Category: Uncategorized

  • Abanyarwanda batatu bari guhatana muri FESPACO – #rwanda #RwOT

    Zashyizweho mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeli 2021, aho komite itegura iserukiramuco rya sinema rya Ouagadougou muri Burkina Faso, yatangaje filime zakozwe n’Abanyafurika zihataniye ibihembo zo mu bihugu 50 byo muri Afurika mu byiciro bitandukanye.

    Iri serukiramuco riri mu yakomeye muri sinema muri Afurika rigiye kuba ku nshuro ya 27 . Rihatanyemo Abanyarwanda batatu barimo Kantarama Gahigiri, Fafin Alliah[uyu asanzwe akorera muri Canada] na Mutiganda wa Nkunda wagize uruhare mu kwandika Filime zakunzwe mu Rwanda nka City Maid na Seburikoko.

    Muri iri serukiramuco Filime ‘Nameless [Les Anonymes]’ ya Mutiganda wa Nkunda ihatanye mu cyiciro ‘Fictions Long Metrage’. Iki cyiciro ni gikuru muri ibi bihembo, aho filime itsinda itwara igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga, gifite agaciro k’asaga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu 2019, iki gihembo cyegukanywe n’Umunyarwanda Joël Karekezi kubera filime ye yise “Mercy of Jungle.”

    Filime ‘Ethereality’ ya Kantarama Gahigiri ihataniye igihembo mu cyiciro cya filime ngufi mbarankuru [Courts Metrages (Fiction & Documentaire)]. Iki cyiciro kandi kirimo Umunyarwanda Fafin Alliah ufite filime ye yise ‘Amani’. Iki cyiciro cyose gihatanyemo filime 29.

    Muri filime 1 132 zari ziyandikishije muri iri serukiramuco hatoranyijwe filime 239 zo mu bihugu 50 byo muri Afurika.

    Izi filime 239 zatoranyijwe zizerekanwa muri iri serukiramuco guhera tariki 16 kugera tariki 23 Ukwakira 2021 mu Mujyi wa Ouagadougou.

    Fespaco ni iserukiramuro rikomeye kurenza andi abera ku Mugabane wa Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.

    Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye biba byatangajwe.

    Kantarama Gahigiri, umwe mu banyarwandakazi bateye imbere mu kuyobora filime ari mu bahatana

    Mutiganda ari mu bari guhatana

    source : https://ift.tt/3Ea62Xh

  • Abadepite bahamagaje Minisitiri kubera igihombo cya miliyoni 270 Frw leta yatejwe n’uruganda Burera Diary – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda rwagurishijwe nyuma y’aho bigaragaye ko rudatanga umusaruro rwari rwitezweho maze mu 2018, Minecofin yemeza ko imigabane ya leta yose igurishwa.

    Inganda eshatu zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ziri mu zagize ibibazo mu mikorere zirimo Burera Diary Ltd, Nyabihu Potato Company na Rutsiro Honey Ltd.

    Mu gushyira mu bikorwa icyo cyemezo, NIRDA na BDF byagurishije imigabane yabyo ingana na 548 970 ku mafaranga angana na 548. 970. 000 Frw, byegukanwa na African Solutions Private Ltd (Afrisol), sosiyete ikomoka muri Zimbabwe yari imaze hafi imyaka ibiri yarashoye imari mu Rwanda kuri miliyoni 270 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abadepite bagize PAC basobanuye ko kuba uru ruganda rwaragurishijwe ku giciro gito ari byo byatumye leta igwa mu gihombo kingana na miliyoni zisaga 278 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Depite Murara Jean Damascene, umwe mu bagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, yagize ati “Mubyumve neza, amafaranga n’ubundi yavuye muri leta, twari twiteze inyungu, twari twiteze iterambere, twari twiteze ko ruriya ruganda ruzajya rubafasha ariko twabonye ikinyuranyo.”

    Umuyobozi wa NIRDA, Sekomo Christian yavuze ko nubwo bivugwa ko BDF yari yashoyemo miliyoni 487, nta kigaragaza ko yishyuye aya mafaranga.

    Sekomo yavuze ko imashini zatanzwe muri uru ruganda nta nyemezabuguzi zagaragaje, bityo ko mu igenagaciro bimwe mu biciro byagiye bishakishwa kuri internete bareba imashini ziteye kimwe n’izari muri urwo ruganda, bikaba ari byo byatumye igiciro kizamuka.

