Category: Uncategorized

  • Nyaruguru: Abahinzi b’ibirayi bagaragarije Minisitiri Gatabazi ko bifuza uruganda rubitunganya – #rwanda #RwOT

    Bamugejejeho iki cyifuzo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yasuye abo mu Murenge wa Ruheru aho yatangije igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 50.

    Gukora ayo materasi y’indinganire biri mu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 90 Frw harimo agera kuri miliyoni 50 Frw azajya mu mifuka y’abaturage bagera kuri 510 hahawe akazi.

    Umushinga wose wo gukora amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyaruguru uzakorerwa kuri hegitari 200.

    Nyirabaganwa Thanasie ati “Muduhaye uruganda rutunganya ibirayi byaba ari byiza cyane twarushaho kunezererwa Imana kuko twajya dushora umusaruro hafi tudahangayitse.”

    Aba baturage bavuga ko urwo ruganda ruhageze babonamo n’akazi kandi kuri ubu basarura bahendwa kuko bajya kubigurisha kure.

    Akarere Ka Nyaruguru kari mu turere twitabira guhinga ibirayi cyane kandi bikera neza kuko umusaruro wose ku mwaka ugera kuri toni 218.400. Ubuso bwose buhingwaho ibirayi muri aka karere ni hegitari 8.400. Kugeza ubu umusaruro uboneka kuri hegitari imwe ni toni 26.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabijeje ko bazubakirwa uruganda ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.

    Yabibukije ko bagomba kurushaho gukora cyane kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

    Ati “Icy’ibanze ubu ni ukuzamura umusaruro ku buso bakoresha imbuto nziza n’ifumbire kandi banahingira igihe. Umusaruro nuzamuka, isoko rizaguka rigere no mu mahanga. Nibahinga bakeza bakajyana ku isoko, gutekereza uruganda bizaza. Ikibazo bari bafite cy’imihanda ituma abaza kugura umusaruro babura aho banyura cyarakemutse ubwo n’urwo ruganda ruzatekerezwaho.”

    Yakomeje avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba hari inganda zitunganya ibirayi bityo no mu Karere ka Nyaruguru nta cyabuza ko ruhubakwa.

    Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru bagaragarije Minisitiri Gatabazi ko bifuza uruganda rubitunganya

    Umushinga wo gukora amaterasi y’indinganire ufite agaciro ka miliyoni 90 Frw harimo agera kuri miliyoni 50 Frw azahembwa abaturage 510 hahawe akazi

    Minisitiri Gatabazi yatangije igikorwa cyo gukora amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 50

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje abaturage ko bazubakirwa uruganda ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda

    Umushinga wose wo gukora amaterasi y’indinganire mu Karere ka Nyaruguru uzakorerwa kuri hegitari 200

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3BVQGDA

  • Iburasirazuba: Hatangijwe ubukangurambaga bw’imikoranire mu bayobozi n’abaturage bamaze iminsi bumvana imitsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorewa cyatangirijwe i Rwamagana ubwo habaga inama Mpuzabikorwa y’aka Karere yitabiriwe n’abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, yitabiriwe kandi na bamwe mu baturage bari bahagarariye abandi.

    Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi yumvikanamo abayobozi bakubita abaturage n’abaturage bakubita abayobozi, ingero za hafi ni nk’aho mu Karere ka Rwamagana mu mezi make ashize hagaragaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wasutsweho inzoga n’umuturage mu Murenge wa Musha.

    Uretse ibi kandi hanagaragaye Dasso wanizwe n’umuturage wari uragiye inka ku muhanda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera na we aherutse gusagarirwa n’abaturage bashaka kumukubita n’abandi benshi bagiye bakubita abaturage bamwe bikabaviramo guhagarikwa mu kazi, abandi bakirukanwa.

    Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi Ntara butangiza ubukangurambaga bw’imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage, aho abayobozi beretswe ibyo basabwa gukora kugira ngo akazi kabo kagende neza n’abaturage berekwa ibyo basabwa gukora birimo no kubaha ababayobora.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yagize ati “Twahujwe no kugira ngo twibukiranye mu nshingano zacu cyane cyane uburyo dutangamo serivisi cyane cyane duharanira kwimakaza ko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu, ntacyo twageraho tutibuka ko twahisemo kuba umwe.”

    Yibukije aba bayobozi ko u Rwanda rwaciye mu bihe bibi bikomeye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma Abanyarwanda bishakamo ibisubizo ari nabyo bikwiriye gukomeza kujya imbere.

    Guverineri Gasana yakomeje avuga ko ari ukwibukiranya uko bakwiriye kwitwara no kwiyemeza ibyo bakora kurushaho kugira ngo umuturage uri ku isonga atekane agire imibereho myiza kandi we abigizemo uruhare.

    Ati “Hari hamaze igihe hatagaragara imikorere myiza hagati y’umuyobozi n’umuturage bitewe wenda n’uburyo abayobozi bitwaraga cyane cyane mu nzego z’ibanze, ariko na none hari n’abaturage bafite uko bitwaraga, umuturage iyo atabonye serivisi nziza imukwiriye imunyuze ntabwo yishima, umuyobozi nawe iyo adafite imyitwarire myiza imugenga irimo gukora kinyamwuga agatanga serivisi nziza kandi ku gihe usanga atakarizwa icyizere n’umuturage.”

    Yakomeje avuga ko izo bombori bombori batazishaka ariyo mpamvu bahisemo guhuza ubuyobozi kugira ngo babwereke uburyo batanga serivisi nziza ku muturage.

    Yavuze ko atari abaturage bahohotera abayobozi gusa ngo kuko hari n’abayobozi bahohotera abaturage avuga ko hari abirukanwe abandi barafungwa bazira gukoresha ubusha bahabwa n’amategeko nabi.

    Ku baturage bigomeka ku buyobozi yabasabye kubireka bakubaha ubuyobozi bwabo kugira ngo imikoranire irusheho kuba myiza.

    Ati “Ibi ni byiza kugira ngo tubivuge, buri muntu wese amenye agaciro aha igihugu, agaciro aha umuyobozi n’agaciro yiha n’uburyo umuyobozi akwiriye kubaha umuturage.”

    Kuri ubu, ubu bukangurambaga bugiye gukomereza mu tundi turere ahazajya habera inama Mpuzabikorwa zitumirwamo abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage bahagarariye abandi.

    Guverineri Gasana yasabye abaturage kwirinda kwigomeka ku buyobozi

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basabwe gutanga serivisi nziza ku muturage no kwirinda kubahutaza

    Iyi nama yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye

    Abitabiriye iyi nama babanje kwipimisha COVID-19 nk’uko amategeko abiteganya

    source : https://ift.tt/2YvGsLM

  • Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’abagize umuryango mu buhinzi ari ipfundo ry’iterambere ry’urugo – #rwanda #RwOT

    Byakomojweho ku wa 7 Nzeri 2021, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Umuryango Mpuzamahanga wa OXFAM n’Ihuriro ry’Abashakashatsi (EPRN) na COCOF. Yagarutse ku ikoreshwa ry’uburyo bwo gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzanye hifashishijwe ibishushanyo n’ikoreshwa rya bwo mu igenamigambi (Gender actions learning systems- GALS) by’umwihariko mu buhinzi n’ubworozi.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahuje abarenga 150 bari bahagarariye ibigo bitandukanye birimo inzego za leta, imiryango yigenga, ibigo, abikorera n’abashakashatsi.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi n’Isuzumabikorwa muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yagaragaje ko nubwo hakozwe byinshi mu gushimangira ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire hakiri icyuho cyane mu rwego rw’abikorera.

