Category: Uncategorized

  • AMAFOTO : Mu imurika ryakoranyije Ibihugu bya EAC u Rwanda rwerekanye ko ari igicumbi cy’Ubukerarugendo #rwanda #RwOT

    Ni imurika ryatangiye tariki 09 Ukwakira risozwa Tarik 11 Ukwakira aho ryaberaga i Arusha muri Tanzania.

    Iri murikagurisha ryateguwe n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, ryitabiriwe n’ibihugu bitandutatu biwugize ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo ndetse na Tanzania yaryakiriye.

    Itsinda ryari rihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa ryagaragaje ubwiza bw’iki gihugu kimaze kuba indorerwamo y’Ubukerarugendo mu ruhando mpuzamahanga.

    Mu bukangurambaga bwiswe Tembera u Rwanda [Visit Rwanda], abari bahagarariye u Rwanda bagiye berekana ibyiza nyaburanga abantu bashobora kubonera mu Rwanda birimo ibinyabuzima biri muri pariki z’Igihugu ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

    Iri murika ry’Ubukerarugendo kandi rirakurikirwa n’igikorwa cyo gusura ahantu nyaburanga mu karere bitangira uyu munsi tariki 12 kugeza tariki 16 Ukwakira 2021.

    Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, buvuga ko muri aka karere hafite ibyiza nyaburanga byihariye bishobora gukurura ba mukerarugendo birimo ibinyabuzima bitaboneka ahandi ndetse n’ibice bitangaje.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/AMAFOTO-Mu-imurika-ryakoranyije-Ibihugu-bya-EAC-u-Rwanda-rwerekanye-ko-ari-igicumbi-cy-Ubukerarugendo

  • Burera: Ntibakinyura mu nzira zitemewe bajya gushaka serivisi z’amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leta ishyize imbaraga mu kwegereza abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka amashanyarazi ngo bibarinde gusiragirira
    Leta ishyize imbaraga mu kwegereza abaturage bo mu Mirenge ikora ku mupaka amashanyarazi ngo bibarinde gusiragirira

    Abo Kigali today yasanze mu Mudugudu wa Rugarambiro, Akagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye; kamwe mu duce duheruka kugerwamo amashanyarazi, bayibwiye ko icyo gikorwa remezo bari bagisonzeye.

    Ntankwake Vestine, umwe mu batuye muri ako gace yagize ati “Icuraburindi ryari ryaraduhejeje mu bwigunge. Uwakeneraga kwiyogoshesha, gufotora impapuro cyangwa kubetesha amasaka n’ibigori igihe twabaga twejeje kimwe n’abafite za telefoni bamaraga iminsi zarabazimiyeho, bitewe n’uko nta mashanyarazi yari yakageze inaha”.

    Yongeraho ati “Ibyo byose byatumaga benshi muri twe duhora mu mayira tujya gushaka izo serivisi muri santere ya Rusumo, bidusabye gukora urugendo rw’amasaha atari munsi y’atatu. Abatinya urwo rugendo bagahitamo kwiyiba bagacunga ubuyobozi ku ijisho, bakanyura inzira za panya bakajya kubikoreshereza muri Uganda. Twanagerayo bakaduha izo serivisi baducunaguza, bikatubangamira cyane. Aya mashanyarazi duhawe, agiye kutubera isoko y’imishinga iduteza imbere, bidukure mu bwigunge n’ubukene”.

    Mu ruzinduko aheruka kugirira muri imwe mu Mirenge y’Akarere ka Burera ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda muri Nzeri 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, yahereye ku bikorwa remezo abaturage begerejwe, by’umwihariko umuriro w’amashanyarazi, ababwira ko ibikorwa byose ari ikimenyetso kigaragaza ko igihugu kibitayeho.

    Ingo zagejejwemo amashanyarazi abaturage batandukana n
    Ingo zagejejwemo amashanyarazi abaturage batandukana n’icuraburindi ryari ryarabahejeje mu bwigunge

    Yabasabye kurangwa n’imyitwarire itabangamira abaturanyi babo bo muri Uganda, birinda kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Yagize ati “Ibikorwa byose bikomeje kubegerezwa byaba ibikenerwa mu buhinzi, ubuvuzi, uburezi, ubuhahirane n’ibikorwaremezo nk’amashanyarazi, amazi meza n’izindi serivisi zose nkenerwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Ni ibikorwa Leta ishyizemo imbaraga tugendeye mu murongo Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame yaduhaye, wo kwita ku baturage no kubarinda gusiragirira ahandi. Tubizeza ko uko ubushobozi bugenda buboneka, hazajya hagenwa ingengo y’imari ikoreshwa mu kubyongera”.

