Category: Uncategorized

  • Ni uwuhe muti ukarishye w’ubwicanyi n’ubugome bugaragara mu Banyarwanda? – #rwanda #RwOT

    Tariki 25 Nyakanga 2007 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600.

    Ku butegetsi bwa Grégoire Kayibanda n’ubwa Juvénal Habyarimana ibi bihano byaratangwaga cyane ariko bigakorerwa mu muhezo.

    Bamwe mu banyonzwe ku butegetsi bwa Kayibanda hari muri 1963 ni abafatiwe mu bitero bitaga iby’inyenzi naho Habyarimana we icyo gihano yagikoresheje ahana abahoze mu butegetsi bwa Kayibanda yari amaze guhirika ku butegetsi.

    Iki gihano cyongeye guhabwa abantu mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki ya 28 Mata 1998 abantu 22 mu bice bitandukanye by’igihugu bahanishijwe igihano cy’urupfu ndetse barasirwa ku karubanda.

    Mur2006 impaka zakomeje kwatsa umuriro ko igihano cy’urupfu cyakurwaho. Icyo gihe mu magereza atandukanye hari harimo abantu 1000 bategereje guhabwa icyo gihano kuko bari barahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bashyirwa muri baruharwa.

    Muri Nyakanga 2007 Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakuyeho igihano cy’urupfu bityo igihano gikomeye mu mategeko y’u Rwanda gisigara ari ugufungwa burundu.

    Hari abatekereza ko byaba byiza kigaruwe

    Hari bamwe batekereza ko igihano cy’urupfu gisubijweho bishobora gucubya ubwicanyi n’ubugome ndengakamere buri kugaragara hirya no hino mu gihugu.

    Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kwica ni icyaha nyamara hari ababirengaho bakica bagenzi babo.

    Inkuru z’abantu bishe abandi kandi mu buryo bw’ubugome ndengakamere zikunze kuvugwa muri ibi bihe. Uku kwicana bigaragara mu bashakanye, abana n’ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abaturanyi.

    Uretse abica bagenzi babo hari n’abagaragaza ko iki gihano gikwiye ku bantu basambanya abana cyane ko iki cyaha cyaje muri 10 bya mbere byugarije igihugu.

    Ibi bituma hari abatekereza ko kuba igihano cy’urupfu cyarakuweho mu Rwanda ari imwe mu ntandaro y’ubugome ndengakamere bukigaragara mu gihugu.

    Uretse ibi hari n’abadatinya kugaragaza ko ubwiyongere bw’ibyaha buturuka ku bihano byoroheje biri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko umuntu ukora icyaha cyuje ubugome ndengakamere aba akwiye kwicwa kuko ashobora kugera no muri gereza akanduza n’abari hafi yo kujya mu buzima busanzwe.

    Nsanzumuhire Vedaste yagize ati “Mu by’ukuri uriya muntu ukoze icyaha cyuje ubugome nta bumuntu na we aba afite. Njyewe mbona akwiye gupfa. Uzi ko ubona afite umutima nk’uw’inyamaswa. Ntabwo navuga ko aba akwiye kubaho rwose.”

    Michel Twagirayesu yavuze ko hakwiye kujya harebwa ubugome umuntu yakoranye icyaha mbere yo gufatirwa ibihano mu nkiko.

    Ati “Numva bari bakwiye kureba ubugome yagikoranye, basanga ari ndengakamere kuko haba hari n’ibimenyetso bifatika, agahanwa byaba ngombwa akicwa.”

    “Hari uwo mperuka kumva ngo yasambanyije umwana w’imyaka itanu, ubuse koko uwo akwiye kubaho? Mbona ari byo bigihembera umuco wo gukora ibyaha nk’ibyo kuko abantu ntibakibitinya.”

    Byaba ari ukuvutsa umuntu uburenganzira

    Mbere ya 2007, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yahoraga isaba u Rwanda gukuraho igihano cy’urupfu ngo kuko biba ari ukuvutsa ubuzima umuntu kandi n’ubundi ntacyo bihindura ku wagihawe.

    Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta, wita ku Burenganzira bwa Muntu n’Iterambere (GLIDH), Dr Tom Mulisa, yabwiye IGIHE ko n’ubundi igihano cy’urupfu ntacyo gihindura ku muntu wagihawe uretse kumuvutsa uburenganzira gusa.

    Ati “Buriya ibihano byose biberaho impamvu eshatu, guhana umuntu bigatuma atinya kongera gukora icyaha, kugorora umuntu no kumuhindura ariko igihano cy’urupfu nta ngingo n’imwe muri zo wakibaramo.”

    Yavuze ko ahari igihano cy’urupfu, abica baba benshi kandi ko kwica bitagabanya gukora ibyaha kuko bidaha umunyabyaha umwanya wo kwitekerezaho no gushyira ubwenge ku gihe ngo abone ko yakosheje koko.

    Umushakashatsi Tom Ndahiro ni umwe mu babona iyi ngingo kimwe na Mulisa.

