Category: Uncategorized

  • Tiwa Savage ababajwe n’umwana we uzabona amashusho ye akora imibonano mpuzabitsina #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tiwa Savage
    Tiwa Savage

    Tiwa Savage avuga ko aya mashusho yashizweho mu buryo bw’impanuka n’umukunzi we nyuma akayasiba ariko yamaze kubonwa n’imbaga nini ikoresha Snapchat.
    Avuga ko yarize cyane akibona ayo mashusho ndetse anagira abwoba bw’ibiza kumuvugwaho.

    Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Angie Martinez wa radiyo power yo mu mujyi wa New York. Ati:” Sinabyita amashusho y’urukozasoni [pronography] kuko ni ibyabaye hagati yanjye n’umukunzi turi kumwe nonaha”.

    ubwo yabonaga ayo mashusho ku wa gatatu wiki cyumweru yahisemo guceceka kuko yabaye nkuhahamutse, ibyo byatumaga atabasha gusinzira neza.

    Savage, w’imyaka 41, ni umwe muba stars ba banyamuziki bakomeye ku isi byumwihariko mu njyana ya Afrobeats.

    Yamenyekanye mu ndirimbo nka kele kele na Eminado ndetse yari umwe mu bagize itsinda rya Don Jazzy’s Mavin Records ryo muri Nigeria, aho yari azwi ku kabyiniriro ka First Lady.

    Yatangaje ko byabaye mu kwezi gushize ndetse ko hari n’uwashatse ko amuha amafaranga ariko kugiti cye atatinyuka gutanga amande acibwa uwatangaje amashusho y’urukozasoni kandi we yarakoraga ibintu bisanzwe hagati y’abantu bakundana.

    Ati:” sindi umusazi wo kwishyira mu bucucu nkubwo nta nubwo wankoresha ngo unkuremo amafaranga”.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Tiwa Savage ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu kwamamaza ablum yise Water and Garri, yakoranye n’aba stars bo muri Amerika barimo Brandy and Nas.

    Yongeraho ko atifuza ko ibizamuvugwaho byagira ingaruka ku muziki we kuko urimo kugenda neza. Avuga ko yari ahangayikishijwe n’uko azafatwa n’abafana be, inshuti n’umuryango ariko ko atari yitaye kubyo gucibwa amande cyane ko atendaga kuyatanga.

    Tiwa Savage yashyingiranywe na Teebillz Balogun, umwe mu bacunga cyangwa bagenga abahanzi (artist manager) mu 2013, nyuma mu mwaka wa 2018 baza guhana gatanya nyuma y’imyka ibiri yari ishize amushinja kutaba ntamakemwa.

    Yongeraho ko ubu ikimuhangayikishije ari umwana wabo w’imyaka itandatu uko azabifata n’ingaruka byamugiraho ndetse na nyina umubyara.


    source : https://ift.tt/3iLhlvK

  • Ubumwe n’ubwiyunge buhagaze neza; kuki Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ari ngombwa? – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari ikimenyetso simusiga cyerekena uburyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasegeshwe ku rwego rukomeye, ku buryo hari n’abatekerezaga ko igihugu kizaguma mu rukurikirane rw’ubwicanyi n’urugomo mu myaka yari buzakurikire, ‘u Rwanda rukaba nk’igihugu cyapfuye.’

    Ibi si ko byagenze kuko nyuma yo kubohora igihugu, FPR-Inkotanyi yashyize imbaraga nyinshi mu kongera kubaka ubumwe ndetse biragoye kwemeza ko u Rwanda rwari kugera ku iterambere n’umutekano rufite, hatabayeho ko Abanyarwanda bunga ubumwe bagakorera hamwe, ari na byo byakunze kugaragazwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bushakashatsi yakoraga buri mwaka.

