Category: Uncategorized

  • Covid-19 yarogoye ibikorwa byo kuganiriza abagororwa n’abo bazasanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana, ngo bateganyaga kwinjira muri gereza bakaganiriza abagororwa, babategurira kuzasubira mu miryango yabo amahoro, abashaka gusaba imbabazi bakabategura, hanyuma bakazabahuza n’abo bahemukiye kugira ngo bemere icyaha ku mugaragaro basabe imbabazi.

    Bateganyaga no kuganira n’imiryango abagororwa bazatahamo kugira ngo bazabashe kubabanira batashye, ariko byose byabakundiye igihe gitoya, hanyuma Coronavirus yadutse, bahindura ingamba.

    Bizimana agira ati “Ibiganiro twagombaga gutanga imbonankubone byabaye ngombwa ko twifashisha ikoranabuhanga, tukohereza ama CD ariho amajwi n’amashusho, na bo bakabaza banyuze inzira ijya kumera ityo. Ntabwo byagenze uko twabyifuzaga, n’ubwo hari umusaruro byatanze.”

    Igikorwa cyo guhuza abagororwa n’abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi na cyo ngo bagisimbuje icyo gufasha abahemutse kwandikira amabaruwa asaba imbabazi abo bahemukiye.

    Bizimana ati “Nk’ubu aho kugira ngo tubahuze n’abo bahemukiye imbonankubone, twifashishije amabaruwa, ariko ugasanga usabwa imbabazi avuga ngo iyo mubona hari icyo nagombaga kumubaza.”

    Kugira ngo batazibura bageze iwabo, babateguriye inyandiko ikubiyemo uko ubuzima bwifashe, nyuma y’imyaka myinshi bari muri gereza, aho bababwiraga bati nugera mu muryango uzitwara gutya, ibi uzabireka, ibi ntuzabikore n’ibindi.

    Hari ibyo babashije kubona mu kazi bakoraga batari baratekereje mbere, harimo kuba mu rubyiruko baganiriye, barasanze 16% barahungabanye bityo bakaba bateganya kuzashyira imbaraga mu kurwigisha mu bihe bizaza.

    Basanze kandi hari abagororwa bagera hanze nyuma y’imyaka myinshi bibura, ari yo mpamvu biyemeje kuzakomeza umurimo wo kwigisha abari muri gereza, cyane ko basanze abo bagiye bigisha hanyuma bagataha bagerageza kubana neza n’abo basanze neza, ntibananiranwe nk’abagiye barekurwa batigishijwe.

    Ikindi cyabateye ishyaka ryo kumva bakwiye gukomeza, ni uko mu bagororwa bigishije harimo ba ruharwa 60 bari barinangiye ubu batangiye guhinduka.

    Bizimana ati “Hari itsinda ry’abagera kuri 60 byabaye ngombwa ko dukorana amezi atandatu, duhura na bo gatatu mu cyumweru. Banyeretse ko tudakwiriye guhamba umuntu akibona, ko igihe cyose umuntu agihumeka ashobora kuva i buzimu akagaruka ibintu.

    Bagiye bahinduka buke buke, kugeza ubwo bamwe baduhaye amabaruwa asaba imbabazi, atanga n’amakuru amwe n’amwe bari barahishe mbere.”

    Muri ba ruharwa abo harimo abacengezaga amatwara y‘amacakubiri mu bandi bagororwa ubu biyemeje kubireka.

    source : https://ift.tt/3pAe5rw

  • Ishati ya 'Ntunyegere’ yambawe na Producer Madebeat ikomeje kuvugwaho kurikoroza #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyamba kuva mu mpera z’iki cyumweru hakomeje kugarukwaho cyane imyambarire yaranze abitabiriye ibitaramo byabaye birimo icy’imyambarire cyateguwe n’Umunyamakurukazi Bianca ndetse n’icyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021.

    Abitabiriye Kiss Summer Awards 2021 yabereye muri Kigali Arena, babanzaga gutambuka ku musambi utukura (Red Carpet/ Tapis Rouge) umenyereweho gutambukaho ibyamamare biba bishaka kugaragaza imyambarire.

