Category: Uncategorized

  • Kurushaho kubegera no guhemba abanyamahirwe mu byaranze Icyumweru cyahariwe Abakiliya muri Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha ikoranabuhanga muri iki cyumweru.

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.

    Ati “Iki cyumweru gitangira ikintu cya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”

    “Twakoze na tombola kugira ngo dusoze Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”

    Mukabanana yavuze ko uko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.

    Ati “Burya umukiliya ntabwo aba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”

    Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiriye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe kuri uyu munsi.

    Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”

    Gasingizwe Napoléon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”

    “Nk’ubu twahawe serivisi inoze, duhabwa ikinyobwa ku bafite inyota ndetse tubasha kurya cake twishimira serivisi nziza Cogebanque ikomeje kuduha.”

    Uyu mukiliya yasabye ko iyi banki yageza amashami yayo hirya no hino mu gihugu bityo n’abandi Baturarwanda bakabasha kugerwaho na serivisi zayo.

    Yanifuje ko hashyirwaho uburyo bwo korohereza ba rwiyemezamirimo bacyiyubaka bashaka kwikorera ndetse bakabegera cyane kuko abenshi batinya kugana iyo banki batekereza ko ari iy’anafite amikoro ahanitse.

    Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.

    Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”

    Abakiliya ba Cogebanque basabye ubuyobozi bwayo kongera abakozi kuko bagenda biyongera ari nako serivisi bakenera zigenda zaguka.

    Amagambo yahaga ikaze abakiliya ba Cogebanque

    Abakiliya batangaje ko banyuzwe na serivisi nziza Cogebanque ibagezaho

    Hatanzwe impano y’igare ku mukiliya wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe Abakiliya

    Ibinyobwa n’ibiribwa byari byateguriwe abakiliya ba Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe Abakiliya

    Kuri uyu munsi hanahembwe umukozi wa Cogebanque wahize abandi mu gutegura neza aho akorera muri iki cyumweru

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yasabye abakiliya gukomeza kugirira banki icyizere, abizeza ko izakomeza kubabera umufatanyabikorwa mwiza

    Ifoto y’urwibutso abakozi ba Cogebanque bafashe ubwo hasozwaga Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    source : https://ift.tt/3oL4rBL

  • Serivisi nziza zarazamutse, umutekano uguma ku isonga- Uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi buzwi nka ‘Rwanda Governance Scorecard (RGS) ni icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu gihugu gikorwa na RGB buri mwaka hagamijwe kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021, ni bwo hamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya munani cy’ubu bushakashatsi.

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka, yavuze ko ubushakashatsi nk’ubu bukorwa hagamijwe kwisuzuma bigendanye n’intego u Rwanda rwihaye mu bijyanye n’imiyoborere.

    Yagize ati “Ndizera ko twese twemera ko kwisuzuma bihoraho ari ingenzi mu kudufasha kubona aho dukwiye kunoza amazi atararenga inkombe ngo dukererwe n’intambwe n’imwe mu rugendo rwo kubaka ubuzima bwiza bw’abaturage bacu bose. Ku bw’ibyo mbona ubu bushakashatsi nk’igikoresho cy’ingenzi mu kurushaho gushyira imbaraga mu miyoborere inyuze mu mucyo u Rwanda rwahisemo.”

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hagendewe ku nkingi umunani arizo: iyubahirizwa ry’amategeko, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi.

    Muri RGS ya munani, inkingi esheshatu ku munani ziri ku gipimo cya 80% kuzamura.

    Inkingi eshanu zazamutse mu manota. Iyazamutse kurusha izindi ni iy’Ireme ry’imitangire ya serivisi yazamutseho 3.55% ugereranyije na RGS 7, iryo zamuka ryanatumye iyi nkingi igeza ku manota 80% ku nshuro ya mbere kuva RGS yatangira gukorwa muri 2010.

    Inkingi eshatu zasubiye inyuma mu manota. Iyasubiye inyuma kurusha izindi ni iy’ Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi. Yavuye kuri 78.14% yariho muri RGS ya karindwi igera kuri 74.65%. Iryo subira inyuma rya 3.49% ryatumye iyi nkingi iza inyuma y’izindi.

    Kumanuka kw’iyi nkingi bifitanye isano n’ihungabana ry’ubukungu ryabaye mu mwaka wa 2020 bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 aho ubukungu bwasubiye inyuma kugera kuri -3,4%.

    Ibipimo 23 muri 35 biri ku kigero cya 80% kuzamura, naho ibipimo 12 biri hagati ya 60% na 79,9% bikaba ari nako byari bimeze muri RGS ya karindwi.

    RGS ya munani iragaragaza kandi ko ibipimo bitanu kuri 35 byazamutse ku kigereranyo kiri hejuru ya 5%. Igipimo kirebana no gukorera mu mucyo nicyo kiza imbere mu byazamutse cyane kuko cyazamutseho 7,14%.

