Category: Uncategorized

  • Umunyamakuru w' i Kigali yatawe muri yombi na RIB nyuma y' uko yari amaze gusambanya umukobwa abanje kumunywesha inzoga #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukorera imwe muri Radio zikorera mu Mujyi wa Kigali , yatawe muri yombi n' Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y' uko akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko, ubwo yari amaze kumuha inzoga.

    Bivugwa ko uyu munyamakuru iki cyaha gikekwa ko cyakozwe mu mpera z' icyumweru gishize tariki ya 05 Nzeri 2021.

    Nk' uko ikinyamakuru igihe.com dukesha aya makuru cyabitangaje , uwo mukobwa yasambanyirijwe mu rugo rw' uwo munyamakuru mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

    Nk' uko amakuru abivuga , uwo mwana w' umukobwa w' imyaka 17 y' amavuko
    yasambanyijwe abanje kunyweshwa inzoga n'uwo munyamakuru ubundi yamara kumusindisha akaba ari bwo amusambanya.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwemeje amakuru y'ifungwa ry'uwo munyamakuru ubu afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu Karere ka Gasabo.

    Icyaha cyo gusambanya umwana iyo ugikekwaho agihamijwe n'urukiko, afungwa imyaka itari munsi ya 20 ariko na none itarenze 25.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/08/umunyamakuru-w-i-kigali-yatawe-muri-yombi-na-rib-nyuma-y-uko-yari-amaze-gusambanya-umukobwa-abanje-kumunywesha-inzoga/

  • RIB yafunze umwanditsi w'urukiko ukekwaho kwaka ruswa #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze umwanditsi w'urukiko rw'ibanze rwa Kiyumba ukurikiranyweho kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.

    Mu butumwa RIB yashyize hanze yagize iti ” RIB yafunze Dushimuwera Robert, umwanditsi w'urukiko rw'ibanze rwa Kiyumba ukurikiranyweho kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.

    Dushimuwera ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

    RIB kandi yashimiye abagize uruhare kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru kubasaba n'abatanga ruswa kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu.

    Ingingo ya gatanu mu Itegeko rirwanya ruswa, ivuga ko Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n'ibiri (12) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse.

    Umwanditsi w'urukiko, umushinjacyaha, umufasha w'umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w'inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z'akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by'amategeko, umugenzacyaha cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z'ubutabera nk'umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-umwanditsi-w-urukiko-ukekwaho-kwaka-ruswa

  • U Rwanda rwatangiye igikombe cy’Afurika ruha isomo u Burundi mu maso ya Perezida Kagame(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunsi wa mbere w’igikombe cy’Afurika muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda, wasize mu itsinda A, u Rwanda rutsinze u Burundi amaseti atatu ku busa.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo iki gikombe kiri kubera mu Rwanda muri Kigali Arena cyatangiye, habaye imikino igera muri 6.

    Mu itsinda A ririmo u Rwanda, Burkina Faso, u Burundi na Uganda.

    U Rwanda rukaba rwari rwatomboye kubanza guhura n’u Burundi.

    Ni umukino woroheye abasore b’u Rwanda kuko bawutsinze amaseti atatu ku busa, akaba ari n’umukino wakurikiranywe na Perezida Paul Kagame.

    Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinze 25-16, iya kabiri ruyitsinda ku manota 25-19 ni mu gihe iya gatatu rwayitsinze ku manota 25-12.

    U Rwanda umukino wa kabiri ruzahura na Burkina Faso ni mu gihe ruzasoza itsinda rukina na Uganda.

    Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa bakurikiranye uyu mukino

    Kavalo agarura umupira

    Mahoro Yvan na Vincent bakora ‘block’ y’umupira wari utewe n’u Burundi

    Yakan yitegura gutera ikiro

    Muvara ashaka uburyo aroba Abarundi

    Ikipe y’u Burundi igerageza gukora ‘Block’ y’umupira wari utewe na Kavalo

    Yakan atera ikiro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatangiye-igikombe-cy-afurika-ruha-isomo-u-burundi-mu-maso-ya-perezida-kagame-amafoto

  • Narungurutse ku rupfu, nari naraye ndose napf… – #rwanda #RwOT

    Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Kayirangwa Rosine ariko mu muziki yahisemo kwitwa Selena Rosy ndetse hari n’abamuzi nka Rosy Keys kuko ariyo mazina yabanje gukoresha mu muziki nyuma akaza kuyahindura. Ni umunyarwandakazi umaze igihe kinini abarizwa mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda ku mpamvu z’amasomo.

    Mu minsi micye ishize Selena Rosy yakoze impanuka ubwo yari mu bwongero arimo koga. Avuga ko yanyereye akubita agahanga hasi ku makaro arakomereka ndetse ava amaraso menshi. Yatangaje ko iyo mpanuka yayikoze nyuma y’uko nijoro yari yarose yapfuye, ndetse hari hashize umunsi umwe ashyize hanze indirimbo nshya ‘Incuro zirenze 1’.

