Category: Uncategorized

  • Niba ukunda gusomana ibi byakubera isomo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hambere iyo umuntu yamaraga igihe runaka ahantu yarasuhutse nyuma akagaruka i muhira, abavandimwe ndetse n'abaturanyi bamugaragarizaga urukumbuzi bamuhobera cyane hanyuma bakamuha n'ikiganza.

    Ariko aho bigeze umuntu asigaye ahura na mugenzi we batari baherukanye akamuhobera byanarimba akamusoma kugira ngo amugaragarize ko amwishimiye cyane. N'ababyeyi bafite abana bakunda kubakorera icyo gikorwa kugira ngo babagaragarize ko babakunda byahebuje.

    Ku bakundana ho ni akarusho kuko gusomana kwabo birenga imbibi ahubwo bakagera kure (deep kissing) mu rwego rwo gushimisha amarangamutima yabo.

    Icyakora nubwo uyu umuco wazanywe n'abazungu wakunzwe na benshi bakanawushyira mu bikorwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu, izo ngaruka ni zo tugiye kugarukaho:

    1.Indwara yitwa Meningococcal

    Iyi ni indwara yandurira mu gusomana kandi ngo ifite ubushobozi bwo guhitana uwayirwaye. Iyi ndwara iyo igeze mu mubiri ibanza kwangiza umurongo uhuza ubwonko n'urutirigongo (spinal cord) ruhuza ubwonko n'izindi ngingo z'umubiri.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu basomana bakamara umwanya bonkana ururimi (deep kissing).

    2. Hepatite B

    Binyuze mu gusomana, ngo abantu baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Hepatite yo muri ubu bwoko ikomeje guteza ikibazo ku isi.

    Iyi ndwara ifata umubiri iyo igikorwa cyo gusomana kibaye maze amatembabuzi y'uwanduye iyi ndwara agahura n'amatembabuzi yo mu kanwa k'uwo bari gusomana.

    Ibi ngo bikunze kubaho ku bantu basomana ariko bakaba bafite ibikomere ku munwa ari naho kwa guhura kw'amaraso n'amatembabuzi bihurira maze agakoko gatera iyi ndwara kakabona urwaho rwo kugera mu mubiri muzima.

    3. Imitezi yo mu kanwa

    Imitezi ngo ni indwara ifata imyanya y'ibanga ikayitera uburibwe bukomeye cyane. Uretse iki gice ngo hari n'ubwo ifata igice cy'akanwa hanyuma ikagitera uburibwe burushaho kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha.

    Nubwo iyi ndwara ikunze kwandura binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ishobora no kwandurira mu gusomana hagati y'uyirwaye n'utayirwaye.

    4. Indwara z'ubuhumekero

    Uretse izi ndwara tuvuze, hari n'izindi ndwara z'ubuhumekero zandurira mu guhuza amatembabuzi cyangwa zandurira mu mwuka abantu benshi bandurira mu gusomana.

    5. Kwangirika amenyo

    Iki ngo ni ikibazo kivuka hagati y'umwana na nyina igihe umubyeyi akunda gusoma umwana we ku munwa. Ngo hari ubwo umubyeyi asoma umwana ku munwa maze akamusigaho udukoko twangiza amenyo y'umwana bityo igikorwa cyo kwangirika kw'amenyo ye kigatangira ubwo.

    Ubusanzwe ngo utwo dukoko ntabwo tuba mu kanwa k'ummwana muto, ahubwo tuba twibereye mu macandwe y'abantu bakuru, iyo rero umuntu mukuru asomye umwana ngo ashobora kumwanduza utwo dukoko binyuze mu matembabuzi yo mu kanwa.

    Ni ingenzi kumenya ibyo dukora ndetse n'ingaruka bigira ku buzima bwacu maze buri wese agahitamo ibimunogeye.Byaba byiza ubiretse kuko bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga wowe wumvaga ari ukwishimisha.

     

    Ese wowe ubona ari byiza gusomana n'umuntu kugirango abone ko umukunda?twandikire igitekerezo cyawe muri comment. 

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-gusomana-ibi-byakubera-isomo/

  • Gasabo : Abakekwaho kwica uwasanzwe mu nzu amaze icyumweru yarapfuye barabihakana ariko hari inyandiko ibibashinja #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki ya 16 Nzeru 2021 nyuma y’impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha.

    Ku itariki ya 08 Nzeru 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwaregeye urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo busaba ko abakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bwakorewe NIYONSENGA Alphonse Abdoul bafungwa by’agateganyo.

