Category: Uncategorized

  • Canal+ yagiranye amasezerano na Airtel azorohereza abakenera kugura ifatabuguzi rya Televiziyo – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yamurikiwe itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 ku cyicaro cya Canal+ kiri mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

    Muri uyu muhango, Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko ari ibintu by’agaciro kongera iyi serivise mu zo Airtel Money isanzwe itanga, agaragaza ko ari amahirwe y’abakiliya b’impande zombi.

    Ati “Twishimiye kubereka amasezerano twagiranye, ni serivise nshya yiyongere mu zo dutanga twifashishije Airtel Money, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu.”

    Aya masezerano Canal+ isinyanye na Airtel Rwanda bayagize mu gihe iki kigo cy’itangazamakuru cyatangiye ubukangurambaga ‘Ohereza amafaranga ku buntu’, aho umuntu abasha koherereza amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye.

    Aha Umuyobozi wa Airtel Rwanda, yibukije abanyamakuru ko gukoresha Airtel Money ugura ifatabuguzi rya Canal+ ariyo mahitamo akwiye kuko nta kiguzi ucibwa.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Airtel Rwanda.

    Ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, nibaza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo.”

    Uwifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashsihije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w’amafaranga ujyanye n’ifatabuguzi yifuza.

    Sophie Tchatchoua , Umuyobozi wa Canal+ Rwanda ashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez ashyira umukono ku masezerano

    Canal+ yizeye ko amasezerano na Airtel azorohereza abakirlya bayo kugura ifatabuguzi bakoresheje Airtel Money

    source : https://ift.tt/3ztFtsz

  • Burundi : Abakinnyi 11 n’umutoza bakubutse i Kigali baraye ku Kibuga cy’Indege babuze ayo kwisuzumisha COVID #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru gikomeye mu Burundi kitwa Ikiriho, cyatangaje ko abaraye ku Kibuga cy’indege cya Bujumbura aria bantu 11 muri 16 bari mu Rwanda muri iriya mikino yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

    Ngo bane muri bo babuze uko babigenza bemera kwikoramo biyishyurira ikiguzi cy’ibizamini mu gihe abaraye ku Kibuga cy’indege barimo n’umutoza w’iriya kipe.

    Ubwo bariya barundikazi bageraga ku Kibuga cy’Indege cya Bujumbura, bamwe muri bo banze kwiyishyurira mu gihe bari bahagarariye Igihugu cyabo muri ririya rushanwa.

    Babitangaje nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Volleyball muri kiriya gihugu ritangarije ko ridafite amafaranga yo kwishyurira bariya bakinnyi bityo ko bakwiye kwiyishyurira.

    Ikipe y’u Burundi itarahiriwe na ririya rushanwa ryegukanywe na Cameroun, yatsinzwe imikino yose uko ari itatu yakinnye aho yose yayitsinzwe ku maseti atatu ku busa.

    Icyakora ishyirahamwe rya Volleyball mu Burundi ryagombaga kwishyura abagize iriya kipe ibijyanye n’ibipimo bya COVID-19 mu gihe u Rwanda rwishyuye ibindi birimo ingendo mu gihe bari i Kigali muri ririya rushanwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Burundi-Abakinnyi-11-n-umutoza-bakubutse-i-Kigali-baraye-ku-Kibuga-cy-Indege-babuze-ayo-kwisuzumisha-COVID

  • Sudan: Hapfubye ihirikwa ry'ubutegetsi ryari rikozwe na bamwe mu basirikare #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, abategetsi ba Sudani bavuze ko itsinda ry'abasirikare ryagerageje guhirika ubutegetsi ariko bakavuga ko batsinzwe kandi ko ingabo zikomeje kugenzura umutekano w'igihugu.

    Televiziyo ya leta ya Sudani yahamagariye abaturage “kurwanya” ihirikwa ry'ubutegetsi ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye.

    ki kinyamakuru cyagize kiti: “Habaheyo kugerageza guhirika ubutegetsi, abaturage bakwiriye guhaguruka bakabirwanya”.

