Category: Uncategorized

  • CAF yamenyesheje Mohamed Adil utoza APR FC ko… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, ni bwo binyuze mu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', CAF yakuriye inzira ku murima umutoza Adil imumenyesha ko atemerewe gutoza imikino ya Champions League.

    Amakuru Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y'iyi kipe, avuga ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo bakiriye ibaruwa ivuye muri CAF ikumira umutoza Adil kuzatoza imikino ya CAF Champions League iyi kipe izitabira uyu mwaka.

    Umutoza Adil afite Licence A ya UEFA, kandi kugira ngo CAF yemerere umutoza udafite Licence yo muri Afurika, bimusaba kuba afite Licence A PRO CAF.

    APR FC ikimara kumenyeshwa aya makuru, biravugwa ko yahise yihutira gusaba CAF ko muri iyi mikino yatozwa n'umutoza wayo wungirije ariwe Neffati Jamel Eddine ufite Licence B ya CAF, kugira ngo abe ariwe uzayitoza muri iyi mikino izatangira gukina tariki ya 12 Nzeri 2021.

    Mu gihe APR yakwangirwa ko itozwa n'umutoza wungirije muri iyi mikino, yahitamo umwe mu batoza bo mu Rwanda bujuje ibyangombwa akaba ariwe uyifasha muri iyi mikino.

    Ntabwo ari ubwa mbere Adil agonzwe n'ikibazo cy'ibyangombwa kuko mu mwaka ushize nabwo byarabaye ariko biza kurangira Adil yemerewe gutoza umukino wa Gormahia, baje no gusezererwamo.

    APR FC irahaguruka mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021, yerekeza muri Djibouti ahazabera umukino wayo na Mogadishu City bazakina mu ijonjora ry'ibanze muri CAF Champions League uyu mwaka.

    Iyi kipe y'ingabo z'igihugu izakina na Mogadishu City mu mukino w'ijonjora ry'ibanze muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.

    Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.

    Umutoza Adil wa APR FC yamenyeshejwe ko atemerewe gutoza imikino Nyafurika

    Umutoza wungirije wa APR FC Neffati Jamel ashobora kuba ariwe uzatoza iyi kipe mu mikino Nyafurika

    APR FC irerekeza muri Djibouti kuri uyu wa Kane igiye kwitegura umukino wa Mogadishu City

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109316/caf-yamenyesheje-mohamed-adil-utoza-apr-fc-ko-atemerewe-gutoza-imikino-ya-champions-league-109316.html

  • Ibyo wamenya kuri “Methanol”, ikinyabutabire… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jay Polly urupfu rwe rwababaje benshi kandi mu ngeri zitandukanye kubera igikundiro cye. RIB iherutse gutangazo ko nyuma y’isuzumwa ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera [RFL], rigaragaza ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa “Methanol”. 

    Muri iyi nkuru tugiye kwifashisha umuganga w’inzobere Dr Dufatanye Erhard maze adusobanurire uko iki kinyabutabire “Methanol” ari uburozi bwica umuntu mu kanya nk’ako guhumbya. Yatangiye avuga ko n’ubwo Alcool zirimo amoko menshi, “Methanol” nayo ari Alcoo ifite imbaraga nyinshi ikaba itandukanye na “Ethanol” Ikorwamo inzoga. Yakomeje agira ati: “Ni ukuvuga ngo rero iyo igeze mu mubiri w’umuntu singombwa kantite nini na miliritiro 10, 20, 30 rimwe na rimwe hari abo zitera ikibazo.

    Iyo igeze mu mubiri w’umuntu rero ihita ijya mu maraso iba ifite aho ifata, yarangiza igatera ibibazo bitandukanye. Icya mbere iyo igeze mu mubiri ihinduka ‘acide’ igatuma umubiri w’umuntu uhinduka ‘acidose’”. 

