Category: Uncategorized

  • Nyuma y’imyaka 6, Pst Ndayizeye ADEPR ayifuza mu kihe cyerekezo? #rwanda #RwOT

    Nkuko bikubiye mu kiganiro kibanze ku bibazo n’ibisubizo uyu Mushumba yahaye ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru, ngo bimwe mu byo yifuza ko abantu bazasigarana nyuma y’imyaka 6 ni ukuba bari muri ya misiyo irimo ivugabutumwa ryo guhindura abantu abigishwa ba Yesu.

    Ibibazo n’ibisubizo

    Ni iyihe shusho yaranze umwaka w’inzibacyuho mumaze ku buyobozi bwa ADEPR?

    Pst Ndayizeye: Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, hariho Komite y’Inzibacyuho yashyizweho, ifite n’inshingano zo gukora amavugurura y’imiyoborere, ay’inzego z’imiyoborere, iz’imirimo, imikorere n’imikoranire y’inzego, kuvugurura amategeko no gushyiraho uburyo buhamye butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

    Muri urwo rugendo, hari ibyavuguruwe bishingiye ku cyo twubakiyeho urugendo rw’impinduka ADEPR twifuza kandi Kirisitu n’igihugu cyifuza. Byatuganishije ku kwegera abakirisitu mu byiciro bitandukanye no gukora igenzura rigamije kureba ibyahinduka n’ibyavugururwa.

    Hari ibyo twabonye bikeneye kuvugururwa, harimo inzego uko zari mu itorero kuko dufite uturere, paruwasi, imidugudu n’ibiro bikuru. Twatangiye kwibaza niba izo nzego zikenewe n’icyatanga impinduka kandi zuzuye.

    Mu mpinduka twanarebye icyo dukwiye gukora mu kwita ku rubyiruko no ku bana. Niba rero aho turi twifuza abantu dukorana, ayo mavugurura yagombaga gutekereza ku bindi.

    Twahuje inshingano zimwe na zimwe, uyu munsi dufite indembo icyenda, hakuweho uturere 30, twavuguruye amaparuwasi, uyu munsi twayahaye inshingano yo guhugura. Twahisemo kwita imidugudu 'itorero’ harebwa icyo abakirisitu bakeneye.

    Ibindi byari ibijyanye n’amategeko, harimo amategeko shingiro, agenga abanyamihamagaro bafite inshingano za gipasiteri, abavugabutumwa, abadiyakoni, amategeko y’imari, imicungire y’abakozi, umutungo w’itorero, uko 'audit’ ikorwa, bifasha mu miyoborere myiza.

    Twasoje uyu mwaka dutangira kubaka inzego, ndetse hari izamaze kujyaho hashingiwe kuri ya mategeko.

    Inzego nshya zashyizweho mu Itorero ni izihe?

    Pst Ndayizeye: Amategeko shingiro agena Inama Nkuru y’Itorero, Inama Nkuru y’Abashumba, Ururembo, Paruwasi n’uko Itorero riyoborwa. Ubu turi gushyira mu bikorwa icyo sitati iteganya n’uko inzego zigomba kuba zubatse. Ubu twinjiye mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa amavugurura yakozwe.

    Inyito zazo zihuriye he n’izisanzwe?

    Pst Ndayizeye: Si ngombwa ko tugereranya Inama Nkuru y’Itorero na CA [urwego rwari rusanzwe ari Inama y’Ubutegetsi]. Hari umuhanga wigeze kuvuga ngo 'Buriya ikibazo kibaho, ni uburyo umuntu ashobora gukora ibintu bimwe buri gihe noneho agashaka ibisubizo bitandukanye.” Twarebye icyafasha ADEPR mu gihe turimo n’aho itorero rigana. Ni iki rikeneye? Si na ngombwa amazina. Ni inzego zubatse mu buryo bwuzuzanya, tutavuze ngo ni uruhe rwego ruri hejuru y’urundi.

    Inshingano z’inzego zashyizweho ni izihe, zifite uruhe ruhare mu iterambere ry’itorero?

