Category: Uncategorized

  • MINSPORTS ikomeje gushyira mu rujijo She-Amavubi #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’abagore ikomeje kwibaza niba izakina umukino wa Djibouti, ni mu gihe MINSPORTS yaryumyeho.

    Harabura iminsi 9 gusa u Rwanda rugacakirana na Djibouti mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’anagore kuko uteganyijwe kuzaba tariki ya 20 Ukwakira.

    Byari biteganyijwe ko ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ari bwo uyu mwiherero utangira ariko ntawabaye.

    Amakuru yizewe ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA yandikiye MINSIPORTS iyereka ibisabwa kugira ngo uyu mukino ube ndetse banatangire umwiherero ariko ikaba igitegereje igisubizo.

    FERWAFA yasanze nta kindi yakora uretse gutegereza igisubizo bakabona kumenyesha abanyarwanda ikizakorwa.

    Amakuru ISIMBI ifite ni uko uyu mukino ushobora kutaba, u Rwanda rukikura mu irushanwa, kuko igihe gisigaye ari gito kandi bakaba bataratangira umwiherero.

    Amavubi y’abagore aracyategereje igihe azahamagarirwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minsports-ikomeje-gushyira-mu-rujijo-she-amavubi

  • Huye: Umukobwa yafatanwe ibikoresho bya polisi ashaka gutuburira umucuruzi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Umurerwa Mushimiyimana Agnes w'imyaka 36. Yafatanwe umupira wo kwambara wa Polisi y'u Rwanda (T-Shirt) n'ikirango cy'ipeti (Pips) ya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).

    Umurerwa yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira abantu (lodge) yo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Butare akanga kwishyura avuga ko ari umupolisi aribubasigire ibirango bya Polisi akazagaruka kwishyura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yashimiye ba nyiri Lodge bahise batanga amakuru uriya muntu agafatwa.

    Yagize ati' Ba nyiri inzu icuruza amacumbi bavuga ko uwo mukobwa yari amaze iminsi ine aba muri lodge yabo, yari abagezemo amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 32,500. Nyuma yashatse gutaha abura amafranga yo kwishyura ababwira ko ari umupolisi, ko muri banki habaye ibibazo bya murandasi (internet) yabuze uko abikuza amafaranga. Yabasabye gusigarana iranka rimwe yari afite ngo azohereza umuntu aze kuritwara azane n'ayo mafaranga.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko ushinzwe gucunga iyo lodge yagize amacyenga ahamagara Polisi ikorera mu Karere ka Huye baza kureba uwo muntu. Polisi ihageze yamubajije neza uwo ariwe n'aho akorera avuga ko abeshya atari umupolisi.

    SP Kanamugire yagize ati' Twamubajije aho akorera arahayoberwa, ariko avugisha ukuri avuga ko biriya birango n'umupira wo kwambara yabikuye mu gikapu cy'umupolisi w' inshuti ye atibuka. Avuga ko yari yabuze amafaranga yo kwishyura akigira inama yo kuvuga ko ari umupolisikazi ndetse yiyemeza kugwatiriza ikirango yari afite.'

    Umurerwa Mushimiyimana Agnes avuga ko ubundi avuka mu Karere ka Nyanza ariko kuri ubu we n'iwabo barahimutse bajya gutura mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Avuga ko ibyo bikoresho bya Polisi yari abimaranye iminsi atibuka ariko ni ubwa mbere yari abyifashishije yiyitirira Polisi.

    Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y'ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w'ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n'abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/huye-umukobwa-yafatanwe-ibikoresho-bya-polisi-ashaka-gutuburira-umucuruzi

  • Itangazo: Uwitwa KALISA xxx yasabye guhindura amazina akitwa KALISA Christian #rwanda #RwOT

    Uwitwa KALISA xxx yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KALISA Christian bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari Izina yabatijwe.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwitwa-kalisa-xxx-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kalisa-christian

  • Umukinnyi Rayon Sports igenderaho yashyize hanze amashusho ari kunywa Shisha #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports,Manace Mbedi Mutatu,yashyize hanze amashusho arimo atumura imyotsi ya Shisha yaciwe mu Rwanda mu myaka ishize.

    Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande ukomoka muri DR Congo, abinyujije kuri Instagram Stories ye, yashyize hanze amashusho amugaragaza arimo atumura iyi shisha.

    Aho yarimo anywera iyi shisha ntabwo hagaragara niba ari mu Rwanda cyangwa se iwabo muri DR Congo, ni mu gihe mu Rwanda iki kiyobyabwenge muri 2018 cyabujijwe kongera gukoreshwa mu Rwanda.