    Tariki ya 26 Kanama 2021 mu Murenge wa Gatsata, Akagari ka Nyamugali, Umudugudu wa Akamwunguzi ni bwo hamenyekanaga amakuru y’urupfu rw’umugabo witwa NIYONSENGA Alphonse Abdoul akaba yarasanzwe mu nzu ye yarapfuye hashize nk’icyumweru ndetse n’umubiri we waratangiye kwangirika kandi umunsi wanyuma Nyakwigendera akiriho yari kumwe n’umwe mu bakekwaho icyaha.

    Ku itariki ya 13 Nzeri 2021 ni bwo habaye iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha busaba ko abakekwaho icyaha bafungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza, bugaragaza impamvu zikomeye zirimo n’inyandiko nyawakwigendera yasize yanditse avuga abamwishe mu gihe abakekwaho icyaha baburanye bagihakana.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

    Ingingo ya 107 : Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa

    Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gasabo-Abakekwaho-kwica-uwasanzwe-mu-nzu-amaze-icyumweru-yarapfuye-barabihakana-ariko-hari-inyandiko-ibibashinja

  • Umuyobozi mu Gakiriro ka Muhanga yafashwe n’amashanyarazi arapfa #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ubwo Haryarimana yacomekaga imwe mu mashini akoresha agafatwa n’amashanyarazi.

    Bamwe mu bo bakoranaga, bumvise umuntu ataka bahita bakeka ko ari ufashwe n’amashanyarazi bihutira gukupa umuriro ariko ntibyagira icyo bitanga kuko amashanyarazi yari yamaze kumugera mu mubiri wose.

    Bahise bihitira kumugeza ku Bitaro bya Kabgayi ariko umutima uhagarara bataragerayo ndetse ngo n’aho bagereyeyo abaganga bagerageje gushitura umutima biranga.

    Habyarimana upfuye afite imyaka 51 y’amavuko, asize umugore n’abana batatu.

    Umuyobozi w’agakiriro ka Muhanga, Sibomana Sylvain, yemeje aya makuru, avuga ko mu minota 15 yabanjirije urupfu rwa nyakwigendera bari bamaze kuvugana ku buryo na we yatunguwe n’iyo mpanuka.

    Agaruka ku by’urupfu rwe, yagizea ati 'Babonye umuntu yumiye aho hafi y’imashini ntibamenye uko byagenze. Icyakora yazize impanuka yihariye mu kazi kuko nta bibazo bindi by’umuriro byabagaho mu gakiriro.'

    Yavuze ko kuva muri 2017 ubwo aka Gakiriro katangiriye gukora, nta mpanuka nk’iriya yari yarahabereye ariko ko bibasigiye isomo.

    Ati 'Isomo rikomeye tubonye ni ukuba niba wavuganaga n’umuntu watarabuka gato ukumva ngo arapfuye biteye ubwoba, tugiye gushaka ubwishingizi bw’ibikoresho n’abakozi. Hari bake barimo ariko tugiye gukurikirana iby’ubwishingizi.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-mu-Gakiriro-ka-Muhanga-yafashwe-n-amashanyarazi-arapfa

  • Jado Castar yatawe muri yombi akekwaho ibyerekeye abakinnyi batumye u Rwanda rwirukanwa mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uyu Bagirishya Jean de Dieu mu rwego rwo gukora iperereza ku manyanga avugwa mu guha ibyangombwa bariya bakinnyi batumye u Rwanda ruhagarikwa muri ririya rushanwa.

    RIB yagize iti 'Visi Perezida wa Kabiri wa Federation y’umukino wa Volleyball ushinzwe ibikorwa yatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza rikomeje rifitanye isano n’ihagarikwa ry’ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika ategurwa na CAVB.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutangaza ko rukurikiranyeho uyu mugabo icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo akore inshingano ze.

    Hari amakuru kandi kuri uyu wa mbere yacicikanye ko na bamwe mu bayobozi bakuru ba ririya shyirahamwe batawe muri yombi barimo Ngarambe Raphael uriyobora.

    RIB yatangaje ko abandi bayobozi bari gukorwaho iperereza ku birego bifitanye isano na biriya bikorwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Jado-Castar-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibyerekeye-abakinnyi-batumye-u-Rwanda-rwirukanwa-mu-irushanwa

  • Ngoma: Abashakanye bapfiriye umunsi umwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo ni umusaza Munyagishari Eduard witabye Imana saa kumi z’urukerera, na ho umugore we Mukankundiye Gaudence yitaba Imana saa cyenda z’igicamunsi, ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, bibera mu mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Ngera mu Murenge wa Remera.

