Category: Uncategorized

  • Abakobwa begukanye amakamba muri Miss Global… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa basuye urwibutso muri gahunda yo kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ikindi, aba bakobwa bari bagamije kwari ukumenya uko Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyarwanda akongera gusubirana ijambo, inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ikimakazwa.

    Aba bakobwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021 barimo Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021; Honorine Uwase wabaye igisonga cya mbere na Dorinema Queen wabaye Miss Glamour Faces World;

    Diane Bayizere wabaye igisonga cya kabiri, Ingabire Grace wabaye igisonga cya Gatatu na Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane. Hari kandi Nadia Umutoniwase wabaye Miss Global Beauty Rwanda Popularity na Rutayisire Umutesi Cynthia wabaye Miss Tourism Global Rwanda.

    Nyuma yo gusura urwibutso, Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021 yabwiye INYARWANDA, ko nk'urubyiruko yiyemeje gukoresha imbaraga ze mu kubaka Igihugu 'kubera ko umubare munini w'abakoze Jenoside bari urubyiruko.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yumva neza ko urubyiruko ari rwo rufite mu biganza igihugu cy'ahazaza kandi ko bagomba guharanira kugiteza imbere mu nguni zose.

    Yavuze ko yiyemeje kandi guhangana n'abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwirikiye imbuga nkoranyambaga n'izindi nzira.

    Ati 'Icyo niyemeje ni uguhangana n'abapfobya Jenoside. Icya mbere buriya rero nabo baba bazi ukuri n'uko bakwirengagiza kubera inyungu zabo bwite.'

    'Twebwe nk'Abanyarwanda ntabwo tugomba gusiga amateka yacu kuko ni ayacu bwite. Icyo nzakora ni uguhangana n'abahakana Jenoside no guhaguruka nkabarwanya yaba mu nyandiko bandika cyangwa mu mashusho batangaza kandi nkatangira amakuru ku gihe mu bihe mbonye uwaba ahakana Jenoside.'

    Miss Stella avuga ko aherutse gufungura shene ya Youtube azifashisha mu kugaragaza amateka y'u Rwanda n'ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.


    Abakobwa umunani batsindiye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda asuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

    Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021 [Uri imbere] yavuze ko nk'urubyiruko yiyemeje gukoresha imbaraga ze mu kubaka Igihugu

     

    Aba bakobwa beretswe ibice bitandukanye by'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside 

    Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi barazunamira 


    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110324/abakobwa-begukanye-amakamba-muri-miss-global-beauty-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-r-110324.html

  • Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere #rwanda #RwOT

    Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko hari urutonde rw'abarwanyi bakuru muri FDLR rwamaze gutegurwa, abaruriho bakaba bagomba kwicwa byanze bikunze

    Urwo rutonde rurerure ruriho abakomoka mu Majyepfo no mu Burasirazuba bw'u Rwanda, bakaba bashinjwa 'gukorana n'umwanzi'. Muri bo twavuga Gen. de Brigade Sebastien Uwimbabazi wiyita 'Nyembo' , Gen. de Brigade Bernard wiyita 'Serge' byo kuyobya uburari, Col. Terimbere Faradja Emile, n'abandi bafite amapeti yo mu rwego rwa ofisiye.

    Ayo makuru aravuga kandi ko benshi mu bari kuri urwo rutonde baboheye ahitwa 'Paris' mu birindiro bya Gen. Omega Ntawunguka , aho bategereje kwicwa na Maj. Bizabishaka ushinzwe kwica 'abagambanyi'.

    Hari abandi bamaze kurya uburozi, bamwe barapfa abandi bakaba barimo kurushya iminsi ngo babarogorwa.
    Aba rero bagomba kwicwa nta gisibya, nk'uko byagendekeye Gem.Cabral Secyugu ma Gen. Caleb batezwe igico, bazira 'gukona n'umwanzi'

    FDLR ni umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ni abantu babaswe n'ingengabitekerezo y'ivanguramoko, ariko noneho hakaba hariyongereyeho amacakubiri ashingiye ku karere.

    Byari bisanzwe bizwi ko kurebana ay'ingwe biterwa no kunanirwa kugabana ibisahu n'ibisabano, ariko ubwo hiyongereyeho kwitana abagambanyi, ak'inkoramaraso karashobotse.

