Category: Uncategorized

  • Sheebah Karungi avuze ko ataremewe kurongorwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye mu gihugu cya Uganda yongeye gushimangira ko Imana itamuremeye gushaka umugabo.

    Ibi Sheebah Karungi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye Spark Television aho yagize ati: 'Ntabwo nzashaka vuba kuko sintekereza ko ari byo byihutirwa byangombwa. Ntekereza ko naremwe kugira ngo mfashe abakobwa bato nateze imbere abagore mbavugire kandi nabahagararire nk'uko nagize amahirwe yo kubona urubuga runini rumfasha kubavugira'.

    Sheebah Karungi uri mu bahanzikazi bakomeye mu Karere, si ubwa mbere atangaje ko adafite gahunda yo gushaka, ibi bituma abenshi bibaza impamvu kandi ari umunyamafaranga ntacyo abuze yewe afite n'nzu y'akataraboneka igeretse ariko akaba adashaka umugabo.

    Source : https://yegob.rw/sheebah-karungi-avuze-ko-ataremewe-kurongorwa/

  • Ariel Wayz ahishuye aho akomora umuziki we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariel Wayz niwe wari mutumirwa mu makuru y'Icyongereza kuri Televiziyo y'u Rwanda' mu minota mike yahawe yahishuye ko inganzo ye ayikomora ku mubyeyi we na we wabaye umunyamuziki.

    Ariel Wayz wari wakiriwe na Fiona Mbabazi umunyamakuru wa Televiziyo y'u Rwanda usoma amakuru mu rurimi rw'Icyongereza, yakomoje kuri Nyina ubwo yari abajijwe uko inganzo ye yaje.

    Aha akaba yagize ati 'Natangiye kuririmba mfite imyaka ine y'amavuko, kenshi nakundaga kumva mama wanjye aririmba mu gikoni nanjye nkagerageza kumwigana, ni uko ibintu byose byaje. Mama yaririmbye mu itorero gakondo ryitwa Ingeri.'

    Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz mu muziki w'u Rwanda yamenyekanye cyane ubwo yigaga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aho yarangije mu myaka mike ishize.

    Source : https://yegob.rw/ariel-wayz-ahishuye-aho-akomora-umuziki-we/

  • Kigali: Uwahoze ari umubikira yahishuye ubut… – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi ntituri bugaruke ku myirondoro ye, gusa yahamije ko mu kibikira hakorerwamo ubutinganyi kandi yabyiboneye n’amaso ye ubwo yari we ati; “Bibaho narabyibonye n’amaso yanjye ibyo mvuga ntabwo ari ibintu nagiye numvana umuntu. Njye ni byo niboneye n’amaso yanjye, gusa wenda nshobora guhishira uwo nabibonye ho kwanga kumuteza Isi!”.

    Yashimangiye ko yabyibonye n’amaso ye

    Yongeye kubishimangira ati: “Narabyiboneye mbibona, umuntu naryamye ku gitanda, ndyamye ku cyo hejuru nawe aryamye ku cyo hasi afite ibikoresho byose yarabyiteguye abikora mbireba kandi yari umuyobozi. Yari umuyobozi wanjye kandi nawe arabizi kuko n’uyu munsi arankurikira, iyo duciye inyuma aranyandikira tukaganira nkamubirwa nti ibi uzabivemo”.

    Uyu mubyeyi yavuze ko hari benshi babiretse yagiye yigisha mbese abagira inama ati “Ndashima Imana ko kuva natangira kuvuga ubutumwa hari ababikoraga babiretse n’ubwo harimo abatabyumva ariko abatabyumva ni abakirisitu kuko bahishwe byinshi bazi ko bitabaho”. Agaruka ku cyatumye ava mu kibikira yagize ati: “Kubivamo si uko nasambanye. Hari n’abagiye bavuga ngo wenda mvuga ubutinganyi bwo mubihaye Imana nkabagutinze. Ntawantinze ariko narabibonye”.

    Yakomeja gira ati: “Kandi namwe muba mwandika komanteri mwigiza nkana murabizi hari n’amakuru n’abagenda babivuga ni ukuvaga rero ibyo byose n’ibigenda bikorwa hari uburyo ugera mu kintu, icyo wagiye ugiye gushaka ntube aricyo ubona uko wigishwa ijambo ry’Imana ntabe ariko urihabwa”.

