Category: Uncategorized

  • Ntibisanzwe, abaganga baguye mu kantu nyuma yo kubona umwana w' umukobwa , urira amarira akaba ibuye #rwanda #RwOT

    Inkuru twavuga ko idasanzwe ariko iteye agahinda yagaragaye mu mujyi wa Kannauj Uttar Paradesh mu majyaruguru y' ubuhinde yatunguye abantu benshi cyane cyane abaganga aho umwana w' umukobwa w' imyaka 15 y' amavuko yagaragaye arira amarira y' ibuye ava mu ijisho ry' iwe.

    Abaganga bemeza ko iki ari ikibazo cyitoroshye cyo kubona umwana arira hakaza amabuye.

    Umuryango w'uyu mwana wemeje ko kuva yagira imyaka 10 yatangiye kurira amarira y'ibuye mu ijisho rye ry'ibumoso.

    Umuryango w'uyu mwana amakuru avuga ko wutse inabi abaganga nyuma yo kuvuga ko ikibazo cye kigoye babifata nko gushinyagurira umwana wabo.

    Mu mwaka wa 2014, ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyatangaje inkuru y'undi mukobwa witwa Saadiya Salah utuye muri Yemen nawe wari ufite ikibazo nk'iki, Abaganga bavuze ko batasobonura ikibazo Saleh yari afite aho bavugaga ko bishobora kuba ari ubukorikori buzwi nka 'Magic' yaba yarakuye mu cyaro cy'iwabo yakuriyemo, Icyo gihe uyu mwana yarize amabuye yuzura agakarito birabashobera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/26/ntibisanzwe-abaganga-baguye-mu-kantu-nyuma-yo-kubona-umwana-w-umukobwa-urira-amarira-akaba-ibuye/

  • Mukobwa, ntuzigere ukundana n'abasore bateye gutya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda nkuko bitangazwa n'urubuga Elcrema rwandika ku rukundo n'imibanire y'abantu.

    1.Umunyamujinya

    Imico y'umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita, niba umuntu wese umurakaje ahita akubita, byerekana umuntu w'umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

    2.Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

    Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa, mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro ahubwo agukundira ko uhaza irari rye ry'umubiri gusa.

    3. Umusore ukundana n'abakobwa benshi ndetse rimwe ukamufata hari abo baryamanye

    Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n'undi mukobwa , buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore. Iyo mugeze mu rugo ingeso ye hari igihe ayubura, akajya aguca inyuma noneho ku mugaragaro. Icyo gihe utekereza impamvu wakomeje kumwihambiraho kandi yari yakwiyeretse hakiri kare.

    Mu buzima ibibazo bibera mu rugo abenshi barabyihanganira ariko umuntu uguca inyuma si benshi bamwihanganira.

    4.Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

    Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, ni uwo kwitonderwa. Uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri.

    Impamvu ukwiriye kumwitondera ni uko urugo rwubakwa n'abantu 2. Nimurwbaka ariwe uyobora urugo muri byose , bishobora kuzakubera umutwaro kuko uzisanga nta ruhare ufite mu kubaka urugo rwanyu.

    5.Umusore utajya yemera amakosa

    Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

    6.Umusore udafite intego

    Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy'iterambere na we yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro. Mu guhitamo umusore muzabana, si ngombwa ko uhitamo utunze nk'ibya Mirenge ku Ntenyo. Ugomba kureba umusore uzi gushakisha ubuzima. Mwene uwo nimugera mu rugo, azahorana ibitekerezo bibateza imbere, maze nawe umwunganire, urugo rwanyu rube urw'icyitegererezo mu maso y'ababagenderera n'abaturanyi.

    Source : https://yegob.rw/mukobwa-ntuzigere-ukundana-nabasore-bateye-gutya/

  • Amafunguro wafata niba ushaka guhorana mu kanwa hahumura neza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya hari amafunguro wafata agatuma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa,kabone nubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi,ibi biribwa birayirwanya kugeza ubwo usigara nta kibazo na kimwe cyo guhumura nabi kuko bijya bibaho ko umuntu ashobora kugira icyo kibazo.

    1.Imbuto zimwe na zimwe :
    Hari imbuto zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi,ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy'umutobe w'izi mbuto arizo ; amaronji,indimu,pomme,inkeri

    2.Umudarasini( romarin) : icyirungo gikunze gukoreshwa mu cyayi no mu guteka inyama cyitwa umudarasini nacyo gifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ku muntu ukunda kugikoresha. Icyo kirungo kiba kimeze nka teyi usibye ko cyo kiba gifite utubabi tureture

    3.Yawurute : ubusanzwe yawurute ni ikinyobwa cyiza cy'ingirakamaro ku buzima bw'umuntu kuko gifasha igifu gukora neza,hanyuma ikanasukura mu rwungano ngogozi ku buryo nta mwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.