    Hejuru y'urufaya rw'amasasu badasiba gusukwaho n'ingabo za Kongo, amarozi arasiga FDLR ari amateka, uretse ko n'ubundi yasaga n'iriho ku izina gusa. Amaraso arasama!

    The post Muri FDLR uburozi buravuza ubuhuha kubera amacakubiri ashingiye ku karere appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-fdlr-uburozi-buravuza-ubuhuha-kubera-amacakubiri-ashingiye-ku-karere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=muri-fdlr-uburozi-buravuza-ubuhuha-kubera-amacakubiri-ashingiye-ku-karere

  • Sinabashaga kunyeganyeza ibirenge – Neymar yibutse uburibwe yanyuzemo nyuma y’imyaka 5, Imana yakinze akaboko #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira ikipe ya PSG, yavuze ko 2014 hari habuze gato agahagarike gukina burundu bitewe n’imvune y’urutirigongo yagize kunyeganyeza ibirenge bikanga, Imana niyo yamutabaye.

    Mu kiganiro yagiranye na DAZN, Neymar yavuze ko igikombe cy’Isi cya 2022 gishobora kuzaba ari cyo gikombe cy’Isi akinnye cya nyuma kuko atazi niba nyuma yacyo azaba agifite ubushobozi bwo gukomeza guhanga na ruhago.

    Ati 'ndakeka igikombe cy’Isi cya 2022 kizaba ari cyo cya nyuma nkinnye kubera ko sinzi niba nkifite imbaraga zo mu mutwe zo gukomeza guhangana na ruhago.'

    'Nzakora ibishoboka byose nkitwarane n’igihugu cyanjye, ngere ku nzozi nahoze ndota kuva nkiri umwana, ndakeka nabigeraho.'

    Uyu rutahizamu w’imyaka 29 muri iki kiganiro cyafashwe mu rwego rwo gukora icyegeranyo kuri we cyiswe ‘Neymar Jr. Dinastia de Reyes’, yibutse imvune iteye ubwoba yagize y’urutirigongo mu gikombe cy’Isi cya 2014 kuko habuze gato ngo imvune yagize itume asezera ruhago.

    Ati 'nibyo bihe bibi nagize mu rugendo rwanjye rwa ruhago. Byangije inzozi zanjye zo gukina igikombe cy’Isi, gukina ½ n’umukino wa nyuma… sinabashaga kunyeganyeza ibirenge. Natangiye kurira cyane.'

    'Bantwaye mu bitaro, baransuzuma maze muganaga arambwira ngo amfite inkuru 2, inziza n’imbi. Ambaza iyo abanza kumbwira mubwira ngo ahere ku nkuru itari nziza. Yarambwiye ngo 'uvuye mu gikombe cy’Isi’, ndimo ndira namubajije inziza yambwiraga, arambwira ngo 'iyo yiyongeraho santimetero 2 ku ruhande, ntabwo wari kongera kubasha kugenda.'

    Ni imvune yagiriye mu mukino wa ¼ cy’igikombe cy’Isi ubwo Brazil yakinaga na Colombia, ubwo Camilo Zuniga yamukubita ivi mu rutirigongo agahita asohorwa mu kibuga akajyanwa kwa muganga.

    Neymar imvune yagize 2014 yatumye ahurwa igikombe cy’Isi

    Neymar Jr avuga ko igikombe cy’Isi cya 2022 gishobora kuba ari cyo cya nyuma azaba akinnye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sinabashaga-kunyeganyeza-ibirenge-neymar-yibutse-uburibwe-yanyuzemo-nyuma-y-imyaka-5-imana-yakinze-akaboko

  • Burkina Faso yatangije urubanza ku bwicanyi bwakorewe Captain Sankara mu 1987. #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'abagabo 14, barimo n'uwahoze ari perezida wa Burkina Faso, rwatangiriye muri iki gihugu cya Burkina Faso kubera iyicwa ry'umuyobozi w'impinduramatwara wubahwa cyane muri iki gihugu witwa Thomas Sankara wishwe mu myaka 34 ishize.

    Sankara n'abandi 12 barashwe amasasu n'ikipe yari ishinzwe umutekano mu Kwakira kwa 1987 hakaba muri aba babishe harimo n'uwahoze ari perezida Blaise Compaore.

