Category: Uncategorized

  • Manchester United yahuye n' uruva gusenya , amafoto #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, ikipe ya Manchester United yahuye n' uruva gusenya ubwo yatsindwaga ibitego 5_ 0 n' ikipe ya Liverpool mu mukino wa shampiyona y' Abongereza wabereye ku kibuga cya Old Trafford.

    Umunya-Guinée-Conakry Naby Keita ni we wafunguriye Liverpool amazamu ku gitego cyo ku munota wa gatanu w'umukino, mbere y'uko umunya-Portugal Diogo Jota atsinda icya kabiri ku munota wa 13.

    Iyi kipe y'umutoza Jürgen Klopp yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 38 ibifashijwemo na Mohamed Salah, mbere y'uko uyu munya-Misiri yongeramo ibindi bitego bibiri yatsinze ku munota wa 45+5 n'uwa 50.

    Ni bwo bwa mbere mu mateka ya shampiyona y'Abongereza Manchester United yarangije igice cya mbere cy'umukino inyagiwe ibitego 4-0, ibyatumye abafana bayo bahitamo gutangira kwitahira iminota 45 y'umukino ikirangira.

    Uyu mukino wahuje aya makipe yombi ni wo ufatwa nk'uwa mbere ukurikirwa n'abantu benshi muri shampiyona y'Abongereza.

    Gutsinda uyu mukino byatumye Liverpool ifata umwanya wa kabiri n'amanota 21, mu gihe Man United yafashe uwa karindwi n'amanota 14.

    Kuri ubu igitutu cyose kiri ku mutoza Ole Gunnar Solskjaer ufite ibyago byinshi byo guhita yirukanwa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/25/manchester-united-yahuye-n-uruva-gusenya-amafoto/

  • Liverpool yambuye ubusa Manchester United aba… – #rwanda #RwOT

    Umugoroba ntabwo ubaye mwiza ku bakinnyi, abakunzi n’abafana ba Manchester United kubera urunganda rw’ibitego bitanu batsinzwe na mucyeba wabo Liverpool. Uyu munsi Shampiyona y’ubwo hakinwaga umunsi wa cyenda ariko ubaye umunsi w’umukara ku mashitani atukura.


    Ronaldo ntabwo yarebye mu izamu 

    Saa 17:30 nibwo amakipe yombi yamanutse mu kibuga, Manchester United ishaka amanota 3 ngo irebe ko yagaruka mu makipe ane ya mbere. Keita ntabwo yabahaye amahwemo ngo atume baninjira mu mukino, kuko ku munota wa 5 yahise afungura amazamu ku mupira yari ahawe na Mohamed Salah.


    Ku munota wa 13, umunya-Portugal Diego Jota, yaje gutsinda igitego cya kabiri, imibare itangira kuba mibi kuri Manchester United. Mu cyumweru hagati, Manchester United yari yarahuye na Atalanta FC muri Champions League, iyibanza ibitego bibiri, ariko Manchester United iza kubyishyura. Abantu benshi bari bagifite ikizere ko iyi kipe imaze iminsi ibanzwa igitego, nabwo ishobora gutungurana ikabyishyura.


    Salah yatahanye umupira 

    Ntabwo umunsi wari mu ruhande rwa Manchester United kuko ku munota wa 38, kizigenza Mohamed Salah yaje nawe gufungura amazamu ku gitego cye cya mbere kikaba icya gatatu muri uyu mukino. Ku ruhande rwa Manchester United, abakinnyi bari batangiye gushyuha mu mutwe, Luke Shaw, Cristiano Ronaldo na Fred bahawe amakarita y’umuhondo bikurikiranya. Igice cya mbere cyenda kurangira, Mohamed Salah yaje gutsinda igitego cya 4 amakipe yombi ajya kuruhuka Manchester isabwa kuza ikishyura ibitego 4.


    Igice cya kabiri kigitangira, Ole yakuyemo Mason Green wood hinjira Paul Pogba, utamazemo umwanya kuko ku munota wa 60 yahise abona ikarita y’umutuku. Ole yongeye akora impinduka akuramo Bruno Fernandes ashyiramo Edinson Cavani, ndetse na Diogo Dalot asimbura Marcus Rashford ariko bose ntibagira icyo bakora, kuko umukino warangiye Manchester United itarebye mu izamu ku bitego bitanu Liverpool yari yatsinze. ubwo Pogba yabonaga ikarita y’umutuku, abafana batangiye kwisohokera kuri sitade kandi kubwinshi ubona ko batishimiye imikinire y’ikipe yabo.


