Category: Uncategorized

  • Akijijwe n’ubuhinzi bw’ibinyomoro nyuma yo gusaba akazi inshuro 41 akakabura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamuteje imbere nyuma y’imyaka itandatu ari umushomeri

    Ni ubuhamya yifuje kugeza ku baturage by’umwihariko ku rubyiruko rurangiza amashuri rukumva ko rukwiye gukomeza gutega Leta amaboko, rwakagombye kubyaza umusaruro ubumenyi rukuye mu ishuri, ibyo bikaba bikomeje kongera umubare w’abashomeri, ari na cyo kibazo gikomeje guteza ibibazo binyuranye, bamwe mu rubyiruko bakishora mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge.

    Uwo mugabo ufite umugore n’abana babiri, avuga ko inzira y’ubuzima bwe ari ndende aho yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007, mu ishami ry’ubuhinzi ariko imyumvire ye ikaganisha ku gukorera Leta, aho byamugizeho ingaruka zo gutakaza igihe kingana n’imyaka itandatu yiruka ku kazi arakabura.

    Agira ati “Nkirangiza amashuri yisumbuye mu by’ubuhinzi, namaze imyaka itandatu ndi umushomeri, nadepoje inshuro 41, naranabyanditse nabimanitse muri salon iwanjye, mu gihe nari ntangiye kwiheba mbona ko akazi kabuze, biba ngombwa ko ntekereza ku byo nize, nkura amaboko mu mufuka”.

    Arongera ati “Natangiye nshakisha igishoro, aho najyanaga n’abaturanyi mu murima njya kubahingira ku munsi icyo gihe bampembaga amafarabnga 300 gusa, natekerezaga ko nimbona igishoro nzikorera ngendeye ku byo nize, nkibaza nti kuki Papa na Mama bandihiye amashuri badafite ubushobozi, bahinga kuki njye wabyize ntabikora ngo bimbesheho ni biba ngombwa mbesheho abandi?”

    Uwo musore ngo yageze aho ahabwa ikiraka muri VUP, aho yari umugapita ahembwa ku kwezi ibihumbi hagati ya 35 na 40, ahakora azigama mu mezi arindwi agura isambu y’amafaranga ibihumbi 180, hari mu mpera za 2012.

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bushobora gukiza ubukora

    Akimara kugura iyo sambu nibwo yatangiye kuyihinga, ariko agahinga ibihingwa bisanzwe, ibishyimbo, ibigori…, ariko nyuma yatekereje gushyira mu ngiro ibyo yize, akora umushinga wo guhinga kijyambere imbuto zirimo ibinyomoro n’amatunda.

    Avuga ko ubwo buhinzi bw’ibinyomoro bwamuzamuye atangira gutekereza indi mishinga, aho yaguze isambu ateramo kawa, yinjira muri koperative Abakundakawa Rushashi, aho yatanze imigabane aba umunyamuryango atangira kuzamuka, kugeza ubwo aguze indi sambu ayihinga urutoki dore ko ubuhinzi bw’ibinyomoro yari yaragize umwuga bwakomezaga kugenda neza.

    Uko ubuhinzi bw’ibinyomoro bwagiye bumuteza imbere

    Niyonambaza avuga ko ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamuteje imbere nyuma y’uko abyitayeho abishyiraho umutima we wose, bitanga umusaruro utubutse , kugeza ubwo igiti kimwe agisaruraho ibinyomoro bikabakaba ibihumbi bibiri, bigura amafaranga asaga ibihumbi 60 dore ko mu binyomoro yeza kimwe kigura amafaranga 50.

    Ati “Iyo tubivuga, rimwe na rimwe abantu batekereza ko ari amakabyankuru, ariko mu mibare biragaragara, kuko ku ikubitiro iyo utangiye gusarura ibinyomoro, igiti kimwe kiba gishobora kuba gifite ibinyomoro hagati ya 100-150, ku nshuro ya kabiri kiba gishobora kugira ibinyomoro 200, ku buryo kijya gusaza kimaze gusarurwaho ibinyomoro biri hagati ya 1500 na 2000 mu gihe cy’umwaka n’igice bimara bisarurwa”.