    Ibi byamamare nyarwanda byabanzaga gufata n’amafoto, byaje bisa nk’ibiri guhiganwa mu myambarire kuko buri wese yagaragazaga agashya ke.

    Gusa uwatunguye benshi n’ubu ukomeje kugarukwaho ni umugabo utunganya indirimbo z’abahanzi ari we Mucyo David uzwi nka Madebeats uri no mu bari bahataniye igihembo cyegukanywe na Element.

    Madebeats waje mu itsinda rimwe n’abarimo Dj Pius, yaje yambaye ishati nini cyane ku ijosi iriho ikimeze nk’urubaro ruri imbere ku buryo nta muntu wabashaga kumwegera.

    Benshi bagize icyo bayivugaho ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abavuze ko uriya mwambaro ari wo ugaragaza guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya COVID-19 ibizwi nka Social Distancing mu ndimi z’amahanga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ishati-ya-Ntunyegere-yambawe-na-Producer-Madebeat-ikomeje-kuvugwaho-kurikoroza

  • Imyambaro ya Ndimbati yavugishije benshi burya ngo ni umuderi w’abafite ubumuga #rwanda #RwOT

    Ndimbati umaze kuba ikimenyabose kubera udushya tumuranga, yongeye gutungurana ubwo yitabiraga ibirori by’imyambarire bizwi nka 'Bianca Fashion Hub’ byateguwe n’Umunyamakurukazi Bianca.

    Muri kiriya gitaramo, Ndimbati yagiserutsemo yambaye isuti y’amabara y’umukara n’ubururu gusa igitangaje ni uko ikoti ryari rifite akaboko karekare n’akagufi kimwe n’ipanato na yo ku ruhande rumwe yari ikabutura urundi ari ipantalo yuzuye.

    Naho inkweto, Ndimbati yari yambaye inkweto zidasa aho ku kaguru k’ibumoso yambaye urugozi rwiza rufungishije umushumi mu gihe ku kaguru k’iburyo yambaye urugozi rudafungishwa umushumi.

    Muri biriya birori byarimo no kurushanwa kwambara dore ko n’abarushije abandi babihembewe, benshi bakibona Ndimbati batangiye kuvuga ko ari we uza kwegukana ibihembo by’uwaranzwe n’udushya mu myambarire.

    Ni imyambaro yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, gusa abahanga mu by’imideri bemeza ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw’abafite ubumufa bw’ingingo.

    Umunyamakuru wa Isibo TV, Irene Murindahabi mu kiganiro cyatambutse kuri iki Cyumweru yatangaje ko hari umwe mu bahanga mu by’imideri bamuhishuriye ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw’abafite ubumuga.

    Ngo ubwo uwo muhanga mu by’imideri yabibwiraga Irene Murindahabi, yavuze ko iyi Ndimbati aza kwitabira nk’ibirori by’imideri bikomeye mu mahanga, yari kwamaganirwa kure bamubwira ko ibyo yambaye ari iby’abafite ubumuga.

    Icyakora uyu munyamakuru wabaye nk’uvugira Ndimbati ati 'Ariko na none ku ruhande rumwe Ndimbati namwumva, ashobora kuvuga ati 'naje kugaragaza ko abafite ubumuga na bo ari abantu’ ku buryo yaje yambaye umuderi wabo mu rwego rwo kubaha agaciro.'

    Undi wavugishije abantu mur kiriya gitaramo ni umukobwa wazanye n’umuhanzi Papa Cyangwe waje wambaye iherena ririho agakingirizo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imyambaro-ya-Ndimbati-yavugishije-benshi-burya-ngo-ni-umuderi-w-abafite-ubumuga

  • Akamaro k’imyitozo ngororamubiri ku bana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu byiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ku bana bato:

    • Gukura neza: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana gukura neza haba mu gihagararo no mu mitekerereze.

    Imwongerera kandi imbaraga z’umubiri, ndetse no kutananirwa kw’ingingo z’umubiri.

    Imyitozo ngororamubiri ituma umwana yongererwa ubushobozi bw’imikorere myiza y’umutima, n’imyanya y’ubuhumekero, ari na byo bituma abasha kugira ibiro bikwiriye, isukari iri ku rugero nyarwo ndetse n’urw’ibinure mu maraso.

