Category: Uncategorized

  • Umuriro watse hagati ya Zari n’uwabaye umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’Afurika y’Afurika y’Epfo #rwanda #RwOT

    Intambara y’amagambo ni yose hagati y’abagore babiri bari inshuti, umuherwekazi w’umugande uba muri Afurika y’Epfo wanabyaranye na Diamond Platnumz, Zari Hassan na Norma Mngoma, akaba yari umugore wa Malusi Gigaba wabaye Minisitiri w’Umutungo muri Afurika y’Epfo, uyu muriro wakongejwe n’umusore w’inshuti yabo.

    Zari Hassan yarakajwe cyane n’amagambo uyu mugore yatangarije YouTube Channel ya Lasizwe, aho yavuze ko ubu yahagaritse ubushuti bwe na Zari bitewe n’amagambo yagiye amuvugaho abibwira inshuti yabo yitwa Cedric.

    Ati 'nahagaritse kumuvugisha, atangira kunyandikira ambaza, mpita ndeka kumukurikira kuri Instagram(unfollow), nsiba amafoto twari kumwe. Nta kintu nigeze mvuga kuri we kugeza uyu munsi.'

    'Inshuti yacu twavugagaho(Cedric) yambwiye ibyo Zari yamvuzeho ubwo bari muri Zimbabwe. Zari yaravuze ngo ngombwa guhagarika kuvugana na we(Lasizwe ari na we wari uyoboye ikiganiro), nasihemo kureka Zari mfata uruhande rwawe. Sinakunze ibyo yavuze ndetse nabonye nta mpamvu yo kumubaza cyangwa ngo se ngo nisobanure ku byo nakoze.'

    Lasizwe na we yavuze ko yababajwe n’uburyo Cedric yamusize agasanga Zari akibagirwa ubucuti bari bafitanye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yashyizeho ifoto y’uyu mugore, iherekezwa n’amagambo akomeye, aho yavuze ko azamwambika ubusa ku buryo n’uwari umugabo we akibaza niba yarashakanye n’umugore cyangwa indaya.

    Ati' Naretse kubaho ubuzima bw’amakinamico kuko ntakivugana n’abantu babi nkawe, wari hano kugira ngo ubone abagukurikira(followers), igihe cyose nagutagingaga(tag) warishimaga, wabona abagukurikira ukamera nk’umwana ububonye iduka rya bombo.'

    'Impamvu nyakuri natakundanye na we irenze ibyo binyoma wavugiye kuri TV, ndi umuntu wa nyuma ushaka gushotora Morma, nzagushyira hanze, nzakwambika ubusa, ntuzanyizanire kereka nguhamagaye, uwahoze ari umugabo wawe azatungurwa niba yari yashakanye n’umugore cyangwa ikibi. Tuza muvandi, nta kinamico ndimo, ntika inyubako zose ntakibazo. Amahoro.'

    Norma Mngoma avuga ko yashatse kumuteranya n’inshuti ye

    Zari Hasan yabwiye uyu mugore ko azamwambika ubusa

    Ubutumwa Zari yamugeneye

    Source : http://isimbi.rw/isimbi-tv/article/umuriro-watse-hagati-ya-zari-n-uwabaye-umugore-w-uwahoze-ari-minisitiri-w-afurika-y-afurika-y-epfo

  • Nyagasani Uwiteka Ndengera, ndengera! #rwanda #RwOT

    “Ntaka nk’intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk’inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.' Yesaya 38:14

    Iryo ni isengesho rya Hezekiya, tumwigireho gutabaza Imana

    Ni kenshi dukenera ubufasha mu bihe bigoye ducamo, haba mu kubura ifunguro, icumbi, imyambaro, mu burwayi, haba mu KURENGANYWA.

    Hari urenganywa n’abo mu muryango we, hari urenganywa mu kazi, hari urenganywa n’abayobozi be, hari urenganywa n’uwo bashakanye, hari urenganywa n’uwo bahuye batanaziranye rwose.

    Kenshi ukunze kwibaza ngo NINDE WANDENGERA ? NINDE WAMFASHA muri ibi bintu mpuye nabyo?