    Yasabye abitabiriye inama ko batanga ibitekerezo by’uburyo gahunda ya GALS yakoreshwa mu itegurwa ry’imihigo bihereye mu muryango.

    Umukozi ushinzwe Imishinga muri COCOF, Nibagwire Désiré, yagarutse ku gisobanuro cya Gahunda ya GALS, yagaragaje ko ari uburyo bwo gucengeza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bikorwa bitandukanye.

    Yagize ati “Guhera mu mwaka wa 2012, COCOF binyuze mu nkunga ya OXFAM, yagiye itanga amahugurwa ku bahinzi mu ikoreshwa rya GALS kandi tumaze kubona ibyiza byavuye muri ayo mahugurwa. Byagabanyije amakimbirane yo mu ngo, bifasha kongera umusaruro no kuzamura imibereho y’abaturage muri rusange.”

    “Ibi byose biterwa nuko urugo rwiyemeje gukurikiza GALS, habaho gukorera hamwe. Umugabo n’umugore bose bagamije iterambere ry’urugo rwa bo aho kwirirwa bata umwanya mu makimbirane.”

    Umuturage utuye mu Karere ka Muhanga, Mukanyandwi Dativa, yagaragaje ko amahugurwa yahawe agamije kubumvisha ibyiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buhinzi yababereye umuyoboro w’iterambere.

    Ati “Mbere yo guhugurwa njyewe n’umugabo twahoraga mu makimbirane, buri wese akagira umutungo we yigengaho mugenzi we atazi cyangwa adafiteho uburenganzira. Ibi byadindizaga iterambere ry’urugo n’abana bakabirenganiramo kuko buri wese yasiganiraga kugira icyo yabafasha.”

    Yakomeje agira ati “Ubu buri wese ashyira imbere igishimisha mugenzi we, akirinda ikimubangamira, bityo tukagira indoto zimwe z’iterambere z’urugo rwacu. Twiteje imbere haba mu buhinzi n’ubworozi kuko n’umusaruro wiyongereye.”

    Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas yongeye gushimangira akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’igihugu.

    Yasabye abitabiriye inama gutanga umusanzu mu ikoreshwa rya gahunda ya GALS nk’uburyo bwiyongera ku busanzwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’urugo.

    Abitabiriye iyi inama basabye ko hashyirwaho ihuriro ry’abahuguwe mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gals) bagakomeza kubishishikariza abo itarageraho, gusaba inzego za Leta gushyiraho iyo gahunda mu igenamigambi hagenwa ingengo y’imari yo kuyigisha mu gihugu. Banagaragaje ko ikwiye gushyirwa muri gahunda ziganirwaho mu migoroba y’ababyeyi n’imiganda rusange y’abaturage ndetse ikongerwa no mu mihigo y’urugo, n’iy’uturere.

    Abaturage basobanuriwe ibyiza byo kuzuzanya k’umugabo n’umugore hifashishijwe ibishushanyo

    Hagaragajwe ko ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore mu buhinzi ari izingiro ry’iterambere ry’umuryango

    Uburyo bwifashishwa mu kwigisha abantu bakuze ni ubw’ibishushanyo

    source : https://ift.tt/3jTo9IB

  • Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 7 Nzeri 2021 ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara.

    Yagize ati “Abayobozi rimwe na rimwe tujya tugira amakosa, umuturage akaza akugana akuzaniye ikibazo, ukamusubiza kuri wa wundi utaragikemuye.”

    Yibukije abayobozi ko abaturage baba babitezeho kubafasha mu iterambere n’imibereho myiza, bityo bakwiye kwirinda ko babatakariza icyizere.

    Yavuze ko atari byiza ko umuyobozi atinda gukemura ibibazo bikagera n’aho abisigira umusimbuye na we bikaba uko.

