Category: Uncategorized

  • Dore ibiti bimaze imyaka irenga 4,000 ndetse n’ibishobora kwimuka aho byatewe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    N
    N’umuhanda w’imodoka ubasha kunyura mu giti cya Surquoia

    Hari n’ibiti mu Buhinde no mu Butaliyani bishobora kwimuka bikava aho byari biteye bikitera ahandi, kubera ubushobozi bwabyo bwo kurandaranda.

    Muri iki cyumweru kirangiye abashinzwe kurwanya inkongi muri Leta ya California (USA), batangiye kuzengurutsa ibiringiti bidashya ndetse n’ibipfunyika bya alminium ku biti byo muri Pariki ya Sequoia, mu rwego rwo kubirinda inkongi y’umuriro irimo gusatira iyo pariki.

    Pariki ya Sequoia (ibiti byayo na byo byitwa sequoias), irimo ibiti bigera ku bihumbi bibiri bikurura ba mukerarugendo kubera kugira umubyimba munini, uburebure no kuramba cyane ku isi.

    Muri byo hari ikizwi ku izina rya ‘General Sherman’ gifite uburebure bwa metero 83 n’umubyimba ufite umurambararo(diameter) wa metero 11m (umuntu akaba yagicukuramo inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro).

    Igiti cyitwa General Sherman kivugwaho kuba icya mbere ku isi mu bugari, mu burebure n
    Igiti cyitwa General Sherman kivugwaho kuba icya mbere ku isi mu bugari, mu burebure n’imyaka myinshi kibayeho

    N’ubwo General Sherman, bitewe no kwamamara cyane ivugwaho kuba igiti cya mbere ku isi kirambye imyaka irenga ibihumbi bibiri, hari ibindi byo muri Pariki ya Sequoia n’ahandi ngo birengeje imyaka 4,000 bibayeho, kandi birebire kurenza metero 100.

    Urubuga https://www.monumentaltrees.com/ ruvuga ko sequoia (Sequoia sempervirens) ya mbere ku isi mu burebure ifite metero 115.55, ikaba iri mu ishyamba rya Redwood Mountain muri Pariki ya Kings Canyon muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Ntabwo ari sequoias gusa zikunze kuba ndende cyangwa nini cyangwa kuramba zonyine, kuko hari ibindi biti byo mu bwoko bwa Pseudotsuga menziesii birimo ikizwi nka Brummit fir cyabaye kirekire kugera kuri metero 100.3 ndetse n’inturusu yo muri Australia y’amajyepfo ishobora kurenza metero 97.

    Urubuga monumentaltrees.com rukomeza ruvuga ko mu bijyanye n’umubyimba munini cyane, ibyitwa ‘Baobab’ byo mu mashyamba ya Afurika ndetse na Cypres zo muri Mexique ngo bishobora guhinguranwa n’umurongo ugororotse unyura hagati muri byo(diameter) ureshya na metero 11.42.

    Uburyo umuntu aba angana ari iruhande rwa General Sherman
    Uburyo umuntu aba angana ari iruhande rwa General Sherman

    Mu burambe na ho, pinusi yitwa Bristlecone cyangwa cyprès byo muri Amerika y’Epfo byo ngo birimo ibishobora kuba bimaze imyaka igera ku 5,000.

    Bene ibyo biti byagiye bitemwa mu myaka ya vuba, birimo icyitwaga Mathusalem cyo mu bwoko bwa Pinus Bristlecone cyahoze mu misozi yitwa White Moutains yo muri California, kikaba cyaratemwe muri 2008 cyari kimaze imyaka 4,800 (Yesu yavutse asanga kimaze imyaka irenga 2,800 kibayeho).

    Mu bihugu by’i Burayi, nko mu Bwongereza no mu Budage, hari aho abantu bagiye batinya ibiti bya kera bitewe n’imyemerere, bakishyiramo ko baramutse babitemye byabakururira urupfu.

    Ibyinshi muri ibyo biti bikaba byaratemwe mu gihe ubukirisitu bwari bwadutse kuri uwo mugabane, kuko byafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubuhakanamana nk’uko urubuga monumentaltrees.com rukomeza rubisobanura.

    Ibiti bitwikira ubuso bunini cyane

    Uretse uburebure buhambaye, ubunini mu mubyimba n’uburambe, hari ibiti bigira amashami maremare yubaka ikimeze nk’igisenge cyangwa umutaka watwikira abantu benshi cyane, mu gihe bugamye izuba.