    Yakomeje avuga ko umubiri uhita utangira gucika intege umuntu akaba yatangira kugira ibimenyetso bidasobanutse by’uburwayi bidafite aho bishingiye nko gucika intege n’ibindi. Nyuma yaho ngo ubwonko butangira gufatwa kubera ya “Methanol”, amaso nayo agafatwa ku buryo umuntu ashobora guhuma. Tukiri aha twakwibutsa ko umwe mu basangiye Methanol na Jay Polly, RIB yatangaje ko afite ikibazo cyo guhuma amaso!

    Dr Dufatanye Erhard yavuze ko Methanol ingaruka igira ku bwonko ari zo mbi cyane ati: “Urumva ubwonko ni bwo bukoresha ibice byose by’umubiri l, bufasha ibihaha guhumeka, bufasha umutima gukora, bufasha muri ekiribure kugira ngo umuntu ahaguruke agende. Niyo mpamvu ubona n’uwanyoye inzoga isanzwe nta ekiribure agira, agenda adandabirana, ni uko ubwonko buba bwagizweho ingaruka kandi ari bwo bukontorora ikiribure. Ubwo rero iyo bikomeje iyo “methanol” ikabangamira uburyo ubwonko bukoresha, umutima cyangwa ibihaha nabyo bishobora guhagarara ntibikore kubera ko ubwonko butari gukora neza”.

    Jay Polly urupfu rwe rwababaje benshi 

    Yakomeja agira ati: “Ubwo rero ingaruka ikomeye cyane ni ukwica umuntu binyuze muri kwa guhagarara k’ubwonko bugahagarika gukoresha ibindi bice by’umubiri cyangwa na none na ya ‘acidose’ nakubwiraga nayo ubwayo ihagarika umutima”

    “Methanol” mu magambo make yavuze ko iyo ikigera mu mubiri yiremamo ibindi bintu birimo na ya acide twavuze maze hakaboneka ya acidose. Iki kinyabutabire ngo gikorwa mu buryo butandukanye kuko chimie ari ikintu kigari ariko nanone ngo mu kuyikora hifashishwa ibyo bita ama “atome”.

    Dr Dufatanye Erhard  yavuze ko mu nzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge hari igihe ushobora gusanga bifashishije methanol ariko nkeya cyane atanga urugero rwa Kanyanga.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109313/ibyo-wamenya-kuri-methanol-ikinyabutabiri-cyahitanye-jay-polly-109313.html

  • Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo bantwereje Mi… – #rwanda #RwOT

    Uwase Vanessa yagize byinshi avuga ku bijyanye n'ubukwe bwa Grace Bahati buherutse kuba, anakomoza ku gihe ubwe buzabera anemeza ko atabashije kubona uko atwerera kuko batamutwereje, ariko na none ubundi gutwerera ari umuco mwiza bidasaba gutwerezwa.

    Uyu Nyampinga wari umaze iminsi akora mu itangazamakuru, urugendo yasubitse akiyegurira ubucuruzi bw'ibirungo by'ubwiza, 'Make Up' n’imiringa ‘Jewerly’ , mu kiganiro yagiranye n'INYARWANDA yagarutse ku bukwe bwe ndetse n'ubumaze iminsi bubaye bw'inshuti ye Miss Grace Bahati.

    Yatangiye agira ati: 'Ntabwo nigeze ntwerera ntabwo bantwereje, usibye ko ubundi umuntu utwerera buriya ntabwo biba ari ngombwa ko bamutwereza, ni umutima w'umuntu gusa ntabwo nakubeshya ntabwo nigeze mbikora.'

    Ku bijyanye n'ubutumire, avuga ko bari kure ariyo mpamvu atecyereza bitari ngombwa ariko Grace Bahati nk'inshuti ye iyo baba hafi yari kumutumira kandi akabutaha. Agira ati: 'Gutumira byo urabona ko bari kure.'

    Yongeraho ati: 'Ndibaza ko, Grace Bahati ni inshuti yanjye, iyo baza kuba bari i Kigali tumwegereye wenda bari buntumire, gusa byaranshimishije kuba yararongowe, bwari ubukwe bwiza mwifuriza ibyiza.'