    Pst Ndayizeye: Inama Nkuru y’Itorero ifite inshingano zo gutanga umurongo n’icyerekezo cy’itorero no kuririnda, ni yo yemeza ibigomba gukorwa n’ingengo y’imari izakoreshwa. Uru rwego ruhura kabiri mu mwaka, rugizwe n’abantu 29, bari mu byiciro bitandukanye.

    Mu bayigize harimo batatu bo muri Biro Nyobozi, abashumba b’indembo bane, abashumba babiri ba paruwasi, abavugabutumwa babiri, abadiyakoni babiri, ufite inararibonye mu buririmbyi, uw’amategeko, uwo mu burezi no kongera abantu ubushobozi, ikoranabuhanga, imicungire y’abakozi, imishinga yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa by’iterambere n’imari n’umutungo, abarimu babiri b’ishuri ryo ku Cyumweru, abagore babiri, uhagarariye ibigo by’ubucuruzi bya ADEPR, uhagarariye ibitaro n’ibigo nderabuzima n’uhagarariye ibigo by’amashuri.

    Inama Nkuru y’Abashumba yo yita ku ivugabutumwa n’ubuzima bw’umwuka. Inafite komisiyo ziyifasha kugera ku nshingano zayo zirimo;

    Komisiyo y’Ivugabutumwa, Abanyamuhamagaro n’Ubuyobozi ari na yo ifasha mu bijyanye n’amatora no kureba abayobozi babereye itorero;

    Komisiyo y’Iterambere n’Imibereho Myiza irimo abashumba b’indembo babiri n’abandi bantu batatu b’abakirisitu b’impuguke bafite ubumenyi mu iterambere, imibereho myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa.

    Komisiyo y’Imari, ishoramari n’umutungo igizwe n’abashumba b’indembo babiri n’abandi bantu batatu b’abanyetorero bashyirwaho n’Inama Nkuru y’Abashumba bafite ubumenyi mu by’imari batanga inama ku itorero;

    Komisiyo y’Uburezi, kongera ubumenyi, Ikoranabuhanga no guhanga udushya, igizwe n’abashumba babiri b’indembo n’abandi bantu batatu.

    Itorero ritekereza iki mu gutangaza ingengo y’imari n’ibyo izifashishwamo mbere y’uko umwaka utangira?

    Pst Ndayizeye: Mu mategeko y’imicungire y’umutungo hateganyijwe igihe hazajya hatangira ibikorwa. Hanyuma bijyanwe mu Nama Nkuru y’Itorero bisuzumwe. Muri iki gihembwe, ibi biri mu bizakorwa mu gutegura umwaka utaha.

    Uruhare rw’umukirisitu muri iryo genamigambi ni uruhe?

    Pst Ndayizeye: Ni ibikorwa bihera hasi. Iyo umanutse ku rwego rw’itorero [ahitwaga ku Mudugudu] naho dufiteyo minisiteri 10.

    Dufite Minisiteri y’Abadiyakoni, iy’Icyiciro cy’Abagabo, icy’Abagore, Abana [uko barerwa no guhugura ababitaho], urubyiruko, abinginzi [bamwe bafite umuhamagaro wo gusengera itorero], abaririmbyi [aharebwa korali zikenewe, kumva ko hakorwa umurimo umwe w’Imana], kwita ku cyiciro cy’abakuze bafite imyaka 65 kuzamura [bamwe badakeneye umuziki udunda, ahubwo bakeneye umwanya wo kwitabwaho byihariye] n’ishinzwe umurimo wa Gishumba.

    Minisiteri igira komite y’abantu bari hagati ya batanu na barindwi. Twubatse uburyo buzajya butuma kuva kuri wa mukirisitu wo hasi kugeza kuri pasiteri babona uburyo bwo gutanga ibitekerezo byabo.

    Mu 2019 RGB yasabye ko hashyirwaho amashuri yigisha abavugabutumwa. Ni izihe mbaraga zigiye gushyirwa mu kubaka amashuri ya Tewolojiya muri ADEPR?

    Pst Ndayizeye: Dufite ibigo by’amashuri birenze 200. Guha imbaraga ishuri ryigisha Tewoloji biri mu byihutirwa bizibandwaho.

    Mukijya ku buyobozi mwakomoje ku gushyiraho ishuri ryigisha umuziki muri ADEPR, umushinga ugeze he?