    Ibi kandi bifasha umwana kuzabasha guhangana n’indwara z’umutima, diyabete, umubyibuho ukabije hamwe n’ubwoko bumwe na bumwe bwa Kanseri (cancer) mu gihe ageze mu myaka y’ubukure.

    • Gukomera amagufa: Imyitozo ngororamubiri ifasha umwana kutiremerera nk’igihe yurira ahantu cyangwa asimbuka ari byo binamufasha kongera uburemere bw’amagufa ye no gukomera kwayo.

    • Kwigirira icyizere: Abana bakora imyitozo ngororamubiri bibongerera ubushobozi bwo kwigirira icyizere ndetse no kubika ishusho nziza y’umubiri wabo.

    Bibafasha kandi kugabanya umuhangayiko (stress), n’ibimenyetso by’agahinda gakabije n’iby’ubwoba (anxieté).

    • Kubana neza n’abandi: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana kongera ubushobozi bwo kubana neza n’abandi. Kunyeganyega bituma ataguma atigunga bikamufasha kwisanga mu bandi.

    • Gutsinda mu ishuri: Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umwana gufata mu mutwe mu buryo bworoshye ndetse no gufata ibyemezo byihuse.

    Abana bakunda gukina kandi bibafasha kugira imyitwarire myiza no kwiyumvamo ishuri bigaho, ibyo byose bigatuma babasha gukora neza.

    source : https://ift.tt/3mcPvKU

  • Hagiye gutangizwa ikigo cy’icyitegererezo kizibanda ku gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kizajya gikusanyirizwamo amakuru yose y’inzego z’ibanze ndetse kibe n’urubuga rwo gusangira ubunararibonye hagati y’abayobozi, bategurirwe ingendoshuri haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

    Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange ya 26 ya Ralga yabaye kuri iki Cyumweru, ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo harebwaga ibyagezweho mu miyoborere y’inzego z’ibanze muri manda y’imyaka hafi itandatu yari imaze ndetse n’ibibazo byagaragayemo ngo bizakosorwe.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizabafasha kumenya ahari ibyuho mu buyobozi, ubumenyi abayobozi bakeneye n’ahagomba kongerwa imbaraga kuko byagaragaye ko hari abanengwa kutagira ubumenyi buhagije.

    Ati “Twifuza gushyiraho iki kigo nk’icy’icyitegererezo, ariko si ikigo kigiye guhangana n’ibindi biriho ku rwego rw’igihugu, ahubwo kizaba ari ishami ryo muri Ralga imbere ariko rigamije kubaka ubwo budahangarwa n’ubutagamburuzwa bw’inzego z’ibanze.”

    Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa rya zimwe mu ntego z’iki kigo rizatangira mu mwaka wa 2022, naho kucyubaka no kucyagura hashingwa amashami yacyo hirya no hino bizakorwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere uhereye mu 2021.

    Yakomeje ati “Ibikoresho by’ingenzi bizakoreshwa muri izo gahunda turi guteganya, bimwe twatangiye kubitegura mwabonye ko harimo gahunda yo kwandika, gukora ubushakashatsi ku mateka y’imitegekere y’u Rwanda kuva igihe cy’ubukoloni cyatangira, kwandika amateka ya Ralga, n’ubuhamya bw’abayobozi kugira ngo bitazibagirana.”

    -  Iki kigo kizajya gihuza abantu bose bigeze kuba abayobozi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kigo kizaba ari urubuga rwiza ruzatuma ababaye abayobozi batibagirana ngo bagende bahere kuko nyuma ya manda yabo bazajya bakigumamo bakomeze kugira inama no gushyikirana n’abasimbuye.

    Ati “Ukaza hano mu nama warabaye meya hashize imyaka 20 ukahahurira na meya w’umwuzukuru wawe. Ibyo ni ibintu abantu bakwiye gutekereza kugira ngo abantu badatakarira aho ngaho hanze. Burya iyo umuntu atakiri mu nshingano hari igihe atabona umwanya wo gutanga igitekerezo, rero aba akeneye umwanya wo kongera guhura na bagenzi be.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye Ralga gukomeza kuba hafi y’abayobozi b’inzego z’ibanze, ikabubakira ubushobozi kugira ngo bakore akazi kabo neza ndetse bafashwe gukora abadakorera ku gihunga, kugira ngo inzego z’ibanze zo mu Rwanda zibe zihamye zidahuzagurika.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga yavuze ko guhugura abayobozi byo bigiye gutangira ariko kubaka iki kigo byo bizakorwa mu byiciro hakurikijwe uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka.