    Yakomeje avuga ko umugabane wa NIRDA wari miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda na ho umugabane w’Akarere ka Burera ukangana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Sekomo yemera ko igihombo cyabayeho cyatewe n’uko uruganda rwamaze imyaka ibiri rudakora kandi rwari rufite n’amadeni rufitiye abantu, ibyo byose byashyirwa hamwe hamwe bikaba miliyoni 307 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ati “Igihombo cyo kirahari ariko bafashe agaciro gasanzwe k’uruganda bakuramo amadeni n’igihombo hagasigara miliyoni rusigara rufite agaciro ka miliyoni 216 ariko rugurishwa 270 Frw.”

    Depite Bakundufite Christine, yavuze ko igihombo cya miliyoni 270 Frw ari amafaranga menshi kuri leta, ko hakwiye gusobanurwa impamvu yacyo kandi abakigizemo uruhare bagahanwa.

    Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yavuze ko iki kibazo bagifatiye umwanzuro aho bategereje ko Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda azaboneka akajya gutanga ibisobanuro.

    Mu gihe uruganda rwa Burera Diary rwari rukiri mu maboko ya leta rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 500 ku munsi; kuri ubu umusaruro wabonekaga wikubye inshuro enye, ni ukuvuga ko rutunganya litiro 2000 ku munsi muri iki gihe rufitwe n’umushoramari ku giti cye.


    source : https://ift.tt/3EbQ0MC

  • Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo irarimbanyije – #rwanda #RwOT

    Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi aribyo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

    Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi nk’uko bitangazwa na Darren George Protulipac; Umunya-Canada ukuriye umushinga wo kurwubaka.

    Darren yagize ati “Imirimo yacu yagiye idindira bitewe n’imwe muri kompanyi twakoresheje mu bwubatsi bw’uru rugomero aho yatinze gutangira akazi ndetse byagera hagati hakazamo n’izindi mbogamizi za Coronavirus, ariko ubu twakwishimira ko imirimo iri kugana ku musozo, hasigaye imirimo mike y’ubwubatsi turizera ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2022 uru rugomero ruzaba rutanga amashanyarazi mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi.”

    Darren akomeza avuga ko usibye uru rugomero ruri kubakwa, hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero kugira ngo asaranganywe muri ibyo bihugu bitatu.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru rugomero ruzaha buri gihugu amashanyarazi angana na megawati 26,6 ariko ashobora kwiyongera bitewe n’uburyo igihugu gishobora gukenera amashanyarazi menshi ugereranyije n’ibindi bikoresha uru rugomero.

    Kubaka uru rugomero byatewe inkunga 100% na Banki y’Isi, aho imirimo y’ubwubatsi ubwayo izasozwa itwaye miliyoni 120 z’amadolari, hafi miliyari 120 z’amanyarwanda, naho ibikorwa by’amashanyarazi birimo no kubaka iyi sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo byo bikazatwara miliyoni 60 z’amadolari, hafi miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’inganda z’amashanyarazi n’imiyoboro minini muri Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG), Théoneste Higaniro, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu byitezweho gutanga amashanyarazi menshi mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gushyira ingufu mu kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024.

    Higaniro avuga ko uru rugomero nirumara kuzura, amashanyarazi ruzatanga azanyuzwa muri sitasiyo y’amashanyarazi ya Bugesera na Shango maze agakwirakwizwa mu gihugu mu bayakeneye.

    Abaturage baturiye uru rugomero rwa Rusumo muri Kirehe barishimira ko rwahinduye ubuzima bwa benshi

    Nsekanabo Evalde ni umuturage utuye mu Murenge wa Gatore ukorera kompanyi y’abashinwa imwe mu ziri kubaka uru rugomero.

    Uyu mugabo avuga ko mbere yari umufundi ukorera 3.000 Frw ku munsi ndetse atabona akazi buri gihe, ariko aho kubaka uru rugomero byatangiriye yasabyemo akazi aragahabwa aho ahembwa 6.000 Frw ku munsi.

    Yiteje imbere muri icyo gihe amaze ari umwe mu bubaka uru rugomero kuko yaguze ikibanza akubakamo inzu y’umuryango we.

    Kayitare Ephrem nawe ni muturage wavuye i Ryabega muri Nyagatare akajya i Kirehe gukorera kuri uru rugomero.