    Pst Ndayizeye: Hari ishuri ry’amahugurwa mu bya muzika rigiye gutangira i Gihundwe [mu Karere ka Rusizi]. Rizatangirana n’abantu barenga 30 ariko bizagenda byaguka. Twifuza ko byazagera no mu zindi ndembo. Tuzi umumaro w’abaririmbyi mu ivugabutumwa no kuzana abantu kuri Yesu.

    Aho tugana dukeneye kwibaza uko abantu bongererwa ubushobozi bujyanye n’igihe tugezemo. Twanatangije ikiganiro cya muzika kuri radio yacu, Life Radio.

    Dove Hotel iri mu mitungo ibyara inyungu ADEPR ifite, ubu ihagaze ite?

    Pst Ndayizeye: Hoteli irakora neza. Tumaze igihe turi mu bihe bidasanzwe kubera COVID-19 yatumye abagenzi bava hanze batinjira mu Rwanda. Turakora kandi uko abantu banoza imikorere, bizatuganisha aho hoteli izajya itanga umusaruro ku itorero. Turacyari kwishyura ariko turishimira ko imikorere yayo iba myiza.

    Ku mwenda wa BRD [ungana na miliyari 3.5 Frw], hasigaye kwishyura miliyari na miliyoni 800 Frw, kandi ni urugendo rushimishije. Nta kibazo twagize mu kwishyura, turashimira abanyetorero. Turizera ko imikorere izarushaho kuba myiza.

    Imyaka ibaye icumi, abakirisitu batanze imisanzu mu Kigega CICO ariko ntibazi irengero ryayo? Mugiye kubikoraho iki?

    Pst Ndayizeye: Mu rugendo tumazemo umwaka, twahereye ku bikeneye kuvugururwa bituma itorero rigira imikorere ihamye, hari ibindi bitarakorwaho ariko biri muri gahunda; ubu tuvuye mu nzibacyuho bizashyirwa mu byihutirwa.

    Dufite urwego rushinzwe imitungo y’itorero, mu gushaka abantu harimo kureba uko imitungo y’itorero ibyazwa umusaruro, itanditse ikandikwa n’ifite ibibazo [nk’ubutaka bw’ahari Manumetal] bigasobanuka.

    Nka CICO abantu bakwiye kumenya uko bigomba gusoza ntibikomeze kuba ikibazo gihoraho ahubwo kizagire igihe kirangirira.

    Umushinga wo gushyiraho televiziyo ya ADEPR ugeze he?

    Pst Ndayizeye: Twamaze kwemererwa gukora uwo mushinga ariko birajyana no kugeza radio ahantu hose mu gihugu. Mu bikorwa biri imbere harimo kwagura aho radio igera ariko n’ibikoresho bya televiziyo birahari. Ni umwe mu mishinga izashyirwa muri gahunda y’ibikorwa biri imbere.

    Ni ubuhe buryo muteganya gukoresha buzatuma ibibazo bishingiye ku micungire y’umutungo yagiye ituma benshi mu bayobozi bavaho nabi biba amateka?

    Pst Ndayizeye: Ni ukubaka amategeko ku buryo ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’imicungire y’umutungo uko bikorwa, bigengwa n’amategeko ahamye. Icya kabiri ni ukubaka inzego ariko unafite abakozi babishoboye kandi bubakiye ku ndangagaciro zikwiye.

    Iyo amategeko akoze neza ndetse iby’ingenzi bifashe itorero iyo biri muri sitati ntibihindurwa na buri wese. Kugira amategeko ni kimwe ariko kugira abantu bashobora kuyarinda ni ingenzi.

    Abanyetorero turabaha icyizere ko amategeko adashobora guhindurwa kuko ingingo z’ingenzi zashyizweho muri sitati.

    Nyuma y’amavugurura yakozwe, ni ibiki by’ingenzi bigiye gukorwa mu buryo bwihutirwa

    Pst Ndayizeye: Iby’ibanze bigiye gukurikiraho harimo kubaka inzego guhera hasi ku itorero, kuzamuka kugeza ku Nama Nkuru y’Itorero na yo izashyiraho Urwego rushinzwe 'audit’ n’urufasha mu gukemura amakimbirane. Nyuma hakurikiraho amahugurwa yo kwigisha abantu.

