Category: Uncategorized

  • Numenya ibi ntuzongera kurara wambaye ikariso. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Benshi muri twe iyo hakonje turara twambaye imyenda yo kurarana naho iyo hashyushye twiyambarira ikariso gusa tukaryama. Gusa abahanga bemeza ko kurara wambaye ikariso atari byiza haba ku bagabo cyangwa abagore.

    Ni ibihe bibi byo kurarana ikariso?

    Haba ku bagabo no ku bagore ibibi byo kurarana ikariso birahari kandi bishobora kwirindwa.

    Ku bagore

    Abagore bakunze kwambara nubusanzwe imyenda ibegereye bityo n'ikariso bambara zikunze kuba zibegereye ndetse bamwe banambara udukabutura tubafashe cyane. Iyo ubize icyuya, mikorobe zinyuranye cyane cyane za bagiteri zihita zibona uko zororoka bityo waryama wambaye ikariso imyanya yawe y'ibanga ntibone uko ihumeka neza ndetse na za mikorobe zikabona uko zororoka bikaba byakuviramo indwara zinyuranye zaba iziterwa na mikorobe (infections) cyangwa se uburyaryate no kwishimagura haba ku gitsina cyangwa ahahegereye nko mu ntantu.

    Bikarushaho kuba bibi ku babira ibyuya nijoro cyane cyane abageze mu myaka yo gucura cyangwa ababa ahantu hashyushye kuko iyo ubize ibyuya na nijoro byongera bya byago byo kurwara indwara ziterwa na mikorobe.

    Twibutse ko ku ruhu rwacu haba mikorobe nyinshi, iyo rero zibonye akantu gatuma zororoka zibikora zitajuyaje kandi ingaruka zshobora kuza zikomeye cyane.

    Ibi kandi bikomeza kwiyongera no ku bagore badakunda kogosha insya kuko na zo ziba indiri ya mikorobe iyo hajemo akuya.

    Ku bagabo

    Ku bagabo naho nko ku bagore kurarana ikariso byongera uburyaryate mu mayasha, no ku dusabo tw'intanga ndetse bishobora kongera ibyago byo kurwara indwara ziterwa n'imiyege zirangwa no kuvuvuka mu mayasha no munsi y'udusabo tw'intanga.

    Ikindi kibi cyane ni uko bigira ingaruka ku myororokere aho bishobora gutera kutabyara.

    Kuko intanga ngabo hari ubushyuhe zitihanganira, kuba wiriwe wambaye ikariso ukanayirarana bituma amabya nk'uruganda rukora intanga akomeza kuba mu bushyuhe ibi bikagira ingaruka mbi ku ntanga aho zishobora gukorwa nabi, gupfa cyangwa kuba nkeya bityo amahirwe yo kubyara akagenda agabanyuka.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 n'itsinda ry'abashakashatsi bo muri Stanford University bwerekanye ko abagabo bararana amakariso bagira DNA mu masohoro yabo zishwanyaguritse cyane kuruta abatayararana ibi bikaba bigira ingaruka mu kubyara kuko intanga idafite DNA ikoze neza ntishobora gutanga umwana.

    Source : https://yegob.rw/numenya-ibi-ntuzongera-kurara-wambaye-ikariso/

  • Umugabo yasajijwe n'umujinya avumbuye ko yashakanye n'umugabo mugenzi we hashize imyaka myinshi||dore ibyamubayeho nyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yashakanye n'uwo yizeraga ko ari umugore wo murimu Misiri bamarana imyaka irindwi .Uyu mugabo wakoraga umwuga wo gutwara abagenzi kugira ngo abone ibimutunga n'umugore we.

    Ari mu kazi ke, abakiriya babiri atazi binjiye muri tagisi ye batangira kuganira bavuga amateka y'umuturanyi wabo witwa Said Fati wihinduje igitsina nyuma y'imyaka 15 avutse.

