Category: Uncategorized

  • Kimenyi Miguel Yanis akoze ibitamenyerewe mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu w'imfura wa Kimenyi Yves na Miss Muyango bise Kimenyi Miguel Yanis akoze ibitamenyerewe mu Rwanda, aho kuri ubu amaze kugira abamukurikira barenga ibihumbi 6 nyuma y'iminsi 40 gusa amaze avutse.

    Uyu mwana yaciye agahigo ko kuba ari we mwana w'umuntu uzwi mu Rwanda ubashije kuzamura konti ya instagram mu gihe gito ndetse n'abamureba bamuhozaho ijisho umunsi ku wundi bakiyongera ndetse banashyiraho ubutumwa butandukanye.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-miguel-yanis-akoze-ibitamenyerewe-mu-rwanda/

  • Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa ubujyanama ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Ukwakira 2021, aho biteganyijwe ko kizamara iminsi irindwi; kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight.

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose.

    Ati “Intego y’uyu mwaka iravuga ngo kwita no gukunda amaso yawe. Imibare igaragaza ko mu bantu batuye ku Isi basaga miliyari 7.9, abagera kuri miliyoni 43 bahumye naho abakabakaba miliyoni 295 bafite uburwayi bw’amaso.”

    Yakomeje avuga ko mu bahumye n’abafite uburwayi bw’amaso, 90% bagaragara mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo ku Mugabane wa Afurika.

    Dr Ngarambe yabwiye abagiye kwisuzumisha indwara z’amaso ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 80% by’ibitera indwara z’amaso bishobora kwirindwa.

    Ati “Akaba ari yo mpamvu ubukangurambaga nk’ubu bw’abantu benshi buba bukenewe kugira ngo n’abagendana ibibazo by’indwara z’amaso zishobora kuganisha ku buhumyi zigaragare hakiri kare bavurwe ndetse n’abantu bagirwe inama zo kuzirinda.”

    Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi.

    Bamwe mu banyeshuri basuzumwe indwara z’amaso babwiye IGIHE babyishimiye kandi bagiriwe n’inama zitandukanye zibafasha kuyabungabunga.

    Gatorano Jean Pierre ati “Iyo ndimo gusoma ku rumuri rw’amatara mba numva hari uburyo mbangamiwe ari nayo mpamvu nafashe umwanzuro ngo nze kwisuzumisha. Bangiriye inama yo kuzajya kuri CHUB kongera gukorerwa irindi suzuma kuko basanze amaso yanjye afite ikibazo.”

    Kadali Aimée Brigitte na we yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso.

    Ati “Kuba rero barashyizeho uburyo bwo kwisuzumisha amaso ku buntu ntabwo ayo mahirwe yo kumenya uko ubuzima bw’amaso buhagaze yancika.”

    Dr Ngarambe yavuze ko usibye gusuzuma abanyeshuri indwara z’amaso, basanzwe bamanuka no mu bitaro by’uturere ndetse no mu bigo nderabuzima gusuzuma abaturage no kubavura.

    Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso no gutanga ubujyanama ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Huye izagera ku banyeshuri bose babyifuza nta kiguzi basabwe.

    Abanyeshuri ba UR-Huye batangiye gupimwa amaso no guhabwa n’ubujyanama bw’uburyo bwo kuyitaho

    Iki gikorwa kiri gukorwa n’abaganga bo ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, ku bufatanye n’Umuryango One Sight

    Iyi gahunda yo gusuzuma indwara z’amaso inakorerwa no mu bigo nderabuzima bitandukanye

    Iki gikorwa ngarukamwaka cyatangiye kuri uyu wa Mbere kizamara iminsi irindwi

    Umuganga w’amaso kuri CHUB, Mukamana Félicité, yasobanuye ko ibitera indwara z’amaso birimo gutokorwa, imyotsi, urumuri rwinshi rutari karemano, kurya nabi, uruhererekane rw’umuryango n’ibindi

    Kadali Aimée Brigitte wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye yavuze ko yahisemo kwipimisha kuko azi akamaro k’amaso

    Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko iyo gahunda igamije gukumira no kurwanya ubuhumyi ku Isi yose

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3asO5p1

  • Minisitiri Dr Ugirashebuja yijeje RCS ubuvugizi ku nzitizi ihura nazo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu 11 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga Icyicaro Gikuru cya RCS no kuganira n’abayobozi bayo bakuru.