    4.Amazi arimo indimu : nkuko twatangiye tuvuga ko imbuto zisharira ari nziza ku kurwanya impumuro mbi,no kunywa amazi arimo indimu ni kimwe mu bifasha umuntu kuzana umwuka mwiza uturuka mu kanwa ke.

    5.Cocombre ; cocombre nayo iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa ke,cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade,kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya,ikayirinda kuba yakwangizwa n'ibibonetse byose kandi burya iyo ishinya ifite ikibazo bituma no mu kanwa hazana umwuka utameze neza.

    6.Persil : icyatsi cyizwi ku izana rya persil cyo mu bwoko bwa sereri nacyo ni ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza. Cyane cyane ku bantu bagikoresha nk'ikirungo ariko biba byiza kurshaho iyo uyihekenye,nibwo usanga ufite impumuro nziza ituruka mu kanwa.

    Ibi nibyo bifasha umuntu kugira impumuro nziza yo mu kanwa ku bantu bagira ikibazo cyo guhumura nabi,bigakira burundu ugasigara nta kibazo cy'umwuka utari mwiza uguturukamo.

    Source : https://yegob.rw/amafunguro-wafata-niba-ushaka-guhorana-mu-kanwa-hahumura-neza/

  • Yverry n'umukunzi we barishije umubu abafana babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Rugamba Yves wamamaye ku izina rya Yverry n'umukunzi we, Vanessa, barishije umubu abafana babo nyuma yo gushyira hanze ifoto bari kumwe kuri instagram. Iyo foto yashyizwe hanze na Yverry abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ni iyi ikurikira:

    Source : https://yegob.rw/yverry-numukunzi-we-barishije-umubu-abafana-babo/

  • Umusore yakoreye ibidasanzwe inkumi yaguriye ibiryo zikamutenguha(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yihimuye ku nkumi azambura ibyo yari yaziguriye ,kubera ko zanze ko azitahana iwe mu rugo.

    Uyu musore utatangajwe amazina ariko ukomoka muri Nigeria yagaragaye mu mashusho yirukanwa inyuma y'abakobwa bari bahuriye mu isoko abagurira ibyo kurya bifunze mu bikopo bamwizeza kumuherekeza iwe mu rugo.Abakobwa bamaze kubona ibyo bari bakeneye bahise batega iyihuse batubahirije amasezerano bari bagiranye nuyu musore.

    Aba bakobwa bari bizeye ko bamucitse batazi ko atari umusore wo gukinisha.uyu musore yahise ahamagara bagenzi be batangira guhiga ba bakobwa.

    Amashusho agaragaza abo basore bahagarika imodoka yarimo ba bakobwa maze babambura ibyo bari babaguriye bahita bisubirira muri rya soko.Bamwe mu babonye aya mashusho bagaye igikorwa aba basore bakoze nubwo hari ababashyigikiye bati:' kurya ni ukwishyura'.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakoreye-ibidasanzwe-inkumi-yaguriye-ibiryo-zikamutenguhavideo/

  • CP Kabera yatangaje ko abagera kuri 28 bafati… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Bosco yabwiye RBA ko abantu bagera kuri 28 bafashwe badafite ibyemezo by’uko bipimishije icyorezo cya COVID-19 ndetse batasabye n’uburengazira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo gukorera ibirori mu rugo. Abafashwe bose bari bari mu rugo rw’umuraperi Khalfan.

    Yagize ati: “Ariko noneho banabikoraga nyuma ya Curfew cyangwa se amasaha y’ingendo yemewe nk’uko mubivuze birumvikana rero mu by’ukuri ko abantu barimo kugenda barenga ku mabwiriza mu ikubitiro ndetse nta n’iminsi myinshi yari yanashira asohotse bivuze rero y’uko abantu nibadahinduka bagakomeza kudohoka kuri aka kageni bashobora kuba bakiteza ibibazo.”

    Umuvugizi wa Polisi y’igihugu cy’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yemeje ko bataye muri yombi abagera kuri 28 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

    Abatawe muri yombi bose basanzwe mu rugo rw’umuraperi Khalfan bari bakoze ibirori batatse uburenganzira inzego z’ibanze ndetse badafite n’ibyangombwa byo kwipimisha COVID-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109865/cp-kabera-yatangaje-ko-abagera-kuri-28-bafatiwe-kwa-khalfan-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirin-109865.html

  • Miss Yasipi Casmir yegukanye irushanwa rya Du… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu karere ka Huye habereye irushanwa rya 'Huye Duathlon Sprint Challenge' ryegukanwe na Hakizimana Félicien mu cyiciro cy'abagabo, naho Miss Uwihirwe Casimir Yasipi aba uwa mbere mu cyiciro cy'abagore.