    Ficus Benghalensis, igiti kibasha no kwimuka aho cyatewe
    Ficus Benghalensis, igiti kibasha no kwimuka aho cyatewe

    Igiti kiza ku isonga mu kugira igisenge kinini ni icyo mu bwoko bwa Ficus benghalensis kiri mu baturage bitwa Howrah bo mu gihugu cy’u Buhinde, igicucu cyacyo kikaba gitwikira ubuso bungana na metero kare 1200 (m2).

    Kugira ngo amashami y’ibi biti atavunika, hari aho agera akamanura imizi ishorera mu bitaka ikamera nk’inkingi ziyateze, bikamera nk’aho ya mizi ihinduka nk’uruti (tige).

    Hagera n’igihe uruti rwatangiye ari umuzi rwikorera cya giti cyose rugasimbura uruti rwa mbere rwateranywe na cyo (kubera kugenda ruranda,randa), bikaza kurangira igiti cyose cyarimutse aho cyari gitewe.

    Mu busitani bwitwa Palerme muri Sicile ho mu Butaliyani igiti cyitwa ‘bosquet’ cyamaze kwimuka kijya hakurya y’akayira kakinyura iruhande, ndetse umubyimba wacyo watangiye ari umuzi ukaba warabaye inganzamarumbo y’ubugari bwa metero 13.5(m).

    Ibiti bya kera mu Rwanda

    Nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda ngo hamenyekane aho igiti cya kera cyane giherereye ndetse n’imyaka kimaze kibayeho, ariko uko byagenda kose kiri muri Pariki ya Nyungwe, nk’uko uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste wagize se w’umwiru ku ngoma ya Rudahigwa abisobanura.

    Bizimana avuga ko ibiti bya kera mu Rwanda ari imivumu, imirehe, imitaba n’ibindi bijya bimara imyaka iri hagati ya 200-300, ariko na byo bikaba byaboneka muri Nyungwe kuko ahandi abantu babitema bashaka bakabikoresha imirimo inyuranye.

    Icyakora i Rutare mu Karere ka Gicumbi ngo haracyari ikigabiro cy’umurehe cyatewe ku ngoma y’umwami Kigeli III Ndabarasa wategetse u Rwanda mu myaka ya 1708 – 1741.

    Muri Nyungwe y
    Muri Nyungwe y’u Rwanda na ho hashobora kuba harimo ibiti bya kera cyane

    Bizimana yakomeje agira ati “Ibiti bya kera byo bishobora kuboneka muri Nyungwe abantu baramutse babikozeho ubushakatsi, ahandi byaracitse ariko imisozi byari biriho isigarana amazina yabyo”.

    Sen Bizimana atanga urugero ko imisozi nka Kimironko, Kimihurura, Kimisange, Kimisagara, Nyamyumba n’indi, yitirirwa ibimera byahahoze ariko ubu bikaba bitakiboneka. “Nyamara nta n’ubwo byashoboraga kona imirima, bagakwiye kuba barabibungabunze bakabireka”.

    source : https://ift.tt/3zyGYWt

  • Umubyeyi wari mu zabukuru yabonye imihango nyuma yo guterwa urukingo rwa Covid-19 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi witwa Jacqueline Goldsworthy ukomoka mu Bwongereza yavuze ko asigaye ava amaraso mu gitsina nyuma yo kubona igipimo cye cya mbere cy'urukingo rwa Covid rwa AstraZeneca.

    Goldsworthy yahise ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo amenye niba ari kanseri cyangwa ikimenyetso cy'ubundi burwayi ariko ibisubizo byagaragaje ko nta kibazo icyo aricyo cyose afite ku myaka ye 57, nubwo yasubiye mu mihango kandi yari amaze imyaka 20 yaracuze.

    Goldsworthy, umukozi ushinzwe imibereho myiza wabonye urukingo rwe rwa mbere mu Ukuboza, yemeza ko urukingo rwamuteye kuva amaraso. Icyakora, abaganga ba NHS bashimangiye ko nta 'nzira' n'imwe igaragaza ko arirwo nyirabayazana.

    Uyu mugore yatangarije MailOnline ko kuva amaraso kwe kuremereye cyane kuruta uko yakundaga kubabara mu gihe cye kandi ko byamaze hafi icyumweru.

    Amakuru yemewe yerekanye ko hari raporo 366 zerekana ko hari abantu bagiye bava amaraso mu myanya y'ibanga nyuma yo gucura -nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid yaba urwa AstraZeneca, Pfizer cyangwa Moderna.

