Category: Uncategorized

  • Bifuza kongererwa amashanyarazi kuko ayo bafite atagihagije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuriro wababanye muke kubera ubwiyongere bw
    Umuriro wababanye muke kubera ubwiyongere bw’ingo mu mudugudu w’Agakombe, bakifuza ko wakongerwa

    Umwe mu bahatuye mbere, avuga ko ayo mashanyarazi bayakurura bakayageza aha mu Gakombe mu myaka ine ishize, bacanaga nta kibazo. Icyo gihe ngo bayafatagaho ari ingo 30 gusa, zegeranyije amafaranga arenga ibihumbi 160 buri rumwe, hanyuma bakayahabwa.

    Ibintu ariko ngo byaje guhinduka mu myaka ibiri ishize, aho bagiriye abaturanyi, na bo bagafatiraho, maze umuriro ubabana mukeya nk’uko bivugwa n’uwitwa Béatrice Mukantagara.

    Ati “Ku manywa umuriro uba urimo, ariko guhera mu masaa kumi n’ebyi n’igice saa moya, ntabwo tuba ducana. Uraza ukongera ukagenda, ukaza ukongera ukagenda. Kuri REG baratubwira ngo igihe kizagera baze bawongere, ariko nkatwe twawuzanye tukabona biratubangamiye”.

    Yunganirwa na Norbert Mbonyingabo na we wifuza ko bafashwa icyo kibazo kigakemuka.

    Agira ati “Umuriro dufite no ku manywa ntiwawifashisha mu gusudira. Usibye kuvuza radio, uretse ko na yo iyo ubaye mukeya izima, kimwe na televiziyo, bikaba ngombwa ko uyizimya ukongera ugacana”.

    Amashanyarazi yababanye makeya, ariko n’amapoto yifashishijwe na babandi 30 ubu ngo yarashaje, ku buryo bifuza ko bafashwa bagashyirirwaho akomeye kurusha, cyane ko abayafatiyeho ngo batemera kwifatanya na bagenzi babo mu kwegeranya ubushobozi bwo gushaka amashyashya.

    Mukantagara agira ati “Twashatse kuba twiguriye andi mu gihe dutegereje aya Leta, ariko abafatiyeho nyuma ukabona ntacyo bibabwiye. Hari n’uwigeze kutubwira ngo mwebwe mwabikoze muzongere mubikore”.

    Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Omar Kayibanda, avuga ko bafite gahunda yo gukosora ibibazo by’amashanyarazi muri rusange, ariko ko mu gihe batarabikora bazashaka uko baba bakemuye icyo kibazo cy’ubukeya bw’amashanyarazi abatuye Agakombe bagaragaje.

    Amapoto batangiranye arashaje cyane ku buryo hari n
    Amapoto batangiranye arashaje cyane ku buryo hari n’ayahirimye

    Agira ati “Tugiye kujyayo natwe twirebere uko byifashe, hanyuma tumenye uko tubikemura”.

    Icyakora, ibibazo by’ubuke bw’umuriro unazima wongera ugaruka bigenda bivugwa hirya no hino, kuko nko mu Kagari ka Rukira Umudugudu w’Agakombe uherereyemo, hari n’abatuye mu Mudugudu wa Magonde babitaka.

    Muri ako kagari hari n’utundi duce usanga bavuga ko batabasha gusudira ku bw’umuriro mukeya, n’ubwo gucana byo bishoboka.


    source : https://ift.tt/2Y1HWNP

  • Nigeria: Indege ya Gisirikare yishe abasivile benshi ubwo yari igabye igitero ku ntagondwa #rwanda #RwOT

    Bibaye nta byumweru bibiri bishize habaye ikindi gitero cy'indege mu cyaro, cyiciwemo abasivile mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, aho igisirikare kirimo kurwana n'intagondwa ziyitirira Islam.

    Amakuru ubu ni bwo atangiye kumenyekana kuri icyo gitero cyo mu karere ka Kwantan Daban Masara, cyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru.

    Ntibiramenyekana umubare w'abaturage b'abasivile biciwe muri icyo gitero, cyangwa niba hari aho bari bahuriye n'umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo rikorera muri Afurika y'uburengerazuba, rizwi nka Islamic State West Africa Province (ISWAP), rigenzura ako karere.