    Yakomeja abisobanura neza ati: “Ni nyota nari mfite yo gusenga ndebye nsanga uburyo basengamo imbere birutwa n’uko nabaho ndi umukirisitu Gatolike, ndi umukirisitu wo ku Cyumweru usanzwe”. Yongeyeho ko hariya bagira inshingano nyinshi zitabemerera gusenga ibi rero bikaba byaratumye afata umwanzuro wo kuva mu kibikira ubu akaba ari umu pantekote.

    Mu gipantekote yagiyemo yari amaze imyaka itanu ari umukirisitu. Yongeye gushimangira ko atavuye mu kibikira atagiye gushaka umugabo nk’uko wenda hari abashobora kubitekereza. Yabajijwe uko yakira kuba yarigeze kuba umubikira ubu akaba yitwa mama w’abana, asobanura byinshi ashimangira ko anyuzwe no kuba yaravuye mu kibikira ubu akaba yubatse afite n’abana b’abahungu batatu.

    Yagize ati: “Imana ijya ihamagara, igahamagara kandi ikanatoranya ariko hari n’igihe umuntu agutoranya Imana itagutoranyije kuko gushaka ni isezerano Imana yatanze, yaravuze ngo mubyare mwororoke, kandi kubyara ukororoka ni uko habaho Adam na Eva. Imaze kurema Adam yaravuze ngo si byiza ko abaho wenyine”.

    Yakomeje avuga ko no mu iremwa ry’isi, Imana yashyizeho Adam na Eva nyuma hakazaho abana, ibi bikaba bifite igisobanuro gikomeye. Aha niho yahereye avuga ko kuba yavuga ko yubatse ndetse afite n’abana ari ishema kuri we. Ibi byose yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BigTown TV ikorera kuri Youtube.

    REBA HANO IKIGANIRO CYOSE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110270/kigali-uwahoze-ari-umubikira-yahishuye-ubutinganyi-bukorwerwamo-yiboneye-anatangaza-icyatu-110270.html

  • Rafael York ashobora kudakina umukino wa Uganda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukina muri Sweden, Rafael York ashobora kudakina umukino wa Uganda kwishyura kubera uburwayi.

    Rafael York ukinira AFC Eskilstuna, yakinnye umukino we wa mbere mu Mavubi ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira u Rwanda rutsindwa na Uganda 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

    Umukino wo kwishyura uzakinwa ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, uyu mukinnyi akaba ashobora kudakina uyu mukino nyuma y’uko yarwaye ibicurane.

    Uyu mukinnyi yakoze imyitozo y’ejo ku wa Gatanu, ariko akaba atagaragaye mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino bitewe n’uko yarwaye ibicurane.

    Andi makuru avuga ko uyu mukinnyi atishimiye uburyo yasimbujwe ku mukino ubanza wabereye mu Rwanda ndetse nyuma y’uyu mukino yifuje kuba yasubira muri Uganda adakinnye wo kwishyura.

    Rafael York ashobora kudakina umukinonwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-ashobora-kudakina-umukino-wa-uganda

  • Miss Nishimwe Naomie yitabaje RIB n’urwego rw… – #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba RIB n’Urwego rw’Umuvunyi  gusoma ibyo yabandikiye, iibintu byakomeje gutera urujijo abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko uyu mukobwa yirinze kwerura ngo avuge icyo yabaye, ariyo mpamvu bamwe bamubazaga niba yibwe, cyangwa yahohotewe.

    Nishimwe Naomi yagize ati: “Mwaramutse RIB, mwareba ubutumwa nabandikiye mu gikari”. RIB yahise imuzubiza byihuse iti “Urakoze Naomie reka tubikurikirane”. Miss Naomi yahise abashimira ati “Murakoze”. Ubu butumwa bwa Nishimwe Naomie yabuhaye n’Urwego rw’Umuvunyi, uru rwego rwamusubije rugira ruti: “Muraho Miss, ubutubwa bwawe bwakiriwe murakoze”.

    Abantu batari bacye bibajije icyo Miss Naomie yabaye. Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2016, Mutesi Jolly yahise agwa mu kantu agira ati “Ehhh Miss, barakwibye??”. Aha yahise amusuza ati “Reka”. uwitwa Mufasha yagize ati; “Bakwibye amanota?”. Uwiyita Kigalighost kuri Twitter we yagize ati “Ninde wagusagariye?”. 

    Naho uwitwa Naonesho yamubajije impamvu yabigize ubwiru, ati: “Kuki wabigize ubwiru c?”,n’abandi batari bacye bibajije ku cyo Naomie yabaye kitaramenyekana. N’ubwo Miss Naomie yagize ubwiru ikibazo cye, gishobora kuba gikomeye cyane bitewe n’inzego yitabaje. Turacyagerageza kumuvugisha.

