Category: Uncategorized

  • Dore amagambo meza 50 wabwira umukobwa mukund… – #rwanda #RwOT

    Mbere na mbere, menya ko nta buryo bwiza bwo kugaragazamo urukundo buhari, ntabwo rwose. Kwita ku muntu uko wabikora kose ubikuye ku mutima bimubera ibirenze kuko biba bikozwe n'umuntu akunda. Umwanditsi w'igitabo cyitwa 'The 5 Love Languages' witwa Gary Chapman yasobanuye uburyo abakobwa bakira urukundo binyuze mu magambo babwirwa n'abo bakunda.

    Ubu ushobora kuba uhise wibaza uti 'Ese ubwo ayo magambo nakoresha ni ayahe?'.

    DORE IBINTU USHOBORA KUBWIRA UMUKUNZI WAWE

    1.      Sinshobora guhagarika kugutekereza.

    2.      Uzahora uri uwo nkunda.

    3.      Kuva ku munsi wa mbere duhura, ubuzima bwanjye ntibwigeze buba uko nari meze. Warampinduye wese, wanteretse ku isi nzima.

    4.      Nkunda iyo ngusetsa.

    5.      Nkukunda kurenza ibyiza byose bitatse isi, uri uwa mbere kuri njye.

    6.      Ni wowe nzozi zanjye.

    7.      Ni wowe ntereye ho, niyo mpamvu nshibuka buri munsi.

    8.      Uri ururabo rwiza ruhora mu mutima wanjye.

    9.      Nzagukurikira aho uzajya hose.

    10.  Iyo turi kumwe buri kimwe kiba cyiza.

    11.  Nzagukunda kugeza mpfuye

    12.  Iyo turi kumwe nta kindi kibazo kibaho cyangeraho.

    13.  Ese ubwo waba uzi neza ingano nkukunda? Ahari ntayo uzi.

    14.  Urukundo ni rwiza ariko urwacu ni rwiza cyane.

    15.  Kubera ko uri mu buzima bwanjye, ubu noneho nzi neza ko urukundo rw'ukuri rubaho

    16.  Unzanira ibyiza gusa.

    17.  Twembi tumeze nk'amashaza abiri ataratonorwa

    18.  Mbega ukuntu uri mwiza!

    19.  Nkukunda uyu munsi. Nzagukunda ejo. Kandi nzakomeza kugukunda na nyuma y'iyi minsi.

    20.  Ntabwo nemeraga ko abakobwa nkawe babaho. Ni impamo ndi umunyamahirwe kuko nakwiboneye.

    21.  Kuri njye, uri miseke igoroye, habe n’ikosa na rimwe rikurangwa ho.

    22.  Uzi n’ikindi? Aho ubuzima bwatwerekeza hose, uzahora uri uwa mbere kuri njye.

    23.  Igihe cyiza mu buzima bwanjye, ni cyo marana nawe

    24.  Iyo abandi bantu bari kuvuga uburyo bateye imbere, bagaragaza uko bahiriwe, njye ikintu kinza mu mutwe ni wowe.

    25.  Nkunda kukubona useka, umeze neza wishimye. Uruku, nkunda kukubona unsekeraaa!

    26.  Ni wowe wenyine ushobora kumpa ibi byiyumviro.

    27.  Ndagukumbuye cyane urukundo.

    28.  Kuko nakubonye rero, ntabwo uzigera umvaho nzagukunda mpaka.

    29.  Ni wowe mukobwa mwiza nabonye ku isi yose.

    30.  Iyo ndi kubara imigisha mfite, ni wowe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwanjye.

    31.  Ungira udasanzwe. Utuma mporana akanyamuneza

    32.  Ni njye musore wa mbere wishimye mu bakiri bazima kubera ko nkwita uwanjye.

    33.  Iyo turi kumwe, nta kindi kiba gihari.

    34.  Nta bindi bintu bihura neza cyane, nkanjye na we.

    35.  Nzagukurikira aho uzajya hose.

    36.  Nta wundi muntu unyumva nkawe ni impamo.

    37.  Uzi, mu gitondo nakangutse njya hanze nitegereza ikirere. Ndavuga nti 'Mana warakose kurema iyi isi kuko wayishyizemo umuntu urema ibyishimo muri njye'.