    Icyakora mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 14 Nyakanga, hagaragayemo uwatunguye abatari bake, wavugaga ko Leta ishyizeho Minisiteri nshya, izaba ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

    Nyuma yaho, ku itariki ya 21 Nzeri, Leta yahuje inshingano za Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iza Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), iza Komisiyo y’Igihugu y’Itorero n’Ikigega cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Abarokotse Jenoside Batishoboye (FARG), zose zishyirwa mu nshingano za Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, iyobowe na Dr, Bizimana Jean Damascène.

    Ni ikihe kibazo iyi Minisiteri ije gukemura?

    Kimwe mu byibajijweho nyuma y’uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ishyizweho, ni ukwibaza icyo izaza kunganira ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, na cyane ko imibare yerekana ko buhagaze neza.

    Mu kiganiro na IGIHE, umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yavuze ko nubwo hari intambwe yatewe mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, hakiri n’imbogamizi zigamije kubusubiza inyuma, bityo ko Leta ikwiye gufata ingamba zo kubusigasira.

    Ati “Icya mbere, uzi ko hari ababurwanya? Wabihorera se? Ntushobora kubaka inzu ikomeye ngo ureke kuyikinga, ngo wibaze ko hari ikintu ukoze gikomeye.”

    Uyu mushakashatsi yatanze ingero za bimwe mu biganiro bibera kuri YouTube, ‘bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi,’ avuga ko igiteye inkeke ari uko usanga abantu bari kubiba amacakubiri bifashishije izo mbuga nkoranyambaga usanga hari abantu bandi babashyigikiye.

    Ati “Abakurikira ibyo biganiro, bakanashyigikira ababikora ni Abanyarwanda, ibyo bintu ntibikwereka ko hari ikintu gikwiye gukorwa…ushobora kubaka ibintu ariko iyo udashyizeho uburyo bwo kubirinda, bishobora gusenyuka.”

    Ndahiro kandi yavuze ko iyi Minisiteri itazaba ishinzwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge gusa, ahubwo ko harimo ikindi cyiciro gikomeye cy’inshingano mboneragihugu, ati “Igihugu si umushinga w’imyaka itanu, ni umushinga w’imyaka amagana. Niba hari abantu b’uyu munsi batumva ibyago bashobora guterwa n’imvugo zibiba urwango, bakwiye kubyigishwa.”

    Igisubizo ku bwiyongere bw’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi?

    Mu minsi mike ishize, ibikorwa by’abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi byariyongereye cyane cyane mu bihugu by’amahanga, bigatizwa umurindi n’inyandiko, ubuhamya n’ibindi bikorwa by’ibihimbano byifashishwa mu kuyobya abantu.

    Ndahiro yavuze ko iyi Minisiteri ikwiye kuvugutira icyo kibazo umuti urambye, ariko avuga ko inshingano zayo zitagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.

    Ati “Iyi Minisiteri izagira uruhare rurenze gusa kwita kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’urugero, Itorero ry’Igihugu ntabwo ryigisha kurwanya Jenoside gusa.

    Ni ibiki byitezwe kuri iyi Minisiteri?

    Kugira ngo iyi Minisiteri izagere ku nshingano zayo, Ndahiro yavuze ko hari ibyo ikwiye gushyigikira, birimo gutuma amateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi byashyirwa mu mashuri abanza, abana bagakura bayasobanukiwe.

    Uyu mushakashatsi kandi yavuze ko iyi Minisiteri ikwiriye gushyira imbaraga mu bikorwa “by’ubushakastsi, kwandika ibitabo n’ibindi bitandukanye.

    Yasobanuye kandi ko mu bijyanye n’inshingano mboneragihugu, hari ibibazo byinshi bikwiriye gushakirwa ibisubizo. Ati “Iyo urebye imyitwarire y’urubyiruko wibaza, uko ruzaba rumeze mu myaka mike imbere.”

