Category: Uncategorized

  • Umusore w'imyaka 34 washyingiranwe n'umukecuru w'imyaka 73 yahindutse Biliyoneri kubera urupfu rw'uyu mugore we #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Kenya yahindutse Biliyoneri nyuma y'aho yemeye gushyingiranwa n'umukecuru w'imyaka 73 hanyuma apfa nyuma y'iminsi 3 bakoze ubukwe ibye byose amategeko arabimwegurira.

    Uyu mukecuru w'imyaka 73 yapfuye bari mu kwezi kwa buki asiga amakompanyi ya miliyoni nyinshi z'amadolari mu biganza by'uyu munya Kenya.

    Madamu Julia Danson Wachira yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yashyingiranwaga n'umusore w'imyaka 34 wo muri Kenya w'umudogiteri ariko uyu mugabo yasigaye ari umukire kubera uru rukundo rudasanzwe yakunze uyu mukecuru.

    Uyu Dr.John Wachira atuye muri Florida muri Amerika aho akora mu kubaga ubwonko kandi ngo niwe washyize hanze aya makuru.

    Uyu mugabo yagize ati “Umukunzi wanjye ntakiriho.Yapfuye muri iri joro.Nakwifuza gutanga ibyanjye byose ngo agaruke.”

    Uyu mukecuru ngo yari afite ibigo bitandukanye birimo n'igitangazamakuru cyakoreraga muri Leta 5.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-w-imyaka-34-washyingiranwe-n-umukecuru-w-imyaka-73-yahindutse

  • Nta gihugu na kimwe cyo muri EAC kidafite abatanze ibirego muri EACJ-Hon. Kayobera Nestor uyobora urukiko rwa EACJ #rwanda #RwOT

    Kayobera Nestor Umurundi w'imyaka 50 y'amavuko Uyobora urukiko rwa Afurika y'iburasirazuba mu kiganiro cy'umwihariko aherutse kugirana na Umuryango yavuze ku kibazo cyagaragajwe n'abadepite ba EAC mu nteko rusange y'umuryango w'afurika y'iburasirazuba iherutse cy'uko urukiko rwa Afurika y'iburasirazuba rujya ruca imanza z'abaturage barugana,rukanafata icyemezo k umanza zabo ariko basubira mu bihugu byabo inkiko ntizirangize imanza baba baciye.

    Nubwo uru rukiko rw'Afurika y'iburasirazuba rba rwatanze umwanzuro bikunze kurangira bagarutse kongera gutanga ibirego mu rukiko ko imyanzuro itashyizwe mu bikorwa.

    Hon. Kayobera Nestor yemeye ko ibyo abadeoite ba EAC bavuze aribyo ko ariko icyo kibazo hari umurongo cyahawe.

    Hon. Kayobera Nestor yavuze ko ubundi mu busanzwe urukiko rwa Afurika y'iburasirazuba ruca imanza ariko gushyira mu bikorwa icyemezo cy'urukiko rwa EACJ bikorwa n'igihugu uwatanze ikirego yaturutsemo .

    Hon. Kayobera Nestor avuga ko mu gihe umuntu yatsinze urubanza ubundi biba bikwiye kubona uburenganzira bw'ibyo yaregeraga.

    Hon. Kayobera Nestor ati “Ikibazo kigihari gito n'uko uru rukiko rw'Afurika y'iburasirazuba ruca imanza kandi rukazica neza ariko ntabwo arirwo rushyira mu bikorwa icyemezo kiba cyafashwe ahubwo icyemezo gifatwa n'urukiko rwa EACJ gishyirwa mu bikorwa n'igihugu uwatanze ikirego aba yaturutsemo hisunzwe amategeko y'icyo gihugu.

    Iyo igihugu umuturage yaturutsemo kitarangije urwo rubanza wa mututage agaruka mu rukiko akongera agatanga ikirego cye nanone muri EACJ.”

    Hon. Kayobera Nestor ati “n'ubundi iyo agarutse urukiko rumutega amatwi rukamwumva.

    Hon. Nestor Kayobera yavuze ko imanza zicibwa muri uru rukiko ibihugu byose bikwiye kugerageza gushyira mu bikorwa icyemezo kiba cyafashwe n'uru rukiko kuko urukiko rw'afurika rujya kujyaho rwashyizweho n'ibihugu bigize umuryango wa EAC.