    38.  Wowe ushyire mu mutwe ko unyuzuza mu buryo bwawe kandi bwihariye. Wumve ko nta wundi wabikora nkawe.

    39.  Wowe ujya ubasha kumenya ibyo nshaka ntaranabivuga.

    40.  Ijwi ryiza ku isi nkunda kumva ni ijwi ryawe.

    41.  Ntabwo nkukundira uwo uri we gusa, ahubwo nkukundira n'uwo nabaye we, n'uwo mbawe iyo turi kumwe.

    42.  Sinjya nkurambirwa

    43.  Kukugira mu buzima bwanjye, binyemeza ko iteka mfite umuntu nzahora nishingikirijeho, kabone n'ubwo waba utari kumwe nanjye. Nzi neza ko inshuro imwe nguhamagaye ihagije ngo tuvugane.

    44.  Uri mwiza. Ese wanyemerera nkakugumana iteka?

    45.  Guca mu buzima bugoye njye nawe, nibyo bidukomereza urukundo.

    46.  Nategereje igihe kinini, kugira ngo mbone umuntu umeze nkawe.

    47.  Ni wowe mugore nahoze nifuza.

    48.  Byose byawe ndabikunda.

    49.  Mfite gahunda ikomeye ku hazaza hacu no ku bwacu.

    50.  Abasore benshi bashakisha ibyubahiro, abandi bagashakisha amafaranga, ariko uruku, icyo njye nshaka n'uko wowe uhora iruhande rwanjye.

    Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru twandikire ahatangirwa ibitekerezo cyangwa unyure kuri Email yacu. [email protected] 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109843/dore-amagambo-meza-50-wabwira-umukobwa-mukundana-uyu-mwanya-akazagukunda-iteka-ryose-109843.html

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Aurore Mutesi mu isura nshya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 twabazengurikiye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugirango tubategurire ifoto y'umunsi. Ifoto twabahitiyemo kuri uyu munsi ni iy Miss Aurore Mutesi akaba ari ifoto yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-aurore-mutesi-mu-isura-nshya/

  • Amashusho ya Miss Ingabire Grace arimo kubyina indirimbo ya Meddy yahuruje imbaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Ingabire Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze amashusho ye arimo kubyina indirimbo Queen of Sheba ya Meddy. Ni amashusho yagiye agarukwaho na benshi bitewe n'imibyinire y'uyu mukobwa.

    Tubibutse ko Miss Ingabire Grace watorewe kuba Miss Rwanda 2021 asanzwe anafite umushinga wo guteza imbere ibijyanye n'imbyino.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-miss-ingabire-grace-arimo-kubyina-indirimbo-ya-meddy-yahuruje-imbaga/

  • Umugeni ukiri muto yapfuye nyuma yo gukora ubukwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni ukiri muto yitabye Imana nyuma y'igihe yari amaze arushinze ,bivugwa ko yazize cancer y'ibere.Ni inkuru yababaje cyane abantu bo mu Bwongereza

    Ku ya 19 Kanama, 2021 nibwo byari ibyishimo byinshi ubwo  Sinead Richards  yashyingiranwaga n'umukunzi we  Liam McDonagh w'imyaka 33 bari bamaranye imyaka 12 bakundana.

    Uyu mugeni akaba yaraje kwitaba Imana ku ya 10 Nzeri afite imyaka 31 gusa, hashize umwaka urenga ibizamini bigaragaje ko afite kanseri y'ibere  yari yarakwirakwiriye ku mubiri we.

    Umwe mubababaje n'urupfu rw'uyu mugeni yagize ati: 'Abantu bose  baramwenyuraga ku munsi wubukwe bwe. Ntiyari ameze neza ariko byerekanaga rwose uko yari ameze, yarahatirije kugirango agereyo yagize ubutwari.'

    Source : https://yegob.rw/umugeni-ukiri-muto-yapfuye-nyuma-yo-gukora-ubukwe/

  • Bigoranye REG BBC yatsinze APR BBC, Patriots BBC itungurwa na RP IPRC Huye(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Shampiyona ya Basketball yari yakomeje aho uyu munsi ku wa Gatandatu habaye imikino itandukanye, ikipe ya Patriots BBC yaje gutungurwa itsindwa RP-IPRC Kigali ni mu gihe mu gihe REG byayisabye ifurumbi ya nyuma kugira ngo yizere intsinzi.

    Amakipe arimo gukubana kugira ngo arebe ko yazamuka mu itsinda azakine imikino ya kamarampaka, cyane ko ubu habura imikino ibiri kugira icyiciro cy’amatsinda gisozwe.