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamugejeje no ku buhinzi bw’urutoki

    Niyonambaza avuga ko mu murima we w’ibinyomoro uhinzemo ibiti 300, bihundura bimuhaye umusaruro w’ibinyomoro bigera ku bihumbi 450, aho bikomeje kumuzamurira iterambere dore ko atajya abura isoko ryabyo, bitewe n’uburyo biri mu mbuto zikunzwe na benshi mu gace atuyemo n’ahandi azijyana.

    Yagarutse ku mitungo yagezeho kubera ubwo buhinzi, ati “Mfite umurima uhinzemo kawa 1000, n’urutoki, aho byose mbifite ku buso bwa hegitari irenga.

    Nk’uko biri muri gahunda ya Leta, aho umuhinzi asabwa gusarura byinshi ku buso buto, nk’iyo ngiye muri banki gusaba inguzanyo, iyo sambu nkoreramo ibikorwa bayiha agaciro ka miliyoni 16, aho n’ishyamba ryanjye rya Hegitari rifite agaciro ka Miliyoni esheshatu”.

    Uretse ibyo bikorwa, Niyonambaza yubatse n’inzu y’ubucuruzi ku isantere atuyemo, akaba yaratangiye n’ubworozi bw’ingurube nabwo butangiye kumufasha kuzamura iterambere rye, akagira na moto imufasha kugeza imyaka yejeje ku masoko.

    Arasaba urubyiruko kumenya amahirwe ahari aruganisha ku iterambere, baharanira gukoresha amaboko yabo badategereje guhabwa akazi na Leta, abasaba kwirinda gusuzugura umurimo.

    Ati “Ibintu abantu basuzugura ni byo birimo amahirwe. Birantangaza iyo umuntu bamubajije ngo akora iki ati ntacyo kandi ari umuhinzi. Urubyiruko mureke tubyaze umusaruro ubutaka dufasha abaturage guhinga kinyamwuga”.

    Ubuhinzi bw
    Ubuhinzi bw’ibinyomoro bwamugejeje no ku bworozi bw’ingurube

    Yahinze na kawa
    Yahinze na kawa
    Niyonambaza agira abantu inama yo kwihangira umurimo kuruta gutegereza ko bazahabwa akazi
    Niyonambaza agira abantu inama yo kwihangira umurimo kuruta gutegereza ko bazahabwa akazi


    source : https://ift.tt/3Bds3Cv

  • Itangazamakuru ryavuze byinshi, rishyira igitutu ku buyobozi – Mackenzie agaruka ku masezerano ye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umurundi umaze iminsi ari mu igeragezwa mu ikipe ya Rayon Sports, avuga ko impamvu atarasinyira iyi kipe ari itangamazamakuru ryavuze ko atari ku rwego rw’iyi kipe bisaba ko abanza kunyura mu igeragezwa.

    Nizigiyimana Karim Mackenzie waherukaga muri Rayon Sports 2015, yayigarutsemo 2021 ariko ntiyahita asinya ahubwo asabwa kubanza gukora igeragezwa.

    Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, abajijwe ku masezerano ye muri Rayon Sports, yavuze ko atarasinya ariko byose byatewe n’itangazamakuru ryashyize igitutu ku buyobozi bw’iyi kipe bavuga ko ashaje ntacyo azayimarira.

    Ati 'Itangazamakuru ryavuze byinshi, rishyira igitutu ku buyobozi, ararwaye, arashaje ntacyo yabafasha, ntabwo narenganya abayobozi, barambwiye ngo kora imyitozo, maze gukina imikino 3 muri 4 dukinnye, ibyo byose ntabwo nakwicira urubanza, abayobozi nibabona bikenewe nzasinya kuko njye ku giti cyanjye mpagaze neza.'

    Uyu mukinnyi avuga ko igihe cyose azagira amahirwe yo kugirirwa icyizere agahabwa amasezerano, azatanga ibyo afite byose kugira ngo iyi kipe ibone intsinzi.

    Mackenzie ni umwe mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports ndetse banayigiriramo ibihe byiza mu myaka 4 (2011-2015), Gor Mahia, akinira na Vipers na Wazito yo muri Kenya.