    Mu mavugurura harebwa ibikeneye guhindurwa [formation], intambwe ya kabiri ni ukubisobanukirwa no kubisobanurira abantu [familiarization], intambwe ya gatatu ni uko bikorwa mu buryo bukwiye [foundation]. Harimo no gutegura bya bikorwa byo mu nzego zose bitangiriye hasi, bigahuzwa ku rwego rw’igihugu bishingiye ku ho itorero rigana.

    Mutekereza iki ku kugabanya imishahara by’umwihariko muhereye ku y’abagize Biro Nyobozi?

    Pst Ndayizeye: Hari urwego rushinzwe iby’imishahara, umushahara ujyana n’inshingano. Hari igihe usanga hari amakuru asakazwa bitewe n’ibyo abantu bahisemo, ariko batitaye ku kumenya igikenewe, igikwiye kuvugwa, icyakozwe gishingiye kuki, icyari gisanzweho ni igiki? Ikiriho ni uko bwa bushobozi bw’itorero n’inshingano duha abantu ku nzego zitandukanye bihuzwa n’amikoro y’itorero yo kubafasha kuzigeraho.

    Nyuma ya manda y’imyaka itandatu, urifuza kubona ADEPR he, ni iki wumva wazibukirwaho mu gihe uzaba wavuye ku buyobozi?

    Pst Ndayizeye: Iyi myaka itandatu tuyisoje itorero ari icyo rikwiye kuba cyo, uhereye ku izina ryaryo, turi itorero rya Pantekote [ry’Umwuka], tuyisoje ari abanyamwuka, bayobowe n’Umwuka Wera, ujya mu buzima bwa buri munsi bw’abantu ukabona bakijijwe, naba nishimye.

    Nyisoje abantu bari muri ya misiyo irimo ivugabutumwa ryo guhindura abantu abigishwa ba Yesu no guhindura abafatanyabikorwa baryo mu buryo bwuzuye muri bwa burezi, ubuzima n’indi mishinga naba nyuzwe. Tuyisoje abantu bagaragaza indangagagaciro z’ubukirisitu, ubunyangamugayo, babazwa inshingano zabo, berekana kwitanga byatunyura. Twifuza gusoza iyi manda itorero ari cyo rigomba kuba cyo.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nyuma-y-imyaka-6-Pst-Ndayizeye-ADEPR-ayifuza-mu-kihe-cyerekezo.html

  • Kamonyi: Abantu 27 batawe muri yombi bacyekwaho ubujura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no guhanahana amakuru n’abaturage.

    Yagize ati “Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Ngamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi, bariya bafashwe 9 bari mu bacyekwaho ibyo bikotrwa.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira 2021 mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda, hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka zitwara imizigo bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

    Yagize ati “Muri bariya bantu 18 harimo uwitwa Jean Bosco Musabyimana yafatiwe mu gihuru yihishe afite icyuma ategereje ko imodoka iza akayurira agakuramo ibirimo. Uwitwa Musabyimana Joseph we yafatanywe udupfunyika 7 tw’urumogi.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi byo kubafata bitazigera bihagarara.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hatangire iperereza.

    Abo bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri ako Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Ingingo ya 121 ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    source : https://ift.tt/2WFg3L6

  • Sobanukirwa akamaro ko kurya umuneke buri munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Benshi mu bakunda kugura imbuto bavuga ko imineke iryoha cyane, tukaba tugiye kureba umumaro wo kurya nibura umuneke umwe ku munsi, nk’uko bigaragara ku rubuga www.everydayhealth.com rwandika ku buzima.

    Imineke ifasha kugabanya agahinda gakabije (depression)

    Agahinda gakabije gaterwa na ‘serotonim’ iba yabaye nyinshi mu bwonko, mu mineke habamo ‘tryptophan’ ibasha kugabanya cyangwa gukuraho ibimenyetso by’agahinda gakabije.

    Igabanya ibyago byo kurwara asthma

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abana barya nibura umuneke umwe ku munsi bibagabanyiriza 34% byo kuba barwara asthma.