    Yavuze ko gutekereza ko igihano cy’urupfu ari cyo cyakemura ikibazo cy’ibyaha ndengakamere biri kugaragara byaba ari ukwibeshya.

    Ati “Byaba ari ukwibeshya. None se ko abantu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igihano cy’urupfu nticyari kiriho? Ntibyabujije abantu ko uretse no kubica baranabaryaga, ntibyababujije kwica abana babo, ntibyababujije kujugunya abandi mu misarani.”

    Yavuze ko abashakashatsi batandukanye bakwiye guhaguruka bagakora ubushakashatsi hakamenyekana intandaro y’ibyaha biri kuba nubwo yemeza ko nta gikuba kiracika.

    Ati “Mu gihugu cyabayemo Jenoside ntabwo ibyaha nk’ibyo bijya bishira. Kuba umuryango mugari ufite ibyawubayemo bishobora gutuma n’ibyo byaha bibaho. Ni ikintu kiba kitoroshye kuvuga ngo umuntu arakora icyaha kubera impamvu runaka ahubwo icyaha gikorwa kuko hari umuntu wabikoze. Uyu munsi abantu birabakura umutima kubera ko bamaze iminsi batabona ibyaha nk’ibyo bikorwa ariko ubundi byarakorwaga.”

    Kumwica uba umukijije

    Ku ruhande rw’Abadepite bavuga ko igihano cy’urupfu kibaye kinariho cyaba ari cyo cyoroshye kurusha uko umuntu yahanishwa gufungwa burundu akabaho yumva ko atazongera gusubira mu muryango nyarwanda.

    Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Karemera Francis, yavuze ko igihano cy’urupfu cyaba ari nko korohereza umuntu bigatuma atitekerezaho.

    Ati “Igihano cy’urupfu nticyakuraho icyaha cy’indengakamere. Hari n’uwo uhanisha igihano cy’urupfu ukaba umugiriye neza. Njyewe natekereza igihano cyo gufungwa burundu nta mbabazi zizabaho akagumayo, ntazagaruke mu muryango nyarwanda. Aho niho uzi ubwenge yicuza akavuga ngo nakoze icyaha ndahanwa ariko kumwica uba umukijije.”

    Yavuze ko iyo umuntu afunzwe nibura bimuha umwanya wo kongera kwitekerezaho bikanamuha isomo rikomeye.

    Ati “Arabitekereza cyane, aba azi ngo arafunze ntazongera gusubira mu muryango nyarwanda, agatekereza ko azaguma aho ngaho kugeza igihe ubuzima ku Isi burangiriye. Mu buryo bw’imitekerereze biramufasha kandi icyo ni cyo gihano na ho kumwica ntacyo uba ukoze.”

    Yasabye ko mu guharanira kurwanya ibi byaha ndengakamere ari ibya buri wese aho kubirekera mu biganza by’ubutabera bwonyine.

    Yavuze ko inzego zitandukanye zikwiye kurushaho kwigisha no gukora ubukangurambaga muri rubanda kugira ngo buri wese yumve uburemere bw’icyaha icyo ari cyo cyose agiye gukora.

    Urwego rw’Ubushinjacyaha ruerutse kugaragaza ko amadosiye y’ibyaha byagejejwe mu bushinjacyaha yikubye inshuro zirenga eshatu, biva ku byaha bisaga ibihumbi 25 mu 2015, bigera ku byaha bisaga ibihumbi 67 mu 2021.

    Igaragaza kandi ko mu 2020/2021 hakiriwe amadosiye 67,512 arimo ibyaha birenga 300.

    Hari abagaragaza ko u Rwanda rukwiye gusubizaho igihano cy’urupfu kugira ngo rukumire ibyaha ndengakamere mu gihe abandi bavuga ko atariwo muti w’ikibazo

    source : https://ift.tt/3a1A15V

  • Kamonyi : Hafashwe itsinda ry’abagizi ba nabi 27 barimo uwafatiwe mu gihugu afite icyuma #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2021 aho icyenda muri bo bafatiwe mu Murenge wa Ngamba mu gihe 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no kugahanahana amakuru n’abaturage.

    Yagize ati 'Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Gamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi, bariya bafashwe 9 bari mu bacyekwaho ibyo bikorwa.

    SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri iyo tariki ya 3 Ukwakira mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda hafashwe abantu 18 bajyaga batega abantu bakabambura ndetse bakaba bategaga imodoka z’itwara imitwaro bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

    Yagize ati 'Muri bariya bantu 18 harimo uwitwa Jean Bosco Musabyimana yafatiwe mu gihuru yihishe afite icyuma ategereje ko imodoka iza akayurira agakuramo ibirimo. Uwitwa Musabyimana Joseph we yafatanwe udupfunyika 7 tw’urumogi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru. Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi byo kubafata bitazigera bihagarara.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza. Aba bafashwe nyuma y’aho mu cyumweru dusoza muri aka Karere ka Kamonyi hari hafashwe abandi bantu bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje imihoro.