    Ni uruzinduko ruri muri gahunda Minisitiri Dr Ugirashebuja afite yo gusura ibigo n’inzego bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutabera yahawe kuyobora. Yamaze gusura Ubushinjacyaha, Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Laboratory: RFL), Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’ibindi.

    RCS yamugaragarije ishusho y’imikorere yayo kuva yashingwa mu 2010, ibyo yagezeho n’ibikiyigora bikeneye kwitabwaho kugira ngo irusheho kunoza imikorere.

    Mu byo yagezeho harimo ibigo bitanu by’imyuga yatangije muri Gereza za Rwamagana, Nyarugenge, Nyanza, Huye na Rubavu bifasha abagororwa kumenya imyuga itandukanye yabagirira akamaro mu gihe baba basubiye mu buzima busanzwe.

    Yagaragaje kandi ko itanga umusanzu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye aho kuva mu 2010 imaze kohereza abacungagereza 141, barimo 15 bakiburimo magingo aya. Batatu bari muri Sudani y’Epfo, 11 muri Centrafrique n’umwe uri muri Sudani.

    Yerekanye ko yinjiye mu mikoranire n’amahuriro mpuzamahanga yo kugorora arimo ICPA na ACSA, ivugurura amwe mu magereza ndetse ubu amwe ari ku rwego mpuzamahanga aho afungirwamo abanyamahanga.

    Inzitizi z’ingengo y’imari idahagije n’ubucucike mu magereza

    Nubwo ibyo byose byagezweho, RCS yavuze ko igifite imbogamizi nyinshi zirimo ingengo y’imari ihabwa iba idahagije bitewe n’ibyo iba igenewe.

    Hagaragajwe kandi ko amagereza agaragaramo ubucucike kuko abayarimo barenze ubushobozi bwayo. Ubu harimo 77.489 kandi yagombye kuba acumbikiye 59.469.

    Ibyo biterwa n’ubwiyongere bw’abayajyamo bwashyizwe ku ijanisha rya 30% hagendewe ku myaka itanu ishize, no kuba amategeko mpanabyaha arimo icyuho kuko akenshi abahamijwe ibyaha ari ho boherezwa.

    Umushahara ukiri muke ku bacungagereza na wo wagaragajwe nk’imbogamizi kuri RCS kuko bituma abakozi basezera bya hato na hato.

    Nubwo hari amagereza yavuguruwe, hari n’andi ataravugururwa n’ashaje yubatswe kera akeneye gusazurwa.

    Abakozi badafite ubumenyi buhagije, inzobere mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuvuzi zikiri nkeya, amavuriro y’amagereza adafite amikoro, abacungagereza bake (2.145 bahari ubu) n’ibindi; byarondowe mu mbogamizi urwo rwego rufite.

    Komiseri Mukuru wa RCS, DCGP Juvénal Marizamunda, yasabye Minisitiri ko yabakorera ubuvugizi ibyo bibazo bikitabwaho kugira ngo urwo rwego rurusheho kunoza imikorere.

    Yakomeje ati “Twatekereza no ku ikoranabuhanga. Turikoresheje hari umubare w’abantu bataba bakenewe ku buryo abacungagereza bazajya bakenerwa nibura baherekeje abagororwa kuburana, kwa muganga n’ahandi.”

    “Ikindi ni icy’inzobere mu nzego zitandukanye. Nkeka ko nitutanabona abaje muri RCS bambara impunzankano, dukwiye kuba dufite ubushobozi bwo guha akazi abasivili bakadufasha.”

