Category: Uncategorized

  • Umukecuru n'umusaza bakundanye bacyigana muri kaminuza bahuye nyuma y'imyaka 42 bahita bibanira #rwanda #RwOT

    Jeannie Gustavson na Steve Watts bahuye nk'abanyeshuri muri kaminuza ya Loyola i Chicago ubwo uyu mugore yari afite imyaka 18, mu gihe uyu mugabo yari mukuru kuko we yari afite imyaka 21 bidatinze batangira gukundana rwihishwa.

    Icyakora, aba bombi bagowe n'urukundo rwabo kuko umugabo yari umwirabura,umugore ari umuzungu byatumye umuryango w'uyu mukobwa witambika urukundo rwabo kuko ntiwemeraga gukundana hagati y'abantu badahuje ibara ry'uruhu.Aba bombi bamaze imyaka irindwi bakundana rwihishwa.

    Nubwo amaherezo batandukanye,aba bombi bahuye hashize imyaka mirongo ine n'ibiri gusa ngo Jeannie, ubu ufite imyaka 68, yahoraga yicuza icyemezo cyo guhagarika umubano we na Steve ndetse ngo ntabwo yigeze amwibagirwa i

    Mu myaka ibarirwa muri za mirongo batandukanye, Jeannie yakomeje kwizera ko bagikundana kandi ntiyibeshye kuko baherutse guhura mu buryo bw'igitangaza avumbura ko na Steve ariko yiyumvaga

    Aganira n'amakuru ya KWG,Jeannie yagize ati: 'Namukunze cyane tukiri bato kandi nari nzi ko ankunda. Ariko kugeza igihe ibyo byose byabereye, sinari nzi uburyo ankunda. Mu byukuri sinari mbizi.”

    Jeannie avuga ko yibuka uburyo umukunzi we wo muri kaminuza Steve, ubu ufite imyaka 71, yari muremure kandi 'mwiza, ufite ubwenge buhebuje,igikundiro ndetse amwenyura bikarangaza benshi.

    Icyakora, nk'umugabo n'umugore badahuje uruhu, mu myaka ya za 70, yasobanuye ko ibihe byari bibi cyane kandi umuryango we 'utumva cyangwa ngo wihanganire' umubano wabo.

    Jeannie yagize ati: 'Nababajwe cyane kandi natangajwe cyane n'ibyo umuryango wanjye wakoze nibyo wavugaga.' 'Twahisemo guhisha umubano wacu,tuwugira ibanga.'

    Jeannie yarangije mu 1975 aba umuforomo maze Steve yiga impamyabumenyi ihanitse mu burezi aba umwarimu w'Ikidage.

    Ariko, nyuma y'imyaka hafi umunani bari kumwe, Jeannie yahagaritse umubano wabo kuri terefone kubera ibibazo by'akazi, intera yari hagati yabo ndetse no kudahuza kuri gahunda zabo.Uyu mugore avuga ko yicujije icyemezo yafashe ubuzima bwe bwose.

    Aganira n'ikinyamakuru KWG, yagize ati: 'Nicujije ibyo nakoze nkimara kubikora,ako kanya. Ndashaka kuvuga ko nari mbizi ko ntagombaga guhagarika umubano wacu nkuko nabigenje ariko icyo gihe sinari nzi ikindi nakora. '

    Aba bahoze bakundana muri kaminuza ntibigeze bongera kuvugana cyangwa ngo babonane,byatumye Jeannie ashyingiranwa n'undi mugabo, nyuma baratandukana, ariko akavuga ko uko imyaka yagiye ihita atigeze yibagirwa Steve.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Jeannie yatangiye kumushakisha kuri interineti, ashaka kumusaba amahirwe ya kabiri cyangwa gusaba imbabazi ko yatandukanye na we.

    Yanditse vuba aha ati: 'Nyuma y'imyaka mirongo ine n'ibiri, ikiruhuko cy'izabukuru, ufite mudasobwa kandi nta kindi uretse igihe mu biganza byawe, nshobora kumubona? Nshobora gusaba imbabazi? Turashobora kuba inshuti? '

    Imbaraga Jeannie yakoresheje mu gushaka Steve zabaye imfabusa mumezi arindwi, kugeza ubwo abonanye na mwishywa we wamubwiye ko Steve yari mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru i Chicago akamuha aderesi.

