Category: Uncategorized

  • Burundi: Ibigo 13 by'imfubyi bigiye gufungwa kubera 'kutubahiriza uburenganzira bw'abana' #rwanda #RwOT

    Leta y'u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga ibigo 13 by'abikorera birera abana b'impfuyi ivuga ko “bitubahiriza uburenganzira bw'abana”.

    Leta ivuga ko abana basanzwe muri ibyo bigo bagiye kwimurirwa mu bindi hirya no hino mu gihugu.

    Ni nyuma yuko ikoze igenzura mu mwaka wa 2018 igasanga hari ibigo bitubahirije ibisabwa birimo nk'ibijyanye n'isuku, bigahabwa igihe cyo kubikosora.

    Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri yo gushyigikirana Félix Ngendabanyikwa yabwiye BBC ko icyo cyemezo cyafashwe ku wa kane kidashyirwa mu bikorwa “mu buryo buhutiyeho” kugira ngo kitabangamira abo bana.

    Ati: “Turiho turareba uburyo tubishyira mu bikorwa ariko twubahiriza uburenganzira bw'abana”.

    Mu bigo bigiye gufungwa ntakiragira icyo gitangaza ku mugaragaro kuri icyo cyemezo cya leta.

    Leta ivuga ko nta mubare ntakuka uzwi w'abana bo muri ibyo bigo, ariko ngo hagiye kurebwa uburyo bimurirwa mu bindi bigo bisanzweho “byagutse… hanyuma tugafashanya ukuntu dushobora kubashyira mu burenganzira bwabo”.

    Byinshi muri ibyo bigo biri mu mujyi wa Bujumbura, Gitega, Ngozi no muri Bujumbura Rural.

    Mu bigo byari byakoreweho iperereza mu 2018, Bwana Ngendabanyikwa avuga ko iperereza ryongeye gukorwa mu kwezi kwa cyenda ryasanze bine ari byo byavuguruye ibyo byari byarasabwe mbere.

    Ati“N'ibindi aho kwitunganya [kwikosora] byahise bisubira inyuma. Ibyo byahise bisubira inyuma rero ni byo byafatiwe icyemezo cyuko bigomba gufungwa kugira ngo abana ntibahohoterwe”.

    Mu Burundi hose habarurwa ibigo by'imfubyi birenga 130.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-ibigo-13-by-imfubyi-bigiye-gufungwa-kubera-kutubahiriza-uburenganzira

  • Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi basabwe kudaharanira inyungu zabo – #rwanda #RwOT

    Yabibasabye kuri uyu wa 9 Ukwakira 2021, mu mwiherero w’umunsi umwe bagiriye muri Intare Conference Arena iherereye i Rusororo.

    Ni umwiherero wahurije hamwe abadepite 52 b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Ugamije kubafasha kwibukiranya no kwihugura ku nshingano zabo nk’intumwa za rubanda mu gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere uwo Muryango wemereye Abaturarwanda.

    Ngarambe yabashimiye ubwitabire bagize, abibutsa ko kwihugura ari inshingano ihoraho y’ umunyamuryango kandi imufasha kuzuza neza inshingano ze.

    Ati “Mukwiye guhora mwihugura ndetse mugakora ubushakashatsi buhagije ku mategeko mutora kugira ngo bibafashe kumva neza akazi mukora.”

    “Mukwiye kwimakaza ibiganiro hagati yanyu n’abandi kugira ngo akazi mukora kuzuze inshingano mwahawe n’ Abanyarwanda.”

    Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nziza bakaba “ba nkore neza bandebereho”, bagafata iya mbere mu kwimakaza ubumwe aho bakorera no mu Banyarwanda.

    Yakomeje ati “Muzirinde guharanira inyungu zanyu bwite ahubwo inyungu rusange z’ Abanyarwanda abe ari zo mushyira imbere.”
    “Mugomba kandi kurangwa no kwicisha bugufi. Ibi ntabwo ari ukugaragaza intege nkeya. Ni indangagaciro y’umuyobozi ikwiye kubaranga mwese mu buzima bwanyu bwa buri munsi.”