    Yashimangiye ko iyi Minisiteri ikwiriye no kuba umusemburo w’ibiganiro bitandukanye, birimo nk’iterambere rya siporo, iyangirika ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, ati “Mu ndirimbo tuvuga ko umuco dusangiye uturanga, kandi umuco wacu ni uko duhujwe n’ururimi.”

    Dr. Bizimana yavuze ko ingingo y’ubushakashatsi ku mateka iri mu bizibandwaho cyane. Ati “Kimwe mu byo numva bikenewe tuzakomeza gushyiramo imbaraga, ni ukureba uko amateka y’u Rwanda yatumye ubumwe bw’Abanyarwanda busenyuka kuko bufite icyabusenyuye.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo ni ngombwa rero ko ayo mateka asuzumwa, akandikwa, akigishwa ku buryo buhagije, tukagira amateka y’igihugu, yanditse, azwi, atari amateka avangavanze cyangwa se afite uko yagiye agorekwa nk’uko twahuye nabyo. Aho tuzinjira no mu bushakashatsi.”

    Minisitiri Dr Bizimana yavuze kandi ko Abanyarwanda bari mu mahanga nabo bazahabwa umwihariko, aho kuri ubu hari ibiganiro byatangiye mu byiciro bitandukanye, baba abari mu Rwanda no mu mahanga.

    Ati “Kugira ngo tunarebe ibyo Abanyarwanda bo mu byiciro bitandukanye bategereje kuri iyi minisiteri, ibyo bitekerezo baduha biradufasha kumenya icyo Abanyarwanda badutegerejeho ndetse n’inshuti z’u Rwanda kugira ngo za nshingano zize zihuye n’ibyo Abanyarwanda bifuza.”

    Ku rundi ruhande, Ndahiro yavuze ko ihuzwa rya CNLG, NURC na FARG bizoroshya akazi, kuko izi nzego zizashyirwa muri Minisiteri imwe bityo n’ibibazo bigaragajwe bigakemurwa vuba.

    Minisitiri Bizimana Jean Damascène aherutse kuvuga Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu kizajya gishyira imbaraga mu bijyanye n’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    source : https://ift.tt/3iL1FsA

  • Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bongeye kugaruka mu bahatanira Ballon d'or #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru France Football cyashyize hanze urutonde rw'abakinnyi 30 bagomba kuzavamo umwe wegukana Ballon d'Or ya 2021 aho Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bagarutse muri uru rutonde kuva muri 2008.

    Shampiyona y'Ubwongereza niyo ifitemo abakinnyi benshi kuko harimo 14 biganjemo aba Chelsea na Man City

    Umukinnyi wo hagati,Jorginho,wa Chelsea watwaye ibikombe birimo UEFA Champions League,Euro na Super Cup ndetse agahabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza i Burayi niwe uhabwa amahirwe aho ahanganye na akizigenza Lionel Messi watwaye Copa America.

    Uzatsinda azamenyekana mu muhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuwa 29 Ugushyingo 2021, i Paris.

    Chelsea ifitemo Cesar Azpilicueta, N'Golo Kante, Romelu Lukaku, Mason Mount na Jorginho.

    City ifite Kevin de Bruyne, Ruben Dias, Phil Foden, Riyad Mahrez na Raheem Sterling.

    United ifitemo Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes mu gihe Liverpool ifitemo Mo Salah hanyuma Spurs ikagira Harry Kane.

    Umunyezamu wa Chelsea, Edouard Mendy, uwa Man City, Ederson n'uwa Leicester City,Kasper Schmeichel bashyizwe ku rutonde rw'abahatanira igikombe cy'umunyezamu w'umwaka [Yacine Trophy for best goalkeeper].Abandi bahatanye muri iki gikombe ni Gianluigi Donnarumma,Thibaut Courtois,Keylor Navas,Emiliano Martinez,Manual Neuer,Jan Oblak na Samir Handanovic

    Mason Greenwood wa United na Bukayo Saka wa Arsenal bashyizwe mu bahatanira igihembo cya Kopa Trophy gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi.