    Nizigimana Karim Mackenzie avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyizweho igitutu ngo adasinya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/itangazamakuru-ryavuze-byinshi-rishyira-igitutu-ku-buyobozi-mackenzie-agaruka-ku-masezerano-ye-muri-rayon-sports

  • Utubari twafunguye tutaremererwa n’utwiyongereyeho izindi serivisi turaburirwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CP John Bosco Kabera
    CP John Bosco Kabera

    Gufungura utubari ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, utubari tukaba twarafunguwe nyuma y’igihe kirenga umwaka n’igice dufunze, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    N’ubwo hafashwe umwanzuro wo gukomorera utubari, ariko akabari gafungura nyuma yo guhabwa icyangombwa gitangwa n’Umurenge na RDB, ariko ngo hari utubari twabirenzeho dutangira gukora nta byangombwa dufite, utundi twemerewe gufungura, twiyongereraho izindi serivisi zitemewe, nk’uko byagaragajwe na CP Kabera.

    Mu Ntara y’Iburasiraziba, ngo hafashwe abagera kuri 477, mu Mujyi wa Kigali hafatwa 309, mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa 288, mu Ntara y’Amajyapfo ho ngo hafashwe abagera kuri 256, mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba ho hafashwe abagera ku 109.

    Muri abo bafashwe nk’uko byasobanuwe na CP Kabera, hari aho byagaragaye ko abantu biyongereyeho, ikindi harimo abantu 64 ngo bafatiwe mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, bari mu kabari banywa ariko banabyina, ibyo bikaba bivuze ko akabari n’ubwo kemerewe gufungura, hari abyongereweho nk’akabyiniro.

    Yagize ati “Ku rupapuro rw’umuhondo hariho akabari, nta tubyiniro cyangwa akabyiniro kariho. Ntabwo ntekereza ko ababyandikaga bibagiwe kwandika utubyiniro cyangwa ‘night club’, oya”.

    Ati “Nk’aho bafatiye abantu babyina, bari bafunguye akabari, hagafungwa amezi atatu, bagacibwa amande y’ibihumbi 250.000Frw, reka tuvuge nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa se nyuma y’ibyumweru bitatu, utubyiniro nidufungurwa, hakajyaho amabwiriza atugenga, uwo muntu akabari ke kazaba kagifunze, n’akabyiniro ke kazaba kagifunze. Inyungu iri he rero? Kubera iki abantu batubahiriza amabwiriza ariho uko yakabaye? Kubera iki abantu bakunda kwirengereza ku byemewe cyangwa se ubundi bakajya hasi y’ibyemewe?”

    Polisi y’igihugu itangaza ibyo mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze akabyiniro mu Murenge wa Kacyiru n’akabari k’imwe muri hoteli zo mu Kiyovu.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko kuba hari utubari twatangiye gufungwa nyuma y’igihe gito dukomorewe, atari ukuvuga ko byacitse, ariko avuga ko abantu bafite utubari basabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko hari ababikora kandi neza bigashoboka.

    Yagize ati “Birashoboka kandi cyane, nta n’ubwo byacitse, kuko hari aho dusanga hamwe na hamwe babyubahiriza kandi neza. Bigakomeza, abantu bakajya mu kabari bakabacurangira ‘Karaoke’ hariya, bakajya kuri ‘kontwari’ bakaka icyo kunywa, ariko ugasanga barakurikirana icyo amabwiriza asaba. Ariko wagera ahandi ugasanga ni nk’aho ugeze mu kindi gihugu, ukabona birahabanye cyane”.

    Ati “Kuba izo ngamba zarafashwe, hamwe na hamwe hakagira ababihanirwa, ntabwo ari ukuvuga ko igikuba cyacitse, kuko nk’uko mbibabwiye hari ahandi henshi babikora, kandi bakabikora neza. Gusa ntabwo twareka gukomeza gukora ubugenzuzi, nta n’ubwo twareka gukomeza guhwitura ababikora, kubabwiriza, kubigisha, kubagira inama no kubahana aho tubona bibaye ngombwa”.


    source : https://ift.tt/3l9VWOk

  • Biravugwa: Umunyamakuru Eddy Sabiti ashobora… – #rwanda #RwOT

    Guhera mu Kwezi gushize kwa Nzeri, Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' nta munyamabanga mukuru rifite nyuma y’uko Uwayezu Francois Regis wari muri uwo mwanya asezeye ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite.