    Gaudence Mukankundiye na Eduard Munyagishari bari bageze mu zabukuru ku buryo babaga ku mukwe wabo, kuko ntacyo bari babashije kwikorera, abakobwa babo bagafatanya kubafasha mu mibereho isanzwe.

    Umwuzukuru wabo utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko umukecuru yari asanganywe ubumuga bw’ukuguru kubera imvune, na ho umusaza yagiraga ikibazo cyo gususumira yari amaranye igihe kinini kuva akiri umugabo muto.

    Ati “Byantangaje cyane ku buryo rwose ntakubwira ngo ndababaye ahubwo iyaba ari uku byahoraga, ibikundanye birajyana. Umusaza yapfuye saa kumi z’urukerera, umukecuru yatangiye gusengana n’abaje kudufata mu mugongo hashize akanya na we aba arapfuye.”

    Akomeza agira ati “Urebye umusaza yagezeyo imbeho imwishe yihamagarira umukecuru we na we aba aramusanze. Gusa ubu twumiwe, abantu bashakanye gupfira umunsi umwe koko?”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Nsanzuwera Michel avuga ko Munyagishari Eduard na Mukankundiye Gaudence bazize izabukuru.

    Avuga ko amakuru yahawe n’umukwe wabo ari uko nta burwayi bugaragara bwabahitanye cyangwa se amarozi ahubwo ari ubusaza gusa.

    Agira ati “Si ndi muganga ariko bazize indwara z’ubusaza, umukecuru yari afite imyaka 79 naho umusaza afite 83. Gusa buriya wasanga hari indwara bari basanganywe ariko zitasuzumwe na muganga. Ni urupfu rusanzwe nta Covid-19, nta burozi, ni ibisanzwe gusa ni ukugendera umunsi umwe.”

    source : https://ift.tt/3nRiTaZ

  • U Rwanda rufatiye u Bubiligi icyemezo gikomeye kubera kunenga imikirize y’urubanza rwa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gikubiye mu itangazo rwasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda igira icyo ivuga ku byatangajwe na Ministiri w’Intebe Wungirije ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi ku cyemezo cy’urukiko mu rubanza rwa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25.

    Aba baminisitiri bakomeye muri kiriya Gihugu gisanzwe gifitiwe Ubwenegihugu bwa kabiri na Rusesabagina, banenze imikirize ya ruriya rubanza rwaburanishijwe n’Urugero Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

    Batangaje ko Rusesabagina Paul atahawe ubutabera buboneye ngo kuko ihame ryo kwitwa umwere mu gihe atahamwa n’icyaha ritigeze rihabwa agacire ndetse ko atabonye uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa.

    Itangazo rya kiriya Gihugu kandi rivuga ko Guverinoma yacyo izakomeza kuba hafi ya Rusesabagina Paul.

    Nyuma y’ibi byatangajwe na Guverinoma y’u Bubiliri, Guverinoma y’u Rwanda na yo yahise isohora itangazo rivuga ko kuva mu itangira rya ruriya rubanza, u Bubiligi bwakomeje kunenga imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda kabone nubwo inzego z’iperereza za kiriya gihugu zatanze umusanzu ukomeye muri kiriya kirego.

    Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko ibitero by’iterabwoba bya FLN byari biyobowe na Rusesabagina kandi ko abahungabanyijwe na byo na bo bafite uburenganzira bwo guhabwa ubutabera.

    Itangazo ry’u Rwanda risoza rigira riti 'Ku bw’iyo mpamvu, inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yari iteganyijwe kubera mu Nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntabwo ikibaye.'

    Rigakomeza rigira riti 'Uretse ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kwitegura guha ikaze mu Rwanda Minisitiri w’Intebe Wungirije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga b’u Bubiligi igihe icyo ari cyo cyose gikwiye mu gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.'

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 ni bwo Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka, rwahamije Paul Rusesabagina bimwe mu byaha ashinjwa rumukatira gufungwa imyaka 25 mu gihe Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

    Ni icyemezo kitanyuze Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukurikije iperereza bwakoze, bubona uregwa yari akwiriye guhabwa kiriya gihano bwari bwamusabiye.

    Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi yatangaje ko Ubushinjacyaha Bukuru bugiye gusesengura icyemezo cy’Urukiko ku buryo bibae ngombwa bushobora kuzajurira.