    Ati “Byaba biteye isoni uru rukiko ruca urubanza igihugu ntikizikurikize.Muri rusange imanza ziracibwa kandi zicibwa hatangwa ubutabera.Umucamanza uri muri uru rukiko ntabwo aba ahagarariye igihugu cye ahubwo aba aserukira EAC.”

    Hon. Kayobera Nestor yavuze ko urukiko rwa Afurika y'iburasirazuba rushyirwaho n'ingingo ya 9 n'ingingo ya 73 y'uyu muryango ndetse n'ingingo ya 27 yerekana ububasha bw'uru rukiko.

    Hon. Kayobera Nestor yatangiye kuyobora urukiko rwa Afurika y'iburasirazuba kuwa 27 Gashyantare 2021 ahabwa manda y'imyaka 7.Yasimbuye kuri uyu mwanya Umunyarwanda Dr Ugirashebuja Emmanuel.

    Hon. Kayobera Nestor yavuze ko mu myaka 7 azayobora uru rukiko azakora uko ashoboye agasiga rugeze ku rundi rwego mu butabera ibibazo bitagenda neza bigasiragara ari amateka muri uru rukiko.

    Hon. Kayobera Nestor yavuze ko Urukiko rwa Afurika y'iburasirazuba rumaze imyaka 20 rushyizweho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/nta-gihugu-na-kimwe-cyo-muri-eac-kidafite-abatanze-ibirego-muri-eacj-hon

  • APR FC yanyagiwe na Etoile du Sahel isezererwa muri CAF Champions League #rwanda #RwOT

    Umukino wo kwishyura wahuzaga APR FC na Etoile du Sahel warangiye ku ntsinzi ya ya Etoile du Sahel y’ibitego 4-0, APR FC isezererwa muri Champions League ku giteranyo cy’ibitego 5-1.

    Kuri uyu wa Gatandatu APR FC yakinnye umukino wo kwishyura muri CAF Champions League na Etoile Sportive du Sahel, ukaba wabereye muri Tunisia.

    Umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije i Kigali 1-1, APR FC ikaba yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya hejuru y’igitego 1 kugira ngo igere mu matsinda ya CAF Champions League.

    APR FC ikaba yagiye gukina idafite kapiteni wayo Jacques Tuyisenge wavunikiye mu mukino ubanza, akaba yari yasimbuwe na Nshuti Innocent.

    Indi mpinduka yari yabaye muri 11 ugereranyije n’ababanjemo i Kigali, Mugisha Gilbert yari yahaye umwanya Nsanzimfura Keddy.

    Ni umukino amakipe yombi yatangiye ubona ahererekanya neza ndetse arema n’uburyo bw’ibitego n’ubwo butahise bubyara umusaruro.

    Etoile du Sahel yaje gufungura amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Chikhaoui Yassine kuri penaliti ni nyuma y’uko Niyomugabo Claude yakoze umupira mu rubuga rw’amahina. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46, Chikhaoui Yassine yaje gutsindira Etoile Sportive du Sahel ikindi gitego cya kabiri.

    APR FC yari yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Keddy aha umwanya Mugunga, yaje kongera gukora izindi ku munota wa 78, Nshuti Innocent na Kwitonda Alain bavamo hajyamo Mugisha Gilbert na Nsabimana Aimable. Ku munota wa 87, APR FC yakoze impinduka za nyuma, Djabel na Ruboneka bavamo hinjiramo Djuma na Anicet.

    Ku munota wa 92(90+2), Etoile du Sahel yabonye penaliti ku ikosa Buregeya Prince yakoreye Mohammed Dhaoui waje no kwinjiza iyi penaliti. Nyuma y’umunota 1, Aly Soumah yatsindiye Etoile icya 4. Umukino warangiye ari 4-0.