    Gusa yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2021-2022 hateguwe arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki kigo cy’icyitegererezo.

    Iki kigo kigiye gusimbura icy’amahugurwa cya Ralga (Local Government Institute, LGI) cyari giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Rwamagana gitwaye arenga miliyari enye; zimwe mu nshingano zayo zo guhugura abayobozi zizahabwa Local Government Centre of Excellence, izindi zo gucunga abakozi b’inzego z’ibanze zihabwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI).

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abayobozi barangije inshingano zabo asaba Ralga gukomeza kubaba hafi no kubaka ubushobozi bw’abashya mu nshingano

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizahindura imikorere y’abakozi b’inzego z’ibanze

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Nyirarukundo Ignatienne, ni we watangije Inteko Rusange ya Ralga ya 26 ku mugaragaro

    Ni inama yatanzwemo ubuhamya butandukanye bw’abayobozi aho ikigo cy’icyitegererezo kizajya gikusanya ubu buhamya kikabubika

    Inteko Rusange ya Ralga yahuje abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’intara kugera ku rw’umudugudu

    source : https://ift.tt/2ZulwWl

  • Tiwa Savage, Ada na Sauti Sol bamwe mu bari k… – #rwanda #RwOT

    The Ben mu kiganiro yagiranye n’umushabitsi w’umunyarwanda ukomoka mu Rwanda ahazwi nk’i Kanombe, Gael Karomba, yavuze ibintu byinshi bitandukanye birimo na Album nshya isa n’iyarangiye uretse ko hari ibyo akinoza kubera icyubahiro aha abamukunda banishimira ibihangano bye. 

    Ati:”Ni umugisha w’Imana kwitondera ibyo nkora mu bundi buryo n’icyubahiro mbaha kubera icyizere abantu bampaye sinibaza ko ariko nari meze mbere singiye kukubeshya ariko iyo abantu baguhaye icyizere iyo abantu baguhaye icyizere cy’ikirenga uba ugomba gushimira abagushimiye.” 

    Akomeza agira ati:”Ndigutegura Album maze imyaka itatu ntasohora indirimbo nkunda rero kuzamura impano z’abantu bansabye ‘collabo’' Ashimangira kandi ko atari ukuzamura ababimusabye akunda no gufatanya n'abamaze kugerayo ahita akomoza kuri Rema n'indirimbo baherutse gukorana.

     Ati:'Mperutse gukorana na Rema wo muri Uganda iriya ndirimbo yari yarahozeho mbere y’uko ashstse ko dukorana ambwiye mubwira ko hari indirimbo yanditse mfite nta mpamvu yo gushaka iyindi ayumvise arayikunda kabisa harashya izo niza mvugo z'i Kigali.' 

    Aho niho Gael yahereye amubaza ku bijyanye no kuba yakorana n'abahanzi bakomeye, maze The Ben ati:'Tiwa Savage, Ada na Sauti Sol uvuze ntibyagutungura usanze bari kuri Album nshya ngiye gushyira hanze igizwe n'indirimbo 12, 6 zo kuramya no guhimbaza Imana, 6 zisanzwe.' 

    The Ben ni umuhanzi wakuriye mu muryango ukunda Imana ndetse nyina umubyara ni umukozi w'Imana ukomeye. Mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo zo kuramya no gimbaza Imana agakorana n'abandi bahanzi barimo Tom Close, Bull dogg, Meddy, Kavuyo Scillah, Igor Mabano, Mike Kayihura, Yvan Buravan n'abandi.