    Iki kiganiro cyaje gukurura uyu umushoferi wa tagisi cyane ko aba bakiriya be banavuze izina ry'umuturanyi wabo.

    Shoferi yatangiye kwibaza ibibazo byinshi kuko n'umugore we, nawe yitwa Saïd Fati. Ku bw'amahirwe, umuryango we wari utuye mu mujyi umwe n'uwabo bagabo bombi baganiraga. Kubaza ibibazo bitagira ibisubizo ntibyari bigishobotse kuri shoferi.Uyu mushoferi yakomeje guhata bibazo abakiriya be. Ibisubizo byabo byemeje ko ibyo yakekaga ari ukuri.

    Yaje kuvumbura ko yashakanye n'umugabo atari umugore. Kubera umujinya, yahise asubira mu rugo akubita uwo yitaga mugore we aramukomeretsa birangira ajyanwe mu bitaro.

    Nyuma y'ikirego cyatanzwe na se w'umugore we, hakozwe raporo y'ubuvuzi ivuga ko yakubise anakomeretsa umugore we. Nubwo umushoferi yatanze impamvu yamuteye gukubita uyu mugore we, byamuviriyemo gufungwa kuko ngo yabuze ibimenyetso bihagije byemeza ko umugore we yamuhishe amateka ye y'ahahise.

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yasajijwe-numujinya-avumbuye-ko-yashakanye-numugabo-mugenzi-we-hashize-imyaka-myinshidore-ibyamubayeho-nyuma/

  • Ibyo Juno Kizigenza na Ariel Wayz baraye bakoreye mu birori bya The Kiss Summer Awards 2021 #KSA2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo habaye ibirori bya The Kiss Summer Awards 2021 ibirori byabereye muri Kigali Arena bikitabirwa n'abantu benshi biganjemo ibyamamare. Mu byamamare byitabiriye The Kiss Summer Awards 2021 harimo n'abahanzi Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza ndetse bakaba bari banafitemo indirimbo yabo bise Away yaririmo huhatanira igihembo cy'indirimbo nziza ya Summer nubwo itaje kwegukana igihembo.

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz bahawe umwanya bajya ku rubyiniro maze basusurutsa abari bitabiriye ibirori bya The Kiss Summer Awards 2021.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-juno-kizigenza-na-ariel-wayz-baraye-bakoreye-mu-birori-bya-the-kiss-summer-awards-2021-ksa2021/

  • Uko byiriwe mu mikino: AS Kigali yasezerewe na Motema Pembe,Real Madrid itsinda Barcelona mu gihe Salah yafashije Liverpool kunyagirira Manchester United iwayo #rwanda #RwOT

    Mu mukino wari utegerejwe na benshi,ikipe ya Real Madrid yatsinze FC Barcelona ibitego 2-1 iyisanze ku kibuga cyayo Camp Nou.

    Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku gitego cyatsinzwe na David Alaba ku mupira mwiza yahawe na Rodrygo Goes.

    Nubwo FC Barcelona yahererekanyaga umupira neza ndetse ikanyuzamo igasatira Real Madrid,ntibyayoroheye kubona ibitego kubera ubusatirizi bwayo butari ku rwego rwo hejuru.

    Mu gice cya kabiri,Real Madrid yinjije igitego cya kabiri ku munota wa 3 w'inyongera nyuma y'uko iminota 90 yari yarangiye hongeweho 8.Iki gitego cyatsinzwe na Lucas Vazquez.Igitego cy'impozamarira cya FC Barcelona cyatsinzwe na Sergio Aguero ku mupira mwiza yahawe na Sergino Dest.Iki gitego nicyo cya mbere uyu munya Argentina atsinze muri iyi kipe ye nshya.

    Uyu mukino wagonganye n'uwahuje Manchester United yari yakiriye Liverpool inyagirirwa ku kibuga cyayo ibitego 5-0 ndetse inahabwa ikarita itukura.