    Gutsindwa uyu mukino, APR FC ikaba ihise isezererwa muri CAF Champions League aho igomba kumanuka muri Confederations Cup igahura n’imwe mu makipe ari yo, yatsinda ikajya mu matsinda ya CAF Confederations Cup

    APR FC yasezerewe muri Chamions League

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanyagiwe-na-etoile-du-sahel-isezererwa-muri-caf-champions-league

  • Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe mu Midugudu kurangwa n’imikorere myiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y
    Mbere y’igikorwa cy’amatora abatora babanzaga guhabwa amabwiriza y’imigendekere y’amatora
    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe kurangwa n
    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe kurangwa n’imikorere ibereye abaturage

    Ubu butumwa yabugarutseho ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, mu gikorwa cy’amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu.

    Imyanya yatowe uko ari itanu ku bagize Komite Nyobozi y’Umudugudu harimo Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe Umutekano Abinjira n’Abasohoka mu Mudugudu, Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Imboneza mubano, Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’Abaturage, Ushinzwe Iterambere; hakiyongeraho n’Umujyanama Rusange uhagarariye umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari.

    Abaturage Kigali Today yasanze kuri site ya GS Muhoza II, bazinduwe no kwitorera abo bayobozi, babifuzaho kurangwa n’imiyoborere ishyize imbere gutanga serivisi nziza, no kubakemurira ibibazo by’ingutu bagifite.

    Abakorerabushake ba Komisiyo y
    Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babanje kurahirira imbere y’Inteko itora

    Uwitwa Musafili Hassan, yagize ati: “Abayobozi twitoreye tubitezeho gukora akazi gakomeye, cyane cyane muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo Covid-19 cyashegeshe ubukungu bwacu. Birasaba ko abo twatoye barushaho kutwegera bakatuba hafi, bakatwungura ibitekerezo bishya by’icyo twakora ngo twiteze imbere, kandi noneho na bya bikorwa byiza Leta iduteganyiriza bagakora uko bishoboye bakabitugezaho. Ni yo mpamvu twazindutse ngo twishyirireho abo bayobozi twifuza”.

    Undi mubyeyi wo mu Mudugudu wa Rukoro, na we yishimiye kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi yihitiyemo kandi bamubereye. Yagize ati: “Dukeneye abayobozi basobanukiwe neza ibyo dukeneye ngo iterambere ryacu ryihute. Ba bandi bazajya baserukira umudugudu wacu kandi bakanakorana bya hafi n’inzego zibakuriye. Ntabwo twifuza abajenjeka kuko batabasha kudukorera ubuvugizi bw’ibyo dukeneye. Abo twitoreye ni abantu tubana mu Mudugudu, tuzi neza imico n’imikorere yabo, kandi dufitiye icyizere ko ibyo tubategerejeho bazabisohoza neza”.

    Bamwe mu batorewe kuyobora Imidugudu bavuga ko icyizere bagiriwe, bagiye kugiheraho bakorana umwete.

    Kanyange Mariya wongeye gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Rukoro mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yagize ati: “Mu mudugudu wacu, navuga ko hari ibintu byinshi twari tumaze kugeraho mu iterambere. Urugero nko muri Mituweri duheruka kuza ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Umurenge. Gahunda ya Ejo Heza tugeze kure tuyisobanurira abaturage bakayitabira. Ibijyanye n’isuku no kugarura abana mu ishuri twabigize ibyacu. Izo gahunda kimwe n’izindi zose zifitanye isano n’iterambere ry’abaturage, tugiye kuzikomerezaho mfatanyije n’abo twatowe hamwe, turusheho kubishyiramo imbaraga”.

    Igikorwa cyo kubarura amajwi cyakorerwaga imbere y
    Igikorwa cyo kubarura amajwi cyakorerwaga imbere y’abatoye

    Mu bandi batowe ku rwego rw’Umudugudu barimo Niyibizi Hemedi, wijeje abaturage ko Komite Nyobozi y’Umudugudu wa Giramahoro igiye gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi, kugira ngo imihanda imwe n’imwe yo muri uyu Mudugudu ishyirweho amatara amurika mu masaha ya nijoro, akazagira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage, bigabanye n’ikibazo cy’ubujura.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abatowe kurangwa n’imikorere ifasha umuturage kugera ku iterambere rirambye. Yagize ati: “Turasaba abatowe gukomereza aho abacyuye igihe bari bagejeje; ibitari byagakozwe mubihereho mubinonosore neza, mubikemure, ibyo mudafitiye ubushobozi muzajye mubishyikiriza ababakuriye. Icyo dushyize imbere ni ukubaka Umudugudu uzira inenge kandi uri ku rwego rwo kuba intangarugero mu yindi Midugudu, yaba mu mibanire myiza y’abawutuye, iterambere n’imibereho myiza yabo. Ibi kubigeraho, ni uko nk’abagize Komite z’Imidugudu muzaba mwashyize hamwe, mugakora akazi kanyu uko bikwiye, ariko kandi tutirengagije ko n’uruhare rw’umuturage mu kuzuzanya namwe ari ngombwa”.