    Ibiro ntaramakuru AFP byavuze ko abarobyi b'abagabo batari munsi ya 20 bishwe.

    Ibiro ntaramakuru Reuters byo byasubiyemo amagambo y'abantu babiri – uhatuye n'uwakomerekeye muri icyo gitero – bavuga ko abantu batari munsi ya 50 bishwe nyuma yuko igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kirashe ku baturage b'abasivile babarirwa muri za mirongo.

    Ariko, muri raporo y'ubutasi BBC yabonye, igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kivuga ko umurobyi umwe gusa w'umugabo ari we wapfuye, naho abandi batandatu barakomereka.

    Ubuyobozi bw'ingabo za Nigeria nta tangazo bwari bwasohora ku byabaye.

    Umutwe wa ISWAP uherutse kwemera ko uburobyi bukorwa mu kiyaga cya Tchad, abarobyi na bo bakagira amafaranga bawuha, ariko abategetsi bavuga ko baciye uburobyi muri icyo kiyaga mu kwirinda ko bukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-indege-ya-gisirikare-yishe-abasivile-benshi-ubwo-yari-igabye-igitero-ku

  • Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w'iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko muri Nzeri 2019 Kayumba Nyamwasa ashinjwe kwicisha Ben Rutabana babanaga mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, uyu mugabo yararuciye ararumira, n'ubwo byakomeje gushimangirwa n'abantu benshi, barimo mushiki wa Rutabana ariwe Adeline Mukamugemanyi, n'ubu wemeza ko musaza we yarigishijwe ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa.

    Muri iyi minsi bwo haravugwa iyicwa rya Abdu Nour Nsanzamahoro, wari uhagarariye RNC muri Noth Western Cape, muri Afrika y' Epfo, ariko mbere yo gupfa akaba yari yaritandukanyije na Kayumba Nyamwasa.

    Charlotte Mukankusi nyamara uzwiho kuba inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa, ndetse amakuru yizewe agahamwa ko ari inshoreke ye, niwe wamuvuyemo, anavuga ko yashenguwe n'urupfu rwa Abdu Nour Nzanzamahoro wishwe arashwe muri Kanama uyu mwaka.

    Mbere ya Nsanzamahoro kandi hari hishwe uwitwa Abdul Seif Bamporiki wahoze ari umuyoboke wa RNC, akaba yarasiwe Cape Town muri Gashyantare uyu mwaka. Kayumba Nyamwasa yashyizwe mu majwi cyane, ashinjwa kwicisha Seif Bamporiki, dore ko bari batagicana uwaka.

    Kayumba Nyamwasa ntagoheka iyo hari umugaragarije ko batakivuga rumwe. Muri Gicurasi 2019 yivuganye uwitwa Casimir Nkurunziza wari uherutse kuva muri RNC ajyanye na Nsabimana Callixte'Sankara', bakajya gushinga undi mutwe. Yamuteje abambaye imyeda ya polisi y'Afrika y'Epfo, kugirango urupfu rwa Casimir Nkurunziza ruzitirirwe abapolisi bo muri icyo gihugu.

    Mu bandi Kayumba Nyamwasa yambuye ubuzima, harimo Gabriel Heritis Kanyangoga babeshye ko yishwe na Covid-19 kandi yarahawe uburozi, hakaba na Mukarugwiza Petronille bakundaga kwita'Mama Bonheur'.

    Aba tuvuze ni bake ku rutonde rurerure rw'abo icyihebe Kayumba Nyamwasa amaze kwirenza. Abo bose abaziza kuvumbura no kwamagana ubujura bwe, aho akusanya imfashanyo abeshya ngo mu gihe cya vuba arakuraho ubutegetsi bw'uRwanda, yamara kurigwiza akayashora mu bikorwa by'ubushabitsi bwe.

    Mu rubanza rwa Paul Rusesabagina n'abo baregwana barimo na Nsabimana 'Sankara', yasobanuye uburyo Kayumba Nyamwasa yakusanyije imfashanyo isaga miliyoni n'igice y'amadolari, yarangiza akiguriramo rukururana 8 zo mu bwoko bwa'Actros', ubu zikaba zikora ubucuruzi mu bihugu byo mu majyepfo y'Afrika.

