Category: Uncategorized

  • Ntibisanzwe!pasiteri ibyo yakoze nakumiro ngo yabitewe n'iyerekwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupasiteri w'imyaka 53 yakoze amahano atera inda abagore bagera kuri 20 basengera mu itorero rye arangije ashinja umwuka wera ko ariwo watumye akora ibyo.

    Nkuko byatangajwe, umushumba mukuru w'itorero rya 'Vineyard Ministry of the Trinity Holy' rifite icyicaro i Enugu, muri Nigeria,Timothy Ngwu, yemeye ibi avuga ko ibyabaye byatewe n'umwuka wera.

    Uyu Pasiteri yemeza ko ijambo ry'Imana rivuga ngo 'mubyare mwororoke', ariyo mpamvu yakoze gushaka kw'Imana agatera inda umuntu uwo ari we wese watoranijwe ndetse ko umugore wese akwiriye kubyara,yaba abishaka cyangwa atabishaka.

    Usanga kuri ikigihe abavuga butumwa bakora amahano bitwaje iyerekwa ritari ryo gusa inama twagira abemera Mana nuko mwa kwirinda gushukwa n'abigize abakozi b'Imana.

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwepasiteri-ibyo-yakoze-nakumiro-ngo-yabitewe-niyerekwa/

  • Facebook yangiza abana ikanaca intege demokarasi' #rwanda #RwOT

    Frances Haugen wahoze ari umukozi wa Facebook yabwiye abagize inteko ishingamategeko y'Amerika ko imbuga z'iyi kompanyi na 'apps' zayo 'byangiza abana, bibiba amacakubiri kandi bica intege demokarasi'.

    Frances Haugen, w'imyaka 37, wahoze akuriye ibicuruzwa bya Facebook ubu akaba yaramennye amabanga yayo, yanenze bikomeye avuga ko kompanyi yakomeje gushyira imbere inyungu zayo aho gushyira imbere umutekano w'abayikoresha

    Facebook ikomeje guhozwaho ijisho kandi hakomeje no kwiyongera abasaba ko imikorere yayo yashyirirwaho amategeko ayigenga.

    Uwayishinze Mark Zuckerberg yasubije, avuga ko ibiherutse gutangazwa mu bitangazamakuru 'bigaragaza isura itari ukuri' y'iyi kompanyi.

    Mu ibaruwa yandikiye abakozi bayo, yavuze ko byinshi mu biyivugwaho 'bitumvikana na gacye', akomoza ku muhate w'iyi kompanyi mu bikorwa byo kurwanya ibyangiza bishyirwa ku rubuga rwayo, gushyiraho uburyo bw'imikorere yo mu mucyo no gushyiraho 'gahunda y'ubushakashatsi bwo hejuru muri uru rwego mu guhosha ibi bibazo by'ingenzi'.

    Muri iyo baruwa, yatangaje kuri paji ye ya Facebook, yagize ati: 'Twita cyane ku bibazo nk'umutekano, imibereho myiza n'ubuzima bwo mu mutwe'.

    'Biragoye [kubyakira] kubona ukuntu amakuru agaragaza ukutari ko akazi kacu n'intego zacu'.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/06/facebook-yangiza-abana-ikanaca-intege-demokarasi/

  • Ukwakira, nikukubere ukwezi ko gushaka mu maso h’Imana-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa uyu mushumba w’Itorero Zion Temple ku isi yanyujije ku rubuga rwa Instgram, yifuriza abantu kuzagira ukwezi kwiza kwa 10 ariko barushaho gusabana n’Imana. Ati”Nkwifurije ukwezi kwiza kw’ #Ukwakira. Kuzakubere ukwezi ko gusabana n’Imana kurushaho, gushaka no kubona mu maso hayo.”

    “Uwiteka, umva gutaka kw’ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize. Umutima wanjye urakubwiye uti 'Wavuze uti 'Nimushake mu maso hanjye.’ ' Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka. Ntumpishe mu maso hawe. Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya, Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye, Mana y’agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke.” Zaburi 27:7-9

    Nyuma y’ijambo ry’Imana, Gitwaza akomeza agira ati” Uwiteka azagushyire mu bwihisho bwe kandi azategere ugutwi gusenga kwawe, kuzamubere umubavu uhumura neza.