    Source : https://yegob.rw/umubyeyi-wari-mu-zabukuru-yabonye-imihango-nyuma-yo-guterwa-urukingo-rwa-covid-19/

  • IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#44: Urugendo rwa Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA wagizwe Minisitiri mushya w'Ubutabera #rwanda #RwOT

    Ikiganiro IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#44 kiragaruka ku rugendo rwa Dr. Emmanuel UGIRASHEBUJA, Minisitiri mushya w'Ubutabera! Uko isoko ry'Umurimo mu Rwanda ryabanje kumugora avuye kwiga ndetse Umukoresha yahereyeho (Dr. Rose Mukankomeje) muri Rema akajya atesha agaciro Dogitora ye.

    Uko yakomereje urugendo muri Kaminuza, akazamuka gahoro gahoro kugeza ejo bundi atunguranye agasimbura Businjye! Ese yavanye he imbaraga? Tubane muri iki kiganiro!

    Dr Ugirashebuja yashyizweho na Perezida Kagame ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116.

    Itangazo rishyira Dr Ugirashebuja ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutabera ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa 17 Nzeri 2021.

    Dr Ugirashebuja w'imyaka 45 yinjiye muri Minisiteri y'Ubutabera asimbura kuri uyu mwanya Busingye Johnston uheruka kuwukurwaho nyuma y'imyaka umunani yari awumazeho.

    Busingye yakuwe muri Minisiteri y'Ubutabera agirwa Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza; ni mu mpinduka zakozwe ku wa 31 Kanama 2021.

    Dr Ugirashebuja yagizwe Minisitiri w'Ubutabera nyuma y'amezi arindwi avuye ku mwanya wa Perezida w'Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EACJ). Yasimbuwe na Kayobera Nestor ku wa 21 Gashyantare 2021.

    EACJ ni urukiko rwashinzwe ku wa 30 Ugushingo 2001, abacamanza barushyirwamo baba bafite manda y'imyaka irindwi itongerwa.

    Dr Ugirashebuja Emmanuel yavukiye i Nairobi ku wa 25 Ukuboza 1976. Afite Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh.

    Yabaye Umuyobozi w'Ishuri ry'Amategeko muri Kaminuza y'u Rwanda (2009-2014) ndetse yanabaye Umujyanama mu by'Amategeko wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga hagati ya 2001-2003.

    Dr Ugirashebuja yabaye umunyamuryango w'Inama Nkuru y'Ubucamanza n'Inama Nkuru y'Ubushinjacyaha.

    Mu 2009 yagizwe Umujyanama mu by'Amategeko mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ibidukikije.

    Mu mirimo ye kandi mu 2010-2011, yabaye umwarimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, iya Edinburgh n'iya Dar es Salaam ndetse yanigishije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n'irya Gipolisi mu Rwanda riri mu Karere ka Musanze.

    Mu Ugushyingo 2013, Dr Ugirashebuja yagizwe Umucamanza muri EACJ mu Rwego rw'Ubujurire [EACJCourt Appellate Division].

    Nyuma y'umwaka umwe, mu 2014 yabaye Perezida wa Kane wa EACJ, umwanya yamazeho imyaka irindwi.

    Dr.UGIRASHEBUJA, Uko yinjiye ku isoko ry'Akazi bigoye nyuma akaba Minister/IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#44

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-44-urugendo-rwa-dr-emmanuel-ugirashebuja-wagizwe

  • Nyagatare : Yanyuze ku bashinzwe umutekano saa saba z’ijoro avuye kwiba Mazutu bamufatana Litiro 202 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yafatiwe mu Mudugudu wa Alayanjye, mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Mugisha yafashwe mu ijoro arimo gutunda iriya mazutu.

    Yagize ati 'Abashinzwe umutekano babanje kumubona atwaye ibintu kuri moto ntibamenya ibyo aribyo arabacika. Nyuma muri iryo joro arongera aragaruka baba aribwo bamufata, bamuhagaritse bareba ibyo ahetse basanga ni mazutu atwaye. Yahise abajyana aho arimo kubika iyo mazutu bahageze basanga ahafite andi majerikani arimo mazutu.”

    CIP Twizeyimana yavuze ko Mugisha yahise avuga ko amavuta ayagura ku bakozi ba kompanyi ikora umuhanda nabo baba bayibye mu makamyo ariko yanga kubavuga amazina. Yavuze ko yari amaze kubaguraho litiro 202 ari nazo yafatanwe.