    United yari ku rwego rwo hasi cyane,yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 5 na Naby Keita ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah.

    Ku munota wa 13,Diogo Jota yatsindiye Liverpool igitego cya 2 nyuma y'aho ba myugariro 2 ba United Maguire na Shaw bagonganye ku mupira wisangira Keita awuhereza T. Alexander-Arnold nawe awucomekera uriya munya Portugal asunikira mu izamu.

    United yari hasi mu busatirizi no mu bwugarizi,yatsinzwe igitego cya 3 ku munota wa 38 na Mohamed Salah,ku mupira mwiza yahawe na Naby Keita.

    Ku munota wa 5 ku yongerewe kuri 45,Liverpool yabonye igitego cya 4 cyatsinzwe na Mohamed Salah ku mupira mwiza yahawe na Diogo Jota.Igice cya mbere cyarangiye Liverpool ifite ibitego 4-0.

    Mu gice cya kabiri,United ntacyo yahinduye kuko yakomeje kurushwa cyane ndetse iza gutsindwa igitego cya 5 na Mohamed Salah ku munota wa 50 ku mupira yahawe na Henderson agasiga ba myugariro ba united bari barangaye.

    United yahuye n'uruva gusenya ku munota wa 60 ubwo Paul Pogba wari winjiye mu kibuga asimbuye yakandagiraga nabi Naby Keita bituma ahita ahabwa ikarita itukura.

    United yashoboye kwihagararaho mu minota 30 yakurikiyeho ntiyatsindwa ikindi gitego,birangira umukino iwutsinzwe ibitego 5-0.

    Mohamed Salah uri mu bihe byiza cyane,yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 atsinda Man Utd ku kibuga cya Old Trafford kuva Ronaldo wo muri Brazil yabikora muri Champions League ya 2003.

    Rutahizamu Salah niwe Munyafrica watsinze ibitego byinshi (106) mu mateka ya Premier League,yaciye kuri Drogba ufite 104. Imikino 10 ikurikiranye atsinda byibura igitego.

    Uyu mukino Liverpool yatsinze ManchesterUnited 5-0 wujuje imikino 200 umutoza Jurgen Klopp amaze gutsinda nk'umutoza wa Liverpool mu mikino 331 amaze gutoza iyi kipe.

    AS Kigali na Rayon Sports zatengushye abafana

    Ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF ConfederationS Cup,yasezerewe na Darling Club Motema Pembe yo muri RDC itsinzwe ibitego 4-2 mu mikino yombi.

    Uyu munsi yatsinzwe ibitego 2-1 ku kibuga cya Martyrs i Kinshasa byiyongera kuri 2-1 yatsindiwe i Kigali birangira isezerewe.Kwizera Pierre niwe wayitsindiye igitego cy'impozamarira.

    Kiyovu Sports yabihije “Rayon Sports Day”

    Mu mukino wa gicuti wahuje abakeba,Rayon Sports na Kiyovu Sports warangiye iyi kipe yambara icyatsi itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

    Rayon Sports yari yateguye ibirori ku munsi wayo “Rayon Sports Day” yatsinzwe na Kiyovu Sports SC ibitego 2-1 byose byinjiye mu gice cya kabiri.

    Ku munota wa 53,Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bigirimana Abedi ku mupira yahawe na Kevin Ishimwe

    Bidatinze ku munota wa 59,Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ibifashijwemo na Mugenzi Bienvenue ku mupira yahawe na Ngandu Omar.

    Igitego cy'impozamarira cya Rayon Sports cyatsinzwe ku munota wa 67 na Essombe Willy Onana kuri penaliti.

    Uyu niwo mukino wa mbere witabiriwe n'abafana kuva kuwa 14 Werurwe 2020,Coronavirus yageze mu Rwanda.


    Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu Sports kuri “Rayon Sports Day”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uko-byiriwe-mu-mikino-as-kigali-yasezerewe-na-motema-pembe-real-madrid-itsinda

  • Abagize Guverinoma bari mu bihumbi byitabiriye Car Free Day idasanzwe – #rwanda #RwOT

    Car Free Day ni siporo rusange ngaruka kwezi. Ihuriramo abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagakorera hamwe imyitozo ngororamubiri bagamije kwimakaza ubuzima bwiza.

    Car Free Day yo kuri iki Cyumweru yahuriranye n’umunsi mpuzahamanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN Day), wo kuzirikana imyaka 76 ishize Loni ishinzwe.

    Iyi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

    Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

    Iyi siporo yitabirwa n’ingeri z’abantu batandukanye abagore, abagabo n’abana kandi igikorwa nta binyabiziga biri gutambuka mu muhanda.

    Inakunze kwitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ari nako byagenze kuri iki cyumweru kuko yitabiriwe n’abarimo Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Uretse gukora Siporo, abayitabire bahawe n’amahirwe yo kwipimisha COVID-19 ndetse abari batarahabwa urukingo rw’iki cyorezo barakingirwa.

    Minisitiri Biruta, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bari mu bitabiriye Car Free Day

    Minisitiri Kayisire (Ibumoso) na Munyangaju Aurore Mimosa bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru

    Iyi siporo ikorerwa mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali

    Abitabiriye iyi ‘Car Free Day’ bagize umwanya wo gukorera imyotozo ngororamubiri hamwe

    Iyi siporo iba kabiri mu mwaka ikitabirwa n’ababishaka bose

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata bifatanya n’abandi muri siporo

    Umuhanda wa KBC ni umwe mu yifashishijwe mu gukora iyi siporo

    Car Free Day yitabirwa n’ingeri zitandukanye z’abantu

    source : https://ift.tt/3pMT0u7

  • Padiri Fidèle Dushimimana yamuritse igitabo gikubiyemo inzira zo kurera umwana mu bwenge no mu gihagararo – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cyamuritswe kuwa 22 Ukwakira ku cyicaro cy’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

    Iki gitabo gikubiyemo ubumenyi bwo kwita ku mwana ukiri Urusoro kugeza mu ku myaka 18, imyaka y’ubwangavu n’Ubugimbi. Gikubiyemo imitwe itanu ijyanye n’ibyiciro by’imikurire y’umwana, kikagaragaza uko akwiye kwitabwaho muri buri cyiciro.

    Padiri Dushimimana yavuze ko icyo gitabo gishobora gukoreshwa nk’imfashanyigisho yunganira ababyeyi, abarezi n’abandi bafite mu nshingano uburezi n’uburere bw’abana.

    Padiri Fidèle Dushimimana yavuze ko umwana akwiye kwitabwaho neza kugira ngo akure neza azagirire akamaro igihugu.

    Yagize ati “Njya gutekereza kwandika iki gitabo nabanje kureba ikibura mu muryango mugari, mpitamo gutegura iki gitabo ngamije kwerekana uko umwana akwiye kwitabwaho mu kigero arimo, kugira ngo uwo ari we wese ashobore kugira ubumenyi nyabwo ku kwita ku mwana ukiri muto kugeza nibura mu bwangavu n’ubugimbi.”

    Yakomeje agira ati “Ndemeza ko muri ibi bice ariho umwana aba agomba kwitabwaho cyane kuko niho byose bishobora gupfira kandi ni naho abonera ubuzima nyabwo buhamye”.

    Yakomeje avuga ko buri gice cyose gifite ibyo kigenewe byakabaye biherwaho kugira ngo umwana akure neza mu gihagararo ariko kijyane n’imitekerereze ye.

    Yavuze ko iyo kimwe gisimbutswe aribwo umwana agaragaza imyitwarire idahwitse, abantu bakavuga ko yananiranye.