    Inkingi y’umutekano yakomeje kuza ku isonga aho ifite amanota 95,47% mu mwaka wa 2021, avuye kuri 95,44% yariho mu 2020, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 87,08% rivuye kuri 87,86% umwaka ushize.

    Inkingi yo kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo yaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 86,77%, iy’uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage yagize amanota 83,80 % bivuye kuri 85,76 %.

    Ireme ry’imitangire ya serivisi ryagize amanota 81,86% bivuye kuri 78,31 % %, Inkingi yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yagize amanota 75,23% bivuye ku kigero 73,32%, naho iy’Imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi igira amanota 74,65% ivuye kuri 78,14% umwaka ushize.

    Umuhango wo gushyira hanze RGS ya munani wari witabiriwe n’abantu batandukanye

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye aganira n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yari yitabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagaragaje ko buri nkingi igize ubu bushakashatsi ihagaze

    Umuyobozi wungirije wa RGB, Dr Emmanuel Nibishaka, yavuze ko ubu bushakashatsi ari uburyo bwo kwisuzuma nk’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3alNuFD

  • Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi batatu bashya mu Rwanda (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Ba ambasaderi bashya barimo Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021.

    Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zabo, aba bambasaderi bahurije ku kuba bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda.

    Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani, yageze i Kigali nyuma y’uko ku wa 14 Nyakanga 2021, iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura.

    Yijeje ko azakomeza kunoza umubano w’u Rwanda na Qatar binyuze mu kubakira ku mubano usanzweho.

    Yagize ati “Dufitanye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi uhereye ku bayobozi bakuru.’’

    U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi. Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

    Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

    Qatar Airways yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

    Ambasaderi Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani yakomeje ati “Iyi ni intangiriro y’imishinga ihuriweho. Duhanze amaso no gukorana ku yindi mishinga.’’

    Ku wa 26 Gicurasi 2015, u Rwanda na Qatar yombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

    Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano.

    Mu 2018, abakuru b’ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

    Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

    Muri izo ngendo, hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani guhagararira Qatar mu Rwanda

    -  Umubano w’u Rwanda na Misiri mu cyerekezo gishya

    U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire mu kubaka ubushobozi bw’abasirikare n’abakozi mu by’umutekano aho abasirikare b’u Rwanda bajya boherezwa muri iki gihugu mu mahugurwa atandukanye.

    Ibihugu byombi kandi bimaze imyaka isaga 45 bikorana mu zindi nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubuhinzi, ingufu n’ubuvuzi.

    Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna, yishimiye guhura na Perezida Kagame baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.

    Yagize ati “Perezida wa Misiri Sisi aha agaciro ubwenge bwa Perezida Kagame mu guhindura u Rwanda mu iterambere ryarwo n’abarutuye. Dukeneye kongera imbaraga mu bucuruzi n’ubukungu mu nyungu z’abaturage.’’

    U Rwanda na Misiri biheruka gusinyana amasezerano yo kubaka ikigo kizavurirwamo indwara z’umutima, kikanakorerwamo ubushakashatsi; kizubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ku bufatanye bw’Ikigo cy’Abanyamisiri gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere (EAPD) na Minisiteri y’Ubuzima.

    Mu bucuruzi, Abanya-Misiri berekeje amaso mu gushora imari mu Rwanda, ndetse buri mwaka iki gihugu gitegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda “Egyptian Expo”. U Rwanda rwohereza mu Misiri ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi n’imineke.

    Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wahawe guhagararira Misiri mu Rwanda

    Perezida Kagame kandi yanakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, washimye umubano w’ibihugu byombi.

    Ati “Twaganiriye ku kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi. Hari inzego zitandukanye twakoranamo zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubukungu n’izindi.’’

    U Bubiligi bufitanye umubano mwiza n’u Rwanda kuva kera mu bukoloni dore ko ari na kimwe mu byarukonije. Bufasha u Rwanda mu nzego zirimo ubuzima, imiyoborere myiza n’ingufu.

    Muri Kanama 2021, u Bubiligi bubinyujije mu Ishami ry’Ubutwererane ryabwo, binyuze muri Enabel, bwatangaje ko buzafatanya n’u Rwanda mu kubaka uruganda rukora inkingo n’indi miti.

    Mu Ukwakira 2021, ni bwo u Bubiligi bwoherereje u Rwanda dose 196.000 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Ambasaderi Bert Versmessen w’u Bubiligi, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna wa Misiri na Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani wa Qatar bose bazaba bafite icyicaro mu Mujyi wa Kigali.