    Miss Jolly yabajije mugenzi we Miss Naomi niba yibwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110265/miss-nishimwe-naomi-yitabaje-rib-nurwego-rwumuvunyi-avugisha-benshi-barimo-na-miss-mutesi–110265.html

  • Umujyi watitiye Perezida wa Kiyovu Sport ny… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021, Kiyovu Sports yerekanye rutahizamu akanaba kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Uganda 'Uganda Cranes', Emmanuel Arnold Okwi, wasinye amasezerano y'umwaka umwe nk'umukinnyi mushya.

    Okwi yerekeje muri Kiyovu Sport nyuma yo gutandukana na Ittihad of Alexandria yo mu Misiri yari amazemo imyaka ibiri. Uyu mukinnyi wanarebye umukino wa gicuti Kiyovu yatsinzwemo na APR FC 4-2 i Shyorongi kuri uyu wa Gatanu, yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

    Mu muhango wo kwerekana uyu mukinnyi ufite izina rikomeye mu karere ka CECAFA, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yakomoje ku makipe yashatse gutera gapapu Kiyovu Okwi akigera i Kigali, arimo Rayon Sports na AS Kigali, anashimangira ko bongeye gutitiza Umujyi.

    Yagize ati 'Ikipe duhanganye na bo batekereje gukora gapapu nk'uko mwahoze mubivuga, niba barabikoze, ngira ngo byarabananiye kuko uyu munsi aho Kiyovu Sports iri biragiye kugira ngo mujyane kuri iryo soko'.

    'Ahubwo wakabaye umbwira ko ejo Umujyi watitiye, niba Umujyi utaratitiye ejo ubwo hagombye kuba hari ikindi kibazo. Waratitiye ejo, abantu bose barabimbwiye ko ejo Kiyovu Sports yari yasubiranye Umujyi. Hari abari barawitije, ariko ngira ngo ejo barawusubije. Tuyitege rero, kandi ngira ngo aho umufana wa Kiyovu Sports ari aranezerewe. Uyu mwaka, Imana nidufasha umufana wa Kiyovu Sports ashobora kwishima'.

    Emmanuel Okwi wakiniye amakipe atandukanye yo mu karere arimo Simba SC, Yanga Africans na Villa SC, akaba kandi yarakiniye Étoile du Sahel yo muri Tunisia, yaherukaga gutandukana na Al Ittihad yo mu Misiri yari amazemo imyaka ibiri.

    Kiyovu Sport yasinyishije uyu rutahizamu w'imyaka 28 y'amavuko, nyuma yo gusinyisha abakinnyi batandukanye barimo Fiston Nkinzingabo, Ishimwe Kevin n'umutoza Haringingo Francis, aho ifite intego y'igikombe cya shampiyona uyu mwaka, iheruka mu 1993.

     

    Emmanuel Okwi yasinye amasezerano y’umwaka umwe 

    Perezida wa Kiyovu Sport ahamya ko bisubije umujyi nyuma yo kugura rutahizamu ukomeye mu karere ka CECAFA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110268/umujyi-watitiye-perezida-wa-kiyovu-sport-nyuma-yo-gusinyisha-emma-okwi-110268.html

  • Leta yatanze miliyari ebyiri yo kuzahura ubworozi bw’inkoko n’ingurube #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Solange Uwituze aganira n
    Dr Solange Uwituze aganira n’aborozi b’ingurube

    Mu nama Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubworozi muri RAB, Dr Solange Uwituze yagiranye n’Ishyirahamwe RPFA (Rwanda Pig Farmers Association) kuri uyu wa 08 Ukwakira 2021, yabamenyesheje ko muri uku kwezi bazabona amatangazo ya Banki Itsura Amajyambere(BRD) abasobanurira uburyo bandika basaba inguzanyo.

    Dr Uwituze yavuze ko Leta yageneye aborozi b’ingurube n’inkoko igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri, kugira ngo abafashe kwivana mu gihombo batewe n’ibihe bya Covid-19 ndetse n’icyorezo cya muryamo cyibasiye ingurube.

    Avuga ko hari aborozi b’ingurube bari bamaze igihe basaba Leta kubaremera, ariko ngo habayeho ikibazo cyo kutamenya gutandukanya abahombejwe na Covid-19 na muryamo, hamwe n’abagize ubwoba bakazigurisha cyangwa bakaziyicira birinda ko zakwipfusha.