    Padiri Dushimimana ati”Muri iki gitabo buri gice cyose gifite ibikirimo byagakwiye gukorerwa umwana kugira ngo akure neza haba mu gihagararo, mu mitekerereze ariko n’ubwenge. Iyo kwimwe gisimbutswe niho tubona abana dukunze kwita ko bananiye imiryango ndetse bakishora mu bitabafitiye umumaro birimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitandukanye bitewe n’uko hari ibyo bagombaga kubona mbere batabonye. Ubu bumenyi bushobora gutuma dutegura neza abana bacu bakazakura neza bakavamo abaturage b’ingenzi bejo hazaza h’Igihugu”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye Padiri Dushimimana, avuga ko iki gitabo cyitezweho kunganira gahunda Leta yagiye ishyiraho mu kubungabunga uburezi n’uburere bihabwa abana.

    Yagize ati “Ubusanzwe leta hari ibyo ifasha imiryango ifite abana bigaragara ko bafite ibijyanye n’imirire mibi ariko ubu bumenyi bwo burakenewe mu gufasha ababyeyi kwita ku bana bakiri mu nda kandi bwafasha gutegura neza uko yazaza tumwifuza bityo akanakura neza.”

    Padiri Fidele Dushimimana wanditse iki gitabo hari n’izindi nyandiko z’ubushakashatsi zinyuranye yakoze ku byerekereranye no gutoza abana bo mu mashuri abanza kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gukemura ibibazo bijyanye n’imibanire hagati yabo n’abandi.

    Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeye imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (PhD in Psychology) yavanye muri Universita Pontificia Salesiana i Roma mu Butaliyani.

    Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu ni Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

    Umuhango wo kumurika igitabo ‘Kura Ujya Ejuru’ cya Padiri Dushimimana witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Padiri Dushimimana asinya mu gitabo mbere yo kukigeza ku bazagisoma

    Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Padiri Fidèle Dushimimana

    Padiri Fidèle Dushimimana yavuze ko igitabo cye kirimo inama zafasha umwana mu burezi n’uburere bw’umwana mu cyiciro cyose yaba arimo

    Igitabo ‘Kura ujya Ejuru’ cyitezweho gufasha ababyeyi mu burere bw’abana babo

    Padiri Fidèle Dushimimana usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi

    source : https://ift.tt/2ZtPuK2

  • Rubavu: Njyanama icyuye igihe ibabajwe n’isoko isize rituzuye – #rwanda #RwOT

    Ibi byangajwe Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira ubwo hasozwaga Imirimo y’Inama njyanama irangije manda y’imyaka itanu.

    Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Côme de Gaule yagize ati “Nk’ubu twakabaye dusize Gare ya Gisenyi wenda igeze kure yubakwa, Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ryakabaye ryaruzuye, ariko harimo ibitaragenze neza mu buryo bw’Amafaranga, hari n’aho icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora n’Imitingito.”

    Nyirurugo yakomeje avuga ko mu bindi basize bidatunganye harimo kwemeza igishushanyombonera cy’Umujyi, kigoma guca imiturire y’akajagari.

    Nyirurugo yasabye Komite izabasimbura kuzakemura n’ikibazo cy’imitangire ya serivisi z’ubutaka zikenerwa n’abaturage benshi, by’umwihariko hongerwa abakozi bakora mu ishami rya serivisi z’ubutaka.

    Yavuze kandi ku kibazo cyo kugaruza ubutaka bwa Leta bwiganje mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi, kuko Njyanama yagiye ibugaruza ariko abakozi bo muri iryo shami bakabigendamo biguru ntege.

    Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu isoje Manda yahaye umukoro ababasimbura mu matora agiye gutangira ko bazahwitura Komite Nyobozi ikajya ibasha gusubiriza abaturage ku gihe kuko byagaragaye ko batinda gusubizwa, bikabadindiza.