    Bamwe mu batowe bijeje abaturage gukemura ibibazo biri mu Midugudu no gukora ubuvugizi
    Bamwe mu batowe bijeje abaturage gukemura ibibazo biri mu Midugudu no gukora ubuvugizi

    Ahabereye amatora, igikorwa cyo gutora cyabimburiwe no gusobanurira Inteko itora, abakandida batora abo ari bo n’uko amatora akorwa, igikorwa cyakurikiwe no kurahira kw’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, igikorwa cy’itora kibona gutangira, aho utora yandikaga ku gapapuro umukandida yihitiyemo, bikurikirwa no kubarura amajwi kuri buri cyiciro.

    Kanyange Mariya yongeye kugirirwa icyizere n
    Kanyange Mariya yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage bamutorera kuba Umukuru w’Umudugudu wa Rukoro
    Komite Nyobozi y
    Komite Nyobozi y’Umudugudu yamaraga gutorwa abayigize bakiyereka abo bagiye kuyobora
    Ahabereye amatora bari bahatatse nk
    Ahabereye amatora bari bahatatse nk’ahabera ubukwe

    source : https://ift.tt/3EdC6st

  • FERWAFA yanyomoje ibihuha byari byavuzwe kuri shampiyona y'icyiciro cya 2 #rwanda #RwOT

    Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 mu cyumba cy'inama cya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Shampiyona y'Ikiciro cya kabiri 2021 izakinwa mu matsinda abiri nk'uko byari bisanzwe.

    Bitandukanye n'ibyari byasohotse muri bimwe mu bitangazamakuru, iyi Shampiyona izakinwa mu matsinda abiri aho itsinda A rizaba rigizwe n'amakipe cumi n'atatu (13) mu gihe itsinda B rizaba rigizwe n'amakipe cumi n'abiri (12).

    Uko amatsinda ya Shampiyona y'ikiciro cya kabiri ateye :

    ITSINDA A

    Sunrise FC
    Miroplast FC
    Rwamagana City FC
    Impeesa FC
    Espérance Sportive de Kigali
    Akagera FC
    Nyagatare FC
    Amagaju FC
    Kirehe FC
    Rugende FC
    Vision FC
    Nyanza FC
    Alpha FC

    ITSINDA B

    AS Muhanga
    Heroes FC
    La Jeunesse FC
    United Stars
    Intare FA
    Giticyinyoni FC
    Gasabo United
    Interforce FC
    Unity SC
    University of Rwanda FC
    The Winners FTA
    ASPOR FC


    Source:FERWAFA

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/shampiyona-y-icyiciro-cya-2-izakinwa-mu-matsinda-2-gusa

  • Incamake yamateka ya Perezida Paul Kagame n… – #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavutse kuwa 23 Ukwakira 1957, ni bucura mu muryango w'abana 6. Se yitwaga Deogratias Rutagambwa wari umunyamuryango w'Umwami Mutara III Rudahigwa, nyina akaba yaritwaga Asteria Rutagambwa nawe wari ufitanye isano ya hafi n'Umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda, Rosalia Gicanda.

    Yashakanye na Jeannette Kagame mu mwaka wa 1989, bafitanye abana 4 abahungu batatu n'umukobwa umwe. Paul Kagame kugeza ubu afite umwuzukuru umwe w'umukobwa witwa Ava Ndengeyingoma, uvuka ku buheta bwe bw'umukobwa witwa Ange Kagame washyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma mu mwaka wa 2020.  