    Ati “Abafundi bagenzi banjye twari tuziranye bambwiye ko hari akazi ku rugomero, ni uko ndagasaba barakampa, nahise nimura umuryango wanjye none ubu umugore namuguriye imashini idoda arikorera ndetse naguze n’isambu hano hafi ndahingisha nkeza ngasagurira n’amasoko, mbese uru rugomero rwatugiriye akamaro cyane.”

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda kugeza ubu ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 65,9 % harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Uru rugomero ruzafasha abaturage bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda kugerwaho n’amashanyarazi byoroshye

    Ruzatanga megawati 80 z’amashanyarazi

    Uru rugomero ruzatanga amashanyarazi mu bihugu bitatu bituriye uyu mugezi aribyo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi

    Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye mu 2017, yagombaga gusozwa wa 2020 ariko igenda idindira bitewe na ba rwiyemezamirimo bagiye bagira imbogamizi

    Hari no kubakwa sitasiyo y’amashanyarazi ya Rusumo izavana amashanyarazi kuri uru rugomero kugira ngo asaranganywe muri Tanzania, u Rwanda n’u Burundi

    source : https://ift.tt/2XjHiLn

  • Ubuhamya muri Nyabihu amaze imyaka itanu afatwa ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo cyo kudahabwa ubutabera uyu mukobwa w’imyaka 17 agihuriyeho na benshi mu bangavu 100 bo mu Karere ka Nyabihu bakorana n’umushinga ’Baho neza’ ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa muntu, Health Development Initiative (HDI) ku bufatanye na Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

    Uwo mukobwa yavuze ko guhohoterwa byatangiye afite imyaka 12 ubwo kubera ubukene yataye ishuri akajya gukora akazi ko mu rugo shebuja akajya amufata ku ngufu.

    Ati “Nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ubuzima bwari bubi, mama yari yaransize kwa nyogokuru ajya gushaka umugabo ni uko nkajya mbura imyambaro n’amakayi bituma mpagarika amashuri njya gushaka akazi ko mu rugo i Muhanga. Databuja akajya amfata ku ngufu’’.

    Akazi kaje guhagarara ahura n’umusore wamwijeje kumushakira akazi birangira amufashe ku ngufu amutera inda.

    Ati “Ku myaka 13 naje kujya gushaka akandi kazi bandangira umusore wemeye kunshakira akazi ku Kabaya. Ngiye kumureba ansiga iwe ajya mu kabari agaruka yasinze arara ansambanya ku ngufu bukeye ampa 500 Frw ngo ngure ibinini bituma ntasama sinabigura kuko ntabyo nari nzi, hashize iminsi nibwo natangiye kugenda numva ubuzima buhinduka nkirirwa nduka’.”

    Umusore wamuteye inda yaje gufungwa hafatwa n’ibizamini byemeza amasano muzi, ADN, ariko amezi atandatu arihiritse ataramenya icyavuyemo.

    Ati “Nakomeje kujya mpamagara uwanteye inda akanga kunyitaba twanahura akanyereka ko atanzi, twaje gutanga ikirego batwohereza kuri Isange barampima basanga koko narasamye baramufunga bambwira ko nigendera bakazampa igisubizo.”

    “Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka naje guhamagarwa n’Urukiko rwa Rubavu batujyana kudupima i Kigali n’umwana ariko kugeza ubu nta gisubizo, abantu bambwira ko yafunguwe’’.

    Nyuma yo kugorwa n’ubuzima, hari umusore bahuye amusaba ko baba babana akamufasha kurera uwo mwana. Ubu bombi babana nk’umugore n’umugabo.

    Ati “Yanabibwiye mudugudu ko yangize umugore we, anatwishyurira mituweli gusa rimwe na rimwe nshaka kuvayo kuko ajya ankubita. Iyo tutaba abakene iwacu nkabona ibijyanye n’ishuri mba narize nkarangiza n’ubu mbonye ubushobozi nakomeza ishuri.”

    Impuguke mu by’Ubuzima mu Kigo giteza imbere Ubuzima n’Uburenganzira bwa Muntu, HDI, Mporanyi Theobald, ushyira mu bikorwa umushinga wa Baho Neza agendeye ku bibazo abangavu bahura nabyo iyo batewe inda, yavuze ko habayeho gufashwa gukurirwamo inda nk’uko itegeko ribiteganya ubuzima bwari kuba bwiza.