    Ati “Ntabwo dushaka ibirarane by’ibibazo, kuko ntawe ubishyira mu bubiko. Si byiza ko ibibazo wakiriye wabyimukana muri manda yindi, cyangwa ngo ubirage abagusimbuye.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abaturage guharanira gukorana neza n’ubuyobozi kugira ngo bafatanye mu iterambere kandi birinda kutanyurwa.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimiye gusurwa na Minisitiri Gatabazi kandi bagiye kurushaho gukorana neza n’ubuyobozi mu guhindura aho batuye heza.

    Mwiseneza Claire ati “Hari byinshi byiza twagezeho kubera ubuyobozi bwiza. Twe abaturage icyo twiyemeje ni ugukomeza gukorana neza n’abayobozi kugira ngo tugere kuri byinshi.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gushyiraho uburyo bwo guha serivisi nziza ababagana, anenga abahora mu nama n’amahugurwa bya buri munsi bakibagirwa inshingano zabo.

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi basiragiza abaturage, abasaba kwisubiraho

    Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bitandukanye

    Bishimiye ko bagiriwe inama na Minisitiri Gatabazi bamwizeza gukomeza gukorana neza n’ubuyobozi

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mamba bateze amatwi impanuro za Minisitiri Gatabazi

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3yTUweM

  • Museveni yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano wa Uganda n’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro yagiranye na France 24 cyayobowe na Marc Perelman. Cyagarutse ku ngingo zirimo coup d’etat yo muri Guinée, politiki y’imbere mu gihugu cye ndetse n’umubano w’igihugu cye n’ibituranye nacyo cyane cyane u Rwanda na RDC.

    Mu bibazo hafi ya byose Museveni yabajijwe nta na kimwe yasubije mu magambo menshi, hafi ya byose yavugaga make ashoboka keretse nk’ikijyanye na coup d’etat yo muri Guinée aho yayamaganye, akavuga ko abayikoze bakwiriye kubiryozwa.

    Mu 2017 ni bwo ibibazo byafashe indi ntera hagati y’u Rwanda na Uganda biturutse ku iyicarubozo n’ihohoterwa ryakorerwaga Abanyarwanda. Byatumye amagana n’amagana bafungwa, abandi bagirirwa nabi ndetse ubu habarwa abarenga 20 bishwe.

    Ibibazo bikomeje gufata indi ntera, mu 2019 u Rwanda rwabujije abaturage barwo gukorera ingendo muri Uganda, n’umupaka uhuza ibihugu byombi urafungwa.

    Museveni yabajijwe niba hari icyizere afite cy’uko uyu mupaka uzafungurwa mu gihe cya vuba, maze mu gusubiza agira ati “Genda ubaze uwafunze umupaka, si njye wafunze umupaka.”

    Kuva ibibazo byafata indi ntera, Uganda yakunze guhunga ibirego by’u Rwanda ahubwo ikagaragaza ko igikwiriye gukorwa mu maguru mashya ari ugufungura umupaka mu gihe rwo rwavugaga ko ibibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa, ibijyanye n’uko Leta ya Museveni ishyigikira abarwanya u Rwanda cyo kimwe no kuba ibangamira inyungu z’ubucuruzi bwarwo bikwiriye kubanza gukemuka cyangwa hakagaragazwa ubushake bwo kubikora.

    Museveni yibukijwe ko hari inama z’abakuru b’ibihugu n’abahuza barimo RDC na Angola zabayeho, niba nta musaruro zatanze kuri iki kibazo, asubiza ko nubwo zabaye umupaka utafunguwe.

    Ati “Twagize ibiganiro mu gihe kinini gishize ku buhuza bwa Angola, mu myaka itatu ishize. Sinigeze mbona umupaka ufungurwa.”

    Habaye inama zirenga enye zihuje impande zombi, bigera n’aho abandi bakuru b’ibihugu binjira mu kibazo uhereye kuri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wakoreye uruzinduko i Kigali n’i Kampala.

    Perezida Kagame yiyambaje João Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa RDC nk’abahuza, ndetse haba inama eshatu bayoboye zose zitigeze zigira icyo zitanga.