    RCS yanasabye ko hakorwa impinduka mu mategeko mpanabyaha hakarebwa ubundi buryo bwo guhana bubyarira igihugu inyungu butari ugufunga. Ibyo bizanafasha mu kwirinda ubucucike mu magereza.

    -  RCS yijejwe ubuvugizi

    Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimiye ubuyobozi bwa RCS ibyo bwagezeho mu myaka imaze ishinzwe ndetse ashimira umusanzu itanga mu rwego rw’ubutabera.

    Yavuze ko inzitizi ifite zumvikana kandi zikeneye gushakirwa umuti ndetse ko hari uburyo zakemurwamo.

    Yagize ati “Mbijeje ubuvugizi aho bizaba ngombwa kandi tuzakomeza tubiganireho tunabishakira umuti.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko Abaturwarwanda bose bakwiye kumva ko ibyaha bikumirirwa mu miryango mbere y’uko bigera ku rwego rw’Igihugu. Ibyo ngo bizafasha gukumira ubwo bucucike bw’abahamwa nabyo.

    Yakomeje ati “Nidukumirira mu ngo, abajya mu magereza bazagabanuka. Ariko na none kuba biyongera binagaragaza ubunyamwuga mu rwego rw’ubutabera no kwihutisha imirimo kw’inkiko, inzego z’iperereza n’abashinzwe gutegura amadosiye.”

    “Dukomeza gutekereza uko aho abantu bari hakwaguka bakagira ubuzima bwiza, ariko na none ntitwatekereza gukomeza kubaka amagereza ahubwo twakumira.”

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja kandi ko rwizeye ko ubuvugizi yarwemereye buzabafasha guhangana n’inzitizi zitandukanye bari bafite.

    Yasabye Abaturarwanda kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko no kugongana na yo.

    Ati “Bitabaye ko dukora ibitemewe ntabwo twakwisanga muri gereza. Gereza ntabwo ari ahantu dukwiye kwishimira ko hari abantu.”

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel (ibumoso), yijeje Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) kurukorera ubuvugizi

    Abayobozi batandukanye muri RCS bari kumwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel ubwo yari yasuye icyicaro gikuru cyayo

    Muri iki gikorwa hari hateraniye abayobozi batandukanye bo muri RCS

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko urwo rwego rwashimishijwe byimazeyo no kuba rwasuwe na Minisitiri Dr Ugirashebuja

    Nyuma y’iki gikorwa, abacyitabiriye bafashe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3mLsYUQ

  • Kamonyi: Ikibazo cy’imiryango isaga 480 irararana n’amatungo mu nzu cyahagurukiwe – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yagarutse kuri icyo kibazo, yizeza ko hafashwe ingamba zo kugikemura.

    Yavuze ko muri uyu mwaka habaruwe imiryango 488 ikirarana n’amatungo mu nzu biyemeza kuyifasha kubireka, ku buryo mu mezi atatu ashize bamaze gufasha igera kuri 15 hakaba hasigaye 473.

    Ati “Nk’uko turi kugenda dutura mu midugudu ni cyo cyerekezo kuko ntabwo wajya kororera ingurube ahantu hatuye abantu, ariko ufite ikiraro rusange hafi aho zishobora kujyayo, abantu bagafatanya kuzitaho.”

    Yavuze kandi ko bazakomeza ubukangurambaga mu kwigisha abaturage kugira ngo bahindure imyumvire basobanukirwe ibibi byo kurarana n’amatungo mu nzu.

    Bamwe mu baturage batanga ibitekerezo kuri iyi ngingo, basobanura ko impamvu hakiri bamwe bararana n’amatungo mu nzu biterwa n’ubujura bw’abayiba nijoro.