    Perezida Wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabagwiza Edda, yatangaje ko uyu mwiherero ubafasha kumenya uko bahagaze mu nshingano.

    Ati “Turareba ngo duhagaze dute nk’intumwa za rubanda ariko na none duhagarariye FPR-Inkotanyi. Umunyamabanga Mukuru yongeye kubitwibutsa, dufite ubutumwa twahawe koko, ese tubushoboza dute? Iyo twiherere nk’uku rero ni umwanya wo kongera kubigarukaho, tureba uko tubukoresha, aho twatezwe, aho twagize intege nkeya n’aho tugomba gushyira ingufu.”

    Muri uyu mwiherero hanagarutswe kuri raporo zitandukanye zirimo iy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ndetse n’irebana n’ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Mukabagwiza yakomeje ati “Hari raporo zitugeraho nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko ariko tukongera tukazirebesha ijisho ry’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi. [Twibaza tuti] ese iriya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta tuyibona dute? Iri kudufasha iki? Ni iki natwe twafasha kugira ngo dukorane n’inzego ayo makosa agaragaramo agabanuke ndetse anaranduke burundu.”

    “Tunareba uko ingengabitekerezo ya Jenoside ihagaze ku rwego mpuzamahanga. Dufite imikoranire n’izindi nteko zishinga amategeko. Ni ukuvuga ngo bwa butumwa tujyamo mu bindi bihugu buri kubyuka kuko bwari bwarabangamiwe na COVID-19. N’izindi nteko zishinga amategeko ziradusura, tuba tureba ngo twakora iki kugira ngo dufatanye.”

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, na we yari yatumiwe ngo abagezeho ishusho y’uko ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu Rwanda no mu mahanga ihagaze.

    Abawitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye basaba ko harushaho gukurikirwana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano ku bahombya umutungo n’imari bya Leta kuko bidindiza itarambere mu nzego zose.

    Banasabye ko Abanyarwanda barushaho gukangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe ari mu masezerano igihugu gikomeje gusinyana n’amahanga, bakagurirayo ibikorwa byabo.

    Bifuje ko hatangizwa ibiganiro n’ubukangurambaga byo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hifashishijwe itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

    Kuba mu mashuri hashyirwamo inyigisho zifasha abana gukura bazi amateka y’igihugu cyabo n’uburere mboneragihugu, byagaragajwe nk’ibikenewe kuko byaziba icyuho cy’abayobywa n’abababwira ibinyoma bagakurana ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, François Ngarambe, ubwo yaganirizaga abitabiriye umwiherero

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yatanze ikiganiro muri uyu mwiherero

    Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite,Mukabagwiza Edda, yatangaje ko uyu mwiherero ubafasha kumenya uko bahagaze mu nshingano

    Uwo mwiherero wahurije hamwe abadepite 52 b’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

    Aba badepite basabwe kudaharanira inyungu zabo ahubwo bagahagararira Abanyarwanda muri rusange

    source : https://ift.tt/3DrcJTz

  • Polisi yacaniye imiryango isaga 100 mu Karere ka Musanze – #rwanda #RwOT

    Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru (RPCEO), Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ndayisenga, yavuze ko iki gikorwa kiri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda aho Polisi igenda iremera imiryango itishoboye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

    Yavuze ko ibikorsho biri guhabwa abaturage bizabafasha mu kwicungira umutekano no kugera ku iterambere mu bukungu.

    Ati “Polisi isanzwe iremera abaturage mu bikorwa bitandukanye cyane cyane hibandwa ku miryango itishoboye yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe. Ni muri urwo rwego Polisi irimo guha abaturage urumuri rw’imirasire y’izuba kugira ngo bibafashe mu kwiteza imbere. Uru rumuri rurabafasha kurwanya ibyaha byaberaga mu mwijima nk’ubujura, kuzigama amafaranga baguraga ibindi bicanwa, uru rumuri kandi ruzanafasha abana gusubira mu masomo nijoro.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Munyentwari Damascène yakanguriye abaturage kuzafata neza ibikorwa bahawe na Polisi y’u Rwanda anabasaba ko urwo rumuri rwazabafasha mu kwicungira umutekano.