    Imineke ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi kuko yiganjemo intungamubiri zifasha umubiri kumererwa neza. Ni byiza gushyira imineke muri buri funguro ryacu kugira ngo turusheho kugira ubuzima buzira umuze.

    Kurya imineke bituma amagufa amererwa neza

    Intungamubiri ziboneka mu mineke zubaka amagufa ndetse zikayakomeza ku buryo atavunagurika uko yiboneye kose.

    Irinda umubiri kurwaragurika

    Mu mineke habamo ‘antioxydants’ nyinshi zikarema utunyangingo twinshi turwanya ikintu cyose cyatera indwara mu mubiri, nk’indwara y’umutima, diyabete na kanseri.

    Ifasha ubwonko gukora neza

    Imineke ikungahaye kuri potasium na magnesium, iyo myunyu ngugu ifasha ubwonko kugira icyerekezo kizima no gukora neza.

    Kurya imineke bifasha mu kugabanya ibiro

    Ku bantu bashaka kugabanya ibiro, imineke ni amahitamo meza cyane kuko ifasha mu gushongesha ibinure, bityo hehe no guhura n’umubyibuho ukabije.

    source : https://ift.tt/3a0FxFR

  • Karongi: Habimana yashinze urubuga rufasha abarimu bagenzi be gutanga uburezi bufite ireme – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu wigisha mu Ishuri Nderabarezi rya Rubengera mu Karere ka Karongi, mu mfashanyigisho asangiza bagenzi be yibanda ku masomo agenewe abana b’incuke n’ajyanye n’ubugeni n’ubukorikori.

    Yagize ati “Ntegura isomo, nkaryigisha nifata amashusho nanerekana ibikoresho byakwifashishwa mu kuryigisha, nkanagaragaza imikoro y’ingenzi yafasha umurezi kumvikanisha isomo ari kwigisha.”

    Mu gutegura imfashanyigisho, Habimana yifashisha ibikoresho birimo imifuka n’impapuro. Avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari abarimu bigisha mu mashuri y’incuke batarize kwigisha.

    Habimana umaze imyaka itandatu afatanya n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, kwandika ibitabo no gutegura integanyanyisho, amaze guhabwa ibikombe bibiri bitewe n’uruhare agira mu gufasha bagenzi gutanga uburezi bufite ireme.

    Agira ati “Turacyafite umubare muke w’abarimu basobanukiwe neza ibijyanye n’uburezi bw’incuke ndetse n’amasomo y’ubugeni n’ubukorikori. Intego yanjye ni ugufasha bagenzi banjye gutanga uburezi bufite ireme.”

    Mwarimu Habimana asanzwe yifashishwa na REB mu guhugura abarimu mu bijyanye no gukora imfashanyigisho ndetse yanafashije iki kigo mu itegurwa ry’integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi.

    Agira ati “Mwarimu igihe ategura isomo akwiye kwibanda ku buzima bwa buri munsi umwana abayemo kandi iryo somo rikaba riha umunyeshuri umwanya uhagije wo gukora, ntabe ari mwarimu ukora gusa. Abanyeshuri bakunda kwiga bakora, bishimisha, kuko ibishimisha umwana bimufasha kumva isomo vuba.”

    Mu 2017, uyu mwarimu yahawe igikombe nk’umwe mu bari bahagarariye TTC Rubengera mu marushanwa yo guhanga udushya. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho ikomatanyije yise ‘Ityazo’. Iyi mfashanyigisho yari igishushanyo gikubiyemo ubuzima bwose bw’igihugu ku buryo mwarimu ayereka abanyeshuri akababaza icyo babonye kuri icyo gishushanyo akabona aho ahera abasobanurira.

    Mu 2020, nabwo Habimana yahawe igikombe ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, mu marushanwa yiswe ‘Innovation mu Burezi’. Icyo gihe yari yakoze imfashanyigisho yereka abarimu uko bakwiye kwigisha isomo ry’imibumbe igaragiye izuba.

    Amashusho yigisha abarimu uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyigisho uyu mwarimu ayashyira kuri Channel ya YouTube yitwa ‘Zoom eye TV’. Avuga ko intego ye ari ugufasha bagenzi be gutanga ubumenyi bufite ireme.