    'Byose biri ku murongo. Impinduramatwara iratsinze ', ibi bikaba byavuzwe na Mohamed Al Faki Suleiman, umwe mu bayobozi bari mu itsinda ry'abasirikare n'abasivili bari ku butegetsi muri Sudani. Yahamagariye kandi Abanyasudani kunga ubumwe n'ubutegetsi.

    Hagati aho, televiziyo ya Sudani yatangiye gucuranga indirimbo zo gukunda igihugu.

    Umwe mu bayobozi b'ingabo yavuze ko umubare utazwi w'ingabo ariwo uri nyuma y'uko kugerageza guhirika ubutegetsi kandi ko bagerageje kwigarurira inzego nyinshi za leta zirimo na radio ariko bakomwa mu nkokora bataragera ku ntego yabo.

    Uyu muyobozi utashatse ko izina rye ritangazwa kubera ko atemerewe kuvugisha itangazamakuru, yavuze ko ingabo nyinshi, harimo n'abasirikare bakuru, batawe muri yombi. Ntabwo yatanze ibisobanuro birambuye, avuga ko itangazo rya gisirikare rizasohoka vuba.

    Yavuze ko ibazwa ry'abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi, ku wa mbere rigomba gutangira kandi igisirikare kizatanga itangazo vuba.

    Sudani iri mu nzira itoroshye iganisha ku butegetsi bwa demokarasi kuva igisirikare cyirukana ku butegetsi Perezida Omar al-Bashir muri Mata 2019, nyuma y'amezi ane y'imyigaragambyo.

    Ubu igihugu kiyobowe na guverinoma ihuriweho n'abasivili n'abasirikare bahanganye n'ibibazo bikomeye by'ubukungu n'umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/sudan-hapfubye-ihirikwa-ry-ubutegetsi-ryari-rikozwe-na-bamwe-mu-basirikare

  • U Rwanda rwahagaritse ibiganiro n’u Bubiligi nyuma y’amagambo ya Minisitiri w’Intebe wungirije kuri Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwashyizweho akadomo nyuma y’igihe kirenga umwaka uyu mugabo ari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umwe mu bayobozi.

    Rusesabagina yahamwe n’ibyaha aregwa, uretse ikijyanye n’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe, akatirwa igihano cy’imyaka 25.

    Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, byanenze imikirize y’urubanza rwe, bivuga ko ryari urwiyerurutso, ko nta butabera buboneye yaboneye mu Rwanda.

    Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sophie Wilmes, yasohoye itangazo avuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

    Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

    Wilmes yakomeje avuga ko azagirana ibiganiro n’u Rwanda mu biganiro bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri iki cyumweru, ndetse ko “u Bubiligi bukomeje kuba hafi ya Rusesabagina”.

    Guverinoma y’u Rwanda yahise nayo isohora itangazo, rivuga ko amagambo ya Sophie Wilmès, agaragaza n’ubundi uruhande iki gihugu cyari cyarafashe kuva ku ntangiriro z’uru rubanza rwo kunenga ubutabera bw’u Rwanda nubwo hari uruhare cyagize mu iperereza ku byaha Rusesabagina yashinjwaga ryakozwe n’inzego zacyo.

    Iri tangazo rivuga ko abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya FLN “bafite uburenganzira ku butabera bungana n’ubwa Rusesabagina hamwe n’abo baregwa hamwe”.

    Kubera iyo mpamvu, Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubika ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri b’impande zombi.

    Riti “ Ibiganiro byari biteganyijwe ku rwego rwa ba minisitiri bishamikiye ku Nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ntibizabaho”.

    Gusa Guverinoma y’u Rwanda yakomeje ivuga ko yiteguye kwakira Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu biganiro hagati y’ibihugu byombi.

    Nubwo u Bubiligi bwanenze imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina, nibwo bwafashije u Rwanda kubona inyandiko nyinshi zashingiweho ahamwa n’ibyaha.

    Izo zishingiye ku isakwa yakorewe na Polisi y’u Bubiligi mu 2019 mu rugo rwe, hagafatwa amakuru yose ajyanye n’uburyo yateraga inkunga ibikorwa bya FLN. Hari andi makuru Polisi y’u Bubiligi yakuye muri mudasobwa ye cyo kimwe na telefoni.