    Duatron ni urukomatane rw'imikino ibiri ihurijwe hamwe, igakinirwa rimwe, aho abakinnyi babanza kwiruka n'amaguru basoza intera yagenwe, ako kanya nta kuruhuka bagahita bafata amagare bakanyonga, hakaza kubarwa ibihe bakoresheje.

    Miss Yasipi yari umwe mu bitabiriye irushanwa ry'uyu munsi ryabereye mu karere ka Huye, ndetse bikaba byamuhiriye aranaryegukana mu cyiciro cy'abagore.

    Miss Yasipi wabaye igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2019, ndetse akaba yaranitabiriye Miss Africa Calabar 2020, ni umwe mu bakobwa b'abanyarwanda bakunda gukora siporo ndetse bikaba byafashe urundi rwego kuko yatangiye guhatanira ibihembo.

    Muri Mutarama 2021, Yasipi Casmir yagizwe Ambasaderi wa Leta ya Cross River muri Nigeria.

    Amagare bakoresheje nyuma yo kwiruka

    Abarushanwa babanje kuruka n’amaguru

    Miss Yasipi anyonga igare

    Miss Yasipi Casmir yabaye uwa mbere mu cyiciro cy’abagore

    Hakizimana Felicien yabaye uwa mbere mu bagabo


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109864/miss-yasipi-casmir-yegukanye-irushanwa-rya-duatron-ryabereye-i-huye-amafoto-109864.html

  • Yanga Africans yegukanye igikombe kiruta ibin… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, ku kibuga Uwanja wa Mkapa cyari cyakubise cyuzuye abafana, habereye umukino wa nyuma w'igikombe kiruta ibindi byose muri Tanzania 'Super Cup 2021' warangiye cyegukanwe na Younga Africans yatsinze Simba SC 1-0.

    Simba SC yarangije umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma yuko Taddeo Lwanga ahawe ikarita itukura ku munota wa 90+3' nyuma yo gukinira nabi Feisal Salum Abdallah.

    Uretse kuba Simba yaratakaje bamwe mu bakinnyi bayifashije cyane muri uyu mwaka barimo Jose Luis Miquisonne na Clatous Chota Chama bose bayisohotsemo, yaje kuvunikisha myugariro wayo Joash Onyango Auchieng asohoka mu kibuga asimburwa na Kennedy Juma Wilson, bikomeza kugora iyi kipe yashakaga ikindi gikombe nyuma yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka.

    Yanga Africans yayoboye iminota myinshi y'umukino, ndetse biranayihira itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 11, ntiyirara cyangwa ngo icike intege kuko yakomeje gushaka aho yamenera ngo itsinde icya kabiri ari nako yugarira neza, bituma isoza umukino itsinze mukeba.

    Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Yanga itsinze Simba, nyuma yuko yaherukaga kuyitsinda muri shampiyona igitego 1-0.

    Yanga iheruka gusezererwa na Rivers United yo muri Nigeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, abakinnyi batandukanye itakoresheje kubera ibyangombwa bya CAF, bari babazanye muri uyu mukino wa Super Cup bayifashije cyane.

    Simba SC izatangira gukina imikino ya CAF Champions League 2021/22 ikina ijonjora rya kabiri kuko yageze muri ¼ umwaka w'imikino ushize.

    Feisal Salum yigaragaje cyane muri uyu mukino

    Banda agerageza gucenga abakinnyi ba Yanga

    Mugalu yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure igitego ariko biranga

    Wari umukino w’indyankurye ku mpande zombi

    Yanga yegukanye igikombe cya Super Cup 2021 itsinze Simba 1-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109862/yanga-africans-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-muri-tanzania-itsinze-mukeba-wayo-simba-sc-109862.html

  • Mutesi Jolly yavuze ibyiza bya Diamond, Nyina… – #rwanda #RwOT

    Ubwo Mutesi Jolly yari mu kiganiro n'abanyamakuru bamenyerewe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda Phil Peter na Irene Murindahabi yatunguwe na nyina wabo umupasiteri n'umuririmbyi, Diana Kamugisha. Ubwo yari abonye uyu mubyeyi, yahise ahaguruka yihuta ajya kumuhobera ati: 'Muraho Aunt, urasa neza'. Byabaye nk'ibitungura aba banyamakuru babaza Jolly bati se ni Aunt wawe bya nyabyo, Jolly abasubiza agira ati: 'Ni murumuna wa Mama.'

