Category: Uncategorized

  • Agahinda k'umusore wasabwe kwica nyina kugirango arongore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yaravuze ati'akabura ntikaboneke ni nyina w'umuntu'.Ibi nibyo byerekana agaciro gakomeye umubyeyi wumuntu aba afite.Ibi nibyo byabaye ku musore w'umunyarwanda witwa Jean De Dieu wasabwe kwica umubyeyi we kugirango ashake umugore ,arabyanga.

    Uyu musore ufite imyaka 40 mu kiganiro yagiranye na Afrimax English yavuze agahinda afite ko kuba abana nuyu mubyeyi we wafashwe n'uburwayi budakira ,hanyuma akaba yarafashe icyemezo cyo kutazashaka umugore kugeza igihe mama we azitabira Imana.

    De Dieu yavuze ko yavutse mu muryango w'abana 12 bose ariko akaba ari we wasigaranye na mama we witwa Martha ,aho yiyemeje kugumana na we ubuziraherezo. Iki ni igikorwa kitapfa gushoborwa na buri wese ari nabyo bituma bamwe bamwita intwari abandi bakamusaba kwica uyu mubyeyi we kugirango ajye gushinga urwe bavuga ko atazapfa vuba kandi adateze no gukira ubu burwayi.

    Jean de Dieu akarabya umubyeyi we

    Jean de Dieu yavuze ko papa wabo yaguye mu mpanuka y'imodoka,abasiga mu bukene, ibintu byatumye abavandimwe be bigendera bamusigana na mama we bonyine.Avuga ko Mama we yaje gufatwa n'uburwayi bukomeye,uruhu rugenda rukanyarara,ndetse ajyanwa mu bitaro bitandukanye ariko biba iby'ubusa, ndetse ubushobozi bubabana buke.Bafashe icyemezo cyo kumugarura mu rugo aba ariho arwarira,na we afata umwanzuro wo kutazamusiga wenyine kugeza igihe Imana izamuhamagarira.Jean de Dieu akomeza avuga ko kuri ubu batunzwe no kubona ubufasha bw'abagiraneza,nubwo uyu musore agerageza kuvomera abaturanyi amazi bakamuhaye amafaranga yo kugura ibibatunga.Afasha Mama we muri byose;kumwuhagira,kumutekera no kumugaburira nk'umwana muto.

    Agaburira Mama we nkugaburira umwana muto

     

    Avuga ko yiyemeje kutazasiga umubyeyi we kugirango ashake umugore,mu gihe azaba akiriho bazagumana.

    Avomera abaturanyi amazi bakamuha amafaranga.

    Source : https://yegob.rw/agahinda-kumusore-wasabwe-kwica-nyina-kugirango-arongore/

  • Ifoto y’umunsi: Meya w’Akarere ka Bugesera ya… – #rwanda #RwOT

    Iyi foto hari abakekako Meya atetse ibitandukanye n’ibyo atetse bya nyabyo, ariko abagize amahirwe yo kubona iyo foto mu binyamakuru, Meya Richard Mutabazi, yicaye imbere y’agakono ari gukarangira ikawa abakinnyi b'ikipe y'abakobwa ya Bugesera Cycling Team ndetse n'abandi bari baje kwitabira umuhango wo kwakira ibikoresho iyi kipe yahawe n'abaterankunga batandukanye.

    Amafoto atandukanye yagaragaye ubwo imihango yo kwakira ibikoresho bya Bugesera Cycling Team yari irangiye. Ni bwo Meya yafashe agasekuru asekura ikawa, arangije yicara imbere y’agakono arayikaranga, abari aho basangira ku buzima bwiza bwa kawa. 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109404/ifoto-yumunsi-meya-wakarere-ka-bugesera-yagaragaye-ari-gusekura-no-gukaranga-ikawa-amafoto-109404.html

  • Amerika: Abategura Miss Rwanda bagiranye ibig… – #rwanda #RwOT

    Miss High School Africa USA ni irushanwa rigiye gutangizwa n'umushoramari w’umunyamerika Ashley Shumba usanzwe ufite kompanyi zitwara ibintu (Trucking company) ndetse ari na nyiri Global Small Business Award ibera i Dubai afatanyije na Emirates Airlines. 