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Ingingo ya 121 ivuga ko : Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi na Heroyine mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kamonyi-Hafashwe-itsinda-ry-abagizi-ba-nabi-27-barimo-uwafatiwe-mu-gihugu-afite-icyuma

  • Musanze : Umukobwa wari waranze kuva iwabo w’umuhungu avuga ko agomba kumurongora yirukanyweyo #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa n’umuhungu bombi banganya imyaka kuko bafite 19 mu gihe itegeko ryo mu Rwanda ryemerera abantu gushyingirwa bafite imyaka 21 y’amavuko.

    Ubwo habaga inteko y’abaturage, iki kibazo cyaje kuzamurwa n’umubyeyi w’umukobwa wavugaga ko umukobwa we yaheze muri ruriya rugo kandi ko atarageza imyaka y’ubukure (18) akaba anabayeho nabi

    Ubuyobozi bwahise bwohereza abo mu rwego rwa DASSO kujya kuzana uwo mukobwa, aho aziye asobanura uko byose byagenze.

    Yavuze ko umusore avuga ko yamurongoye yagiye iwabo kumusura, undi akamuherekeza ku mugoroba ubundi umusore akamubwira ko bagomba kugerana iwabo kugira ngo amurongore.

    Yagize ati 'Nageze mu rugo rero iwabo aragenda sinamenya aho yagiye, nanjye rero sinataha kandi twarakoze ibintu, naba nitesheje agaciro, nzahaguma kugeza agarutse kuko ndi umugore we.'

    Se w’umuhungu, yahise ahaguruka yisobanura ko umukobwa adafashwe nabi ahubwo ko uwo avuga ko yamushatse (umuhungu) ntawe uhari.

    Ati 'Uwo mukobwa yageze iwanjye nka saa sita z’ijoro twumva umuntu uhamagara, dusohotse dusanga yicaye hanze tumubajije avuga ko umuhungu wacu yamusohoje (yamushatse) ubwo rero ajo kuba hano ngo babane.

    Tumubajije aho ari (umuhungu), avuga ko ari buze kuko bariho basangira umusururu. Ubwo rero twategereje ko umuhungu aza ngo atwemerere ko yamusohoje turaheba, kugeza na n’ubu ntaragaruka, twinginze umukobwa ngo atahe aranga !'

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko asaba ko uyu mukobwa bamujyana iwabo kuko umuhungu yaje asanga adahari, kandi ko atuye ari ikirara kuko nta n’ukwezi yari yakamara iwabo avuye muri Uganda, bityo ko atazi ibyabo bana.

    Se w’umukobwa we ntiyabikozwaga kuko yumvaga ko umukobwa we yarenganye, uwo muryango ugomba kumuha inzu azabamo cyane ko yavugaga ko akiri muto ataruzuza imyaka y’ubukure. Gusa baje kureba ku ndangamuntu ye basanga yavutse tariki 1/1/2002.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine amaze kumva impande zombi yategetse ko umukobwa asubira iwabo bakazareba nyuma niba yaratewe inda, bakaba ariho bakurikirana ikibazo cyabo, akavuga ko nta bundi buryo yari gukemura iki kibazo.

    Yagize ati 'Mu by’ukuri umwana yaraje ajya iwabo w’umusore avuga ko aje kubana n’umuhungu wabo, kandi umuhungu baramubuze, ikindi twasanze umusore afite imyaka 19 umukobwa na we niyo afite, kandi amategeko ashyingira abantu bafite imyaka 21, ubwo nta nubwo amategeko yabashyingira.

    Ikindi kandi nta nubwo amategeko ashyingira ku gahato ashyingiranya ababyiyemije, none ngo umuhungu yaranamutaye, yahise yigendera. Tumugiriye inama rero yo gusubira iwabo, yatwita akaba aribwo tuzakurikira Se w’umwana.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umukobwa-wari-waranze-kuva-iwabo-w-umuhungu-avuga-ko-agomba-kumurongora-yirukanyweyo

  • Mu buryo burambuye RSF yasobanuye ibyavuzwe byo gucyurirwa ibiryo, guhohoterwa n’ibindi bibazo ku bakinnyi bitegura kujya muri Ghana #rwanda #RwOT

    Mu nkuru iheruka ISIMBI yabagejejeho bimwe mu bibazo abakinnyi bazahagararari u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika yo koga izabera muri Ghana bahuye nabyo, yaba abagiye mu mwiherero n’abataragiyeyo, Federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda 'RSF’ ikaba yabivuye imuzi kimwe kindi ndetse igaragaza n’intandaro yabyo.

    Muri rusange abakinnyi batanu nibo bagombaga guhagarari u Rwanda muri iyi shampiyona izaba guhera tariki ya 11 Ukwakira 2021. Harimo bane bakoze ijonjora baratsinda ari bo Irankunda Isihaka 'Bebeto’, Umuhoza Uwase Lidwine, Niyibizi Cedric na Ishimwe Claudette bagomba kwiyongera kuri Maniraguha Eloi uri bu Burusiya.