    Ati “Ikidushishikaje ni ukubakira kuri ibyo bikorwa, tugatoza abaturage kwiyubakamo imitekerereze yo gukunda iby’iwabo, no gushishikarira gushakira amaramuko mu gihugu cyabo, batarinze kujya kubishaka ahandi, aho usanga banyura mu nzira zitemewe, hakaba n’ubwo bakurizaho kwijandika mu bindi bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga nk’ibiyobyabwenge na magendu”.

    Yanibukije abaturage ko kunyura inzira zitemewe bajya muri Uganda, uretse kuba bifatwa nko kwica amategeko binashobora kuba imbarutso yo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19, bitewe n’uko baba batapimwe.

    Yagize ati “Ziriya nzira za panya abantu banyuramo bajya cyangwa bava Uganda, ntibapimwa ngo hamenyekane uko ubuzima bwabo buhagaze. Ibyo bikurura ibyago byinshi by’uko muri urwo rujya n’uruza baba banyuramo rwihishwa, baba bafite ibyago byinshi byo kwanduriramo, kuko ari ahantu hatazwi baba banyuze, icyorezo kigakwirakwira gutyo”.

    Ati “Ibi bikorwa remezo ubwo bibegereye hafi nimubibyaze umusaruro, abahanga imirimo mishya mubikore, abakenera serivisi ziyishingiyeho na bo bazigane kandi mubifata neza, kugira ngo bizarambe n’abazabakomokaho bazabikoreshe”.

    Minisitiri Gatabazi ashyikiriza umuturage wo mu Murenge wa Rwerere ibikoresho byifashishwa mu kugeza amashanyarazi mu nzu ye
    Minisitiri Gatabazi ashyikiriza umuturage wo mu Murenge wa Rwerere ibikoresho byifashishwa mu kugeza amashanyarazi mu nzu ye

    Akarere ka Burera uyu mwaka uzarangira gakwirakwije Km 92 y’Imiyoboro y’amashanyarazi iringaniye (MV), na Km 258 z’imiyoboro y’amashanyarazi mito (LV) mu mirenge itandukanye y’ako Karere yiganjemo ikora ku mupaka.

    Imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Burera mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ishyirwa mu bikorwa, mu baturage basaga ibihumbi 15 bari bateganyijwe kuyagezwaho, abamaze kuyabona basaga ibihumbi 11.


    source : https://ift.tt/2X2earV

  • Uturere twose two hanze ya Kigali twahawe inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Inkingo zirimo kwegerezwa n
    Inkingo zirimo kwegerezwa n’abo mu turere turi hanze ya Kigali

    Ubu gahunda yo gukingira Covid-19 ikaba irimo kubera hose mu Ntara hakingirwa abafite nibura kuva ku imyaka 30 kuzamura hamwe n’ibindi byiciro by’abakingirwa hatitawe ku myaka nk’abatwite, abonsa n’abafite uburwayi karande bacikanwe, bikaba birimo gukorwa muri gahunda yishwe ‘KingiraURwanda’.

    Uko gukingira abaturage mu bice byose bigize igihugu bije nyuma yuko mu Mujyi wa Kigali abasaga 90% bamaze guhabwa byibuze dose imwe y’urukingo rwa Covid-19, nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

    Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gushaka inkingo kugira ngo abaturage barwo bakomeze kugenda bakingirwa uko zibonetse, bityo barusheho kugira ubudahangarwa kuri icyo cyorezo kimaze igihe kirenga umwaka cyibasiye isi.

    Minisiteri y
    Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka ari ko bazakomeza gukingira abantu benshi bashoboka

    Kubera imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurinda no gukingira abaturage bayo Covid-19, umuturage wo mu Rwanda ari mu baturage bo mu bihugu bike byemerewe gukora ingendo mu bihugu byo ku migabane itandukanye badahawe akato, nk’uko bigendera benshi ku buryo harimo n’abatemerewe kurenga ibihugu byabo kugira ngo byajye ahandi, bitewe n’uburyo iwabo bacyibasiwe na Covid-19.

    Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda n’abarutuye kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko gukingirwa bidakuraho ko umuntu ashobora kwandura cyangwa akanduza abandi.


    source : https://ift.tt/3iPzBo0

  • Bwa mbere nyuma y’amezi ane, nta murwayi wishwe na COVID-19 mu masaha 24 – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere bibaye kuva mu mezi agera kuri ane ashize ko iyi raporo isohoka nta witabye Imana uyiriho.

    Itangazo rya Minisante ryo ku wa 13 Kamena 2021 ni ryo ryaherukaga gusohoka ryerekana ko nta murwayi wishwe na COVID-19.