    “Nari mpfuye Imana ikinga ukuboko” Ayo ni amagambo Selena Rosy yabwiye InyaRwanda.com mu kiganiro gito twagiranye ubwo twari tumaze kumenya ko yakoze impanuka ndetse akaba ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro Baylor Medical Centre biri mu mujyi wa Kampala. 

    Yakomeretse ava amaraso menshi

    Selena Rosy yabwiye InyaRwanda.com ko yarungurutse urupfu, ati “Narungurutse ku rupfu, navuye amaraso douche iruzura, noneho nari nanakinze, gukingura byari hatari”. Ati “Nkimara gusohora iyi ndirimbo ‘Incuri zirenze 1’, ni bwo bwakeye nkora impanuka. Ariko nari naraye ndose napfuye, ntinya kuva mu rugo. Satani ni umugome”. 

    Asobanura neza uko iyi mpanuka yageze, yagize ati “Nagiye muri douche koga nyerera ku isabune nkubita agahanga hasi ku makaro” Yavuze ko iyi mpanuka yayikoze ari iwabo mu rugo, ati “Nari mu rugo nta hantu nari nagiye”. Kuri ubu Selena Rosy akomeje kwitabwaho n’abaganga, bikaba biteganyijwe ko azasezererwa ku Cyumweru kuko ari wo munsi abaganga bamubwira ko azaba yorohewe neza.

    Selena Rosy ni umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ariko watangiye akora umuziki wa Secular akaba yarakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo The Ben bakoranye ‘Ubuzima’, Bruce Melodie bakoranye ‘Bingeraho’ na Bably bakoranye ‘Ubwirakabiri’. Nyuma y’uko yinjiye mu muziki wa Gospel yakoze indirimbo zitandukanye zirimo; ‘Thank you Jesus’, ‘Oh my God’, ‘You know me’, ‘Yaweeh’, n’izindi.

    Selena Rosy ari koroherwa ndetse abaganga bamubwira ko ku cyumweru bazamusezerera

    UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘INCURO ZIRENZE 1’ YA SELENA ROSY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109276/narungurutse-ku-rupfu-nari-naraye-ndose-napfuye-ishimwe-rya-selena-rosy-warokotse-impanuka-109276.html

  • Nyagatare : Umugabo wasanze umugore we amuca inyuma bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 55 y’amavuko, bamusanze amanitse mu mugozi mu gikoni cyo mu rugo iwe mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, avuga ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we.

    Ati 'Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we ndetse n’abana.'

    Gusa bamwe mu baturage bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari na byo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

    Umwe yagize ati 'Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.'

    Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n’urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

    Ubwo twakoraga iyi nkuru, umubiri wa Kayitare Charles wari ujyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Umugabo-wasanze-umugore-we-amuca-inyuma-bamusanze-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

  • Basanze umugabo amanitse mu mugozi yapfuye i Nyagatare #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Tabagwe wo mu Karere ka Nyagatare , haravugwa inkuru y' umugabo wasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikaba bikekwa ko yaba yiyahuye.

    Uyu mugabo witwa Kayitare Charles w' imyaka 55 y' amavuko biravugwa ko yaba yiyahuye akoresheje umugozi , kuko bamusanze mu gikoni cy' iwe amanitse yapfuye, ibi byabaye ku wa 07 Nzeri 2021, ahagana ku isaa yine za mugitondo , bikaba byabereye mu Mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga , ko mu Murenge wa Tabagwe wo muri kariya Karere twavuze haruguru.

    Munyangabo Celestin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Umurenge wa Tabagwe , yavuze ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n'umugore we.

    Yagize ati 'Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n'umugore we ndetse n'abana.'

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Bamwe mu baturage bavuganye n' ikinyamakuru Kigalitoday dukesha aya makuru ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

    Umwe yagize ati 'Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye.'

    Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n'urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/08/basanze-umugabo-amanitse-mu-mugozi-yapfuye-i-nyagatare/

  • Ibyari uburinzi byabaye bihagaze ubwo abasir… – #rwanda #RwOT

    Grand P, yamenyekanye mu bitaramo bitandukanye byo muri Guine, yewe akaba n’umunyarwenya. Yakije umuriro ubwo yajyaga mu rukundo n’umukobwa Eudoxie, munini ku buryo bukabije. urukundo rwa Grand P , ufite ubumuga bw’ubugufi, akanagaragara nk’ushaje cyane, na Eudoxie  umurusha umubyimba ku buryo butangaje, rwabaye ikimenyabose muri Afurika.

