Category: Uncategorized

  • Gahunda yuko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazasubira ku mashuri yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha make ashize nibwo NESA imaze gushyira ahagaragara itangazo rijyanye n'ingendo  z'abanyeshuri biga bacumbikirwa mu mashuri yisumbuye iteye. Iryo tangazo ni iri rikurikira:

    Source : https://yegob.rw/gahunda-yuko-abanyeshuri-biga-bacumbikirwa-bazasubira-ku-mashuri-yabo/

  • Undi aragiye: Bonane Janvier wakiniraga Kiyov… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Bonane Janvier wari Umukinnyi wa Kiyovu Sports, yasezeye ku mupira w’amaguru burundu. Yagize ati” Mfashe uyu mwanya ngo nsezere ku bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru n’abanyarwanda bose muri rusange, nabamenyeshaga ko mpagaritse gukina umupira w’amaguru burundu. Byari iby'agaciro kubana namwe imyaka 6, mwarakoze kubw'urukundo mwanyeretse.” 

    Bonane Janvier yakiniye Isonga FC imyaka igera kuri ibiri, ndetse ahava yerekeza muri Kiyovu Sport yakiniye imyaka ine, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

    Urwandiko rwa Bonane Janvier

    Bonane Janvier akurikiye Rusheshangoga Michael, Nzarora Marcel, Januzaj bose basezeye umupira w’amaguru imburagihe.

    Bonane Janvier mu Mavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110078/undi-aragiye-bonane-janvier-wakiniraga-kiyovu-sport-asezeye-umupira-wamaguru-110078.html

  • Hatangajwe gahunda yingendo zo gusubira ku i… – #rwanda #RwOT

    Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2021/2022 yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, hateganyijwe ko abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro yo kuva ku rwego rwa mbere (1) kugeza ku rwego rwa gatanu (5) bazatangira amasomo yabo ku wa 11 Ukwakira 2021.

    Mu gihe igihe cyo gutangira kw'amashuri cyegereje, kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, NESA yagaragaje uko ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri biga bacumbikiwe iteye ku buryo bukurikira:

    Ku wa kane tariki 07 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; Muhanga, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba na Gasabo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Huye, Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo; Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Ku wa Gatandtau tariki 09 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba. Ngoma, Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu Turere dukurikira:

    Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo; Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Muri iri tangazo, NASA isaba ababyeyi kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri butarira.

    Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y’urugendo azabageza ku ishuri, ndetse n’amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere.

    Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka, no gukurikirana uko bakirwa mu bigo by’amashuri.

    Mu rwego rwo kunoza neza iyi gahunda, abanyeshuri ntibafatira imodoka muri gare rusange, ahubwo bazifatira aho bateganyirijwe.

    Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe cy’ingendo ndetse bamaze no kugera ku mashuri.

    Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, rivuga ko ‘Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ingendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho. 

    Itangazo ku ngendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa igihe bazaba basubira ku mashuri.



    NESA yatangaje uko ingendo zo gusubira ku ishuri ku biga bacumbikirwa zizakurikirana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110076/hatangajwe-gahunda-yingendo-zo-gusubira-ku-ishuri-ku-biga-bacumbikirwa-110076.html

  • Umunyarwenya Taikun Ndahiro yinjiye mu itanga… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yamenyekanye muri 'video' ze zitandukanye harimo iyo avuga kuri Covid-19 ari mu isanduku, akavuga ko n'ubwo yapfuye ahangayikishijwe na Coronavirus. Muri iyo 'Video' avugamo ko yapfuye yambaye ikabutura ya Eric.

    Taikun yanateye urwenya ku kuntu umusirikare atereta n'ukuntu Pasiteri atereta.

    Kuri Radio/Tv10, Taikun azajya akora ibiganiro byibanda ku myidagaduro cyane cyane agaruka ku makuru yo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ndetse azajya akora n'ibiganiro by'urwenya, bizajya bitambuka kuri Radio/Tv10 mu bihe bitandukanye.

    Yabwiye INYARWANDA ko yatangiye urugendo rw'itangazamakuru nyuma y'igihe abiharanira, ashaka kugera ku nzozi ze. Ati 'Ninjiye mu itangazamakuru kuko nabyize. Ikindi, ninjiyemo kuko nararikundaga kuva cyera. Nishimiye kuba muri Radio/Tv10.'

    Uyu musore wavutse mu 2001, avuga ko yatangiye gukora urwenya mu 2015 ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye, ari nabwo yiyemezaga gukomeza impano ye.

    Taikun avuka mu muryango w'abana batanu, ni ubuheta. Aherutse gusoza amasomo ye ya Kaminuza muri Tanzania, aho yize ibijyanye n'itangazamakuru. Uyu musore yivuga nk'umuntu 'ukunda kugira uruhare mu byishimo by'abantu'.

    Uyu musore yize amashuri abanza mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, akomeza ayisumbuye mu karere ka Ngoma n’ubundi, ahereye ku ishuri ryitwa ASPEK nyuma yimukira ku ishuri rizwi nka ‘Les Hillondere’ mu mwaka we wa kabiri.