    Mu itsinda A, Patriots BBC yakinaga na RP IPRC Kigali, ni umukino wabereye muri Kigali Arena ukaba utoroheye ikipe ya Patriots.

    Yatunguwe ubwo yatsindwaga agace ka mbere ku manota 15-14, agace ka kabiri Ptariots niyo yagatsinze ku manota 18-16, amakipe yagiye mu karuhuko Patriots iyoboye na 32 mu gihe IPRC Kigali yari ifite 31.

    Amakipe yagarutse Patriots iri hejuru ndetse itwara aka gace ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota 7 kuko byari 24 kuri17. Ntabwo Patriots BBC yaje koroherwa n’agace ka nyuma kuko RP-IPRC Kigali yabahindukiranye maze ibatsinda nta kubabarira, yatwaye agace ka nyuma ku kinyuranyo cy’amanota 15(28-13), yahise inegukana umukino ku manota 76-69 ya Patriots.

    Amisi Saidi wa Patriots ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 25, ni na we wakoze rebound nyinshi aho yakoze 13, Ndizeye Dieudonne wa Patriots ni we wamukurikiye aho yatsinze amanota 23 anakora rebound 12.

    Hagumintwari Steve wa Patriots ni we watanze imipira myinshi yavuyemo amanota, yatanze 6 akurikirwa na Nyamwasa Bruco wa RP-IPRC Kigali watanze 5.

    Muri iri tsinda rya A, Shoot 4 Stars yatsinzwe na Tigers BBC amanota 70-58, UR Huye yatsinzwe na RP — IPRC Musanze amanota 85-70.

    Hagumintwari Steve ashaka gucika Nijimbere Benit

    Nyamwasa Bruno agerageza kubuza Sedar gutambuka

    Wari umukino utoroshye na gato

    Mu itsinda B hari hategerejwe umukino ikipe ya REG BBC yagombaga gukinamo na APR BBC, ni umukino REG BBC yegukanye biyigoye n’ubwo yatsinze uduce dutatu twa mbere mu buryo bworoshye.

    REG BBC yinjiye mu mukino mbere ya APR BBC yagiye igorwa no kunaga umupira mu nkangara, byatumye REG itsinda agace ka mbere ku manota 20-16, agace ka kabiri nako yagatsinze byoroshye ku manota 17-12. Bagiye kuruhuka REG iri imbere na 37 kuri 28 ya APR BBC.

    Amakipe yagarutse mu gace ka gatatu n’ubundi abona abasore ba APR BBC batakaza imipia bya hato na hato, gushyira mu nkangara nabyo imipira ibangira, byatumye nako REG igatsinda kuri 16-14.

    Abasore ba APR BBC baje ari bashya mu gace ka nyuma, bakina gupfa no gukina, REG nabwo yabanje kubagora mu minota ya mbere ya gace ka nyuma aho bashyizemo n’amanota agera muri 13 y’ikinyuranyo.

    Amanota 3 ya Sangwe Armel utari mu bihe bye, amanota ya Kubwimana Ally na Manga Pitchu yagaruye APR BBC mu mukino, baza gukuramo ikinyuranyo cyose, amakipe yombi yageje amanota 58-58, arazamuka bagera kuri 60-60, APR yatakaje umukino mu masegonda ya nyuma aho REG yatsinze amanota 4 nta na rimwe iratsinda, yaje kwishyuramo 1, agace ka nyuma karangiye ari amanota 19 ya APR kuri 11 ya REG, REG yahise yegukana umukino ku manota 64-61.

    Manga Pitchu wa APR ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 19 anakora rebound 13, Beleck Bell wa REG ni we wamukurikiye aho yatsinze amanota 13 anakora rebound 10, Kubwimana Kazingufu Ally wa APR ni we watanze imipira myinshi yavuyemo amanota aho yatanze 8.

    Muri iri tsinda kandi 30 Plus yatsinze UR CHMS 80-70 ni mu gihe RP-IPRC Huye yatsinze Rusizi BBC 82-71.