    Inyandiko igaragaza bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi nyuma yo gusaka urugo rwa Rusesabagina i Bruxelles yerekana inzira zakoreshwaga mu gukusanya inkunga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba bya MRCD/FLN.

    Bimwe mu biganiro byasanzwe mu nyandiko zo muri groupe ya WhatsApp yitwa “Abadasigana ba MRCD’’, yarimo na Rusesabagina wari wariyise “Pas Besoin.’’ Rusesabagina yemeye ko iyo telefoni yari iye ndetse ariyo yakoreshaga mu Bubiligi.

    Mu bihe bitandukanye, Rusesabagina kimwe n’abandi bayoboke ba MRCD/FLN bandikiranye bajya inama ku cyakorwa ngo umugambi wabo wo kugaba ibitero ku Rwanda ushyirwe mu bikorwa.

    U Rwanda rwanenze amagambo ya Sophie Wilmès ruhita runasubika ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya Minisitiri b’ibihugu byombi

    source : https://ift.tt/3EGiJcn

  • Abafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha baragira abandi inama yo kubyirinda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo berekwaga itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Kayitana Jean Marie Vianney, umwe muri abo bantu 38 yavuze ko yafashwe ku mugoroba wa tariki 18 Nzeri 2021, afatwa amaze gukora impanuka.

    Yagize ati “Inzoga ndabyemera narayinyoye, nayinyoye saa sita ngiye ku meza. Ku mugoroba nsoje akazi nka saa kumi n’ebyiri naratashye ngeze ku Kicukiro aho bakunze kwita kuri Rwandex, ngongana n’undi mumotari we aracika abapolisi bafata njyewe bapimye basanga mfite igipimo cya 2 cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso”.

    Kayitana yemeye amakosa ndetse ayasabira imbabazi anagira inama n’abandi batwara ibinyabiziga, kuzirinda kugwa mu makosa nk’ayo yaguyemo.

    Ati “Iyo wanyoye ibisindisha ugatwara ikinyabiziga ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kukigenzura uko ugitwara, bishobora gutuma ukora impanuka nk’uko nanjye byambayeho, ubu nkaba mfite igikomere kuri ruseke. Ndagira inama abandi bashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye kuko harimo ibyago byinshi byo gukora impanuka”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yongeye gukangurira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kujya birinda kubitwara banyoye ibisindisha kandi ko abazajya babirengaho bazajya bafatwa babihanirwe.

    Yagize ati “Polisi yagize igihe gihagije cyo gukangurira abantu kujya birinda gusoma ku kinyobwa cyose gisindisha igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Polisi izakomeza gutanga ubu butumwa ariko abazajya babirengaho na bo bazajya bafatwa babihanirwe”.

    CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko atari ngombwa ko umuntu agera aho afatirwa mu muhanda atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, ahubwo abantu bagomba kubyirinda mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, ndetse no kurengera ibikorwaremezo byangirikira muri izo mpanuka.

    source : https://ift.tt/3ED6xJn

  • Kiyovu Sports yasinyishije umunye-Congo PINOKI VUVU Patsheli #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye igihe kitagera ku kwezi ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru isubukurwe, amakipe arimo Kiyovu Sports ni amwe mu makipe ari kuvugwa cyane ku isoko haba ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga.

    Kiyovu Sports yatangiye imyitozo, ikomeje kongeramo amaraso mashya
    Kiyovu Sports yatangiye imyitozo, ikomeje kongeramo amaraso mashya

    Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Kiyovu Sports yazindutse itangaza ko umunye-Congo PINOKI VUVU Patsheli yayisinyiye imyaka itatu, akaba yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya AS Maniema Union yo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kiyovu Sports yahaye ikaze Pinoki Vuvu Patsheli
    Kiyovu Sports yahaye ikaze Pinoki Vuvu Patsheli

    Twishimiye kumenyesha abakunzi bacu ko rutahizamu mpuzamahanga PINOKI VUVU Patsheli ukomoka mu gihugu cya DR Congo yasinye amasezerano y’imyaka itatu nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports; avuye mu ikipe ya AS Maniema Union. @AzamRwanda @CityofKigali @BioRwanda pic.twitter.com/kgWcIF3y4Y

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) September 21, 2021

    Usibye uyu mukinnyi, Kiyovu Sports iheruka gutangaza abandi bakinnyi bayisinyiye barimo myugariro Ndayishimiye Thierry wasinye amasezerano y’imyaka 2 avuye mu ikipe ya Marine FC, isinyisha kandi na Niyonkuru Ramadhan wasinye imyaka ibiri avuye muri Mukura VS.