    Uko iminsi ishira ariko abayoboke ba RNC baragenda bayipakurura nyuma yo gutahura ubuhemu bukabije bwa Kayumba Nyamwasa, kuko bamaze kumenya ko ashaka kwiyubakira paradizo abikesha inkunga avana hirya no hino mu mpunzi, ubyamaganye akahasiga ubuzima.

    Abakimuri inyuma rero namwe murarye muri menge, kuko umunsi muzavuga amabi ye ntimuzarara. Kayumba Nyamwasa si ikirura cy'inda nini gusa, ahubwo ni n'umwicanyi kabuhariwe.

    The post Kayumba Nyamwasa akomeje kwica abo bahoranye muri wa mutwe we w'iterabwoba wa RNC, bakaza kumutera umugongo kubera ubuhemu bwe appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kayumba-nyamwasa-akomeje-kwica-abo-bahoranye-muri-wa-mutwe-we-witerabwoba-wa-rnc-bakaza-kumutera-umugongo-kubera-ubuhemu-bwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayumba-nyamwasa-akomeje-kwica-abo-bahoranye-muri-wa-mutwe-we-witerabwoba-wa-rnc-bakaza-kumutera-umugongo-kubera-ubuhemu-bwe

  • PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya RPPA ku makosa ari mu itangwa ry’amasoko ya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Depite Valens Muhakwa, Umuyobozi wa PAC
    Depite Valens Muhakwa, Umuyobozi wa PAC

    PAC yagiye igaragaza ko hari za Minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’utwinshi mu turere 30 tw’u Rwanda, bagiye bananirwa gukurikiza amategeko agenga ibijyanye no gutanga amasoko, harimo kuyatanga bitanyuze muri system ya RPPA, kudatanga reporo za buri kwezi n’ibindi. Ibyo byose bikaba ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko, uretse igihe babanje kubyemeranyaho na RPPA na Minisiteri y’ubutabera.

    Depite Bakundufite Christine, yagaragaje ko system ya RPPA yo gutanga no gupiganirwa amasoko binyuze ku ikoranabuhanga (e-procurement system), irimo ibyuho byinshi, nko kuba nta bubiko bw’amakuru y’ibyakozwe n’ibindi.

    Depite Bakundufite ati “Nta bubiko, nta buryo bwo kubona amakuru y’ibyakozwe mu gihe cyashize, ibyo bisobanura ko hagize ikiba icyo ari cyo cyose, system ihita ihagarara ubwo n’akazi kagahagarara”.

    Yagaragaje ko kubera ibibazo muri iyo system, hari amasoko agera kuri 13 afite agaciro ka Miliyari 31 z’Amafaranga y’u Rwanda yanyuze kuri e-procurement system, ariko idafunguye ku bantu bose (a closed bidding window), ibyo bivuze ko hari abandi bapiganirwa amasoko batashoboraga kugira icyo bamenya ku biyerekeye.

    N’ubwo uturere nka Nyamagabe na Nyabihu twashinjwe kutagaragaza amasosiyete aba yarananiwe gukora imirimo aba yarapatanye, kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abatagomba gupiganirwa amasoko ya Leta (blacklisted) muri system ya RPPA, ariko na RPPA yashinjwe kuba ibigiramo uruhare kuko iyo system yayo itinda cyane kugaragaza amasosiyete yashyizwe kuri urwo rutonde rw’atemerewe kongera gupiganirwa amasoko.

    Bakundufite ati “Hari sosiyete enye zari zarashyizwe kuri urwo rutonde (blacklisted), ariko system ya RPPA ntibigaragaze, bigasa n’aho ibakingiye ikibaba, bisobanuye ko yakomezaga gupiganirwa amasoko ya Leta kimwe n’abandi. Kubera iki”.

    Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RPPA, Hannington Namara, yasobanuye ko impamvu ari uko iyo system yari ikiri nshya ariko ubu yubatswe, ayo amakuru y’ibyayibereyeho yose azajya ashobora kuboneka igihe bikenewe.