    Nyirancuti Marie ati “Natwe turabizi ko kuraza amatungo mu nzu ari umwanda kandi byatera n’indwara. Nanone ntiwariraza hanze kuko abajura inaha barayiba, kereka umuntu ufite ubushobozi akayubakira inzu yayo.”

    Mu byifuzo abaturage batanga harimo ko hakwiye no gushyirwaho uburyo buhamye bwo guhashya abajura biba amatungo yabo.

    Abaturage bo muri Kamonyi bari gushishikarizwa kwishyira hamwe no kororera amatungo yabo mu biraro rusange ndetse bagashyiraho n’uburyo bwo kuyacungira umutekano.

    Mu Karere ka Kamonyi habarurwa ingo 95.742 ziganjemo izitunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi kandi benshi mu borozi b’amatungo magufi n’amaremare ntabwo bararana nayo mu nzu.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadée, yavuze ko biyemeje gukemura ikibazo cy’abaturage bakirarana n’amatungo mu nzu

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3v3by9J

  • Messi yaciye agahigo mu mateka yumupira wam… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, Argentine yatsinze Urguay ibitego 3-0 yongera amahirwe yo kuzerekeza muri Qatar mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi, kizakinwa mu mpera z'umwaka wa 2022.

    Ibitego bya Argentine byatsinzwe na Messi winjije icya mbere, Rodrigo de Paul atsinda icya kabiri, mu gihe Lautaro Martinez yashyizemo icy'agashinguracumu.

    Messi yatsindiye Argentine igitego cya 80 kuva yatangira kuyikinira, byatumye aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku mugabane wa Amerika y'Epfo utsindiye ikipe y'igihugu cye ibitego byinshi kuva Isi yaremwa.

    Nyuma y'umukino, uyu rutahizamu akanaba kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine, yagize ati: 'Ntekereza ko tugenda tuzamura urwego rw'imikinire yacu, ubu turimo turakina umupira neza. Iri joro wari umukino ukomeye twagombaga gutsinda, kandi byose byagenze neza'.

    Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Messi na bagenzi be bongereye amahirwe yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022, kuko kuri uyu mugabane bari ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Brazil ya mbere ifite amanota 28 mu mikino 10 imaze gukinwa.

    Mu mukino uzakurikira, Argentine ya Messi izakina na Colombia, mu gihe Brazil ya Neymar izakina na Uruguay ya Suarez.


    Messi yatsinze igitego cy’amateka muri Argentine

    Messi yaciye agahigo muri Amerika y’Epfo ko gutsindira Argentine ibitego 80

    Messi yashimiwe agahigo yaciye muri Amerika y’Epfo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110336/messi-yaciye-agahigo-mu-mateka-yumupira-wamaguru-muri-amerika-yepfo-110336.html

  • Itangazo: KAJANGWE SHAFI yasabye guhindura amazina akitwa AHMED SHAFI NGABO #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAJANGWE SHAFI yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa AHMED SHAFI NGABO
    mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ashaka guhuza amazina ari mu byangombwa.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kajangwe-shafi-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ahmed-shafi-ngabo

  • Dusengumuremyi Anathole yasohoye igitabo ibi… – #rwanda #RwOT

    Dusengumuremyi wavutse tariki 12 Nyakanga 1992, ni we wanditse ibitabo nka 'Better Idea Better Nation', 'Shame on You Africans not Africa', 'New Me', 'The Bridge Orphans Get trough to Greatness' na '100 Laws of Living Life in The World' n'ibindi.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo Anathole yatangaje ko yashyize hanze igitabo gishya yise 'Ibitekerezo bidakoreshwa ni nka zahabu iri mu mwanda' gifite paji 407, ubu kiraboneka ku rubuga rwa internet n'ahandi.

    Kizashyirwa ku isoko rigari mu Ugushyingo 2021, ku bufatanye n'Inteko y'Umuco na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco.

    Muri iki gitabo, uyu mwanditsi avuga ko ibintu byose uzi, aho usaba akazi hose ni umutwe w'umuntu wabitangije.