    Asohoye aya mashusho mu gihe imyitozo y'iyi kipe irimbanyije yitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino wa 2021-22 uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-rayon-sports-igenderaho-yashyize-hanze-amashusho-ari-kunywa-shisha

  • Miss Gasana Darlène yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Miss Gasana ugiye gukora ubukwe n'umusore bakundanye imyaka Umunani ,ku ya 3 Ukwakira 2021 yakorewe ibirori byo gusezera kubukumi n'urugano nk'uko yasangije amafoto yabyo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri Mata 2021, Gasana yambitswe impeta n'umusore bitegura kurushinga nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

    Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, nk'umwe mu bahabwaga amahirwe, yaje kwegukana iry'umukobwa w'intangarugero mu mibanire n'abandi (Miss Congeniality).

    Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.

    Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kinini.

    Ibanga mu rukundo rwabo, riracyakomeje kuko n'amakuru y'ubukwe bwabo agikomeje kugirwa ubwiru, icyakora hari amakuru avuga ko buteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-gasana-darlene-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-amafoto

  • Ubushinjacyaha bwatangiye gushyira hanze imyirondoro y'abahamwe n'ibyaha byo gusambanya abana #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, bwashyize hanze urutonde rw'abantu 322 bahamijwe mu buryo budasubirwaho ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru rwiganjeho ab'igitsinagabo mu gihe abagore ari barindwi barugaragaraho.

    Uru rutonde rwashyizwe ku rubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda aho rugaragaraho amazina y'abo bantu ndetse n'amafoto ya bamwe, inyito y'icyaha bahamijwe ndetse n'igihano bahanishijwe.

    Ni urutonde rw'abagabo 315 n'abagore barindwi nk'uko bigaragara kuri uru rutonde ruri ku rubuga rw'Ubushinjacyaha Bukuru.

    Gutangaza uru rutonde byavuzwe mu minsi ishize ariko uyu munsi rukaba rwatangajwe ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa ukaba wanahujwe no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique watangaje ku mugaragaro uru rutonde, yavuze ko imibare y'abana basambanywa ikomeje kwiyongera ku buryo gushyira hanze uru rutonde bizatuma abantu bakomeza kumva uburemere bw'iki cyaha cyangiza u Rwanda rw'ejo.

    Gutangaza imyirondoro y'abantu bakekwaho ibi byaha ni imwe mu ngamba zafashwe zigamije kubikumira burundu.

    Iyi gahunda igamije ko rubanda rumenya ababa bakoze biriya byaha biremereye kandi bigira n'ingaruka ku babikorewe mu buzima bwabo, yaba ku mubiri, guterwa inda bakiri bato, indwara, ingaruka mu mitekerereze ndetse n'ipfunwe muri sosiyete.





    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/ubushinjacyaha-bwatangiye-gushyira-hanze-imyirondoro-y-abahamwe-n-ibyaha-byo

  • Amavubi y’abagore ntazitabira imikino yo gush… – #rwanda #RwOT

    Amavubi byari biteganyijwe ko azakina  na Djibouti mu mikino igera kuri ibiri, aho umukino ubanza wagombaga kuba tariki 20 Ukwakira 2021. Mu gihe haburaga iminsi icyenda gusa ngo uyu mukino ube, umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yari atarahamagara abakinnyi bazifashishwa muri uyu mukino.

    Bamwe mu bakinnyi bari bitezwe ko bazagaragara muri iyi Kipe, iyo uganiriye nabo bakubwira ko bari bababwiye ko kuri iki cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021 aribwo ikipe izahamagarwa, gusa icyo gihe cyarenga bagacyeka ibindi. Andi makuru avuga ko muri FERWAFA bahisemo kureka iyi Kipe nyuma ya barumuna babo batsinzwe ibitego 8 na Ethiopia mu mikino ibiri yo gushaka tike y’igikombe cy’Isi, kuko babona n’abandi nta musaruro urenze bazatanga.


    Umupira w’abagore nawo ukomeje kwibazwaho 

    Ubundi CAF ivuga ko iyo igihugu cyandikishije ikipe kwitabira amarushanwa ariko nyuma ikabivamo, itanga amafaranga afatwa nk’amande. Mu mupira w’amaguru mu Rwanda , hakomeje kugaragara ikibazo cy’amakipe yikura mu irushanwa ku mpamvu zitandukanye kuko kuva mu 2018 iyi ibaye ikipe ya kane yagombaga guhagararira u Rwanda, ariko ikaza kubivamo nyuma ya Amavubi u 20, Amavubi u 23 , ikipe y’abagore ya Scandinavia FC ndetse n’Amavubi y’abagore.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110332/amavubi-yabagore-ntazitabira-imikino-yo-gushaka-tike-yigikombe-cya-afurika-110332.html