    Nyuma yo gusezera havuzwe amazina menshi ashobora kumusimbura yiganjemo abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino mu Rwanda.

    Habanje kuvugwa umunyamakuru ukorera Fine FM, Sam Karenzi, gusa we yavugaga ko amakuru amwerekeza muri FERWAFA atayazi kuko we agishikamye mu itangazamakuru.

    Havuzwe kandi uwahoze ari umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, nawe byavugwaga ko ashobora kwinjira mu buyobozi bwa FERWAFA.

    Nyuma amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko umunyamakuru wa RBA, Eddy Sabiti ariwe uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Uwayezu Regis ku mwanya w'umunyamabanga mukuru wa FERWAFA.

    Amakuru yizewe Inyarwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, avuga ko Eddy Sabiti ariwe wamaze guhabwa izi nshingano muri iri Shyirahamwe, igisigaye ari ukubitangariza Abanyarwanda ku mugaragaro.

    Eddy Sabiti ni umwe mu bakunze kunenga cyane imikorere ya FERWAFA mu myaka ishize mu biganiro bitandukanye yakoze, hakaba hitezwe impinduka azinjirana muri iri shyirahamwe rikunze gutungwa agatoki cyane ku mikorere mibi.

    Umunyamakuru Eddy Sabiti aratangazwa ku mugaragaro nk’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110080/biravugwa-umunyamakuru-eddy-sabiti-ashobora-kugirwa-umunyamabanga-wa-ferwafa-110080.html

  • Cardi B yaserutse mu myambaro idasanzwe mu bi… – #rwanda #RwOT

    Izina Cardi B ni rimwe mu mazina akomeye mu muziki wo muri Amerika no ku rwego mpuzamahanga,uyu muraperikazi ugahwema gutangaza abantu yongeye kwerekana ko adashoboye kurapa gusa ahubwo ko n’imideli ari ibintu bye.Mu birori ngaruka mwaka bya Paris Fashion Week bihuriramo ibyamamare bimurika imideli.Umuraperikazi Cardi B akaba yaseruutse mu myambaro idasanzwe yatunguye benshi.

    Mu mafoto akurikira irebere imyambarire itangaje yaranze Cardi B mu birori bya Paris Fashion Week 2021:

    Src:www.Hollywoodlife.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110090/cardi-b-yaserutse-mu-myambaro-idasanzwe-mu-birori-bya-paris-fashion-week-2021-amafoto-110090.html

  • RIB yerekanye ibyafashwe bitujuje ubuziranenge by’agaciro k’agera kuri Miliyari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni Operasiyo ngarukamwaka ibaye ku nshuro ya karindwi (7), ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti biba biri ku isoko bitujuje ubuziranenge.

    Ibyafashwe birimo ibinyobwa, ibiribwa, amavuta yo gutekesha n’ayo kwisiga, amabuye y’agaciro, urumogi, intsinga z’amashanyarazi n’ibindi

    Abafatiwe muri ibyo bikorwa ni abantu 30 harimo abanyamahanga 12, gufata ibyo bintu byose n’abo bantu bikaba byarakozwe muu gihe cy’iminsi itanu.

    source : https://ift.tt/3iuLCPA

  • Huye: Abahinga ahahanamye barashishikarizwa kwikorera amaterasi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga A mu Murenge wa Karama, urangwa ahanini n’imisozi miremire, ku buryo hari aho usanga ubutaka buhanamye cyane, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

    Yagize ati “Hari umuntu mwari mwabona ufata ubutaka bwe akabukoramo amaterasi y’indinganire ku giti cye? Uwabikora se ntabwo yabona umusaruro nk’uwo dukura mu materasi? Kuki tutabikora? Abantu badikanyije bashobora gufatanya, uyu munsi bagakorera umwe, hanyuma bagakorera undi.”

    Yanababwiye ko hari abahinzi bamaze kubona ko ubuhinzi bwakiza umuntu, ku buryo nko mu Majyaruguru y’u Rwanda hari abasigaye bikorera amatetasi.