    Iminsi yakurikiyeho iki cyorezo cyagize ubukana ndetse umubare w’abahitanwa nacyo ugenda wiyongera. Icyo gihe cyari kimaze guhitana abantu 370, umubare wazamutse ugera ku 1.308 ku wa 10 Ukwakira 2021, ni inyongera ya 938 mu mezi ane.

    Kuri uyu munsi, umubare w’abarwayi nawo wagabanutse cyane kuko wageze kuri 46 [uvuye kuri 98 b’ejo hashize], bangana n’ijanisha rya 0.6% babonetse mu bipimo 7.498 byafashwe mu masaha 24.

    Minisante yatangaje ko abarwayi batanu ari bo binjijwe mu bitaro, mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri bane. Nta muntu wapfuye kuri uyu wa Mbere byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uguma kuba 1.308.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi, barimo 2.110 bafashe dose ya kabiri uyu munsi] abantu 1.698.091 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 2.485.979 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 193.091 bayifashe uyu munsi.

    Ibimenyetso bya COVID-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

    Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro abujijwe n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.

    11.10.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour pic.twitter.com/LPEnHyj5M9

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 11, 2021


    source : https://ift.tt/3lvGvQQ

  • Umuhanda Kimironko-Zindiro ugiye gufungwa iminsi hafi ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwa Mushimire
    Kwa Mushimire

    Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda riragira riti “Kubera imirimo yo kwambutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko–Zindiro uzaba ufunze igice kimwe iruhande rwa station ya essence ya SP Zindiro, kuva tariki 12 saa mbiri (20:00) za nijoro kugeza tariki 14 Ukwakira 2021 saa kumi (4:00) za mu gitondo.

    Polisi kandi irasaba abakoresha uwo muhanda kwihanganira imbogamizi ziturutse kuri iyo mirimo.


    source : https://ift.tt/3jcG38P

  • Abanyeshuri bakubiswe inkoni nyinshi bazira kwitabira isabukuru ya mugenzi wabo bakanwa inzoga #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri b'abayisilamu bakubiswe cyane bitegetswe n'abarimu babo kubera ko bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y'inshuti yabo y'umukiristo bakananywa inzoga.

    Video yaciye ibintu hose,yerekana abanyeshuri b'abayisilamu bo mu ishuri ryisumbuye rya Madrasa muri Leta ya Kwara, muri Nijeriya bakubitwa bikomeye bazira kuba baranyweye inzoga mu birori byo kwizihiza isabukuru y'inshuti yabo.

    Inyigisho z'icyarabu aba banyeshuri bazi neza cyane, zivuga ko batemerewe kunywa inzoga cyangwa kujya mu birori aho abatizera bateranira bagamije kwishimisha.

    Muri iyo videwo, abanyeshuri bakubiswe nta mbabazi n'abanyeshuri bagenzi babo bakuze ku ishuri, babitegetswe n'abarimu babo nk'igihano.

    Nk'uko imbuga nkoranyambaga zibitangaza, abo banyeshuri bakorewe ubugome nyuma yo kujya kwizihiza isabukuru y'inshuti.

    Abarimu bararakaye nyuma yo kubona amashusho y'iyi sabukuru yerekana abanyeshuri banywa inzoga, bityo basaba abanyeshuri babakuriye kubakubita bakabanoza.

    Icyakora, abanyeshuri bashinjwaga bavuze ko banyoyeYawurute [yoghurt] gusa, ariko abarimu ntibabatega amatwi cyangwa ngo babyemere.

    Muri iyo videwo, abanyeshuri bakubiswe nta mbabazi n'abanyeshuri bakuze ku ishuri babitegetswe n'abarimu babo nkigihano. Nk'uko imbuga nkoranyambaga zibitangaza, abo banyeshuri bakorewe ubugome nyuma yo kujya kwizihiza isabukuru y'inshuti.

    Abarimu bararakaye nyuma yo kubona amashusho y'amavuko bakeka ko abanyeshuri banywa inzoga, bityo basaba abanyeshuri bakuze kubakubita.

    Icyakora, abanyeshuri bashinjwaga bavuze ko banyoye yogurt gusa, ariko abarimu ntibabatega amatwi cyangwa ngo babemere.

    Abanyeshuri bagaragaje ibikomere bagize biturutse ku gukubitwa, bitera benshi umujinya kuri interineti.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abanyeshuri-bakubiswe-inkoni-nyinshi-bazira-kwitabira-isabukuru-ya-mugenzi-wabo

  • Perezida Ndayishimiye n'umuryango we bagaragaye bari guhinga [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Umukuru w'igihugu cy'u Burundi,Ndayishimiye n'umuryango we bagaragaye bafashe isuka barimo guhinga ndetse amafoto yabo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Perezida Ndayishimiye akunze gutungura abantu kubera uko yitwara muri rubanda aho akunze kugaragara yisanzura ku baturage cyane.