    Ibi kandi byatangajwe na bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN, batangaje ko bifuzaga ko Rusesabagina wabahekuye yari akwiye guhanishwa igihano gisumba ibindi mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/U-Rwanda-rufatiye-u-Bubiligi-icyemezo-gikomeye-kubera-kunenga-imikirize-y-urubanza-rwa-Rusesabagina

  • Umunyamakuru Jado Castar yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino akaba n’umuyobozi wa kabiri wungirije w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda(FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

    Ibi bibaye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball isezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cyaberaga mu Rwanda kubera gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil aho bivugwa babonye ubwenegihugu mu buryo butari bwo.

    Byatumye irushanwa rihagarara iminsi hafi itatu, aho u Rwanda rwavugaga ko rurengana, federasiyo mpuzanahanga y’umukino wa Volleyball (FIVB) itegeka rikomeza u Rwanda rutarimo n’aba bakinnyi bagahanwa ndetse n’abayobozi ba FRVB batarimo, ariko u Rwanda narwo ruvuga ritakomeza rutarimo bityo nirutemererwa gukina ridakomeza, gusa byaje kurangira rikomeje.

    Jado Castar bivugwa ko ari we wari mu nshingano zo gukurikirana ibyangombwa byo kugira ngo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes baze gukinira u Rwanda.

    Ku Cyumweru nibwo haje inkuru y’uko uyu mugabo ari kumwe n’ahandi bayobozi ba feserasiyo bitabye RIB, umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko ejo hashize ku wa Mbere bamutaye muri yombi aho arimo akorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

    Ati “Ni byo yatawe muri yombi. Ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.”

    Iperereza rikaba rigikomeje ndetse n’abandi bayobozi bo muri FRVB barimo kurikorwaho ngo barebe niba hari undi ubifitemo uruhare, ni mu gihe na perezida w’iri shyirahamwe, Me Ngarambe Raphaël na we yatumuijweho arabazwa ariko arataha.

    Jado Castar yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-jado-castar-yatawe-muri-yombi-6514

  • Umuyobozi wungirije w’Agakiriro ka Muhanga yishwe n’umuriro w’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umuriro w’amashanyarazi wamufashe ku bw’impanuka ubwo yari agiye gucomeka imashini ibaza muri ako Gakiriro gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

    Umuyobozi w’Agakiriro ka Muhanga, Sibomana Sylvain, yavuze ko Habyarimana yafashwe n’amashanyarazi ahagana saa Sita z’amanywa ku wa 20 Nzeri 2021.

    Amashanyarazi akimara kumufata yatatse bagerageza kuyakuraho ariko biranga kuko yari yamaze kumunegekaza, bihutira kumujyana ku Bitaro bya Kabgayi ariko ahagera yashizemo umwuka.

    Ati “Yazize impanuka yihariye mu kazi kuko nta bibazo bindi by’umuriro byabagaho mu gakiriro. Nta mpanuka n’imwe nk’iyi yari yakabayeho kuva mu 2017 ubwo agakiriro katangiraga gukora.”

    Yakomeje avuga ko urupfu rwa Habyarimana rwatunguranye kandi rwabahaye isomo ryo gushaka ubwishingizi ku bakozi n’ibikoresho kugira ngo uwagira impanuka, umuryango we ube wafashwa.

    Habyarimana yari afite imyaka 51 y’amavuko, yasize umugore n’abana batatu. Yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

    Agakiriro ka Muhanga gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3AuOliG

  • Hakainde wari umushumba w’inka akaza kuba Per… – #rwanda #RwOT

    Perezida Hakainde Hichilema ubwo yitabiraga Inama  y’ Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye ibera i New York muri Amerika, yanze kujya mu ndege ye bwite atega indege y’ubucuruzi ya QATAR Airways, imuvana  ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kenneth Kaunda i Lusaka.

    Hakainde Hichilema , ibyo ari gukora ashimangira ko biri mu byo yasezeranije abaturage: kudasesagura umutungo wa Leta aho aherutse gutangaza ko azakomeza gucunga neza umutungo wa Leta, bityo rero ko  yagendanye n’itsinda rito rigizwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Imari, Honourable Stanley Kakubo na Dr Situmbeko Musokotwane nk’uko zambianobserver ibitangaza.