    Mu bandi bakinnyi ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije ndetse banatangiye imyitozo, harimo Benedata Janvier ndetse na Nkinzingabo Fiston basinye amasezerano y’imyaka ibiri bavuye mu ikipe ya AS Kigali.

    Nkinzingabo Fiston ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sports
    Nkinzingabo Fiston ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sports

    Kiyovu Sports kandi nyuma yo gutandukana n’umutoza Etienne Ndayiragije, yasinyishije umutoza Haringingingo Francis ukomoka i Burundi, akungirizwa na Rwaka Claude, ikaba iherutse no gusinyisha Niyonkuru Vladimir nk’umutoza w’abanyezamu.

    Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis
    Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis
    Umutoza w
    Umutoza w’abanyezamu Niyonkuru Vladmir


    source : https://ift.tt/3nPEZL7

  • Ibara ry’inkari, impumuro n’inshuro wihagarika ku munsi bivuze iki ku buzima bwawe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu muco w’Abanyarwanda, iyo umubyeyi yabyaye bamusuhuza bamubaza bati “Murannya muranyara?”

    Mu bihugu by’i Burayi na ho ni nk’uko ngo hambere baramukanyaga bagira bati «Comment allez-vous à la selle?». Ugenekerereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo « Ese murituma neza?»

    Ariko usanga abantu babibafata nk’ikintu kitavugwa kandi nyamara iyo bigenda neza (kwihagarika no kwituma) ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko ubuzima buhagaze neza.

    Ese ubundi inkari zigira ibara risa rite?

    Ubusanzwe inkari zigira ibara risa n’umuhondo wererutse, iyo mu mubiri harimo amazi macye zigira ibara ry’umuhondo.

    Amabara atandukana bitewe n’impamvu zinyuranye

    Iroza cyangwa umutuku

    Ibiribwa bimwe na bimwe nka karoti, inkeri, beterave bishobora gutuma inkari zawe zitukura, ariko bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe nka rufampin cyangwa phenazopyridine.

    Igihe cyose ubonye kenshi zitukura ihutire kwisuzumisha kuko hashobora no kuba harimo amaraso.

    Icyakora kuba zitukura si ko buri gihe bivuga ko ari ikibazo, ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye impyiko, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, ikibazo cya porositate cyangwa kanseri.

    Orange

    Niba ubonye zisa na orange, bishobora guterwa nuko urimo gufata imiti irimo vitamini B2 nyinshi, cyangwa se umuti wa phenazopyridine cyangwa isoniazid.

    Gusa niba utarimo gufata iyo miti, birerekana ko umubiri wawe nta mazi ufite, cyangwa se umwijima wawe ukaba ushobora kuba urwaye. Wagana kwa muganga bakagusuzuma.

    Ubururu cyangwa icyatsi

    Ibi bishobora guterwa n’ibyo wariye birimo aya mabara. Bishobora kandi no guterwa n’imiti nka propofol na promethazine, bitabaye ibyo, wagana kwa muganga bakareba ikibazo kibitera.

    Zimeze nk’urufuro

    Utitaye ku ibara zifite, igihe cyose wihagaritse ugasanga zirasohoka zimeze nk’urufuro, biba byerekana ko harimo poroteyine zirimo gusohoka, byaba byiza wihutiye kujya kwa muganga ukisuzumisha.

    Inkari zigira iyihe mpumuro?

    Ubusanzwe ntabwo zigira impumuro ikabije, icyakora bitewe n’ibyo wariye cyangwa wanyoye zishobora kugira impumuro yihariye. Gusa iyo nta mazi menshi ufite ukihagarika inkari z’umuhondo cyane, ziba zifite impumuro nk’iya ‘ammonia’.