    Mu minota ya nyuma wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Filet Jovon Adonis umwe mu bakinnyi bafashije REG kwitwara neza imere ya APR BBC

    Niyonkuru Pascal[Kaceka] wahoze muri APR, ubu ari muri REG, aha yageragezaga gutsinda amanota 3

    Dogget Quinton Meddrick(ufite umupira) yagoye APR BBC

    Ally na Adonis umwe abwira mugenzi we gukina neza

    Dogget Quinton yazamutse gutsinda, Manga Pitchu ashaka uko amubuza

    Zulu wa APR FC arimo abara Nshobozwa ngo amwambure umupira

    Kaje Elie wa REG ashaka gutsinda amanota 3

    Mu bagore REG WBBC, iyi yahoze yitwa Ubumwe WBBC, yatsinze itababariye APR WBBC amanota 70-36, The Hoops Rwa itsinda RP-IPRC Huye 70-48.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bigoranye-reg-bbc-yatsinze-apr-bbc-patriots-bbc-itungurwa-na-rp-iprc-huye-amafoto

  • Abantu 28 barimo umuhanzi bakurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bose uko ari 28 bafatiwe mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, mu rugo rw’uwitwa Jean D’amour Mutangana ahari habereye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Odon Nizeyimana umenyerewe nka Khalfan, ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021.

    Ngo ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Khalfan byari byabanje kubera mu kabari, nyuma amasaha yo guhagarika ingendo yegereje, abari babyitabiriye bajya kubikomereza mu rugo ibizwi nka “After party” ari nabwo polisi yabagwaga gitumo igasanga basinze barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.

    Umuhanzi Khalfan wari wagize isabukuru y’amavuko uterura ngo yemere ko aho bafatiwe bari mu birori yari yateguye, kuko avuga ko nyuma y’igihe cyari gishize utubari tudakora abantu bari bakumburanye, akaba ari muri urwo rwego bafashwemo bavuye kunywera mu kabari, bagafatwa bari babanje kugeza bagenzi babo mu rugo, amasaha yo gutaha akahabafatira.

    Ati “Twari abashuti turi kugenda tudeposa bamwe na bamwe, ariko tubanza kwinjira ngo dusuhuze umwe mu bo twari turi kumwe, nyuma n’uko byagenze, ntabwo ari ibirori nanjye ntabwo nyobewe y’uko ibirori bitemewe, ndatekereza ko ikosa riberaho kurikosora, kuba ndi ahangaha nuko narenze ku mabwiriza kandi ikindi n’ukugerageza kugabanya ibyishimo ntibiturenge, urabona ubu ngubu utubari twafunguye, ushobora kuba wanywa icupa ukibagirwa inshingano, tunywe mu rugero”.

    Nubwo Karifani atemera ko yari yakoresheje ibirori, Vanessa Umulisa bafatanywe, avuga ko yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko y’umuhanzi ukomeye mu Rwanda.

    Ati “Impamvu ndi hano nuko nafashwe amasaha arenzeho gatoya, twari turi mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umushuti wacu witwa Karifani, twafatiwe mu nzu amasaha yo guhagarika ingendo (Curfew) amaze kurengaho gatoya, ikosa ryanjye n’ukubera ko narengeje amasaha ya curfew, muri macye sinibutse kureba ku isaha amasaha aramfata mbigwamo gutyo, hamwe n’irindi kosa ryuko twari benshi munzu abandi bari hanze ariko ntabwo nari mbizi”.

    Abafashwe bose n’urubyiruko ruri mu kigero kiri hagati y’imyaka 22 na 35, igice kinini n’ubundi cy’abantu bakunze gukerensa covid-19, kuko harimo kugeza nubu abatemera ko ibaho, kandi yanahitana umuntu, ugasanga aribo kenshi bakunze gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

    Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, avuga ko kuva aho amabwiriza mashya aheruka gusohokera yo kwirinda covid-19 asohokeye, abantu babyumvishe ukundi, bikaba bisa nkaho byabahaye ubutumwa bwo kudohoka.

    Ati “Abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza ndetse na n’iminsi myinshi irashira asohotse, ibyo bivuze rero yuko abantu ntibadahinduka bakareka kudohoka kuri ako kageni, bashobora kuba bakwiteza ibibazo, kuko bari buhure n’ibihano, polisi irabafata ntabwo izabyihanganira, turakorana n’izindi nzego ku buryo tubigenzura, icya kabiri bakuramo n’ibindi byago byo kuba bakwandura covid-19, icya gatatu kireba igihugu cyose, nuko byadusubiza inyuma, hakaba hafatwa ibindi byemezo bikarishye kubera ko abantu banduye, imibare ikiyongera cyangwa se impfu zikomoka kuri icyo cyorezo zikiyongera”.