    Impande zombi (RAB n’aborozi b’ingurube) ntibarashobora kugaragaza igihombo cy’ingurube cyabayeho muri ibi bihe bya Covid-19, ariko imibare iheruka RAB yari isanzwe ifite igaragaza ko mu gihugu hose hari ingurube zirenga miliyoni eshatu.

    Dr Solange Uwituze avuga ko nta bundi buryo abahombye bagomba gufashwamo, usibye kubaha inguzanyo bazishyura hongeweho inyungu ‘nto’ ingana na 8% ku mwaka.

    Uyu muyobozi wungirije wa RAB yagize ati “N’ubwo dushobora kubihindura bitewe n’abasabye igishoro uko bangana, ariko gahunda ni uko uworora ku giti cye ashobora kuzabona amafaranga miliyoni 15, hanyuma bariya bana cyangwa abadamu borora ari koperative bakazabona miliyoni 20 ku nyungu y’umunani ku ijana(8%), mu bisabwa hazabamo kuba ufite ubushake bwo gukorana na RAB ubworozi bwa kinyamwuga”.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, Shirimpumu Jean Claude avuga ko barimo guhomba bitewe n’uburwayi bw’ayo matungo magufi, ibiryo byayo bihenze, ubuke bw’abaganga babafasha kuyitaho no kubagira inama, ndetse no kubura isoko ry’umusaruro ukomoka ku ngurube.

    Shirimpumu yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye cyane dushaka gukemura ni ukubona icyororo, kuba twabona ibiryo byo kugaburira amatungo yacu no kongerera ubumenyi aborozi bacu, hakiyongeraho n’uburyo twavugurura isoko kugira ngo umuntu yorore, agurishe kandi atere imbere adahombye”.

    Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n
    Inzego zitandukanye zirimo RAB zahuye n’abahagarariye aborozi b’ingurube

    Shirimpumu avuga ko hari icyuho kinini hagati y’igiciro cy’inyama z’ingurube kuva ku mworozi kugera ku muguzi wazo wa nyuma uzishaka ku isoko, kuko ikilo ku mworozi kibarirwa hagati y’amafaranga 1,500-1,800, ariko cyagera ku isoko kikaba amafaranga 4,000.

    Ibigo mpuzamahanga nka Enabel y’Ababiligi, umuryango FAO ushinzwe ibiribwa ndetse n’umushinga ‘Orora Wihaze’ uterwa inkunga n’Abanyamerika, bivuga ko bizafasha aborozi b’ingurube kubona ubumenyi, kubahuza n’ibigo by’imari ndetse no kubashyira mu ikoranabuhanga ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora no gucuruza mu buryo bworoshye.

    RAB na yo yabijeje icyororo cy’ingurube za kijyambere ziherutse kuvanwa i Burayi, ikazabubakira amabagiro agera kuri 25 hirya no hino mu gihugu bitarenze umwaka utaha, ariko na bo bagasabwa kwitabira gukingiza ayo matungo no kuyafatira ubwishingizi.

    RAB isaba abashinzwe kwita ku matungo(veterinaires) kuba Abanyamwuga bakirinda kuba abakomisiyoneri bo gucuruza imiti bahabwa yo kujya kwita ku matungo.

    source : https://ift.tt/3Asciq3

  • Miss Nishimwe Naomie yasobanuye impamvu y'ubutumwa yahaye RIB #rwanda #RwOT

    Mukiganiro Miss Naomie Nishimwe yahaye Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko hari umwana w'umukobwa wamwiyambaje ngo amukorere ubuvugizi.

    Yagize ati 'Ni umukobwa wanyiyambaje, afite ikibazo gikeneye ubuvugizi, rero niyo mpamvu nabigenje kuriya buri rwego naruhaye amakuru kandi natangiye kumenya ko bari gukurikirana ikibazo cye.'

    Miss Nishimwe Naomie yavuze ko nta kibazo cyihariye yahuye na cyo ahubwo ko bwari ubuvugizi yakoreraga uwamwiyambaje.

    Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gukoresha ubu buryo kuko yabonaga kujya ku cyicaro cya buri rwego yari akeneye biri bumutinze cyane ko atari ari hafi.

    Kwandikira izi nzego byakuruye amagambo ku mbuga nkoranyambaga, abarimo Miss Jolly Mutesi babaza Miss Nishimwe niba hari ikibazo yaba yahuye na cyo.