    Abakinnyi bane bari mu Rwanda bagombaga gutangira umwiherero tariki ya 26 Nzeri 2021 ukabera La Palise i Nyamata ariko watangiwe n’abakinnyi 2 umwe na we aza kuwusohokamo(Lidwine) bitewe n’uko ngo yafashwe nabi, Claudette ntiyagiriyeyo igihe bitewe n’ibibazo federasiyo yasobanuye ndetse na Isihaka wabwiwe ko atagomba kuwitabira ku mpamvu z’imyitwarire nk’uko bikubiye mu kiganiro kirambuye ISIMBI yagiranye n’umunyamabanga wa RSF, James Bazatsinda asobanura impamvu imwe ku yindi.

    Kugenerwa icupa rimwe ry’amazi ku munsi

    Ku wa 26 Nzeri 2021, umwiherero watangiranye n’abakinnyi babiri, Umuhoza Uwase Lidwine na Niyibizi Cedric. Kimwe mu bintu byavuzwe cyababaje abakinnyi ni ukuntu ngo bageze muri hoteli babwirwa ko bagenewe icupa rimwe ry’amazi ku munsi rya mililitiro 500 kandi baba bakoze imyitozo myinshi.

    Bazatsinda James avuga ko kuri iki kibazo koko abakinnyi umunsi wa mbere bagera muri hoteli basanze babateguriye icupa rimwe ry’amazi, ni mu gihe andi yagombaga gutangwa na federasiyo, haza kubaho ikibazo cyo gukererwa ariko nyuma amazi aza kuboneka.

    Ati 'binjiye muri hoteli mu masaha ya nimugoroba, bahasanze icupa rimwe ry’amazi, ibyo uvuga nibyo koko, muri hoteli hagomba kuba harimo icupa rimwe andi aba ari ku mafunguro, bagombaga rero kwitwaza amazi kugira ngo imyitozo barimo bakora nibayakenera baze kuyanwa, ayo mazi yagombaga kuzanwa na federasiyo niyo yagombaga kuyagura, ntabwo yayazanye kuri uwo munsi yaje ku munsi ukurikiyeho tariki ya 27 Ukwakira ari nabwo batangiye imyitozo.'

    Akomeza avuga ko abakinnyi bari bemerewe amakarito 10 y’amazi aho buri umwe yari agenewe amakarito 2 ndetse banumvikana na hoteli ko igihe habayeho ikibazo cy’uko umukinnyi akenera amazi bayamuha bakayongera ku byo bazabishyuza, gusa yemera ko habayeho ikibazo cyatumye amazi atabageraho ku gihe.

    Ati 'kuri iyo tariki ya 27 umwe mu bakinnyi yavuze ko yagize inyota nyinshi, bagenzi be bashaka kumuha ayabo ariko avuga ko byaba byiza ayahawe na federasiyo, twafashe inzira tujyayo, njyewe ubwanjye ninjye wari ugiye kuyatanga, njyeze mu nzira imodoka igira ikibazo ariko mpamagara umutoza ngo ayagure Nyamata ayabahe, arabikora buri mukinnyi bamuha amakarito 2, kuva icyo gihe nta kibazo cy’amazi cyongeye kuvugwa, kuri uwo munsi w’imyitozo nibwo babonye amazi.'

    Gucyurirwa ibiryo no kubwirwa ko yambaye ubusa kwa Umuhoza Uwase Lidwine

    Ikindi kintu cyagarutsweho, ni uburyo Umuhoza Lidwine yabwiwe na bamwe mu bayobozi ba hoteli ko asahura hoteli ndetse ko yambaye nabi ibintu yafashe nk’ihohoterwa, biza kugeza ku rwego rw’uko afata umwanzuro wo gusohoka muri hoteli tariki ya 29.

    Kuri iki kibazo, umunyamabanga wa federasiyo, Bazatsinda James avuga ko ari byo koko Lidwine yagiranye ikibazo n’abayobozi ba hoteli ariko na none bo babibona mu ishusho y’uko uyu mukobwa yafashe ibyo bamubwiye mu buryo butari bwo.

    Ati 'ibyo uvuga ni byo ariko biri mu buryo umuntu agenda abyumva, ni ukuri yabitugejejeho tuganira na hoteli. Umutoza yabitugejejeho atubwira ko umukinnyi yamubwiye ko barimo kumuhohotera, bamubwira ko yangiza ibiryo bya hoteli ndetse banamubwiye ko yambaye ubusa, ariko tuganira na hoteli n’umutoza na we abiduha muri raporo.'

    'Umutoza yatubwiye ko byabaye mu gihe cy’amafunguro ya mu gitondo ko bose bari bahari, ngo ntabwo manager yigeze abwira nabi umukinnyi, ahubwo yamubwiye amabwiriza akurikizwa muri hoteli.'