    Paul Kagame yageze mu gihugu cya Uganda mu  mwaka wa 1962 ahunganye n'umuryango we bahunze itotezwa, ihohoterwa n'ibindi binyuranye byakorwaga n'abahutu bari bararenzwe n'urwango batifuzaga ko umututsi yabaho atekanye mu gihugu cye cy'u Rwanda.

    Yakuze nk'abandi bana ariko akaba umuhanga cyane aho yize hose, kandi intumbero yari iyo kuzagarura abanyarwanda bari barahejwe imyaka myinshi mu gihugu cyabo cy'u Rwanda. Byatumye mu mwaka wa 1979 yinjira mu gisirikare yanaherewemo imyitozo mu ishuri rya CGSC ryo muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ryabonye izuba mu 1881.

    Mu myaka ya za 1980, Paul Kagame ari mu basirikare barwanije Leta y'igitugu ya Obote wayoboye Uganda, barayitsinda bimika Yoweli Kaguta Museveni ku butegetsi, Paul Kagame ahita ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora urwego rw’ubutasi rw'igisirikare cya Uganda, hari mu mwaka wa 1986.

    Kagame yaje kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu cy’u Rwanda nk’uko yari yarakomeje kubyitoza mu myaka ya 1977 na 1978 asura bucece u Rwanda yirengagije ko yatabwa muri yombi nk'umututsi wari impunzi kandi w'umusore ufite imbaraga, nyamara urukundo yari afitiye igihugu n'umuhate wo kurugarukamo ntibyabashaga gutuma atuza.

    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Paul Kagame kuba Visi Perezida w’u Rwanda guhera muri uwo mwaka kugera muri 2000 akaba ari inshingano yafatanyaga no kuba Minisitiri w'Ingabo, maze kuwa 22 Mata 2000 arahirira inshingano zo kuba Perezida w'igihugu cy'u Rwanda.

    Perezida Paul Kagame uharanira kandi waharaniye mu myaka ye yose kubaho neza kw’abanyarwanda bose arizihiza isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko 

    Imibereho ya Paul Kagame iratangaje nk’uko nawe ubwe atangaje ugereranije n'ibihe bikomeye igihugu cy'u Rwanda cyanyuzemo kuva abakoroni bagera mu Rwanda by'umwihariko kuva mu 1959 ubwo yari afite imyaka iyingayinga 2 kugeza uyu munsi aho yagaruye ituze mu banyarwanda, bakaba babanye mu mahoro n’umutekano aho buri umwe ikimuraje ishinga ari iterambere rye n'iry'igihugu nta vanguramoko, u Rwanda ari nyabagendwa.

    Ibinyamakuru bitandukanye bigaragaza ibi bibazo bikurikira nk’ibya mbere byabajijwe ku itariki ya 23 Ukwakira 1957, Perezida Paul Kagame yavutseho

    1.Hari ku munsi wa kangahe w'icyumweru kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Kuwa 23 Ukwakira 1957 wari umunsi wa Gatatu w’icyumweru

    2.Ni nde wari uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Kuwa 23 Ukwakira 1957 Perezida wa Amerika wariho yari uwo mu ishyaka ry’aba Repubulike yitwaga Dwight D. Eisenhower.

    3.Ni nde wari Minisitiri w'intebe w'u Bwongereza kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Kuwa 23 Ukwakira 1957 Minisitiri w’intebe w'u Bwongereza yari Harold Macmillan

    4.Ni nde wari Papa wa Kiliziya Gatolika kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Kuwa 23 Ukwakira 1957 Papa wariho yitwaga Pius XII (Papa Piyo wa 12)

    5.Ni ibihe byamamare byavutse kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Kuwa 23 Ukwakira 1957 havutse ibyamamare binyuranye birimo Paul Kagame, Dwight Lowry, Beat Breu n’abandi.

    6.Ni iyihe ndirimbo yari ikunzwe  kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Indirimbo ya mbere yari ikunzwe kuwa 23 Ukwakira 1957 yitwaga Wake Up Litte Susie y'itsinda rya Everly Brothers muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Diana ya Paul Anka mu Bwongereza.