    Yagize ati”Hari bamwe mu bantu bafata nabi ibikorwaremezo Leta yatanze cyangwa bikangirika ku mpamvu zitandukanye harimo no gusaza. Ugasanga baravuga ngo bya bintu byanyu byarapfuye muzaze mubijyane. Mugomba gufata neza ibi bikorwa mwahawe mukabifata nk’ibyanyu, itara ryasaza ukaba wagura irindi cyangwa byagira ikibazo ugashaka abazi kubikora bakabikora.”

    Mu byahawe aba baturage harimo amatara atatu, muri ayo matara harimo agomba gushyirwa hanze kugira ngo habe urumuri bityo bifashe abaturage mu kwicungira umutekano.

    Hakizimana Jean de Dieu ni umwe mu baturage bahawe ibi bikoresho, yavuze ko yishimiye igikorwa Polisi y’u Rwanda yabagejejeho kuko yabakuye mu kizima.

    Yagize ati “Ubusanzwe twakoreshaga buji, amatoroshi, amatelefoni yo twayajyanaga mu dusantere gushaka yo umuriro. Ubu byakemutse ndetse n’abana babonye uburyo bwo kujya basubira mu masomo nijoro, Polisi y’u Rwanda yadukoreye kandi si ubwa none ahubwo ihora idufasha muri byinshi cyane cyane mu mutekano.”

    Igikorwa cyo gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba mu Mudugudu wa Rutagara kije gikurikirana n’undi watanzwe ku wa kabiri tariki ya 5 uku kwezi. Uyu muriro uturuka ku mirasire y’izuba Polisi yawutanze mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, mu Mudugudu wa Ruhuha, wahawe imiryango 55.

    Biteganijwe ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, mu Ntara y’Amajyaruguru abaturage bo mu midugudu 7 bazahabwa urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba.

    Bamwe mu baturage bashyikirizwa ibikoresho bitanga umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba

    Ibikoresho biri guhabwa abaturage bizabafasha mu kwicungira umutekano

    source : https://ift.tt/3oKrdcX

  • Abasirikare 19 ba RDF bari muri Kenya mu bikorwa by’ubuvuzi buhabwa abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabereye mu turere dutandukanye muri Kenya, turimo Machakos, Kajiado na Nairobi.Bigamije kunoza ubufatanye hagati y’abasivile n’abasirikare bo mu bihugu bigize Umurayango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

    Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Lt Col Vincent Mugisha. Serivisi bari gutangamo ubufasha zirimo izijyanye n’ubuvuzi bw’abana, abagore, ubuvuzi rusange, ubw’amaso n’amenyo zitangwa ku buntu.

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos gaherereye mu birometero 85 uvuye mu Mujyi wa Nairobi.

    Winny Chemutai Too, uhagarariye ikigo nderabuzima cya Muumandu, cyo muri aka gace yatangaje ko ubusanzwe abaturage bamenyereye abasirikare nk’abantu bitwaza imbunda badapfa kugaragara mu bikorwa by’ubufasha mu by’imibereho y’abantu.
    Ati “Iki ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye bw’abasivile n’abasirikare.”

    Ibikorwa bijyanye n’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’ingabo n’abasivile muri EAC, bibaye ku nshuro ya gatatu.Ku nshuro ya mbere byabereye muri Uganda mu 2018, iyakurikiyeho mu 2019 bibera mu Rwanda.

    Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda bari mu bikorwa by’ubuvuzi muri Kenya

    Hari gutangwa ubuvuzi mu nzego zitandukanye ku baturage ba Kenya ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda

    Ku munsi wa mbere izi serivisi zageze ku bantu 90 barimo abo mu gace ka Machakos

    source : https://ift.tt/3iPdlKL

  • Umukobwa yari apfuye azira kujya kongeresha ikibuno ku muganga wa magendu #rwanda #RwOT

    Umuntu wiyitaga umuganga muri farumasi imwe yo mu gihugu cya Senegal yatawe muri yombi azira gucuruza imiti itemewe nyuma yo gutera inshinge umukobwa amubwira ko ashobora kumwongerera ikibuno bikarangira arembye.