    Akavuga ko abantu benshi banze gushyira mu bikorwa ibyo biyifuriza, batesha agaciro ibiri mu mitwe yabo bajya gushakira akazi mu nganda z'abandi.

    Ko kwisenya cyangwa kwiyubaka, ubitangira ukiri muto. Agahamya ko iki gitabo ari igikoresho gikomeye cyo gusana inganda zangiritse (umutwe udakora neza), kandi kikubaka inganda nshya (kubaka urubyiruko).

    Avugamo ko ikintu cyose kimenetse gishobora gusanwa; ikintu cyose gifunze gishobora gufungurwa, ikintu cyose cyatakaye gishobora kugarurwa.

    Bityo rero, niba waratakaye mu iterambere, ushobora kwishakashaka ukibona mu iterambere. Niba ufunzwe uzafungurwa, niba uvunitse uzungwa kandi uzakira. Ko icyo usabwa wowe ari ukujijuka, kuko intsinzi si umukino wo guteta no gusesagura.

    Dusengumuremyi Anathole, umucurabwenge w'iki gitabo, avuga ko yasanze gereza atari Mageragere cyangwa izindi zose zizwi gusa ahubwo yasanze buri muntu agira gereza ye (ibitekerezo bidakoreshwa).

    Kandi, ko ari we ugena igihe azayimaramo kuko ariwe ufite urufunguzo rwo kwinjira no gusohoka akidegembya, agakira ndetse agaseruka.

    Akavuga ko amahame agenga ubuzima bw'urubyiruko rw'abajyambere ari uguhashya ubukene. Ati 'Imizi miremire irinda igiti kurimbuka, ni na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu uhereye none kugeza n'ejo hazaza.'

    Dusengumuremyi Anathole yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iki gitabo agira ngo agaragaze ko nta kintu cyabayeho kidafite intekerezo nzima cyakomotseho.

    Ati 'Buri cyintu cyose tuzi, twabonye, dukunda, cyangwa twanga, cyabanje kuba ari ibitekerezo mu muntu. Kandi 'foundation' ya buri kintu ni ibitekerezo. Rero igihugu gikennye ni igihugu gituwe n'abatekereza ariko ntibashyire mu bikorwa ibitekerezo byabo.'

    'Igihugu gikize ni igihugu gituwe n'abantu batekereza bagashyira mu bikorwa iibitekerezo byabo. N'umukene ni umuntu ufite ibitekerezo bitari mu bikorwa.'

    Uyu mwanditsi asobanura ko imizi miremire irinda igiti kurimbuka, ari na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu, uhereye none kugeza n'ejo hazaza.

    Incamake y'ingingo z'ingenzi z'iki gitabo:

    Amahame agenga ubuzima bw'umujyambere w'intagamburuzwa ku ntego ze, ufite impamvu ze zihariye n'amahame ye bwite kandi agakurikirana n'amabwiriza y'abakuru. Amahame y'impamvu n’ingaruka, amahame y'imyiteguro ndetse n'amategeko yo gukurura iby'agaciro.

    Ubwenge bugenzura. Ubwenge burinda ibihombo. Amahame y’ubuyobozi n'amahame agenga umurimo by'umujyambere w'intagamburuzwa ku ntego ze. Amahame agenga umurimo mwiza.

    Amahame yo gufata ibyemezo ndakuka. Amahame yo guhanga udushya tw'igikundiro kuri wowe n'ibyo ukora byose.

    Ubwenge n'amahame yo guhindura uburyo mu kunoza imikorere. No kumenya ibyo kutihanganira n'ibyo kwihanganira. Amafaranga yo mu mutwe. Amafaranga yo mu bikorwa. Amahame agenga imitunganyirize y'umurimo uzagutunga ukagutungira n'abawe.