    Miss High School Africa USA ni irushanwa rije rigamije guteza imbere abana b’abakobwa bakiri bato b'abanyafrica. Ashley Shumba yavuze ko gutangiza iri rushanwa biri muri gahunda yihaye nk'umunyafurika yo kugira icyo akorera umugabane we.

    Iri rushanwa riteganyijwe gutangizwa vuba aho umukobwa uzajya uritsindira azajya ahabwa ibihembo bitandukanye harimo amafaranga (umushahara buri kwezi); inzu yo kubamo muri America umwaka wose mu mujyi wa Philadelphia; ubwishingizi bw'ubuzima; aho gukorera; imikufi; gutunganyirizwa imisatsi n'ibindi bijyana nabyo hamwe n’izindi mpano zitandukanye.


    Miss Nimwiza Meghan aganira n’abategura Miss High School Africa USA

    Harimo kandi kwishyurira batatu ba mbere amashuri muri kaminuza muri Amerika ari cyo gihembo nyamukuru

    Abategura Miss Rwanda bitabiriye ubu butumire nyuma y'ubutumire bwaturutse kuri uyu mushoramari biturutse ku kuba irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga ndetse n'uburyo rikora rishyira imbere cyane guteza imbere umwana w'umukobwa byishimiwe n'abategura Miss High School Africa USA.

    Mu biganiro bagiranye harimo ku bijyanye n'imikorere hagati y'impande zombi yaba ari ku marushanwa nyirizina ndetse no ku bikorwa bikorwa n'abatsindiye amakamba mu marushanwa yombi ndetse hatanirengagijwe uburyo abagaragaje impano zidasanzwe n'uburyo bagaragaje ubushobozi mu bumenyi buri hejuru kuba bashobora gufashwa kwiga cyangwa kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo butandukanye.


    Miss Elsa na Miss Nimwiza hamwe n’abategura Miss High School Africa USA

    Umuvugizi wa Miss Rwanda, Miss Meghan Nimwiza witabiriye ubwo butumire, mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko Miss Rwanda ari irushanwa ribereyeho abanyarwanda rikabakura ku rwego rumwe ribashyira ku rundi

    Yagize ati: ''Miss Rwanda ni irushanwa ribereyeho abanyarwanda cyane abaryitabira ndetse no kubakura ku rwego rumwe ribageza ku rundi kandi mu mpande zose. Tuzakomeza gushyira ingufu mu bintu byose byatuma umwana w'umukobwa w'umunyarwandakazi atera imbere kandi yiyubaka kuko niyo ntego y'irushanwa (girl empowerment) kandi ibyo turimo hano ni imwe mu nzira ituganisha ku ntego yacu'.

    Yakomeje agira ati: 'Twe nk’abategura irushanwa biradushimisha cyane iyo tubona ibikorwa byacu byishimirwa n'abantu bagiye batandukanye noneho bikaba bigeze n’aho amwe mu marushanwa mpuzamahanga yifuza gukorana natwe bya hafi. Ni ishema kuri twe ndetse no ku gihugu cyacu muri rusange, ibi bikadutera ingufu zo gukora cyane ku buryo dutera imbere kurushaho.'

       

    Usibye kandi irushanwa rya Miss High School umushorampari Ashley Shumba na kompanyi ye barifuza gukorana n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda ari bo Rwanda Inspiration Back Up mu yindi mishinga minini igiye itandukanye izagenda igarukwaho mu minsi iri imbere izafasha impande zombi.

     
    Miss Nimwiza Meghan ari kubarizwa muri Amerika

    Miss Iradukunda Elsa ari kubarizwa muri Amerika


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109400/amerika-abategura-miss-rwanda-bagiranye-ibiganiro-nabategura-miss-high-school-africa-usa-a-109400.html

  • Minisitiri Mimosa yifashishije amagambo yo mu… – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo muri Kigali Arena ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yatsindaga Uganda mu mukino w'intoki wa Volleyball mu mikino nyafrika igahita izamuka ari iya mbere mu itsinda. Abantu benshi bishimiye itsinzi yo gutsinda abagande, harimo na Minisitiri wa Siporo Mimosa wari uhibereye

    Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Twitter, yifashishije indirimbo ya King James aho avuga ati “Umuriro watse”, yerekanye amarangamutima ye n'ibyishimo bye atewe nyuma yo no kuba u Rwanda rwatsinze Uganda maze arahaguruka arabyina.