    Miss Nishimwe Naomie ni umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020, akaba umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mukobwa uretse ikamba rya Miss Rwanda yegukanye, asanzwe azwi cyane mu itsinda ry'abavandimwe be rya Mackenzies rikunzwe cyane kuri Instagram.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-nishimwe-naomie-yasobanuye-ubutumwa-yahaye-rib

  • Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y'ubutabera #rwanda #RwOT

    Mu matariki ya mbere y'ukwezi k'Ukuboza 2018 habaye igitero mu karere ka Rubavu cyakozwe n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR. Uwari umuvugizi wa FDLR icyo gihe ariwe La Forge Bazeye Fils, amazina ye y'ukuri akaba ari Ignace Nkaka yatangarije Claude Mulindahabi ko ari FDLR koko yagabye icyo gitero kandi ko FDLR ihagaze neza. Bazeye yavuzeko 'ingabo za RDF zabateye muri Kongo barazirukankana kugeza ahitwa Rwerere'.

    Iri jambo niryo Bazeye yavuze rya nyuma mu itangazamakuru nk'umuvugizi wa FDLR kuko nyuma y'icyumweru kimwe gusa hacicikanye amakuru avugako yafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye I Kampala aho bari batumiwe na Leta yicyo gihugu kugirango bihuze na RNC umutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa babashe gukora umutwe umwe 'ufite imbaraga'.

    Bazeye La Forge Fils, yabaye umuvugizi wa FDLR mu mwaka wa 2009 asimbuye uwiyitaga Col Edmond Ngarambe ufite amazina y'ukuri ya Lt Col Habimana Michel wari ushinzwe kurinda Minisitiri w'Intebe Agathe Uwilingiyimana akamwica urwagashinyaguro. Lt Col Habimana Michael yafashwe mu gikorwa cya gisirikare cyari gihuriweho n'ingabo z'u Rwanda ndetse niza Kongo cyiswe UMOJA WETU maze yoherezwa mu Rwanda akaba afungiye muri Gereza ya Nyanza.

    Nyuma yuko La Forge Bazeye Fils afashwe akoherezwa mu Rwanda, yashyikirijwe inkiko none muri iki cyumweru yasabiwe igifungo cya burundu n'ubushinjacyaha kubera ibyaha yakoreye mu mutwe wa FDLR.

    Ubwo yisobanuraga, La Forge Bazeye Fils yagize ati: 'Ndizeza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.'

    Ignace Nkaka waburanishijwe hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Ignace Nkaka wiyise La Forge Bazeye Fils yongeye gutakambira urukiko avuga ko bamureka nawe agasubira mu buzima busanzwe kimwe n'abandi barwanyi bahoze muri FDLR. Ariko La Forge Bazeye yiyibagiza ko yari umwe mu bwonko bwa FDLR aho yabarizwaga mu gice gishinzwe icengezamatwara n'itangazamakuru.

    La Forge Bazeye yamaze imyaka igera ku icyenda akora ibyaha bikurikira; ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b'abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w'ingabo utemewe.

    Yirirwaga kuri BBC Gahuzamiryango na VOA Kinyarwanda ashaka gutagatifuza umutwe wa FDLR yavugiraga. Imvugo ye mu rukiko ntabwo wayizera kuko La Forge Bazeye yari umunyabwenge dore ko Jenoside yabaye agiye kurangiza muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Nyakinama. Tubibutse ko La Forge Bazeye ari murumuna wa Col Nkundiye wabaye umuyobozi wa mbere w'ingabo za FDLR (FOCA) akaza kwicwa muri 1998.

    Ubwo Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije wari umuyobozi wa FDLR yafataga icyemezo cyo gutaha mu Rwanda akitandukanya n'ibikorwa bihungabanya umutekano w'u Rwanda, yagiye ahamagara abayobozi batandukanye ba FDLR baba abagisivili cyangwa aba gisirikari.

    Yahamagaye uwitwa La Forge Bazeye Fils amusaba kuva mubyo arimo undi aramusubiza ngo 'wahisemo kuba umugambanyi, ntuzongere kumpamagara ukundi'

    Rwarakabije ahamagaye Lt Gen Mudacumura, ntabwo Telephone yayitabye, yayihaye umunyamabanga we wihariye Col Sixbert undi ahita amutuka, aba bombi baguye mu gitero ingabo za Kongo zabagabyeho mu ijoro rya tariki ya 17 rishyira 18 Nzeli 2019.