    Nta kabuza ko Museveni abona ikibazo hagati y’ibihugu byombi ku mupaka kuko igihugu cye cyahababariye bikomeye kuva wafungwa.

    Mbere y’uko umupaka ufungwa, Uganda yinjizaga nibura miliyoni 18$ ku kwezi biturutse mu bicuruzwa yoherezaga mu Rwanda, gusa nko muri Mata 2019 yinjije ibihumbi 40 $ gusa mu gihe muri Kamena yinjije ibihumbi 60$.

    Hagati ya Kamena 2019 na Kamena 2020, amafaranga aturuka mu byo u Rwanda rwohereza muri Uganda yavuye kuri miliyoni 131,8$ agera kuri miliyoni 5.1$ ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe kimwe hagati ya Kamena 2018 na Kamena 2019.

    Museveni yavuze ko adashobora kwinjira mu muzi w’ikibazo hagati y’ibihugu byombi kuko atari mu rukiko. Ati “Sinshaka kwinjira cyane muri ibyo kubera ko Kagame ntabwo ari hano, ntabwo uri urukiko ntabwo ndi bugusobanurire uruhande rwanjye kuri Kagame.”

    Mu ntangiriro za 2020 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, yagarutse ku kibazo cya Uganda by’umwihariko ku bijyanye n’umupaka.

    Ati “Ubirebye wakeka ko ikibazo ari umupaka, oya, hari ibyateye ibibazo ku mupaka. Kandi ndatekereza ko ibyo bikwiriye kwitabwaho byihariye, ni gute twagize ibibazo ku mupaka, ni ukubera ko hari ikindi kibazo cyabayeho. Rero dukwiriye gukemura icyo kindi, mu kubikora tuzaba dukemuye ibibazo ku mupaka.”

    Perezida Kagame yavuze ko n’iyo wakuraho imipaka muri EAC, ukomeza kugira abaturanyi. Gusa mu gihe umuturanyi akubwiye ko naramuka agusanze mu mbuga ye azakugirira nabi, byo ubwabyo bihita bishyiraho umupaka.

    Ati “Ibyo ni byo byabaye hagati y’u Rwanda na Uganda mu minsi iheruka.”

    Mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo Rwanda, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ikibazo gikemuka, bisa n’ibikigoranye ndetse ari politiki Uganda yimakaje.

    Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politiki uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”

    Umudepite wa Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Depite Mukasa Mbidde, aherutse kubwira IGIHE ko hari bamwe bakeka ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyatangiye mu 2019 ubwo Umupaka wa Gatuna wafungwaga, nyamara yemeza ko bifite imvano ya kure cyane.

    Ati “Gufunga umupaka, byari bigamije gukemura ikibazo. Ntabwo byo ubwabyo ari ikibazo. Icyo rero umuntu yakwibaza, ikibazo cyari ikihe?”

    Uyu mugabo yavuze ko kuba abantu baravaga mu Rwanda, bakambuka umupaka bajya muri Uganda, bagahura n’ibibazo birimo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bakamara umwaka bari muri gereza nta muntu ubizi batotezwa, ari impamvu ikomeye yagombaga gutuma umupaka ufungwa.

    Amaherezo y’ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ni ihurizo rimaze imyaka myinshi ryibazwa na buri wese ukurikiranira hafi iby’umubano w’ibihugu byombi. Kuzahuka kwawo, ni inyungu ku baturage kuko bizongera byoroshye urujya n’uruza, ubuhahirane, ubukungu butere imbere kurushaho.

    Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yutse inabi umunyamakuru wamubajije ku mubano wa Uganda n’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3jRcZ7o

  • Abantu 6 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 483 barayandura #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Nzeri 2021, COVID-19 yahitanye abantu 6 barimo umugore 1 n'abagabo 5, bagejeje abamaze gupfa ku 1,147.