    Compaore yategetse igihugu mu myaka 27 yakurikiyeho mbere yo kuvanwa k'ubutegetsi n'imyigaragambyo ya rubanda, aho yaje guhungira mu gihugu cy'abaturanyi cya Corte d'Ivoire, kimuha ubwenegihugu.

    Compaore, we n'uwahoze ari umugabo we wahafi, Jenerali Gilbert Diendere, wahoze ayoboye umutwe w'umutekano w'umukuru w'igihugu, bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ndetse no guhungabanya umutekano w'igihugu no kugira uruhare mu guhisha imirambo.

    Compaore we, akaba ahakana ibirego aregwa bivuga ko ari we wateguye ubwo bwicanyi, azaburanishwa adahari n'urukiko rwa gisirikare mu murwa mukuru, Ouagadougou.

    Iminsi mike mbere yuko urubanza rutangira ku wa mbere, abamwunganira batangaje ko atazitabira bakaba bavuga ko uru rubanza rudaciye mu mucyo, bakomeza bavuga ko afite ubudahangarwa nk'uwahoze ari umukuru w'igihugu.

    Gen, Diendere ishinjwa ubu bwicanyi akaba afite imyaka 61 y'amavuko asanzwe akatiwe gifungo cy'imyaka 20 kubera gutegura umugambi wo kurwanya guverinoma y'inzibacyuho yakurikiye Compaore.

    Undi muntu ukomeye mu baregwa ni Hyacinthe Kafando, wahoze ari umuyobozi mukuru.

    Burkina Faso imaze igihe kinini iremerewe no guhosha igihe kinini ubu bwicanyi, mu gihe kirekire cya Compaore yamaze k'ubutegetsi, nta muntu wigeze ubikurikirana, Compaore akiri umuyobozi kuvuga iby'ubu bwicanyi byari kirazira, kandi benshi bakaba Bari bararakaye ko abicanyi bagiye badahanwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/11/burkina-faso-yatangije-urubanza-ku-bwicanyi-bwakorewe-captain-sankara-mu-1987/

  • Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1 #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa nyuma w'irushanwa rya UEFA Nations League wabaye kuri iki cyumweru ya 10 Ukwakira 2021, wabereye kuri sitade ya San Siro yo mu gihugu cy'u Butaliyani, ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yegukanye iki gikombe itsinze ikipe y'igihugu ya Esipanye ibitego bibiri kuri kimwe harimo igitego cya Kylian Mbape.

    Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye akina ahanahana ariko kugera imbere y'izamu bikagorana kugeza ubwo igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ikipe ya Esipanye ndetse n'u Bufaransa zinganyije ubusa ku busa.

    Bavuye kuruhuka, nibwo ikipe y'igihugu ya Esipanye yabonye igitego cyayo cya mbere cyabonetse gitsinzwe na Mikel Oyarzabal ubwo hari ku munota wa 64 ubwo hari ku mupira yari ahawe na kapiteni we na Sergio Busquets.

    Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yabonye igitego cyo kwishyura nyuma y'iminota ibiri gusa hatsinzwe igitego cya Esipanye, ni igitego cyatsinzwe na Karim Benzema ubwo hari ku mupira yari ahawe na Kylian Mbappe Lotin.

    Igitego cy'intsinzi cyatsinzwe na Mbappe ubwo hari ku munota wa 80 w'umukino habura iminota 10 ngo umukino urangire, hari ku mupira yari ahawe na myugariro Theo Hernandez bityo iki gitego gituma iyi kipe y'u Bufaransa yegukana iki gikombe cyari gikinwe ku ncuro ya kabiri.

    Muri uyu mukino rutahizamu w'u Bufaransa Karim Benzema niwe watowe nk'umukinnyi witwaye neza kuri uyu mukino wa nyuma, naho Sergio Busquets ukomoka mu gihugu cya Esipanye yatowe nk'umukinnyi mwiza w'irushanwa ryose.

    Usibye uyu mukino wa nyuma waraye ubaye, ikipe y'igihugu y'u Butaliyani yegukanye uyu mwanya nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu y'u Bubiligi ibitego bibiri ku kimwe, ku ruhande rw'u Butaliyani yatsindiwe na Nicolo Barella ndetse na Domenico Berardi, ku ruhande rw'u Bubiligi yo yatsindiwe na Charles De Ketelaere.