    Ibyo Bazeye atangaza murukiko bitandukanye nibyo yatangazaga akiri mu ishyamba ni isomo ku bakiri mu mitwe y'iterabwoba mu mashyamba ya Kongo n'ahandi.

    The post Turebe La Forge Fils Bazeye wo kuri BBC Gahuzamiryango na VOA ndetse na La Forge Fils Bazeye imbere y'ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/turebe-la-forge-fils-bazeye-wo-kuri-bbc-gahuzamiryango-na-voa-ndetse-na-la-forge-fils-bazeye-imbere-yubutabera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=turebe-la-forge-fils-bazeye-wo-kuri-bbc-gahuzamiryango-na-voa-ndetse-na-la-forge-fils-bazeye-imbere-yubutabera

  • Urubyiruko rwasabwe kudatererana abageze mu zabukuru na bo bagategura amasaziro yabo kare – #rwanda #RwOT

    Yabisabye kuwa 8 Ukwakira 2021, umunsi u Rwanda rwahisemo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru usanzwe wizihizwa ku ya 1 Ukwakira buri mwaka ku rwego rw’Isi kuva mu 1990.

    Kuko uyu munsi uhurirana n’uw’u Rwanda rwizihizaho ‘gukunda igihugu’ byatumye wimurirwa kuya 8 Ukwakira, aho wizihijwe ku nshuro ya 22, n’ insanganyamatsiko igira iti “Ikoranabuhanga rikoreshwa na bose.”

    Nyirarukundo yavuze ko kubera amateka y’u Rwanda, benshi mu bageze mu zabukuru bariho uyu munsi batagize amahirwe yo gutegura amasaziro yabo, ibintu yahereyeho asaba abanyarwanda bose bakiri bato kubitaho, bakabegera kandi bakizigamira kugira ngo igihe na bo bashaje bazabeho neza.

    Ati “Umuryango nyarwanda urasabwa kudatererana ababo bageze mu zabukuru, by’umwihariko ababa bafite intege nke. Ndahamagarira kandi urubyiruko n’abakiri bato gutegura neza amasaziro biteganyiriza muri gahunda zitandukanye nka Ejo Heza n’ubundi bwishingizi butandukanye.”

    Yakomeje agira ati “Ni umwanya kandi wo kwegera abageze mu zabukuru mubigisha ikoranabuhanga kugira ngo babashe koroherwa mu kubona servisi zitandukanye kuko aho isi igeze bisaba kuba ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

    Mu Rwanda abageze mu zabukuru bagize 5% by’abaturage bose b’igihugu, ni ukuvuga abantu barengeje imyaka 65 y’amavuko.

    Aba bari mu bibasirwa n’ibibazo by’ubukene bigatuma bagorwa no kubona ifunguro, aho bacumbika, uko bivuza n’ibindi by’ibanze nkenerwa, ari yo mpamvu Minaloc yashyizeho politiki y’abageze mu zabukuru kugira ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa.

    Nyirarukundo yagize ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje guharanira icyatuma abageze mu zabukuru bagira amasaziro meza. Politiki y’abageze mu zabukuru yemejwe kuwa 31 Gicurasi 2021, itanga umurongo n’uburyo kwita ku bageze mu zabukuru bizakorwa umuryango ubigizemo uruhare.”

    “Ni amahirwe rero ku bagize umuryango yo kugaragariza urukundo n’ubufatanye ababyeyi bageze mu zabukuru.”

    Benshi mu bageze mu zabukuru mu Rwanda bafashwa kwishyurirwa ubwishingizi mu kwivuza, bagahabwa inkunga y’ingoboka binyuze muri VUP, ndetse hari n’abahawe inka muri gahunda ya girinka munyarwanda, kugira zizajye zibafasha kubaho.

    Nyirarukundo yabijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza, aho nabo yabasabye kugira uruhare mu kwigisha abakiri bato amateka n’umuco hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda no gukemura ibibazo biwugarije.

    Kubera icyorezo cya Covid-19 nta birori byabaye byo kwizihiza uyu munsi, aho Minaloc yatangaje ko wizihirizwa mu ngo.

    Kugeza mu 2019, ku Isi hose habarurwaga miliyoni 703 z’abageze mu zabukuru bafite imyaka kuva kuri 65 kuzamura, aho biteganyijwe ko mu myaka 30 iri mbere baziyongera bakikuba kabiri bakarenga miliyari 1,5 mu 2050.

    Urubyiruko rwasabwe kwita ku bageze mu zabukuru na rwo rugategura amasaziro yarwo hakiri kare

    source : https://ift.tt/3FulLRr