    Yagize ati “(…)Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z'uRwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda SETU!.''

    Ikipe y'u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n'ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n'ikipe ya mbere muri iryo tsinda. Muri iri tsinda A, u Burundi bwasoje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Burkina Faso amaseti 3-1(24-26, 25-20, 25-21 na 25-20).

    Muri ¼ kizatangira gukinwa ku wa Gatandatu, u Rwanda ruzahura na Maroc mu gihe Uganda izahura na Misiri.

    Tunisia ifite irushanwa riheruka, izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe Cameroun izahura na Nigeria.

    Abakunzi b’umukino w’intoki bishimiye intsinzi y’u Rwanda

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UMURIRO WATSE YA KING JAMES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109399/minisitiri-mimosa-yifashishije-amagambo-yo-mu-ndirimbo-ya-king-james-mu-kwishimira-intsinz-109399.html

  • Ifoto igaragaza abana ba Cristiano Ronaldo bagiye ku ishuri yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Abana ba rutahizamu Cristiano Ronaldo bose uko ari 4 batangiye ishuri mu mujyi wa Manchester nyuma y'aho uyu mugabo asinyiye ikipe y'aho ya United amasezerano y'imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe.

    Aba bana barerwa cyane n'umukunzi w'uyu rutahizamu, Georgina Rodriguez,bamaze gutangira ishuri aho hashyizwe hanze ifoto bari kumwe bitegura kujya ku ishuri cyane ko bari bambaye imyenda y'ishuri.

    Ronaldo afite abana 4 barimo imfura ye Cristiano Jr w'imyaka 11, Mateo n'impanga ye Eva Maria b'imyaka 4 na Alana Martina w'imyaka 3.

    Uyu muryango wari umenyereye kuba mu Butaliyani wimukiye mu Bwongereza kuba hafi ya Ronaldo cyane ko uyu mukinnyi aho agiye hose ajyana n'umuryango we.

    Cristiano Jr wakinaga mu ikipe y'abana ya Juventus' yavukiye muri America muri 2010 ku mubyeyi utaramenyekana aho bivugwa ko hakoreshejwe igikorwa cyo guhuza intanga.

    Ronaldo w'imyaka 36 yavuye muri United muri 2009 yerekeza muri Real Madrid kuri miliyoni 80 z'amapawundi ariko ubu yayigarutsemo muri 2021 nyuma y'imyaka 12.


    Abana ba Ronaldo batangiye ishuri mu Bwongereza

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ifoto-igaragaza-abana-ba-cristiano-ronaldo-bagiye-ku-ishuri-yakoze-benshi-ku

  • Umuriro watse wa mugani wa King James – Minisitiri wa Siporo yishimira intsinzi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda Uganda mu mukino usoza itsinda A mu gikombe cy’Afurika, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yishimiye iyi ntsinzi yifashishije amagambo y’indirimbo ya King James 'Umuriro Watse.’

    Ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 10 Nzeri 2021, u Rwanda rwakinaga na Uganda umukino usoza itsinda A ry’igikombe cya Afurika muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda.

    Ni umukino utari woroshye n’ubwo amakipe yombi yari yarabonye itike ya ¼ ariko yagombaga kwisobanura hakamenyekana ikipe izamuka iyoboye itsinda.

    Uyu mukino u Rwanda rwaje kuyitsinda bigoranye ku maseti atatu kuri abiri ya Uganda.

    Minisitiri wa Siporo yifashishije amagambo y’indirimbo ya King James, yishimiye intsinzi, ni ku magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

    Ati 'Mbega intsinzi iryoshye weeee; umuriro watse wa mugani wa King James!!!! Intore z’u Rwanda ibi ni byo bita kwimana u Rwanda Setu!'

    Kuzamuka ruyoboye itsinda, u Rwanda muri ¼ kuri uyu wa Gatandatu rurakina na Maroc saa 17h.