    By’umwihariko muri uku kwezi aho tuzaba dushaka mu maso h’Uwiteka, reka icyubahiro cyawe n’ibyawe byose uzabimuharire. Hanyuma nawe azagukorera ibikomeye.

    Ndagusabira kuzagubwa neza muri aya masengesho: Uwiteka azahembure ubuzima bwawe bwo mu mwuka, Uwiteka azagure ubutunzi bwawe kandi ahe umugisha ibyo ukora byose, Anezeze umutima wawe; Akwambutse ibikugoye kandi akurinde imigambi mibi yose.

    Uwiteka azaguhe kumva ijwi rye kandi uhabwe indirimbo nshya, wowe n’umuryango wawe, igihugu cyawe ndetse n’itorero ryawe.

    Imana iguhe umugisha, Yesu akugirire neza akuzuze Umwuka Wera, Amen!

    Ubutumwa bwa Apotre Paul Gitwaza yageneye abantu muri uku kwezi k’ Ukwakira(ukw 10)

    Reba hano inyigisho ye: BEING TOUCHED THE SECOND TIME | Revival Christian Church | Apostle Dr. Paul Gitwaza at Columbia USA

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ukwakira-nikukubere-ukwezi-ko-gushaka-mu-maso-h-Imana-Dr-Paul-Gitwaza.html

  • Ibintu by'ingenzi ukwiye guhita ukora mu gihe umaze gutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga abantu baba bazi neza uko bafata abakunzi babo mu gihe bamaze gutera akabariro, gusa hari ibindi bikorwa bito bito, abakumdana bakwiye kwitaho nyuma yo kuryamana kugirango barusheho gusabana no kubagarira urukundo rwabo.

    Jya uhita ujya mu bwiherero:

    Igikorwa cyo kwihagarik nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina wagiye wumva burya ni ukuri.Nkuko byemezwa na muganga Sunny Rodgers umuhanga mu buzima bwimyororokere,avuga ko iki ari ikintu gikomeye umuntu aba agomba gukora nyuma yo gutera akabariro.

    Ganira n'umukunzi wawe.

    Hano Rodgers avuga ko iki kiganiro kigamije kubaka urukundo ruhamye hagati yawe n'umukunzi wawe.Uko muryamanye hagenda haza umusemburo witwa zoxytocin .uyu musemburo ugenda ubagira umwe hagati yanyu ,uko mugenda mumarana igihe.

    Jya unywa amazi. 

    Bitewe n'uko imibonano mpuzabitsina itwara umubiri ingufu nyinshi bituma amazi agabanuka .ugomba rero kwiyegereza amazi mu gihe ugiye mu buriri n'umukunzi wawe cyangwa mwasoza icyo gikorwa agahita ujya kuyashaka.

    Jya wibuka gushimira umukunzi wawe. 

    Kugirango utegure neza igikorwa cyubutaha ,jya ugerageza gushimira umukunzi wawe ,niba unafite akanya umutere imitoma, umubwire impamvu umukunda bihebuje.Ndetse nubwo waba utageze ku byishimo byawe bya nyuma ntugahite urakarira umukunzi wawe ,ahubwo uzafate akanya umushimire.

    Ukwiye guhita wambara umwenda w'imbere utuma umubiri uhumeka

    Rodgers kandi yavuze ko mu gihe umaze gutera akabariro ari ngombwa ko wambara umwenda utuma akayaga kinjira neza mu myanya y'ibanga.Aha atanga urugero nk'imyenda ikozwe mu ipamba kuko burya ipamba ribasha gufata microbe zose zakwibasira imyanya ndangagitsina.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-ukwiye-guhita-ukora-mu-gihe-umaze-gutera-akabariro/

  • Reba bamwe mu bakinnyi bageze mu mwiherero w' Amavubi(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva mu cyumweru gishize bamwe mu bakinnyi b' amavubi bakina hanze batangiye kugera mu mwiherero w'ikipe y'igihugu yitegura Uganda cranes.

    Abatahiwe kurubu barimo Rwatubyaye, imanishimwe ndetse na Rafael york.

    Rafael york yamaze kugera mu Rwanda mu gufasha ikipe y'igihugu izahura na Uganda cranes.

    Rwatubyaye nawe yamaze kugera mu mwiherero w'Amavubi.

    Imanishimwe Emmanuel nawe yamaze kugera i kigali.