    Ku byerecyeranye no gushaka, Vanessa yagize ati: 'Njyewe ubu ngubu fiancé mfite ni business yanjye, wenda nyuma naramaze kugafata nzatangira ntecyereze n'ibindi byiciro by'ubuzima, nk'ubukwe cyangwa abana.'

    Asobanura neza ko kuri ubu rwose nta gahunda afite, imboni ziri kucyamuteza imbere. Agira ati: 'Ubu ngubu icyo ndi gushaka ni amafaranga n'amaramuko, hanyuma nibigenda neza nkabona amamiliyoni n'uwo mugabo, kuko ubukwe ntabwo umuntu abwikorana gusa icyo nshyize imbere ni ubucuruzi.'

    Mu gusoza yasabye abantu bakomeje kugenda bamushyigikira mu bihe bitandukanye, ko n'ubu abashima kandi banakomeza bamuteza imbere mu bucuruzi akora, aho wanyura ku rubuga rwa www.hermajestyvanessa.com kimwe n'uko wamuhamagara kuri 0790654444.

    Wanamusura ku cyicaro ku Kacyiru, ukihahira ibirungo by'ubwiza by'ubwoko bwose, ariko aranateganya kwagura imbago akaba yanashyira ibicuruzwa mu gihe cya vuba mu maduka muri Chic na Kigali Height acuruza ‘Make Up’ na ‘Jewerly’.

    Vanessa kuri ubu icyo ashyize imbere ni ugushaka amafaranga n'uko yabaho namara kuyabona nibwo azetecyereza kubijyanye n’urugo n’abanaYari amaze iminsi akora mu itangazamakuru ariko kubera inshingano ziyongereye akinjira mu bucuruzi yabaye abisubitseYashimishijwe no kuba Grace Bahati yararongowe kandi amwifuriza ibyiza Arateganya kwagura ubucuruzi agafungura amaduka muri CHIC na Kigali Heights ngo abifuza imiringa ‘Jewerly’ n’ibirungo by’ubwiza ‘Make Up’ barusheho gukomeza kubyegerezwa

       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109283/ntabwo-nigeze-ntwerera-ntabwo-bantwereje-miss-uwase-vanessa-yavuze-kubukwe-bwe-akomoza-no–109283.html

  • APR FC yabonye Kapiteni mushya mbere yo kurir… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mugoroba nibwo APR FC yerekanye Kapiteni mushya, ugomba gusimbura Manzi Thierry wavuye muri iyi kipe. Tuyisenge Jacques usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ndetse akaba na Kapiteni wungirije mu ikipe y’igihugu, ni we waragijwe igitambaro cy’ubukapiteni mu ikipe  ya APR FC.


    Tuyisenge Jacques, agomba gutangira inshingano kuri uyu wa Kane aho ikipe ya APR FC igomba gufata indege yerekeza muri Djibouti, aho izahurira na Mogadishu City Club yo muri Somalia mu mukino wa CAF Champions League uzaba ku cyumweru.


    Tuyisenge Jacques ubu ni Kapiteni wa APR FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109322/apr-fc-yabonye-kapiteni-mushya-mbere-yo-kurira-indege-109322.html

  • Ubuhamya: Abaganga babonaga byarangiye, Julie Imana imusubiza ubuzima kubw’amasenegsho y’abera #rwanda #RwOT

    Mu masaha y’urukerera rwo kuwa 12 z’ukwa 6/ 2013, Reagan w’imyaka 16 yicuye ntiyongera kubasha gusinzira! Ati' Nakangutse nkangutse, mpita nakira terefone yari irimo gusona. Uwo yari mama, mu byo yambwiye byose ni uko yari ankeneyeho ubufasha ngo ntiyabashaga guhumeka.' Reagan yahise amanuka asanga mama we.