    Ati “Hari abirukanwe n’imiryango yabo baba mu gasozi bazira ko babyaye imburagihe, ntibishoboye, ntibashoboye nabo babyaye. Babaye ababyeyi imburagihe babuze epfo na ruguru nabo babyaye ntaho babarizwa bakagombye kuba bararengewe n’itegeko ryo gukuramo inda. Reba nk’umuntu wabyaye afite imyaka 12, aba afite ayahe maherezo?’’

    Yashoje asaba abanyamadini gufasha abana kumva amategeko abarengera yo gukuramo inda kuko umwana wabyaye ahura n’ibibazo bikomeye kandi atabasha kwikemurira.

    Uyu mukobwa yasobanuye ko amaze imyaka itanu afatwa ku ngufu

    source : https://ift.tt/3llgCCe

  • Uwashyingiwe ahabwa iminsi ibiri, umugabo wabyaye agahabwa ine: Imiterere y’ibiruhuko bihabwa abakozi ba Leta – #rwanda #RwOT

    By’umwihariko Leta y’u Rwanda ishishikariza abayobozi bo mu nzego z’imirimo ya Leta kujya baha abakozi ibiruhuko kubera ko iyo umukozi akoze ataruhutse bigira ingaruka ku musaruro mu kazi.

    Ibiruhuko umukozi wa Leta yemererwa mu kazi biteganywa n’ingingo ya 17 ya sitati nshya y’Itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Iyo ngingo iteganya ko umukozi yemerewe ibiruhuko birimo icy’umwaka, icy’ingoboka, icyo kubyara, icy’uburwayi, ikiruhuko rusange n’uruhushya umukozi asaba mu kazi.

    Ku bijyanye n’ikiruhuko cy’umwaka gifatwa aho abakozi b’urwego bakora gahunda y’uko bazafata ibiruhuko hanyuma ikemezwa n’ubuyobozi bw’urwego bakorera.

    Iyo gahunda igomba kwemezwa bitarenze itariki ya 31 Nyakanga ya buri mwaka w’ingengo y’imari.

    Ikiruhuko cy’umwaka itegeko riteganya ko kitarenza iminsi 30, umukozi wa Leta wagifashe akaba yemerewe kuba yakigabanyamo inshuro zitarenze eshatu gusa.

    Nubwo amategeko agena ibi ariko birashoboka ko umukozi wa Leta yasaba ikiruhuko ntahite agihabwa kubera impamvu z’akazi. Iyo kiruhuko kigijweyo umukozi aba ashobora kugifata bitarenze itariki ya 31 Ukuboza y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikiyeho.

    Hari kandi ikiruhuko cy’ingoboka, aho umukozi ahabwa ikiruhuko kubera ibyiza cyangwa ibyago yagize mu kazi kikaba kimwemerera kuba atakarimo mu buryo buteganywa n’amategeko.

    Umukozi wa Leta washyingiwe imbere y’amategeko ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ibiri, umukozi wa Leta w’umugabo ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine iyo umugore we yabyaye.

    Iyo umugore yagize ingorane zishingiye ku kubyara umugabo ahabwa indi minsi itanu yiyongera ku yo yari yahawe.

    Umukozi wa Leta wapfushije uwo bashyingiranwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi irindwi, iyo umugore asize umwana utarageza ku mezi atatu umugabo ahabwa ikiruhuko cy’ukwezi kumwe kwiyongera ku minsi igenerwa umukozi wa Leta wapfushije uwo bashakanye.

    Umukozi wa Leta wapfushije umwana cyangwa uwo abereye umubyeyi ataramubyaye ahabwa ikiruhuko cy’iminsi itanu, umukozi wa Leta wapfushije se,
    nyina, sebukwe cyangwa nyirabukwe ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine.

    Amategeko agena kandi ko umukozi wa Leta wapfushije umuvandimwe bavukana ahabwa ikiruhuko cy’iminsi ine, uwapfushije sekuru cyangwa nyirakuru agahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu.

    Umukozi wa Leta wimuriwe aharenze ibilometetro 30 avuye aho asanzwe akorera ahabwa ikiruhuko cy’ingoboka cy’iminsi itatu kugira ngo abe yabashije kugera aho yimuriwe.

    Ikigenerwa umugore wapfushije umwana

    Sitati nshya ivuga no ku mukozi wa Leta w’umugore wapfushije umwana aho ivuga ko umukozi wa Leta wabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru umunani, bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye gusa uwabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara.