    Nyuma yaje kuhava ajya kwiga muri Agape mu mwaka wa gatatu, arangije atangira umwaka wa kane mu karere ka Kayonza ahazwi nka Nyamirama ari naho yarangirije amashuri ye yisumbuye.

    Amashuri ye ya kaminuza yahise ajya kuyiga mu gihugu cya Tanzania ahitwa Saint Augustine University of Tanzania iherereye mu Mujyi wa Mwanza.

    Taikun uri gukina muri filime yitwa 'Ndahiro na nyina' yahawe ikaze mu muryango mugari wa Radio/Tv10 

    Taikun yavuze ko yakuze akunda itangazamakuru binatuma ari byo yize muri Kaminuza

    KANDA HANO UREBE FILIME TAIKUN NDAHIRO ARI GUKINAMO MURI IKI GIHE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110074/umunyarwenya-taikun-ndahiro-yinjiye-mu-itangazamakuru-110074.html

  • APR FC muri Tanzania? – #rwanda #RwOT

    APR FC ikomeje imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League aho igeze mu ijonjora rya Kabiri, ndetse igomba guhura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia.

    Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko iyi kipe ifite ibikombe bibiri bya shampiyona biheruka, igomba kwerekeza muri Tanzania mu mikino ya gicuti n’amakipe yaho. Mu makipe APR FC izahura nayo, harimo ikipe ya Simba nayo iri muri iyi mikino, Yanga African, ndetse na Azam FC.

    APR FC yasezereye Mogadishu City Club mu kiciro kibanza 

    Kugeza ubu, APR FC imaze icyumweru isubukuye imyitozo n’ubwo ibura bamwe mu bakinnyi bayo bari mu ikipe y’igihugu, barimo Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques, Omborenga Fitina na Mugunga Yves. Ndetse mu gihe iyi kipe yakerekeza muri Tanzania itazatwara bano bakinnyi.

    APR FC izabanza kwakira Etoile du Sahel  hano i Kigali Tariki 15 Ukwakira, hanyuma umukino wo kwishyura ube tariki 22 uku kwezi k'Ukwakira ubere muri Tunisia.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110073/apr-fc-muri-tanzania-110073.html

  • Bizimana Djihad birangiye atazitabira ubutumi… – #rwanda #RwOT

    Kuri gahunda byari biteganyijwe ko Bizimana Djihad azagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukwakira 2021, gusa nyuma yo kwandura Covid-19 ntabwo uyu musore azakina imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Uganda.

    Ubwo ikipe ya KMSK Deinze Bizimana Djihad akinira yiteguraga gukina umukino wa shampiyona yari ifite kuri iki cyumweru, iyi kipe yapimishije abakinnyi bayo byaje kurangira Bizimana Djihad bamusanzemo COVID-19, ahita ajyanwa mu kato.

    Bizimana Djihad asanzwe ari umukinnyi ugenderwaho mu Mavubi

    Bizimana Djihad usanzwe akina mu kibuga hagati, yari mu bakinnyi Amavubi yakoresheje mu mikino ibiri yahuyemo na Mali ndetse na Kenya. 

    Amavubi afite imikino ibiri azahuramo na Uganda aho umukino ubanza uzaba kuri uyu wa Kane tariki 7, naho umukino wo kwishyura uzabere muri Uganda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110077/bizimana-djihad-birangiye-atazitabira-ubutumire-bwamavubi-110077.html

  • Inkuru itari nziza ku mukinnyi Bizimana Djihad. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bizimana Djihad ,umukinnyi wo Hagati w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi na KMSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ntabwo akitabiriye umwiherero w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi nyuma yo gusangwamo COVID-19.

    Bizimana Djihad ari mu bakinnyi 36 bahamagawe n'Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Mashami Vincent, bitegura umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Uganda mu gushaka itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

    Amakuru aremeza ko ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukwakira 2021, Bizimana Djihad yapimwe, ariko ibisubizo bye byerekana ko yanduye COVID-19.

    Bisobanuye ko yahise ashyirwa mu kato k'iminsi iri hagati y'icumi na 15 kugira ngo abanze akire.

    Bizimana Djihad yahise akurwa mu bazakinira Amavubi imikino ibiri na Uganda, irimo ubanza uteganyijwe kubera i Kigali tariki 7 Ukwakira n'uwo kwishyura uzakinirwa i Kampala, tariki ya 10 Ukwakira 2021.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-mukinnyi-bizimana-djihad/

  • Wa mugore wakubise umugabo nk'ukubita uruhinja dore ibimubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye bakunze guhimba Nyirambegeti uherutse kugaragara mu mashusho akubita umugabo we mu nzira,yasabiwe gufungwa imyaka 10 yose.

    Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy'imyaka 10 hashingiwe ku ngingo y'121 y' Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 06 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Nyamiyaga, Umurenge wa Muyira akarere ka Nyanza aho umugore yakubise ikibando ahantu hatandukanye ku mubiri akamukomeretsa.

    Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n'inzoga, ko ari inshuro ya kane amukubita, abisabira imbabazi ko atazongera kumukunita ukundi.

    Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 05 Ukwakira 2021.

    Source : https://yegob.rw/wa-mugore-wakubise-umugabo-nkukubita-uruhinja-dore-ibimubayeho/