Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ruzinduko rw’akazi, yabonanye na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021.

    Aya makuru akomeza avuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku mubano n’ubutwererane ibihugu byombi bifitanye.

    ‘QNA News’ yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zirimo ubukungu, ubucuruzi n’Iishoramari. Baganiriye kandi ku ngingo zirebana n’akarere ndetse n’Isi yose muri rusange.

    Perezida Kagame yakiriwe muri ‘Amiri Diwan’ aho Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar akorera.

    Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar ushingiye ku bintu bitandukanye, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

    Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

    Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Umubano w’ibihugu byombi watangiye gutera imbere cyane mu 2015, aho Ku wa 26 Gicurasi muri uwo mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

    Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

    Mu 2018, Abakuru b’Ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

    Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

    Muri uru ruzinduko rwamaze iminsi itatu hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu ngeri enye zirimo imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu kirere.

    Uyu muyobozi ari kumwe na Perezida Kagame kandi basuye Pariki y’Igihugu y’Akagera ubu irimo inyamaswa eshanu zikomeye kurusha izindi ari zo Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

    Muri Nyakanga 2021, hatashywe ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wari witabiriye uyu muhango yavuze ko gutaha iyi Ambasade bishimangira indi ntambwe yatewe mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi.

    Perezida Kagame asuhuza itsinda ry’Abayobozi ba Qatar bamwakiriye

    Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yakiriye Perezida Kagame

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bigamije kurushaho guteza imbere umubano w’u Rwanda na Qatar

    U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza

    source : https://ift.tt/3CZC2vM

  • PSG irimo Neymar Jr,Messi na Mbappe yarangije umukino wose idateye mu izamu #rwanda #RwOT

    Ikipe ya PSG yatunguye isi yose kuko mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri mu Bufaransa yakubitiwe mu rugo na Rennes ibitego 2-0 ariko igitangaza cyabaye ko Lionel Messi,Kylian Mbappe na Neymar Jr bose bakinnye uyu mukino bawuvamo badateye mu izamu.

    PSG ifite ubusatirizi bufatwa nk'ubwa mbere ku isi,yananiwe gutera ishoti ryerekeza mu izamu mu mipira 13 yagerageje mu izamu rya Rennes yayitsinze.

    Iyi niyo nshuro ya mbere Paris Saint-Germain yari itsinzwe muri shampiyona ya Ligue 1 ariko igitangaje cyane nuko aba barutahizamu babo bose bananiwe gutera mu izamu.

    Lionel Messi yateye umupira ukubita umutambiko kuri free kick yateye, Kylian Mbappe abona igitego cyanzwe na VAR kubera kurarira, mu gihe Neymar yapfushije ubusa amahirwe akomeye yabonye imbere y'izamu.

    PSG mu byukuri yananiwe gutera ishoti na rimwe mu izamu byatumye Rennes iyikosora ibifashijwemo na Gaetan Laborde hanyuma Flavien Tait ashyiramo igitego cya kabiri.

    Byashobokaga ko PSG itsindwa igitego cya 3,ubwo Achraf Hakimi yakoraga penaliti,gusa VAR yayikuyeho.PSG yatsinze imikino umunani ya mbere ya shampiyona ariko yakubiswe ku munsi wa 9.

    Nubwo ikipe ya Mauricio Pochettino iyoboye shampiyona,ifite akazi gakomeye ko gutuma Messi, Neymar,Mbappe na Angel Di Maria bahuza umukino kuko imikino yose bamaze gukinana batajya bahuza na gato.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/psg-irimo-neymar-jr-messi-na-mbappe-yarangije-umukino-wose-idateye-mu-izamu

  • Ntibisanzwe, umunyezamu w' imyaka 88 ari kurwanira n' abazukuru be kubanza mu kibuga #rwanda #RwOT

    Alan Camsell nubwo afite imyaka 88 y' amavuko aracyakina mubkubuga kuko akigirirwa icyizere mu ikipe ya Bay Stollers FC mu majyaruguru ya Wales.