    Hari ikiruhuko kandi kigenerwa umugore igihe inda yavuyemo cyangwa igihe umwana yavutse igihe cyo kuvuka kitaragagera.

    Itegeko riteganya ko umugore wari utwite inda ikavamo mbere y’ibyumweru 20 byo gusama ahabwa ikiruhuko cy’uburwayi giteganyijwe n’itegeko naho umukozi wa Leta w’umugore ubyaye umwana igihe cyo kubyara kitaragera agahabwa ikiruhuko kingana n’iminsi yari isigaye kugira ngo umwana avukire igihe gisanzwe cy’amezi icyenda.

    Umukozi wa Leta ashobora guhabwa n’ikiruhuko cy’inyongera. Iki ni ikiruhuko cyiyongera ku cyo kubyara igihe habayeho ingorane zishingiye ku kubyara ariko ntikigomba kurenza ukwezi kumwe.

    Mu biruhuko umukozi wa Leta aba yemerewe hari ubwo habaho impurirane y’ibiruhuko igihe umukozi ari mu kiruhuko akaba yagira uburenganzira ku kindi kiruhuko yemererwa n’itegeko, icyo gihe ikiruhuko kimwe gisubikwa kikazakomeza nyuma y’ikindi.

    Ku bijyanye n’uburwayi, itegeko rigena ko ikiruhuko kigufi cy’uburwayi kidashobora kurenza igihe cy’ukwezi kumwe naho ikiruhuko kirekire cy’uburwayi ntikirenze amezi atandatu ndetse kigatangwa gusa n’umuyobozi w’urwego umukozi akorera ashingiye ku mwanzuro w’akanama k’abaganga batatu bemewe na Leta.

    Sosiyete Sivile yo mu Rwanda iherutse kugaragaza ko yifuza ko habaho impinduka muri politiki y’umurimo, zirimo n’uko umugabo wabyaye ahabwa iminsi y’ikiruhuko ingana n’iy’umugore we, ikava ku minsi ine ikagera ku byumweru bibiri.

    Imiryango igize sosiyete sivile igaragaza ko kuba abagabo babyaye bahabwa umwanya muto w’ikiruhuko bituma batagira igihe gihagije cyo kwita ku bagore babo n’umwana uba wavutse, bikarushaho kuba bibi igihe uku kwibaruka gukurikiwe n’uburwayi bw’umugore cyangwa umwana.

    Leta y’u Rwanda ishishikariza abayobozi bo mu nzego z’imirimo ya Leta kujya baha abakozi ibiruhuko nk’uko amategeko abiteganya

    source : https://ift.tt/3C0LMW3

  • Dore gahunda yo gukurira Ikiriyo Jay Polly : Biratangizwa no gushyira indabo ku mva #rwanda #RwOT

    Gahunda yasohowe n’umuryango wa Tuyishime Josue wamamaye nka Jay Polly, igaragaza ko umuhango wo gukura ikiriyo uzatangira saa Yine za mu gitondo.

    Uzabimburirwa n’urugendo rugana ku Irimbi rya Rusororo ahazashyirwa indabyo ku mva ya nyakwigendera.

    Saa Munani z’amanywa ni bwo abatumiwe bazakirirwa mu rugo kwa nyakwigendera i Kibagabaga, ahazanabera amasengesho, hakabaho no gusangira ifunguro.

    Nyuma yo kwiyakira, hazakurikiraho guha impano abana Jay Polly yasize, hanyuma ikiriyo gisozwe ku mugaragaro.

    Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021.

    Urupfu rwe rwagarutsweho na benshi ariko bagahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Yitabye Imana yari afite imyaka 33.

    Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo ariko anakora umuziki ku giti cye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dore-gahunda-yo-gukurira-Ikiriyo-Jay-Polly-Biratangizwa-no-gushyira-indabo-ku-mva

  • Ole yasubije abibaza uzajya atera penaliti za Man U hagati ya Cristiano na Bruno #rwanda #RwOT

    Kuva Cristiano Ronaldo yasinyira Manchester United abantu batangiye kwibaza uzajya utera penaliti z’iyi kipe hagati ye na Bruno Fernandes wari usanganywe izi nshingano, umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko nta kibazo bizateza kuko ari we uzagena ugena uzitera.