    Isoko rya Rubavu ryatangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, haza kubamo ibibazo byo kunanirwa kuryubaka ku bari barihawe n’imicungire mibi, byanagize uruhare mu kweguza abayobozi b’akarere mu 2015.

    Hafashwe ingamba zitandukanye ngo rikomeze kubakwa ndetse ubu imirimo yarasubukuwe.

    Imyaka 11 irihiritse isoko rya Gisenyi ryubakwa

    source : https://ift.tt/3m9xz3V

  • Minisitiri Biruta yagaragaje Loni nk’umufatanyabikorwa w’ibanze mu iterambere ry’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri, Dr Vincent Biruta yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza isabukuru ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye washinzwe ku munsi nk’uyu mu 1945.

    Ni umunsi wahuriranye na siporo rusange ngarukakwezi izwi nka Car Free Day yari yanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata, uw’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pundence Rubingisa.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kandi uyu muryango ufite ibikorwa byinshi ufatanyamo n’igihugu mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

    Yagize ati “Umuryango w’Abibumbye uretse kuba turi abanyamuryango ariko ufite n’amashami menshi yawo abarizwa mu gihugu cyacu ku buryo ari abafatanyabikorwa b’imena mu iterambere ry’igihugu.”

    Yakomeje agira ati “Bafite amashami arebana n’ubuzima,abana, uburezi, ubuhinzi n’ibindi byinshi usanga ari gahunda igihugu kirimo kandi gifatanya n’iyo miryango itandukanye kugira ngo izo gahunda zibashe kugenda neza kuko Umuryango w’Abibumbye niwo utera inkunga gahunda igihugu kiba cyarihaye.”

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye yashimye uruhare rw’u Rwanda mu guharanira amahoro n’umutekano ku Isi.

    Ati “Umwaka utaha tuzaba twizihiza imyaka 60 y’ubunyamuryango bw’u Rwanda muri Loni. Twishimira uko u Rwanda rukomeza guharanira amahoro ku Isi rutanga umusanzu ukomeye ku butumwa bw’amahoro bwa Loni mu bihugu byo hirya no hino.”

    Abitabiriye iyi siporo bazengurutse imihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali nyuma baza gusoreza kuri Stade Amahoro, aho bakoze imyotozo ngororamubiri yakoreshejwe n’Umuyobozi w’Umuryango Children and Youth Sports Organization, Mukasa Nelson.

    Mukasa yavuze ko n’ubwo ari umunsi udasanzwe wahariwe UN, Abanya-Kigali bagize umwanya wo gukora siporo cyane ko siporo ari ubuzima.

    Ati “Siporo ni ubuzima, ni amahirwe twagize kuba uyu munsi wahariwe Loni wabaye ibikorwa bya siporo n’imyitozo ngororamubiri byarakomorewe nyuma ya Covid-19, ibintu byanatumye abantu bitabira ku bwinshi.”

    Nyuma y’imyitozo ngororamubiri yabereye kuri Stade Amahoro, abitabiriye bose bahawe umwanya wo gutanga amaraso, bapimwa indwara zitandukanye zirimo na Covid-19.

    Ku wa 24 Ukwakira 1948, nibwo Loni yashyizweho. Ni mu muhango wabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ufite intego yo kubumbatira amahoro n’umutekano ku Isi; gukumira ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano mu rwego rw’akarere no ku Isi hose.

    Ufite kandi inshingano zo guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu ishingiye ku ihame ryo kureshya kw’abantu imbere y’amategeko; kugera ku bufatanye mpuzamahanga nyabwo hakemurwa ibibazo bishingiye ku bukungu, imibereho, ubumenyi, uburenganzira bwa muntu, n’ibindi. Kugeza ubu ubarirwamo ibihugu 193.

    Minisitiri Biruta yagaragaje Loni nk’umufatanyabikorwa w’ibanze mu iterambere ry’u Rwanda

    Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye yashimye uruhare rw’u Rwanda mu guharanira amahoro n’umutekano ku Isi.