    Diana Kamugisha ahita asobanura ko bishimira kuba bamufite kandi bakaba bamukunda. Yagize ati:'Mu muryango turamukunda cyane.' Asobanura impamvu agira ati: 'Icya mbere umwana wawe uramukunda, nta mubyeyi udakunda umwana icyo ni cyo kandi tuzi ko aho ari kugana ari heza.'

    Abajijwe niba batajya bagira ikibazo kubera abantu bakunze bamwibasira ku mbuga nkoranyambaga, Diana asubiza agira ati:'Imbuga nkoranyambaga ntabwo zimuteera igihunga kuko ni ibintu amenyereye, ndabizi ko afite ubushobozi bwo gucungana nabyo ndamwizera kandi mwizereramo.'

    Avuga kandi ko ibyo bamuvuga bimubabaza ariko icyo aha agaciro ari abantu bakunda Jolly. Ati:'Turahari ariko mpita ntujugunya ku ruhande, ikibazo cyanjye sinjya nibuka ibibi, ibyiza gusa kuri we ni byo nibuka n'abantu bamukunda.' Avuga ko kugeza ubu abantu bizerera muri Jolly ari benshi atabarondora ariko by'umwihariko igihugu. Diana ati: 'Ni benshi cyane bamukunda ariko nzi ko kuko cyane ari umukobwa wiha agaciro, igihugu kiramukunze.'

    Diana Kamugisha yemeza ko nk'umuryango bahora basengera Miss Jolly. Agira ati: 'Dufite umuryango munini usenga, ukunda Imana. Rero tuba tumufite mu biganza. Mama we anduseho gato cyane.' Abajjwe niba yarabonye amafoto y’uko Jolly yahuye na Diamond, yasubije agira ati: 'Narayabonye menshi.'

    Ubwo bamubazaga niba umuryango washyingira Diamond Platnumz umukobwa wabo Miss Jolly, yasubije mu gatangaro kenshi agira ati: 'Kumushyingira Diamond.' Gusa yirinda kugira ibindi yongeraho. 

    Mutesi Jolly aritegura kwerekeza na none muri Tanzania mu bikorwa bya kompanyi abereye Visi Perezida n'umunyamigabane ya Miss East Africa ndetse izanakorana hafi na Wasafi ya Diamond Platnumz.

    N’ubwo mu biganiro byinshi yagiye atanga yagaragazaga ko nta bindi bintu baganiye na Diamond Platnumz nyamara ubwo yahuraga na Irene na Phil Peter, batumye atanga amakuru yandi atari yaratanze mbere.

    Akaba ari amakuru agaragaza ko ibiganiro bagiranye bitabereye mu biro gusa ahubwo hanabaye n'umusangiro muri Resitora bakanabasha kumvana imiziki y'abanyarwanda. Miss Jolly yagize ati: 'Diamond yakinnye indirimbo ya Davis D ‘Ifaranga’ ahita anayipostinga.'

    Akomeza agaragaza ko atigeze abona Diamond anywa inzoga, ati: 'Sinigeze mubona anywa inzoga kabisa, anywa Pepsi.' Jolly akomeza avuga ko Diamond ari umuntu mwiza, agira ati: 'Ku byo nahamya ni uko hanze ya camera Diamond Platnumz ari umuntu usanzwe uciye bugufi simubeshyera kuko nta kazi ndi kumusaba cyangwa iki.'

    Jolly yongeraho ati:'Ntabwo nabeshya akunda u Rwanda rurimo abakobwa beza, ubuyobozi bwiza, ni byo yambwiye kandi birazwi utabivuze byaba ari ugusuzugura ahubwo avuga ko anashaka umugore w'umunyarwandakazi.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2016, umukobwa ukiri wenda kuzuza imyaka 25, nk’uko yabitangaje agiye gusubira muri Tanzania mu bikorwa byo gukomeza gutegura Miss East Africa yamaze no gutangira. Kubifuza kwiyandikisha banyura ku rubuga rw'irushanwa.


    Mutesi Jolly na Diamond Platnumz bagiye gukorana bya hafi mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Miss East Africa

    Diana Kamugisha nyina wabo wa Mutesi Jolly yirinze kugira byinshi avuga ku kuba Diamond bamushyingira Jolly n’ubwo yagaragaje kugwa mu gatangaro

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘PARTY’ YA DIANA KAMUGISHA NYINA WABO WA MISS MUTESI JOLLY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109858/mutesi-jolly-yavuze-ibyiza-bya-diamond-nyina-wabo-diana-kamugisha-yirinda-kugira-icyo-avug-109858.html