    The Ben n’ubwo atatangaje itariki y’igihe azashyirira hanze Album ye y’indirimbo 12 ariko yavuze ko ari mu bihe bya vuba kandi mu byayitindije harimo n’icyubahiro aha abo agenera ibihangano bye dore ko gutanga ibinoze ari ikintu aha agaciro kurusha ibindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110752/tiwa-savage-ada-na-sauti-sol-bamwe-mu-bari-kuri-album-ya-the-ben-110752.html

  • Uyu ni we muntu wenyine ku isi utapfa guhitanwa n'impanuka y'imodoka ||ibidasanzwe wamumenyaho (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi ku munsi twumva abantu batandukanye bahitanwe n'impanuka yaba iz'imodoka, indege, cyangwa ikindi kintu gishobora guhitana abantu.Uwitwa Graham ni ikiremwa giteye nk'umuntu cyakozwe n'abahanga mu bya siyansi ,bakaba bari bagamije kwerekana ibisabwa ku mubiri w'umuntu kugirango abashe kuba yarokoka impanuka yimodoka uko yaba iteye kose.

    Graham ni ikiremwa (robot) cyakozwe n'ikigo Transport Accident Commission (TAC) by'umwihariko abahanga barimo uwitwa patricia Piccinini ,Dr. David Logan na Christian Kenfield usanzwe ari inzobere mu bijyanye nimvune.Aba bihurije hamwe bakora ikiremwa kigamije kwereka isi ibikenewe ku mubiri wumuntu kugirango umuntu ajye agenda mu muhanda afite umutekano ndetse atikanga impanuka.

    Aba bantu bakimara gushyira hanze iki kiremwa abantu benshi bahise bishima kuko bakekaga ko babonye umuti w'impanuka ariko kandi baje gusubiza amerwe mu isaho babo uburyo iki kiremwa giteye bishatse kuvuga kò kugirango ubashe kurokoka impanuka ugomba kuba uteye nk'iki kiremwa. Uburyo giteyemo nabwo buteye ubwoba ndetse benshi bakirukanka bakibonye.Bivuze ko umuntu uteye nkacyo ntawakongera kumwegera kuri iyi Si.Abantu bagaye ubu bushakashatsi bavuga ko nta gisubizo kirambye ku mpanuka cyabonetse.

    Source : https://yegob.rw/uyu-ni-we-muntu-wenyine-ku-isi-utapfa-guhitanwa-nimpanuka-yimodoka-ibidasanzwe-wamumenyaho-amafoto/

  • Wari uziko imiterere y'amano yawe ishobora gusobanura uwo uri we ? #rwanda #RwOT

    Birashoboka ko iyo tugeze ku bice y'umubiri, ibirenge ari kimwe mu ice bititabwaho cyangwa se ngo bihabwe agaciro kanini, kandi nyamara mu buryo butangaje imiterere y'ikirenge, uburebure cyangwa ubugufi bwacyo, imiterere y'amano n'ibindi bishobora kugaragaza uwo uri we n'uko witwara muri rusange.

    Urubuga persianv dukesha iyi nkuru rwagaragaje amoko ane y'imiterere y'amano y'umuntu ndetse rugaragaza n'ibiranga nyir'ukugira ayo mano.

    • Amano atatu abanza uhereye ku gikumwe yose arareshya

    Aya mano atatu iyo witegereje usanga areshya kandi abiri akurikiraho(ahera) ugasanga ari magufi.

    Abantu bafite amano ateye atya, baba aria bantu bagwa neza kandi bagira ibitekerezo by'ingirakamaro, aba bantu kandi baba ari abanyabugeni ku buryo babasha kuvumbura ubwiza bwihishe muri buri kintu, babona ibyiza biri mu bandi bantu batitaye ku bo bari bo.

    Rimwe na rimwe hari ubwo abantu bashaka kubata mu mitego, ariko kubera ubushobozi bwabo mu gukoresha ubwenge bwabo neza babasha kubisohokamo neza. Bagira urukundo nyarwo kandi bagahuza n'abo bakundana.

    • Amano yose arareshya

    Niba ufite ikirenge kiriho amano yose areshya, muri kamere yawe uri umuntu uhangana cyane ukarwana ishyaka. Ufite imibonere ihamye ku mutuzo n'umutekano w'isi, ibyo bigatuma abandi bakubona nk'umuntu bakwiye kwiyegamiza no kwishingikirizaho, barakwizera kandi bemera ko nta kinyoma cyava mu kanwa kawe bityo nabo bakagukunda batakuryarya.