    Yavuze ko ayo mavuta ya mazutu yahitaga ajya kuyagurisha abafite ibyuma bisya bakayashyira muri moteri yazo.

    Ubuyobozi bwa kompanyi yubaka umuhanda Karangazi-Rwimiyaga bemeje ko koko mu bubiko bwabo basanze haburamo mazutu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko ibyo Mugisha yakoraga bigize icyaha cy’ubujura akaba yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga mu gihe hagikomeje iperereza.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira ; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije ; kwiba byakozwe nijoro ; kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Yanyuze-ku-bashinzwe-umutekano-saa-saba-z-ijoro-avuye-kwiba-Mazutu-bamufatana-Litiro-202

  • Gicumbi : Umugore w’imyaka 42 arashinjwa kwigarurira umuhungu w’imyaka 14 akamusambanyiriza kwa Nyirakuru #rwanda #RwOT

    Uyu mugore w’imyaka 42 ushinjwa gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu rubanza rwabaye ku ya 16 Nzeri 2021.

    Inkuru dueksha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ivuga ko kiriya cyaha uriya mugore yagikoze ubwo yazaga kureba umukecuru w’inshuti ye ngo age amufasha imirimo yo mu rugo avuye mu Karere ka Nyabihu.

    Ngo ahageze yahasanze umwuzukuru we w’umuhungu w’imyaka 14 wabanaga na Nyirakuru, baramumuha ngo bajye bararana ku buriri bumwe kuko inzu yari ntoya, ari bwo uwo mugore yahise yigarurira uwo mwana akajya arara amusambanya.

    Mu gihe gito umwana yaje kubwira Nyirakuru ko uwo mugore bigeza nijoro agacunga asinziriye akamukuramo imyenda akamusambanya, ariko kuko yari amaze gusaza ntiyabasha kubyumva nibwo umwana abyibwiriye Umukuru w’Umudugudu bahita biyambaza inzego z’umutekano atabwa muri yombi.

    Mu kwisobanura kwe uyu mugore ahakana icyaha aregwa, nyamara mu Bugenzacyaha yarabyemeraga nta gahato ndetse akanasobanura uko yabigenje, ibyo bigaragaza ko abizi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko, ariyo mpamvu agerageza kugihunga. Ubu uregwa afungiye kuri sitasiyo ya polisi i Byumba.

    Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko numero 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko numero 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ruzasomwa tariki 23/09/2021 saa mbiri za mu gitondo.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Umugore-w-imyaka-42-arashinjwa-kwigarurira-umuhungu-w-imyaka-14-akamusambanyiriza-kwa-Nyirakuru

  • Muhanga: Abatujwe mu Mudugudu wa Horezo barataka kubura ibicanwa kuko biogaz bahawe zapfuye – #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka irenga itatu hatashywe uyu mudugudu w’icyitegererezo watujwemo imiryango ijana.

    Nyuma y’umwaka n’igice aba baturage bawutujwemo bavuga ko biogaz yabafashaga gucana yahise yangirika.

    Bamwe mu baganiriye na Radio1 bayibwiye ko bagorwa no kubona ibyo gucana kuko babuze n’aho bakoreshereza iyi biogaz.

    Umwe yagize ati “Ubu biogaz ntikora igishashi cyayo cyarapfumutse, ntabwo yaka kandi nta bufasha dufite bwo kuyikoresha n’iyo katse kaba ari gake ntabwo ucana ngo iteke.”

    Undi yagize ati “Iyi biogaz ntabwo yaka neza, ntabwo wateka ibiryo ngo bishye cyereka gushyushya amazi. Turifuza ko bazidukorera cyangwa bakohereza abakanishi ku giciro cyiza tukazikoresha tutabaruhije.”

    Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi no gukurikirana ibikorwa muri Minisiteri y’Ubutetegetsi bw’Igihugu, Mulindwa Prosper, yatangaje ko igitera kwangirika kwa biogaz muri iyi midugudu ari ubumenyi buke bw’abayikoresha, yemeza ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa bagafashwa.

    Yagize ati “Za biogaz nazo hari aho zitagiye zikoreshwa ariko ugasanga bishingiye ku bumenyi buke. Ni ikibazo cy’ubumenyi tugomba gukomeza gukurikirana ikijyanye n’inka zidahagije hashobora gukora biogaz nke ariko zigakora neza.”

    Umushinga wo gukoresha biogaz watangijwe mu 2006 nk’uburyo bwo gushaka ingufu zakoreshwa mu guteka mu bice by’icyaro, hifashishijwe amase y’inka.

    Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC baherutse kugaragaza impungenge z’uko umushinga wo gukoresha ingufu za biogaz ushobora kudatanga umusaruro nyuma y’ibibazo byawubonetsemo bitarabonerwa ibisubizo, mu gihe washowemo amafaranga menshi witezweho kugirira akamaro abaturage.

    Visi Perezida wa PAC, yavuze ko nta karere na kamwe katarimo ibibazo bya biogaz ku buryo bisa n’aho amafaranga yashowemo yabaye impfabusa nyamara Mininfra na Monaloc byari byiyemeje gukemura iki kibazo mu buryo burambye.

    Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2020) igaragaza ko ingo zikoresha gaz cyangwa biogaz nk’uburyo bw’ibanze bwo guteka ari 4,2%. Iri janisha ryavuye kuri 0,1% mu 2010/2011.

    Umudugudu wa Horezo ni umwe mu igezweho mu Rwanda ariko abawutujwemo barataka ko bagorwa no kubona ibicanwa kuko Biogaz bahawe yapfuye

    source : https://ift.tt/3ClC0xQ

  • Umunsi wirabura kuri Sheikh Kajura ubwo FLN yatwikaga imodoka n’abantu muri Nyungwe, imiborogo ari yose – #rwanda #RwOT

    Iki ni igice gito cyane mu buhamya bwa Sheikh Bakera Ally Kajura, umwe mu barokotse ibitero by’abarwanyi ba FLN ishamikiye ku Mpuzamashyaka ya MRCD iyobowe na Paul Rusesabagina, bagabye muri Nyungwe ku wa 15 Ukuboza 2018.

    Kuri uwo munsi w’icuraburindi, abarwanyi ba FLN batwitse imodoka eshanu zirimo coasters eshatu, minibus imwe n’ivatiri imwe. Ibi bitero kandi byanaguyemo abaturage batandatu, abandi 19 barakomereka.

    Nsabimana Callixte wiyitaga Major Sankara wari umuvugizi wa FLN icyo gihe yagiye mu itangazamakuru yigamba ibyo bitero, avuga ko batangije intambara yeruye ku Rwanda.

    Sheikh Bakera Ally Kajura iyo avuga ku byamubayeho n’ibyo yabonye uwo munsi, abura uko asobanura neza ububi bw’ibyo bakorewe kuri iyo tariki, agashima Imana yarokoye bamwe muri bo n’Ingabo za RDF zatebutse zigaha ubuvuzi bw’ibanze abarashwe zikanabageza kwa muganga, n’abarwanyi zikabashwiragiza.

    Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe gahunda za Korowani muri RMC.

    Yabwiye IGIHE ko yari avuye i Rusizi ari kumwe n’abavandimwe be babiri n’undi wari ubatwaye bavuye mu bukwe bari batashye.

    Kuko umwe muri abo bavandimwe be yari amaze iminsi muri Canada, ngo bagenda bari banyuze i Karongi ariko mu gutaha amuhitiramo ko banyura muri Nyungwe akongera kwirebera ubwiza butatse u Rwanda.

    Ahagana saa Kumi n’imwe na 40 bari mu Ishyamba rwagati, ngo bakase ikorosi bumva hari ikintu gituritse bakeka ko ari ipine ariko barebye neza basanga si ryo ahubwo bumva ibindi biturika.

    Ati “Uwari utwaye imodoka ahita atubwira ngo ‘tubaguyemo, baraturashe’; ashaka gusubira inyuma ariko barasa mu kirere ahita aparika aratubwira ati ‘Muryame’.

    Abarwanyi babasohoranye mu modoka ibyo bambaye gusa babaryamisha muri kaburimbo. Ibikoresho bari bafite, telefoni n’amafaranga barabyambuwe.

    Nyuma y’aho barabahagurukije bashyirwa ku murongo barabashorera ngo bagende, uko bagenda ariko ubwoba butaha imitima yabo bazi ko birangiye.

    Ati “Aho mu bwenge bw’umuntu uba ubona ko ubuzima bw’Isi wabusezeye, numvaga ko ngiye gupfa. Ubwo ndababaza nti ‘tujye imbere hehe?’ Uwari ufite imbunda wari inyuma yanjye arancecekesha, arambwira ngo ‘komeza imbere.”

    Mu nzira babashorera bageze imbere bahasanga Coaster yarashwe iturutse i Kigali, n’igiti kinini cyane cyari mu muhanda hagati bigaragara ko cyategeshwaga imodoka.