    Jeannie yamwandikiye inshuro ebyiri ariko ntiyamusubiza, amaherezo ajya kumushaka mu kigo cyita ku barwayi muri iyi mpeshyi afite ifoto yabo basoza amasomo.

    Yibutse uko bongeye guhura, Jeannie yagize ati: 'Umunota yinjiye mu cyumba cyo gusura maze akavuga izina ryiza yampagaraga, imyaka mirongo ine n'ibiri yahise igenda.

    Njye nawe twahise dusubiramu myaka 18 na 21. Twararize, turaseka, turafatana. Kandi igitangaje cyane twabonye ko tukiri mu rukundo. '

    Steve yari amaze imyaka 15 yibasiwe n'indwara ya Stroke inshuro ebyiri, bituma acika intege kandi Jeannie niwe wari umusuye bwa mbere mu myaka icumi.

    Ati “Icyo gihe nabonye ko akinkunda, kandi ko bigiye kuba iby'iteka ryose. Nari mbizi gusa.”

    Abifashijwemo na GoFundMe,no gukoresha amafaranga yari yarazigamye, Jeannie yashoboye kuvana Steve mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru,amuzana iwe i Portland, Oregan, aho ubu ari we umwitaho.

    Nubwo Steve bimugora kuvuga, aracyashobora gusetsa Jeannie kandi bababariranye kera kandi bongeye kubyutsa urukundo rwabo rwari rwatakaye.



    Jeannie na Steve batandukanyijwe n'ivanguraruhu bahuye nyuma y'imyaka 42 bahita bibanira

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukecuru-n-umusaza-bakundanye-bacyigana-muri-kaminuza-bahuye-nyuma-y-imyaka-42

  • Ubushakashatsi ku miyoborere : Umutekano wakomeje kwanikira izindi nzego, ubwisanzure bw’abaturage bugabanukaho hafi 2% #rwanda #RwOT

    Ni ubushakatsi buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwamuritswe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021.

    Ubu bushakashatsi bugaruka ku ishusho y’inkingi umunani zishinzeho imizi y’imiyoborere y’u Rwanda, zirimo iy’umutekano, iy’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, iy’uburenganzira mu bya Politiki ndetse n’iyo kurwanya ruswa no guteza imbere gukorera mu mucyo.

    Inkingi y’Umutekano yakomeje kuza imbere muri ubu bushakashatsi, n’ubundi yaje iyoboye aho iri ku gipimo cya 95,47% ivuye ku gipimo cya 95,44 % yariho muri 2020.

    Inkingi yazamutseho cyane kurusha izindi ni iy’imitangire ya serivisi aho yiyongereyeho 3,49% aho yavuye kuri 78,31 % yariho muri 2020 ubu ikaba igeze kuri 81,86 %.

    Naho iyasubiye inyuma cyane ikaba ari iy’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi aho yavuye kuri 78,14% muri 2020 ikagera kuri 74,65%. Ni ukuvuga ko yagabanutseho 3,49%.

    Ibi byatumye kandi iza ku mwanya wa nyuma mu gihe mu bushakashatsi buheruka yari ku mwanya wa karindwi.

    Indi nkingi yagabanutse ni iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, yababanutseho 1,96% kuko ifite amanota 83,80 % ivuye kuri 85,76 % yariho ubushize.

    Naho izindi nkingi nk’Iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08 % mu gihe mu cyegeranyo gishize yari kuri 87,86 %, naho gusangira amahirwe angana mu gihugu n’uburenganzira byo bikaba biri kuri 93,1%.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77 %, naho Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero cya 73,32%.

    IGERERANYA RY’UKO INKINGI ZARI ZIHAGAZE UBUSHIZE N’UKO BIMEZE UBU

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Ubushakashatsi-ku-miyoborere-Umutekano-wakomeje-kwanikira-izindi-nzego-ubwisanzure-bw-abaturage-bugabanukaho-hafi-2

  • Abanyamakuru Maria Ressa na Dmitry Muratov begukanye igihembo cy’Amahoro ‘Nobel 2021′ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dmitry Muratov na Maria Ressa
    Dmitry Muratov na Maria Ressa

    Pavel Kanygin, umunyamakuru ufite ubunararibonye muri uwo mwuga mu Burusiya, yavuze ko ibyo bitanga imbaraga ku banyamakuru bose.