    Uyu munyezamu ubu arimo gukina hamwe n'abuzukuru ba bagenzi be bakinana muri iyi kipe ifite icyicaro i Llandudno.

    Camsell yemeye ko akina mu rwego rwo kwishimisha gusa umupira hari igihe umucaho byoroshye nubwo hari iyo agerageza gukuramo.

    Camsell yagize ati 'Kuwa Gatandatu ndababara, ariko ku wa gatanu ndabyishimira cyane. Mperuka kubona ko ndimo kugenda buhoro, umupira urandenga nkiri kujya hasi. None iki? Birashimishije gusa.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/03/ntibisanzwe-umunyezamu-w-imyaka-88-ari-kurwanira-n-abazukuru-be-kubanza-mu-kibuga/

  • Rulindo: Umugore yahagaritse ubukwe bw'umugabo we imbere ya Gitifu abantu barahurura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Mukarugwira Bertha washakanye na Twahirwa Elias yagize agahinda gakomeye nyuma yo kumva ko Twahirwa Elias babyaranye abana 3 agiye gusezerana n'undi mugore nyamara abana be badafite uburenganzira ndetse nta n'ubushobozi afite bwo kuba yababonera ibyangombwa harimo nk'amafaranga y'ishuri n'ibindi. Mukarugwira na Twahirwa babanye guhera mu mwaka wa 2007 baza gutandukana mu mwaka wa 2015 gusa Twahirwa yagiye acitse Mukarugwira.

    Mukarugwira akimenya amakuru yahise yihutira gufata imodoka yerekeza mu murenge wa Tumba ho mu Karere ka Rulindo aho Twahirwa yari agiye gusezeranira n'umugore we mushya. Muri uru rugendo, Mukarugwira ntabwo yari wenyine kuko yarari kumwe n'abana be 3 yabyaranye na Twahirwa.

    Mukarugwira akigera kuri salle y'umurenge wa Tumba aho gusezerana imbere y'amategeko kwa Twahirwa n'umugore we mushya byari birimo kubera, yahise yinjira niko gusenga Twahirwa ariwe urimo kurahira maze atera hejuru agira ati ” Ntabwo mbishaka, ndashaka uburwnganzira bw'abana banjye….. oya oyaaa ntabwo mbyumva…. “. Ubwo icyo gihe abantu bari bari hafi ya salle y'umurenge wa Tumba bahise binjira bose muri salle maze irakubita iruzura.

    Mukarugwira yakomeje gutera hejuru avuga ko adashaka ko Twahirwa asezerana ndetse avuga ko yari yaramenyesheje Gitifu ikibazo cye ariko ntamufashe. Mukarugwira yakomeje gutera hejuru avuga ko ashaka ko abana be babona uburenganzira bwabo birangira gusezerana bihagaritswe.

    Source : https://yegob.rw/rulindo-umugore-yahagaritse-ubukwe-bwumugabo-we-imbere-ya-gitifu-abantu-barahurura/

  • Nyagatare: Babiri bafatanywe amasashe arenga ibihumbi 21 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyaneza yafatiwe mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Rugali, Umudugudu wa Isangano, yafatanywe amasashe ibihumbi 20 na ho Nyiransengimana yafatiwe mu Murenge wa Rwempasha, mu Kagari ka Mishenyi, Umudugudu wa Kinunga afite amasashe 1,800.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko abo bantu bafashwe ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.

    Yagize atin “Nyiransengimana avuga ko hari abantu bo muri Uganda bamuhaye ariya masashe bayamuhera ku muyanja atagiye Uganda. Inzego z’umutekano zamufatiye mu Murenge wa Rwempasha ari na ho atuye. Munyaneza we yafashwe avuye muri Uganda yagiyeyo kwizanira ariya masashe ibihumbi 20 yafatanywe”.