    Muri iki gihugu cya Senegal,abantu bakora ubucuruzi bwo kongerera ubunini ibibuno by'abakobwa ngo barogeye,kuko mu minsi ishize hatawe muri yombi umunyaCote d'Ivoire, Alexia Kanté.

    Umuganga watawe muri yombi bivuga ko yitwa Abdoul Wahab Diop.Yatawe muri yombi nyuma yo gutera inshinge umukobwa ku kibuno ashaka kucyongera,birangira imiti yatewe imugizeho ingaruka hafi no kumuhitana.

    Uyu mukobwa washakaga kongeresha ikibuno yasabye “uyu muganga wo muri farumasi”kumwongerera ikibuno, acibwa akayabo k'ibihumbi 500.000 by'ama CFA. Nyuma yo kumvikana, impande zombi zemeranije gukorana kuri 400.000 CFA.

    Nyuma yo guterwa inshinge, uyu mukobwa ukiri muto yararwaye araremba agera hagati y'ubuzima n'urupfu. Yahisemo gutanga ikirego kuri Polisi yo mu mujyi w'iwabo,ushinjwa ahita atabwa muri yombi.

    Nk'uko amakuru abitangaza, uyu mufarumasiye wakoraga magendu yakoze ibizamini byinshi mu ishami ry'ubuvuzi rya kaminuza ya Cheikh Anta Diop.

    Ibi ngo byari bihagije kuri we gufungura “ivuriro” muri Ouakam aho yatangaga imiti itemewe ndetse ngo yari afite kashe mpimbano kandi yemezaga ko “avura” indwara zose.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-yari-apfuye-azira-kujya-kongeresha-ikibuno-ku-muganga-wa-magendu

  • York Rafael wari utegerejwe nimbaga yAbanya… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira 2021, ni umunsi udasanzwe ndetse utazibagirana kuri York Rafael ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, kuko ari bwo bwa mbere yambaye umwambaro w'Amavubi akina umukino mpuzamahanga.

    Niwo mukino York Rafael yari akiniye u Rwanda nyuma y’uko FIFA imuhaye ibyangombwa bibimwemerera, nubwo utarangiye neza ku ruhande rw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda.

    Mu mikino we wa mbere, umutoza Mashami Vincent yamugiriye icyizere amubanza mu kibuga nyuma yo kugaragaza urwego rwiza mu myitozo, uyu mukinnyi yakinnye mu kibuga hagati ariko agakina ashakira imipira ubusatirizi bw'Amavubi.

    Mu minota 52 York Rafael yakinnye ku mukino wa Uganda, benshi mu bari ku kibuga ndetse n'abarebeye uyu mukino kuri za televiziyo, bashimye cyane imikinire ye kuko ari umukinnyi wihuta, ucenga, ukinisha bagenzi be, uzi gutanga umupira neza kandi akanatera amashoti mu izamu.

    Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye York afite amanota yose y'umukino kuko byibura buri mupira wageraga imbere y'izamu rya Uganda wamunyuragaho ndetse akawutanga neza, nk'imipira yahaye Kagere Meddie, Jacques Tuyisenge n'abandi, ariko gusoza igikorwa cya nyuma cyo gutsinda igitego bikananirana.

    Umutoza Mashami Vincent yafashe umwanzuro wo kumukura mu kibuga ku munota wa 52, amusimbuza Manishimwe Djabel, icyemezo cyitashimishije abari bakurikiye uyu mukino kuko bahise bavuza induru.

    Uko yagaragaye ku maso, ntabwo York Rafael yishimiye kuva mu kibuga kuko yumvaga agifite byinshi byo gukora kuri uwo mukino.