    Yagize ati “Ibi birasa n’ibitabayeho, ubanza turimo kurota kuko iki ni ikintu kinini gitanga imbaraga kuri twese, amezi ashize yari akomeye cyane ku itangazamakuru ryo mu Burusiya, turimo kwiyumva nk’aho twegereje iherezo ritangaje kuko twaburaga ikizere”.

    Yakomeje agira ati “Nizere ko kino gihembo kizafasha kuturinda ibitero by’ubuyobozi, ni igihembo kitari ingenzi kuri twe gusa, ahubwo ku banyamakuru bose bigenga bo mu burusiya”.

    Yakomeje kandi avuga ko uyu munyamakuru Muratov wegukanye igihembo, ko ari umuntu usaba ibintu bigaragara ariko kandi bikwiye. Aba ashaka ko iteka dushyiraho izindi mbaraga nyinshi z’inyongera, ni umugabo ukunda kandi ushyira umutima we wose mu kazi akora.

    Muratov, umwe mu batwaye iki gihembo yabwiye igitangazamakuru cyo mu Burusiya Tass (Russian news agency Tass), ko atavuga ko igihembo yahawe yari agikwiye, ko ari icya Novaya Gazeta kuko ari bo bapfuye bari kurwanirira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ukwishyira ukizana mu kuvuga, “ubu rero kuko batakiri kumwe natwe (komite y’abaharanira amahoro) twafashe umwanzuro wo kubibwira isi yose”.

    Uwo mugabo yahise avuga urutonde rwose rw’abanyamakuru biciwe mu Burusiya kubera akazi kabo, abarondora anabavuga mu mazina yabo, ati “ni ku bwa Igor Domnikov, Yura Shchekochikhin, Anna Stepanovna Politkovskaya, Nastya Baburova, Natasha Estemirova na Stas Markelov, ni icyabo”.

    Iki n’igihembo gitangwa buri mwaka ku bantu bakoze imirimo y’indashyikirwa muri Siyansi, ubukungu ndetse n’abaharaniye amahoro ku isi yose.

    source : https://ift.tt/2YypA75

  • Umusaza yapfuye nyuma y' uko ijoro ryose yararanye n' inkumi ebyiri abizeza kuzabahesha akazi , inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Inkuru twavuga ko idasanzwe ariko iteye agahinda n' iyu musaza wari ugeze mu zabukuru bivugwa ko yari umukozi w'iposita muri Nigeria (NIPOST), yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose asambanya abakobwa b'inkumi babiri yabasezeranyije kuzabahesha akazi bakava mu bushomeri .

    Iyi nkuru y' uyu musaza yabareye ahitwa Akwa Ibom muri Nigeria, aho aba bakobwa bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Akwa Ibom, SP Odiko Macdon, yavuze ko ' Polisi yamenye iki kibazo, babiri batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyishe uwo musaza.'

    Uwapfuye yari atuye ku muhanda witwa Udo mu muhanda wo muri Uyo. Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Nigeria Tribune ko uyu musaza yaba yishwe n'umunaniro ubwo yasambanyaga aba bakobwa bombi yari kuzarangira akazi ku biro by'iposita muri Ibom Plaza Arena muri Uyo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/08/umusaza-yapfuye-nyuma-y-uko-ijoro-ryose-yararanye-n-inkumi-ebyiri-abizeza-kuzabahesha-akazi-inkuru-irambuye/

  • Album ya King James iragura 5k, iya Fatakumavuta utazwi mu buhanzi ni 1.000.000Frw #rwanda #RwOT

    Ni album King James yagiye ararikira abantu cyane, ubu akaba atangaza ko iyi album y’indirimbo 15 abantu bashobora kuyigura 5 USD anaga na 5 000 Frw.

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi album abantu bashobora kuzibona ku rubuga zanatalent.

    Yagize ati 'Album Ubushobozi iriho indirimbo 15 ni 5$ gusa. Ndabashimiye mwese.'

    King James ni umwe mu bahazi bakomeye muri muzika nyarwanda ku buryo hakozwe urutonde atabura mu 10 cyangwa batanu ba mbere.