    Uwigeneye Joyeuse, Umuyobozi mukuru wa RPPA, yavuze ko mu gihe raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yakorwaga, system yari ikirimo gutunganywa, iyo akaba ari yo mpamvu hari harimo ibyuho, ariko ubu ngo irimo kubakwa ku buryo izaba ifite ahabikwa amakuru ku buryo aba afite umutekano kandi atabura no mu gihe system yakwangirika.

    Yagize ati “Ubu twamaze gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano w’amakuru ndetse n’uko abikwa, ubu iyo sytem ikaba igeze kuri 90%, iteganywa kurangira mu mpera z’ukwezi gutaha, nyuma yo gukorerwa igerageza ryimbitse”.

    Ku bijyanye no gupiganirwa amasoko, Uwigeneye yavuze ko uko system yari yubatse mbere, yashoboraga kugaragariza abapiganirwa amasoko ibisabwa batujuje, ariko uko yavuguruwe, ibuza abapiganirwa amasoko batujuje ibisabwa byose kuba bakomeza gupiganwa.

    Depite Muhakwa yavuze ko ibyo byose bavuga bidasobanura ukuntu iyo system idafite uburyo bwo kugaragaza amakuru, ku buryo yemerera abantu bose gupiganwa n’abatagombye kuba babyemerewe bakayapiganirwa.

    Uwigeneye yavuze ko igihe igenzura ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ryakorwaga, system ya RPPA yari ikirimo gutunganywa, ubu ngo bakaba baragiriwe inama yo gushyira muri iyo system ibyo umuntu aba agomba kuba yujuje kugira ngo apiganirwe isoko rya Leta, nk’uko bisabwa mu iteka rya Minisitiri rirebana n’amasoko ya Leta. Gusa ngo kubaka system ni ibintu bafata igihe.

    Depite Bakundufite yabajije igituma RPPA ivuga ko system ari nshya kandi n’ubu yifitemo ibyuho byinshi kugeza aho abantu bapiganirwa amasoko afite agaciro ka Miliyari 31 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bakayatsindira.

    Yongeyeho ati “Iyo system yatangiye gukora mu 2016-2017, njyewe sinumva impamvu muvuga ko ari nshya. Biranashoboka ko hari amakosa asa n’aya cyangwa se akomeye kuyarusha yabayeho mbere y’uko igenzura ry’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta rikorwa”.


    source : https://ift.tt/3AW3YAa

  • Urubyiruko ntirworohewe no kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwihangira umurimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bemeza ko urubyiruko bitarworohera kubona ibikoresho by
    Bemeza ko urubyiruko bitarworohera kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kwihangira umurimo

    Ibyo bikoresho bikenewe ni nka za telefone zigezweho, za mudasobwa n’ibikorwa remezo birugezaho umuyoboro wa Interineti, hari kandi no kuba urubiruko rudafite ubushobozi buhangije bwo kwigurira ibyo bikoresho.

    Mu kiganiro Editech Mandy cya Master Card Foundation cyatambutse kuri KT Radio, abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga bagaragaje ko hari ibigenda bikorwa ngo urubyiruko rwitabire ikoranabuhanga kugira ngo ruzabashe kuba ruhagze neza mu myaka mike iri imbere, harimo no gushyiraho uburyo bwo gutanga amahugurwa no gushyiraho ibigo byo guhugura mu ikoranabuhanga mu kwihangira imirimo.

    Umuhuzabikorwa w’ikigo Harambe gikorana n’urubyiruko mu kwihangira imirimo, Monique Equissa, avuga ko urubyiruko rukeneye akazi rwagiye ruhura n’imbogamizi mu kugashaka mu gihe cya Covid-19, kuko wasangaga rudasobanukiwe n’ikoranabunga cyangwa kuba nta bikoresho by’ikoranabuhanga rufite.

    Agira ati “Nk’aho urubyiruko rwasabwaga gukora ikizamini cy’akazi mu gihe cya Covid-19 wasangaga rudasobanukiwe na porogaramu zarufasha mu kizamini, ariko ugasanga azi gukoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na You tube. Ahanini ugasanga biraterwa n’ubushobozi buke mu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga”.

    Avuga ko mu mbogamizi urubyiruko rugaragaza usanga ari ukutabona umwanya wo kwitoza gukoresha mudasobwa no kutagira umuyoboro wa Interineti, ari naho ikigo Harambe cyibanda ngo gifashe urubyiruko. Hari kandi kuba igiciro cya Interineti gihenze urubyiruko ku buryo bitarworohera mu gukurikirana amahugurwa y’ikoranabuhanga.

