Category: Uncategorized

  • Itangazo: Uwitwa GATAMBIRA Noel yasabye guhindura amazina akitwa GATAMBIRA Innocent #rwanda #RwOT

    Uwitwa GATAMBIRA Noel yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa GATAMBIRA Innocent bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga mu mashuri kuva yatangira kwiga.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-gatambira-noelyasabye-guhindura-amazina-akitwa-gatambira

  • Ebola yongeye kugaragara muri Congo. #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima muri RD Congo,Jean Jacques Mbungani, yatangaje ko umwana w'imyaka itatu yipimishirije hafi y'umujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo, iki gice kikaba ari kimwe mu byibasiwe n'icyorezo cya Ebola hagati ya 2018-2020, uyu mwana akaba yaraje gupfa azize indwara.

    Itangazo ryavugaga ko abantu bagera ku 100, bashobora kuba baranduye virusi, Kandi abamaze kumenyekana bazakurikiranwa kugira ngo barebe niba hari ibimenyetso bagaragaza bya Virus.

    Raporo y'imbere muri laboratoire y'ibinyabuzima ya DRC yavuze ko bamwe mu baturanyi b'urwo rugo ruri mu gace ka Beni gatuwe cyane na Butsili na bo bagaragaje ibimenyetso bihuye na Ebola mu kwezi gushize nyuma baje gupfa, ariko ntabipimo byafashwe ngo barebe nimba Koko ari Ebola.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasohoye itangazo rivuga ko rikorana n'inzego z'ubuzima mu iperereza ryo kugaragaza aho icyi cyorezo kigeze.

    Iyi ndwara yongeye kugaragara muri Gashyantare mu gace ka Kivu y'Amajyaruguru ko, hagati ya Kanama 2018 na Kamena 2020, hakaba haragaragaye icyorezo kinini cya Ebola mu mateka ya DRC, abantu banduye indwara ni 3,470 abapfuye ni 2.287.

    Indwara ubusanzwe yica hafi kimwe cya kabiri cy'abantu bayanduye, nubwo imiti yatejwe imbere muri Afrika y'uburengerazuba yagabanije cyane umubare wimpfu iyo abantu bamenyekanye ko banduye hakiri kare.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/09/ebola-yongeye-kugaragara-muri-congo/

  • Umuryango “Amahoro Human Respect” wahuguye abakobwa babyariye iwabo n'abasore bibana #rwanda #RwOT

    Umuryango “Amahoro Human Respect” wabanje gupimisha uru rubyiruko Covid-19 ndetse hashyirwaho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo mbere y'ayo mahugurwa.

    Amahoro Human Respect ni Umuryango utegamiye kuri Leta,washinzwe mu mwaka wa 2014,ushingwa na Kayitare Emmanuel uzwi nka Kayitare Wayitare Dembe agamije kubungabunga uburenganzira bwa muntu n'ubuzima muri Serivisi zitandukanye zigenewe ikiremwamuntu aho kiva kikagera harimo n'ubuvugizi.

    Kayitare Wayitare Dembe ari nawe washinze iyi Organization,yahishuye ko Mageragere ikitwa Butamwa ariho yandikiye indirimbo ye ya Mbere yise mujye mukundana Rubyiruko,ndetse yasabye urubyiruko kugira ubuzima bufite intego.

    Mu buhamya bwe yavuze ko yavukiye mu buhunzi ndetse ababyeyi be bitaba Imana afite imyaka itandatu gusa,aboneraho kubwira urwo Rubyiruko ko iyo yishora mu biyobyabwenge aba yarapfuye kera cyangwa se akaba ari undi muntu uraho utatanga umusanzu ku gihugu cye.

    Kayitare kandi yatanze urugero rw'ukuntu yigeze kunywa Wine,ibirahure bitatu,arasinda cyane bituma mu gitondo abyuka yababaye Cyane..bitewe n'uburyo Wine yamuyoboye kdi ariwe wari ukwiye kuyiyobora bityo kuva icyo gihe bituma afata icyemezo cyo kureka burundu ikinyobwa gisembuye.

    Uru rugero Kayitare yarutanze ashaka kumvisha urubyiruko rwari ruraho ko rugomba kumenya kwifatira ibyemezo ndetse no kugira ubuzima bufite intego buzira ibiyobyabwenge n'ivangura iryo ariryo ryose harimo n'irishingiye ku miterere y'umuntu.

    Uru rubyiruko rwaganirijwe Kandi mu kuboneza urubyaro,Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n'ibiyobyabwenge.