    Yagiye ashyira hanze indirimbo zakunzwe na benshi ndetse n’ubu zigikunzwe ndetse iyo asohoye indirimbo izamirwa hejuru na benshi kubera uburyo iba inogeye amatwi n’amaso dore ko akunze gufatira amashusho mu bihugu byateye imbere.

    Iyi album ya King James iragura 5 000 Frw gusa mu gihe Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta aherutse gutangaza ko ashyize hanze album ye yise Fatology iriho indirimbo 12.

    Mu kwezi gushize ubwo yabitangazaga, yanavuze ko album ye izajya igura 1.000USD [1 000 000 Frw], nyamara uyu munyamakuru ntazwi cyane mu buhanzi ku buryo hari indirimbo ze zaba zizwi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Album-ya-King-James-iragura-5k-iya-Fatakumavuta-utazwi-mu-buhanzi-ni-1-000-000Frw

  • Rusizi: Ikibazo cy’isoko ry’umuceri cyabonewe igisubizo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy
    Ikibazo cy’umuceri wari waraheze mu bubiko cyabonewe igisubizo

    Bunani Obed, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Rusizi aganira na Kigali Today, yavuze ko ibibazo byo kubura isoko ry’umuceri byabonewe ibisubizo.

    Ikibazo cy’isoko ry’umuceri uhingwa mu Karere ka Rusizi cyigaragaje mu mpera z’umwaka wa 2020, aho abaturage bejeje umuceri bakabura isoko bitewe n’amabwiriza ya zone yashyizweho mu kugura umuceri, bigatuma abagomba kubagurira badashobora gufata umusaruro wose.

    Agira ati “Ikibazo cyagaragaye muri season A, aho twabonye umusaruro wa toni 6800, uwaburiwe isoko wari toni 1765 hakorwa umuvugizi uragurwa ariko Toni 360 zibura abaguzi.”

    Ikibazo kijya gutangira inganda dufite mu kibaya cya Bugarama ni zo zari zemerewe gukura umuceri duhinga.

    Byateje ikibazo ubwo inganda zagaragaje ubushobozi buke kubera Covid-19, ntizabasha gufata umusaruro wose, biba ngombwa ko inzego zikora ubutabazi izindi nganda zo hanze ya Rusizi ziza kuwugura.

    Twaguriwe n’uruganda rwa Ruhango ariko na rwo rugura toni nkeya, inganda 2 za Bugarama zikomeza gucumbagira zigura umusaruro wari ukiri ku bwanikiro, kugeza ubwo season irangiye dufite toni 360 zabuze isoko, twarinze kuzitangiriraho mu yindi season.

    Akomeza avuga ko gukemura ikibazo habaye ubwunganizi bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yabasuye ku itariki 5 Ukwakira 2021.

    Agira ati “Birasa nk’aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yabiboneye umurongo aho bakuyeho ibintu by’amazone, ubu uruganda rwo mu Majyepfo cyangwa Iburasirazuba rwaza kugura umuceri, mu gihe mbere bitari gukunda kubera ibintu by’amazone byashyizweho”.

    Bunani avuga ko ubu bafite icyizere ko umuceri utazongera kubura isoko kuko inganda zose zemerewe kuza kugura umuceri kandi ku giciro cyiza.

    Agira ati “Ibi bivuze ko inganda zo mu Karere ka Rusizi n’izo hanze yako zemerewe kuza kugura umusaruro twejeje.”

    Ubusanzwe umuhinzi ku kilo cy’umuceri ahabwa Amafaranga 279, ariko agakatwa amafaranga 9 agenerwa kubaka inzego, kandi uruganda rupakira umuceri rwishyuriye, bikorohera umuhinzi guhabwa amafaranga ye.

    N’ubwo abahinzi bavuga ko batamburwa, icyakora ngo ko igiciro bahererwaho umuceri Ni gitoya, ibi bakabihera ko batanga umuceri ku mafaranga makeya ukagaruka watunganyijwe ku giciro gihenze.

    Umufuka w’umuceri wa Bugarama wa 25Kg ugurwa Amafaranga 16,000 Frw, abahinzi bakavuga ko harimo ikinyuranyo cyo guhabwa 270Frw ku kilo wamara gutunganywa ukagurwa 640 Frw, bakavuga ko bari bakwiye kongererwa.