    Njye nasanze nta muntu unkunda kuruta umuremyi wanjye, nasanze Uwiteka atariwe UNDENGEYE, ngo AMFASHE, akoreshe abantu n’ibintu, ntawabishobora

    2 Abami 6:26 — 27

    Umugore atakira Umwami ngo amufashe byakomeye, nawe ati: “Uwiteka natakurengera, ibyo kukurengera ndabikurahe?” Nk’umukristo, niba ugize ikibazo cyagwa urenganye, banza ubibwire kristo Yesu mbere y’abantu, kuko YESU niwe MURENGEZI wawe, niwe uguha UBUFASHA NYABWO

    Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. Yeremiya 33:3

    Imana ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Izazirengera, ndetse cyane. Luka 18:7 — 8

    Source: nkundagospel.wordpress.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nyagasani-Uwiteka-Ndengera-ndengera.html

  • Abakundana bahuje igitsina bo mu karere barataka guhutazwa #rwanda #RwOT

    Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri ku burenganzira bwo kwishyira hamwe kw’abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina (sexual minorities) mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba no Hagati, yabereye i Kigali ku wa 26 na 27 Kanama 2021, iteranijwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights First Rwanda Association (HRFRA) ku nkunga y’umuryango nterankunga wa National Endowment for Democracy (NED), hagaragarijwemo ko ababarizwa mu byiciro bitandukanye birimo : abakundana n’abo bahuje igitsina, abihinduza ibitsina, n’abafite ibitsina byombi, bose bahuriye mu nyito-mpine ya LGBTIQ+ mu rurimi rw’Icyongereza, bagihura n’ihutazwa ry’uburyo bunyuranye mu bihugu babarizwamo.

    Ukundana n’uwo bahuje igitisina wo mu Rwanda (Utashatse ko Amazina ye atangazwa) avuga ko n’ubwo amategeko y’u Rwanda abaha uburenganzira hafi ya bwose ariko ko hari aho bagera bakaba nk’Abanya Uganda cyangwa Abanya Kenya bafite amategeko abahana.

    Ati 'Amategeko meza mu Rwanda arahari ariko twifuza ko yubahirizwa nk’uko yanditse, nk’ubu ntiwashinga umuryango wigenga uharanira uburenganzira bw’abakundana nabahuje ibitsina kuko bagusaba gushyiramo ibindi bintu, ikindi akarengane, akato, n’ihezwa natwe duhura nabyo kandi itegeko nshinga ry’u Rwanda ritemera ivangura.'

    Cedi Pierre undi munyarwanda na we ukundana n’uwo bahuje igitsina avuga ko yakorewe akarengane inshuro nyinshi bitewe n’uko ateye. Ati 'Hari ibyabaye byinshi ariko nakubwira nk’igihe nari mfite urubanza mfite unyunganira mumategeko ariko amenye ko nkundana n’uwo duhuje igitsina atangira kunshinja aho kunyunganira nk’ibyo twari twumvikanye. usibye njye na bagenzi banjye benshi bafite irindi hohoterwa ritndukanye bakorerwa.'

    Undi mu bitabiriye iyi nama yagaragaje ko mu ihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakigaragara ivangura rishingiye kuri bene ibi byiciro. Muri iki gihugu benshi mu bari mu byiciro bya LGBTIQ+ bakorerwa cyane iyicarubozo, ibikorwa by’ubunyamaswa no kwamburwa agaciro, yewe no gutabwa muri yombi hagendewe ku mahitamo yabo n’imimerere yabo bishingiye ku gitsina, bigizwemo uruhare na leta cg bantu muri sosiyete.

    Ku bw’izi mpamvu ugasanga nta burenganzira bafite bwo gushinga amahuriro no guterana mu nyungu zabo, bikanagaragazwa n’uko imiryango bagerageza kugira bahuriramo idahabwa ibyangombwa byo gukorera mu gihugu.

    Abitabiriye inama bo muri Kenya bagaragaje ko igihugu cyabo cyubakiye ku itegeko nshinga rigena imigenzereze irwanya ivangura, ikimakaza ukwisanga kwa buri wese, no kwimiriza imbere uburenganzira bwa muntu.