    Uru rubyiruko rwagaragarijwe n'amoko atandukanye y'ibiyobyabwenge n'ingaruka zabyo.

    Rwigishijwe kandi amoko y'Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,ibimenyetso byazo n'uburyo bazirinda.

    Bagaragarijwe kandi n'impamvu Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ari ikibazo cyane mu Rubyiruko no Muryango Nyarwanda muri rusange.

    Umuyobozi w'umurenge wa Mageragere Hategekimana Silas,mu ijambo rye yashimiye AMAHORO HUMAN RESPECT by'umwihariko uwashinze uyu Muryango ndetse abashimira n'igikorwa bakoreye abaturage batishoboye bo mu murenge ayobora wa Mageragere bakabarihira Mutuelle de Sante.

    Nawe akaba yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge,inda zitateganyijwe no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Yabasabye kurangwa n'ikinyabupfura,asoza, yongeye gushimira AMAHORO HUMAN RESPECT,ku nyigisho bageneye urubyiruko rwo mu murenge wa Mageragere.

    Nyuma y'inyigisho,urubyiruko rwiganjemo ababyariye mu rugo bagenewe ibiribwa birimo amavuta yo guteka,umuceri,kawunga,ibishyimbo n'isukari.












    Kayitare Wayitare Dembe washinze umuryango “Amahoro Human Respect” na Gitifu wa Mageragere

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuryango-amahoro-human-respect-wa-kayitare-wayitare-dembe-wahuguye-urubyiruko

  • Ubutumwa Miss Naomie yandikiye RIB n'urwego rw'umuvunyi bukomeje guteza urujijo kuri bamwe bakoresha Twitter #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba RIB n'Urwego rw'Umuvunyi gusoma ibyo yabandikiye, iibintu byakomeje gutera urujijo abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko uyu mukobwa yirinze kwerura ngo avuge icyo yabaye, ariyo mpamvu bamwe bamubazaga niba yibwe, cyangwa yahohotewe.

    Nishimwe Naomi yagize ati: “Mwaramutse RIB, mwareba ubutumwa nabandikiye mu gikari”. RIB yahise imuzubiza byihuse iti “Urakoze Naomie reka tubikurikirane”. Miss Naomi yahise abashimira ati “Murakoze”. Ubu butumwa bwa Nishimwe Naomie yabuhaye n'Urwego rw'Umuvunyi, uru rwego rwamusubije rugira ruti: “Muraho Miss, ubutubwa bwawe bwakiriwe murakoze”.

    Abantu batari bacye bibajije icyo Miss Naomie yabaye. Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2016, Mutesi Jolly yahise agwa mu kantu agira ati “Ehhh Miss, barakwibye??”. Aha yahise amusuza ati “Reka”. uwitwa Mufasha yagize ati; “Bakwibye amanota?”. Uwiyita Kigalighost kuri Twitter we yagize ati “Ninde wagusagariye?”.


    Naho uwitwa Naonesho yamubajije impamvu yabigize ubwiru, ati: “Kuki wabigize ubwiru c?”,n'abandi batari bacye bibajije ku cyo Naomie yabaye kitaramenyekana. N'ubwo Miss Naomie yagize ubwiru ikibazo cye, gishobora kuba gikomeye cyane bitewe n'inzego yitabaje. Turacyagerageza kumuvugisha.

    Bamwe mubagize amatsiko y'ubutumwa Miss Naomie atanze





    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-miss-naomie-yandikiye-rib-n-urwego-rw-umuvunyi-bukomeje-guteza-urujijo

  • Amafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo abanyarwandakazi batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije ababakurikirana amafoto atandukanye. Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'abanyarwandakazi yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. Miss Vanessa Uwase Raïssa

    2. Miss Witness Umutoni

    3. Miss Kundwa Doriane

    4. Chelina Doll na Baby Bianca

     

    5. Queen Cha

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabanyarwandakazi-yaciye-ibintu-muri-iki-cyumweru-2/

  • Ndimbati yashimagije umugore we mu magambo meza y'urukundo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yabwiye umufasha we ko amukunda cyane ndetse amushimira ko ari inyangamugayo.

    Ndimbati yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira ifoto y'umugore we ,maze yandikaho ko amukunda cyane.Yagize ati:' ndamukunda cyane mama w'abana banjye ni inyangamugayo'.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-yashimagije-umugore-we-mu-magambo-meza-yurukundo/

  • “Aho Kiyovu Sports iri biragoye kugira ngo mujyane ku isoko”-Juvenal nyuma yo kugura Okwi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'Umugande, Emmanuel Okwi yamaze gusinyira Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe ariyo mpamvu Perezida wayo yishimye cyane ndetse yataka ba mukeba.