    Na none kandi igihe cyose wumvise inkari zifite impumuro idasanzwe, ushobora kuba urwaye diyabete (mu gihe wihagarika inkari zihumura), indwara z’umuyoboro w’inkari, ubwandu mu ruhago cyangwa ikibazo ku mpyiko.

    Umuntu yihagarika kangahe ku munsi?

    Nk’uko dutandukanye ni na ko imibiri yacu ikora mu buryo butandukanye. Gusa muri rusange ntibyagakwiye kurenga inshuro 8 ku munsi, ariko nk’iyo wanyoye inzoga cyangwa ibirimo caffeine izo nshuro zishobora kurenga.

    Kwihagarika inshuro nyinshi bishobora no guterwa n’imiti imwe n’imwe, kuba utwite cyangwa ugeze mu zabukuru.

    Icyakora nubona inshuro usanzwe unyara ku munsi ziyongereye bidatewe n’imwe muri izo mpamvu, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ufite uburwayi bwa diyabete, kuba prostate yabyimbye, ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, indwara ya vaginitis ku bagore cyangwa ikibazo cy’imikorere y’uruhago.

    Icyo gihe muganga ni we uzamenya ikibigutera amaze kugusuzuma, aguhe imiti ijyanye n’uburwayi ufite.

    Na ho nubona wihagarika rimwe ku munsi cyangwa hagashira iminsi utabikora, kandi wanyoye, bizaba biterwa n’uruhago rukora bidasanzwe, nabwo wagana muganga akakubwira icyo wakora, ariko na none kwita ku mirire n’iminywere akenshi birabikemura.

    source : https://ift.tt/3hSqC4I

  • Rayon Sports igiye gutangira imikino ya gicuti, iravugwamo andi mazina mashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hashize icyumweru kimwe umutoza Masudi Djuma atangiye gukoresha imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports, aho ku ikubitiro uyu mutoza yari yanenze urwego yasanzeho abakinnyi ba Rayon Sports yabasanzeho.

    Nishimwe Blaise nawe akomeje gukora imyitozo muri Rayon Sports
    Nishimwe Blaise nawe akomeje gukora imyitozo muri Rayon Sports

    Masudi Djuma yari yatangaje ko muri iki Cyumweru ari bwo atangira kwakira abandi bakinnyi bashya, aho kugeza ubu mu bamaze gutangira imyitozo harimo Manace Mutatu Mbedi yamaze gutangira imyitozo.

    Manace Mutatu mu myitozo ye ya mbere muri uyu mwaka w
    Manace Mutatu mu myitozo ye ya mbere muri uyu mwaka w’imikino

    Ikipe ya Rayon Sports itegereje kandi umunyarwanda Nsengiyumva Isaac ukina hagati wari usanzwe ukina mu ikipe ya Express FC yo muri Uganda, uyu akaba aheruka no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntiyahita abona ibyangombwa.

    Rayon Sports kandi ifite abandi bakinnyi baje mu igeragezwa baturutse hanze ndetse n’abandi

    Muzamiru Mutyaba

    Ni umukinnyi wo mu kibuga hagati ushobora gukina afasha ba rutahizamu, uyu ukomoka muri Uganda akaba ari umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports, akaba nawe ari mu bakinnyi bavugwa ko bashobora kugera mu Rwanda muri iki Cyumweru.

    Muhire Kevin nawe ni umwe mu bakinnyi bifuzwa cyane n’ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’aho muri shampiyona ishize ubwo Rayon Sports yamusinyishaga amezi abiri gusa, akaza kuyikinira umwe gusa nawo atarangije kuko yaje kuvunika mu gice cya mbere, shampiyona irindi irangira ataragaruka mu kibuga.

    Umunya-Cameroun Essomba Onana leandre Willy nawe ni umwe mu bakinnyi bamaze kugera mu Rwanda, bikaba byitezwe ko agomba gukora igeragezwa mu ikipe ya rayon Sports yashimwa n’umutoza akabona kuyisinyira.

    Usibye aba kandi Rayon Sports yasinyishije abakinnyi bashya barimo Mitima Isaac, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Byumvuhore Trésor, Mugisha François ‘Master’, Mushimiyimana Mohamed na Mico Justin.