    Abarimo meddie kagere na nirisarike salomon bamaze gutangira imyitozo hamwe n'abandi kurubu.

    I

    Nirisarike salomon yamaze gutangira imyitozo.

    Meddie kagere kuva muri simba fc mu myitozo yo kuruyu wa kabiri.

    Source : https://yegob.rw/reba-bamwe-mu-bakinnyi-bageze-mu-mwiherero-w-amavubiamafoto/

  • Birangiye Yverry avuze ku itandukana rye na Vanessa ||yamukoreye indirimbo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru zitandukanye zavugaga ku itandukana ry'umuhanzi Yverry n'umukunzi we Vanessa kuri ubu uyu muhanzi arashyize ukuri ku byibazwaga na benshi.

    Yverry aganira na Igihe kulture kuri shene ya Youtube yahamije ko atigeze atandukana n'uyu mukobwa, avuga ko abazanye ayo makuru bashingiye ku byo bakuye ku mbuga nkoranyambaga nyamara ntaho byari bihuriye no gutandukana.

    Avuga ko abavuze ko batandukanye babishingiye ku kuba bose barasibye amafoto ku nkuta zabo za Instagram, nyamara barayasibye ku bushake nta kibazo gihari.

    Uyu muhanzi yagize ati 'Amafoto nasibye ni menshi harimo aya mama wanjye n'abavandimwe ariko yo ntibayabonye babonye ariya ariko nta kundi. Gusa ntabwo byari byo rwose; ibyo byose byanabaga turi kumwe.'

    Yverry yavuze ko atazi neza uko byagenze ngo umukunzi we asibe amafoto, ati 'Wasanga wenda yariganye icyemezo nari nafashe agasiba amafoto ye ariko nta kibazo cyari gihari.'

    Uyu muhanzi unaherutse gusohora indirimbo nshya 'Mu ijuru' yahishuye ko nubwo yayihimbiye abantu bose muri rusange, ariko yanayikoreye umukunzi we.Byumvikane ko bakiri mu rukundo rwabo, nta kibazo cyabaye hagati yabo.

    Source : https://yegob.rw/birangiye-yverry-avuze-ku-itandukana-rye-na-vanessa-yamukoreye-indirimbo/

  • Ibyo Ndanda yavuze ku mwana yabyaranye na Anita . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Ukwakira 2021 nibwo umwana w'umuhungu wa Ndanda na Anita Pendo witwa Gisa Ryan agize isabukuru y'amavuko y'imyaka itatu.Mu bamwifurije isabukuru nziza harimo na Se umubyara ,Ndanda Alphonse.

    Ndanda wabaye umunyezamu w'amakipe akomeye nka Rayon Sport na As Kigali yifashishije urukuta rwe rwa Instagram na we yagaragarije umwana we urukundo rwinshi , yashyizeho amafoto ye n'uyu mwana we w'ubuheta maze yongeraho amagambo agira ati:' Isabukuru nziza Boss wanjye, kura ujyejuru muhungu wanjye Ryan ,papa wawe aragukunda cyane'

     

    Twibutse ko Ndanda yabyaranye na Anita Pendo abana babiri b'abahungu kuri ubu akaba yaramaze gutandukana na we aho yitegura gushyingiranwa nundi mukobwa banasezeranye imbere y'amategeko kubana nk'umugore n'umugabo.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-ndanda-yavuze-ku-mwana-yabyaranye-na-anita/

  • Wa munyarwandakazi ufite ibiro 300 yarongowe koco||ashaka kuba Miss Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwimana Ingabire Jacqueline bakunze kwita maneke ni umwe mu badamu bafite ibiro byinshi mu Rwanda aho kuri ubu apima ibiro 300 byose.

    Jacqueline  w'imyaka 47 y'amavuko utuye mu karere ka Musanze, avuga ko mu buzima busanzwe akunda kurya akawunga n'agasosi ariko ibiro bye bikanga bikiyongera.Atangaza ko yavutse afite ibiro 5 kuburyo bitari byoroshye ku mubyeyi we kumuheka kuko yari anamutse.Uyu mudamu avuga ko ibiro byaje gukomeza kwiyongera kugeza ubwo mu mwaka ushize yari afite ibiro 350.Jacqueline avuga ko yakomeje gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye kugirango ibiro bye bigabanuke aho asigaranye ibiro 300.