    Julie wari warabatswe n’itabi ndetse arwaye na asima, yari arimo guhumeka insigane arembye. Reagan ati'Nahise numva isengesho muri njye ridahagarara mu mutwe wanjye, nti ‘Mana ndakwinginze, ndakwinginze mfasha’, kuko nabonaga mama byamurangiranye agiye gupfa, niko guhita mpamagara kwa muganga baza kumutwara'.

    Mbere y’uko ambiranse igenda, papa wa Reagen yabasabye kugumana n’abavandimwe be, abasaba kwihangana ababwira ko mama wabo aza kumererwa neza akagaruka vuba.

    Ku bitaro ibyo kumererwa neza byari kure. Ibihaha bya Julie kwa muganaga ntacyo babonagamo, nk’uko muganga abisobanura ati' Uko yakomezaga guhumeka tumusuzuma, twabonaga ahumeka nabi! Kandi byagaragaraga ko guhumeka kwe bitameze neza, ibihaha byari byarangiritse. Byabaye ngombwa ko ajyanwa mu ndembe aho yasuzumwe inshuro 3, biza no kugaragara ko arwaye na stroke.

    Kelly umuforomokazi w’imyaka 20 wari mu itsinda ryamwitagaho, nawe yashenguwe n’ubwo burwayi bwa Julie. Yagize ati' Nari ndi ahongaho mugirira impuwe, musezeraho! Hashiraga nk’iminota 10 tukaja kumureba, ariko ubwo ikizere cyose nari mfite cyari kimaze kuyoyoka!' Umuryango wa Julie wateraniye aho ku bitaro binjira mu masengesho. Reagan ati' Hari ubwo twagiraga tuti’ Mana turakwinginze dufashe, turabizi urimo kutureba, turabizi ko uri kumwe natwe, turakwinginze!'

    Byaje kugaragara ko Julie amaraso ye yari yaragize ikibazo cyo gufatana, atarimo gutembera neza. Abaganga bakagaragaza ko amahirwe Julie yahabwaga yo kubaho yari hafi ya ntayo 'Yari mu by’uma bimufasha kongera umwuka, ndetse rwose n’amaraso ye ntiyabashaga gutembera neza!”

    Dr Blair wari ukuriye itsinda ry’abaganga ryarimo kumwitaho, yabuze uburyo aributangazemo iyo nkuru mbi ku muryango wa Julie. Muganga ati' Namenye Julie mu myaka 10 ishize kandi igihe mama w’abana banjye yitabaga Imana, Julie ni umwe mu b’ingenzi batubaye hafi by’umwihariko ku bana banjye. Impanga za Julie, nibo bahumurije impanga zanjye'.

    Reagan umukobwa wa Julie ati' Barambwiye ngo mama wanyu ntabwo azakira, gende umusezereho' Tuti ntibishoboka mama wacu aramererwa neza, kubera ko twari twizeye ko Imana iri kumwe natwe'. Imiryango myinshi yari ihangayikishijwe na Julie, aho abarenga ijana bari bateraniye aho mu cyumba ku bitaro basenga, kandi banatanga inkunga zabo aho byari ngombwa. Reagan ati' Abantu basengeraga hamwe, hari n’abasengaga hirya no hino aho bari, n’abo ku rusengero barazaga tugasenera hamwe'

    'Nagiye mu cyumba aho bari bategerereje, nsanga abantu 50 basenga kandi bafite ukwizera kumwe! Bizeye imbaraga z’amasengesho kandi biringiye ko Julie ari bukire nta kabuza, nakubwira ko byari ibintu bitangaje!' Dr Blair

    Igitangaza cyarabaye Julie arakira!

    Julie yaje kubaho iryo joro, ariko abaganga ntabwo bari bafite ikizere kinshi kuri uko gukira kwe, kubera ko atabashaga guhumeka ubwe hatabayeho ibyuma. Ikindi ni uko n’impyiko ze zari zarangiritse. Julie yaje kujyanwa ku bindi bitaro byisumbuyeho, aho Dr Blair yakoranye n’itsinda ry’abaganga 12, ngo barebe uko barokora ubuzima bwa Julie.