    Bongeyeho ko Itegeko nshinga rya 2010 rya Kenya rigenera Abebengihugu ubutegetsi bushingiye ku ngangagaciro z’uburenganzira bwa muntu, uburinganire, ubwisanzure, demokarasi, ubutabera no kugendera ku mategeko kugeza ku kurengerwa ku ruhando mpuzamahanga.

    Gusa, nubwo itegeko nshinga ryubakitse mu buryo bwiza, amategeko ahana ya Kenya yo akomeje guhana 'imigenzereze itandukanye n’isanzwe imenyerewe’ aho bikururira abacudikana bahuje ibitsina kubihanirwa.

    Clara uturuka muri Tanzania na we avuga ko mu gihugu cye nta shyirahamwe ry’abakundana bahuje ibitsina ko na bo ari kimwe no mu Rwanda bibasaba gukora ishyirahamwe cyangwa umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange na bo bakisangamo.

    Ati 'Usanga mu gihugu batuzi ariko batubarura hamwe n’indaya, abafite agakoko gatera Sida n’abandi baba bafite ibyago byinshi byo guhura na Virusi itera Sida.' Akomeza avuga ko bibabangamira cyane kuko ayo mashyirahamwe batayisangamo kuko harimo n’abandi batabumva.

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu 'Rwanda Human Right First Rwanda Association wateguye iki gikorwa nawo wemeza ko n’ubwo amategeko yo kwishyira hamwe no kwihuza ari uburenganzira bwa buri wese ariko ko kenshi ku bakundana bahuje ibitsina muri aka Karere byirengagizwa.

    Bwana AMUTWENDIZE Rodgers, umunyamategeko ukorana n’umuryango Human Right First Rwanda Association yagize, ati 'Kubuza abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina kwemererwa gushinga ihuriro no kubabuza uburenganzira bwo kwihuriza hamwe ni imbogamizi nini, yewe ni n’ikibazo gishingiye ku kubangamira uburenganzira bwabo bikanaba ivangura rishingiye ku gitsina n’amahitamo mboneza-migenzereze y’ibitsina.'

    Yongeyeho ati 'Niba abandi bantu muri sosiyete bemerewe guhura bagasenga, no mu yandi matsinda, kuki ababarizwa mu byiciro bya LGBTIQ bo badahabwa ubwo burenganzira ngo bahure yewe banandikishe imiryango bahuriramo ?'
    Iyi nama yanabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe uburenganzira ku byiciro bya LGBTIQ mu bihe turimo by’icyorezo cya COVID-19.

    Inama kandi yabaye igihe cyiza ku miryango ibarizwa mu karere hose, cyo kugaragariza hamwe imbogamizi zabo, no kurushaho kowagura ihuzabikorwa ry’abahuriye bose mu byiciro bya LGBTIQ mu guharanira ko habaho uburenganzira bw’abadahuje na benshi imigenzereze mu mubano ushingiye ku bitsina (sexual minorities).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Abakundana-bahuje-igitsina-bo-mu-karere-barataka-guhutazwa

  • APR FC yatangaje urutonde rw’abantu 44 ijyana muri Djibouti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, irahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane yerekeza mu gihugu cya Djibouti inyuze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho igiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League.

    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0

    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0

    Iyi kipe irahagurakana abakinnyi bayo bose usibye Byiringiro Lague wagiriye ikibazo mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Kenya, APR FC ikaza guhagurukana abantu 44 barimo abakinnyi 27, staff techniques y’abantu 1010, abantu bari muri komite ya APR FC 5 ndetse n’abanyamakuru 2.