    Mu minsi ishize yagiye agaragara asangira urwagwa n'abaturage,aganira nabo ku muhanda ndetse hari naho yagaragaye afatanya n'abakaraza kuvuza ingoma.

    Muri Gicurasi uyu mwaka,Perezida Ndayishimiye yagaragaye ari kumwe n'umufasha we bagiye gusura imirima yabo ya Soya iri I Gitega.

    Kuwa 25 Mata 2021,Perezida w'u Burundi,Evariste Ndayishimiye n'umufasha we bafotowe bari kumwe n'abaturage ku isoko aho babahahiye ibintu bitandukanye.

    Icyo gihe,Perezida Ndayishimiye n'umufasha we bavaga i Gitega berekeza mu mujyi wa Bujumbura ,bafashe akanya barahagarara baganiriza abenegihugu b' i Karunga muri komine Isare mu ntara ya Bujumbura ahacururizwa ibiribwa bitandukanye.

    Mu mafoto yafashwe,yagaragaje aba bombi bari imbere y'ibiribwa bitandukanye birimo inyanya n'inyama aho Madamu wa Perezida Angeline Ndayishimiye yagaragaye ari guhaha inyama kuri ako gasanteri.




    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-ndayishimiye-n-umuryango-we-bagaragaye-bari-guhinga-amafoto

  • Bimwe mu bintu bituma abakobwa batinda kwemerera urukundo abasore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri kamere y'abakobwa ntibapfa kwemerera abasore urukundo bitewe n'impamvu zitandukanye rimwe na rimwe bigatùma umusore yitwararika ngo atavaho abengwa.

    Muri iyi nkuru reka turebere hamwe ibintu bishobora gutuma umukobwa atinda kwemerera umusore ko bakundana.

    1.Kwihagararaho

    Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko yiteguye kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo amwegukane, nawe atangira kwihagararaho ubwo agatangira kwiha ibyizere kuko yamenye ko hari umusore umwitayeho, ariko ntabwo ari abakobwa bose ni bamwe na bamwe, muri kwa kwihagararaho nawe iyo yagukunze atinda kubikwereka cyangwa kubikwemerera kugira ngo abanze akunanize gusa.

    2.Ntabwo bimurimo

    Uru ni urundi ruhande abasore batajya bitaho cyane iyo bagiye gusaba umukobwa urukundo, ni ukuvuga ngo hari igihe ujya gusaba umukobwa urukundo'ubundi akagusubiza agira ati ntabwo nshaka gukundana nawe', bivuze ngo niyo uhatirije nawe agerageza uburyo bwose yakoresha ngo akunaniza kugeza igihe umuvuyeho, nyamara ashobora kubikora atakwanze ahubwo ari uko atakwiyumvishemo cyangwa ngo abe yiteguye kujya mu rukundo.

    3.Isuzuma

    Rimwe na rimwe abakobwa bakunze gukoresha ubu buryo bwo kunaniza basuzuma abasore, ibi bakaba babikora batekereza ibi 'Niba ankunda ntiyapfa kuva kwizima', aha ho cyokoza ntabwo abakobwa bose basuzuma kimwe, kuko hari abasuzuma igihe kingana n'ukwezi, abandi amezi abiri ndetse n'abandi bagasuzuma mu gihe kinga n'igice cy'umwaka, hano aba agira ngo areba imbaraga uzashyiramo mu rukundo yewe niba koko unamukunda by'ukuri, iyo urambirwa uba ufite amahirwe menshi yo kumubura.

    4.Abasore benshi ntabwo banyurwa

    Iyi ni iyindi mpamvu ituma abakobwa batinya guhita bemerera umusore urukundo mu buryo bworoshye, abasore bamwe na bamwe biki gihe ntabwo banyurwa no kugira umukunzi umwe gusa, kuko hariho abashimisahwa n'umunyenga w'urukundo ku mpande z'igiye zitandukanye z'abakobwa, bityo bikabaviramo kugira ingeso yo kutanyurwa n'urukundo rw'umwe, iyi ikaza ari iyindi mpamvu rero ituma abakobwa batapfa kugira umutima wo guhita biyumvamo umuhungu ku buryo bahita bamwerera urukundo mu buryo bworoshye.

    Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-bituma-abakobwa-batinda-kwemerera-urukundo-abasore/