    Ngo yababwiye ko umukiliya ushaka akantu ko gutwara mu cyumba abibwira ushinzwe kubakira bakabimutegurira mu gikoni bakabifunga neza kugira ngo bitandura bikaba byanatera indwara ubiriye bitewe n’igihe bimaze bifunguye, Lidwine ngo yabajije impamvu atabifata aho bafatiye amafunguro ya mu gitondo, manager amubwira ko we yasoje ariko hakiri umurongo w’abantu bategereje bashobora kuza bakabibura ariko babimukorera bakabimushyira mu cyumba cye akaza kubirira igihe ashakiye, ibyo n’ibyo yahise afata nko gucyurirwa ko asahura hoteli, yahise abyanga ndetse no kuva icyo gihe yanga kugira ibiryo by’iyo hoteli yongera kurya.

    Muri raporo umutoza ngo yahise ababwira ko atakoresha imyitozo umuntu utarya, banavuga ko nka federasiyo biboneye amashusho ya hoteli agaragaza ikiganiro bagiranye, uko umutoza yabivuze ariko byagenze.

    Agaruka ku cyo kubwirwa ko yambaye ubusa, yagize ati 'ikijyanye no kwambara ubusa, ni umuntu ukunda kwambara ibintu bigufi, ni n’uburenganzira bwe ariko iyo waje mu mwiherero uba uhagarariye igihugu. Ahantu yari ari ntabwo yari yemerewe kujya mu bindi bice bya hoteli, yagombaga kujya kurya akava kurya akajya mu cyumba, akava mu cyumba ajya kuri pisine kwitoza, birangije umukinnyi yahisemo kujya kuri reception, ni raporo twahawe n’umutoza.'

    'Yasize abwiye umutoza ko agiye gushaka amazi, amutoza amubwira ko yamubwiye ko agiye kuyamuzanira, mu gihe agiye kuyashaka undi asanga yagiye, agenda atambaye nk’umuntu ugiye mu bice birimo abantu benshi, yagiye yambaye nk’ugiye koga(kora n’agatop, ngo igice cyo munsi y’amabere kugera ku mukondo cyaragaragaraga), umwe mu bakozi ba hoteli amugira inama, undi abifata mu rwego rwo kumuhohotera, kuko yaramubwiye ngo byaba byiza iyi myambaro wambaye ugiye uyambara ugana kuri pisine, ukambara bitewe n’aho ugiye, undi yumva ko hoteli itarimo kumwitaho bitewe n’ibyari byabaye mbere.'

    Avuga ko yahise abibamenyesha bamubwira ko bagiye kuza kumureba bakareba ikibazo gihari bakagikemura, gusa bari mu nzira bajyayo nibwo umutoza yababwiye ko yamaze gutaha kandi asize amubwiye ko bitakiri ngombwa ko ubuyobozi buza kuko we yumva atagikeneye kuba mu mwiherero yikuyemo, bagerageza kumuvugisha ariko ntiyitaba.

    Andi makuru nayo avuga ko uyu mukobwa yabwiye federasiyo ko yifuzaga ko hoteli imwandikira imusaba imbabazi, bidakozwe ahita afata umwanzuro wo gusohoka mu mwiherero.

    Claudette wari waratinze kujya mu mwiherero kubera ibibazo bitandukanye, yaje kubisikana na Lidwine))

    Lidwine akiva mu mwiherero nibwo Claudette utari waragiriyeyo ku gihe na we yaje kujya mwiherero, byavugwaga ko atagiyeyo kubera ikibazo cya passport ndetse n’urukingo(benshi babifashe nk’ibinyoma).

    James avuga ko batari kumukoreshereza passport atarabona indangamuntu kuko yari ataregeza imyaka, icyo gihe yari ataranafata n’urukingo rwa COVID-19.

    Ati 'impamvu yatumye Claudette aza nyuma yagombaga gushaka indangamuntu, nta ndangamuntu yari afite kuko yari atarageza imyaka(16) yayujuje nyuma, ntabwo wamushakira passport adafite indanamuntu kandi yujuje imyaka, ku bufatanye n’ikipe ye n’akarere ka Karongi uwo mukinnyi yashakiwe indangamuntu, ntabwo yari kubikurikirana ari mu mwiherero bimusaba gusohoka kandi tugomba kwirinda na COVID-19 (…) yabonye indanamuntu tariki ya 29 ni nabwo yatugezeho, ahita ajya no gufata urukingo rwa mbere, tariki ya 30 ahita ajya mu mwiherero, ni yo mpamvu twari twanze ko azamo mbere.'

    Irankunda Isihaka [Bebeto] yangiwe kujya mu mwiherero kandi yaratsinze ijonjora

    Irankunda Isihaka ni undi mukinnyi wagombaga kuzahagararira u Rwanda muri iyi shampiyona Nyafurika ariko aza kubwirwa ko atemerewe kujya mu mwiherero wo kwitegura iyi shampiyona.

    Bazatsinda James agaruka kuri Bebeto yavuze ko ikibazo gifite imizi ku myitwarire yagaragaje akaba yaranze gutanga ubusobanuro.

    Bebeto we na Maniraguha Eloi babonye buruse(scholarship) y’umwaka itangwa federasiyo mpuzamahanga y’umukino wo koga (FINA Scholarship Program) aho bagombaga kujya kwiga mu Burusiya.