    Kuri iyi nshuro, hafi mu gihugu hose abantu barimo kumusengera. Uko ibyumweru byakurikiranye, Julie yagiye azanzamuka' Yagendaga amererwa neza, tukabona ko ibyo byose byari ukubera Imana' Umukobwa we nibyo yavuze. Kera kabaye impyiko za Julie nazo zatangiye kongera gukora neza!

    Hafi mu kwezi kose Julie ari muri koma, yaje gukanguka! Abyivugira muri aya magambo ati' Nkangutse, nta gitekerezo nari mfite cy’aho nari ndi, sinari nzi ibyabaye, sinari nzi iby’umuryango wanjye n’inshuti!'. Julie avuga ko ikintu kimwe yibuka ni uko yari kumwe na Yesu, ati' Sinabona amagambo nabivugamo, kuko aho nari ndi numvaga umunezero, amahoro, numva nshecetse!'

    Nyuma y’amezi atatu atorohewe, Julie yatangiye kujya hanze y’ibitaro. Kugeza uyu munsi ibihaha n’impyiko bya Julie byongeye gukora nk’uko bisanzwe! Ikidi ni uko yabohotse burundu ntakibaswe n’ibiyobyabwenge. Julie, abagize umuryango we, inshuti ze, kongera kubaho kwe babihinira mu kintu kimwe, 'Amasengesho'. ' Ni igitangaza kubona yarakangutse akaba agenda, ubu akaba amwenyura, aseka. Sintekereza ko uyu munsi yari kuba ari aha iyo hatabaho abamusengeye'.

    'Yaba abo nzi n’abo ntazi bansengeye, nzi ko amasengesho ari yo mpamvu yonyine yo kuba ndi hano'. Julie ni ko yihamiriza ubwe. Uko umusi utashye ubutunzi bwa Julie ni umubano wimbitse na Yesu. Ati' Imana irakurinda, ariko ugomba gutuza ugatega amatwi. Nizera ko Imana ari yo itubundikira muri byose, ariko igihe twishingikirije amasengesho nibwo twagera kuri buri kintu cyose dutegereje ku Mana.

    Source: 700 Club Interactive

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Abaganga-babonaga-byarangiye-Julie-Imana-imusubiza-ubuzima-kubw.html

  • Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k'ubumwe bw'Abanyarwanda kuko nibo babusenya #rwanda #RwOT

    Kuva aho Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w'Intebe rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho Dr Jean Damascene Bizimana nka Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yahise yibasirwa n'abari inyuma y'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, abahakanyi bayo ndetse n'izindi ntagondwa zikigendera mu murongo wa Hutu Pawa.

    Muri abo twagaruka kuri Ingabire Victoire ndetse na Jambo asbl, ishyirahamwe rigizwe n'abakomoka kuri ba ruharwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Impamvu nyamukuru bibasira Dr Bizimana ni uko ari urumuri rumurikira abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside aho bamwe bahinduka abandi bagakomera k'umurage w'ababyeyi babo nka Victoire Ingabire cyangwa se Jambo asbl.

    Dr Bizimana ni inararibonye, asobanukiwe neza nicyo kuba Umunyarwanda bivuze, yakoze ibishoboka byose yambika ubusa abahembera amacakubiri n'ivangura ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside akaba ariyo mpamvu bamwibasira nkuko Hutu Pawa yibasiraga uwabashaga kubereka ko umugambi w'urwango ntacyo rumaze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma bakabizira. Aha twavuga nka Agathe Uwilingiyimana, Nzamurambaho Frederic, Maitre Ngango, Kavaruganda n'abandi.

    Ubumwe bw'Abanyarwanda bwahozeho mu binyejana byinshi u Rwanda rukiri igihugu kigari rutaramburwa ibice byarwo n'abakoloni, aho rwageraga za Masisi, Rutshuru, Bufumbira, Minembwe n'ahandi. Ubwo bumwe bwashenywe n'abakoloni bashyiraho politiki yo gucamo ibicemo Abanyarwanda kugeza bafashije abatarashakaga ubwigenge gushinga ishyaka rya PARMEHUTU.