    Abafana bamwe batashye bashaka ko umutoza Ole yakirukanwa

    Uyu mukino usize Livier ku mwanya wa kabiri n’amanota 21 mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa 7 n’amanota 14.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110751/liverpool-yambuye-ubusa-manchester-united-abafana-bataha-umukino-utarangiye-amafoto-110751.html

  • Real Madrid itsindiye Barcelona iwayo, iyanik… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona ya Espagne aho Barcelona yari yagaruye abakinnyi hafi ya bose bayo, yashakaga intsinzi yayo ya mbere ya El Carrasco,  nyuma y'aho Lionel Messi aviriye muri iyi kipe. Umukino watangiye Barcelona yiharira umupira ndetse banahererekanya neza, ariko uburyo bwa nyuma bw’igitego bukanga. Real Madrid nayo yacungiraga ku mipira y’umuvuduko ishingiye ku dutero shuma, ariko nabo ikibazo kikaba kimwe, uburyo bw’igitego.


    Abakinnyi Barcelona yabanje mu kibuga: Ter Stegen; Mingueza, Piqué, Eric, Busquets, De Jong, Gavi, Jordi Alba; Dest, Ansu, Memphis.


    Ku munota wa 32, nibwo Real Madrid yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na David Alaba ku mupira yari ahawe na Rodrigo, ndetse igice cya mbere kirangira nta mpinduka zibayeho.


    Alaba ni we wafunguye amazamu 

    Abakinnyi Real Madrid yabanjemo: Courtois; Lucas, Militao, Alaba, Mendy; Casemiro, Kroos, Modric, Rodrigo; Benzema, Vinícius.


    Igice cya kabiri gitangiye, Barcelona yakoze impinduka ikuramo Oscar Mingueza, hinjira Philippe Coutinho. Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, ku munota wa 72 Rodrigo atanga umwanya Federico Valverde yinjira mu kibuga ku munota wa 74, Barcelona nayo ikora impinduka Ansu Fati ava mu kibuga asimbuwe na Aguero ku munota wa 77 Frenkie de Jong nawe aha umwanya Sergio Roberto, ndetse na Pablo Gavira ava mu kibuga asimbuwe na Luuk de Jong gusa igitego kiguma kubura. Ku munota wa 87, Vinicius Junior yasimbuwe na Marco Asensio,  ku munota wa 90 Federico Valverde wari wagiye mu kibuga asimbuye yongera kuvamo asimbuwe na Daniel Carvajal.


    Ku munota wa 90+3 Real Madrid yabonye igitego gitsinzwe na Lucas Vazquez, ndetse umukino wenda kurangira Sergio Aguero wari wagiye mu kibuga asimbuye, atsinda igitego cye cya mbere muri El Carrasco, umukino urangira ari ibitego 2 bya Real Madrid kuri kimwe cya Barcelona. Ubu Real Madrid niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 mu gihe Barcelona iri ku mwanya wa 8 n’amanota 15.



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110748/real-madrid-itsindiye-barcelona-iwayo-iyanikira-ku-rutonde-amafoto-110748.html

  • Karongi: Hafashwe ingamba mu guhangana n’abahinzi ba kawa bagurisha ifumbire, hari iyafatiwe mu Kivu – #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje abashinzwe ubuhinzi n’abafite inganda zitunganya umusaruro wa kawa muri aka karere, byavuzwe ko hari ibilo 120 by’ifumbire byafatiwe mu Kivu bigiye kugurishwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakurikirana bagasanga ari iyari yahawe abahinzi ba kawa. Hari kandi indi fumbire yafatiwe mu Murenge wa Gitesi nayo igiye kugurishwa kandi yari yahawe abahinzi ngo bayishyire mu ikawa.

    Umuyobozi w’Uruganda Kopaki rutuganya umusaruro wa kawa mu karere ka Karongi, Bahati Thierry, avuga ko kuba bamwe mu bahinzi bahabwa ifumbire yo gushyira mu ikawa bakayigurisha bigira igaruka zirimo no gutuma inganda zitabona umusaruro uhagije wo gutunganya.