    Yatangiye muri Mutarama 2021 yagombaga kuzasozwa muri Mutarama 2022, bagezeyo bariga ariko bigeze muri Kamena 2021 Bebeto yasabye uruhushya rwo kujya kubonana n’umugore we Dubai, yahise aza mu Rwanda nta muntu n’umwe amenyesheje.

    Email ISIMBI yabashije kubona FINA yandikiye federasiyo yo mu Rwanda ku wa 6 Nyakanga, babamenyeshaga ko Irankuda Isihaka yasabye uruhushya guhera tariki ya 22 Kamena kugera 3 Nyakanga rwo kujya kubonana n’umugore we Dubai, ndetse ko yaguze itike imwe(One Way) ntabamenyeshe igihe cyo kugaruka, babasaba gukurikirana ikibazo cye.

    Tariki ya 10 Nyakanga 2021, RSF yandikiye Bebeto imubaza aho aherereye kuko ku ishuri bamwohereje batazi aho ari, gusa uyu mukinnyi ntiyasubije bongera kumwandikira tariki ya 26 Nyakanga nabwo bamwibutsa gusubiza ibaruwa yo ku wa 10 Nyakanga, nabwo ntiyasubuza.

    Tariki ya 3 Kanama nibwo bongeye kumwandikira bamumenyesha ko amahirwe yari afite yo kwiga mu Burusiya ayatakaje bamuhagaritse, banabimenyesha FINA ko uyu mugabo yahagaritswe.

    Iki cyemezo cyashyikirijwe akanama gashinzwe gukemura impaka muri federasiyo nabo bavuga ko hari ibihano agomba gufatirwa, gusa ngo bagombaga kubanza kumwumva, nabo baramwandikiye ntiyasubiza.

    Muri Nzeri 2021 ubwo hari hagiye gukorwa ijonjora ryo gushaka abazajya muri Ghana, Bebeto na we yaje gukora ijonjora ariko bamwibutsa ko nadakora ibyo yasabwe(gutanga ibisobanuro) atazigera yitabira iyi shampiyona Nyafurika.

    Ati 'yaje gukora ijonjora ariko abwirwa ko n’iyo yatsinda ariko nadatanga ibyo yasabwe atazigera yitabira iyi mikino. Bari bamuhaye kugeza tariki ya 24 Nzeri, byarageze nabwo yanze kugira icyo asubiza, na mbere bari bakomeje kugenda bamwibutsa ntiyagira icyo avuga. Nanjye ubwanjye namubwiye ko ijambo rye rimwe ryamufasha ariko aranga, igihe cyarageze aka kanama kamenysha federasiyo ko bashingiye ku mategeko agenga imyitwarire Isihaka Irankunda agomba gukurwa mu bazitabira iyi shampiyona, niyo mpamvu atari mu mwiherero. Ibyo byose kandi byamenyeshwaga ikipe ye y’i Gisenyi.'

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mugabo we n’umutoza we i Gisenyi bababajwe n’uburyo Maniraguha Eloi ari we federasiyo yatanze ngo yitabire imikino Olempike iheruka kubera Tokyo mu Buyapani, ni mu gihe yo ivuga ko yamurashaga ibihe banabibwiye ikipe ye, bakaba ntaho bari guhera batanga Bebeto kandi Eloi umurusha ari we ufite ibihe byiza.

    Ku ngingo yo kuba ari we (Bazatsinda James) wasinye ku masezerano ya Isihaka Irankunda ajya kwiga mu Burusiya atari we wisinyiye, yavuze ko atari byo kuko icyo yasinyeho ari imbaziriza masezerano(draft) berekana uko azaba ameze, n’aho amasezerano nyayo ngo ni we[Bebeto] wayisinyiyeho kuko atari kuva mu Rwanda atayasinye, bahamya ko bafite kopi iriho umukono we ko n’iyo bajya mu manza babyerekana.

    Uwase Umuhoza Lidwine yavuye mu mwiherero avuga ko yafashwe nabi na hoteli, ni mu gihe federasiyo ivuga ko ibyo yabwiwe yabifashe nabi

    Bavuga ko impamvu Bebeto atagiye mu mwiherero ari impamvu z’imyitwarire mibi yanze gusobanura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-buryo-burambuye-rsf-yasobanuye-ibyavuzwe-byo-gucyurirwa-ibiryo-guhohoterwa-n-ibindi-bibazo-ku-bakinnyi-bitegura-kujya-muri-ghana

  • Yannick Mukunzi ku isabukuru ye ntibyagenze neza mu kibuga, Meddie Kagere yongeye kwigaragaza #rwanda #RwOT

    Mbere y’uko abakinnyi bahamgawe mu Mavubi bitabira ubutumire, mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona zabo zari zakomeje, bamwe bitwaye neza ni mu gihe abarimo nka Yannick Mukunzi yabuze amanota 3 yuzuye ku isaburu ye.