    Abarwayi bashya babonetse ni 483 bangana na 3.9% by'ibipimo byafashwe mu masaha 24.

    Uyu munsi abarwayi basezerewe mu bitaro ni 4 mu gihe abashya babihawe ari 16.Abakingiwe uyu munsi ni 2,247 bagejeje abamaze gukingirwa kuri 1,666,457 barimo 920,197 bamaze guhabwa doze ya 2 y'urukingo.

    Inzego z'ubuzima ziraburira buri wese kwitwararika kuko mu Gihugu hari ubwoko bwa COVID-19 yihinduranyije bwitwa Delta bugize hafi 60% y'ubwandu bushya, bukaba bwandura vuba kandi bugatuma abantu banaremba vuba ndetse bamwe bakagira n'ibyago byinshi byo kubura ubuzima.

    Ku wa 1 Nzeri 2021, Guverinoma y'u Rwanda yafashe ingamba nshya zijyanye no kwirinda COVID-19, aho mu Mujyi wa Kigali ingendo zibujijwe guhera saa yine z'ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM) . Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tatu z'ijoro (9:00 PM).

    Ahandi mu Gihugu, ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM) (Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z'ijoro (8:00 PM)). Icyakora mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke, Nyaruguru na Rwamagana dufite imibare y'abandura COVID-19 iri hejuru kurusha ahandi, ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z'ijoro (8:00 PM) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 AM). Muri utwo turere, ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa moya z'ijoro (7:00 PM).

    Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'lntara ndetse n'Uturere tw'lgihugu zizakomeza gukora, ndetse imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu bangana na 75% by'umubare zemerewe gutwara.

    Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-6-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-483-barayandura

  • Adil Mohamed yangiwe gutoza APR FC mu mikino ya CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Kuri uyu gatatu nibwo amakuru yizewe yageze kuri btnrwanda.com avuga ko umutoza Adil Mohamed usanzwe utoza ikipe ya APR FC atemerewe gutoza mu mikino ya CAF champions League uyu mwaka.

    Kuri uyu wa Gatatu,nibwo CAF yamenyesheje ikipe ya APR FC ibinyujije mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA),ko umutoza Adil Mohamed atemerewe gutoza imikino ya CAF Champions League iyi kipe izitabira uyu mwaka.

    Umutoza Adil afite Licence A ya UEFA, kandi kugira ngo CAF yemerere umutoza udafite Licence yo muri Afurika, bimusaba kuba afite Licence A PRO CAF.

    APR FC ikimara kumenyeshwa aya makuru, biravugwa ko yahise yihutira gusaba CAF ko umutoza wayo wungirije,Neffati Jamel Eddine ufite Licence B ya CAF, kugira ngo abe ariwe uzayitoza muri iyi mikino izatangira gukina tariki ya 12 Nzeri 2021.

    Mu gihe APR yakwangirwa ko itozwa n'umutoza wungirije muri iyi mikino, yahitamo umwe mu batoza bo mu Rwanda bujuje ibyangombwa akaba ariwe uyifasha muri iyi mikino.

    Ntabwo ari ubwa mbere Adil agonzwe n'ikibazo cy'ibyangombwa kuko mu mwaka ushize nabwo byarabaye ariko biza kurangira Adil yemerewe gutoza umukino wa Gormahia, baje no gusezererwamo.