    Abavuga nabi Dr Bizimana, umunyamategeko uzi byimbitse n'amateka y'u Rwanda ni abambari ba MDR-PARMEHUTU cyane cyane ababakomokaho cyangwa abuzukuru babo. MDR PARMEHUTU na MRND ni amashyaka yakuriye mucyiswe ubumwe bw'Abahutu, ariko ubumwe bw'Abahutu ntibushoboka ahubwo hashoboka ubumwe bw'Abanyarwanda. Abashaka ubumwe bw'ubwoko ni abakuriye mu ngengabitekerezo.

    Iyo Ingabire avuga ubumwe bw'Abanyarwanda aba ashaka kuvuga ubumwe bw'Abahutu. Twibutse ko yayoboye ishyaka ryambere (RDR) ryahuzaga imitwe yose yijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yuko bahungiye mucyahoze ari Zayire ariyo Kongo-Kinshasa yubu.
    Ingabire uvuga ku bumwe bw'Abanyarwanda ntabwo yigeze yitandukanya na rimwe n'icyaha kuko nubu ari hanze kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo atamubabarira iyi Minisitieri ari kunenga umuyobozi wayo yari kubyumvira kuri Radiyo akiri muri gereza. Ingabire kandi ntiyigeze yitandukanya n'ibikorwa by'umubyeyi we Therese Dusabe ahubwo ahora amuvugira amugaragaza ko nta cyaha afite bamubeshyera. Kuri Ingabire abarokotse nibo banyabyaha kuko 'babeshyera' umubyeyi we, ibi abisangiye na benshi mu bafite ababyeyi babo bafungiye Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubumwe bw'Abanyarwanda bugomba gutangirira mu kwigira amateka y'u Rwanda uko yagenze nta kuyaca ku ruhande. Icyo nicyo Ingabire na Jambo asbl badashaka kuko abambika ubusa agaragaza uruhare rwabo kuva muri 1959 kugeza muri 1994 ubwo umugambi wo kurimbura Abatutsi washyirwaga mu bikorwa. Uwo ari we wese ucukumbura amateka Ingabire Victoire n'abambari be bamwita umuhezanguni kuko avuga ibyo badashaka kumva. Bameze nka Gahini ubwo Imana yamubazaga aho murumuna we Abel ari kandi yamwishe.

    Iyo tuvuga amateka, tukavuga amazina y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bikorogoshora ababarimbuye n'ababashyigikiye barimo Ingabire dore ko intego kwari uko umuhutu azavuka akabaza uko umututsi yasaga. Ku bijyanye n'ubumwe bw'Abanyarwanda, Ingabire Victoire na jambo asbl ni abo ni abanyeshuri igihe baba bashaka guhinduka.

    The post Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k'ubumwe bw'Abanyarwanda kuko nibo babusenya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-na-jambo-asbl-nta-somo-batanga-kubumwe-bwabanyarwanda-kuko-nibo-babusenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabire-victoire-na-jambo-asbl-nta-somo-batanga-kubumwe-bwabanyarwanda-kuko-nibo-babusenya

  • Burundi: FARDC yemeje ko Abasirikare bayo babiri biciwe muri Tanganyika bitiranyijwe n'abajura #rwanda #RwOT

    Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kivuga ko abasirikare bacyo babiri biciwe mu kiyaga cya Tanganyika n'abasirikare b'Abarundi babitiranyije n'abajura.

    Umuvugizi w'igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y'Epfo, Capt Dieudonne Kasereka, avuga ko abasirikare ba Congo bari mu gikorwa gisanzwe cyo kurinda mu kiyaga Tanganyilka.