    Uyu munsi w’isabukuru ya Loni wahuriranye na Car Free Day

    Iyi siporo rusange yitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    source : https://ift.tt/3pxQGGZ

  • Rayon Sports Day irangiriye mu marira nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo Rayon Sports yahaye abakinnyi bayo nimero bambara mu mwaka w’imikino, ndetse banatora Kapiteni uzayobora iyi kipe. Nyuma y’uyu muhango, Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa Gicuti wagombaga gutangira ku isaha ya Saa cyenda zuzuye.

    Umukino watangiye Kiyovu Sport iri kurusha ikipe ya Rayon Sports, wabonaga yo abakinnyi bayo batari kubonana neza ndetse bigumya kuyigora. Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ndizeye Samuel, Niyigena Clement, Nsengiyumva Isaac, Nizigiyimana Kharim, Manace Mutatu Mbedi, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Sekamana Maxime, Youssef Rharb na Elo manga Steve.


    Umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, igice kitaranzwe n’uburyo bukomeye usibye nk'aho Mugenzi Bienvenue yateye umupira ugaca ku ruhande rw’izamu.

    Kiyovu Sport yabanjemo: Ishimwe Patrick, Serumogo Ali, Dusingizamana Gilbert, Ngendahimana Eric, Ngando Omar, Nshimiyimana Ismail, Mugenzi Bienvenue, Benedata Janvier na Ishimwe Kevin.


    Igice cya kabiri amakipe yombi yaje ashaka intsinzi dore ko yari amaze kumenyana, gusa Kiyovu Sport yaje kongera gutanga Rayon Sports mu mukino, iza no kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bigirimana Abedi aherejwe umupira na Ishimwe Kevin ku munota wa 53. Kiyovu Sport yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 59 Mugenzi Bienvenue wari wagumye kugora ba myugariro ba Rayon Sports, yaje gutsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Ngandu Omar.


    mu migina hari huzuye 

    Rayon Sports yaje gukora impinduka Onana yinjira mu kibuga, nyuma y’iminota micye aza gutsinda Penariti ku munota wa 59. Kuva kuri uwo munota nta bundi buryo bw’igitego bwongeye kubaho kuko umukino warangiye n’ubundi ari ibitego 2-1 cya Rayon Sports. Rayon yateye koroneri 4 na Kiyovu Sport itera enye, mu gihe Kiyovu Sport yaraturiye inshuro imwe Rayon Sports ntiyararira, Kiyovu Sport yabonye amakarita ane y’imihondo Rayon Sports ibona imwe, nta kipe n’imwe yabonye ikarita itukura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110747/rayon-sports-day-irangiriye-mu-marira-nyuma-yo-gutsindwa-na-kiyovu-sport-110747.html

  • Mu makote meza cyane Rayon Sports yerekeje ku… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe Rayon Sports, umunsi wateguwe na Rayon Sports aho yateguye ibikorwa bitandukanye, harimo kwerekana abakinnyi bashya ndetse n’imyenda bazambara, nyuma yaho hakaba umukino wa Gicuti uza guhuza iyi kipe na mucyeba wayo Kiyovu Sport, umukino uri butangire ku isaha ya 15:00 pm nta gihindutse kuri sitade Amahoro i Remera.


    Rayon Sports yerekeje kuri sitade abakinnyi bayo bambaye amakote ariho uturango twa skol nk’umuterankunga wabo. 


    Abakinnyi batandukanye nka Muvandimwe JMV bagaragaye mu isura nshya.


    Master na Muhire Kevin mu isura nshya

    Uyu munsi kandi biteganyijwe ko hari abahanzi bari gususurutsa abitabiriye uyu mukino bagikomeje kwinjira.


    Mitima Isaac amaze mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110744/mu-makote-meza-cyane-rayon-sports-yerekeje-kuri-sitade-amahoro-i-remera-amafoto-110744.html