    Monique Equissa avuga ko urubyiruko rushobora kubona igikoresho cy’ikoranabuhanga rwashyiriweho uburyo bwo guhabwa amahugurwa mu ikoranabuhanga, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nka (my learning hub), gushaka amasoko hifashishijwe izo mbuga no kumenya uburyo bwo gukorana n’abakiriya kandi bigakorwa ku buntu.

    Ahamya ko mu myaka nk’ibiri iri imbere abantu bize ikoranabuhanga bazaba bahagaze neza ku isoko ry’umurimo n’ishoramari, kandi RDB na Master Card Foundation biteguye gufasha benshi mu bifuza gukoresha ikoranabuhanga binyuze mu mahugurwa arimo gutangwa n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga.

    Urugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga nibwo rugitangira

    Umuyobozi muri Porogaramu ihuza abayobozi mu burezi muri Master Card Foundation, Ruth Mukakimenyi, avuga ko urugendo rwo gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri ku bijyanye n’amahirwe ku isoko ry’umurimo aribwo rugitangira.

    Avuga ko ashingiye ku bunararibonye bwazanywe n’icyorezo cya Covid-19, buri wese yibonera amahirwe ari mu ikoranabuhanga kuko ryatumye serivisi nkenerwa zidahagarara kubera ingamba zo kwirida icyorezo.

    Avuga ko ikoranabuhanga rishinze imizi rikwiye guhera mu mashuri aho urubyiruko rufite amatsiko rudakwiye gucikwa, ari nayo mpamvu master card foundation ishyize icyerecyezo cyayo ku rubyiruko.

    Inararibonye mu bijyanye n’amahugurwa no kongera ubumenyi mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Amoss Mfitundinda, avuga ko n’ubwo hakiri imbogamizi mu ikoranabuhanga, hari n’ibimaze kugerwaho kandi abantu bagenda babona akamaro karyo muri serivisi bakenera.

    Agira ati “Mu Rwanda hari abari bazi ko ikoranabuhanga ari iry’abazungu bo bitabareba, ariko ubu barimo kugenda babona ko ikoranabuhanga rikenewe, ni yo mpamvu tugenda dusesengura ibikenewe mu ikoranabuhanga kugira ngo turebe ibyo twashingiraho mu gutanga ubumenyi bukenewe, kugira ngo abantu bige ibikenewe ku isoko ry’umurimo”.

    Avuga ko nyuma yo gufatanyiriza hamwe gusuzuma ibikenewe mu ikoranabuhanga, hategurwa imfashanyigisho ku bikenewe, ubu hakaba harashyizweho amasomo umuntu yakurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho ahitamo kwiga ibyo ashaka n’igihe ashakiye kandi amasomo agatangwa ku buntu.

    Mfitundinda avuga ko ubu aho ibintu bigeze atari ngombwa ko umunyeshuri aba ari imbere ya mwarimu ngo abashe kwiga yitwaje amakayi ahubwo ikoranabuhanga aho ryamaze kugera, abanyeshuri n’abarimu barimo kuryifashisha mu koroshya uburezi no kubunoza.

    Yongeraho ko hashyizweho kandi uburyo bwo guhugura urubyiruko mu bigo by’iterambere byayo biri hirya no hino kandi urubyiruko rwahabonera amakuru ku ikoranabuhanga mu ishoramari ku buryo nabo bashobora gutangira gushaka amasoko no gucururiza mu buryo bw’ikoranabuhanga.
    Icyakora ngo ibyo binasaba kugira ubushake kuko usanga hari n’abafite Interineti ariko badafite inyota yo kwiga ikoranabuhanga, nyamara ari amasomo afite akamaro kandi atangwa n’inararibonye mu kwigisha ikoranabuhanga.