    Gutwara igikombe cya UEFA Nations League ku ikipe y'igihugu y'u Bufaransa byatumye yuzuza igikombe cya gatanu mpuzamahanga, harimo igikombe cy'isi cya 1998 na 2018, Euro 2000 na 1984 ndetse na UEFA Nations League ya 2021.

    The post Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yegukanye igikombe cya UEFA Nations League itsinze Esipanye ibitego 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-yu-bufaransa-yegukanye-igikombe-cya-uefa-nations-league-itsinze-esipanye-ibitego-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-yu-bufaransa-yegukanye-igikombe-cya-uefa-nations-league-itsinze-esipanye-ibitego-2-1

  • Najya ndangaza Adversaire ubundi tugatsinda- Shaddyboo ngo nawe Amavubi yayatoza, yavuze Tekiniki yakoresha #rwanda #RwOT

    Shaddyboo utajya abura icyo avuga ku ngingo runaka iba igezweho, mu mpera z’iki cyumweru twaraye dusoje ubwo havugwaga cyane ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ikomeje gutanga umusaruro udashimishije, na we yagize icyo avuga.

    Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo, yagize ati 'Ntawananirwa gutoza ikipe itsindwa, nanjye mumpe ntozeho, méthode nakoresha nazajya ndangaza abadversaire [abahanganye n’ikipe] tukabatsinda. U Burundi na Uganda ntabwo byananira na Congo na Tanzaniya.'

    Uwitwa St. Umushabitsi kuri Twitter, yamusubije agira ati 'Bakina umukino utandukanye cyane n’uwo umenyereye nubwo yose ari imipira y’amaguru ntabwo bakinisha kariya kaguru ka 3.'

    Naho uwitwa Jean Paul Mugwaneza we amusubiza agira ati 'Iyi tactique yo kurangaza abakinnyi hifashishijwe intuza…ndumva ari nziza, gusa umenya yagira ingaruka ku makipe yombi.'

    Uwitwa Frank G we ati 'Nawe se koko waje kwisobanukirwa ko uri ikirangaza…..,gusa byo ubwiza bwawe bwarangaza benshi.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Najya-ndangaza-Adversaire-ubundi-tugatsinda-Shaddyboo-ngo-nawe-Amavubi-yayatoza-yavuze-Tekiniki-yakoresha

  • Muri gereza hashobora gutangira gutangirwa amasomo ya kaminuza – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mushinga waganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko uzanononsorwa na komisiyo bireba.

    Uyu mushinga ugamije kwimakaza uburyo bwo kugorora mu magereza yo mu Rwanda ndetse n’abagororwa bakabasha kubona ubumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kuva mu byaha.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina yavuze ko uyu mushinga kandi uzafasha abagororwa kuba abantu batanga umusaruro ku gihugu cyabo nubwo baba bafunze.

    Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko inzego zose zifite amagereza mu nshingano zikwiriye gushyiraho gahunda zihamye zo kujijura abagororwa bagafashwa kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza ariko byose bikorewe mu mbibi za gereza.

    Uretse ibijyanye n’uburezi, uyu mushinga w’itegeko unasaba ko hari zimwe mu mvugo zikoreshwa mu bijyanye na gereza zikwiye guhinduka.

    Urugero, nko mu rurmi rw’Icyongereza basabye ko ‘prison’ yitwa ‘correctional facility’, ‘Prisoner’ akitwa ‘convict’ mu gihe ‘prison guard’ yasimburwa na ‘correctional officer’.

    Amb. Nyirahabimana yavuze ko ibi byose byatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko iyo hitabajwe uburyo bwo guhana mu magereza gusa bishobora gutuma ufunzwe ahubwo arushaho kuba mubi igihe azaba afunguwe biturutse ku buzima bukomeye yanyuzemo.

    Yavuze ko u Rwanda rwafashe umurongo wo kugorora kuko abafunzwe barenga 50% bari munsi y’imyaka 40 ibintu bivuze ko bazarangiza ibihano byabo bakarekurwa.

    Ati “Guhana ni ihame ariko se ni gute tubahana (abagororwa) kugira ngo igihe bazarekurwa, batazasubira mu byaha cyangwa ngo babe ikibazo kuri sosiyete basubijwemo. Aya ni amahitamo ya politike agamije gufasha abafunze kuba abaturage beza.”