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi Bert Versmessen wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Bubiligi mu Rwanda

    Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al-Ajab Al-Shahwani

    Yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano w’u Rwanda na Qatar avuga ko uzakomeza kwimakazwa

    Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Rania Mahmoud Mohamed EL Banna

    Yabwiye itangazamakuru ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana mu nzego zitandukanye ziteza imbere abaturage b’u Rwanda na Misiri

    Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen

    Yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko hari inzego nyinshi bishobora gukoranamo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro

    Video: Mucyo Regis


    source : https://ift.tt/3uUG31C

  • Umugore yavugije induru avuga ko umugabo we atamushimisha mu buriri (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga yerekana umugore warakariye cyane umugabo we amushinja kutamushimisha mu buriri.

    Uyu mugore yumvikanye avuza induru mu ijwi ryo hejuru aho yatutse umugabo we avuga ko umugabo we atatuma agera agera ku byishimo bye mu gihe barimo gutera akabariro. Ku bwe, ngo umugabo yamye amubuza amahwemo ariko bikamugora kumugeza ku byishimo bye (kurangiza).

    Source : https://yegob.rw/umugore-yavugije-induru-avuga-ko-umugabo-we-atamushimisha-mu-buriri-video/

  • Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Ukwakira 2021 nibwo hakinwaga imikino ya gicuti itegura shampiyona y'umwakwa w'imikino wa 2021-2022 iteganyijwe gutangira ku itariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Mu mikino yakinwe, i Shyorongi ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Kiyovu SC ibitego bine kuri bibiri, ku ruhande rw'ikipe y'ingabo z'igihugu yatsindiwe na Nizeyimana Djouma, Mugunga Yves, Nshuti Innocent ndetse na Kwitonda Alain uzwi nka Bacca, ku ruhande rwa Kiyovu SC yatsindiwe Mugenzi Bienveu ndetse na Bigirimana Abedy.

    APR FC ikaba irimo kwitegura umukina CAF wa Champions League uzayihuza na Etoile Sportive du Sahel kuwa Gatandatu tariki 16 Ukwakira.

    Undi mukino wabaye, ni uwahuje ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports, umukino warangiye MVS itsinze Gikundiro igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Aboubakar Djibril.

    Mu yindi mikino ya gicuti itegerejwe mu mpera z'iki cyumweru, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021, ikipe ya Gasogi United izakina na Gorilla FC bakinire i Nyamirambo, ni mugihe Bugesera FC izakira ikipe ya Police FC umukino ubere kuri sitade y'akarere ka Bugesera.

    The post Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mikino-ya-gicuti-apr-fc-yatsinze-kiyovu-sc4-2-mukura-vs-itsinda-rayon-sports-igitego-kimwe-ku-busa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mikino-ya-gicuti-apr-fc-yatsinze-kiyovu-sc4-2-mukura-vs-itsinda-rayon-sports-igitego-kimwe-ku-busa

  • Umunyamakuru wa Televiziyo ikomeye mu Rwanda yakubiswe bikomeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa BTN TV, witwa Patrick Maisha biravugwa ko yakubitiwe i Rubavu ubwo yari arimo gutara amakuru ku batwara abantu mu buryo butemewe muri Gare ya Gisenyi.

    Bwiza dukesha iyi nkuru ivuga ko Maisha yahuye n'uruva gusenya kuwa Kane wiki cyumweru ubwo yari mu gikari giparikamo Taxi Voiture muri iriya gare.

    Uyu munyamakuru avuga ko yasagariwe ari mukazi.RIB itangaza ko ntacyo irakora kuri iki kibazo gusa itangaza ko yakiriwe ikirego cyuyu munyamakuru.

    Patrick Maisha avuga ko akeneye ubutabera kuko ngo bigayitse kwereka abaturage ikarita y'akazi bikarangira bakurwanyije.Mu mashusho yasakaye kuri internet agaragaza abaturage bivovota bavuga ko camera ye bari kuyimena.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-wa-televiziyo-ikomeye-mu-rwanda-yakubiswe-bikomeye/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Ndanda n'umukunzi we mu byishimo bya weekend. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ndanda Alphonse n'umukunzi we mushya bakomeje kuryoherwa n'urukundo rwabo, nyuma yaho banasezeranye imbere y'amategeko kubana nk'umugore n'umugabo. Kuri uyu wa Gatanu Ndanda yanyarukiye kuri instagram ye maze ashyiraho amafoto yabo bombi agaragaza ibyishimo bafite ku munsi nkuyu usoza icyumweru, ni amafoto abagaragaza bombi barebana akana ko mu jisho koko nk'abantu bakundana.