    Avuga ko abashaka kwiga ikoranabuhanga bashobora kujya kuri twitter ya RDB bakahasanga inyandiko zisabwa kuzuzwa ngo babashe kubona amahugurwa.


    source : https://ift.tt/2Y0ZiKJ

  • Umunyamakuru Grard Mbabazi yatangije ibigani… – #rwanda #RwOT

    Mbabazi uherutse kurushinga, azwi cyane mu biganiro bitandukanye birimo 'Zoom In' akorera kuri Televiziyo y'u Rwanda, ikiganiro 'Samedi Détente' gitambuka kuri Radio Rwanda n'ibindi.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, yasangije abamurikira ikiganiro cya mbere kuri Youtube iri mu mazina ye 'Gérard Mbabazi' , yagiranye n'Umunyamakuru mugenzi we w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Clara Uwineza.

    Clara azwi mu biganiro kuri Radio Rwanda bitandukanye birimo 'Nta rungu', ndetse akina muri filime 'Indoto' itambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Uyu munyamakuru yatanze ubuhamya bukomeye ku buzima bwe, agaruka ku kuntu yiguriye isanduku yo kuzamushyinguramo n'ikibanza azashyingurwamo i Rusororo. Yanagarutse ku kuntu ubuzima bwamukoreye nyuma y'uko Se yitabye Imana.

    Mbabazi avuga ko yatangije ibi biganiro, kugira ngo abantu babone umuyoboro wo gusangizanya ubuhamya bw'ibyakomerekeje umutima, bahozanye, ubuzima bukomeze.

    Gérard yabwiye INYARWANDA, ko ibiganiro bye bizajya byibanda ku isanamitima. Ati 'Nzajya nyinyuzaho (shene ya Youtube) ibiganiro bigaruka cyane ku Isanamitima. Abafite ibikomere cyangwa n’ubuzima bifuza kudusangiza, tuzajya tuganira kandi twumvane cyane ko twese hari icyo ubuzima bwatwigishije.'

    Uyu munyamakuru yavuze ko ibi biganiro abyitezeho kumwubaka nawe ubwe, kuko hari ibyo yaciyemo cyangwa n'ibyo acamo. Ni ibiganiro kandi yitezeho ko bizafasha benshi babana n'ibikomere, kuko yabashyiriyeho umurongo uzaruhura agahinda kabo.

    Ati 'Niteze ubuzima muri ibi biganiro; haba ku ruhande rwanjye kuko iyo nganira cyane n’abantu ku buzima, nanjye ubwanjye ndubakika bitewe nanjye n’ibyo ncamo cyangwa n’ibyo naciyemo.”

    “Niteze kandi ko hari ubuzima buzagaruka kuri benshi basaga nk'aho bari barihebye; haba abo tuganira cyangwa abareba ibiganiro byacu.'


    Umunyamakuru Gérard Mbabazi yafunguye shene ya Youtube azajya anyuzaho ibiganiro byibanda ku isanamitima

    Gérard Mbabazi yavuze ko ibi biganiro bizamwubaka bifashe n'abandi bafite ibikomere

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GERARD MBABAZI YAGIRANYE NA CLARA UWINEZA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109957/umunyamakuru-gerard-mbabazi-yatangije-ibiganiro-byibanda-ku-isanamitima-109957.html

  • Kuri milyoni 40, rutahizamu w’ikipe y’igihugu mu muryango winjira mu ikipe yo muri Batswona #rwanda #RwOT

    Nta gihindutse rutahizamu wa Gasogi United n’ikipe y’igihugu Amavubi, Iradukunda Jean Bertrand ararekeza mu ikipe ya Township Rollers yo muri Batswona.

    Amakuru avuga ko uyu rutahizamu uri ku mwaka we wa nyuma muri Gasogi United ashobora gutangwaho miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Iradukunda uri mu bakinnyi 36 umutoza Mashami Vincent yahamagaye kwitegura umukino wa Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, yamaze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.

    Amakuru agera ku ISIMBI, avuga ko ibiganiro ku mpande zombi (Gasogi na Township Rollers) bisa n’ibyarangiye hasigaye ko hatangira gushakwa uburyo yerekeza muri iyi kipe.

    Uyu mukinnyi ukina ku mpande asatira, mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, yavuze ko bitararangira, amakipe yombi hari ibyo akiganiraho.

    Iradukunda Jean Bertrand yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, APR FC, Police FC, Bugesera FC, Mukura VS na Gasogi United akinira kugeza uyu munsi.