    Iyo ukundanye, ukunda nta buryarya kandi ukamenya kwita kuwo mukundana ukamenya n'icyo akeneye, kandi ntabwo ukunda gushwana kwa hato na hato.

    • Amano asumbana uva ku gikumwe ujya ku gahera

    Niba amano yawe ateye ku buryo ino ry'igikumwe ari ryo rirerire n'andi agasumbana muri ubwo buryo akoze umurongo uberamye, uri umuntu ushyira imbere kwigenga no kwisanzura, iyo bibaye ngombwa ko utanga igitekerezo kijyanye n'amarangamutima yawe.

    Wita ku buryo abandi baza kukubona n'icyo bagutekerezaho ku rugero rwo hasi, nta na rimwe ujya wemera ko hari umuntu wagusuzugura cyangwa ngo agucishe bugufi agukoze isoni.

    Rimwe na rimwe hari igihe kigera ukumva ko waguma ahantu ha wenyine hatuje kandi ibi biba bimeze nk'uburyo bwo kwisubizamo imbaraga zigufasha mu myitwarire yawe isanzwe ikuranga.

    Mu mubano ukenye kubana n'umuntu uteye nkawe, umuntu witeguye gusangira nawe ibyiza n'ibibi muhura nabyo kandi uzigiraho ibindi bintu bishya.

    • Ino rikurikira igikumwe risumba andi yose

    Niba ikirenge cyawe giteye ku buryo ino rikurikira igikumwe ari ryo rirerire gusumba andi, uri umuntu utandukanye n'abandi cyane kuko ibintu byinshi ubibona ukwawe kwihariye, muri make urihariye kandi uhorana udushya.

    Ibi biguha ubushobozi bwo kubona abantu bakwishushanyaho, muri rusange uri umucamanza mwiza ku bijyanye n'imyitwarire y'abandi bantu, ubwenge bwawe butuma abandi bantu bakunda kugusanga mu bihe bisanzwe ndetse n'igihe bafite ingingo bashaka kukugishaho inama kuko baba bakwizeyeho ubwo bushobozi.

    Uburyo ubana kandi ukabanira abandi nabwo butuma ubakurura, gusa icyo baba bagushakamo cyane ni ukuntu ubatangaza ubereka itandukaniro ryawe kuko wihariye. Uhora ufite amakuru ku cyo uwo mubana akeneye bityo bigatuma muhora muryohewe.

    Musinga C.

     

     

     

     

     

     

    The post Wari uziko imiterere y'amano yawe ishobora gusobanura uwo uri we ? appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2021/10/24/wari-uziko-imiterere-yamano-yawe-ishobora-gusobanura-uwo-uri-we/

  • AS Kigali yasezerewe muri Confederations Cup #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederations Cup na Darling Club Motema Pembe(DCMP) ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

    Uyu munsi nibwo habaye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup aho AS Kigali yari yasuye DCMP.

    Umukino ubanza wari wabereye i Kigali, DCMP yari yatsinze AS Kigali ibitego 2-1.

    Abasore ba AS Kigali bagiye muri uyu mukino bazi neza ko icyo basabwa ari ugutsinda kugira ngo bakomeze mu kindi cyiciro.

    Ntabwo baje guhirwa kuko baje na wo kuwitsindwa ibitego 2-1. Katulondi Kati yaje gufungura amazamu ku munota 25 ku ruhande rwa DCMP.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Kwizera Pieerot kuri kufura ku munota wa 45. Karim Kimvuidi yaje gutsindira DCMP igitego cya 2 ku munota wa 49. Umukino warangiye ari 2-1 maze AS Kigali isezererwa mu irushanwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

    AS Kigali yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 4-2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-yasezerewe-muri-confederations-cup

  • Rwanda Gospel Stars Live yatangijwe ku mugara… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye muri Park Inn mu Kiyovu kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021, witabiriwe n'abaramyi b'amazina azwi n'abandi.

    Rwanda Gospel Stars Live ihatanyemo Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine [Tonzi], Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James&Daniella, Gisubizo Ministries, umuraperi MD, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho, Aneth Murava na Theo Bosebabireba.