    Umwaka ushize,Ballon d'Or ntabwo yatanzwe kubera impamvu za Covid-19 yahagaritse imwe mu mikino.

    Abakinnyi 30 bazatorwamo uwahize abandi:

    Cesar Azpilicueta (Chelsea) Nicolo Barella (Inter) Karim Benzema (Real Madrid) Leonardo Bonucci (Juventus) Giorgio Chiellini (Juventus) Kevin De Bruyne (Man City) Ruben Dias (Man City) Gianluigi Donnarumma (AC Milan, PSG) Bruno Fernandes (Man Utd) Phil Foden (Man City) Erling Haaland (Borussia Dortmund) Jorginho (Chelsea) Harry Kane (Tottenham) N'Golo Kante (Chelsea) Simon Kjaer (AC Milan) Robert Lewandowski (Bayern Munich) Romelu Lukaku (Inter, Chelsea) Riyad Mahrez (Man City) Lautaro Martinez (Inter) Kylian Mbappe (PSG) Lionel Messi (Barcelona, PSG) Luka Modric (Real Madrid) Gerard Moreno (Villarreal) Mason Mount (Chelsea) Pedri (Barcelona) Neymar (PSG) Cristiano Ronaldo (Juventus, Man Utd) Mohamed Salah (Liverpool) Raheem Sterling (Man City) Luis Suarez (Atletico Madrid).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-na-cristiano-ronaldo-bongeye-kugaruka-mu-bahatanira-ballon-d-or

  • Afghanistan: Igitero cy'umwiyahuzi ku musigiti cyahitanye abantu basaga 50 #rwanda #RwOT

    Imirambo yabonetse inyanyagiye imbere mu musigiti wa Sayed Abad, ukoreshwa na ba nyamucye b'abayisilamu b'aba Shia.

    Abantu barenga 100 bakomerekeye muri icyo gitero cyabereye muri uwo mujyi wo mujyaruguru y'igihugu.

    Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wavuze ko ari wo uri inyuma y'icyo gitero. Abahezanguni bo mu bayisilamu b'aba Sunni bagiye bibasira aba Shia babafata nk'abayobe mu idini.

    Umutwe wa IS-K, ishami ry'umutwe wa IS muri Afghanistan rikoresha urugomo mu kwamagana aba Taliban bari ku butegetsi muri iki gihugu, mu bihe bya vuba aha bishize wagiye ugaba ibitero by'ibisasu, ahanini mu gice cy'uburasirazuba bw'igihugu.

    Amakuru avuga ko umwiyahuzi wo mu mutwe wa IS yaturikije ikoti ry'igiturika mu gihe abasenga bari bateraniye mu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu.

    Zalmai Alokzai, umucuruzi waho wihutiye kugera ku bitaro kureba niba abaganga bacyeneye imfashanyo y'amaraso, yavuze ukuntu yabonye akajagari nyuma y'icyo gitero.

    Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Imbangukiragutabara [ambulances] zarimo zisubira aho byabereye gutwara abapfuye”.

    Amagambo y'abo mu nzego z'umutekano z'aho byabereye yasubiwemo n'igitangazamakuru Tolo News bavuga ko abantu barenga 300 bari bari mu masengesho ubwo icyo gitero cyabaga.

    Hari ubwoba ko umubare w'abapfuye wiyongera.

    Umuryango w'abibumbye (ONU/UN) wavuze ko igitero cy'igisasu cyo ku wa gatanu ari “icya gatatu cyiciwemo abantu muri iki cyumweru bigaragara ko kigambiriye urusengero” kandi ko kiri “mu mugambi mubi w'urugomo”.

    Hagati aho, Amerika yavuze ko kuri uyu wa gatandatu abadipolomate bagirana ibiganiro bya mbere by'imbonankubone n'abakuru b'aba Taliban kuva ingabo z'Amerika zava muri Afghanistan.