    Polisi iributsa abantu bakora ibirori ko hari inzira bigombwa kunyuramo, kuko bagomba kubimenyesha inzego nkuko bisabwa, bagomba kandi kuba bipimishije covid-19 kandi bakubahiriza n’amabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19.

    source : https://ift.tt/3m2krfG

  • Rulindo:amarira y'umwana ufite ururimi rwuzuye akanwa||Abaganga byabateye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari umuririmbyi waririmbye ati 'ni iki watanze kugirango ube ukirinzwe mwana wa Adamu?' Nibyo koko nta muntu numwe utifuza kubaho yishimye kandi atekanye.Muri iyi nkuru yacu tugiye kubagezaho ibyabaye kuri uyu mwana w'umuhungu wo mu karere ka Rulindo ,usigaye yarihebye bitewe n'uburwayi bwamufashe mu kanwa akaba atakibasha no kurya.Ni indwara yateye ubwoba abaganga benshi.

    Ni umwana witwa Kwizera ,utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo.Uyu mwana wimyaka 16 y'amavuko ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yagaragaje agahinda gakomeye afite nyuma yo gufatwa nubu burwayi ,butuma atakibasha kujya aho abandi bari kuko bamutoteza bakamubwira ko agiye gupfa aribyo bituma na we yarihebye agasaba Imana ngo imuruhure.

    Claudine mama w'uyu mwana.

    Bigoranye Kwizera yemeye kuganira n'umunyamakuru, dore ko aba adashaka umuntu wamuvugisha.Yavuze ko ubu burwayi bwe bwaje ari agaheri gato kaza kubyimba kavamo inyama nini yuzuye mu kanwa aho wagirango afite indimi ebyiri.Uyu mwana avuga ko bagiye kumuvuza mu bitaro bitandukanye birimo ibya Kinihira, CHUK, n'ibitaro bya Gisirikare i Kanombe ariko ntibabone uburwayi afite.Avuga ko yaretse ishuri kubera ko abanyeshuri bamuzomeraga ngo ajunditse inyama, ndetse rimwe na rimwe yajya no ku zuba umutwe ukamurya akazengera.

    Kwizera yakomeje avuga ko yumva yaranze abantu kuko bamutoteza,bamubwira ko asigaje gupfa ndetse na we yareba akabona nta ejo he heza hahari mu gihe agifite ubu burwayi akumva icyaba cyiza ari ukwipfira.

    Mama wa Kwizera witwa Claudine mu gahinda kenshi yavuze ko umuryango wabo ubayeho nabi, nyuma yubu burwayi bwumwana wabo.Ati:' uyu ni we mfura yanjye namubyaye nziko azambera umuhungu mwiza…tubayeho nabi aba ashaka kurya ibiryo by'isosi kuko ntabasha guhekenya, ariko nabyo kubibona biragoye'.

    Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bategereje icyo i Kanombe bazabasubiza nubwo na ho kugerayo bibagora.Avuga ko iyo bahawe rendez vous yo kwa muganga, rimwe na rimwe barara mu nzira kubera kubura amafaranga y'itike.Ubu burwayi bwa Kwizera bwabereye amayobera abaganga ndetse hari aho bagiye bajya kumuvuriza bakagira ubwoba bakabasezerera bababwira ko batashobora kumuvura.

    Claudine asaba umugiraneza kumufasha akabasha kuvuza umwana we na we akazamugirira akamaro mu gihe kizaza.Uwifuza kumufasha yakoresha iyi numero ya telefoni:+250786336206

    Source : https://yegob.rw/rulindoamarira-yumwana-ufite-ururimi-rwuzuye-akanwaabaganga-byabateye-ubwoba/

  • Perezida Paul Kagame asoje uruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriye muri Mozambique #rwanda #RwOT

    Imbere ya Perezida Kagame na mugenzi we Filipe Nyusi, Ingabo za Mozambique zakoze akarasisi mu muhango wo kwizihiza Umunsi w'Ingabo muri icyo gihugu wabereye kuri Stade ya Pemba.

    Muri aka karasisi hanerekanywe ibikoresho by'intambara birimo imodoka n'indege bya gisirikare.

    Mbere y'aho abakuru b'ibihugu byombi bari babanje kugirana ikiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku mubano mwiza w'ibihugu byombi byatabaranye aho bikenewe.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwagiye gutanga umusanzu warwo nk'igihugu cya Afurika gishakira ineza umugabane, rugenda rugiye gutabara igihugu cy'inshuti nyuma yo kwitabazwa.