    Mu muhango wo kwerekana uyu rutahizamu wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu,erezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yakomoje ku makipe arimo Rayon Sports na AS Kigali byavugwaga ko yashatse gutwara uyu mukinnyi akigera i Kigali mu gihe yashimangiye ko bongeye gutitiza Umujyi.

    Ati 'Ikipe duhanganye na bo batekereje gukora gapapu nk'uko mwahoze mubivuga, niba barabikoze, ngira ngo byarabananiye kuko uyu munsi aho Kiyovu Sports iri biragoye kugira ngo mujyane kuri iryo soko.'

    Yakomeje agira ati 'Ahubwo wakabaye umbwira ko ejo Umujyi watitiye, niba Umujyi utaratitiye ejo ubwo hagombye kuba hari ikindi kibazo. Waratitiye ejo, abantu bose barabimbwiye ko ejo Kiyovu Sports yari yasubiranye Umujyi. Hari abari barawitije, ariko ngira ngo ejo barawusubije. Tuyitege rero, kandi ngira ngo aho umufana wa Kiyovu Sports ari aranezerewe. Uyu mwaka, Imana nidufasha umufana wa Kiyovu Sports ashobora kwishima.'

    Emmanuel Arnold Okwi w'imyaka w'imyaka 28 nk'ukobigaragara ku byangombwa akiniraho, asanzwe ari Kapiteni w'ikipe y'Igihugu ya Uganda. Gusa, ntiyahamagawe n'umutoza Milutin Sredojević Micho ku mikino ibiri y'u Rwanda kubera ko nta kipe yari afite nubwo yari yamwitabaje ku mikino ya Kenya na Mali.

    Muri Kiyovu Sports, ahasanze abandi bakinnyi bashya barimo rutahizamu w'Umunye-Congo Pinoki Vuvu Patsheli wavuye muri AS Maniema de Kindu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na myugariro Ndayishimiye Thierry wavuye muri Marines FC.

    Hari kandi Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Mukura VS, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston bavuye muri AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wavuye muri Marines ndetse n'Umurundi Nshimirimana Ismael Picu.

    Source:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aho-kiyovu-sports-iri-biragoye-kugira-ngo-mujyane-ku-isoko-juvenal-nyuma-yo

  • U Rwanda rwashinje abadepite ba EU kwivanga mu butabera bwarwo #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda yavuze ko ibi ari ” kwivanga mu mikorere y'ubutabera bw'u Rwanda.”

    Kuwa kane w'iki cyumweru nibwo aba badepite b'inteko y'Ubumwe bw'Uburayi bafashe umwanzuro usaba ko Rusesabagina arekurwa aho wemejwe ku bwiganze bw'amajwi 660 kuri abiri ya Oya ndetse n'ukwifata kwa 18.

    Irekurwa n'icyurwa mu Bubiligi rya Rusesabagina, abo badepite bavuga ko bikwiye gukorwa nk'igikorwa cy'ubutabazi hatitawe ku kuba ari umwere cyangwa se ahamwa n'ibyaha.

    Paul Rusesabagina umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw'Ububiligi wamenyekanye cyane muri Filimi Hotel Rwanda, aheruka gukatirwa igifungo cy'imyaka 25 nyuma yo guhamwa n'ibyaha by'iterabwoba mu rubanza rutavuzweho rumwe.

    N'ubwo hari impungenge zakomeje kugaragazwa ku migendekere y'uru rubanza, Bwana Joseph Borrell ukuriye Komisiyo y'Ububanyi n'amahanga n'umutekano mu nteko nshingamategeko y'Ubumwe bw'Uburayi yavuze ko hatakwirengagizwa bimwe mu bimenyetso bishinja, birimo byinshi byatanzwe n'ubushinjacyaha bw'igihugu kinyamuryango ari cyo Ububiligi.

    Ibihugu by'Ububiligi na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bishimangira ko Rusesabagina ataburanishijwe mu buryo buboneye. Mu mwanzuro wabo, abo badepite bakavuga ko bashingira kuri iyo migendekere itanoze y'urubanza basaba ko Bwana Rusesabagina arekurwa kandi agacyurwa mu Bubiligi.