    Muri ibyo biganiro by'iminsi ibiri, Amerika irotsa igitutu aba Taliban ngo bubahirize uburenganzira bw'abagore, bashyireho guverinoma ihuriwemo na bose kandi bemerere imiryango itanga imfashanyo gukora, nkuko byavuzwe n'umuvugizi w'ububanyi n'amahanga bw'Amerika.

    Aba Taliban bigaruriye Afghanistan nyuma yuko ingabo z'amahanga zirangajwe imbere n'Amerika zivuye muri icyo gihugu mu mpera y'ukwezi kwa munani, nyuma y'amasezerano bagiranye n'Amerika.

    Byabaye nyuma y'imyaka makumyabiri yari ishize ingabo z'Amerika zikuye ku butegetsi izo ntagondwa mu mwaka wa 2001.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/afghanistan-igitero-cy-umwiyahuzi-ku-musigiti-cyahitanye-abantu-basaga-50

  • AMAFOTO : Ba Anita baje muri Studio bambaye nko muri Internat baryama no ku gitanda kigeretse #rwanda #RwOT

    Iki kiganiro cy’imyidagaduro kimaze kugira abakunzi benshi kubera udushya turanga aba bashyushyarugamba bagikora, icyo kuri uyu wa Gatanu cyari injyanamuntu kubera udushya twagaragayemo.

    Aba bashyushyarugamba bakora iki kiganiro, bakunze kurangwa n’udushya aho bagenda bigaragaza mu mashusho anyuranye bitewe n’ibigezweho.

    Nko mu bihe by’itangira ry’amashuri, aba bashyushyarugamba baza bambaye imyenda y’ishuri, mu cyangwa se mu gihe haba hari imikino ikomeye y’ikipe y’Igihugu bakaza bambaye Jersey y’Amavubi.

    Kuri uyu wa Gatanu ubwo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batangiraga gusubira ku bigo bigamo, aba bashyushyarugamba baje bambaye imyenda isanzwe yambarwa n’abanyeshuri bacumbika mu mashuri.

    Ni imyambaro ubundi yambarwa n’abanyeshuri iyo bari mu macumbi yabo aho aba bashyushyarugamba bari bazanye n’igitanda kigeretse gisanzwe kimenyerewe mu macumbi y’abanyeshuri ubundi banyuzamo banakiryamaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Ba-Anita-baje-muri-Studio-bambaye-nko-muri-Internat-baryama-no-ku-gitanda-kigeretse

  • Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Neymar na Mbappe bisanze ku rutonde rw’anakinnyi bahataniye Ballon d’Or #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bane bakomeye kandi banakunzwe ku Isi, Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Neymar na Mbappe bose bari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gutoranywamo umukinnyi uhiga abandi, muri shampiyona z’i Burayi uzegukana umupira wa zabahu(Ballon d’Or) itangwa na France Football.

    Lionel Messi ukinira PSG ufite Ballon d’Or 6 aho aheruka kuyegukana 2019, ni umwe mu bahabwa amahirwe, ni nyuma y’uko afashije igihugu cye kwegukana igikombe cya mbere kuva yatangira kuyikinira, Copa America ya 2021.

    Undi mukinnyi uhabwa amahirwe ni Kylian Mbappe bakinana muri PSG, akaba ari umukinyi ukizamuka.

    Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal ukiniro Manchester United, n’ubwo atagize Euro 2021 nziza aho ikipe ye yavuyemo hakiri kare, na we ari kuri uru rutonde.

    Kopa Trophy, igihembo gihabwa umukinnyi utarengeje imyaka 21, gihataniwe n’abakinnyi 10 harimo abongereza 3, Jude Bellingham (Borussia Dortmund), Mason Greenwood (Manchester United) na Bakayo Saka (Arsenal).