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Georgia yari yakomeje bakina umunsi wa 28, FC Dila Gori ya Manzi Thierry yaraye inyangiwe na Shukura 4-0, ni umukino uyu myugariro w’umunyarwanda yakinnye iminota 90. Dinamo Batumi ifite amanota 60 niyo iyoboye shampiyona, Dila Gori ni iya 4 n’amanota 44.

    Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yari yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize bakina umunsi wa 22. AFC Eskilstuna ya Rafael York yatsinzwe na Akropolis 1-0, ni umukino Rafael York yinjiye mu kibuga ku munota wa 57 asimbura Yakubu. Iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 28, Värnamo ya mbere ifite 46.

    Ku isabukuru ye tariki ya 2 Ukwakira, Yannick Mukunzi yari mu kibuga akina iminota 90 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya 3 muri Sweden ikipe ye ya Sandvikens IF yanganyijemo na Sylvia 0-0. Iyi kipe ubu iri ku mwanywa wa 2 n’amanota 47, IF Brommapojkarna ya mbere ifite 56.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ikipe ye ya FC Shkupi itsinda Rabotnički mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya Macedonia. Iyi kipe ni nayo iyoboye urutonde n’amanota 20.

    Mu cyiciro cya kabiri muri Norway, ku wa Gatandatu umunyezamu Twizere Buhake Clement yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Ranheim 5-2. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 17, HamKam ya mbere ifite 49.

    Bizimana Djihad utazitabira ubutumire bw’Amavubi kubera yanduye COVID-19 yataumye adakina umukino w’umunsi wa 7 ikipe ye ya KMSK Deinze yaraye itsinzemo na RWDM. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 10, Westerlo ya mbere ifite 17.

    Nizeyimana Mirafa yari mur 18 bakoreshejwe na Zanaco FC mu mukino wa shampiyona iyi kipe yanganyijemo na Prisons Leopards 0-0 ku wa Gatandatu. Zanaco iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2(ifite imikino 2 y’ibirarane), Green Buffaloes ya mbere ifite amanota 16.

    FAR Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende wari wabanje mu kibuga, yaraye inganyije na FUS Rabat 1-1 mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’iki gihugu. Iyi kipe iri ku mwanya wa 9 n’amanota 6, Wydad ya mbere ifite 13.

    Meddie Kagere yabaye umucunguzi wa Simba SC ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yayiheshaga amanota 3 mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona batsinda Dodoma Jiji 1-0 cyo ku munota wa 69, ni nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbura ku munota wa 63.

    Muri shampiyona y’iki gihugu kandi, ku wa Gatandatu KMC ya Migi yanganyije na Coastal Union 0-0. Ni umukino Migi yabanje ku ntebe y’abasimbura. Simba SC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 4, KMC iri ku mwanya wa 15 n’inota 1, shampiyona iyobowe na polisi Tanzania ifite 6.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-ku-isabukuru-ye-ntibyagenze-neza-mu-kibuga-meddie-kagere-yongeye-kwigaragaza

  • Jimmy Mulisa n’irerero rye bakiriye ibikoresho bivuye muri Oman, bavuga uko babona ahazaza h’iri rerero #rwanda #RwOT

    Aziz Al Naamani ku bufatanye na bamwe mu bakiniye ikipe ya Fanja FC yo muri Oman, bashyikirije irerero rya Jimmy Mulisa ‘Umuri Foundation’ ibikoresho by’imyenda(jerseys) z’abatarengeje imyaka 17, bavuga ko mu minsi iri imbere babona azagera ku nzozi ze.

    Iyi myenda yahawe ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 17, bayihawe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku kibuga aho aba bana bakorera imyitozo.

    Aziz ari na we wahuje Jimmy Mulisa n’aba bagabo bandi, avuga ko yamenyanye na we bakaba inshuti yumva yamushyigikira ku gitekerezo cye.

    Ati “Hashize igihe menyanye na Jimmy Mulisa, tuba inshuti, numvise afite igitekerezo cyiza cyo gushinga irerero, gusa mu buryo bw’amikoro ntiyari yorohewe, uko nazaga gusura u Rwanda nagerazega kugira icyo mufasha, kuri iyi nshuro nazanye n’inshuti zanjye 2, imwe ni Amour Al Shaqsi yakiniye Fanja FC mu cyiciro cya mbere muri Oman, na we agerageza kumufasha mu byo ashoboye, twamuhaye jersey ariko tuzakomeza kumufasha uko dushoboye, nta masezerano ahari ni ubushuti gusa.”

    Akomeza avuga ko uyu mushinga wa Jimmy Mulisa ari umushinga mwiza ndetse abona uzatanga umusaruro mu myaka iri imbere.

    Ati “ndakeka azagera ku nzozi ze, yatubwiye ko abana hafi 500 bamaze kunyurayo, bigaragaza ko abantu bishimiye umupira w’amaguru, abonye ubufasha akanashyira umutima we kuri ririya rerero ndakeka ntashidikanya ko bizabyara umusaruro.”