    CIP Twizeyimana yakomeje akangurira abantu kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda ku bw’impamvu z’umutekano wabo, anabibutsa ko ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe bihanirwa n’amategeko.

    Ati “Abaturage tubagaragariza impamvu nyinshi bagomba kwirinda buriya bucuruzi bwa magendu. Hari ukuba iyo bageze muri kiriya gihugu bafatwa bakagirirwa nabi, kuba bajyayo bagakurayo icyorezo cya COVID-19 no kuba bashobora guhura n’ibibazo byatuma babura ubuzima kuko bambuka ibihugu bihishahisha ku buryo bakwitiranywa n’abagizi ba nabi, ikindi kandi buriya bucuruzi buhanirwa n’amategeko.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko inzego zisobanukiwe n’ibijyanye n’ibidukikije zagaragaje ko amasashe yaginza ibidukikishe kuko atabora ndetse n’iyo atwitswe ahumanya ikirere. Ni mu gihe bariya bafashwe bavuze ko ayo masashe yari ayo kuzagurisha ku bacuruzi bakazajya bayapfunyikiramo abakiriya ibyo baba baguze.

    Abafashwe bahise bashykirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

    Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

    Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

    source : https://ift.tt/3B5B4xm

  • Ibyabaye kuri uyu mukobwa muto ubwo yumvaga ko umwarimu we yishwe na SIDA. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'umuntu ukoresha twitter,witwa @ Spend0Gustav0, wavuze iyi nkuru, umunyeshuri w'umukobwa utaravuzwe izina yacitse intege inshuro eshatu agwa igihumure yumvise inkuru ibabaje y'urupfu rw'umwarimu we wamwigishaga muri Kaminuza, bivugwa ko yapfuye azize SIDA.

    Ntampamvu yatanzwe kucyateye uyu mukobwa muto ubwoba, ariko nkuko benshi bagiye babigarukaho muri comment ,Benshi bibwiraga ko uyu mukobwa na Mwarimu we bashobora kuba bararyamanye akaba na we yaketse ko yanduye SIDA.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-kuri-uyu-mukobwa-muto-ubwo-yumvaga-ko-umwarimu-we-yishwe-na-sida/

  • Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bikurikira, ntugashidikanye aragukunda by' ukuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ugishidikanya ku mugabo wawe, dore ibintu 4 byoroheje bizakwereka ko agukunda bya nyabyo.

    Yagukorera buri kimwe

    Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe, kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we. Ibi uzabibwirwa n'uko adatinya no gukora ibintu bikomeye kubwawe kuko nta na kimwe atakora kugira ngo agushimishe.

    Aha agaciro igitekerezo cy' umugore

    Igihe umugabo akunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo, akora ibintu uko abyumva, ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

    Arakurwanirira

    Umugabo iteka arwanirira ikintu aha agaciro, niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho. Niba ahora yirinda icyabatanya, akanakora ibishoboka kugira ngo mugumane ni uko atifuza kuguhomba kandi agukunda cyane.

    Uramuvuguruza akemera

    Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya, ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. N'iyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze, imbere y' umugore we byose birahinduka.

    Source : https://yegob.rw/niba-umugabo-wawe-agukorera-ibi-bintu-bikurikira-ntugashidikanye-aragukunda-by-ukuri/

  • Myugariro wa Arsenal yakuwe iryinyo n'abakinnyi ba Brighton ajya kurishaka umukino urangiye #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Arsenal,Gabriel, yatakaje irindi ryinyo mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Brighton 0-0. Hari hashize amezi atanu gusa akuwe irindi ryinyo mu mukino.

    Uyu munya Brazil yakuwe iryinyo bwa mbere ubwo yakiniraga kuri Emirates muri Gicurasi uyu mwaka nabwo bakina na Brighton none iyi kipe yongeye kumukura irindi.