    Ubwenge bwo gucunga umutungo, ubw'imyumvire njyabukire n'ubw'ubuziranenge bwawe.  Kuzigamira ubusaza bwawe. Ubwenge n'amahame yo gufukura isoko idudubiza amafaranga n'ubuzima. Kugira imibereho yihariye. Kubaka umwihariko mu buzima.  Ubudasa n'ubudacogora ku ntego zawe.

    Imbuto yo kuba inyangamugayo. Kuba intwarane y'ubutwari ku murimo.

    Ububasha n'ubushobozi bihera mu mutwe. Kugambirira kwa kibwa no kugambirira kwa kigabo. Gusengerera amarangamutima yawe. Inzira yo gukora ibikorwa by'indashyikirwa. Ibyiza biba kure bisaba kureba kure. Imibare myinshi.

     Kuvunja amafaranga mo ibikorwa bibyara ubuzima. Ubwenge ngengamari. Kugendana n'ibihe. Ubwiru n'ibyiza byo kuzigama no gushora. Kubungabunga ubuzima n'ibigukikije. Inyabutatu, ubumwe no guhuza imbaraga. Kumenya uko bashora ubuzima ukunguka imibereho myiza.

    Kwihutisha igihe ugakora mbere y'igihe. Amategeko yo gutwita umurimo. Kugira ibibazo n'ibisubizo. Amategeko y'umutekano wo mu gifu no mu mutwe.

    Amategeko y'imibanire y'abantu babi n'abeza. Ubucuti bufite intego. Uko bategura intambara y'iterambere.  Gusenga.  Kuvugana n'umutima. Kuvugana n'inshuti zawe. Kuvugana n'abanzi bawe. Kuvugana n'igihe kizaza.

    Gukorana amasezerano n'umutima wawe. Imizi miremire irinda Igiti kurimbuka, ni na ko urubyiruko rufite intego zihamye rwubaka igihugu uhereye none kugeza n'ejo hazaza. 

    Kanda hano ubashe kugura iki gitabo.

    Umwanditsi Dusengumuremyi Anathole yasohoye igitabo yise 'ibitekerezo bidakoreshwa ni nka zahabu iri mu mwanda' gifite paji 407


    Anathole Dusengumuremyi, umucurabwenge mukuru w'iki gitabo, avuga ko ‘umutwe w'umuntu udatera imbere ni uruganda rwahindutse ikimoteri’

    Muri Nzeri 2020, Dusengumuremyi Anatole yasohoye igitabo 'Shame on you Africans, not Africa', bisobanuye 'ikimwaro ku Banyafurika, aho kuba Afurika'

    Anathole Dusengumuremyi afite igitabo yise 'Better idea Better Nation' ugenekereje mu kinyarwanda, imitekerereze myiza, igihugu cyiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110334/dusengumuremyi-anathole-yasohoye-igitabo-ibitekerezo-bidakoreshwa-ni-nka-zahabu-iri-mu-mwa-110334.html

  • Ikinya Mashami yateye abakunzi bumupira wam… – #rwanda #RwOT

    Amavubi yamaze gusezererwa mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 nyuma yo gutsindwa imikino ibiri na Uganda Cranes, byatumye igumana inota rimwe gusa yakuye kuri Kenya mu mikino ine imaze gukinwa mu itsinda E, hakaba hasigaye imikino ibiri gusa.

    Kubera umusaruro mubi umaze igihe mu ikipe y'igihugu 'Amavubi' itozwa na Mashami Vincent, abafana n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda barasaba ko habaho impinduka, Mashami agasezererwa hagashakwa umutoza utari umunyarwanda kandi ufite ibigwi ku buryo yafasha u Rwanda kugaruka mu ruhando rw'amakipe akomeye mu Karere, ndetse rukaba ikipe ikomeye muri Afurika.

    Umusaruro wa Mashami mu myaka itatu amaze atoza Amavubi ntabwo umwemerera kuguma muri iyi kipe, dore ko nta kigaragara yigeze ayigezaho nk'uko byari mu masezerano yasinye ubwo yahabwaga iyo mirimo.