    Igihembo cy’umunyezamu mwiza 'Yashin Trophy’ gihataniwe n’abanyezamu 10 barimo umunya-Senegal ukinira Chelsea,Edouard Mendy, Umunya-Brazil ukinira Manchester City, Ederson, Umunya-Denmark ukinira Leicester City, Kasper Schmeichel, of Denmark, n’Umunya-Argentine ukinira Aston Villa, Emiliano Martinez.

    Abakinnyi bahataniye Ballon d’Or
    Cesar Azpilicueta (Chelsea, Spain)
    Nicolo Barella (Inter Milan, Italy)
    Karim Benzema (Real Madrid, France)
    Leonardo Bonucci (Juventus, Italy)
    Kevin de Bruyne (Manchester City, Belgium)
    Giorgio Chiellini (Juventus, Italy)
    Ruben Dias (Manchester City, Portugal)
    Gianluigi Donnarumma (PSG, Italy)
    Bruno Fernandes (Manchester United, Portugal)
    Phil Foden (Manchester City, England)
    Erling Braut Haaland (Borussia Dortmund, Norway)
    Jorginho (Chelsea, Italy)
    Harry Kane (Tottenham, England)
    N’Golo Kante (Chelsea, France)
    Simon Kjaer (AC Milan, Denmark)
    Robert Lewandowski (Bayern Munich, Poland)
    Romelu Lukaku (Chelsea, Belgium)
    Riyad Mahrez (Manchester City, Algeria)
    Lautaro Martinez (Inter Milan, Argentina)
    Kylian Mbappe (PSG, France)
    Lionel Messi (PSG, Argentina)
    Luka Modric (Real Madrid, Croatia)
    Gerard Moreno (Villarreal, Spain)
    Mason Mount (Chelsea, England)
    Neymar (PSG, Brazil)
    Pedri (Barcelona, Spain)
    Cristiano Ronaldo (Manchester United, Portugal)
    Mohamed Salah (Liverpool, Egypt)
    Raheem Sterling (Manchester City, England)
    Luis Suarez (Atletico Madrid, Uruguay)

    Lionel Messi(iburyo), Nyermar(hagati) na Mbappe(iburyo) bakina muri PSG abahataniye Ballon d’Or

    Cristiono Ronaldo na we ahanganiye iki gihembo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-cristiano-ronaldo-neymar-na-mbappe-bisanze-ku-rutonde-rw-anakinnyi-bahataniye-ballon-d-or

  • Abarimu barashishikarizwa kwihugura mu rurimi rw’Icyongereza bigishamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko ari ngombwa ko abarimu bamenya Icyongereza kuko ari rwo rurimi bigishamo kandi nta yandi mahitamo bafite
    Minisitiri Dr. Uwamariya avuga ko ari ngombwa ko abarimu bamenya Icyongereza kuko ari rwo rurimi bigishamo kandi nta yandi mahitamo bafite

    Mu gihe biteganyijwe ko umwaka w’amashuri wa 2022 utangira ku wa Mbere tariki 11 Nzeri 2021, Minisiteri y’Uburezi isaba abarimu kudategereza gusa amahugurwa yateguwe ateganyijwe mu buryo butandukanye, ahubwo ko ari ngombwa ko na bo bafata umwanya bakajya biyigisha kugira ngo bizagere igihe buri wese abasha gukoresha Iyongereza nk’uko bikwiye mu masomo yigisha.

    Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko bikiri imbogamizi ku barimu kuko bakiri ku rwego rwo hasi mu rurimi rw’Icyongereza kandi ari rwo bagomba kwigishamo.

    Ati “Biracyari imbogamizi, baracyari hasi ndetse muri gahunda zateguwe zo kubahugura Icyongereza cyashyizwemo imbaraga, ariko mwese murabizi ko ururimi kugira ngo urumenye bisaba ko nawe ubwawe ubiha imbaraga, icyo twabasaba ni uko batajya bategereza gusa ya mahugurwa yateguwe, ahubwo mu gihe bafite umwanya na bo bakihugura, bakiyigisha”.