    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0
    APR FC yakinnye umukino umwe wa gicuti aho yatsinzwe na AS Maniema igitego 1-0

    Urutonde rw’abantu 44 ba APR FC berekeza muri Djobouti:

    ABAKINNYI

    Hertier AHISHAKIYE
    ISHIMWE J. Pierre
    KENESI Armel
    MUTABARUKA Alexendre
    OMBOLENGA Fitina
    NIYOMUGABO Claude
    NDAYISHIMIYE Dieudonne
    NGABONZIZA Gylain
    RWABUHIHI Aime Placide
    NSABIMANA Aimable
    KARERA Hassan
    BUREGEYA Prince
    MUGISHA Bonheur
    NSENGIYUMVA Ilshade Parfait
    RUBONEKA Bosco
    MANISHIMWE Djabel
    NSANZIMFURA Keddy
    ISHIMWE Annicet
    ITANGISHAKA Blaise
    NIZEYIMANA Djuma
    MUGISHA Gilbert
    KWITONDA Allain
    TUYISENGE Jacques
    MUGUNGA Yves
    NSHUTI Innocent
    BIZIMANA Yannick
    NSHIMIYIMANAYunusu

    STAFF:

    MOHAMMED ADIL ERRADI
    NEFFATI JAMEL EDDINE
    HAJI TAEB HASSAN
    MUGABO ALEX
    Maj. GUILLAUME RUTAYISIRE
    Capt. ERNEST NAHAYO
    Capt. TWAGIRAYEZU JACQUES
    NSHIMIYIMANA STEVEN
    HABUMUGISHA ERNEST

    KOMITE:

    Brg Gen BAYINGANA FIRMIN
    MICHEL MASABO
    MUPENZI ETO
    KALISA GEORGINE
    KABANDA TONNY
    UWIHANGANYE HARDI


    source : https://ift.tt/3tmHNjz

  • Polisi yerekanye bane barimo umugabo wahimbiraga abakozi ibyangombwa byo kwivuriza kuri RAMA – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Kumi z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, ni bwo aba bantu beretswe beretswe itangazamakuru.

    Polisi ishinja umwe muri abo bagabo guhimba sosiyete y’ubwubatsi ifite abakozi 139 bafite abishingizi barenga 500 kugira ngo bajye bivuza bakoresheje RAMA kandi batamukorera.

    Abagore bafashwe bo bashinjwa kwiyita abakozi b’iyo sosiyete no kwivuriza mu bwishingizi bwa RAMA kandi batayikorera.

    Abaregwa bose bemeye ibyaha banabisabira imbabazi ndetse banaboneraho kugira inama abandi Banyarwanda yo kwirinda gukora uburiganya.

    Umugabo ushinjwa guhimba sosiyete yagize ati “Ndi hano ku mpamvu y’uko hari abakozi banjye bwite nari nsanzwe nkoresha nkabatangira ibyo amategeko ateganya. Haje kubaho abandi bantu b’inshuti zanjye tuziranye bansabye y’uko baza muri kompanyi yanjye bakajya bitangira imisanzu ubundi na bo bakabasha kwivurizamo.”

    Yaboneyeho gusaba imbabazi no kugira inama abandi Banyarwanda bose kwirinda gukora amanyanga nk’ayo yakoze.

    Umwe mu bagore bafashwe yagize ati “Njye kugira ngo polisi imfate barampamagaye ku wa Kane nditaba bambaza niba nkoresha RSSB ndabibabwira bambaza uko nayibonye ndabasobanurira mbabwira ko ari uyu mugabo wamfashije ndayibona. Nta kintu namuhaye uretse ko nyuma yo kumfasha namuhaye ishimwe ry’ibihumbi 100 Frw, nshyiramo n’uyu murumuna wanjye.”

    Yakomeje avuga ko nyir’icyo sosiyete bari baremeranyije ko azajya amwishyura amafaranga yishyurirwa umukozi ku buryo batangiye amwishyura 15.500 Frw uretse ko ubu yari asigaye amuha 22.500 Frw.

    Umuyobozi w’Ishami rya RSSB mu Karere ka Gasabo, Nsengiyumva Phineas, yavuze ko iyi sosiyete basanze ifite abakozi 139 n’abishingizi barenga 500; anashimangira ko yahombeje Leta mu myaka itatu ishize.

    Ati “Ubundi kwivuza byatangiye bikorwa n’abakozi ba Leta ariko nyuma haje gufungurwa imiryango ku bigo byigenga kugira ngo bibashe kuvuza abakozi babyo. Ubu rero batanga dosiye igasuzumwa bakabemerera; ni muri urwo rwego abafite ibigo byigenda harimo abagiye bayihisha inyuma bagashyiraho ibigo ariko zidafite abakozi bakagenda bavuza abatarimo.’’