    Ati “Za Gicumbi, Nyabihu n’ahandi umuntu ajya mu isambu ye, akayikoreramo amaterasi y’indinganire.”

    Yabemereye kandi ko uziyemeza kwishyirira amaterasi mu isambu akarere kazamutera inkunga y’ishwagara yo gufumbiza.

    Abahinzi yabwiraga bavuga ko na bo babona inama bagiriwe ari ngombwa n’ubwo muri bo hari abavuga ko ubutaka bagira ari ubwo mu kabande gusa.

    Icyakora hari n’abavuga ko babona batabishobora, aba ariko bagirwa inama y’uko bashobora no kureba amashyirahamwe baba bahaye ubutaka buhanamye batanabasha guhinga, yo akaba yabukoraho amaterasi, hanyuma bakumvikana uko bazabufatanya mu kububyaza umusaruro.

    Biteganyijwe ko mu Karere ka Huye, muri 2024 hazaba hamaze gushyirwa amaterasi y’indinganire kuri hegitari 1786, kandi ko kuri ubu amaze gushyirwa kuri hegitari 1631.

    source : https://ift.tt/3mluexx

  • Gushakira ubukungu mu buhinzi byatumye ifumbire ihenda – MINAGRI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gihembwe cy’ihinga ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu buhinzi igiciro cyayo kiri hagati y’Amafaranga y’u Rwanda 700 na 600 harimo nkunganire ya Leta, nyamara umwaka ushize kikaba cyari hagati ya 550 na 470.

    Abahinzi bavuga ko kuba ifumbire ihenze bizamura igishoro nyamara igiciro cy’imyaka ntikiyongere.

    Habumuremyi Theodore wo mu Kagari ka Matunguru, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo avuga ko buri mwaka ibiciro by’ifumbire bigenda byiyongera, akifuza ko Leta yakubaka uruganda ruyitunganya kuko aribyo byatuma idakomeza kwiyongera.

    Ati “Leta ishyiraho Nkunganire ariko buri mwaka ni ko ifumbire igenda izamuka, mbere yiyongeragaho nk’ibiceri 50 ariko uyu mwaka yiyongereyeho ijana n’andi. Twasabaga niba bishoboka bakongera Nkunganire cyangwa bakubaka inganda ziyikora tukajya tuyibona ku giciro kigabanutse.”

    Umujyanama w’Ubuhinzi mu Kagari ka Kanyangese, Umurenge wa Rugarama, Ndacyayisenga Evariste avuga ko gukoresha ifumbire neza byongera umusaruro ariko ikibazo ikomeza kwiyongera igiciro nyamara icy’imyaka ntikiyongere.

    Avuga ko bibaye byiza hajya hashakwa isoko ryiza igiciro cy’imyaka yeze kikajyana n’igishoro umuhinzi yashyize mu murima we.

    Agira ati “Nk’ubu ikilo cy’ibigori cyaguze ijana na mirongo, niba igiciro cy’ifumbire cyazamutse, ni ngombwa ni kizamuke ariko noneho badushakire isoko n’umusaruro ubone igiciro kiri hejuru, kuko iyo ushoye ibihenze ukavanamo ibihendutse igihombo kiza ku muhinzi.”

    Atangiza igihembwe cy’Ihinga 2022 A, mu Karere ka Gatsibo ku ya 01 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, yavuze ko ihenda ry’ifumbire ryatewe n’impamvu zitandukanye harimo iza Covid-19, kuba ibihugu byinshi bishakira ubutunzi mu buhinzi ndetse n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

    Ati “Ibibazo bya Covid-19, amafumbire aho aturuka ibiciro byarazamutse ariko na none ibihugu byinshi birashakira ubukungu mu buhinzi noneho hakaba icyo kintu cyo kurwanira amafumbire bituma ibiciro bizamuka, ariko buriya amafumbire agira aho ahuriye n’ibikomoka kuri Peteroli”.

    Akomeza agira ati “Muranabizi ko Leta yacu ikora ibishoboka ngo ibiciro bya lisanse bitazamuka rero iyo ibiciro bya Peteroli byazamutse n’iby’amafumbire birazamuka.”