    Mu gihe ikipe ya APR yakangirwa ubusabe bwayo bwo gutozwa na NEFFATI JAMEL EDDINE hari gahunda yuko ishobora guhita yitabaza Abdul Mbarushimana cyangwa Yves Rwasamanzi akaba aribo bayobora iyi kipe ya APR FC muri iyi mikino mpuzamahanga bazakina uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/adil-mohamed-yangiwe-gutoza-apr-fc-mu-mikino-ya-caf-champions-league

  • Perezida wa Sena y'u Rwanda n'iy'u Burundi bahuje urugwiro ubwo bahuriraga I Vienne #rwanda #RwOT

    Aba bombi baganiriye ku mubano w'ibihugu byombi.Aba bayobozi bishimira ubushake bwa Politiki n'intambwe imaze guterwa mu kunoza umubano hagati y'u Rwanda n'u Burundi.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda n'iy'u Burundi biyemeje gutsura umubano ku rwego rw'Inteko Zishinga Amategeko, no gushyigikira Guverinoma z'Ibihugu mu bushake zifite bwo gukemura ibibazo bibangamiye umubano w'Ibihugu byombi.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda akaba yaboneyeho gutumira mugenzi we mu nama y'inteko zishinga amategeko Inter-Parliamentary Union izabera i Kigali mu Ukwakira 2022.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yavuze ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi ugenda urushaho kunozwa hashingiwe ku bushake n'imbaraga byashyizwe mu kuvugurura uwo mubano ku mpande z'ibihugu byombi, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru n'abaturage.

    Kuva mu 2015,nta munyarwanda werekezaga mu Burundi mu gihe nta n'Umurundi wazaga mu Rwanda.Icyakora umukino waraye uhuje u Rwanda muri Volleyball n'u Burundi wabaye uwa mbere wongeye guhuza ibi bihugu byombi.

    Amakimbirane y'u Rwanda n'u Burundi yahereye mu 2015, ubutegetsi bwa buri ruhande bwagiye bushinja urundi kugambirira kubugirira nabi.

    Mu myaka micye ishize ubwo byari bikomeye habayeho no kurasana kwa hato na hato hagati y'ingabo z'ibi bihugu ku bice byegereye imipaka.

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize abaperezida berekanye ubushake bwo kongera kubana neza, mu mezi macye ashize bavuze amagambo meza no kugenderanira kwa politiki biratangira.

    Mu kwezi kwa karindwi, u Rwanda rwohereje minisitiri w'intebe mu birori by'ubwigenge bw'u Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ibi ari “nk'igitangaza [Abarundi] babonye”.

    Ubu u Burundi nabwo bwohereje ikipe y'igihugu mu gikombe cya Africa i Kigali, ibintu byasaga n'ibidashoboka mu myaka ishize ubwo ubushyamirane bwari burimbanyije.

    Bikomeje kunugwanugwa kandi ko mu gihe cya vuba aha hazaba urugendo rw'umutegetsi mukuru wo mu Burundi mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-wa-sena-y-u-rwanda-n-iy-u-burundi-bahuje-urugwiro-ubwo-bahuriraga-i

  • APR FC yatangaje kapiteni mushya usimbura Manzi Thierry/AS Kigali ishyira hanze imyambaro izakoresha [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Gatatu ari nayo ya nyuma mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Djibouti, ikipe y'ingabo z'igihugu yahawe impanuro n'umuyobozi w'iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga aho yayifurije kuzatahana intsinzi.

    Yagize ati' Mugiye gutangira imikino nyafurika, intsinzi ituruka hanze turabifuriza intsinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.'

    Abakapiteni ba APR FC

    Tuyisenge Jacques Kapiteni wa APR FC
    Manishimwe Djabel kapiteni wa kabiri
    Buregeya Prince Kapiteni wa Gatatu

    Tuyisenge asanzwe ari Visi Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'

    AS Kigali yerekanye imyambaro mishya igaragaza umwihariko w'u Rwanda

    Imyambaro yerekanwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Nzeri 2021, ni iyo As Kigali izajya ikinana mu gihe yakiriye imikino ndetse yanasuye andi makipe mu mwaka w'imikino wa 2021/2022.

    Ni imyambaro ifite umwihariko wo kugira ikirango gishya cy'iyi kipe, kigizwe n'ishusho ya Kigali Convention Centre ndetse kikanerekana imigongo nka kimwe mu biranga umuco w'u Rwanda.