    Yavuze ko kubera iyo mpamvu ingabo z'u Rwanda zitari muri icyo gihugu ku
    bw'impanuka, ari nayo mpamvu zikora ibishoboka byose ngo ubutumwa bwazijyanye busohozwe neza, ikibazo kirangire.

    Ati 'Ingabo z'u Rwanda ntabwo ziri muri Mozambique ku bw'impanuka, zaratumiwe kandi zatumiwe gufatanya na bagenzi bacu bo muri Mozambique ngo bakemure ikibazo. Nta n'umwe wakwifuza ko ibi bibazo bikomeza kuba hano, niko natwe tudashaka kuhaguma burundu, twizeye ko ikibazo turi gufatanya gukemura hano muri Mozambique nacyo kitazahaguma burundu.'

    Perezida Kagame yavuze ko ingabo z'u Rwanda zitagiye kurinda umushinga cyangwa umutungo w'umuntu runaka muri Mozambike, ahubwo bagiye gufasha kugarura umutekano mu gihugu.

    Ibi yabigarutseho nyuma y'ibihuha byavugaga ko Ingabo z'u Rwanda zagiye kurinda ibikorwa bya sosiyete y'Abafaransa, Total Energies, byakomwe mu nkokora n'ibitero by'iterabwoba muri Cabo Delgado.

    Ati 'Ntabwo twaje hano gushakira umutekano umushinga runaka cyangwa umutungo w'umuntu, twaje hano kugarura ituze ry'igihugu muri aka gace ka Cabo Delgado, nibyo turi gukora. Ibindi byasabwa, ni umukoro wa Mozambique.'

    Perezida Nyusi wa Mozambique yongeye gushima ubufasha ingabo z'u Rwanda zahaye iz'igihugu cye mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado, avuga ko ibikorwa bikomeje kugira ngo abari baravuye mu byabo babisubiremo.

    Abanyamakuru bamubajije impamvu byafashe igihe kinini ngo Mozambique yitabaze amahanga arimo n'u Rwanda mu kurwanya ibyihebe, avuga ko babanje gukora isesengura ry'uburyo ikibazo giteye.

    Ati 'Igitero cya mbere cyabaye mu 2017 ariko ibimenyetso twari twaratangiye kubibona guhera mu 2012 cyane cyane muri kariya gace ka Mocimboa da Praia. Byadusabye gukora iperereza ryimbitse. Ni cyo cyari ingenzi cyane mbere yo gusaba u Rwanda, Zimbabwe cyangwa se undi, ngo tugende tuzi neza icyo baje gukora.'

    Yakomeje agira ati 'Mu 2017 ubwo ibitero byagabwaga, twatangiye tubyita amazina atandukanye ngo ni ibitero, inyeshyamba kugeza ubwo tuje kubona ko ari iterabwoba. Twabanje kurwana nabyo ngo turebe ko uburyo bw'ibiganiro dusanzwe dukoresha bushoboka, bigera aho tubona ko bidashoboka.'

    Perezida Nyusi yavuze ko muri uko kwiga ku kibazo, aribwo baje gusanga ko bakeneye ubufasha bw'ibindi bihugu.

    Ati ' Twashakaga ko bikemuka ariko bigakemuka mu buryo bwa nyabyo , kuko iyo haza kubamo amakosa , byari kutugiraho ingaruka. Byasabye umwanya kuko iterabwoba ntiwarirwanya wenyine.'

    Perezida Nyusi yavuze ko icyo bifuza ari uko ubuzima bugaruka muri Cabo Delgado, imishinga y'iterambere irimo n'uwa Total igasubukurwa, abaturage bakagezwaho ibikorwaremezo bagatera imbere.

    Kuva mu 2017 ubwo Intara ya Cabo Delgado yibasirwaga n'ibyihebe, abasaga 3000 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

    Iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika cyoherejwemo Ingabo z'u Rwanda n'Abapolisi 1000 batanga umusanzu mu guhashya imitwe y'iterabwoba no kubungabunga amahoro muri Cabo Delgado.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-paul-kagame-asoje-uruzinduko-rw-iminsi-ibiri-yagiriye-muri-mozambique

  • Biravugwa ko Theoneste Bagosora yapfiriye muri Gereza #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Colonel Theoneste Bagosora witwa Achille Bagosora yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko Se yapfuye, amwifuriza iruhuko ridashira.