    Mukeshimana avuga ko ariko hari icyo Leta yabikozeho aho harebwe uko igiciro gihagaze ugereranyije n’icy’umwaka wabanje, ibyiyongereyeho babigabana n’abahinzi.

    Ikindi ni uko ibiciro by’imbuto byagabanutse kuko ikoreshwa ari ituburirwa mu Rwanda kandi ikaba iriho na Nkunganire, bitandukanye n’imyaka yabanje aho imbuto yaturukaga hanze y’Igihugu.

    source : https://ift.tt/3De7OFx

  • UNFPA n’u Buyapani batangije inzu izifashishwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya Kiziba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo nzu izakorerwamo n’umushinga ALIGHT Rwanda ufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ukorera muri iyo nkambi ya Kiziba, igizwe n’ibice cyangwa ibyumba birindwi bitandukanye, harimo aho kwakirira abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Harimo kandi ahazaba hagizwe n’ibyumba bibiri by’ubujyanama buhabwa abahuye n’ihohoterwa kugira ngo bumve ko bari ahantu hatekanye kandi bumve ko bitaweho.

    Ikindi cya gatatu ni icyumba kihariye cyo gufasha abantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bafite n’ikibazo cy’umutekano, urugero bafite nk’impungenge zo gusubira mu rugo batinya ko umuntu babana wamuhohoteye ashobora kumwica. Icyo cyumba kizajya gifasha mu gihe cy’amasaha 72 abahuye n’iryo hohoterwa, mu gihe abafatanyabikorwa nka Leta y’u Rwanda cyangwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bakirimo kureba uburyo burambye bwo gufasha uwo muntu ufite impungenge z’umutekano.

    Basobanuriwe ibizaba bigize iyi nzu yubakwa mu nkambi ya Kiziba
    Basobanuriwe ibizaba bigize iyi nzu yubakwa mu nkambi ya Kiziba

    Ikindi cyumba ni icy’ububiko bw’amakuru baba bakuye ku bantu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko kimwe mu biranga uwo muryango wa ALIGHT Rwanda mu gufasha abahohotewe ari ukugira ibanga no kubaka icyizere mu babaha amakuru, aho rero hakaba ari ahantu hazajya habikwa amakuru yatanzwe n’abaje gusaba serivisi.

    Hari ikindi cyumba cyo gutangiramo inyigisho cyangwa se kuvuga ku bintu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni icyumba cy’amahugurwa aho abakora muri iyo nzu bazajya baganiriza abana b’abakobwa bashobora kuba baragize ibibazo bitandukanye by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bakaganira no ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ariko bakanagaruka ku bureganzira bwa buri wese cyane cyane ubw’umugore.

    Ahasigaye ngo hazaba harimo aho abakozi ba ALIGHT Rwanda bashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babasha kwisanzurira kugira ngo babashe kwakira ababagana.

    Abajyanama b’ubuzima batanga ubufasha muri iyo nkambi ya Kiziba mu bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bo bahawe telefone zigendanwa n’amatoroshi azabafasha mu gutanga ubwo bufasha haba mu kuvugana ndetse no kugera ku wahohotewe.

    Mark Bryan Schreiner uyobora UNFPA mu Rwanda yavuze ko intego ya UNFPA ku Isi yose ari ugufatanya n’abandi barimo imiryango mpuzamahanga mu guharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa ku ikubitiro.

    Yavuze ko babifashijwemo na Leta y’u Buyapani, bakomeje gufasha abagore n’abakobwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kugenda neza.

    Ati “Muri 2018, mu myaka itatu ishize, UNFPA yakiriye inkunga itanzwe n’u Buyapani mu rwego rwo gukomeza gufasha abangavu mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bikaba byarakorewe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yari icumbikiye impunzi z’Abarundi.”

    Usibye gufasha abagore n’abangavu mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ngo bahubatse n’inzu ishobora gufasha abakobwa n’abagore mu byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yavuze ko inkunga yatanzwe aho muri Kiziba i Karongi izafasha abakobwa n’abagore mu bibazo cyane cyane iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iby’ubuzima bw’imyororokere ushing a byo aho mu nkambi.