    RSSB iteganya kongera imbaraga mu myaka itanu aho izakora igenamigambi rizatuma hafatwa ibyemezo byo gushakisha abashobora kwihisha muri ibyo bigo byigenga bagakora amanyanga.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yasabye abakora ibyaha kubireka kuko bitazabahira.

    Ati “Icya mbere twavuga n’uko tumaze kwerekana abantu bakora ibyaha nk’ibi inshuro nyinshi; twabagira inama y’uko abatarafatwa bakwiye kuza bakavuga ibyaha bakoraga bakabireka. Icya kabiri ni uko bakwiye kureka ibyo bakora kuko barahombya ibigo bya Leta kandi si byiza.”

    Aberetswe itangazamakuru baramutse bahamwe n’icyaha bashinjwa birimo ibyo guhimba inyandiko mpimbano n’uburiganya bazafungwa imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi.

    Polisi yataye muri yombi abantu bane barimo umugabo wahimbiraga abakozi ibyangombwa byo kwivuriza kuri RAMA kandi batamukorera

    source : https://ift.tt/3neo2tu

  • Minisitiri Gatabazi yasubukuye inteko z’abaturage zari zimaze umwaka urenga zisubitswe kubera COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 ibikorwa byinshi birimo ibihuza abantu benshi byahise bisubikwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Muri ibyo bikorwa harimo n’inteko z’abaturage ziba buri wa Kabiri zigakemurirwamo ibibazo bitandukanye ndetse bakajya n’inama ku byabateza imbere.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nzeri 2021, Minisitiri Gatabazi yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, asubukura inteko z’abaturage.

    Yavuze ko abantu bari bamaze igihe bashyize imbaraga nyinshi mu guhangana na COVID-19 ariko aho bigeze n’ibikorwa by’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage bigomba gukomeza.

    Yagize ati “Imbaraga nyinshi twazishyize kuri COVID-19 ariko hari ibindi byagiye bihagarara abaturage bari bakeneye ku nzego z’ibanze nko kubakemurira ibibazo mu nama z’abaturage zari zisanzwe ziba buri wa Kabiri mu gihugu hose ibyo byari byarahagaze ukagenda ubona ibibazo biba byinshi.”

    Yasobanuye ko abaturage bakomeje kugaragaza ko bakeneye ko ibibazo byabo bibonerwa ibisubizo, bityo hasubukuwe inteko z’abaturage kandi zizajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Gatabazi yavuze ko hakenewe no gukomeza gukora ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko icyorezo cya COVID-19 cyakenesheje abaturage.

    Ati “Ndetse hakaba n’ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko COVID-19 irahari yaraje ntituzi igihe izarangirira, ubuzima bugomba gukomeza abaturage bagomba kwinjira mu iterambere, bagomba kwibutswa iterambere na gahunda z’ubuzima bwabo.”

    Yasobanuye ko gusubukura inteko z’abaturage bitavuze ko bazahura ari benshi cyane barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Twaje ngo dutangize inama zihuza abaturage ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ntabwo ari ukuvuga ngo abaturage bongere guhurira mu kibuga ari 300 cyangwa 500 ariko harebwa uburyo abayobozi bahuza abaturage bafite ibibazo kugira ngo babikemure.”

    Yavuze ko kandi abaturage bagomba guhura n’abayobozi bakibutswa ibyagezweho byose kugira ngo babisigasire kandi babibyaze umusaruro ubahindurira ubuzima.

    Ati “Perezida wa Repubulika afite gahunda y’imyaka irindwi afite ibintu yagiye akora birimo imihanda, inzu, ibiro, inganda, imidugudu yubatswe, hari byinshi bigenda bikorwa biba bikeneye ngo abantu bongere bibutse ko hari byinshi bigerwaho kandi abaturage baba babyishimiye nk’uko babigaragaje mu buhamya bagiye batanga.”

    Yasabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage batabitindanye kandi bakabibutsa kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimiye ko inama zibahuza n’abayobozi zongeye gusubukurwa kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe kandi bajye n’inama ku byo bakora byabateza imbere.

    Nayigiziki Boniface ati “Mbere na mbere ndashima ko inteko z’abaturage zongeye gusubukurwa ibibazo byacu bikaba bigiye kujya bikemurwa kandi tukajya inama yo gukora ibiduteza imbere.”

    Muri rusange abaturage bo mu Karere ka Gisagara bashimye ibyiza bagezeho n’ibikorwaremezo begerejwe birimo uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwahubatswe, ibyumba by’amashuri, amavuriro y’ibanze mu tugari, inganda zitunga ibikomoka ku buhinzi n’ibindi.

    Minisitiri Gatabazi yabasabye gufata neza ibyo bikorwaremezo kandi bagaharanira gukora cyane kugira ngo biteze imbere bagire imibereho myiza.

    Gatabazi yavuze ko hakenewe no gukomeza gukora ubukangurambaga bujyanye n’iterambere kuko icyorezo cya Covid-19 cyakenesheje abaturage

    Minisitiri Gatabazi ari kumwe n’abandi bayobozi basuye Uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara

    Minisitiri Gatabazi yanasuye inzu ziri kubakirwa abaturage batishoboye mu Murenge wa Mamba

    Minisitiri Gatabazi yasubukuye inteko z’abaturage zari zimaze umwaka urenga zisubitswe kubera Covid-19

    Minisitiri Gatabazi yasuye Uruganda rw’Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwubatswe mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

    Minisitiri Gatabazi yabasabye gufata neza ibyo bikorwaremezo kandi bagaharanira gukora cyane kugira ngo biteze imbere bagire imibereho myiza

    Abaturage bibukijwe ko gusubukura inteko z’abaturage bitavuze ko bazahura ari benshi cyane barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Abaturage bishimiye ko inteko zibahuza zongeye gusubukurwa

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3hgaOIG

  • Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali basabwe kutagendera ku bumenyi bahabwa n’abarimu gusa – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 6 Nzeri 2021, ubwo iyi kaminuza yatangizaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2021/2022.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bahagarariye abandi, aba bose basabwe gukorera hamwe mu kuzamura uburezi butangirwa muri iyi kaminuza, abanyeshuri basabwa kwigana umwete.

    Iyi kaminuza imaze imyaka itanu ikora, uyu mwaka iwutangiranye ingamba zitandukanye zirimo gukomeza kunoza ireme ry’uburezi, gutanga serivisi nziza, gushaka abarimu bashoboye ndetse no gushyira ku isoko ry’umurimo abakozi bashoboye.

    Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri gushyira imbaraga mu masomo yabo ntibategereze ko ubumenyi bwose babushakira ku barimu.

    Yagize ati “Abanyeshuri turabasaba ko amasomo yabo bayafata mu nshingano, kwiga muri kaminuza ntabwo bisaba kwicara mu ishuri ukarindira ko umwarimu aguha ubumenyi bwose ukeneye, ahubwo nibafate kwiga nk’inshingano zabo. Hari uburyo bwinshi bashobora kwiyigisha bakabivanga n’ibyo abarimu babigishije.”

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M. Gustave, yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19, Minisiteri y’Uburezi yabemereye gukomeza amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, Kaminuza ya Kigali yemerewe na Minisiteri y’Uburezi kwigisha binyuze ku rubuga rwa moodle, bivuze ko hari amasomo bashobora kwiga banyuze kuri murandasi bakaba bakwiga bakaza hano gukora ibizamini.”

    Kaminuza ya Kigali itanga ubumenyi mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu, Amategeko, Uburezi, Itangazamakuru n’itumanaho ndetse n’Ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali (UoK), Dr Carlos Fernando yasabye abanyeshuri b’iyi kaminuza kwishakira ubumenyi ku ruhande ntibagendera ku byo bahabwa n’abarimu gusa

    Uyu muhango wari witabiriye n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali

    Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof Dr Tombola M Gustave yavuze ko muri ibi bihe bya COVID-19 amwe mu masomo ari gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga

    Kaminuza ya Kigali yatangije umwaka w’amashuri wa 2021/2022

    Abitabiriye uyu muhango basabwe gukorera hamwe mu guteza imbere kaminuza

    source : https://ift.tt/2YrPhWX

  • Muhanga: Umwanditsi w’urukiko yafashwe yaka ruswa – #rwanda #RwOT

    Uwo mwanditsi afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB yashimiye abagize uruhare kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru kubasaba n’abatanga ruswa kugirango bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.