    Sheikh Kajura yavuze ko babinjije mu ishyamba akumva umutima umuvuyemo, aribwira ati “Reka nsezere inshuti n’abavandimwe ubwo ndagiye”.

    Ngo aho babanyujije hari ibikapu byinshi n’imizigo y’abari bari muri iyo coaster yarashwe, barababwira ngo “buri wese aterure igikapu” babikomezanye mu ishyamba.

    Sheikh Bakera Ally Kajura yavuze ko ivatiri barimo yatwitswe nyuma yo guhagarikwa n’abarwanyi ba FLN muri Nyungwe

    -  Sheih Kajura yarokokeye mu mwobo

    Nyuma yo kwinjizwa muri Nyungwe, Sheikh Kajura yabonye umukobwa wihishe mu ishyamba amenya ko harimo n’abandi.

    Ageze imbere igikapu atwaye cyaramuremereye arakijugunya ahita ava mu murongo ajya kwihisha mu mwobo, aho yasanze umuganga w’Umunye-Congo wari uvuye i Kanombe mu mahugurwa agahura n’iryo sanganya. Kugira ngo hatagira ubanyuraho akababona, bakuyemo amashati.

    Yakomeje ati “Nguma aho ngaho ariko nkumva [abo barwanyi] barasakuza cyane ngo ‘mukomeze, mukomeze.”

    Yibwiranye n’uwo muganga anamusobanurira uko babarashe bamwe bagapfira mu modoka, abandi bakabatwara.

    Haciye igihe gito bumvise abo barwanyi babaza aho “ikibiriti na lisansi biri“ ngo batwike imodoka, barazitwika zirakongoka.

    Sheikh Kajura yagize ati “Hashize nk’isaha numvise barashe indi modoka. Twumvaga hari abantu bari kuza bakabarasa. Bigeze nka saa Tatu z’ijoro ntangira kumva urusaku rw’abantu bari gutabaza kuri kaburimbo. Hari harimo n’umugore uri kurira cyane mu by’ukuri afite agahinda n’undi mwana muto w’agahinja wari uri kurira.’’

    “Uwo mugore yanteye agahinda cyane, arimo aratabaza ahamagara Imana. […] Tukumva n’abandi bantu kuri kaburimbo bararira bataka cyane.’’

    -  RDF yarahagobotse

    Bigeze nka saa Yine z’ijoro bumvise amasasu menshi, nyuma bumva imodoka za gisirikare zitambuka bamenya ko ari Ingabo z’u Rwanda zamaze kwinjira mu ishyamba zije kubatabara, batangira kwigarurira icyizere.

    Abarwanyi ba FLN bari benshi kuko abagenzi bagejejwe ahasa n’aho bari bashinze ibirindiro muri Nyungwe ngo bavuze ko “bari hagati ya 200 na 300, barimo abavuga Igiswahili n’Ikirundi batuka Leta y’u Rwanda”.

    Sheikh Kajura ati “Ubwo twumva ijwi ry’umusirikare atubwira ati ‘turi ingabo z’u Rwanda ntimugire ubwoba tuje kubatabara. “

    Muri ako kanya bavuye mu bwihisho bajya kwicara hamwe kuri kaburimbo, abasirikare bafatanya na wa muganga guha inkomere ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kuzijyana ku Bitaro bya Kigeme muri Nyamagabe, n’abitabye Imana bakurwa aho.

    Abarokotse bazima bategereje igihe gito na bo imodoka zirabatwara, bagezwa iwabo. Icyakora hari bamwe abo barwanyi batwaye batagarutse.

    -  Yishimira ko Rusesabagina na Sankara bari mu butabera

    Sheikh Kajura yatangaje ko nyuma yo kurokoka ibitero byari bigiye gutuma abana be babiri batarageza ku myaka itanu baba imfubyi, ashimishijwe n’uko ababiteguye, bakanabyigamba bafashwe kandi ko yizeye ko bazabiryozwa.

    Ati “Tukimara kumva ko Sankara yafashwe, nyuma na Rusesabagina akazanwa mu Rwanda, byaradushimishije.’’

    Yavuze ko ibyo bitero byamuteye ubwoba n’ihungabana yamaranye nk’umwaka ku buryo yabaga aryamye akabirota.

    Ati “Hari n’igihe nagendaga nkumva atari njyewe, nkumva ari nk’aho ari undi muntu.’’