    Ubwo uyu mushinga w’itegeko waganirwagaho, bamwe mu badepite barimo Leonard Ndagijimana na John Ruku Rwabyoma bagaragaje impungenge ko izi mpinduka zishakwa muri gereza zishobora gutera abantu kuzajya bakora ibyaha ku bwende.

    Ndagijimana yavuze ko hari abazajya bahitamo gukora ibyaha kugira ngo bajye kwiga kaminuza ku buntu. Ati “ Abantu bashobora gukora ibyaha kuko bazi ko bazajya muri gereza bagafungwa imyaka itanu, ubundi bakabasha kurangiza amasomo ya kaminuza ubwo bazaba bafunze bagasohoka bajya gusaba akazi.”

    Ruku Rwabyoma we yavuze ko abantu bashobora kuzajya bakora ibyaha bashaka kujya muri gereza kuko imibereho yaho ishobora kuba myiza kuri bamwe kuruta iyo hanze.

    Muri gereza hashobora gutangira gutangirwa amasomo ya kaminuza

    source : https://ift.tt/3FtJGR0

  • Gusura, gusangira no gutanga ishimwe: Ibyaranze Icyumweru cyahariwe Abakiliya muri Cogebanque – #rwanda #RwOT

    Uwimana yaryegukanye nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki mu gushaka serivisi z’imari.

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yavuze ko iyo tombola ari kimwe mu bikorwa bitandukanye iyo banki yakoze muri iki cyumweru irushaho kwegera abayigana no kugenzura uko banyuzwe n’ibyo bifuza mu mitangire ya serivisi.

    Ati “Iki cyumweru gitangira icya mbere twakoze ni ugusura abakiliya aho bakorera kugira ngo turusheho kubaka ubufatanye na bo. Ikindi twakoze ni uko abayobozi bakuru ba banki bamanutse bakajya gutanga serivisi hasi, aho wasangaga nk’Umuyobozi Mukuru ari we uri kwakira abaje kubitsa no kubikuza.”

    “Twakoze na tombola kugira ngo dusoze icyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya dutanga igare rishya rya siporo ku wahize abandi mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque.”

    Ku wa 7 Ukwakira 2021 habura umunsi umwe ngo iki Cyumweru gisozwe, IGIHE yasuye amashami atandukanye ya Cogebanque ihasanga abayobozi bakuru bamanutse bajya kwakira abakiliya, babaha n’ibyo kunywa mu gihe bategereje guhabwa serivisi.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, ni we wakiraga abakiliya, akabafasha kubitsa no kubikuza ari nako abaganiriza.

    Umwe mu bakiriwe, Uwambayinema Marie Claire, yagize ati “Kuba twasuwe n’umuyobozi birashimishije cyane. Burya nk’umuyobozi w’ikigo gutekereza ngo reka njye kureba uko serivisi zitangwa mu ishami iri n’iri, nabyo bigaragaza agaciro abakiliya b’iyo banki duhabwa.”

    “Ubundi tumenyereye ko umuyobozi aba ari ku Cyicaro Gikuru ariko nk’iyo aje hano ku ishami natwe tubona ko nk’abakiliya twatekerejweho ku buryo habaye hari n’ikitagenda neza twakigaragaza kigakosorwa.”

    Mu birori byo gusoza Icyumweru cyahariwe Abakiliya, Habarugira yatangaje ko aba Cogebanque bakwiye kumva ko iriho ku bwabo kandi ko kwaka serivisi nziza ari uburenganzira bwabo.

    Ati “Abakiliya bacu n’Abanyarwanda muri rusange ni abubatsi baba bashaka gutanga umusanzu wabo kugira ngo serivisi babona zigende neza. […] Bumve ko turi hano turi abakozi babo-nanjye ndi hano ndi umukozi wabo- uwashaka yavugana na buri wese ashaka kugira ngo ikibazo cye gikemuke.”

    Mukabanana yavuze ko kwegera abakiliya babyishimiye cyane. Si bwo byari bitangiye ariko uko byari bisanzwe bikorwa byongewemo ingufu nyinshi.

    Ati “Burya umukiliya ntaba ashaka ko ahura na banki agiye kwaka inguzanyo cyangwa azanye amafaranga ngo imubikire gusa. Iyo unamusanze aho akorera abona ko wamuhaye agaciro. Twarabikoze kandi barabyishimira cyane.”

