Category: Uncategorized

  • Zari yongeye gusa nushotora Diamond bakanyujijeho mu rukundo, agira inama ikomeye abagore #rwanda #RwOT

    LZari Hassan yagiriye inama abagore kudata umwanya bagerageza kwiyunga n’abagabo kuko ari ba nta munoza, ni mu gihe yashwanye na Diamond avuga ko uyu mugabo yamucaga inyuma akagerageza kumugarura bikanga.

    Uyu mugore w’abana batanu avuga ko nta mugabo wahazwa n’umugore umwe, bityo rero ko badakwiye guta umwanya babagarura.

    Ati “uti yababaye, namutunganya nkamugarura. Muvandi, yamaze kubona abandi bagore 8 bagerageza kumuhumuriza, ntube muri iyo kipe y’ubwubatsi.”

    “Hari ibihe bidasaba ubwizerwa cyangwa kwihangana ahubwo gukoresha ibyiyumviro.”

    Yasabye kandi abagore kudakoresha imibiri yabo nabi, kuko hari ababafata nk’ibikoresho, ngo bagomba gukomera.

    Muri Gashyantare 2018, Zari Hassan yatandukanye na Diamond Platnumz bamaze kubyarana abana babiri, yamushinjaga kumuca inyuma ndetse akanga kwisubiraho ku ngeso ze.

    Zari agendeye ku byo yahuye nabyo yagiriye inama abagore

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yongeye-gusa-nushotora-diamond-bakanyujijeho-mu-rukundo-agira-inama-ikomeye-abagore

  • Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’iguhugu ya Uganda #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’iguhugu ya Uganda, Emmanuel Arnold Okwi amasezerano y’umwaka umwe.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu, nibwo Arnold Okwi yashyize umukono ku masezerano yo gukinira ikipe y’Urucaca mu gihe cy’umwaka umwe.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo uyu rutahizamu yageze mu Rwanda aje kurangizanya na Kiyovu Sports, ageze mu Rwanda byavuzwe ko ashobora kujya muri Rayon Sports ariko bikaba byarangiye Juvenal amusinyishije.

    Emmanuel Arnold Okwi, ni umwe muri ba rutahizamu bakomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yakiniye Simba SC muri Tanzania, Al Ittihad Alexandria yo mu misiri n’andi.

    Okwi asinyira Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yasinyishije-rutahizamu-w-ikipe-y-iguhugu-ya-uganda

  • Exclusive: hari amakipe turi kuvugana, muri R… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na InyaRwanda, umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Dukuzeyezu Pascal, yagarutse kuri byinshi harimo n’ibyamuranze mu myaka y’ubuzima bwe bw’umupira w’amaguru. Dukuzeyezu Pascal yavukiye mu karere ka Kayonza i Karubamba, aho yize amashuriye abanza ahazwi nko ku muzizi ndetse aba ari naho ayasoreza.


    Dukuzeyezu ubu yari yasuye InyaRwanda LTD 

    Mu 2009 nibwo Pascal yatangiye amashuri yisumbuye, ubwo yerekezaga mu kigo cya Aspej Rwamagana ari naho yatangiye kwigaragariza nk’umuzamu ukomeye, kuko iki kigo cyari gifite ikipe ikina ikiciro cya kabiri.

    Dukuzeyezu Pascal wagiriye ibihe byiza muri Kiyovu Sport, avuga uburyo yisanze muri iyi kipe akiga mu kiciro rusange. Yagize ati: 'Ngeze muri Aspej Rwamagana nahakinnye umwaka umwe gusa, mpita nerekeza muri Kiyovu Sport. Nageze muri Kiyovu Sport nkiga mu kiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ndetse bibanza kungora kuko nari ngeze ku rwego ntamenyereye. Ngera muri Kiyovu Sport, nasanzemo umuzamu Djuma Pongo wakomeje no kuba umuzamu wa mbere kugera nka 2011, nanjye nahise ninjira mu izamu.