    Iradukunda Jean Bertrand ashobora kwerekeza muri Botswana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kuri-milyoni-40-rutahizamu-w-ikipe-y-igihugu-mu-muryango-winjira-mu-ikipe-yo-muri-batswona

  • Uburingiti umukunzi wa Rihanna ASAP Rocky y… – #rwanda #RwOT

    Imyambarire y'abitabira ibirori bya Met Gala, ifite amateka akomeye mu myidagaduro kubera udushya isiga. Kuri ubu umuraperi w'imyaka 32 wari wambaye igisa nk'ikiringiti ubwo yageranaga na Rihanna, umukunzi we muri ibi birori, banatambuka ku itapi y'umutuku kuwa 13 Nzeri 2021, niyo isa nk'iyagarutsweho hibazwa byinshi k'uburyo aba bombi bahisemo kwambara ubusaswa. Umugore witwa Sarah, yemeje ko ibyari byambawe ari imfashanyo ya nyirakuru yari yatanze.

    Agira ati: 'Nyogokuruza yatanze imfashanyo mu ikusanyirizo ry'ibintu bikuze mu myaka micye ishize. Ubwo nabonaga amafoto yo muri Met Gala, nabonye ko byange bikunde ibyo biringiti aribyo byambawe.'

    “Naje no gusoma amakuru y'umuntu wabambitse ko ari uwo mu majyepfo ya California, kandi rwose si kure y'aho dutuye muri Venice muri California. Nasabye Mama kuba yareba ayo mafoto ko ari ibyo kwiyorosa byacu bya cyera.'

    Ati: “Bisa nk'aho nyogokuruza wacu, Mary, yajyanye na Asap muri Met Gala.'

    Ndetse kandi Sarah akomeza agaragaza ko batewe ibyishimo n'umunezero no kuba  nyirakuruza yarabashije kugira umugisha wo guseruka mu birori by'akataraboneka, bihuza ibyamamare by'ingeri zitandukanye binyuze mu mfashanyo yatanze, anemeza ko hari n'ibindi byinshi ntakibazo ubyifuza nawe yabonamo ibyamubera.

    Uku niko Rihanna n’umukunzi we Asap Rocky baserutse bambaye muri Met Gala 2021

    Uburingiti/Kuvurori Asap Rocky yari yambaye ngo ni iya nyirakuruza wa Sarah ukomoka muri California

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109966/uburingiti-umukunzi-wa-rihanna-asap-rocky-yaserutse-yambaye-bikomeje-kwemezwa-ko-ari-imfas-109966.html

  • Ubushinjacyaha bwashinje Dr Kayumba gusambanya inshuro nyinshi umukozi wo mu rugo #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri 2021, Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu zikomeye zituma busabira Dr Kayumba gukurikiranwa afunze.

    Dr Kayumba aregwa ibyaha bibiri ari byo ; gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha, mu gihe we avuga ko ibi birego ari ibihimbano ahubwo ko bigamije kumuharabika no kumutesha umurongo wa Politiki aherutse kwinjiramo.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bo Dr Kayumba akekwaho gusambanya barimo uwari umukozi we wo mu rugo wabwiye Ubushinjacyaha uko kiriya cyaha yakimukoreye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya mukobwa wari umukozi wa Dr Kayumba, yamuhaye akazi ariko nyuma akajya anamusambanya.

    Ngo mu mabazwa, uriya mukobwa w’imyaka yavuze ko Dr Kayumba yamusambanyije inshuro nyinshi ariko ntabitangaze kugira ngo atabura akazi.

    Mu minsi yashize kandi hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga z’Umunyamakurukazi washinje Dr Kayumba gushaka kumusambanya ubwo yamwigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Kayumba akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore utari uwe aho ngo kiriya cyaha cyabereye mu rugo rwa Kayumba ruherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Bwavuze ko uwo mukobwa wakorewe kiriya cyaha yigaga mu ishami ry’Itangazamaku muri Kaminuza y’u Rwanda akaba yari afite imyaka 23 y’mavuko.

    Dr Kayumba wahawe umwanya ngo avuge ku byaha ashinjwa, yavuze ko ibi birego ari ibihimbano 'byacuzwe kuko ibintu byose Ubushinjacyaha bwavuze bishingiye ku kinyoma.'