    Muri ibyo birori kandi abakiliya batandukanye batanze ubuhamya bwabo bw’uko Cogebanque yabafashije bakiteza imbere.

    Uzabakiriho Emmanuel umaze imyaka irenga 15 akorana na yo, yagize ati “Bamfashije mu mishinga yanjye nzamuka mu buryo bw’imibereho. Kandi si hano mu gihugu gusa ahubwo no hanze yacyo. Uyu munsi nanjye ndabashima cyane.”

    Mutamuriza Yvonne, ni umwe mu bakiliya ba Cogebanque baganiye na IGIHE ubwo bari baganye iyo banki bashaka serivisi nk’uko bisanzwe, yavuze ko yakirwa muri rusange.

    Yagize ati “Batwakira neza! Muri iki cyumweru nabonye bari banashyizeho imitako, aya mazi ni ayo banyakirije ndetse hari na bagenzi banjye bahisemo gufata cake na jus. Rwose bakubwiraga ugafata icyo ushaka.”

    Gasingizwe Napoleon umaze imyaka ibiri akorana na Cogebanque yagize ati “Itanga serivisi nziza twabonye ari umufatanyabikorwa mwiza kuko n’intera ngezeho ni yo yayingejejeho bitewe n’uko iduha inguzanyo ku nyungu zitangirwa inyungu nkeya.”

    Bamwe mu bagore bakorana na Cogebanque batangaje ko bishimira uburyo yafashije Abanyarwandakazi kwiteza imbere iborohereza kubona inguzanyo, bashishikariza bagenzi babo kwihutira kuyigana mu gihe baba bashaka gukora imishinga yabateza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yasobanuye ko bakira umukiliya uwo ari wese ku rwego yaba ari ho, yaba umuntu ku giti cye cyangwa ibigo binini, ibito n’ibiciriritse.

    Yakomeje ati “Umuntu wese tumwakira uko ahagaze cyangwa uko aje atugana kugira ngo tumuhe serivisi imunogeye.”

    Yavuze ko muri serivisi batanga zitandukanye harimo n’inguzanyo, zongerwamo n’ubujyanama ku bakiliya kugira ngo barusheho kwiteza imbere bababonamo banki umufatanyabikorwa mwiza.

    Mukabanana yasabye abakiliya gukomeza kwizera Cogebanque bagakorana nayo muri byose kuko badahari ntiyabaho, kandi nayo izakomeza kubigira ibyabateza imbere.

    Ati “Turakomeza kubifuriza gutera imbere kuko banki irahari kugira ngo iteze imbere abakiliya bayo.”

    Cogebanque ifite imiyoboro myinshi ikoresha mu kugeza serivisi zinoze ku bayigana harimo amashami 28 n’aba-agents 650 ifite hirya no hino mu gihugu. Hari kandi ATMs zigera kuri 36, Internet Banking na Mobile Banking (*505# na Coge mBank) byemerera abakiliya kubitsa no kumenya uko konti zabo zihagaze batagombye kujya ku mashami. Inafite ikarita ya Smartcash ifasha kwishyura no kubikuza mu Rwanda n’amakarita ya Mastercard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ku Isi hose.

    Cake, ibinyobwa n’ibiribwa byari byateguriwe abakiliya ba Cogebanque ubwo hasozwaga Icyumweru cyabahariwe

    Iri gare ryegukanywe na Uwimana Sharon nyuma ya tombola yakozwe n’abakiliya ba Cogebanque bakoresha cyane ikoranabuhanga rya banki

    Abakiliya ba Cogebanque banyuzwe na serivisi z’imari bahabwa

    Abakiliya ba banki bashimiwe amahitamo bakoze yo gukorana na Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque

    Abakiliya bahawe serivisi zitandukanye ari nako basangira n’abandi bakozi ba Cogebanque

    Ku mashami yose ya Cogebanque hakaswe umutsima mu kwishimira serivisi zihabwa abakiliya

    Mukabanana Théonestine ushinzwe Kwita ku Bakiliya muri Cogebanque yasabye abakiliya gukomeza kugirira banki icyizere, abizeza ko izakomeza kubabera umufatanyabikorwa mwiza

    Kuri uyu munsi hanahembwe itsinda ry’abakozi ba Cogebanque bahize abandi mu gutegura neza aho bakorera mu Cyumweru cyahariwe kwita ku Bakiliya

    Bamwe mu bakozi ba Cogebanque bafata ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko abakiliya ba banki bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza

    source : https://ift.tt/3luP0eX

  • Kigali: Abantu 113 barimo umuhanzi bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ubwo berekwaga itangazamakuru aho bari bari muri sitade ya IPRC Kigali bamwe muri bo bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi.