    Cristiano Ronaldo yavuye muri Manchester United (2009) ari we usanzwe atera penaliti z’iyi kipe, yagiye muri Real Madrid naho aba nimero ya mbere mu gutera penaliti, no muri Juventus biba uko.

    Aje muri Manchester United hahise hibazwa niba uyu rutahizamu azambura izi nshingano Fernandes uzisangwanywe.

    Ole Gunnar Solskjaer, umutoza wa Manchester United yavuze ko nta kibazo bizateza kuko yaganiriye n’aba bakinnyi bombi

    Ati 'nari mbizi ko icyo kizaza. Naganiriye n’abo bakinnyi babiri. Twabonye abakinnyi babiri nizera cyane ko batera penaliti, ni ibintu byiza.'

    'Bazabimenya bitewe n’ibiganiro twagiranye, n’ikiganiro tuzajya tugirana imbere y’imikino uburyo tuzagikemura. Ninjye uzajya ugena ikiba. Uko ari babiri bazakomeza bakore ibyo basabwe gukora basabwe gutera penaliti.' Ole Gunnar Solskjaer

    Yasoje agira ati 'mfite Cristiano, Bruno na Marcus(…) ibi nabiganiriyeho nabo, bazi aho mpagaze. Bazi ko ari njye uhitamo utera penaliti mu gihe tuyibonye. Nta kibazo bizateza turi hano ngo dushakira intsinzi hamwe.'

    Nyuma yo gusinyira ikipe ya Manchester United, nta gihindutse uyu munsi Cristiano Ronaldo araza kuba ayikinira umukino we wa mbere, ni umukino wa shampiyona iyi kipe uyu munsi iribusuremo Newcastle United.

    Cristiano na Fernandes bose bakomoka muri Portugal, Ole yavuze ko ari we uzajya agena utera penaliti

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ole-yasubije-abibaza-uzajya-utera-penaliti-za-man-u-hagati-ya-cristiano-na-bruno

  • Uganda yatumiye u Rwanda ngo baganire ruyisubiza ko 'nta biganiro bikenewe ubu' #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru The East African, gitangaza ko iriya baruwa yanditswe na Gen Jeje Odongo tariki 30 Kanama 2021 akayoherereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yatumiraga u Rwanda ngo baganire mu nama.

    Ngo iyo nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri 2019 i Luanda muri Angola yagiye anakurikirwa n’ibiganiro binyuranye birimo n’ibyahuje abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, DRC na Angola.

    Iki kinyamakuru gitangaza ko Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rutiteguye kuganira na Uganda muri iyi minsi.

    Yagize ati 'Nta nama ubu iteganyijwe ariko u Rwanda ruhora rwiteguye gukurikira inzira y’ibiganiro ku bibazo byagaragajwe, icyakora ibibazo biracyakomeza kubera ko Uganda igikomeje gushimuta, gufunga, kwica urubozo no kwirukana Abanyarwanda.'

    Muri iki cyumweru turi gusoza, Uganda yashyikirije u Rwanda imirambo y’Abanyarwanda babiri biciwe muri Uganda ndetse inirukana bamwe mu banyarwanda babagayo ndets inarekura abandi bari bafungiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yolande Makolo yakomeje avuga ko ibintu bizagenda neza mu gihe Uganda izaba yahagaritse biriya bikorwa ndetse no gutera inkunga imitwe ya Politiki n’iyitwaje intwaro ihungabanya u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yagarutse ku mubano w’ibi bihugu byombi ukomeje kuzamba, aboneraho kongera gusaba abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko bajyayo bakagirirwa nabi.

    Icyakora yavuze ko nubwo agira Abanyarwanda iyi ama ariko ari 'ugushoberwa' kuko bamwe mu bajyayo basanzwe bafite abo mu miryango yabo muri kiriya gihugu kubera amateka y’ibi bihugu.

    Perezida Yoweru Kaguta Museveni wa Uganda na we uherutse kuganira na France 24 yabajijwe ku kibazo cyo gufunga imipaka avuga ko we atigeze afunga imipaka ahubwo ko byakozwe n’u Rwanda.

    Museveni kandi yanabajijwe ku byatangajwe ko u Rwanda rwifashishije ikoranabuhanga rihanitse rya Pegasus mu kuneka bamwe mu bayobozi bakuru muri Uganda, Museveni asubiza avuga ko kuri we ntacyo kumuneka kuko ibanga rye riba mu mutwe we.

