ingenzi cyane kuko utwo duce duhuje ibibazo

    source : https://ift.tt/3BNLkdG

  • Nyagatare: Umugabo yasanzwe mu mugozi iwe yapfuye #rwanda #RwOT

    Umuturage witwa Kayitare Charles w'imyaka 55 y'amavuko yasanzwe mu mugozi mu gikoni cy'iwe, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeli 2021, saa yine za mugitondo, bibera mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n'umugore we.

    Ati “Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n'umugore we ndetse n'abana.”

    Nyamara bamwe mu baturage bavuganye na Kigalitoday ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

    Umwe yagize ati “Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.”

    Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n'urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, umubiri wa Kayitare Charles wari ujyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umuturage-witwa-kayitare-charles-w-imyaka-55

  • Gihamya: Indirimbo nshya y’umuhanzi Nzabahayo ikangurira Abakristo kwera imbuto #rwanda #RwOT

    Jean Claude Nzabahayo umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ni umukristo ukiri ingaragu abarizwa mu itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Nyabisindu ho muri paruwase ya Gahogo, akaba ateranira ku itorero rya Gatenzi.

    Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, avuga ko yatangiye kuririmba cyera ubwo yari mu mashuri abanza mu mwaka wa 6, Gihamya akaba ariyo ndirimbo ye yambere ibashije kujya hanze, nkuko igaragara Ku rubuga akoresha rwa YouTube rwita “Claude Gihamya”

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Aimabi Pro muri Holystone Music, ifite uburebure bw’iminota 5:11. Amwe mu magambo ayigize ni” Kuririmba neza, ncuti iyo si gihamya, guhinduranya ibyumba iyo si gihamya. Guterera imisozi cyane, nchuti iyo si gihamya, shaka gihamya nanjye ndashaka gihamya “

    Umuhanzi Nzabahayo avuga kuri iyi ndirimbo Gihamya, ngo impamvu yo kuyikora nta yindi uretse kubwira abantu kugira ikimenyetso cy’uko bakijijwe. Ati” Nashatse kugaragaza uko umukristo mu buzima busanzwe yagakwiye kugenda muri iyi minsi igoye, agashaka gihamya(Imbuto) imuhamiriza ko yakijijwe. Ari mu bantu, aho agenda, umukristo akwiye kugira gihamya imuhamiriza ko yakijijwe “

    Usibye iyi ndirimbo yamaze kujya hanze, Jean Claude atangaza ko indirimbo zo azifite uko uburyo buzagenda buboneka azagenda azishyira ku mugaragaro. Akagira ati “Kuko gahunda ni iyo gukizwa no gutera imbere mu buryo bw’umwuka.”

    Arasaba abakunzi b’umusaraba by’umwihariko abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana ko bamuba hafi, haba mu kumusengera, kumugira inama ndetse n’ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.

    Umva hano indirimbo Gihamya ya Jean Claude Nzabahayo

    https://youtu.be/0mGCRPZtlsI

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gihamya-Indirimbo-nshya-y-umuhanzi-Nzabahayo-ikangurira-Abakristo-kwera-imbuto.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Dj Iraa yambaye umwenda ugaragaza umukondo ku isabukuru ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeri 2021 nibwo Dj Iraa yizihije isabukuru ye y'amavuko. Amafoto Dj Iraa yashyize hanze amenyesha abamukurikira ko yizihije isabukuru nziza yavugishije abantu batari benshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'imyambaro yari yambaye. Aya mafoto ya Dj Iraa niyo twabahitiyemo nk'amafoto y'umunsi.

     

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-dj-iraa-yambaye-umwenda-ugaragaza-umukondo-ku-isabukuru-ye/

  • Niba utishimira imyambarire y'umukunzi wawe mukorere ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe rero wifuza ko umukunzi wawe ahindura uburyo yambara, dore ibyo wakora :

    —Musabe kwambara ibyo ukunda mu buryo bunyuze ku ruhande

    Aho guhita ubimubwira ako kanya, sa nk'uwinyuza hirya no hino, umubaza utubazo tuganisha ku kwambara ibyo ukunda ariko utabimutegeka. Urugero niba yambara ipantaro akayimanura cyane wamubaza uti : 'Ariko umunsi umwe uzagerageze wambare uzamuye ipantaro turebe uko uba umeze'. N'ubwo atabikora ako kanya, ariko bisigara mu mutwe akamenya ko aribyo ukunda n'ubwo utahise ubimubwira.

    —Muhe impano z'imyambaro wifuza

    Igihe wamuhaye impano, ntukagendere kubyo asanzwe akunda kwambara, ahubwo wowe wamuhitiramo ibyo ukunda. Iyo iyo mpano amaze kuyakira akaba yakwambara ibyo wamuhaye, ujye umubwira ko yabaye mwiza, ko aberewe n'andi magambo meza atuma akunda ibyo yambaye kurusha ibyo yari asanganywe.

    Gusa na none ntabwo wakwirengagiza ibyo akunda cyane ngo umugurire ibyo wowe wifuza ijana ku ijana. Hurizamo hagati. Urugero niba akunda kwambara amabara udakunda ariko ukaba ukunda 'forme' yayo, icyo gihe uzamugurira 'forme' akunda ariko ifite amabara wowe ukunda.

    -Jya ukunda kumuherekeza iyo agiye guhaha imyenda

    Saba umukunzi wawe ko wifuza ko mujyana igihe agiye kugura imyenda ngo umufashe guhitamo. Gusa nabwo biba byiza kureka akajya akubaza uko ubyumva aho kugenda ushaka kumutegeka ibyo wowe ukunda.

    —Irinde gutesha agaciro imyambarire ye

    Burya iyo utesha agaciro ikintu umuntu akunda, biba ari ukumutera imbaraga zo kurushaho kugikunda. Niba ari umukobwa, wimubwira ko imyambaro yambara ari nk'iy'indaya, cyangwa se ari umusore ngo umubwire ko yambara nk'abasore b'ibirara. Ibyo ntabwo byatuma ahinduka ahubwo byatuma mutandukana mubipfuye.

    Ubu ni uburyo ushobora gukoresha mu gihe udakunda imyambarire y'umukunzi wawe, gusa biragoye ko yahinduka ako kanya, biza buhoro buhoro ndetse rimwe na rimwe ntanahinduke cyangwa yahinduka akongera akabisubiramo. Icyiza ni uko wamwakira uko ari ukabimukundira kuko aribyo bizaba amahoro mu rukundo rwanyu, aho gushaka kumuhindura n'ubwo nabyo bishoboka.

    Source : https://yegob.rw/niba-utishimira-imyambarire-yumukunzi-wawe-mukorere-ibi-bintu/

  • Umuriro urimo kwaka hagati mu giti nta mpamvu(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakomeje gutangazwa n'umuriro waka mu giti rwa gati nta kiwuteye.Ni nyuma y'amashusho yagaragaye ku mbugankoranyambaga agaragaza igiti cyakamo umuriro.

    Nubwo bitoroshye kumenya aho ibi byabereye ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo tiktok batunguwe cyane n'uyu muriro ,udafite inkomoko, kandi igiti nacyo ntigishye ngo gikongoke

     

    Source : https://yegob.rw/umuriro-urimo-kwaka-hagati-mu-giti-nta-mpamvuvideo/