    Wari umukino utoroshye

    Minisitiri wa Siporo yishimiye intsinzi y’u Rwanda mu buryo bukomeye

    King James yaririmbye ‘Umuriro Watse’

    Mbega intsinzi iryoshye weeee; Umuriro watse wa mugani wa King James !!!! Intore z’uRwanda ibi nibyo bita kwimana u Rwanda SETU! #AfricaVolleyChampionship2021 @Rw_Volleyball pic.twitter.com/9SMhSGgU5H

    — Aurore Mimosa Munyangaju (@AuroreMimosa) September 10, 2021

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuriro-watse-wa-mugani-wa-king-james-minisitiri-wa-siporo-yishimira-intsinzi

  • Noneho birasa nk’Ibyarangiye Ikiganiro Urukiko kigarutse ku yindi Radio #rwanda #RwOT

    Ni ikiganiro cyakorwaga n’Abanyamakuru Sam Karenzi, Taifa Bruno, Horaho Axel na Kazungu Claver.

    Ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru kiratangaza ko ubu abanyamakuru batatu muri aba bane ari bo Sam Karenzi, Taifa Bruno na Horaho Axel baamze kumvikana na Radio Fine FM ngo bimurireyo kiriya kiganiro kizaba kinafite izina ry’Urukiko.

    Bivugwa ko iki kiganiro kizatangira kumvikana kuri Fine FM tariki 01 Ukwakira 2021 nk’uko byatangajwe n’uwahaye amakuru kiriya Kinyamakuru.

    Yagize ati 'Kuri uyu wa 10 Nzeri 2021 ni bwo aba banyamakuru basinye aya masezerano uretse Taifa Bruno wajyanye n’ikipe ya APR FC hanze y’u Rwanda utarabashije kugera kuri Fine FM.'

    Amakuru akura aba bagabo kuri Radio10, yakunze kuvugwa mu minsi ishize ubwo ikiganiro cyabo cyari mu bikunzwe cyane cyakomwaga mu nkokora ndetse bakanatatanywa.

    Icyo gihe, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio10, Taifa Bruno ashyirwa mu kiganiro 10 Zone gica kuri Radio 10 mu gihe Horaho Axel we wari uherutse no gukora ubukwe yanze guhindurirwa ikiganiro ahitamo gusezera kuri iyi radiyo.

    Aba banyamakuru bashakishwaga n’amaradiyo anyuranye, birangiye bemeranyije na Fine FM nyuma y’ibiganiro byari bimaze hafi ukwezi kurenga.

    Icyakora nubwo aba batatu biyemeje kujya kuri Fine FM, amakuru avuga ko Kazungu Claver we atajyanye na bo kuko we azaguma kuri Radio10.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Noneho-birasa-nk-Ibyarangiye-Ikiganiro-Urukiko-kigarutse-ku-yindi-Radio

  • Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazakina umukino wa Mogadishu City Club #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Mogadishu City Club yo mu Rwanda irahakirira APR FC yo mu Rwanda, mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

    Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri Djibouti ku wa Kane, ikomeje gukora imyitozo n’abakinnyi yajyanye boise, usibye Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, na Kwitonda Alain Bacca batazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo by’imvune.

    Gusa ariko umutoza Adil Mohamed yavuze ko adatewe impungenge no kubura aba bakinnyi kuko ngo buri mukinnyi wa APR wese afite ubushobozi bwo gukina.

    Yagize ati” Nibyo koko turabura abakinnyi batatu Lague, Bosco na Allain(Bacca) ariko icyo nababwira n’uko abakinnyi ba APR bose barashoboye buri umwe wese akora ikinyuranyo abakinnyi bacu bose turabizeye.”

    Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Gatanu

    Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza

    Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza

    source : https://ift.tt/3z29ZcJ

  • Kigali : Abaganga 2 b’Ibitaro Baho bafunzwe bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umugore wahapfiriye #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ifungwa ry’aba bakozi ba Baho International Hospital (BIH).

    Dr Murangira Thierry, Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko abatawe muri yombi ari umukozi wa biriya bitaro ushinzwe ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ushinzwe ibyerekeye ikinya.

    Yagize ati 'Ni mu rwego rw’iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umugore w’imyaka 54 witabye Imana ku wa 09 Nzeri 2021.'

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bwihanganishije umuryango n’inshuti za nyakwigendera, buvuga ko ibindi bizatangazwa nyuma y’iperereza riri gukorwa.