    Yagize ati “Ni byo hari abahinzi ba kawa bagurisha ifumbire tuba twabahaye. Hari ababeshya ko bafite ibiti byinshi bya kawa kandi bafite bike bahabwa iyi fumbire bagahita bayigurisha. Ibi bigira ingaruka nyinshi kuko hari uyibura kandi yakagombye kuyibona, indi ngaruka ni uko umusaruro wakabaye uboneka iyo ifumbire itagiyemo ntuboneka. Kandi umusaruro iyo utabonetse n’ubwiza bwawo buba bwagabanutse. Yaba umuhinzi arahomba ndetse n’igihugu cyose muri rusange kigahomba umusaruro.”

    Uruganda rwa Kopaki rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1000 ariko ntirwazibona kuko umusaruro wa kawa ukiri muke.

    Bahati avuga ko toni nyinshi babonye ari 950 mu 2018 mu gihe mu 2020 umusaruro wa kawa wagabanutse ugera kuri toni 400 gusa.

    Umuhinzi wa Kawa, Habimana Emmanuel, akaba n’Umuyobozi w’Uruganda rwa Twumba, avuga ko kuba bamwe mu bahinzi ba kawa bagurisha ifumbire yagenewe kuyifumbira bituma inganda zihanganira umusaruro muke wabonetse.

    Ati “Umusaruro tubona mu nganda ntabwo uhagije kuko uramutse uhagije, ntabwo inganda zajya zirenga zone zahawe gukoreramo ngo zijye gushakisha umusaruro hirya no hino.”

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Théophile, yabwiye IGIHE ko bafashe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abahabwa ifumbire yo gushyira mu ikawa bakayigurisha.

    Yagize ati “Ntibigikunze kubaho kuko twafashe ingamba zo gufatanya na ba nyir’inganda, amakoperative y’abahinzi ndetse n’inkeragutabara kugira ngo tujye dukurikirana ko ifumbire yose umuhinzi yahawe yakoreshejwe icyo yagenewe.”

    Mu rwego rwo gufasha abahinzi ba kawa kongera umusaruro, umuhinzi ahabwa ifumbire n’imiti ku buntu, akazakatwa amafaranga yabyo ku musaruro yagurishije.

    Akarere ka Karongi gashishikariza abahinzi gukunda kawa no kuyitaho uko bikwiye kuko ari kimwe mu bihingwa byinjiriza igihugu amadevize.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, bitewe n’icyorezo cya COVID−19, ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga yagabanutseho 6%, amadevize u Rwanda rukura mu ikawa agabanukaho 11%.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworoi, NAEB, kivuga ko muri uyu mwaka u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 19,723 rwinjiza miliyoni 60.4$.

    Abahinzi b’ikawa mu Karere ka Karongi batunzwe agatoki mu mugambi wo kugurisha ifumbire

    source : https://ift.tt/3vDUoQq

  • Rubavu: Haravugwa umwiryane n’inyerezwa ry’umutungo muri SOSERGI – #rwanda #RwOT

    Ni ibibazo byashyizwe hanze nyuma y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya SOSERGI, Bizimana Edouard, watawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2021. Icyo gihe yari kumwe n’umuntu wica inzugi n’umuhesha w’inkiko bari gufungura ibiro byari byarafunzwe na Kalisa Kirenga washyizweho nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’iyi sosiyete.

    Safari Augustin uri mu bagize Inama y’ubuyobozi ya SOSERGI avuga ko bimwe mu bibazo byateje umwiryane harimo n’inyerezwa ry’amafaranga.

    Yakomeje ati “Nk’inama y’ubuyobozi twasanze umukozi wo muri Cantine igaburira abakozi yarakoze uburiganya, umunzani akoresha utwiba ibilo bibiri. Twafashe icyemezo cyo kumuhindura ariko umuyobozi ntiyabyemera. Twagiye mu butumwa bwo kugura imodoka i Kigali tuyigura n’umuntu utari muri kampani tuyigura miliyoni 37 Frw ariko perezida agiye gukora ihererekanya asanga ari miliyoni 25 Frw zanditseho arabyanga yishyura 25 Frw zanditse ni nayo mvano y’amakimbirane kuko yanze ko miliyoni 12 zinyerezwa.’’