    Habimana Innocent wagize uruhare mu itegurwa ry’iteganyanyisho ishingiye ku bushobozi, CBC, ikoreshwa mu burezi bw’u Rwanda, ari gusangiza bagenzi be uburyo bwiza bwo gutegura imfashanyisho wifashishije imikino y’abana

    source : https://ift.tt/3AbIk9z

  • CP Kabera yakebuye abumva ko Leta yibeshye ku gufungura utubari igasiga utubyiniro – #rwanda #RwOT

    Ibi CP Kabera yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda; cyagarutse ku myitwarire iri kuranga abafite utubari n’abakiliya babo mu bijyanye no kwirinda COVID-19, nyuma y’igihe gito dukomorewe.

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Nzeri 2021 ni yo yakomoreye utubari nyuma y’amezi asaga 18 yari ashize dufunze mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    CP Kabera yavuze ko nyuma y’aho utubari dufunguriwe hari twinshi tumaze kugaragara twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo n’utwafunguye utubyiniro kandi bitemewe.

    Ati “Hari abantu 64 bafashwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo banywa ariko banabyina bivuze ko akabari nubwo kemerewe gufungura hari abiyongereyeho akabyiniro.”

    Yakomeje avuga ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byasohotse bikomorera utubari nta tubyiniro turimo.

    Ati “Ku rupapuro rw’umuhondo hariho akabari nta kabyiniro cyangwa se utubyiniro twari ho. Ntabwo ntekereza ko abandikaga kuri ruriya rupapuro bibagiwe kwandika utubyiniro oya.”

    “Urundi rugero ni urw’abantu 60 bafashwe na none hano muri Kacyiru bari mu kabyiniro babyina n’abandi bantu 30 na none bafatiwe muri Kicukiro. Iyo urebye iyi mibare turi kuvuga ikigaragara cya mbere ni uko hari abantu kugeza ubu bagifatwa kubera ko bagorwa no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagahora bari munsi yayo.”

    CP John Bosco Kabera yavuze ko kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bihombya uwabikoze.

    Ati “Turimo turabibona mu tubari aho twemerewe gufungura twujuje ibyangombwa abantu bakiyongereraho utubyiniro. Inyungu zo gukora ibitemewe numva nta muntu zifitiye akamaro, ingaruka yazo ni igihombo, urugero nk’aho hantu bafatiye ahantu babyina bari bafunguye akabari hagafungwa amezi atatu bagacibwa amande y’ibihumbi 250 Frw niba nibuka neza.”

    “Nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bitatu utubyiniro nidufungurwa hakajyaho amabwiriza atugenga. Uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze n’akabyiniro ke kazaba kagifunze, inyungu irihe rero? Abantu bakwiye kumva ko nta rujijo ruri muri ibi. Ikintu kitanditse hano ntabwo ari uko urwego rwakibagiwe hari n’abavuga ngo ngira ngo gufungura akabari ntufungure utubyiniro baribeshye, ntabwo utubyiniro bigoye kubyandika.”

    Nyuma y’uko utubari dukomerewe, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) byashyizeho amabwiriza agenga uko dukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Amwe muri aya mabwiriza avuga ko amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo; utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer).

    Avuga kandi ko mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1,5 m) hagati y’intebe n’indi; utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi abatugana bagashishikarizwa kubukoresha; buri kabari kandi kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo; Inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagije kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Inzego z’ubuyobozi zategetse ko ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinzwe; buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa; abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose.

    Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19 kandi ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.

    CP John Bosco Kabera yakebuye abumva ko Leta yibeshye ku gufungura utubari igasiga utubyiniro

    source : https://ift.tt/3B7WCtk

  • Wari uziko ushobora guca inyuma umukunzi wawe utabizi? Dore uko bigenda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi baziko guca inyuma umukunzi wawe ari ukuryamana nundi muntu mutashakanye gusa, hari ibindi bikorwa abantu bakora kenshi batazi ko barimo gucana inyuma.

    1.Kugira inshuti itari uwo mwashakanye bitari iby'urukundo rweruye ariko na none bitari ubucuti busanzwe. Ugasanga mukoranaho birenze ibisanzwe, amagambo mubwirana ntabwo ari ayo wabwira undi uwo ariwe wese. Abashakanye bakwiye kwirinda izo nshuti.