    Nyuma yo kubona umwanya ubanzamo, Pascal yaje guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yatozwaga na Micho, ndetse aba umukinnyi kuva icyo gihe kugeza ubu wazamuwe na Kiyovu Sport agahamagarwa mu Mavubi makuru. Pascal avuga ko ko umupira kuriwe ari ubuzima kandi wamufashije. Ati: 'Umupira w’amaguru ni ubuzima. Kuri njye narize kubera umupira w’amaguru, kandi na n'ubu ndacyiga kubera ruhago, niga muri UTB  ibijyanye na Hotel kandi umupira ufasha byinshi kuko niwo udutunze.”

    Dukuzeyezu Pascal, mu mwaka we wa nyuma muri Kiyovu Sport yaje kuvunika imvune yatumye amara imyaka ibiri yicaye, ariko nyuma amaze gukira agaruka mu kibuga ari umukinnyi wa Marine FC.


    Kubijyanye n'ejo hazaza ha Dukuzeyezu Pascal, yemeza ko agifite byinshi byo gutanga ndetse ko yifuza kugaruka mu kibuga. Ati: ' Kugeza ubu nta kipe mfite, ariko hari amakipe turi kuvugana ndetse yewe na Rutsiro FC nahozemo turi mu biganiro, hari n’andi makipe yo muri Kigali turi kuvugana n’ubwo bitaratungana ariko biri kugenda neza. Nshaka kugaruka mu ikipe y’igihugu, ariko kugira ngo ubigereho uba unagomba gukinira amakipe akugaragaza.”


    Dukuzeyezu Pascal nyuma yo kuva muri Marine FC yerekeje mu ikipe ya Heroes FC, nayo yavuyemo agana muri Rutsiro FC yemeza ko ifite abayobozi bakunda umupira w’amaguru, ku buryo butangaje.

    Ikiganiro ku buryo bw’amashusho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110258/exclusive-hari-amakipe-turi-kuvugana-muri-rutsiro-fc-twari-dufite-umwihariko-umuzamu-dukuz-110258.html

  • Ibyari uburo bihindutse amasaka! Bushari yaso… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Bushali ubusanzwe udashidikanywaho bitewe n'ubuhanga bwe n'imirapire ye idashidikanywaho, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuye imuzi n'imuzingo iby'indirimbo ye Mukwaha yasohoye.

    Bushali yavuze ko iyi ndirimbo ayandika yari ari kwibaza ese iyi njyana iri kugana he? Yibaza ese inzira KinyaTrap yaharuye iri kugana he? Ese abo yayiharuriye bari kuyinyuramo neza? Nibwo yahise yandika iyi ndirimbo yitwa 'Mukwaha'.


    Yagize ati: 'Nyuma yo kubona ko abahanzi bari kwica injyana yanjye nagarutse muyitwa 'Mukwaha', ni indirimbo ya Gang iburira andi maGang ariko mu buryo bwa Kinyatrap music'.

    Ati: 'Iriya ndirimbo nyandika nari ndi kwibaza se iyi game iri kugana he? Ese iyi nzira Kinyatrap yaharuye iri kugana he? Nibwo nakoze iyi ndirimbo yitwa 'Mukwaha'. Rero bamenye ko nyuma yo kubona ko ibyari uburo bihindutse amasaka nigarukiye'.


    Bushali yavuze ko agarutse kuyobora injyana bari bari kuyobya nyuma yo kuyiharura

    Bushari yavuze ko indirimbo ye yakozweho na Dr. Nganji ndetse n'ikipe nini iriho uwatunganyije amashusho wakoreye amahugurwa mu gihugu cya Israel, ndetse n'indi kipe nini y'abahanga yahuriye ku ndirimbo imeze gutya.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MUKWAHA' YA BUSHALI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110243/ibyari-uburo-bihindutse-amasaka-bushari-yasohoye-indirimbo-mukwaha-avuga-ko-yakoze-abonye–110243.html

  • Kapiteni wa Uganda Cranes yasinyiye Kiyovu Sp… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira, ni bwo byamenyekanye ko Kiyovu Sports yamaze gusinyisha rutahizamu akanaba kapiteni wa Uganda Cranes, Emmanuel Okwi amasezerano y'umwaka umwe.