    Ndanda yongeyeho amagambo agira ati:' ni kuwa Gatanu ndi kumwe n'umufatanyabikorwa wanjye.Ni we nahisemo'.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-ndanda-numukunzi-we-mu-byishimo-bya-weekend/

  • Cristiano Ronaldo Yegukanye igihembo nyuma y'imyaka 13 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo wari umeze imyaka 12 atandukanye na Manchester United kuva 2009 akagaruka muri uyu mwaka wa 2021 yongeye gutwara igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi muri  shampiyona y'Abongereza Premier League .

    Iki gihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa cyenda ni igihembo yatwaye ahigitse abakinnyi barimo Mohamed Salah, Allan Saint-Maximin, Antonio Rüdiger, João Cancelo na Ismaïla Sarr.

    Ibi bibaye ubugira Gatanu Cristiano Ronaldo atwara iki gihembo dore ko icyo  yaherukaga gutwara yagitwaye 2008 mbere y'uko yerekeza muri Real Madrid.

    Akaba umukinnyi wa kabiri ufite ibi bihembo byinshi muri Manchester United kuko anganya na Wayne Rooney bombi babifite inshuro eshanu (5)  nk'ibi by'umukinnyi mwiza w'ukwezi muri shampiyona y'Abongereza.

    Cristiano  Ronald atwate iki gihembo nyuma yo gutsinda ibitego Bitatu, agafasha ikipe ye kuba yicaye ku mwanya wa Kane ku rutonde rusange nyuma y'imikino irindwi.

    Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yegukanye-igihembo-nyuma-yimyaka-13/

  • Umusore yishimiye impano isekeje abatereta umukunzi we bamuhaye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yatunguye abakoresha imbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko umukobwa bakundana yahawe amafaranga n'abandi basore bamutera maze akaguramo ibyo kurya bikamunezeza.

    Uyu musore yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko umukobwa w'inshuti ye yamubwiye ko bamuterese maze bamuha impano y'amafaranga ndetse aguramo ibiryo , atekera uyu musore.Yabyishimiye avuga ko ibyo uyu mukobwa yamukoreye yabikunze.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yishimiye-impano-isekeje-abatereta-umukunzi-we-bamuhaye/

  • Niba ushaka ko umukunzi wawe akwizera mukorere ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo nta cyizere hagati y'abakundana ntabwo umubano wabo ukomera kuko icyambere ari ukwizerana.

    Dore icyo wakorera umukunzi wawe bigatuma akwizera:

    1.Kutivumbura

    Kwivumbura ni ikintu kibi cyane mu buzima busanzwe bwa buri munsi noneho iyo uhora wivumbura cyangwa wirakaza ku mukunzi wawe ikibaye cyose ukarakara nawe arabirambwirwa kandi nawe akakurambwirwa vuba.

    Ikizima watuza niyo yakubabaza ukaza kubimubaza mumeze neza mwese mwishimye ucishije make burya aragusobanurira kandi akabikubwira neza rwose. Ndabizi kubyihanganira biragora ariko ikiza ni uko wagerageza hanyuma ukaza kumuhana mwese ntanumwe ufite umujinya, icyogihe arabyumva kandi akajyerageza kuburyo bitazonjyera.

    2.Kumukunda

    Uzamukunde kandi ubimwereke ureke byabindi bajya bavuga ngo iyo ukunze umuntu ukabimwereka aragusuzugura cyangwa ashobora guhita agutendeka, ibyo ntaho bihuriye ushobora kumukunda ukabimwereka ndetse bigatuma nawe yirekura wese kuko aba abona ko nta buryarya bukurimo.

    3.Kubwizanya ukuri

    Burya mu rukundo habaho ibintu byinshi byatuma rurushaho kwiyongera rero no kubwizanya ukuri biri muri bimwe mu byagufasha mu rukundo.

    Tangira ubwize ukuri umukunzi wawe kuri burikimwe cyose kuburyo anakujyenzuye yazajya asanga ibyo wamubwiye ari ukuri.

    4.Kumwitaho:

    Burya kwita ku mukunzi wawe ni byiza kandi ntabwo bisaba ibintu byinshi, niba aguhamagaye ukamwitaba kandi umuvugisha neza icyo akubajije ukamusubiza witonze kandi umubwiza ukuri, ukamuha impano umutunguye niyo yaba ari nto burya iramushimisha kandi ukazajya umenya uko yiriwe n'uko yaramutse mbese ukamuha umwanya mu buzima bwawe ukongeraho no kumwereka inshuti zawe kuko bimwereka ko uterwa ishema nawe.

    6.Kutamutendeka

    Bakunze kuvuga ngo gutendeka ni byiza ariko njye siko mbyumva, ushobora gutendeka umuntu kandi yagukundaga ugasanga arabimenye, ikizere kigahita gishira cyangwa mugahita mutandukana kandi yagukundaga by'ukuri wawundi wamutendekagaho ugasanga we nta gukunda.

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-ko-umukunzi-wawe-akwizera-mukorere-ibi-bintu/