    RIB yafunze Dushimuwera Robert, umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ukurikiranyweho kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.

    Dushimuwera ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) September 7, 2021

    Ingingo ya gatanu mu Itegeko rirwanya ruswa, ivuga ko Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

    Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, umugenzacyaha cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z’ubutabera nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.


    source : https://ift.tt/3tn8t3L

  • Cristiano Ronaldo yongeye guca akandi gahigo kidasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester United yatangiye guca uduhigo mu Bwongereza atarakinira iyi kipe umukino n'umwe, nyuma y'uko umwenda azambara ukubye kabiri amafaranga yaguzwe mu masaha 12 gusa ushyizwe ku isoko.

    Umwenda wa Cristiano Ronaldo uriho nimero 7 muri Manchester United wahise ushyirwa ku isoko, abafana mu bice bitandukanye by'Isi bawuguze ku bwinshi bituma aca agahigo ko kugurisha imyenda myinshi mu gihe gito cyane.

    Amafaranga Manchester United yatanze igura uyu rutahizamu ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, yayakubye kabiri mu masaha 12 gusa binyuze mu kugurisha umwambaro uyu mukinnyi azambara muri iyi kipe yakoreyemo amateka mu myaka yashize.

    Ku rubuga rwa Sky Sports no kuri app yayo, inkuru za Cristiano Ronaldo nizo zasomwe cyane ndetse no kuri Twitter yayo, posts za Ronaldo zagize miliyari y'abazikunze.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yongeye-guca-akandi-gahigo-kidasanzwe/

  • Umugore yateye umukasi umukunzi we aramwica bapfuye isosi y'inyama #rwanda #RwOT

    Umugore usanzwe akora akazi ko kogosha mu gihugu cya Ghana witwa Hilda Asumani,w'imyaka 27 yatawe muri yombi azira kwicisha umugabo we umukasi nyuma yo gupfa isosi y'inyama yari yatetse.

    Amakuru avuga ko uyu mugore yiciye umukunzi we aho babaga muri Sunyani mu gihugu cya Ghana, kuwa 08 Kamena nyuma y'iminsi mike bashwanye bapfa ububeshyi.

    Bwana Prince Yaw Aboagye w'imyaka 30 yasanzwe mu rugo ari kuvirirana mu ijosi no hafi y'akananwa nyuma yo guterwa umukasi n'uyu mugore.

    Aboagye wari uzwi ku izina rya Engineer,yari amaze imyaka 6 abana n'uyu mugore batarashyingiranwe ndetse ngo bari bafitanye umwana.

    Madamu Hilda wabyaye undi mwana mbere y'aho,yateye uyu mukasi uyu mukunzi we inshuro 4 ahantu hatandukanye ariko ngo yahise atangira kumufasha agerageza guhagarika amaraso akoresheje amashuka ariko birangira uyu mugabo ahasize ubuzima.

    Amakuru yavuye muri polisi nuko ngo uyu mugore yarakajwe cyane nuko uyu mugabo yanze ko basangira isosi y'inyama yarimo kurya biramurakaza niko kumujomba uyu mukasi.

    Aba bantu ngo bari basanzwe babana nabi umwe ashinja undi ubusambanyi ndetse ngo uyu mugabo yashinjwaga ko afite undi mugore basambana.

    Madamu Hilda ngo yafashe telefoni y'uyu mukunzi we arayitwara amaushinja kumuca inyuma yanga no kuyimusubiza.

    Umurambo w'uyu mugabo wajyanwe mu bitaro bya Bono mbere yo kumushyingura hanyuma uyu mugore atabwa muri yombi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yateye-umukasi-umukunzi-we-aramwica-bapfuye-isosi-y-inyama