    Hamisi yavuze ko ubundi we akora akazi ko kurinda abahanzi bo mu nzu itunganya imiziki (Rocky Entertainment). Yavuze ko Polisi yabafatiye mu nzu y’umuturage Kabeza mu Murenge wa Kanombe ubwo yari arinze umuhanzi uzwi ku izina rya Papa Cyangwe.

    Yagize ati “Ubundi Papa Cyangwe yari yazanye abantu benshi barimo gukora amashusho y’indirimbo ye. Byageze ku isaha ya saa saba z’ijoro tubona abapolisi batugezeho baradufata. Turemera amakosa twakoze kuko ibyo twarimo twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi nta n’uburenganzira twari twabanje gusaba.”

    Nkotanyi niwe warimo gufata amashusho y’indirimbo, yavuze ko abikuyemo isomo rikomeye.

    Yagize ati “Ibi bintu mbikuyemo amasomo akomeye,akazi narimo ntabwo nakarangije, naraye hano muri sitade nishyura n’amafaranga yo kwipimisha COVID-19. Ntabwo bizongera kumbaho nzajya ngerageza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kandi ni nayo nama ngira bagenzi banjye, yaba abahanzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse ku bantu barenga ku mabwiriza nkana ndetse harimo n’abiha uburenganzira bwo gufungura utubari batabifitiye uburenganzira.

    Yagize ati “Bariya bantu harimo 78 bafashwe mu gicuku bari mu nyubako y’umuturage Alexamdria Villa Apartment iri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Nyiri iyi nzu yari yarashyizemo akabari kandi nta burenganzira yahawe nk’uko bigenda ku bandi bose. Andi makosa bakoze ni uko bumvise abapolisi baje bakingiranira muri ako kabari gafunganye kadakwiye kwakira abantu 78, byatumye abapolisi baharara.”

    Yakomeje avuga ko abandi bantu 35 bafatiwe mu kabari ko mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro nabo bakaba bafatiwe mu kabari kitwa Plan B kadafite ibyangombwa byo gukora ndetse bari banarengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo. CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda ikomeza gukorana n’abaturage ndetse n’izindi nzego kugira hagenzurwe abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

    Ati “Hari abantu bakunze kurenga ku mabwiriza yasohotse yo kwirinda COVID-19, ntabwo byemewe turakomeza gukora ubugenzuzi dufatanije n’inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali. Abantu bose bakomeza kurenga ku mabwiriza bazafatwa babihanirwe.”

    Yakomeke akangurira abantu kwirinda kudohoka, bagakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kandi biri mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi baturarwanda kandi bazaba birinze ibihano bazahabwa nibaramuka bafashwe.

    Ahafatiwe bariya bantu bose ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahafunze mu gihe cy’amezi atatu ndetse beneho bacibwa amande. Bariya bantu bose bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo ndetse banacibwa amande.

    Source : https://imirasire.com/?Kigali-Abantu-113-barimo-umuhanzi-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda

  • Rutahizamu wa Rayon Sports yashyize hanze amashusho arimo kunywa Shisha'(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Manace Mbedi Mutatu, rutahizamu wa Rayon Sports yashyize hanze amashusho arimo yisomera kuri Shisha yaciwe mu Rwanda.

    Uyu musore usatira anyuze ku mpande ukomoka muri DR Congo, abinyujije kuri Instagram Stories ye, yashyizemo amashusho amugaragaza arimo atumura iyi shisha.

    Aho yarimo anywera iyi shisha ntabwo hagaragara niba ari mu Rwanda cyangwa se iwabo muri DR Congo, ni mu gihe mu Rwanda iki kiyobyabwenge muri 2018 cyabujijwe kongera gukoreshwa mu Rwanda.

    Asohoye aya mashusho mu gihe ari mu myitozo y’iyi kipe irimbanyije imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2021-22 uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

    Arimo yinywera Shisha

    Manace Mutatu ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-rayon-sports-yashyize-hanze-amashusho-arimo-kunywa-shisha-video