    Uyu muhanzi hagiye amafoto ye hanze mu bitangazamakuru  bitandukanye, bivuga binerekana uburyo Grand P yisanze ahantu abasirikare ba Guinea  bari ku burinzi, abasirikare byagaragaye ko bamukunda cyane banamuzi cyane, bahitamo kwifotoza karahava, uburinzi bakoraga buba buhagaze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109277/ibyari-uburinzi-byabaye-bihagaze-ubwo-abasirikare-babonaga-grand-p-atambutse-batangira-kum-109277.html

  • MU MAFOTO 100: Reba uko umuhango wose wo gush… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango witabiriwe n’abo mu muryango wa Jay Polly, ibyamamare bitandukanye, inshuti za Jay Polly n'abari inkoramutima ze bari baje ku musezeraho bwa nyuma ndetse babasha kumwereka ko abaciyemo kabiri abasigira icyuho gikomeye. Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakorewe muri Laboratwari ya Rwanda Forensic Laboratory, ryagaragaje ko Jay Polly yishwe n'ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) cyateye umutima guhagarara.

    Jules Sentore mu bahanzi bari baje gushyingura Jay Polly

    Jay Polly yatabarutse tariki 02 Nzeri 2021 ku myaka 33 ashyingurwa tariki 05 Nzeri 2021. Urupfu rwe rwateye benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye.

    InyaRwanda.com yari ikubereye mu muhango wose, igiye kukwereka mu mafoto n’amashusho uko byari bimeze mu gushyingura Jay Polly umuraperi wari ukunzwe  n'abatagira ingano banabyerekanye ubwo yashyingurwanga bakamuha icyubahiro.

    Christopher na Dj Pius ntibumvaga ko Jay Polly yitabye Imana

    Junior Giti yari yaje mu muhango wo gushyingura Jay Polly

    Abantu bari benshi guhera mu rugo kwa Jay Polly

    Mc Tino byamunaniye kwihangana

    Uncle Austin byari byamurenze

    Producer Madebeat ntiyabyumvaga

    Kabanda Jado nyiri ISIBO TV yari ahibereye

    Christopher byageze aho biranga

    Mu gushyingura Jay Polly hari abantu benshi cyane

    Ubwo bajyaga i Rusororo abantu ntibatinye kugenda n’amaguru

    Ubwo bageraga i Rusororo abantu bananiwe kwihangana baca mu rihumye inzego z’umutekano

    Ubuheta bwa Jay Polly

    Imfura ya Jay Polly na mama we

    Abantu bari benshi cyane

    KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO GUSHYINGURA JAY POLLY UKO WAGENZE

    AMAFOTO + VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu – InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109258/mu-mafoto-100-reba-uko-umuhango-wose-wo-gushyingura-jay-polly-wagenze-kuva-ku-bitaro-kuger-109258.html

  • Umukunzi wa Mico The Best yakorewe ibirori by… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, ni bwo Clarisse yasohoye amafoto y'ibirori yakorewe bya “Bridal Shower”. Ibirori byo gusezera ubukumi bwe byitabiriye n'inshuti ze z'ahafi, abo mu muryango we n'abandi bamuhaye impano n'impanuro azashingiraho mu rugo rwe n'umuhanzi Mico The Best.

    Yakorewe ibirori bya 'Bridal Shower' mu gihe tariki 9 Kanama 2021 yasezeranye mu mategeko na Mico The Best mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu muhango witabiriye n'abo mu miryango y'aba bombi, inshuti z'uyu muhanzi barimo Bruce Melodie ndetse n'abandi bahuriye mu inzu ifasha abahanzi bya muzika ya Kikac.

    Tariki 4 Nyakanga 2021, ni bwo Mico The Best yambitse impeta y'icyizere umukunzi we. Nyuma yafashe irembo. Aherutse kubwira INYARWANDA, ko hari byinshi yakundiye Clarisse byatumye yiyemeza kubana nawe.

    Ati 'Ni umuntu udasanzwe kuri njyewe, kubera ko ni umukobwa w'umutima noneho byongeye akaba n'umunyaburanga…Ni umukobwa usobanuye byinshi kuri njyewe, ariko icyo nakunze kurusha ibindi ni umutima we”.

    Mico The Best yavuze ko uyu mukobwa agira ubushishozi muri we, kandi ko umwaka ushize ari mu rukundo nawe.

    Clarisse yagaragaje ko yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka 'Bridal Shower'

    Clarisse yahawe impano n'impanuro azashingiraho mu rugo rwe na Mico The Best  Inshuti ze, abavandimwe be, umuryango we n'abandi bishimiye intambwe yateye mu buzima bwe basangira umutsima Clarisse yamaze gusezerana imbere y'amategeko na Mico The Best  Mu ndirimbo babyinnye muri ibi birori harimo indirimbo 'Save the Date' ya Mico The Best


    Byari ibyishimo kuri Clarisse mu birori byo kwitegura kubana akaramata na Mico

    Ababyeyi bamuhaye impanuro n’impano!



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109265/umukunzi-wa-mico-the-best-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-amafoto-109265.html