    Emmanuel Okwi wakiniye amakipe atandukanye yo mu karere arimo Simba SC, Yanga Africans na Villa SC, akaba kandi yarakiniye Étoile du Sahel yo muri Tunisia, yaherukaga gutandukana na Al Ittihad yo mu Misiri yari amazemo imyaka ibiri.

    Kiyovu Sport yasinyishije uyu rutahizamu w'imyaka 28 y'amavuko, nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Fiston Nkinzingabo, Ishimwe Kevin n'umutoza Haringingo Francis, aho ifite intego y'igikombe cya shampiyona uyu mwaka, iheruka mu 1993.

     

    Emmanuel Okwi yasinyiye Kiyovu Sport amasezerano y’umwaka umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110261/kapiteni-wa-uganda-cranes-yasinyiye-kiyovu-sports-ishaka-igikombe-iheruka-mu-myaka-28-110261.html

  • Malaika agiye gusohora umuvugo yakomoye ku ku… – #rwanda #RwOT

    Uyu muvugo ufite iminota igera kuri itanu. Amashusho yawo yafashwe mu buryo bwa sinema, wakinnyemo Abanyarwandakazi Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.

    Amashusho yafashwe na Christian Kayiteshonga, umugabo wa Malaika Uwamahoro. Watangiye gukinwa muri Kamena 2021, uzashyirwa hanze tariki 23 Ukwakira 2021, ku mbuga zitandukanye uyu mugore asanzwe akoresha.

    Ni umuvugo yanditse mu 2015 nk'ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.

    Malaika Uwamahoro yabwiye INYARWANDA, ko atari rimwe mu ishuri yizemo bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazafata umunota wo kunamira abirabura bicirwaga ku mihanda n'ahandi agaheba.

    Ati 'Kubera y’uko numvaga ukuntu abazungu bafata abirabura hano bimbangamiye, bituma nabagirira impuhwe ntagirira abazungu iyo bababaye.'

    Akomeza ati 'Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri Amerika, nta munsi n’umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu bakabyubahiriza.'

    Uyu muvugo urangira umeze nk'indirimbo. Umuziki wumvikanamo wahanzwe na Kristin Mueller bahuriye mu Mujyi wa Abu Dhabi, mu mwaka w' 2019.

    Malaika avuga ko bitewe n'ukuntu aba Producer bakunze kumutenguha mu gukora imiziki yumvikana mu mivugo ye, yaguze mashine izamufasha kujya yikorera injyana y'umuvugo yahanze.

    Uyu mugore yavuze ko mu mashusho y'uyu muvugo, hazagaragaramo byinshi biri mu muco Nyarwanda. Harimo nk'imitako y'imigongo n'ibindi birango.

    Yavuze ko uyu muvugo awitezeho kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo, by'umwihariko Abanyarwanda. Ati 'Ndizera ko uyu muvugo uzakora Abanyarwanda ku mitima, n’abantu bose b’abirabura bazisanga muri ubu butumwa. “

    Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y'Umuryango w'Afurika y'Ubumwe n'ahandi, ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa 'Notre Damme Du Nil.'

    Aherutse gukina muri filime 'Umurage' ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w'imyaka 12 y'amavuko, watewe inda agatereranwa.