    Hakainde Hichilema , afite amateka maremare dore ko yabaye Perezida yarabanje kwiruka inyuma y’inka ari umushumba , akaba n’umworozi w’inka kabuhariwe kuko yazikuriyemo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109701/hakainde-wari-umushumba-winka-akaza-kuba-perezida-yanze-ibyubahiro-yanga-kujya-mu-ndege-ya-109701.html

  • MTN yorohereje abafite ubumuga bwo kutumva no… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, Miss Ingabire Grace afatanyije na Patriotism Rwanda, RNUD na MTN Rwanda batangije icyumweru cy'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bakoresheje imbuga nkoranyambaga mu muhango watambutse kuri shene ya Youtube ya Patriotism Rwanda.

    Iki cyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti 'Kwishimira intambwe yatewe n'ababana n'ubumuga bwo kutavuga no kutumva. Abatumiwe batanze ikiganiro gishishikariza abanyarwanda guha agaciro abafite ubumuga muri rusange.

    Muri iki kiganiro, Miss Ingabire Grace yashishikarije urubyiruko rugenzi rwe kwiga ururimi rw'amarenga, nk'intambwe ya mbere yo guha agaciro ababana n'ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Avuga ko bizabafasha mu kumvikana nabo, kuko nabo baba bafite ibitekerezo byubaka igihugu n'abanyarwanda.

    Miss Ingabire kandi yemeye gukorera ubuvugizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, dore ko ariwe Miss Rwanda wa mbere witabiriye iki gikorwa.

    Ibi biganiro yitabiriye byafatiwemo imyanzuro ifasha abafite ubumuga mu Rwanda muri rusange harimo Umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko MTN yashyizeho uburyo bwo kwita ku bafite ubumuga no kutavuga, aho bashyizeho ikoranabuhanga riborohereza kubagana no gukoresha serivisi zabo.

    Ati “Muri iki cy’umweru cy'abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, twatangije amahugurwa yo kwigisha ururimi rw’amarenga abakora muri ‘service center’. Turatangiye, ntabwo bari bubimenye uyu munsi ariko ni urugendo rutangiye.”

    “Kugira ngo ejo cyangwa ejo bundi niba umuntu afite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutavuga, akaba aziko ninjya muri MTN ‘service center’ iyo ari yo yose, ndahura n’abantu bafite ubumenyi bwo gukoresha ururimi rw’amarenga kuko bizaba bigaragara…”

    Akomeza ati “Hanyuma abahamagara kuri ‘call centre’ ubu ngubu babashyiriyeho ‘WhatsApp video call’ ubu bashobora kuzajya bahamagara… Ubitaba muri ‘call center’ afite ubumenyi mu rurimi rw’amarenga, nawe akabafashishiriza aho ngabo.”

    Sam Munana, Umuyobozi mukuru wa RNUD yashimiye Miss Ingabire ndetse na Patriotism Rwanda bakoze iki gikorwa, anasaba uyu mukobwa kubaba hafi muri uru rugamba barimo, cyane cyane yigisha urubyiruko ko abafite ubumuga muri rusange nabo bakwiye uburenganzira nk'ubw'abandi.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Bwana Mulindwa Prosper, yashimiye Miss Rwanda 2021 ndetse na Patriotism Rwanda bakoze iki gikorwa, ndetse anasaba Miss Ingabire gukoresha ijwi afite akabwira urubyiruko ubutumwa bwo guha agaciro ndetse n'uburenganzira busesuye, abafite ubumuga muri rusange.

    Miss Ingabire Grace ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye, avuga ko iki gikorwa yagitekereje nk’urubyiruko, Ariko nanone nka Nyampinga w'u Rwanda agomba guharanira uburenganzira bw'abanyarwanda bose ntawe uhejwe. Miss Ingabire Grace yashishikarije urubyiruko kwiga ururimi rw'amarenga, kugira ngo bajye babasha kuvugana n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  Umuyobozi ushinzwe ubuterankunga no kwamamaza ibikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko MTN yashyizeho ‘packs’ zihariye ku bafite ubumuga

    Sam Munana [Uri ibumoso] Umuyobozi Mukuru w'Umuryango RNUD yashimiye Miss Ingabire Grace  Muvunyi Kayumba, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Patriotism Rwanda  Umuyobozi muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Mulindwa Prosper yashimiye Miss Ingabire GraceMiss Ingabire Grace na Alain Numa bahuriye mu kiganiro gitangiza icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GITANGIZA ICYUMWERU CYAHARIWE ABAFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109702/mtn-yorohereje-abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-miss-ingabire-asaba-urubyiruko-kwig-109702.html