    Yashyize mu majwi uwari ubakuriye kuko yagiranye amasezerano y’amahimbano n’uwo baguze iyo modoka ariko ashaka kunyereza miliyoni 12 Frw kuko amasezerano y’umwimerere agaragaza ko yaguzwe miliyoni 25 Frw aho kuba miliyoni 37 Frw.

    Ndimubanzi Jean Bosco usanzwe ari umunyamigabane muri SOSERGI yavuze ko ipfundo ry’ibibazo ari umuyobozi wongeje imishahara abakozi akiheraho ariko nta burenganzira yahawe n’Inama y’Ubuyobozi.

    Yagize ati “Dufite ikibazo cy’imishahara aho umuyobozi wa Sosergi Kirenga Kalisa yongeje imishahara yihereyeho kandi nta baruwa yahawe ibimwemerera. Hashize amezi atanu yariyongeje aho yikuye ku bihumbi 380 Frw yiha ibihumbi 900 Frw, anongeza umucungamutungo n’ushinzwe abakozi. Iyo bitavumburwa byari kuzateza igihombo gikabije.’’

    Nsengiyumva Marcel na we uri mu banyamigabane ba SOSERGI yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo ku buryo abanyereje umutungo bahanwa.

    Ati “Nk’abanyamigabane twumva amakuru y’uko harimo ibibazo bijyanye no kunyereza umutungo bikarangira ahubwo byiswe amakimbirane. Ndasaba inzego za Leta cyane RIB ko yakwinjira mu kibazo ikagisesengura neza, ikareba neza n’ikibazo cy’abanyereza umutungo. Nk’abanyamigabane turababaye, iki kibazo kimaze iminsi; leta idufashe gikemuke kuko ubu harimo ibice bibiri.’’

    Umuyobozi w’agateganyo wa SOSERGI, Kirenga Kalisa, yasobanuye imvano y’ibibazo avuga ko ntaho bihuriye no gushaka kwiyongeza umushahara.

    Yagize ati “Ibyo kwiyongeza umushahara si byo kuko mpembwa umushahara w’umuyobozi w’agateganyo kandi umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ni we usinya bwa nyuma imishahara. Icyo napfuye n’umuyobozi ni ukumubangamira mu kunyereza umutungo kuko yashatse ko musinyira amafaranga y’ubutumwa y’umurengera ndabyanga. Yavuze ko hari amafaranga y’ibikoresho by’imodoka yaguze ku mufuka we ndabyanga, yanazanaga n’inyemezabwishyu mpimbano nkazanga.’’

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko basaba abanyamigabane ba SOSERGI gutanga amakuru kugira ngo n’abandi bakurikiranwe.

    Yakomeje ati “Nibagende batange amakuru kuri ibyo byose bizakurikiranwa; icyo tubasaba ni ugutanga amakuru kuko niba uwafashwe ariwe mukuru n’abandi bazafatwa mu iperereza. Nibegere RIB bayigaragarize abo bantu bandi.’’

    SOSERGI ni sosiyete yashinzwe n’abakozi ba Bralirwa mu 2005, ifite ibikorwa birimo gukora isuku mu ruganda, gukora akazi k’amaboko karimo gupakira no gupakurura, gutwara abakozi ba Bralirwa, kubatekera, gucuruza ibisaguka mu gukora inzoga n’ibikoresho byifashishwa muri Bralirwa.

    Muri Sosiyete y’Ubucuruzi ya SOSERGI igizwe n’abahoze ari abakozi ba Bralirwa haravugwamo umwuka mubi ushingiye ku inyerezwa ry’umutungo

    source : https://ift.tt/2Zq1tIH

  • Kwizera Olivier ntiyerekanywe mu bakinnyi ba Rayon Sports yabonye kapiteni mushya, itsindwa na Kiyovu ku munsi wayo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa 'Rayon Sports Day’, umunsi iyi kipe yerekaniraho abakinnyi bayo iba izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira, ntabwo herekanywe umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’iyi kipe izifashisha muri shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo habaye uyu muhango ngaruka mwaka muri Rayon Sports wo kwerekana abakinnyi iba igiye gukoresha mu mwaka w’imikino ugiye gutangira 'Rayon Sports Day’.