    “Kuba aba bantu babigizemo uruhare barafashwe ni ibintu byadushimishije kuko nibura niba hari n’abandi bagifite ibitekerezo byo kugaba ibitero cyangwa bakagirira nabi Abanyarwanda, nibumva ko abayobozi babo bafashwe bizaba impamvu y’uko batinya, cyangwa bakagira ubwoba ko bashobora kuzafatwa.’’

    Rusesabagina uyobora MRCD/FLN, Sankara ndetse na Nsengimana Herman babaye abavugizi b’uwo mutwe w’iterabwoba ubu bari imbere y’ubutabera hamwe n’abandi 18 bareganwa ibyaha by’iterabwoba. Urubanza rwabo ruzasomwa ku wa 20 Nzeri 2021.

    Sheikh Kajura yavuze ko nyuma yo gutanga ubuhamya bwabo mu maburanisha nk’abarokotse ibitero byagabwe n’uyu mutwe bizeye ubutabera ku buryo buri wese mu baregwa azahabwa ibihano bimukwiye.

    Sheikh Bakera Ally Kajura yabonesheje amaso zimwe mu modoka zitwara abagenzi zatwitswe n’abarwanyi ba FLN muri Nyungwe

    Paul Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda bifitanye isano n’iterabwoba

    source : https://ift.tt/2Xsb2FF

  • Imbonankubone ni ngombwa, urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga ntiruramba – Padiri Achille Bawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Achille Bawe
    Padiri Achille Bawe

    Aganira na Kigali Today, yavuze ko amakosa abantu bakomeje gukora, ari ugufata icyemezo cyo gushakana bahubutse kandi banahujwe n’imbuga nkoranyambaga, bakirengagiza ko guhura bakaganira imbona nkubone kandi inshuro nyinshi, bituma abantu bamenyana bihagije banashakana urugo rugakomera, kubera ko umwe aba azi ingeso za mugenzi we akabasha kuzihanganira.

    Yabivugiye mu muhango wo kumurika ibyavuye mu mushinga wo guhugura urubyiruko 300 n’ingo zisaga 500 zo muri Diyosezi ya Ruhengeri, umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango, hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

    Padiri Bawe yavuze ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yashakaga ko bishima, avuga ko nk’uko biri mu gitabo cy’intangiriro Umutwe wa kabiri, kuva ku murongo wa 18 kugeza ku wa 24, Imana yavuze ko “atari byiza ko umugabo aba wenyine, imushakira uwo bakwiranye”.

    Avuga ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, byari umugambi uganisha ku byishimo bya bombi.

    Ati “Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yari igamije kugira ngo bombi bagire ibyishimo babikesha ko bombi bari kumwe nk’abashakanye. Iyo ubonye ingo z’abashakanye zidafite ibyo byishimo ukabona zirimo amakimbirane, wumva ubabaye ukavuga uti hari ikintu kitagenze neza kuko ubundi kuba bari kumwe byagombye kuba ari cyo kintu cya mbere kibaho kibateye ibyishimo”.

    Padiri Bawe avuga ko inyigisho zitangwa ziba zigamije kongera kugaruka muri wa murongo w’Imana, kugira ngo abashakanye bongere babone ibyishimo yabifurizaga igihe yabahaga kubaka urugo rw’umugabo n’umugore nk’abashakanye.

    Ubuzima bw’abashakanye ni ikintu gikomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura

    Yavuze ko amakosa ya mbere akorwa, ari ukubakana urugo abantu batarigeze kumenyana bihagije, aho abenshi badahura imbonankubone, ahubwo ugasanga urukundo rwabo rurashingira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati “Ntushobora kubakana urugo ku buryo bukwiye kandi burambye, n’umuntu mutigeze mugira igihe gihagije cyo kumenyana, cyo kuganira kugira ngo muzashobore kubana muziranye kuko ni ngombwa. Burya rero kugira ngo umenyane n’umuntu by’ukuri koko, ni uko muba mwarahuye kandi igihe gihagije imbonankubone, ntabwo imbuga nkoranyambaga zonyine, wenda zaba intangiriro, ariko kuba ari zo abantu bashingiraho gusa ngo bagiye kubaka urugo, ntabwo zishobora kuramba kuko bahura bataziranye”.

    Nyuma y
    Nyuma y’amahugurwa ubu ngo imiryango iratekanye

    Arongera ati “Imbonankubone ni ikintu cya ngombwa cyane, kandi imbonankubone ihagije kugira ngo abantu bashobore kumenyana, burya guhura n’umuntu mukabonana imbonankubone hari ibyo umuntu ashobora kubwira undi atanavuze, ni byo mu Gifaransa bavuga ngo ‘Language du corps’, cyangwa mu cyongereza Body language. Iyo batahuye ntabwo bashobora kuvuga ngo baraziranye, kandi iyo abantu bataziranye kugira ngo bazubake urugo ruzakomere, rwose biragoye”.