    Akomeza agira ati “Ibintu by’ikoranabuhanga byateye imbere, hari n’amasomo aba ahari, ni na yo mpamvu dushaka ko bamenyera gukoresha ikoranabuhanga kuko bashobora kuhabona byinshi bishya bahigira ndetse n’urwo rurimi rw’Icyongereza, turabasaba rero ko bashyiramo imbaraga mu kwiga ururimi rw’Icyongereza kuko niba ari rwo rurimi tugomba kwigishamo, ntabwo bashobora kwigisha mu rurimi na rwo batizeye, birasaba ko tubahugura, amahugurwa yarateganyijwe, ariko na bo bagashyiraho akabo”.

    Bamwe mu barimu bavuga ko bagiye gufasha bagenzi babo bakiri inyuma mu Cyongereza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme
    Bamwe mu barimu bavuga ko bagiye gufasha bagenzi babo bakiri inyuma mu Cyongereza kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme

    Bamwe mu barimu bavuga ko, uko bose bakora mu burezi atari ko bari ku rwego rumwe mu kumva no kuvuga Icyongereza, ariko kandi ngo bagiye gushyira imbaraga mu gufashanya, ku buryo abari ku rwego rwisumbuyeho bazafasha bagenzi babo bakiri hasi, kandi ngo bizeye neza ko bizatanga umusaruro ukagera no ku bana bigisha.

    Christian Niyomugabo, umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kabasare mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yahuguwe neza akaba afite intego yo gufasha bagenzi be bagifite ikibazo mu rurimi rw’Icyongereza kugira ngo na bo bazagere ku rwego rwiza rugomba kuba ruriho mwarimu.

    Ati “Mu rwego rwo kuzamura imivugire n’imyigishirize y’Icyongereza mu barimu, hari amahugurwa yateguwe na BLF (The Building Learning Foundations Programme), kandi narahuguwe, intego mfite ni ukujya guhugura ba barimu tukabazamura kugeza ha handi umwarimu ashobora gukoresha ururimi rw’Icyongereza neza mu ishuri nta kibazo kandi n’umwana akabasha kumwumva”.

    Kuba ururimi rw’icyongereza ari rwo rurimo gukoreshwa mu burezi ngo mu gihe bazaba bamaze kurumenya neza bizabafasha kurushaho gutanga umusaruro ufatika mu mitsindire y’abana, no kugira ngo urubyiruko rutinyuke ku buryo bazaba bashobora kujya guhatana aho ari ho hose kuko nta mbogamizi z’ururimi bazaba bagifite bitewe n’uko bazaba bamaze gutinyuka.


    source : https://ift.tt/3iLr6dj

  • Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l'Est zibanza hanze #rwanda #RwOT

    Amakipe ane ahatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere 2021-2022 ''Primus National League'' yaramenyekanye nyuma y'imikino yo kwishyura muri kimwe cya kane cy'irangiza cya Shampiyona y'icyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021.

    Imikino ibanza ya kimwe cya kabiri irakinwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ukwakira 2021, ikipe ya Heroes FC na Gicumbi FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri muri Shampiyona ya 2019-2020 zisanze muri kimwe cya kabiri cy'irangiza zirahurira mu mukino uri bubere mu karere ka Bugesera aho Heroes itangira ikina umukino ubanza.

    Undi mukino urahuza ikipe ya Etoile de l'Est yageze muri kimwe cya kabiri cy'irangiza mu myaka ibiri yikurikiranya kuko na Shampiyona y'ikiciro cya kabiri y'umwaka ushize ari ho yagarukiye, irasura ikipe y'Amagaju FC nayo ikomeje urugamba rwo gushaka itike yo gusubira mu cyiciro cya mbere yigeze gukina.