    Malaika Uwamahoro yatanze integuza y'umuvugo we mushya yise 'Black skin' Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012 agaragara mu muvugo witwa 'Black skin'

    Malaika yavuze ko kuva mu 2015 yashavujwe n'ukuntu abirabura bafatwa muri Amerika, bituma yandikira ibaruwa Nyina amubwira ko ashaka gutaha

    Malaika yavuze ko uyu muvugo awitezeho gukangurira abirabura guharanira agaciro kabo ku Isi

    Uyu muvugo 'Black skin' ugaragaramo Jesca Sendama, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni 

    Umugabo we Christian Kayiteshonga ni we watunganyije amashusho y'uyu muvugo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110253/malaika-agiye-gusohora-umuvugo-yakomoye-ku-kuntu-abirabura-bafatwa-nabi-wakinnyemo-miss-mu-110253.html

  • Ubifashijwemo n’ikigo Sinapis ubu ushobora ku… – #rwanda #RwOT

    Sinapis ni ikigo giteza imbere ba Rwiyemezamirimo n’abifuza kwikorera cyatangiye muri 2010, kikaba gikorera mu bihugu bitandukanye u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Ghana, Brazil, Egypt, Liberia na Mongolia. Icyicaro gikuru cyacyo giherereye i Nairobi muri Kenya.

    Iki kigo gitanga amahugurwa n’ubujyanama muri businesi ‘business consultancy” bihoraho kikanatera inkunga imishinga myiza y’abahuguwe. Ibi byose bigamije kurandura ubukene, kwihangira imirimo biganisha mu guhindura imibereho y’abaturage. 

    Bamwe mu bahuguwe bavuga imyato ikigo Sinapis cyabahaye ubumenyi bagateza imbere Business zabo

    Ayo mahugurwa atangwa ku bufatanga na CO.STARTERS ikigo cyo muri Amerika kizobereye mu guteza imbere ba Rwiyemezamirimo akaba anatangwa n’impuguke mu kwiga imishinga no kwihangira imirimo,  ikoranabuhamga, ibaruramari n’ubukungu.

    Sinapis inagufasha guhura na ba Rwiyemezamirimo batandukanye bakubwira ibyo bakora, ibibazo bahuye nabyo, uko bashaka abakiriya, amasoko, n’ibindi, maze ukagira ibyo ubigiraho bakanakugira inama ku mushinga wawe ibyo wakongeramo cyangwa se wakuramo, uko wabona abakiriya n’ibindi.

    Aya mahugurwa atangirwa kuri Centre Saint Paul Hotel mu Mujyi wa Kigali buri wa Gatadatu kuva saa Tatu zuzuye za mu gitondo kugeza saa Sita n’igice z’amanywa (09:00-12:30), ukaba wanayakurikira “Online” aho waba uri hose ku isi. 

    Kugira ngo witabire aya mahugurwa usabwa kuba ufite igitekerezo ushaka kubyazamo umushinga cyangwa uri Rwiyemezamirimo ukeneye ubujyanama mu kuzamura umushinga wawe ukanatanga amafaranga 63,000 frw gusa. Aya mafaranga wanayishyura mu byiciro, akaba yifashishwa mu kugura ibitabo wigiramo n’ibindi bikoresho ukoresha unatwara urangije amasomo ngo bizagufashe.

    Nyuma y’amasomo uhabwa ‘certificate’ ukanakomeza kubona ubujyanama muri business buhoraho ku buntu. Umuyobozi wa SINAPIS Rwanda Vince BARIGIRA yasobanuye neza icyo bisaba ngo umuntu abashe kwitabira aya mahugurwa. Yagize ati :”Kwitabira aya mahugurwa bisaba kuba ufite business no kuba ufite igitekerezo tugufasha kugihiduramo umushinga, ukakinonosora kuko benshi usanga bafite ibitekerezo bya business ariko mu by’ukuri badafite ishusho nyayo y’iyo business bakananirwa kubishira mu bikorwa cyangwa banabitangiza bagera hagati bakananirwa”.

    Kuva Sinapis yatangira gukorera mu Rwanda mu myaka 3 ishize imaze guhugura ba rwiyemezamirimo n’abifuza kuba ba rwiyemezamirimo batandukanye barenga 300,  intego yayo akaba ari uguhugura abagera ku 10,000.