    Uyu mwambaro wahanzwe ku buryo werekana umwihariko w'u Rwanda, hifashishijwe amabara arimo ubururu, umweru n'imigongo kugira ngo bihe isura y'umwimerere iki kirango.

    Umwambaro w'ubururu uzajya wambarwa AS Kigali yakiriye imikino mu gihe uwa Orange uzajya wambarwa iyi kipe yagiye gusura andi makipe.

    Iyi ikipe ikomeje ikomeje kwiyubaka mu buryo bwo gushaka abafanyabikorwa batandukanye; kugeza ubu iri mu mikoranire n'Umujyi wa Kigali, Africa Medical Supplier Ltd, RwandAir, IGIHE Ltd, Forzza Bet n'abandi bazatangazwa mu gihe cya vuba.





    APR FC na AS Kigali zigiye gukina imikino nyafurika zifite impinduka nshya

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatangaje-kapiteni-mushya-usimbura-manzi-thierry-as-kigali-ishyira-hanze

  • Ba DASSO bakebuwe bibutswa inshingano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu nama yabereye mu Karere ka Musanze tariki 06 Nzeri 2021, ihuza abahagarariye urwo rwego mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yitwabirwa kandi n’umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw’igihugu ACP Sam Rumanzi.

    Mu mpanuro za Guverineri Nyirarugero Dancille, yagarutse ku mikorere ya Dasso arayishima ariko asaba kurushaho kunoza imikorere, bafasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu guha abaturage serivise inoze.

    Agira ati “Mu nama twakoranye na Dasso tariki 06 Nzeri 2021, yari igamije kongera kureba no kubibutsa inshingano zabo, cyane cyane bakibuka ko inshingano bafite zo gufasha abayobozi mu nzego z’ibanze bazikora neza, badahohoteye umuturage cyangwa se ngo bahohoterwe”.

    Abenshi mu baturage bagaragaje akamaro gakomeye k’urwego rwa Dasso, aho bemeza ko kuva urwo rwego rugiyeho rwabagiriye akamaro gakomeye, mu kuzamura iterambere ry’imibereho myiza yabo.

    Uwitwa Keza Bonheur yagize ati “Ese ubu Dasso iyo batabaho, twari guhangana na COVID-19 tukaba turi kuri iki kigero? gusa ntawashidikanya ko hari abantu badakunda ibyiza ariko mu by’ukuri DASSO barakoze cyane cyane muri iyi COVID-19”.

    Jean Claude Twagirayezu ati “Njye mbona Dasso badahari ibikorwa byinshi mu nzego z’ibanze byadindira, Dasso bravo bakomeze babongere ubumenyi.”
    Naho uwitwa JMV ati “Turashimira abayobozi bashyizeho aba Dasso, naho abavuga ngo ntirukora neza ntabyo bazi, kuko ikitugaragarira twe abaturage, ni uko bakora inshingano zabo bakanakora n’iz’abandi, ahubwo iyo Dasso batabaho mbona abakozi bamwe baba barirukanywe kuko bagizwe na Dasso”.

    Kayigamba Callixte ati “Turashimira Leta yashyizeho uru rwego rwa Dasso, kuko ruradufasha cyane”.

    Naho Maniraguha Emmanuel ati “Kuba abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru bakomeje kuba hafi urwego rwa Dasso ikorera muri iyo Ntara, bizabafasha kuzuza inshingano zabo no guharanira ko umuturage aba ku isonga”.

    Naho uwitwa Jean de la Croix, agira ati “Rwose turashimira uru rwego rwa Dasso imikorere yarwo, mukomereze aho turabashyigikiye rwose turashimira ubuyobozi bwabashyizeho natwe turi kumwe”.

    Mu 2014, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), nibwo yafashe icyemezo cyo gukuraho icyitwaga Local Defence, uru rwego irusimbuza urwego rwa Dasso.

    source : https://ift.tt/3l1ajU2