    Nk'uko umunyamakuru wa Football London, Kaya Kaynak abitangaza, ngo iryinyo rya Gabriel ryakutse ubwo yagonganaga na Lewis Dunk n'umunyezamu Robert Sanchez ba Brighton.

    Bivugwa ko uyu musore w'imyaka 23 yihutiye kujya ku ntebe y'abasimbura kwereka iri ryinyo ryakutse umutoza wa Arsenal wungirije Shad Forsythe.

    Ariko bisa nkaho atari iryinyo ryose kuko nyuma y'umukino,uyu musore yagaragaye azenguruka ikibuga cya Amex ashakisha ikintu kitazwi yataye.

    Ntibiramenyekana niba iryinyo ryabuze ariryo yari yarakuwe na bagenzi be bakinana muri Gicurasi.

    Muri icyo gihe, Gabriel yatewe inkokora mu menyo na bagenzi be ubwo we na bagenzi be barimo guhobera myugariro David Luiz atsinze igitego.

    Uyu mukinnyi wabuze amenyo ye yamaze iminota myinshi ashakisha iryinyo rye ryakuwe kandi ntabwo byigeze bimenyekana niba yaribonye.



    Gabriel amaze gukukira amenyo 2 mu mukino wa Brighton muri 2021

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-wa-arsenal-yakuwe-iryinyo-n-abakinnyi-ba-brighton-ajya-kurishaka

  • Townsend yatangaje impamvu yatsinze igitego United akacyishimira nka Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Kubera umujinya mwinshi,rutahizamu Ronaldo yanze guha umupira uyu Townsend aho bikekwa ko yabitewe nuko yishimiye igitego nkuko asanzwe abigenza gusa uyu rutahizamu w'Umwongereza yavuze ko yabigenje kuriya kuko ari umufana ukomeye wa Ronaldo.

    United yaraye inganyije na Everton igitego 1-1 bituma abafana benshi bayo bashidikanya ku bushobozi bw'umutoza wayo Ole wari wabanje hanze Paul Pogba na Cristiano Ronaldo.

    Uyu mukinnyi ukomeye wa Manchester United yinjiye mu rwambariro nyuma y'umukino uyu mwongereza amusaba umupira abanza kubyanga ariko nyuma yaje kuwumuha.Townsend yashimangiye ko atashakaga gusebya Ronaldo ahubwo yifuzaga kwerekana ko amukunda cyane

    Townsend yagize ati: 'Uyu musore ni indorerwamo yanjye.Ntabwo nigeze mwigana, ni ikimenyetso cyo kwerekana ko mwubaha kubera uruhare yagize mu mwuga wanjye.

    Nakuze ndeba Cristiano Ronaldo kandi namaraga amasaha menshi mu kibuga cy'imyitozo ngerageza kwigana ubuhanga bwe.

    Ahari nagombaga kumara igihe gito mu byishimo kuko bitari byiza.Ariko byari ukubaha Cristiano n'uburyo yitangiye umupira w'amaguru kandi ni ishema guhurira mu kibuga kimwe.”

    Townsend yaje kwerekana kandi ko Ronaldo yamuhaye umupira maze ashyira kuri Instagram ubutumwa agira ati: “Nta kindi nakora uretse kubaha umukinnyi mwiza w'ibihe byose.”

    United imaze gutakaza amanota atanu mu mikino ibiri iheruka gukina muri Premier League.

    Fernandes na we yinubira ati: 'Twagombaga gutsinda uyu mukino, ntitwagombaga gutsindwa igitego nk'icyo. Ntabwo ari ubwa mbere.

    'Tugomba kugira amanota menshi. Twatakaje amanota mu rugo kandi ntitwagombaga kubikora. '


    Townsend yavuze ko Ronaldo ariwe mukinnyi w'ibihe byose muri ruhago

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/townsend-yatangaje-impamvu-yatsinze-igitego-united-akacyishimira-nka-cristiano