    Ati “Nk’abahinzi icyo twifuza ni uko Minisiteri zabibara zikareba inganda zitunganya umuceri ibyo zishora bakaba bakongera igiciro umuhinzi ahabwa.”

    Abahinzi ba Bugarama bashima ko bafite uburenganzira bwo kurya ku muceri bejeje aho umuhinzi aba yemerewe gutonorerwa 20% by’umusaruro yejeje n’ubwo benshi bahitamo gutanga ibiro 100 by’umuceri udatonoye ukavamo ibiro 66 bitonoye.

    Bimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi b’umuceri harimo gutinda ku mbuga za koperative kubera imihanda idakoze, bikagora imodoka kugerayo imvura yaguye uretse ko nka Gikundamvura n’iyo imvura itagwa biragoye kugerayo kubera imihanda mibi, na ho i Ruhwa bisaba abaturage kwikorera ku mutwe kugera ku modoka.

    Mu Karere ka Rusizi habarurwa amakoperative ane y’abahinzi b’umuceri akorera mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.


    source : https://ift.tt/3akeTrz

  • Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu
    Barasaba abagabo kurekera aho gushuka abangavu kuko bahemukira igihugu

    Bamwe mu bo mu Karere ka Huye bagize amahirwe yo gukurwa mu gahinda bari barahezemo, ku bw’inkunga y’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda (Rich), bavuga ko nta mwana bifuriza kunyura mu buzima nk’ubwo na bo banyuzemo, bityo bagasaba abagabo bajya bashuka abana gusigaho.

    Mukamana (Ni izina tumuhaye kuko atashatse ko amazina ye atangazwa), ni umwe muri abo bangavu uvuga ko yitegereje agasanga hari abakobwa bafite imyitwarire itari myiza, iviramo bamwe muri bo gutwara inda, ariko ko hari n’abashukwa n’abagabo baba bafite abagore kandi na bo barabyaye.

    Agira ati “Rwose hariho abagabo b’abana babi, usanga ufite imyaka 30 n’ingahe cyangwa 40 ari kumwe n’akana k’imyaka 15. Ese mu by’ukuri, nta soni aba afite? Nta no kuvuga ngo ese umbonana n’uyu mwana aravuga ngo iki! Umuntu afite umugore ariko ntamunyuze, agiye mu bakobwa, umwe amuteye inda, undi amuteye sida!”

    Yungamo ati “Ntabwo bose babikora pe! Ariko hariho abagabo b’abana babi! Abo rero, nta mutima bagira. Kuko bawugira ntabwo umuntu yakabaye afite umugore n’abana ngo ajye ku mwana w’imyaka 15. Mu by’ukuri ni irari rirenze urugero!”

    Yunganirwa na Mugisha wifuza ko abagabo bajya guhohotera abana bajya babanza kwibaza mu gihe hari uwahemukira abana babo mu buryo bagiye kubikora ku bandi.

    Ati “Igihe ari kumwe n’umwana mutoya, akwiye gusubiza inyuma akareba uwo yabyaye, akibaza niba aramutse amubonanye n’undi mugabo byamunezeza. Ese kuki adatekereza ko atabiretse n’undi atabireka ku mwana we?”

    Ku rundi ruhande, aba bakobwa basaba abagabo bahohotera abana kuzirikana ko guhohotera umwana w’umukobwa bimusubiza inyuma, bigatuma hari byinshi yari kugeraho bipfa, bityo uwabimuvukije akaba ahemukiye igihugu.

    Musabyemariya ati “Abana b’abakobwa na bo barashoboye. Iyo umwangije, ukamutesha ishuri, ntuba ureba ko hari byinshi uri kwangiriza igihugu? Abagabo bagakwiye gusubiza amaso inyuma, bakisubiraho, bakareka kwangiriza igihugu.”

    Yungamo ati “Abagabo nimwisubireho, mureke gukomeza gushuka abana, kuko namwe babikoreye abanyu mwababara. Niba ufite umugore ukaba ufite n’abana, urashaka umukobwa w’iki?”