    Tariki 21 Gashyantare 2020, Abakuru b’Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda ndetse n’aba Angola na DR.Congo, bahuriye i Gatuna mu biganiro byafatiwemo imyanzuro yasabaga Uganda gusuzuma ibirego yashinjwaga n’u Rwanda ndetse no kubihagarika.

    Icyo gihe Uganda yari yahawe iminsi 30 yashira hakaba isuzumwa ryagombaga gukorwa na Komisiyo ihuriweho yashyizweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda.

    Nyuma y’Iminsi 15 Abakuru b’Ibihugu bagombaga guhurira i Gatuna aho byari byitezwe ko hazafatwa indi myanzuro ikomeye irimo no kuba hafungurwa imipaka gusa ibi byose byaje kubangamirwa n’iyaduka ry’icyorezo cya COVID-19 cyaje kigahita gihagarika ibikorwa byose byo guhura ndetse no guhagarika imigenderanire y’ibihugu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uganda-yatumiye-u-Rwanda-ngo-baganire-ruyisubiza-ko-nta-biganiro-bikenewe-ubu

  • Uko gahunda yo gukura ikiriyo no gufasha umuryango wa Jay Polly iteye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'icyumweru Jay Polly aherekejwe mu cyubahiro, kuri uyu wa 11 Nzeri 2021 ni bwo hateganyijwe umuhango wo gukura ikiriyo, uzabera mu rugo rwe yari afite i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali.

    Gahunda yasohowe n'umuryango wa Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly mu muziki, igaragaza ko umuhango wo gukura ikiriyo uzatangira saa Yine za mu gitondo.

    Uzabimburirwa n'urugendo rugana ku Irimbi rya Rusororo ahazashyirwa indabyo ku mva ya nyakwigendera. Saa Munani z'amanywa ni bwo abatumiwe bazakirirwa mu rugo kwa nyakwigendera i Kibagabaga, ahazanabera amasengesho, hakabaho no gusangira ifunguro.

    Nyuma yo kwiyakira, hazakurikiraho guha impano abana Jay Polly yasize, hanyuma ikiriyo gisozwe ku mugaragaro.

    Source : https://yegob.rw/uko-gahunda-yo-gukura-ikiriyo-no-gufasha-umuryango-wa-jay-polly-iteye/

  • Kwizera Olivier aracyategereje ubuyobozi bwa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umunyezamu Kwizera Olivier ntabwo aramenya icyo gukora mu gihe agitegereje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumuhamagara bukagira ibyo bumvikana, ni mu gihe avuga ko nta masezerano y’iyi kipe afite yo ikavuga ko akiyifitiye amasezerano y’umwaka.

    Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru hari ibindi agiye gukora.

    Nyuma yo kugaruka yisubiyeho ku cyemezo cye nibwo impaka zabaye nyinshi, aho uyu musore wari uzi ko yasoje amasezerano ye yabwiwe ko agifite amasezerano y’iyi kipe bityo ko ikipe imwifuza igomba kuvugana Rayon Sports.

    Uyu munyezamu we ku giti cye avuga ko amasezerano ye muri Rayon Sports yasinye muri 2020 ari umwaka umwe warangiye.

    Ni mu gihe amakuru avuga ko amasezerano yasinye y’umwaka narangira hazahita hiyongeraho undi umwe bidasabye ibindi biganiro(akishyurwa ayo yishyuwe n’ubundi asinyira iyi kipe, n’umushahara ugakomeza ari umwe).

    Uyu munyezamu aherutse kumvikana avuga ko ibyo atari byo ndetse ko kuva yasinya aya masezerano yasabye ko bamuha kopi y’amasezerano ye ariko ntayahabwe kugeza n’uyu munsi.

    Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yapimishije abakinnyi n’abakozi bayo bitegura gutangira imyitozo izatangira ku wa Mbere, uyu munyezamu ntabwo yagaragaye ku biro by’iyi kipe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kwizera Olivier yababwiye ko ataza mu gihe ataricarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo bakemure ikibazo bafitanye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu gahunda afite ari uko asaba ubu buyobozi bukamurekura cyangwa se bwaba bwifuza ko bakomezanya bakongera kuvugana ku masezerano mashya.

    Kwizera Olivier aracyategereje telefoni y’ubuyobozi bwa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-aracyategereje-ubuyobozi-bwa-rayon-sports