    Abakurikiye iminota 52 York Rafael yakinnye ku mukino wa Uganda, bahamya neza ko u Rwanda rwabonye umukinnyi w'ingenzi kandi uzarufasha byinshi  muri ibi iyi minsi no mu bihe biri imbere.

    York ari mu bakinnyi bajyanye n'Amavubi muri Uganda, aho bitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021 ku kibuga St Mary's Stadium iherereye Kitende.

    York Rafael avuka kuri Nyina w'Umunyarwandakazi ndetse na Se ukomoka muri Angola. Uyu mukinnyi avuga ko yafashe umwanzuro wo gukinira u Rwanda kuko ari igihugu umubyeyi we akunda cyane akomokamo.

    York Rafael yashimwe na benshi ku mikinire yagaragaje mu minota 52 yakinnye ku mukino wa Uganda

    York Rafael yitezweho gutanga umusaruro iki gihe no mu gihe kizaza mu Amavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110275/york-rafael-wari-utegerejwe-nimbaga-yabanyarwanda-yitwaye-ate-mu-mukino-we-wa-mbere-mu-ama-110275.html

  • Umukobwa yahisemo kuryamana na se w'umukunzi we kubera impamvu itangaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo muri Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko 'yaryamanye na se w'uwahoze ari umukunzi we' mu rwego rwo kumwihoreraho kubera agahinda yamuteye bagikundana

    Muri iyi videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ,uyu mugore wo muri Nigeriya yagaragaye yirata ko agiye kuryamana na se w'uyu wahoze ari umukunzi we.

    Uyu mudamu yahisemo kwihorera ku mukunzi we nyuma yo kumuca inyuma.

    Uyu mudamu yahishuye uburyo yaryamanye na se w'umukunzi we nk'inzira ye yo kwihorera kuko yamuciye inyuma.

    Yerekanye igice cy'inzu avuga ko ari iwabo w'uyu mukunzi we wamuciye inyuma bigatuma nawe amwihimuraho.

    Yavuze ko uwahoze ari umukunzi we yitwa John icyo yakoze ari ukumwigisha isomo ryo kutazongera gukora nkibyo yakoze.

    Muri iyi videwo,uyu mugore yavugaga ati 'John, John, ubu ndi mu nzu ya papa wawe, tugiye gusambana….wambabaje umutima, urakeka ko wagenda ukidegembya gutyo…'

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yahisemo-kuryamana-na-se-wumukunzi-we-kubera-impamvu-itangaje/

  • Kigali: Indaya yacucuye umusore ariyahura,dore uko byagenze. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 25 utuye mu mudugudu wa Nyenyeri mu murenge wa kigarama mu karere ka Kicukiro ,yiyahuye kubera indaya yari imaze kumwiba amafaranga ibihumbi icumi.

    Uyu musore ngo iyo ndaya bari kumwe nayo yaje kumutwara amafaranga ibihumbi icumi kubyakira byamunanira ahitamo kwinaga muri Ruhurura ahita apfa.

    Abamubonye ashaka kwiyahura babwiye BTN ko uyu musore yari yasinze ,akaza no kwibwa amafaranga agahitamo kwiyahura. Abandi baturage bari aho ibyo byabereye bakomeje kuvuga ko uwo musore yavugaga ko abakobwa bari kumwe bamwibye amafaranga ibihumbi 10.

    Uyu musore bivugwa ko yacuruzaga ubunyobwa yiyahuye inshuro ebyiri kugirango apfe kubera amafaranga ye.Abatutage bakaba batangaje ko abantu barimo kwiyahura ahubwo kubera ubukene.

    Source : https://yegob.rw/kigali-indaya-yacucuye-umusore-ariyahuradore-uko-byagenze/

  • Kirehe: Abafite imyaka 50 kuzamura barimo gukingirwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urukingo abatuye mu Karere ka Kirehe batangiye guhabwa ngo rugiye kubafasha kurushaho guhangana na Covid-19
    Urukingo abatuye mu Karere ka Kirehe batangiye guhabwa ngo rugiye kubafasha kurushaho guhangana na Covid-19

    Ni gahunda irimo gukorerwa kuri site 49 zatoranyijwe mu bice bitandukanye bigize Akarere ka Kirehe, ku ikubitiro abafite imyaka 50 kuzamura bakaba ari bo bahereweho nka kimwe mu byiciro bizahazwa na Covid-19, mu gihe baramutse bagezweho na yo.