    Mukamana na we asaba abagabo kwisubiraho agira ati “Nibarekere aho kuko bakomeje kwandagaza abana b’abakobwa! Bagakwiye kwigaya. Niba ufashe amafaranga ukayashukisha umwana w’umukobwa kandi nawe warabyaye, jya uzirikana ko niwangiza uw’abandi n’uwawe ari ko bazamugira.”

    Avuga kandi ko n’utarabyara akwiye kubyitaho, azirikana ko na we hari igihe azaba ahangayikishijwe n’uburere bw’umwana we.

    Asoza agira ati “N’ubonye mugenzi we abikora aba akwiye kumubwira ko ibyo akora atari byo.”


    source : https://ift.tt/3DiggDq

  • CMA yitabiriye icyumweru cyahariwe abashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru kibaye ku nshuro ya gatanu cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuza ibigo bigenzura amasoko y’imari n’imigabane (IOSCO). Iki cyumweru kiba hagati ya tariki 4 na 10 Ukwakira 2021, gifite intego yo kongera ubukangurambaga hashishikarizwa abantu b’ingeri zitandukanye kwitabira kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane hirya no hino ku isi.

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Magnifique Migisha yavuze ati: “Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA), Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE) ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko kenshi bahuza imbaraga mu bukangurambaga hashishikarizwa ingeri zitandukanye z’abantu kwitabira kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane mu Rwanda.”

    Migisha yongeyeho ati: “Mu gihe hizihizwa iki cyumweru cyahariwe abashoramari hirya no hino ku isi, by’umwihariko CMA mu Rwanda iri gukora ubukangurambaga mu kurushaho kwitabira mu buryo buhoraho kandi ku bwinshi kuzigama no gushora kuri iri soko ry’imari n’imigabane, kuko bitanga umusaruro ku gihugu mu kuzamura ubukungu, ku bigo by’ubucuruzi ndetse no ku bashoramari ku giti cyabo.”

    U Rwanda rwateye intambwe mu kurushaho guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu myaka ishize kandi hari byinshi bigenda bigerwaho, kuko hari amahirwe menshi atangwa n’iri soko mu kwihutisha iterambere ry’igihugu mu buryo burambye.

    CMA ndetse n’ibindi bigo bitanga serivisi zitandukanye kuri iri soko bikora ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu batandukanye kugana iri soko, berekwa amahirwe ritanga mu buryo burambye ndetse n’inyungu zihari zo kuzigama no gushora imari by’igihe kirekire.

    source : https://ift.tt/3iJoInn

  • Tiwa Savage yavuze ku mashusho yohererejwe arimo asambana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Tiwa Savage yavuze ko nta mafaranga azigera yishyura uwamusabye amafaranga ngo adashyira hanze amashusho ye arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukunzi we.

    Mu kiganiro 'The Angie Martinez Show’ gitambuka kuri radio ya Power 105.1 FM yo muri New York yavuze ko hari umuntu wamwoherereje amashusho ari mu rukundo n’umukunzi we bahuje urugwiro yifuza amafaranga.

    Uyu muhanzikazi uri muri Amerika, yabwiye iyi radio ati 'ejo ndi mu nzira mu modoka yanjye, umpagarariye(manager) yanyoherereje ubutumwa kuri telefoni ambwira ko hari amashusho yanyoherereje nyarebe. Narikanze nyarebye nibaza aho yayakuye, hari hashize nk’iminota 20.'

    'Manaja yambwiye ko ayo mashusho yayahawe n’umuntu wari mu ikipe yacu, birancanga ndamubaza ngo turakora iki?'

    Akomeza avuga ko uyu muntu amafaranga yose yaba yifuza atayamuha kuko nta cyamubwira ko atazagaruka kumusaba andi.

    Ati 'manaja yarambajije ngo tumubaze ayo ashaka tuyamuhe? Namubwiye ko bidashoka kubera ko tumuhaye amafaranga uyu munsi, nyuma y’amezi 2 azagaruka ashaka andi na none, rero sinakwemera ko umuntu anyiba muri ubwo buryo.'

    Tiwa Savage yavuze ko atakwishyura amafarango kugira ngo aya mashusho atazashyirwa hanze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tiwa-savage-yavuze-ku-mashusho-yohererejwe-arimo-asambana