    Ni ubutumwa yashyizwe kuri Facebook arandika ati' RIP Papa' bivuze ngo “Rest In Peace Papa cyangwa ruhukira mu mahoro papa”.

    Nta bindi Achille Bagosora yongeyeho.

    Théoneste Bagosora yari asanzwe afungiwe muri Mali. Akaba yari amaze igihe arwaye.

    Urukiko mpuzamahanga ICTR rwari rwamukatiye gufungwa burundu ahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi arajurira akatirwa gufungwa imyaka 35 ibarwa uhereye muri 1996. Kuva 01/7/2012 yari afungiye muri Mali.

    Bagosora ntazibagirana kubera amagambo yavuze ko agiye gutegura imperuka ku Batutsi ubwo amasezerano ya Arusha yari asinywe.

    Théoneste Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1941. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye muri Seminari Ntoya ya Nyundo, yinjiye mu ishuri ry'abasirikare b'abofisiye ry'i Kigali muri Promotion ya 3 mu 1962. Yasohotse muri iryo shuri ari Sous-Lieutenant mu 1964.

    Yakoze akazi mu mitwe myinshi y'ingabo z'u Rwanda zikitwa Garde Nationale, na nyuma zimaze kwitwa Armée Rwandaise. Twavuga nka: Ikigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera, Compagnie Kigali, Compagnie Police Militaire, n'ikigo cya Muhima yategekaga mu 1973.

    Amaze kurangiza amasomo ye mu Ishuri ryigisha iby'intambara ry' i Paris mu Bufaransa (Ecole de Guerre) aho yakuye Brevet d'Etudes Militaires Supérieures (BEMS) mu 1984, yoherejwe gukora muri Ministre y'ingabo. Mu 1988 yabaye umukuru w'ikigo cya gisirikare cya Kanombe ndetse na Bataillon LAA (yari ishinzwe ibyo guhanura indege) nyuma y'iyicwa rya Nyakwigendera Colonel Stanislas Mayuya.

    Ni kuri uwo mwanya yagiriyeho imyaka yo gusezererwa mu ngabo ava mu ngabo mu 1992.

    Mu masezerano hagati y'amashyaka kugira ngo hageho Leta y'inzibacyuho mu 1992 yagizwe Directeur de Cabinet muri Minisiteri y'ingabo, iyo Minisiteri ikaba yari yahawe ishyaka rya MRND, n'ukuvuga ko mu 1994 yari umusivire.

    Yafatiwe mu gihugu cya Cameroun mu 1996 yoherezwa Arusha mu 1997 ashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Yahakanye ibyaha byose aregwa.

    Yahanaguweho ibyaha byo gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, ahubwo rumuhamya icyaha cy'uko, nk'umuntu wari ukuriye ministeri y'ingabo muri icyo gihe, atashoboye gukumira ubwo bwicanyi cyangwa ngo ahane ababukoze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/biravugwa-ko-theoneste-bagosora-yapfiriye-muri-gereza

  • Bagosora Theoneste uri ku isonga mu bateguye Jenoside yapfuye #rwanda #RwOT

    Amakuru y’urupfu rwa Bagosora yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga z’abantu banyuranye barimo n’umwana we witwa Achille Bagosora.

    Mu butumwa yanyujije kuri Facebool, uyu Achille Bagosora yagize ati 'Ruhukira mu mahoro Papa.'

    Umwe mu bakurikirana amakuru y’abantu bahamwe Jenoside na ruriya rukiko uba mu gihugu kimwe cyo ku Mugabane w’u Burayi yemereye UKWEZI ko uyu wahoze ari umusirikare ukomeye Col Bagosora koko yapfuye.

    Avuga ko mu Banyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi nta yindi nkuru iri kuvugwa atari urupfu rw’uyu mugabo wagize uruhare rukomeye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Gusa ntayandi makuru arambuye yatangajwe. Yaba urwego rwasigariyeho ICTR/TPIR ruzwi nka IRMCT ntacyo ruratangaza kuri uru rupfu.

    Col Bagosora wari warakatiwe gufungwa imyaka 35, yari aherutse gusaba kurekurwa gusa Umucamanza Carmel Agius wa IRMCT yanze ubu busabe bwe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bagosora-Theoneste-uri-ku-isonga-mu-bateguye-Jenoside-yapfuye