    Kuri iki cyiciro, Akarere ka Kirehe kagenewe doze 58.400 z’inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca, muri gahunda Leta yihaye yo gukingira abantu benshi bashoboka mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyorezo cya Covid-19 kimaze igihe gisaga umwaka kibasiye isi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerald Muzungu, avuga ko ibikorwa byo gukingira abatuye ako karere babyiteguye neza, kandi ko inkingo bahawe zigiye kurushaho gufasha cyane cyane abakuze n’abandi bari mu bindi byiciro kutazahazwa na Covid-19 hamwe no kuzahura ubukungu.

    Akarere ka Kirehe kiyongereye ku tundi turere twatangiye gahunda yo gukingira abaturage batwo turimo aka Bugesera na Musanze, mu rwego rwo gukomeza guhangana no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Kugira ngo abaturage bakomeze gukora gahunda zabo zitandukanye nk’uko byari bimeze mbere ya Covid-19, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo gushakira Abanyarwanda n’abarutuye inkingo kuko nko guhera tariki 4 Nzeri 2021 kugera tariki 8 Nzeri 2021, u Rwanda rwakiriye inkingo zisaga doze miliyoni zo mu bwoko bwa AstraZeneca.

    Abaturage barasabwa kutadohoka ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho kuba uwahawe urukingo yakwandura cyangwa akanduza abandi Covid-19
    Abaturage barasabwa kutadohoka ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda covid-19 kuko gukingirwa bidakuraho kuba uwahawe urukingo yakwandura cyangwa akanduza abandi Covid-19

    Harimo doze 857.000 zatanzwe n’igihugu cy’u Butaliyani, izindi doze 195.500 zo muri ubwo bwoko zatanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi hamwe na doze 280.000 na zo za AstraZeneca zatanzwe n’Igihugu cya Slovakiya, zose zikaba zaratanzwe muri gahunda za Covax.

    Kugeza tariki ya 8 Nzeri 2021 mu Rwanda abamaze guhabwa doze zombi basaga gato miliyoni 2 n’ibihumbi 100, mu gihe abamaze guhabwa doze imwe basaga miriyoni 1 n’ibihumbi 600.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko uyu mwaka uzajya kurangira byibuze hamaze gukingirwa 30% by’abagomba gukingirwa, mu gihe biteganyijwe ko umwaka utaha uzarangira 60% by’abagomba gukingirwa barafashe urukingo rwa Covid-19.


    source : https://ift.tt/2YFbmlh

  • Akomeje guca agahigo ko kugira izuru rirerire ku Isi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kugeza kuri uyu munsi ntawe uramukura kuri iyi ntebe yicajweho no kubera uburebure bw’izuru rye nk’uko Guinness World Record yabyemeje. Iki gitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku rwego rw’Isi kigaragaza ko uyu mugabo akiri uwa mbere ufite izuru rirerire ripima hafi santimetero umunani n’ibice birenga(8.8cm).

    Ikinyamakuru The Mirror cyanditse ko uyu mugabo yamenyekanye cyane, nyuma y’aho akomeje kugira umwihariko wo kuba ari we ufite izuru rinini ku isi yose. Iri zuru ry’uyu mugabo ritangaje kubera ubunini bwaryo, hashize imyaka isaga 11 rimenyekanye ndetse rikaba rigifite ako gahigo kuko kuva mu mwaka wa 2010, kugeza kuri uyu munsi wa none, nta wundi muntu uragaragara ko afite izuru rinini riruta iry’uyu mugabo Mehmet Özyürek. Uyu mugabo kandi ngo afite uburyo yinjizamo umwuka mwinshi ahumeka bitangaje kubera ingano y’izuru.

    source : https://ift.tt/3DoVxxP