  • Mbibona nka ‘Favor’ y’Imana: Amarangamutima y… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize, ni bwo hagiye hanze amashusho y’abacuruzi bo muri Tanzaniya barimo gucuruza amafoto ya Sarah Uwera (Sanyu). Ni amashusho yashyizwe hanze n’umupasiteri wo mu Rwanda witwa Rev. Baho Isaie, ukunze gukorera ibiterane bikomeye mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Tanzaniya. Uyu mupasiteri usanzwe ari n’umuhanzi mu muziki usingiza Imana, agaragara arimo kuganiriza aba bacuruzi ababaza impamvu bagurisha amafoto y’uyu muririmbyi wo mu Rwanda. N’ubwo ariko bacuruza amafoto ya Sarah Uwera, ntabwo bazi izina rye.

    REBA HANO UMWE MU BACURUZI BO MURI TANZANIYA UCURUZA AMAFOTO YA SARAH UWERA

    Aba bacuruzi bavuga ko Sarah Uwera wa Ambassadors of Christ akunzwe cyane muri Tanzaniya – bitewe n’uko ari mu bakunze gutera indirimbo zinyuranye z’iyi korali ikunzwe bikomeye muri Afurika nzima – Batangarije Rev. Baho Isaie ko abanya-Tanzaniya benshi bakunda cyane indirimbo za Ambassadors of Christ, akaba ari yo mpamvu bagurisha amafoto y’abaririmbyi bayo bakunzwe, kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kugera kuri benshi kuko ugura iyo foto ahita yibuka iyi korali akanashakisha indirimbo zayo.

    Mu mujyi wa Mwanza muri Tanzaniya bagurisha amafoto ya Sarah Uwera

    Amafoto ya Sarah Uwera barayashushanya neza, bakayashyira muri ‘Cadre’ maze bakayagurisha. Aragurwa cyane bitewe n’igikundiro uyu muririmbyi afite muri Tanzaniya. Abayacuruza ariko babikora nta burenganzira bamwatse, gusa uyu muhanzikazi Sarah Uwera ntabibonamo ikibazo ngo abe yagambirira kubarega, ahubwo abibonamo umugisha w’Imana kuko ariyo itanga igikundiro. 

    Rev. Baho Isaie wahuye n’aba bacuruzi bo muri Tanzaniya, yabwiye InyaRwanda.com ko yabasanze ahitwa Rock City, mu mujyi wa Mwanza. Yavuze ko umucuruzi baganiriye yavuze ko “Kubera indirimbo za Ambassadors of Christ zamamaye cyane bigatuma bamenyekana cyane, kugira ngo ibyo akora bigende neza, afata umuririmbyi wamamaye akamushyiraho (cadre), hanyuma abandi babona ari byiza ‘bakazigura”. Ni amafoto babanza gushushanya maze abaturage bakayagura ku bwinshi. 

    Yatubwiye ko yasanze uyu mucuruzi atazi n’izina rya Sarah Uwera, ndetse na Ambassadors of Christ hari irindi zina bayita ryamamaye cyane muri ako gace, ati “Naramubajije nti se aba bantu urabazi, ati yeah babita Kwetu Pazuri” Kwetu Pazuri akaba ari imwe mu ndirimbo za Ambassadors of Christ zamamaye bikomeye ari naho benshi bahera bayitirira iyi ndirimbo.

    Sarah Uwera (Sanyu) ari mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ Choir bakunzwe cyane 

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sarah Uwera twamubajije uko yakiriye kumva ko muri Tanzaniya bagurisha amafoto ye kubera urukundo rwinshi bamukunda, bakabikora atanabizi, avuga ko abibonamo umugisha w’Imana na cyane ko nta kintu na kimwe umuntu yakora ngo akundwe igihe cyose Imana itamuhaye igikundiro. Kuba hari abantu benshi hirya no hino ku Isi bafashwa n’umurimo w’Imana akora wo kuririmba, yavuze ko bimuremamo imbaraga zo kubikomeza na cyane ko bica intege rwose iyo nta muntu n’umwe ubera umugisha. Ati:

    Kuba Tanzaniya banyereka urukundo ndetse bakaba banacuruza amafoto yanjye, mbibona nka favor y’Imana (Umugisha wayo) kuko burya ntacyo umuntu yakora ngo akundwe Imana itamuhaye igikundiro. Kuba hari abo naba mfasha kubera umurimo w’Imana wo kuririmba kandi abantu bakabyakira neza, bindemamo imbaraga zo gukomeza kuko iyo ibyo ukora ntawe bihesha cyangwa bibera umugisha, ucika intege.