    Pasteri Mugisha Fred umwe mu bahuguwe akaba n’umworozi w’inzuki w’umwuga i Kayonza, yagaragaje icyo yayungukiyemo. Yagize ati: “Amahugurwa ya Sinapis nigiyemo uko nshaka aba clients banjye, ibaruramari, amategeko muri business gushaka  abafatanyabikorwa n’abaterankunga. Ubu business yanjye ikaba yaravuye kuri 100,000 Frw natangije igeze kuri 7,000,000 Frw mbikesha Sinapis”.

    Hitamo guhugurwa na Sinapis bagufashe kwagura igitekerezo ufite maze witeze imbere 

    Kwizera Xavier afite kompani yorora inkoko akorera i NDERA muri Gasabo, avuga ko Sinapis yamufashije kumenya uko acunga business ye, kumenya uko ashaka abakiriya akanagumana abo afite, gukora ‘business plan’ mu buryo bworoshye.

    Kugira ngo witabire amahugurwa ya Sinapis birasaba ko wiyandikisha aho usabwa kuzuza ifishi itangwa na Sinapis mu buryo bwa Online. Kanda HANO wiyakindishe. Ushobora kandi kubandikira kuri Email: [email protected] cyangwa ugahamagara iyi telefone: 0788496252 ugahabwa ubusobanuro burambuye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110250/ubifashijwemo-nikigo-sinapis-ubu-ushobora-kubona-ubujyanama-namahugurwa-muri-business-ku-b-110250.html

  • Ikiganiro na Kristu Sano urangije Amasomo y’u… – #rwanda #RwOT

    Sano Kristu, ni umwe mu bakuze bakunda umuziki, akurana inzozi ko azakora muzika ikagera ku rundi rwego. Aganira na InyaRwanda, uyu muhanzi Sano Kristu avuga ko kubera urukundo n’ishyaka ryo gukunda muzika, byatumye arangiza amashuri yisumbuye aho gukomereza muri Kaminuza ahitamo kujya kwiga muzika.

    Amasomo yakuye ku Nyundo ashimangira ko ariyo ntwaro n’inzira, bizamufasha gukora ibihangano byiza biryoheye amatwi. Sano Kristu, ashima kandi abahanzi batandukanye bamugira inama n’abo yabanye neza nabo ubwo yari ku ishuri ku Nyundo, abarimo Danny Nanone, Derek n’abandi.

    Sano, afite umwihariko ku gutwara ijwi , akaba kandi azi  no kuzajya akora injyana zitandukanye harimo Afropop , gakondo  na RnB.

    IKIGANIRO GIKUBIYEMO BYINSHI TWAGIRANYE NA SANO KRISTU

    “>

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110260/ikiganiro-na-kristu-sano-urangije-amasomo-yumuziki-ku-nyundo-washyize-hanze-indirimbo-ya-m-110260.html

  • Rusizi: Itangira ry’amashuri ryasanze hari ibyumba by’amashuri bitaruzura – #rwanda #RwOT

    Tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo umwaka w’amashuri 2021/22 uzatangira. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bwagaragaraga mu mashuri amwe n’amwe, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose. Kugeza ubu bimwe muri ibyo byumba byamaze kuzura ndetse byatangiye no kwigirwamo ariko hari ibitaruzura; iyi aka ari imbogamizi ku barerera mu bigo biri kubakwamo.

    Ukwishatse Eliezel, umurezi ku Ishuri ribanza rya Gakoni, rimwe mu mashuri mashya yahanze hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, avuga ko kuba hari ibyumba by’amashuri biri kubakwa bitaruzura ari imbogamizi bafite mu gihe itangira ry’amashuri ryegereje.

    Yagize ati “Kugeza ubu dufite abana bagera kuri 589, dufite ibyumba 12, ariko ntibyigirwamo byose twigira mu byumba 8 kuko ibindi bitaruzura neza”

    Ndayishimiye Noël uyobora Urwunge rw’Amashuri rwa Indatwa, ishuri rishya ryahanzwe mu Murenge wa Gitambi hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri bwagaragaraga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mashesha na we avuga ko kugeza hari ibyumba bafite bitaruzura.