    7.Ni ikihe gitabo cyari kigezweho kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Kuwa 23 Ukwakira 1957 hari hagezweho igitabo cyanditswe na John F Kennedy kitwaga Profiles In Courage ni nacyo cyari kiri kugurwa cyane

    8.Ni uwuhe Mwami wari urongoye Ubwami bw'u Rwanda kuwa 23 Ukwakira 1957?

    Kuwa 23 Ukwakira 1957 Umwami wari warimye ingoma mu mwaka 1931 niwe wari urongoye u Rwanda, yitwaga Mutara III Rudahigwa uri no mu cyiciro cy'Intwari z'Imena waje gutanga mu mwaka wa 1959.

    Ifoto yafashwe mu mwaka wa 2020 y’umuryango wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda; uhereye iburyo ni imfura ye Ivan Cyomoro, hagakurikiraho Paul Kagame, umukwe we Bertrand Ndengeyingoma, ubuheta bwe Ange Kagame, umufasha we Jeannette Kagame, bucura bwe Brian Kagame ari kumwe n’uwo akurikira Ian Kagame

    Ibyishimo bya Perezida Paul Kagame n’umuryango we bituma yisanzura nyuma y’inshingano zikomeye afite zo kuyobora abanyarwanda, aha yarimo akina n’umwuzukuru we Ava Ndengeyingoma

    Mu gutegura iyi nkuru twifashishije ibinyamakuru bitandukanye ariko iby'ingenzi ni TAKEMEBACK, BBC na WIKIPEDIA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110716/incamake-yamateka-ya-perezida-paul-kagame-nibisubizo-ku-bibazo-byibazwa-na-benshi-ku-itari-110716.html

  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yashimye uko abaturage bitaweho mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yamurikaga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-201 yamurikiwe Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, aho hagaragajwe uko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe muri uriya mwaka.

    Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi n’u Rwanda muri rusange hari bimwe mu bikorwa bitabashije gukomeza ndetse imibereho y’ubuzima irahinduka mu buryo bugaragara aho hari aho byari kubangamira uburenganzira bwa muntu.

    Muri ibi bihe nibwo Leta yafashe iya mbere itangira kwita ku baturage nko kugaburira abari bari mu rugo batabasha kubona amafunguro, kwita ku barwayi ba Covid-19 n’izindi ndwara no gukora ibikorwa bitandukanye birengera abaturage.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu [NCHR], Mukasine Marie Claire, yavuze ko icyorezo cyateje ibibazo byinshi abaturage ariko Leta yabaye ku isonga mu kubishakira ibisubizo.

    Yagize ati “Ingamba zo kurwanya Covid-19 cyane cyane byagaragaye ko habayeho gufunga ibikorwa by’ubucuruzi byatumye ubushomeri bwiyongera, komisiyo yasanze umubare w’abagenda basubira mu kazi waragiye wiyongera uko ingamba zigenda zoroshywa ndetse isanga harashyizweho gahunda yo kuzahura ubukungu.”

    “Komisiyo yasanze bamwe mu baturage baragiye babura imirimo batakaza ubushobozi bwo kubona ibibatunga cyane cyane abari batunzwe no gukora imirimo bahemberwa umunsi ku munsi. Guverinoma yafashe ingamba batanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.”

    Iyi raporo kandi yagaragaje uburyo uburenganzira bwagiye bwubahirizwa mu nzego zitandukanye kandi ko n’aho bwahungabanyijwe ababigizemo uruhare babihaniwe.

    Urugero ni urw’abapolisi babujije abantu bane uburenganzira bwo kubaho babihaniwe, hagaragajwe ko n’abahohoteye abaturage bari mu nzego z’ibanze nka DASSO babihaniwe.

    Iyi raporo igaragaza uko ubucucike buhagaze mu magereza nka gereza ya Muhanga ariyo ifite ubucicike bwinshi. Yagaragaje uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, imibereho myiza y’abaturage n’izindi.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurengera uburenganzira bwa muntu [NCHR], Mukasine Marie Claire, yagaragaje ko Leta yakozwe ibikorwa byarengeye uburenganzira bwa muntu muri Guma mu Rugo

    source : https://ift.tt/3b45apS

  • Amatora y’inzego z’ibanze ararimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Hafi ya hose mu gihugu, abaturage bitabiriye cyane guhera saa moya z’igitondo. Bari batangiye kugera kuri site z’amatora, ubusanzwe byari biteganyijwe ko atangira saa tatu ariko bitewe n’uburyo abaturage bazindutse cyane hari aho basabye uburenganzira aba mbere baratora basubira mu mirimo yabo.