    2.Kwandikira umuntu mudahuje igitsina ikarita imwifuriza ibyiza, imwihanganisha cyangwa se kumuha intwererano, ukabikora wenyine udashyizeho ko mubikoze hamwe n'uwo mwashakanye nabyo uba uri kumuca inyuma.

    3.Kuvuga nabi uwo mwashakanye: Kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango, nabyo wabyirinda cyeretse mu gihe hajemo ihohoterwa nibwo wabibwira ababishinzwe n'ubwo baba badahuje igitsina nawe.

    4.Kwandikirana n'undi muntu mudahuje igitsina, muvugana ibintu by'amabanga utabwira uwo mwashakanye, hazamo no kwandikirana kuri whatsapp, kohererezanya amashusho udashaka ko uwo mwashakanye abona, nabyo wabyirinda.

    5.Gusohokana n'undi muntu utari uwo mwashakanye. Kujya gusangira n'undi muntu mudahuje igitsina, gutembera hamwe cyangwa kumusura bigamije kugirana ibihe byiza gusa, nabyo ni nko guca inyuma. Wagombye kumara uwo mwanya uri kumwe n'uwo mwashakanye.

    6.Kwambara ukarimba ubikorera undi muntu: Niba uri kwambara imyenda myiza cyangwa yihariye ushaka kugira umuntu wemeza utari uwo mwashakanye, tangira witekerezeho umenye impamvu uri kubikora.

    7.Gushyira abana cyangwa ababyeyi bawe mbere y'uwo mwashakanye: N'ubwo abana n'ababyeyi ari ingenzi mu buzima, ntibagomba gufata umwanya wa mbere ngo bajye bamenya gahunda zawe mbere y'uwo mwashakanye, cyangwa abe aribo bakugira inama ukurikiza.

    8.Kwanga gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye nabyo ni bibi. Bitera ibibazo, bikaba ari no kwanga ibyo uba wariyemeje mugiye kubana, bikaba byanavamo ko wamuca inyuma ukaryamana n'undi.

    9.Kubwira ibibazo by'urugo rwawe, umuntu mudahuje igitsina. Ibibazo niba utabasha kubiganira n'uwo mwashakanye, bibwire inshuti cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Akenshi ababibwira abo badahuje, birangira havuyemo ubusambanyi n'ubwo biba byaratangiye atari byo bagamije.

    Source : https://yegob.rw/wari-uziko-ushobora-guca-inyuma-umukunzi-wawe-utabizi-dore-uko-bigenda/

  • Amakuru yihutirwa aturutse muri REB areba abarimu basabye akazi mu burezi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB )cyatangaje ko abantu bose basabye akazi mu burezi ko bazakora ikizamini kuwa kane tariki 07 Ukwakira 2021.

    Ni mu itangazo REB yanyujije kuri Twitter aho rigira riti:'REB iramenyesha abasabye akazi ku myanya yo kwigisha ndetse no ku myanya yo mu buyobozi bw'amashuri ko ibizamini bizatangira gukorwa ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga rya @RwandaLabour. Aho bazakorera bazahamenyeshwa '

    Source : https://yegob.rw/amakuru-yihutirwa-aturutse-muri-reb-areba-abarimu-basabye-akazi-mu-burezi/

  • Bizimana Djihad ntazakinira u Rwanda mu mikino 2 ya Uganda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wo Hagati w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi,yanduye Covid-19 bituma ajya mu kato kazatuma adakinira u Rwanda mu mikino 2 ruzesurana na Uganda.

    Bizimana Djihad yari mu bakinnyi 36 bahamagawe n'Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye, ni uko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.

    Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k'iminsi iri hagati y'icumi na 15 kugira ngo abanze akire.

    Bizimana kandi ntabwo ikipe ye ya Koninklijke Maatschappij Sportkring Deinze [K.M.S.K. Deinze] yamwifashishije mu mukino uyihuza na Racing White Daring de Molenbeek 47, izwi nka RWD Molenbeek kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ukwakira 2021.

    Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n'uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bizimana-djihad-ntazakinira-u-rwanda-mu-mikino-2-ya-uganda