    Yavuze ko nubwo ibi byumba bitaruzura bafite icyizere ko bizatungana vuba bitewe n’uko imirimo yo kubyubaka iri kugana ku musozo.

    Ati “Ibi byumba bitaruzura twiteguye kubyigiramo tugitangira ku itariki 11 Ukwakira, kubera ko imirimo yose ijyanye n’abafundi turi kuyirangiza. Ku wa Mbere tuzatangirana n’igikorwa cyo gusiga amarangi ndetse na rwiyemezamirimo ugomba gushyiramo ibirahure na we ariteguye, ku buryo nizera ko icyumweru kimwe iyi mirimo izaba irangiye.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko amashuri ataruzura ahanini ari ay’amagorofa kuko ibyuma byo gukoresha garde-fou (ibyuma birinda abantu kuba bahanuka) bitaraboneka.

    Yagize ati “Mu bitari byuzura harimo ibyumba ahanini bigeretse, ariko ugasanga ahanini turabura ibyuma bikoreshwa nka garde-fou. Mbere amasoko agitangwa, biriya byuma twabigemurirwaga na Minisiteri y’Uburezi ariko ubu nta y’agitangwa, twafashe icyemezo ko tugenda tukareba aho byagiye bisaguka ku yandi masite kuko hari ayo twajyanyeho ibyuma cyangwa se n’ibindi bikoresho ntibyashira. Ubu rero turi kugenda tubyegeranya mu mirenge yose tubijyane aho babikeneye”.

    Yakomeje avuga ko hagati yo ku wa 11 no ku wa 12 Ukwakira 2021, ibyo byuma bazaba bamaze kubigeza ku mashuri ataruzura kugira ngo bikoreshwe.

    Mbere y’uko Minisiteri y’Uburezi itangira kubaka ibyumba bishya by’amashuri, hari ibyigirwagamo n’abanyeshuri barenga 60 mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) riteganya ko icyumba cy’ishuri kitagomba kurenza abana 45.

    Hari ibyumba by’amashuri bikiri mu mirimo ya nyuma yo kubaka mu gihe amasmo agiye gutangira

    source : https://ift.tt/3iJ6LW6

  • Abakozi ba Bank of Africa basabanye n’abakiliya bayo mu gusoza Icyumweru cyabahariwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuva ku Cyicaro cyayo Gikuru mu Rwanda kiri mu Mujyi wa Kigali kugeza ku mashami atandukanye hirya no hino mu gihugu, harangwaga n’imitako ibereye ijisho.

    Hari hateguwe ibinyobwa na cake ndetse na bonbon ku buryo nta mukiliya cyangwa umukozi wahageraga ngo abure ibihwanye n’amahitamo ye.

    Iki Cyumweru cyasozwaga cyatangiye ku wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021. Ni gahunda ngarukamwaka aho ibigo, sosiyete, imiryango n’inzego zitandukanye byiha umwanya uhagije wo kurushaho kwita ku babigana.

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yabwiye IGIHE ko bagikoresheje nk’umwanya mwiza wo kurushaho kwegera abakiliya bakabumva cyane ko n’ubusanzwe bagerageza kubegera.

    Ati “Kuri twe kwita ku bakiliya ni urufunguzo. Turashaka kurushaho gutanga serivisi inoze kandi abakiliya bacu ni bo duhora twimirije imbere. Ni yo mpamvu twishimiye byimazeyo iki Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya, tukabegera buri munsi tubaganiriza kugira ngo twumve ibyiyumvo byabo n’ibyo bakeneye.”

    “Ibyo bidufasha guhora turushaho kongera ubwiza bwa serivisi dutanga. Ndabikora haba ku giti cyanjye kandi n’abandi bakozi mu zindi nzego baba bashaka kwegera abakiliya bakabumva.”