    Mu gutangiza iki gikorwa, Mike Karangwa ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live, yashimye abahanzi bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live, avuga ko bakorera mu kibuga kirimo imitego myinshi ariko ko bayisimbuka bakifashisha umuziki mu kongera gusana imitima ya benshi.

    Karangwa yabwiye aba bahanzi ko indirimbo zabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bwa benshi, kuko hari abakiriye nyagasani nk'Umwami n'Umukiza, abandi bareka ibikorwa bibi bari bagiye gukora bakomeza kuramira ubuzima.

    Uyu mugabo wabaye umunyamakuru, yavuze ko Rwanda Gospel Stars Live ari igikorwa kigamije gushyigikira abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana. Asaba buri wese gushyigikira aba bahanzi, yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho.

    Umuhanzi uzatwara umwanya wa mbere muri Rwanda Gospel Stars Live azahabwa miliyoni 7 frw, naho uwa kabiri atware miliyoni 2 frw, ni mu gihe uwa gatatu azatwara miliyoni 1 frw.

    Abahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo batangiye gukora imyitozo, ku buryo mu mpera z'Ukwakira 2021 biteguye gukorera ibitaramo kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Nyuma y'ibi bitaramo bya Rwanda Gospel Stars Live bizabera kuri Televiziyo y'u Rwanda, ni bwo hazamenyekana abatsinze.

    Kuri ubu ushobora gushyigikira umuhanzi ukunda, aho ujya muri telefoni ngendanwa ugakanda *544*300* ugashyiramo nimero y'umuhanzi ushyigikiye hanyuma ugashyiraho.

    Igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Rwanda Gospel Stars Live cyitabiriwe n'abarimo umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Tumusiime Juliet uherutse kurushinga, Gaju Evelyne wabaye Nyampinga wabanye neza n’abandi (Miss Congeniality), Muyoboke Alex umujyanama w'umuhanzi Chris Hat.

    Hari kandi Umuyobozi w’Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Gospel Stars, Aimable Nzizera, Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Mugisha Emmanuel yateye inkunga iki gikorwa, umuhanzi utanga icyizere mu baramyi Josh Ishimwe.

    Hari kandi umuhanzi Jean Christian Irimbere uri mu kiragano gishya cy’abakora indirimbo zihimbaza Imana, umuhanzikazi Umutoni Alice ukora indirimbo zihimbaza Imana uzwi nka Big Tonny, n'abandi.

    Abari bahagarariye itsinda ry'umuziki rya Gisubizo Ministries


    Aline Gahongayire uzwi mu ndirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana


    Umuraperi MD ni uko yaserutse mu gutangiza Rwanda Gospel Stars Live


    Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi wakunzwe mu ndirimbo kuva kuri 'Amahoro'

    Itsinda ry'abanyamuziki rya King Dom Ministries ryari rihagarariwe n'abasore babiri

    Itsinda rya True Promises rizwi mu ndirimbo zitandukanye


    James na Daniella bakunzwe kuva ku ndirimbo 'Mpa amavuta

    Serge Iyamuremye uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Lion’


    Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu muziki, aherutse gusohora indirimbo yise ‘Umugisha’

    Umuhanzi Israel Mbonyi witegura gusohora Album yise ‘Icyambu’. Yabwiye INYARWANDA, ko azayishyira hanze mu Ukuboza 2021

    Umuhanzi wagize igikundiro kidasanzwe mu baramyi, Theo Bosebabireba uherutse gusohora indirimbo ‘Hagati y’umutwaro’


    Grace Precious, umuhanzikazi w’ijwi ryiza uririmba anicurangira gitari

    Umuhanzi Rat Jah NayChah uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Humura’

    Umuramyi Aime Frank Nitezeho

    Umuhanzikazi Annet Murava wamenyekanye mu ndirimbo ‘Imboni’


    Ifoto y’abahanzi 15 bahatanye muri Rwanda Gospel Stars Live 

    AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-INYARWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110750/rwanda-gospel-stars-live-yatangijwe-ku-mugaragaro-amafoto-yerekana-uko-abaramyi-15-baserut-110750.html