    Ikindi Padiri Bawe yasabye abitegura kurushinga, ni ugufata igihe gihagije cyo kwiga, bakitegura.

    Ati “Ntabwo inkumi n’abasore bacu babona igihe gihagije cyo kwitegura ibyo bagiyemo, kandi burya ubuzima bw’abashakanye ni ubuzima bukomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura. Birakwiye ko haba ku rwego rwa Leta, haba no ku rwego rwa Kiliziya habaho uburyo twajya dutegura urubyiruko rwacu kugira ngo rwinjire mu buzima ruzi neza icyo busaba, kandi barabyiteguye kugira ngo babeho bishimye”.


    source : https://ift.tt/3kn1LrF

  • Sandra yavuze ibihe byiza yagiranye n'umuzamu Kwizera Olivier – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Sandra yavuze ibihe byiza yagiranye na Kwizera Olivier nyuma yuko Kwizera yari amaze kwirukanwa mu mwiherero w'Amavubi.

    Nkuko Sandra yabitangaje yavuze ko nyuma yuko Kwizera Olivier yirukanywe mu mwiherero w'Amavubi, yaje kumusura aho aba maze akamumwakura (akamukuraho umwaku). Yongeyeho ko afite uburyo bwinshi akoresha akuraho umwaku ku bawutewe harimo kubaganiriza ndetse yanavuze ko buri wese ugeze iwe afite umwaku ahita awukira ndetse akanawukurwaho.

    Source : https://yegob.rw/sandra-yavuze-ibihe-byiza-yagiranye-numuzamu-kwizera-olivier/

  • MIFOTRA yabaye ihagaritse gutanga akazi mu bigo bya Leta kugira ngo ishake abarimu 13,000 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA) yabaye isubitse gahunda yo guha akazi abandi bakozi ba Leta kugira ngo yibande ku bikorwa byo gushaka abarimu bagomba gutangirana n'umwaka mushya w'amashuri wa 2021-2022.

    Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko umwaka utaha uzatangirana na taliki ya 11 Ukwakira 2021, hakaba hakenewe abarimu basaga 13,000 bagomba kwigisha mu bigo by'amashuri bisaga 650 biherereye mu bice bitandukanye by'Igihugu.

    Iyo gahunda yatangajwe mu ibaruwa yagenewe abayobozi bakuru batandukanye muri MIFOTRA, ikaba yarashyizweho umukono na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan washimangiye ko ikeneye umwihariko kugira ngo ikoranwe ubushishozi.

    Yagize ati: 'Hashingiwe ku Ingengabihe y'Amashuri Abanza, Ayisumbuye n' ay'Imyuga n'Ubumenyingiro y'Umwaka w'Amashuri 2021/2022, nagira ngo mbamenyeshe ko indi myanya y'akazi ka Leta ibaye ihagaritswe by'agateganyo kugeza igihe amashuri azatangirira.'

    Uyu mwanzuro wafashwe kugira ngo ishyirwa mu myanya ry'abarimu bashya rihabwe umwihariko kandi rikoranwe ubushishozi mu mucyo no mu bwisanzure, cyane ko byitezwe ko ubusabe bw'abifuza guhatanira iyo myanya bushobora kurenga 40,000.

    Abarimu basaga 13,000 bagiye gushyirwa mu myanya nyuma y'aho buri Karere kagaragaje ibyuho gafite mu mashuri, bakaba bazahita bashyirwa mu bigo byabasabye.

    Ni gahunda irimo gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze mu Rwanda (REB), n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB) nyuma y'aho Uturere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n'abayobozi.

    REB ivuga ko icyuho ahanini cyatewe n'abarimu bagiye basezera akazi babonye andi mahirwe y'imirimo, abajya mu kiruhuko cy'izabukuru, abagiye birukanwa bitewe n'impamvu zitandukanye ndetse n'abahuye n'ibibazo by'uburwayi bituma batabasha gukomeza kwigisha.

    Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho nanone kuziba icyuho cy'abarimu bakenewe mu byumba by'amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020, hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w'abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mifotra-yabaye-ihagaritse-gutanga-akazi-mu-bigo-bya-leta-kugira-ngo-ishake