    Iki gikorwa cyabereye kuri Stade Amahoro, mu bakinnyi berekanywe ntabwo harimo umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakoreshwa muri shampiyona.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ategereje ko iyi kipe imwishyura amafaranga bumvikanye ubundi akabona gutangira akazi. Umutoza Masudi Djuma aherutse gutangaza ko uyu munyezamu bumvikanye hasigaye gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.

    Muri uyu muhango kandi, iyi kipe yatangaje kapiteni mushya w’iyi kipe aho yagizwe Muhire Kevin, akuzungirizwa na Iranzi Jean Claude nka kapiteni wa kabiri ndetse na Habimana Hussein Eto’o nka kapiteni wa 3.

    Nyuma yo kwerekana abakinnyi, hakurikiyeho umukino wa gicuti wayihuje na Kiyovu Sports yaje kubatsinda ibitego 2-1.

    Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue, ni mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

    Onana Willy Essombe

    Mugisha Francois Master ni uko yaserutse

    Manace Mbedi Mutatu mu ikote rya Rayon Sports na we yiyerekana

    Lahssain Ayoub, umunya-Maroc yerekanwa muri Rayon Sports

    Rharb Youssef atambuka ku itapi y’umutuku ubwo yerekanwaga nk’umukinnyi wa Rayon Sports

    Muhire Kevin yagizwe kapiteni mushya wa Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yambika Muhire Kevin igitambaro cyo kuyobora bagenzi be(Arm Band)

    Umukino wa gicuti wabaye, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 2-1

    Abafana bari bongeye kugaruka ku kibuga

    Kwizera Olivier ntiyerekanywe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-ntiyerekanywe-mu-bakinnyi-ba-rayon-sports-yabonye-kapiteni-mushya-itsindwa-na-kiyovu-ku-munsi-wayo-amafoto

  • Inkuru itari nziza kuri Yannick Mukunzi n'abafana be – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Yannick Mukunzi yagize imvune mbi ku mukino ejo ikipe ye ya Sandvikens IF yatsinzwemo n'iyitwa Täby 3-1.

    Ni imvune yo mu ivi. Iikipe ye yemeje ko agomba kabagwa mu byumweru 2 akazamara igihe kinini hanze.

    Ubuyobozi bw'ikipe ya Sandvikens IF bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga bwatangaje iyi nkuru maze biyiherekesha ifoto iriho amagambo yo kwihanganisha Yannick Mukunzi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-kuri-yannick-mukunzi-nabafana-be/

  • Umukobwa yatangaje benshi ubwo yambaraga iherena rikoze mugakingirizo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu birori byo kumurika imideli byitwa Bianca Fashion Hub byabaye ku mugoroba wo kuwa 10/23/2021, hitabiriyemo ibyamamare ndetse nabandi Bantu baserukanye imyambaro itangaje. Abenshi bari bambaye ibidasanzwe guhera ku mano kugeza kumutwe. Hari umukobwa watangaje benshi wari witwaje akuma kica imibu mu ntoki ndetse yambaye na ma herena akoze mu gakingirizo. Uyu mukobwa yatambukanye na Papa Cyangwe, nawe wari wambaye bitangaje. Muri ibi birori kandi Hari harimo nibindi byamamare nka ndimbati nawe wambaye umwambaro watangaje benshi.

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-yatangaje-benshi-ubwo-yambaraga-iherena-rikoze-mugakingirizo/

  • Isume yafashije Clapton Kibonge kureba Match ya Man U na Liverpool (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukanya gashize nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Liverpool n'ikipe ya Manchester United umaze kurangira ku ntsinzi y'ikipe ya Liverpool ku bitego 5 ku buso bw'ikipe ya Manchester United.

    Abafana benshi ba Manchester United bari biteze uyu munsi baziko bari buze kwegukana intsinzi ariko siko byaje kugenda kuko ikipe ya Liverpool imaze kubatsindira iwabo.

    Umunyarwenya Clapton Kibonge, umwe mu bafana b'ikipe ya Manchester United, abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yerekanye uko yarebye umukino iwe mu rugo. Ni mu mashusho yashyize hanze abinyujije kuri instagram ye aho yerekanye ko yari yashyize isume kuri televiziyo ye maze akajya arunguruka kugirango arebe aho ibitego bigeze.

    Source : https://yegob.rw/isume-yafashije-clapton-kibonge-kureba-match-ya-man-u-na-liverpool-video/