    Nk'uko ikinyamakuru “Le Soir” cyandikirwa mu Bubiligi, cyabigarutseho, ubusabe bw'aba badepite mu nyandiko yabo bavuga ko bushingiye ku itegeko nshinga ry'u Rwanda, amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu, ndetse n'amasezerano mpuzamahanga atandukanye u Rwanda rwashyizeho umukono.

    Bavuga kandi ko bushingiye ku byo uwari Minisitiri w'Ubutabera w'u Rwanda, Bwana Johnston Busingye yiyemereye, bijyanye n'uruhare leta y'u Rwanda yagize mu kugeza Rusesabagina mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n'ibiteganywa n'amategeko. Umwanzuro wabo wemejwe mu buryo budasubirwaho ukaba ukubiiye mu ingingo 10 z'ibyo basaba leta y'u Rwanda.

    Izo zirimo iyibutsa leta y'u Rwanda ko igomba kubahiriza uburenganzira bw'ibanze, burimo ubwo gutanga ubutabera mu rubanza ruboneye, nk'uko bikubiye mu masezerano nyafurika y'uburenganzira bwa muntu n'ubw'abaturage. Zirimo kandi ko u Rwanda rugomba kwemerera ubutabera kwigenga nk'uko biteganywa n'itegeko nshinga n'andi mategeko ko biri mu nshingano z'inzego zose yaba iza leta n'izitari iza leta kubahiriza ubwigenge bw'ubutabera.

    Abo badepite b'Uburayi, mu mwanzuro wabo, bibutsa kandi ko iyoherezwa mu kindi gihugu ry'ukekwaho icyaha rigomba gukorwa hakurikijwe inzira ziteganywa n'amategeko uburenganzira bw'ukekwa bwubahirijwe kandi habanje kwemezwa niba uburenganzira bwe bwo kubona ubutabera buboneye buzubahirizwa mu gihugu kimusaba.

    Abo badepite bakavuga ko ku bw'ibyo bamaganye bivuye inyuma itabwa muri yombi, n'ifungwa rinyuranyije n'amategeko bya Bwana Paul Rusesabagina. Ibyo bakumvikanisha ko biciye ukubiri n'amahame mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu ndetse n'ay'u Rwanda.

    Ku bw'ibyo byose, abadepite b'Uburayi basaba abahagarariye Ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda ndetse n'abahagarariye ibihugu binyamuryango byawo gushyira ingufu muri ubu busabe mu biganiro bagirana n'abategetsi b'u Rwanda.

    Abo badepite b'Uburayi bahamagarira urwego rw'Ubumwe bw'Uburayi rushinzwe ibikorwa byo yanze yawo, Komisiyo y'uwo muryango ndetse n'intumwa idasanzwe yawo ishinzwe uburenganzira bwa muntu kongera imbaraga mu biganiro na leta y'u Rwanda ku ngingo y'uburenganzira bwa muntu kugira ngo icyo gihugu gishyire mu ngiro ibyo cyiyemeje gishyira umukono ku masezerano ya Cotonou.

    Inteko nshingamategeko y'Ubumwe bw'Uburayi igasoza isaba Komisiyo y'uwo muryango gusubiramo no gusuzumana ubushishozi ibijyanye n'inkunga uwo muryango ugenera leta y'u Rwanda n'inzego zayo.

    Ibyo bigakorwa mu rwego rwo gutuma iyo nkunga iteza imbere uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa ry'ubutegetsi bugendera ku mategeko n'ubwigenge bw'imiryango ya sosiyete sivile, aho gukoreshwa mu bikorwa bibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwo kwishyira hamwe, n'ubw'ibitekerezo by'urunyurane muri politike.

    Aba badepite basabye perezida w'inteko gushyikiriza kopi y'uyu mwanzuro inzego zitandukanye zirimo inteko rusange y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, komisiyo y'uwo muryango, visi perezida wa komisiyo icya rimwe n'ushinzwe ububanyi n'amahanga n'umutekano, intumwa idasanzwe ishinzwe uburenganzira bwa muntu, perezida w'u Rwanda, perezida w'inteko nshingamategeko y'u Rwanda, cyo kimwe n'umuryango w'ubumwe bw'Afurika n'inzego ziwugize.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwamaganye-ubusabe-bw-abadepite-ba-eu-basaba-irekurwa-rya-rusesabagina

  • Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yasuye Amavubi bamwizeza intsinzi #rwanda #RwOT

    Joseph Rutabana wasuye aba bakinnyi ku myitozo bakoze kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukwakira 2021, yari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Olivier Nizeyimana.

    Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Ambasaderi Col Joseph Rutabana, yavuze ko abakinnyi b’Amavubi 'Biteguye kubikora kuri iki Cyumweru. Barasezeranya kandi turabashyigikiye. Birashoboka.'

    Abakinnyi b’Amavubi ndetse n’ababaherekeje barimo abatoza, buriye tutemikirere mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 07 Ukwakira berecyeza muri Uganda nyuma y’uko ikipe ya kiriya Gihugu Uganda Cranes ibatsinze igitego kimwe.

    Ni igiteko cyashenguye Abanyarwanda benshi ndetse n’abakinnyi ubwabo bababajwe no gutsindwa uriya mukino w’ishiraniro usanzwe uba witezwe na benshi mu karere.

    U Rwanda rwatinzwe uriya mukino rwakinnye ruyoboye ndetse mu minota 20 ya mbere yawo abakinnyi b’Amavubi bagerageje gushaka igitego ariko biranga birangira ku munota wa 40 Uganda Cranes ibinjije igitego cyatsinzwe na Bayo Fahad Aziz.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ambasaderi-w-u-Rwanda-muri-Uganda-yasuye-Amavubi-bamwizeza-intsinzi

  • Amayobera ku cyatumye Urukiko rwa Kigali rwakira Ubujurire ku rubanza rutabaho #rwanda #RwOT

    Nkundabanyanga Eugenie amaze imyaka myinshi aburana isambu ye na Mbarushimana Jean Pierre ariko uyu ntiyakunze kuboneka mu rukiko, ahubwo habonekaga uwitwa Karangwa Charles yaje kumugoboka. Uyu Karangwa Charles ariko ninawe umuryango wa Nkundabanyanga uvuga ko yabahuguje isambu akagenda abasiragiza kugeza ubwo bamutsindaga mu nkiko zitandukanye ariko nanubu akaba atarahabwa isambu ye.

    Mbarushimana Jean Pierre isambu yanditsweho, yatsinzwe mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro muri 2019 nk’uko bigaragazwa n’impapuro dufitiye kopi, urukiko rwemeza ko Mbarushimana Jean Pierre atsinzwe ndetse ko ubutaka bugomba kwandukurwa kuri uyu Mbarushimana bukandikwa kuri Nkundabanyanga Eugenie.

    Mbarushimana watsinzwe yarajuriye ariko amara igihe ataboneka mu rukiko

    Mbarushimana Jean Pierre yahise ajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko amara igihe atitaba kandi ari we watanze ikirego cy’ubujurire. Nk’uko amategeko abiteganya, Urukiko rwa Nyarugenge rwaje gusiba burundu uru rubanza rw’ubujurire mu gitabo cy’ibirego.

    Me Ntwari Justin wunganira Nkundabanyanga Eugenie avuga ko amategeko ateganya ko uwasibiwe urubanza ashobora kujya kurubyutsa bitarenze iminsi 15 ariko akagaragaza impamvu ikomeye yatumye ataboneka. Ibi ngo ntibyakozwe muri iyo minsi ahubwo batunguwe no kumva urubanza rwarajuririwe mu Rukiko rukuru rwa Kigali hanyuma urukiko rwakira ikirego kandi ngo ibyo binyuranyije n’amategeko kuko urubanza bajuririye rutabaho, kuko rwasibwe burundu mu gitabo cy’ibirego.

    REBA VIDEO ISOBANURA IKI KIBAZO HANO :

    Uyu muryango uvuga ko wahuye n’akarengane, wahise wandikira Ubugenzuzi bw’Inkiko bagaragaza ko bakomeje kurengana no gusiragizwa, iyo baruwa twabashije kubonera kopi ikaba yaranahawe inzego zitandukanye zirimo n’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

    Ibaruwa umuryango wanditse usobanura imiterere y’akarengane bahuye nako

    Hagati aho ariko uwitwa Karangwa Charles uyu muryango uvuga ko ari we ubyihishe inyuma ndetse ari nawe watangiye ashaka kubahuguza isambu yabo kuva cyera, twamuhamagaye ku murongo wa telefone ntiyitaba, ndetse no mu biganiro twagiranye ku butumwa bugufi yanze kugira icyo atangaza ku byo ashinjwa n’uyu muryango.

    JPEG - 24.4 ko

    Uyu Karangwa Charles ni we wakunze kuboneka mu rukiko mu gihe uwabaga yatanze ikirego ari Mbarushimana Jean Pierre udakunda kuboneka

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Amayobera-ku-cyatumye-Urukiko-rwa-Kigali-rwakira-Ubujurire-ku-rubanza-rutabaho