    Jimmy Mulisa yakiriye ibi bikoresho nyuma y’uko mu minsi ishize yari yakiriye ibikoresho birimo imipira yo gukina, amakoni n’ibindi bivuye muri UEFA.

    Umuri Foundation yakira abana b’abahungu bari hagati y’imyaka 10 na 18, n’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 24.

    Uyu muryango wa Umuri washinzwe mu Gushyingo 2019, kugeza abana batatu bawo bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye CECAFA aribo Irakoze Jean Paul, Nikokwizerwa Benjamin na Sammy.

    Umuri Foundation yashyikirijwe imyenda n’abantu bavuye muri Oman

    Umuri Foundation isanzwe ifite indi myenda yakoreshaga

    Umwa mu bakiniye Fanja ni we wazaniye iri rerero inyambaro, ngo bisanzwe biba muri gahunda y’iyi gufasha abafite inzozi zo kugera kure muri ruhago

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jimmy-mulisa-n-irerero-rye-bakiriye-ibikoresho-bivuye-muri-oman-bavuga-uko-babona-ahazaza-h-iri-rerero

  • Uburyo wasomamo umukunzi wawe ntazigere abyibagirwa ubuzima bwe bwose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba ukunda gusomana cyangwa ubiteganya ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe ugiye gusomana n'umukunzi wawe ku buryo bihora bimubera urwibutso akaba atabasha kuzabyibagirwa mu buzima bwe, nk'uko urubuga elcrema rubugaragaza.

    • Tangira gahoro

    Igihe ugiye gusoma umukunzi wawe, tangira buhoro,hera ku munwa we wo hasi uwusiritaho uwawe, ukomereze ku munwa we wo hejuru nabwo uwegereza uwe buhoro buhoro.

    • Sumbyaho gato uko watangiye

    Nyuma yo gutangira buhoro buhoro, ushobora gusumbyaho umuvuduko wabikoreragaho, noneho umunwa wawe ukaba watangira kuwegereza cyane uwe ukamurigata,ugenda wongeramo akagufu.

    • Ntukibagirwe gukoresha amenyo

    Ku bantu benshi gusomana bitangira ndetse bikanasozwa bakoresha iminwa gusa, nyamara gukoresha amenyo bikangura ibyumviro, ugatangira kumva uburyohe muri wowe.

    Ntabwo gukoresha amenyo bivuze kuruma mugenzi wawe ahubwo ukoresha amenyo mu kwagaza umunwa wa mugenzi wawe akarushaho kumva utuntu tumwirukanka mu mubiri.

    Ni nk'ibirungo uba ushyize mu gusomana kuko uko amenyo yawe yagaza umunwa we wo hasi n'uwo hejuru ubisimburanya bizana ibindi byumviro iminwa yanyu mwembi itari kuzana.

    • Hindura icyerezo cy'umutwe

    Ntugomba gutangira gusomana ngo uze kurinda ubwo ubirangiza, utarahindura icyerekezo cy'umutwe.

    Uko usomana uba ugomba kugenda uhindura icyerezo cy'umutwe w'uwo murimo gusomana na byo birabafasha mukaryoherwa cyane.

    • Wikwibanda cyane ku minwa

    Igihe usoma umukunzi wawe, ntukibande ku minwa gusa nk'aho nta bindi bice by'umubiri iyo nshuti yawe ifite,ugomba no gusoma mu ijoshi, amatwi, ku matama h'umukunzi wawe,ibice byose by'umubiri bigakanguka nibwo arushaho kuryoherwa.

    • Kubikora kenshi bituma uhinduka inzobere

    Ntushobora kuba inzobere igihe cyose udashyira mu bikorwa ibintu bishya wungutse.

    Ntushobora kwizera ko uzasomana neza n'inshuti yawe ku nshuro ya mbere, ariko igihe cyose uzakomeza kubikora uzasigara uri umuhanga mu gusomana ku buryo uwo uzasoma bizamubera urwibutso mu buzima bwe bwose.

    Source : https://yegob.rw/uburyo-wasomamo-umukunzi-wawe-ntazigere-abyibagirwa-ubuzima-bwe-bwose/

  • Clarisse Karasira avuze icyamubabaje mu bukwe bwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yatangaje ikintu cyamubabaje cyane ubwo yateguraga gukora ubukwe n'umukunzi we, Ifashabayo Sylivain Dejoie .Ni ubukwe bwabaye tariki ya 01 Gicurasi 2021.

    Uyu muhanzikazi aganira na Bigtown tv yavuze ko icyamubabaje ari uko ubukwe bwe bwitabiriwe n'abantu bake ,dore ko muri icyo gihe hariho amabwiriza yo kwirinda covid ateremeraga abantu barenze 30 gutaha ubukwe.Ubukwe bwabo bukaba bwaratashywe n'abatarenze 20 ari nacyo kintu avuga ko cyamubabaje cyane.Yakomeje avuga ko nubwo ubukwe bwabo bwitabiriye ubukwe bari bake ariko ko bwari bwiza cyane.

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-avuze-icyamubabaje-mu-bukwe-bwe/