    Abajijwe ku buzima bwe busanzwe ,yatangaje ko akora akazi ko gucuruza mu isoko rya Musanze ,ndetse akaba anakina muri filme zitandukanye mu Rwanda. Ku buzima bw'urukundo yavuze ko mu 1993 aribwo yashakanye n'umugabo we, wamutwaye koco(uburyo umukobwa yajyaga gusura umusore agahita amukingirana ,ubundi agatangaza ko yarongowe ntabe yamurekura,agahita amugira umugore we).Yavuze ko nyuma y'imyaka 4 umugabo we yaje kwitaba Imana. Jacqueline avuga ko yifuza kuba Miss w'abantu babyibushye mu Rwanda.

    Yagize ati:' abantu tubyibushye natwe turi beza,turambara tukaberwa,nanjye urabona ko ndi mwiza.Ndiyamamaje bazantore muri nyampinga w'u Rwanda mu bantu babyibushye.Habaho Irushanwa rya Miss muto njye nzahagarira ababyibushye.'

    Jacqueline yavuze ko kubera ibiro byinshi afite hari ibyo atabasha gukora cyangwa muri sosiyete bakamufata ukundi.Urugero ngo biramugora kubona moto imutwara, ndetse ntiyagenda ku igare kuko ntiryamubasha.Avuga ko hari uburwayi afite mu muhugo aho yagiye kwivuza bamubwira ko kumubaga byamutwara miliyoni 5 bituma abyihorera ,ariko ngo hari igihe kigera akabura uko ahumeka.

    Source : https://yegob.rw/wa-munyarwandakazi-ufite-ibiro-300-yarongowe-kocoashaka-kuba-miss-rwanda/

  • U Rwanda rwakiriye inama ihuza amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bya EAC – #rwanda #RwOT

    Iyi nama itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Local Governments Association: EALGA); iteganyijwe ku wa 4-8 Ukwakira 2021. Yakiriwe by’umwihariko na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC.

    Mu by’ingenzi byitezwe kuyiganirirwamo harimo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo Covid-19 yateje ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kwiga ku nzira zabigeza ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs), gushyira ingufu mu mikoranire ya EALGA na za Minisiteri z’Ubutegetsi bw’Igihugu zo mu Karere n’ibindi.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko Covid-19 yagize ingaruka ku buzima bwose bw’abantu, igasubiza inyuma ibikorwa by’iterambere muri iyi myaka ibiri ishize.

    Yagaragaje ko iyi nama ya EALGF izibanda ku gushaka uburyo bwo kuzahura imibereho y’abaturage ndetse no kugarura icyizere muri EAC.

    Yakomeje agira ati “Twizera ko umusaruro uzava muri iyi nama uzagira uruhare rukomeye mu guhuza ibihugu bigize EAC n’abafatanyabikorwa babyo hagamijwe gushyiraho ingamba n’ibikorwa bizateza imbere imiyoborere y’inzego z’ibanze ndetse no kuzahura ubukungu mu baturage ba EAC.”

    EALGF kandi izarebera hamwe ibyiza byo kugeza ubuyobozi ku baturage nka kimwe mu bigira uruhare mu guteza imbere ubukungu mu Karere, ndetse no gushyira imbaraga mu kuzahura ibikorwa by’ubucuruzi byari byarahungabanyijwe na Covid-19 muri EAC.

    Muri iyi nama hazanatorwa Komite y’ubuyobozi bwa EALGA, hakorwe ihererekanyabubasha hagati y’abayobozi bacyuye igihe n’abayobozi bashya ndetse u Rwanda ruzaha inkoni Tanzania nk’igihugu kizakira iy’umwaka utaha.

    Impuzamashyirahamwe y’inzego z’ibanze muri Afurika y’Iburasirazuba, EALGA, igizwe n’Ishyirahamwe ry’u Rwanda rihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, Ishyirahamwe ry’inzego z’ibanze muri Tanzania, ALAT (Association of Local Authorities of Tanzania), iryo muri Kenya, ACGOK (Association of County Governments of Kenya), irya Uganda ULGA (Uganda Local Government Association) ndetse n’iry’u Burundi ABELO (Association Burundaise des Elus Locaux).

    U Rwanda rwakiriye inama ngarukamwaka ihuza amashyirahamwe y’inzego z’ibanze mu bihugu bigize EAC

    source : https://ift.tt/3uHOYn8