    Agira ati: “Bari abasirikare barwanira mu mazi ba Republika ya Demokrasi ya Congo bari mu kazi mu kiyaga Tanganyika, bari bafite ikibazo cy'itumatumanaho, ari na ho abasirikare barwanira mu mazi b'Abarundi baketse ko ari abajura bitwaje intwaro banyuraga muri icyo kiyaga.”

    Yakomeje avuga ko rimwe na rimwe abajura bava mu Burundi bajya muri Congo, ikindi gihe bakava muri Congo bajya mu Burundi.

    Abajijwe niba abasirikare ba Congo bararenze umupaka bakavogera u Burundi, Capt Kasereka avuga ko hari mu mwijima, ko bigoye kumenya umupaka.

    Avuga ati: “Hari mu mwijima, igisirikare cya Congo nticyashobora kubona ko cyarenze umupaka. Ntawakwemeza cyangwa ngo ahakane ko igisirikare cya Congo cyari cyarenze umupaka kuko hari mu mwijima kandi nanjye ntabwo nari mpari.”

    Yakomeje avuga ko bibabaje kuko bahatakarije abasirikare babiri, ariko ko bidasobanura ko hari ingorane hagati y'ibi bihugu byombi.

    Aremeza kandi ko hari kuba ibiganiro ku rwego rwo hejuru kugira icyo kibazo kibonerwe igisubizo

    Ati: “Ku rwego rwo hejuru bamaze kuvugana, ariko twebwe nk'abasirikare ntituri muri politike, ariko ndabizi ko habaye ibiganiro kugira hamenyekanye ibyabaye, kandi bitazatuma haba agatotsi mu mubano uri hagati y'u Burundi na Congo.”

    Igisirikare cy'u Burundi ntikirabasha kuvuga kuri uku kuraswa kw'ingabo za RDC mu kiyaga Tanganyika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-fardc-yemeje-ko-abasirikare-bayo-babiri-biciwe-muri-tanganyika

  • APR FC yatangaje umuyobozi mushya w’abakinnyi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igenda rya Manzi Thierry, ikipe ya APR FC yatangaje Jacques Tuyisenge nk’umuyobozi mushya w’abakinnyi (captain) mu mwaka w’imikino wa 2021-22.

    Manzi Thierry ni we wari kapiteni wa APR FC mu myaka ibiri itambutse, nyuma yo kujya gukina muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori, hari hataratangazwa umuyobozi w’abakinnyi mushya.

    Nyuma y’imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoze mbere yo guhaguruka berekeza muri Djibouti gukina na Mogadishu City Club mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, iyi kipe yatangaje ko Jacques Tuyisenge ari we kapiteni mushya w’iyi kipe.

    Jacques Tuyisenge azaba yungirijwe na Manishimwe Djabel nka kapiteni wa kabiri ndetse na Buregeya Prince nka kapiteni wa gatatu.

    Jacques Tuyisenge yagizwe kapiteni wa APR FC

    Yabyishimiye

    Jacques Tuyisenge winjiye ku mwaka we wa nyuma muri APR FC ni we kapiteni mushya wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatangaje-umuyobozi-mushya-w-abakinnyi-amafoto

  • Umusore byamutwaye akayabo k'amamiliyoni kugirango abe inkumi y'ikizungerezi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore wamaze kwihinduza igitsina akaba inkumi yuburanga ndetse iteretwa n'abatari bake, yahishuye ko byamutwaye akayabo kamamiliyoni kugirango agere ku nzozi se zo kwitwa umukobwa.

    Okuneye Idris Olanrewaju wamamaye nka Bobrisky, ukomoka muri Nigeria ubusanzwe yavutse ari umuhungu, ariko imiterere ye no kwiyumvamo ubutinganyi, yihinduza umukobwa kuko yakuze yumva yaba nk'umukobwa agashimishwa no kuba yaryamana nabo.