    Mashami bwa mbere yahawe inshingano zo gutoza Amavubi tariki ya 18 Kanama 2018, guhera icyo gihe kugeza magingo aya niwe ugifite izo nshingano, gusa ibikorwa byo ntabyo kuko ntakigaragara yakwibukirwaho muri iyo myaka itatu yose ishize.

    Uretse kugeza Amavubi muri ¼ mu irushanwa rya CHAN 2021, nta kindi gikorwa Mashami Vincent yigeze akorera Amavubi mu myaka itatu yose amaze ayitoza nk'umutoza mukuru.

    Uyu musaruro mubi watumye benshi bakunda kunenga imitoreze ye, ndetse bemeza ko atari ku rwego rwo gutoza ikipe y'igihugu nkuru ngo ayigeze ku ntsinzi iba ikenewe n'abanyarwanda.

    Nyuma yo gutsindirwa na Uganda i Kigali mu cyumweru gishize, Mashami yavuze ko adatewe ubwoba no kubura akazi mu ikipe y'igihugu, anemeza ko nta gahunda yo gusezera afite kuko yumva ibyo yagombaga gutanga byose ntacyo yasize inyuma, kuko nta n'umukinnyi wagombaga guhamagarwa utarigeze ahamagarwa.

    N'ubwo abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bashaka ko Mashami yirukanwa hagashakwa undi mutoza umurusha uibushozi, ntacyo Minisiteri ya Siporo n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda baratangaza, ku cyemezo bazafatira uyu mutoza ugifite amasezerano yo gutoza ikipe y'Igihugu.

    Hari abandi bakunzi ba ruhago mu Rwanda bemeza ko n'ubwo Mashami nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu agomba kubazwa umusaruro wayo, intandaro ya byose ari imitegurire iri hasi y'umupira w'amaguru n'ikipe y'igihugu muri rusange, ndetse basanga hatagize igikorwa ngo hategurwe mu buryo buboneye abakinnyi b'ejo hazaza, n'ubundi ikibazo kizakomeza kwigaragaza ndetse n'umusaruro kuzawubona bizagorana cyane.

    Amavubi yatsindiwe na Uganda i Kampala n'i Kigali, bituma akomeza kuba ayanyuma mu itsinda E ndetse yanabuze amahirwe yo kuzajya mu kindi cyiciro kizavamo amakipe azajya mu gikombe cy'Isi muri Qatar, n'ubwo hagisigaye imikino ibiri yo mu itsinda.

    Nta kigaragara Mashami Vincent yagejeje ku Mavubi mu myaka itatu amaze ayitoza

    Uganda yatsindiye u Rwanda mu rugo no hanze bibabaza abanyarwanda batari bacye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110333/ikinya-mashami-yateye-abakunzi-bumupira-wamaguru-mu-rwanda-cyashizemo-110333.html

  • Kigali: umugore akubise umusore wamuteye inda akamwihisha||ashaka kumwishyingiraho ku ngufu(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore utwite inda y'imvutsi yarwanye n'umusore wamuteye inda akamwihisha nkuko bigaragara mu mashusho abyivugira.

    Uyu mugore avuga ko yakundanye n'uyu musore hanyuma baza kuryamana kuri ubu atwite inda ye nkuru ,yavuze ko yamwirengagije ndetse yamuhamagaye inshuro nyinshi ariko umusore amwima amatwi.Umugore yahise afata icyemezo cyo kuva mu majyepfo yerekeza i Kigali aje guhangana nuyu musore na we wumvikanaga ahakana ko atari we wamuteye inda.Umusore yarwaniraga guhungira mu nzu ,mu gihe umugore yamukururaga amugarura hanze ari nako asakuza cyane avuga ko icyo ashaka ari uko yamurongora.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugore-akubise-umusore-wamuteye-inda-akamwihishaashaka-kumwishyingiraho-ku-ngufuvideo/