    Kuri site y’itora ya Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro aho umunyamakuru wa IGIHE, yageze yasanze bari kurahiza abagiye gutoresha kugira ngo igikorwa gitangire.

    Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE yavuze ko yishimiye uburyo bushya bwo gutora aba bayobozi ngo kuko butuma umuntu atora yisanzuye atari ugupfa kujya inyuma y’umuntu.

    Mukamudenge Marie Chantal utuye mu Mudugudu w’Akanyinya mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange yagize ati “ Ni amatora yabaye mu bwisanzure cyane kuri twebwe, aho atandukaniye n’andi yari asanzwe ni uko ubu witorera uwo ushaka nta muntu ukureba bitandukanye na mbere kuko hari ubwo wajyaga inyuma y’umuntu kuko muziranye gusa.”

    Umuyobozi wa Gatagara mu Kagari ka Nyagatovu, Havugiyaremye Jean d’Amour, yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bongeye kumugirira icyizere abizeza ko agiye gukora byinshi kuruta ibyo yakoraga.

    Ati “Intego mfite ubu ni ugukangurira ababyeyi bakegera abana bavuye mu ishuri bakarisubiramo ikindi ni ukongera imbaraga abatuye umudugudu wanjye bose bakishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ubu turi kuri 93%.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko mu turere dutatu yagezemo yishimiye uburyo amatora ari kugenda.

    Ati “Amatora ni inshingano zikomeye, ni demokarasi, ni agaciro kandi akaba ishema rero mu mahitamo yabo ni ukubasaba guhitamo abantu bazabageza ku iterambere muri iyi myaka itanu.”

    Mu butumwa yahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bari butorwe yavuze ko bagomba kuzirikana ko bayobora ahari umuturage utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

    Kuri Site ya Rusagara mu Kagari ka Rusagara, abaturage bateguye mu buryo buryoheye ijisho

    Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi mu masaha y’igitondo

    Mu Karere ka Ruhango, kimwe n’ahandi hose, abahagarariye amatora babanje kurahira

    Abaturage bazindutse bahurira ku bigo byateguwe nk’ibiro by’itora

    Mu bice byinshi by’igihugu, site z’itora zatatswe neza

    Amatora mu gihugu afatwa nk’ubukwe ku buryo hakorwa imyiteguro nk’iyo kwakira umugeni

    Mu Karere ka Kamonyi naho abaturage bari bazindutse cyane

    Aya matora yakozwe mu buryo bwubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze bakurikiranye aya matora bareba uko ari gukorwa

    Aya matora yabaye buri muntu wese yandika umukandida atoye

    Amajwi yabaruriwe mu ruhame buri wese areba

    source : https://ift.tt/3Eak6yY

  • Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka miliyoni 700 #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'ukwezi gushize kwa Nzeri, nibwo haje inkuru ivuga ko iki cyamamare muri muzika nyarwanda cyaherukaga gusinyira akayabo ka miliyari ko kwamamaza Kompanyi ya Food Bundle ko yatumijeho imodoka ihenze.

    Amakuru yavuze ko uyu muhanzi Bruce Melodie, yatumijeho imodoka yo mu bwoko bwa Brubus igura amadorali ya Amerika ibihumbi 700, ni ukuvuga miliyoni 700 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI Tv dukesha iyi nkuru , Bruce Melodie yahakanye aya makuru avuga ko atigeze atumizaho iyi modoka atazi n'aho byavuye.

    Ati 'Njye nta modoka naguze nta n'ibyo navuze, ntawambajije, ntabwo bakoze iperereza, nta nubwo yaje aho ntuye (…) njye nta modoka natumije nta n'ibyo navuze, iby'imodoka reka reka nta n'ibyo nigeze mvuga.'

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye bamaze no kubona agatubutse binyuze mu kwamamaza ndetse n'umuziki akora.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yateye-utwatsi-kubavuze-ko-yaguze-imodoka-ku-kayabo-ka-miliyoni