    Yasobanuye ko muri iki Cyumweru cyose hibanzwe ku kuganira n’abakiliya humvwa ibyifuzo byabo n’ibibazo bafite ndetse n’ibyo banenga kugira ngo bikosorwe. Cyanabaye umwanya wo kumenya ibyo bakunda n’ibyo bishimira iyo banki ibagezaho hagamijwe kubyongeramo imbaraga.

    Abakozi n’abakiliya basangiye cake n’ibyo kunywa bitandukanye byari byateguwe. Hanatanzwe udupfukamunwa n’umuti usukura intoki ku bakiliya bageze ku mashami y’iyo banki uyu munsi, mu rwego rwo kubibutsa ko bagomba gukora byose banirinda COVID-19.

    Si ibyo gusa kuko bamwe mu bakiliya bashya banahawe amakarita y’ubuntu bashobora kwifashisha bahaha cyangwa babikuza kuri ATM.

    Bamwe mu bakiliya bavuganye na IGIHE batangaje ko bishimira imitangire ya serivisi muri iyo banki mu gihe bamaze bakorana nayo.

    Morgan Dembe uyimazemo imyaka ibiri, yagize ati “Serivisi itanga zinyura abakiliya. By’umwihariko iyo bigeze ku nguzanyo, barayiduha tugakora imishinga itandukanye natwe tukayabasubiza. Batanga serivisi zihuse, zinoze kandi n’iyo habayeho akabazo nko mu ikoranabuhanga, bagusubiza mu buryo bw’ubunyamwuga ukumva na we uranyuzwe.”

    Umugwaneza Denyse ukora ubucuruzi, yahamije ko mu myaka irenga itatu amaze akorana na Bank of Africa nta kibazo arahura nacyo muri serivisi aba ashaka.

    Yakomeje ati “Muri iki Cyumweru byabaye akarusho baduha serivisi inoze n’ibyo kunywa bitandukanye.”

    Abo bakiliya basabye ko abakozi babafasha bakongerwa ku mashami amwe n’amwe kugira ngo izina banki ifite mu gutanga serivisi nziza rikomeze guhama ndetse n’ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe inguzanyo bikoroshywa bityo buri wese akayisangamo, by’umwihariko abakirangiza amashuri bakunze kubura igishoro.

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, yasuye amashami atandukanye areba uko abakozi bakira abakiliya, abaganiriza ngo yumve ibyo bashima n’ibyo banenga muri serivisi bahabwa, anasabana na bo.

    Bank of Africa yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015. Ubu ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu, harimo umunani akorera mu Mujyi wa Kigali n’andi ari mu Turere twa Muhanga, Huye, Musanze, Rubavu, Rusizi na Kayonza.

    Abakiliya bahawe amazi yo kunywa basangira n’abakozi cake ariko banahabwa udupfukamunwa n’umuti wica udukoko bibafasha kwirinda COVID-19

    Abakiliya baganiraga n’abayobozi bisanzuye

    Cake yari yateguriwe abakiliya n’abakozi ba Bank of Africa

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, ahereza umukiliya impano ku munsi wo gusoza Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    Ku mashami yayo yose harangwaga imitako ibereye amaso

    Kuva ku cyicaro Gikuru kugeza ku mashami ya Bank of Africa ari hirya no hino mu gihugu hari imitako ibereye ijisho

    Umukozi wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir (iburyo), umukiliya wayo (hagati) n’Umuyobozi wayo Mukuru mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, bakata cake

    Umukozi wa Bank of Africa aha umukiliya icyo kunywa

    Umukozi wa Bank of Africa aha umukiliya cake

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, aha umukiliya agapfukamunwa n’umuti usukura intoki

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, aganira n’umwe mu bakiliya

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir, ahereza umukiliya impano ku munsi wo gusoza Icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    Abderrahmane Belbachir yagendaga aha abakiliya impano zitandukanye

    Ifoto y’urwibutso abakozi ba Bank of Africa bafatanye n’abakiliya ndetse n’Umuyobozi wayo Mukuru mu Rwanda, Abderrahmane Belbachir

    Amafoto: Himbaza Pacifique


    source : https://ift.tt/3FvPWHR