    Ibi bitaro mpuzamahanga BIH (Baho Internation Hospital) byakunze kunengwa gutanga serivisi mbi ndetse biza no kugarukwaho n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, Clare Akamanzi.

    Mu kwezi kwa 07/2021 ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, hari benshi banenze biriya bitaro kubera serivisi mbi rutanga ari na ho Clare Akamanzi yaboneyeho kunenga uburyo ubuyobozi bwa biriya bitaro bwihagaragaho mu gusubiza ko ntakibazo kirangwa muri biriya bitaro.

    Icyo gihe Clare Akamanzi yagize ati 'Mbabajwe bikomeye n’uburyo ibitaro Baho byikingira ikibaba muri iyi nkuru. Ni gute mwazikosora mu gihe mutemera guca bugufi ngo mwumve ibitekerezo ku bibazo biri gukorwaho iperere. Uku ni ukwihagararaho mu mafuti knadi ntabwo ari imitangire ya serivisi zinoze.'

    Icyo gihe yakomeje avuga ko abatanga serivisi badakwiye kumva ko ari bo biha amanota, ko bakwiye gutega amatwi ibivugwa n’ababagana kabone n’iyo yaba ari umurwayi umwe utanyuzwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Kigali-Abaganga-2-b-Ibitaro-Baho-bafunzwe-bakekwaho-uruhare-mu-rupfu-rw-umugore-wahapfiriye

  • Abacuruza amakariso yongera ibibuno mu mujyi wa Kigali bari kurira ayo kwarika #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y' abacuruzi b'imyenda baranguye amakariso yongera ibibuno by'abakobwa bararira ayo kwarika ngo kuko batakibona abakiliya nk'uko byahoze mbere .

    Mu minsi yashize, aya makariso yaciye ibintu kubera uburyo yari agezweho, aho abakobwa bayarimbaga imbere y'imyenda ubundi abo banyuzeho bose bakamurangarira.

    Icyo gihe ngo n'abagurara iyo myenda y'imbere mu Mujyi wa Kigali bari benshi kuko umukobwa utarayambaraga yumvaga yaracikanywe.

    Abacuruza imyenda by'umwihariko abacuruza iy'imbere y'abakobwa, baranguye ariya makariso ku bwinshi bazi ko bazakomeza kuvomamo agatubutse ntibibuke aka wa mugani ugira uti 'ntagahora gahanze.'

    Ubu bararira ayo kwarika kuko nta mukiliya ukiza abaza ayo makariso ku buryo ubu bari mu gihombo gikomeye.

    Uwitwa Gasaro Clementine ucururiza muri Quartier Matheus avuga ko mbere ikariso imwe yo muri ubwo bwoko yayigurishaga 10 000 Frw kandi ku munsi agacuruza izirenga 10 ariko ubu ngo amezi abaye atatu nta n'uyimubaza.

    Mugenzi we witwa Mukagaju Rose avuga ko nk'iyo amahirwe abasekeye bajya kubona bakabona nk'umukobwa ugiye gukora ubukwe araje ababajije iyo kariso.

    Ati 'Nk'ubu njye abantu baza kuzingurira n'ababa bagiye kurongorwa kuko bazambarira muri za kanzu.'

    Icyabiteye kirakekwa

    Hari abibaza icyatumye abakobwa b'i Kigali bahagarika iby'ariya makariso gusa bamwe mu bakurikirana iby'imyifatire y'abakobwa akavuga ko biterwa no kuba bamaze gusobanukirwa n'ibanga ryo kuba bagira ikibuno bagikoreye.

    Ngo ubu abakobwa bayobotse inzu z'imyitozo ngororamubiri [Gym] bakihata imyitozo ituma ikibuno kiyongera kandi ngo n'ibindi bice bikagira imiterere iboneye ku buryo ikimero cy'umukobwa cyose kiba kinogeye ijisho.

    Uyu utifuje ko atangazwa amazina, avuga ko abakobwa basobanutse b'i Kigali banifite ku mufuka buri wese aba afite umutoza umusanga mu rugo akamukoresha iyo myitozo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/11/abacuruza-amakariso-yongera-ibibuno-mu-mujyi-wa-kigali-bari-kurira-ayo-kwarika/