    Bobrisky w'imyaka 29 y'amavuko, avuga ko kuba ari umukobwa ari ibintu bimuha ishema , kuko iyo aza kuba umuhungu yari kubyicuza. Gusa n'ubwo avuga gutya, mu gace atuyemo n'abamuzi akiri umuhungu bamuhamagara umusore Idris. Uyu musore ariko wabaye umukobwa uteretwa n'abatari bake, yemera ko kugira ngo abe umukobwa byamuhenze cyane dore ko byamutwaye ibihumbi 300 by'amadorali, ni hafi miliyoni 300 z'Amanyarwanda.

    Source : https://yegob.rw/umusore-byamutwaye-akayabo-kamamiliyoni-kugirango-abe-inkumi-yikizungerezi/

  • Niba urakara uw'umuranduranzuzi kakubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kurakara biri muri kamere muntu byo ntawabihakana gusa uburyo turakaramo, ibiturakaza, umwanya tumarana uburakari ni byo bitandukana

    kurakara ugatindana uwo mujinya haba hari icyo byangiza ku buzima busanzwe? Yego, kirahari, ni cyo iyi nkuru igiye gusobanura.

    1.Byongera ibyago byo kurwara stroke

    Ubushakashatsi bunyuranye bwerekana yuko kurakara bikabije biri mu bishobora guturitsa imitsi ijya mu bwonko cyangwa bigatuma amaraso yipfundika mu mitsi yo mu bwonko kandiibi byombi biri mu bitera stroke. Ndetse bwerekana ko ibi biba nyuma y'amasaha atarenze abiri iyo wagize uburakari ndengakamere

    2.Bishyira umutima mu kaga

    Nkuko bivugwa na Chris Aiken, MD, mwarimu muri Wake Forest University School of Medicine; kurakara kenshi ndetse ukamarana uburakari igihe kinini, bikuba inshuro ebyiri ibyago byawe byo kurwara indwara z'umutima. Ndetse anasobanura yuko, kurakara ukagira nabi, kwihorera bijyana n'inzika n'inzigo, byangiza umutima ku gipimo cyo hejuru.

    3.Byongera agahinda no kwiheba

    Uku kwiheba bigendana no kwigunga ndetse n'agahinda gasaze utibagiwe depression. Byose bituruka kuri kwa gutekereza cyane ibyakubabaje cyangwa ibyaguteye umujinya, kwifuza kwihorera cyangwa kwihimura no kumva wahorana inzigo. Byose bigatuma umutima wawe ubyimba, ukumva urihebye rimwe na rimwe ndetse ukumva uriyanze

    4.Byangiza ibihaha

    Wari uzi ko ibihaha byangizwa no kunywa itabi gusa? Oya burya no kurakara cyane birabyangiza. Kurakara bituma udusaho tw'umwuka tubyimba bigatuma imiyoboro izanamo umwuka isa n'iyifunze kandi ibyo byose bikaba byangiza ibihaha byawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    5.Bigabanya icyizere cyo kubaho

    Wumvise bakubwira ko abantu bahorana ibyishimo baramba? Ntabwo bakubeshye. Ubundi se waba ufite ibyago by'umutima, stroke, ibihaha, ubudahangarwa buke, ukazamara igihe kinini? Uko urakara ukawumarana igihe, uko uhorana stress, umenye ko uri kwigabanyiriza igihe cyawe kuri iyi si.

    6.Bigabanya ubudahangarwa

    Nibyo. Niba ukunda guhorana uburakari, inzika se, uhora wibuka ibibi wagiriwe se, ntabwo uba wigirira neza kuko biri mu bigabanya ubudahangarwa bwawe nuko bigatuma uhora urwaragurika kenshi. Ubushakashatsi bwerekana ko iyo wibutse ibibi wakorewe cyangwa byakubayeho mu bihe byashize, ukagarura uburakari, bituma igipimo cya immunoglobulin-A kimanuka mu gihe cy'amasaha 6. Kandi iyi IgA iza ku ruhembe rw'imbere mu kuturinda indwara

    Source : https://yegob.rw/niba-urakara-uwumuranduranzuzi-kakubayeho/