    Rayon Sports irakina umukino wa gicuti

    Ikipe ya Rayon Sports biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, igomba gukina umukino wayo wa mbere na gicuti na Musanze FC, umukino uzabera kuri Stade Ubworoherane y’i Musanze, ukaba uri mu rwego rwo kugerageza abakinnyi bashya ku makipe yombi.

    source : https://ift.tt/3hV7MKe

  • Canal+ na Airtel byatangiye ubufatanye buzashyira igorora abafatabuguzi babo #rwanda #RwOT

    Canal+ Rwanda isanzwe iha abafatabuguzi bayo amashusho meza ya HD mu mashene arenga 200 arimo ay’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda, kandi umufatabuguzi akabasha kubona aya mashene ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 5000.

    Airtel Rwanda nayo imaze iminsi irimo gushyigikira gahunda yo kwimakaza ubukungu bushingiye mu kudahererekanya inote n’ibiceri (cashless) ahubwo hagakoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyurana no kohererezanya amafaranga ku buntu hakoreshejwe Airtel Money.

    Kuba bahuje intego yo korohereza abafatabuguzi babo, biri mu byatumye batangira ubu bufatanye aho umufatabuguzi wa Canal+, ashobora kwigurira ifatabuguzi ako kanya akoresheje Airtel Money aho akanda *500*4*3*2*4*1# agahita asabwa gushyiramo imibare 14 iranga dekoderi ye hanyuma agahitamo icyiciro cy’ifatabuguzi (bouquet) akeneye. Hashobora no gukoreshwa uburyo bushya bwa My Airtel App.

    Gusinya aya masezerano y’ubufatanye byabereye imbere y’itangazamakuru bamaze gusobanura uko bizorohereza abafatabuguzi bahuriyeho, ku ruhande rwa Airtel Rwanda ikaba yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo Emmanuel Hamez, naho Canal+ Rwanda ihagarariwe n’umuyobozi mukuru Sophie Tchatchoua.

    Kuba Airtel Rwanda isanzwe ifite uburyo bushya yise P2P bwo kohereza no kwakira amafaranga ku buntu hakoreshejwe Airtel Money, ni kimwe mu bitanga icyizere ko aya masezerano y’ubufatanye azafasha Abaturarwanda benshi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/Canal-na-Airtel-byatangiye-ubufatanye-buzashyira-igorora-abafatabuguzi-babo

  • Sudani: Abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Abasirikare bagera kuri 40 nibo bamaze gutabwa muri yombi  bakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi muri Sudani.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, nibwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko habayeho kugerageza guhirika ubutegetsi ariko guverinoma ikayiburizamo.

    Haracyekwa Abasirikare n'Abasivili bafitanye isano n'ubutegetsi bwa Omar al-Bashir wahoze ategeka iki gihugu, nk'uko Aljazeera yabyanditse.

    Amakuru aturuka muri Sudani avuga ko abashatse guhirika ubutegetsi bafashwe bagerageza  kwigarurira  televiziyo y'Igihugu n'icyicaro gikuru cya gisirikare muri icyo gihugu.

    Umuvugizi wa Leta Mohamed al-Faki Suleiman yavuze ko ibazwa ry'abakekwaho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi ryagombaga gutangira nyuma yo y'itabwa muri yombi ryabo.

    BBC yanditse ko umutekano wahise ukazwa mu murwa mukuru Khartoum no hafi y'umujyi wa Omdurman, kandi ikiraro kinini cyambuka uruzi rwa Nili cyahise gifungwa.

    Kugeza ubu Igihugu cya Sudani kiyobowe na Guverinoma ihuriweho n'abasivili n'abasirikare bahanganye n'ibibazo bikomeye by'ubukungu n'umutekano, nyuma y'aho ubutegetsi bwa Omar al-Bashir buhiritswe ku butegetsi muri Mata 2019.

    Reuters yanditse ko amatora y'umukuru w'igihugu azaba mu mwaka wa 2024.

    The post Sudani: Abashatse guhirika ubutegetsi batawe muri yombi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/21/sudani-abashatse-guhirika-ubutegetsi-batawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sudani-abashatse-guhirika-ubutegetsi-batawe-muri-yombi