    Mark Bryan Schreiner yashimiye Leta y’u Buyapani cyane cyane uhagarariye u Buyapani mu Rwanda kubera ibyo bikorwa by’indashyikirwa batera inkunga kugira ngo ubuzima bw’abagore n’abakobwa burusheho kuba bwiza. Yashimiye na Leta y’u Rwanda uburyo ikomeza gufasha UNFPA n’abandi basangiye inshingano zo kwita ku burenganzira bw’impunzi, by’umwihariko abagore n’abakobwa.

    Ati “Nk’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (ONE UN), twishimira kandi duha agaciro ubuyobozi bw’u Rwanda bwemera kwakira impunzi, tugashima uburyo bemera ko serivisi zitandukanye ziboneka kandi zigatangwa hirya no hino mu baturage ariko zikagera no ku mpunzi. Natwe tuzakomeza kubaba hafi, tubatera inkunga aho bishoboka.”

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, na we yashimiye Leta y’u Rwanda kubera ingufu ishyira mu kwita ku mpunzi, avuga ko u Buyapani bufite ubushake bwo gukomeza gufasha impunzi n’abantu bakurwa mu byabo, butanga ubufasha bukenerwa mu kwita ku buzima bw’abo bantu kugira ngo bagire umutekano n’ituze.

    Ambasaderi Masahiro Imai ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza inyubako izifashishwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya Kiziba
    Ambasaderi Masahiro Imai ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza inyubako izifashishwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya Kiziba

    Ni muri urwo rwego u Buyapani bwatanze inkunga y’ibihumbi 400 by’Amadolari ya Amerika mu rwego rwo gushyiraho uburyo bwo gufasha abagore n’abakobwa bahura n’ibibazo by’ihohoterwa n’ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere cyane cyane mu nkambi z’impunzi muri ibi bihe bya Covid-19.

    Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai yasobanuye ko uyu mushinga bateye inkunga wo mu nkambi ya Kiziba i Karongi uje wunganira unuzuza undi wakozwe mu nkambi ya Mahama muri 2018 ahatanzwe ibihumbi 300 by’Amadolari ya Amerika ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, UNFPA n’u Buyapani. Uwo mushinga w’i Mahama ngo wafashije mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana mu gihe cyo kubyara, ufasha n’abakobwa mu kwita, kumenya ndetse no kubona ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Urugero ni abagore 4,868 bo muri iyo nkambi ya Mahama bahawe uburyo bubafasha kuboneza urubyaro.

    Ambasaderi Masahiro Imai ati “Ndizera ntashidikanya ko uyu mushinga na wo wo mu nkambi ya Kiziba uzafasha abagore n’abakobwa bo muri iyi nkambi kurenga imbogamizi bahuraga na zo mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse bagafashwa no mu zindi serivisi bakenera mu kwita ku buzima bwabo.”

    Ambasaderi Imai yashimiye u Rwanda na UNFPA kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa mu kwita ku bagore n’abakobwa bari mu buzima bugoye kugira ngo babashe kwikura muri ibyo bibazo.

    Ati “U Buyapani buzakomeza gutanga ubufasha muri ibyo bikorwa, bukorana bya hafi n’abandi bafatanyabikorwa barimo Guverinoma y’u Rwanda, UNFPA n’abandi.”

    UNFPA n’abafatanyabikorwa bayo nka ALIGHT Rwanda, African Humanitarian Action, na Save the Children, babitewemo inkunga na Guverinoma y’u Buyapani, barateganya gukomeza ibi bikorwa byo kwita ku buzima bw’ababyeyi mu nkambi, gufasha abagore n’abakobwa mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kureba uburyo bwo kubafasha kubona bene izi serivisi bakenera bijyanishijwe n’ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19. Ibi bizakorwa mu nkambi esheshatu z’impunzi mu Rwanda kuva muri Mata 2021 kugeza muri Werurwe 2022.

    Muri rusange iyi nyubako yo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba izafasha mu kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, gutanga ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, no gufasha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Biteganyijwe ko inzu izafasha mu kwita ku bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’izindi serivisi zitandukanye yashyizweho ibuye ry’ifatizo mu nkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi tariki 30 Nzeri 2021 izubakwa mu gihe cy’amezi atatu.

    Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 1996.

    source : https://ift.tt/3A59Aql