    Uyu mugabo wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda uherutse gutangiza ishyaka ritaremerwa mu Rwanda, yavuze ko biriya byaha bishingiye ku mpamvu za Politiki zigamije kuburizamo politiki ye igaragaza ibitagenda mu gihugu.

    Yavuze ko uwo ibyatangajwe n’ubushinjacyaha bitagaragarijwe ibimenyetso ngo nibura umukobwa ashinjwa gufata abe yarerekanye imyenda yacitse barwana ubwo yamufataga ku ngufu.

    Yagize ati 'Nk’uko na we abyivugira ngo nashatse kumufata ku ngufu kuva navuka nta muntu n’umwe ndafata ku ngufu nta n’urukiko ndaburaniramo icyo cyaha usibye uyu munsi nazanywe hano nshinjwa ibyaha by’ibihimbano bitabayeho.'

    Dr Kayumba wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavuze ko ubusanzwe kuba uregwa aburana adafunze ari ryo hame bityo ko rikwiye kubahirizwa.

    Urukiko rwahise rusoza uru rubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa, rukazasoma icyemezo cyarwo tariki 05 Ukwakira 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Ubushinjacyaha-bwashinje-Dr-Kayumba-gusambanya-inshuro-nyinshi-umukozi-wo-mu-rugo

  • Abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bambitswe imidali y’ishimwe – #rwanda #RwOT

    Abambitswe imidali ni Abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo (RWAFPU-3) baba mu Mujyi wa Juba kuva muri Ugushyingo 2020 n’abandi bapolisi 23 bihariye (IPOs).

    Umuhango wo kwambika imidali aba bapolisi wari uyobowe n’intumwa yihariye y’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom.

    Hari kandi uhagarariye Intumwa z’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Unaisi Lutu Vuniwaqa, umuyobozi wa Polisi wungirije muri Polisi ya Sudani y’Epfo, Lt Gen. Abraham Manyuat Peter, hari n’abayobozi b’amashami y’Umuryango w’Abibimbye muri Sudani y’Epfo.

    Mu ijambo rya Haysom yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo n’umurava mu kubungabunga no kugarura amahoro.

    Yagize ati “Nubwo u Rwanda rwagize amateka atari meza ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu gutanga umusanzu mu butumwa bw ’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ubu turi hano mu gushimira no guha icyubahiro abasore n’inkumi b’u Rwanda.”

    Yabashimiye uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo no gufasha abaturage b’iki gihugu kwiyubakira ubushobozi binyuze mu kwicungira umutekano no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye.

    Abapolisi bambitswe imidali y’ishimwe biganjemo ab’igitsina gore ari nabyo Haysom yashimye kuba abagore nabo bagira uruhare mu kurinda amahoro.

    Ati “Ibikorwa mwakoze bizahora byibukwa n’abaturage b’iki gihugu. Mwaranzwe n’ubushishozi, kwihesha agaciro kugeza ubwo mugiye gusubira iwanyu. Imidali mwambitswe uyu munsi ni ishimwe ry’ubwitange bwanyu no kuba ba Ambasaderi beza b’Igihugu cyanyu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.”

    Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, SSP Jeannette Masozera yashimiye ubuyobozi bw ’intumwa z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Polisi ya Sudani y’Epfo ndetse n’abaturage b’iki gihugu uburyo babafashije kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo.

    Yagize ati “Imirimo yacu yari ijyanye n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye, kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza wo gufasha ikiremwa muntu, kugenzura no guperereza ku burenganzira bwa muntu no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu.”

    SSP Masozera yavuze ko nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye ,itsinda yari ayoboye ryakomeje kwihangana bacyemura ibibazo byari bihari.

    Yavuze ko yishimiye kuba bambitswe imidali y’ishimwe kubera ubwitange no gukora cyane bibaranga.

    Nicholas Haysom yambika umudali w’ishimwe umwe mu ba Polisi b’u Rwanda

    Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bashimiwe umurava bagaragaza mu kazi

    Abapolisi b’u Rwanda ubwo bakiraga Nicholas Haysom

    Umuhango wo kwambika Abapolisi b’u Rwanda iyi midali wabereye mu Murwa Mukuru Juba

    source : https://ift.tt/2ZLvYsB