    Uyu mukino w'Amagaju FC yakira ikipe ya Etoile de l'Est wari uteganyijwe kubera kuri Sitade ya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe wamaze kwimurirwa kuri Sitade y'akarere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo, iyi mikino yose iteganyijwe gukinwa kuri uyu wa gatandatu guhera ku isaha ya saa munani, ni mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa mu cyumweru gitaha kuwa kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021 ari naho hazamenyekana amakipe abiri azamuka mu kiciro cya mbere.

    Ingengabihe y'imikino ya ½ iteye mu buryo bukurikira:

    Imikino ibanza
    Amagaju FC vs Etoile de l'Est FC, Huye Stadium — Saa munani
    Heroes FC vs Gicumbi FC, Bugesera Stadium — Saa munani

    Imikino yo kwishyura:
    Etoile de l'Est FC vs Amagaju FC, Ngoma Stadium — Saa munani
    Gicumbi FC vs Heroes FC, Gicumbi Stadium — Saa munani

    The post Imikino ibanza ya ½ cya Shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu bagabo iratangira Gicumbi na Etoile de l'Est zibanza hanze appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imikino-ibanza-ya-%C2%BD-cya-shampiyona-yicyiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-iratangira-gicumbi-na-etoile-de-lest-zibanza-hanze/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imikino-ibanza-ya-%25c2%25bd-cya-shampiyona-yicyiciro-cya-kabiri-mu-bagabo-iratangira-gicumbi-na-etoile-de-lest-zibanza-hanze

  • Muri Afghanistan igitero cy'umwiyahuzi cyahitanye abantu batari munsi ya 50 mu musigiti #rwanda #RwOT

    Muri Afghanistan haravugwa inkuru y' akababaro y' abantu bahitanywe n' igitero cy'umwiyahuzi witurikirijeho igisasu mu musigiti wo mujyi wa Kunduz nk'uko abategetsi babivuga.

    Bivugwa ko iki ari cyo gitero cya mbere cyishe benshi kuva ingabo z'Amerika zahava.

    Imirambo yabonetse inyanyagiye imbere mu musigiti wa Sayed Abad, ukoreshwa na ba nyamucye b'abayisilamu b'aba Shia.

    Abantu barenga 100 bakomerekeye muri icyo gitero cyabereye muri uwo mujyi wo mujyaruguru y'igihugu.

    Umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wavuze ko ari wo uri inyuma y'icyo gitero. Abahezanguni bo mu bayisilamu b'aba Sunni bagiye bibasira aba Shia babafata nk'abayobe mu idini.

    Umutwe wa IS-K, ishami ry'umutwe wa IS muri Afghanistan rikoresha urugomo mu kwamagana aba Taliban bari ku butegetsi muri iki gihugu, mu bihe bya vuba aha bishize wagiye ugaba ibitero by'ibisasu, ahanini mu gice cy'uburasirazuba bw'igihugu.

    Bivugwa ko abantu barenga 300 ari bo bari bari muri uyu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu ubwo icyo gitero cyabaga

    Amakuru avuga ko umwiyahuzi wo mu mutwe wa IS yaturikije ikoti ry'igiturika mu gihe abasenga bari bateraniye mu musigiti mu masengesho yo ku wa gatanu.

    Umuryango w'abibumbye (ONU/UN) wavuze ko igitero cy'igisasu cyo ku wa gatanu ari 'icya gatatu cyiciwemo abantu muri iki cyumweru bigaragara ko kigambiriye urusengero' kandi ko kiri 'mu mugambi mubi w'urugomo'.

    Hagati aho, Amerika yavuze ko kuri uyu wa gatandatu abadipolomate bagirana ibiganiro bya mbere by'imbonankubone n'abakuru b'aba Taliban kuva ingabo z'Amerika zava muri Afghanistan nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/09/muri-afghanistan-igitero-cyumwiyahuzi-cyahitanye-abantu-batari-munsi-ya-50-mu-musigiti/