    Kuri ubu Sarah Uwera ari gukora umuziki ku giti cye, akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ Choir yamenyekaniyemo. Amaze gukora indirimbo eshatu ari zo: “Mwana wanjye”, “Nitashinda” na “Mwana w’umuntu” herutse gushyira hanze. Indirimbo ye nshya ‘Mwana w’umuntu’ ibumbatiye ubutumwa bwibutsa abantu bose ko Imana ibafitiye umugambi mwiza kandi ko yiteguye kubagirira neza no kubahindura bashya n’iyo baba barashayishije, ikaba ibakunda ariko ibasaba ko bayemera. Ni indirimbo yagiye hanze mu minsi micye ishize iri kumwe n’amashusho yayo.

    Umwe mu bacuruzi bo muri Tanzaniya ucuruza amafoto ya Sarah Uwera

    Rev. Baho Isaie ni we wavumbuye ko amafoto ya Sarah Uwera agurishwa muri Tanzaniya

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘MWANA W’UMUNTU’ YA SARAH UWERA (SANYU)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110331/mbibona-nka-favor-yimana-amarangamutima-ya-sarah-uwera-nyuma-yo-kumenya-ko-abanya-tanzaniy-110331.html

  • Kirenga Saphine na Kamanzi bahurijwe mu filim… – #rwanda #RwOT

    Iyi filime yatangiye gusohoka ivuga ku nkuru y'abana babiri b'abakobwa babana barerwa na Nyirasenga kuko ababyeyi babo bitabye Imana bakiri bato.

    Nyirasenge wabo aba yarabeze mu buzima buciriritse ariko bwa Gikirisitu mu idini Gatolika. Umukuru witwa Sabine aza gukundana n'umusore wo mu idini rya Islam witwa Assouman.

    Gusa, urukundo rwabo ntirugenda neza kuko Nyirasenge akimara kubwirwa ko umukobwa yareze akundana n'umusore usengera muri Islam kandi bo ari abakristu abitera utwatsi akavuga ko atashyingira mu ba Islam.

    Birangira umukobwa n'umusore bishyingiye kuko n'iwabo w'umusore baba bararahiye ko batashyingira mu muryango badaguje idini.

    Ndikubwayo Venuste wakoze iyi filime yabwiye INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi filime nyuma yo kubona ko hari ababyeyi bivanga mu rukundo rw'abana 'bitwaje amadini kandi nyamara amadini atari yo yubaka umuryango nyarwanda.'

    Yavuze ko iyi filime ayitezeho guhindura imyumvire ya bamwe. Ati 'Iyi filime nkaba nizera ntashidikanya ko izahindura imyumvire ya benshi muri abo bumvaga ko amadini cyangwa ikindi kintu cyose imiryango idahuriyeho kitagakwiye gutandukanya abakundanye.'

    Umwanditsi w'iyi filime, avuga ko ubwumvikane bw'ababana mu rugo ndetse n'urukundo bafitanye ari byo byubaka umuryango wabo.

    Iyi filme yakozwe mu gihe cy'amezi icyenda igaragaramo abakinnyi b'ibyamamare barimo Kirenga Saphine uzwi nka 'Kantengwa' muri seburikoko. Kamanzi Didier uzwi nka 'Maxwell muri 'Rwasa', 'Kalim' muri seburikoko. Hari kandi Muhozi Jean Paul uzwi muri filime 'INdoto'.

    Umutoniwase Joselyne uzwi muri 'Papa sava', 'Rugamba series' na 'Beautifull Soldiers' na Mutirende Jack uzwi muri filme nka 'Ukuri mutamenye'.

    Mukamutara Solange bazwi muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton Kibonke na City Maid na Ukobizaba Leoncie uzwi nka Nyirankotsa

    Iyi filime yakozwe na Ndikubwayo Venuste wakoze fiilime nka 'Intambara yanjye', 'Igikomere wanteye' n'izindi. Yayobowe na Umuhire Alain Gilbert unasanzwe akina nka 'Kazungu' muri filime yitwa 'Umuturanyi'.

    Season ya mbere y'iyi filime ifite episode 12, hamaze gusohoka ebyiri gusa.

    Ndikubwayo Venuste wakoze iyi filime yise 'Ikirumuna'

    Kirenga Saphine

    Umutoniwase Joselyne

    Jean Paul Muhozi
     

    Mutirende Jack

     Mukamutara Solange
     

    Ukobizaba Leoncie 


    Kamanzi Didier Filime 


    ‘Ikirumuna’ yahurijwemo abakinnyi ba filime bakomeye

    KANDA HANO UREBE AGACE GASHYA KA FILIME 'IKIRUMUNA'

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110329/kirenga-saphine-na-kamanzi-bahurijwe-mu-filime-yakomotse-ku-bitwikira-amadini-bakivanga-mu-110329.html