Category: Uncategorized

  • Ndimbati yatangariwe mu myambaro idasanzwe n'ikizungerezi mu birori bya Bianca Fashion Hub! VIDEO #rwanda #RwOT

    VIDEO: NDIMBATI YATANGARIWE CYANE UBWO YATAMBUKANAGA NIKIZUNGEREZI KURI TAPI ITUKURA

    Bianca ni Umunyamakurukazi ubusanzwe ukorera igitangazamakuru cya Isibo TV, yateguye igitaramo cyo kwerekana imideli ni ntambuko, aho hari hateganijwe no guhemba itike y'Indege uzahiga abandi kwambara ibidasanzwe kandi agatambuka neza kuri iyo tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa dore ko ari n'umwe mu byamamare bigezweho kandi bikunzwe cyane muri iyi minsi.

    Imyenda yaje yambaye yatinzweho cyane n'abitabiriye iki gikorwa dore ko yaserutse yambaye ikote rijyanye n'ipantaro ariko akaguru kamwe k'ipantaro kagarukiramo hagati, mbese kagarukira aho ikabutura iba igarukira. ku nkweto yari yambaye inkweto nziza zigezweho ariko urwiburyo rudasa n'urw'ibumoso.

    Ndimbati yatunguranye cyane!

    Benshi bahise batera hejuru ko ariwe ugomba gutsindira iyo tike y'indege ndetse aza kongera gutungurana ubwo yatambukanaga n'ikizungerezi kuri tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati nikizungerezi batambukanye bari kwifotoza

    Mu gutanga ibihembo nk'abahize abandi mu myambarire idasanzwe kandi batambutse neza kuri tapi itukura, babiri bahembwe ni Kabano Frank ndetse na Odile Iradukunda bakaba bahawe itike y'indege yo kwerekeza Tanzania cyangwa i Nairobi kuruhuka.

    Iradukunda Odile watsindiye itike y'indege

    Umuhanzi Mariya Yohani mubitabiriye iki gikorwa

    Abatsindiye ibihembo babishyikirijwe

    Umunyamideli Franco nawe yatsindiye itike y'indege

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yatangariwe-mu-myambaro-idasanzwe-n-ikizungerezi-mu-birori-bya-bianca

  • Perezida Kagame yashimiye inshuti n’umuryango bamwifurije isabukuru nziza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, nibwo Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko. Abantu batandukanye babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga banditse ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, benshi bagaragaza ko bishimira kuba bamufite nk’umuyobozi w’u Rwanda, bamushimira uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

    Umukuru w’Igihugu yashimiye abantu bose bamweretse urukundo bamufitiye ku munsi we w’amavuko, abashimira kuba bahora bamwereka urukundo uko imyaka ihora ikurikirana.

    I take this moment to express my sincere appreciation to ALL of you who wished & have been wishing me( over the years) Happy Birthday. Bless You all.

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    Thank you to friends and family that made my Birthday a very happy one. pic.twitter.com/5gSpkKwubZ

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    Best part of the birthday! pic.twitter.com/AWa678TIgd

    — Paul Kagame (@PaulKagame) October 23, 2021

    source : https://ift.tt/30Yebij

  • Igitekerezo: Kubera iki umugabo udafasha iwabo byitirirwa umugore we? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bivugwa hirya no hino, yaba mu bantu bakuru cyangwa se abakiri bato, aho baba bumvikanisha ko kuba umugabo ntacyo aha benewabo biba byatewe n’umugore we. Ariko ibi bintera kwibaza impamvu byitirirwa umugore kandi umugabo ari umuntu mukuru ufite ubwenge ndetse unafata imyanzuro itandukanye.

    Igitangaje ni uko hari n’igihe akenshi uyu mugabo umeze utya, akenshi na mbere atarashakana n’uyu mugore ariko aba yari asanzwe ameze, wenda ntibanabyiteho, nyamara yamara gushaka bikitwa ko umugore ari we mubi.

    Birasanzwe ko kugira ngo hagire imyanzuro imwe n’imwe yafatwa mu rugo bisaba ko umugabo n’umugore baganira bakagira ibyo bumvikanaho. Ariko ibi ntibikuraho ko buri muntu aba afite uko yumva ibintu kandi hakaba n’imyanzuro imwe n’imwe afata ku giti cye. Rero kuba uyu mugabo adafasha benewabo siniyumvisha ukuntu bijya bihuzwa n’umugore, nk’aho ari we ugomba gufatira umugabo imyanzuro, cyane ko hari n’indi umugabo aba asanzwe afata ku giti cye.

    Ubusanzwe n’ubwo imiryango ibanye neza, iby’ubukungu babihuriza hamwe kugira ngo barebe iterambere ry’urugo rwabo, ntitwabihakana ko hari amafaranga menshi umugabo akoresha yewe n’umugore atabimenyeshejwe cyangwa ngo anabimenye, n’umugore ndetse bikaba bityo. Bisobanuye ko umugabo yashatse kugira icyo afasha benewabo n’iyo umugore atabimenya yabikora, ariko ntibyitirirwe umugore buri gihe mu gihe atabafashije.

    Njyewe ibi mbifata nko kuba rimwe na rimwe umugore arenganywa muri sosiyete, aho hari n’ibyo bamushinja nta n’icyo afite yabikoraho. Ku buryo umugabo amafaranga yo kujyana nko mu kabari, kugura ibintu bitandukanye, guha abandi bantu batari abo mu muryango we abikora uko abishatse umugore ntibimugereho, ariko kudaha ubufasha umuryango we, ibi byanze bikunze bikitirirwa umugore!

    Ibi bivugwa nta n’ubizi ko wenda baba banabiganiriyeho mu rugo ngo wenda umugore abe ari we ubyanga, kuko hari n’igihe umugore abivuga, umugabo ntabyemere kandi umugore akaba atabikora batabyumvikanye kuko aba ari amafaranga azwi babariye hamwe. Nyamara ibi bikitirirwa umugore ngo ni we mubi.

    Umugabo ni umuntu mukuru ndetse unafata imyanzuro itandukanye. Yaba iyo afashe izwi n’umugore cyangwa umugore atayizi. N’iyo yaba yarashatse koko uwo mugore w’ubugugu yashatse kubikora, mbese afite umutima wo gufasha iwabo yabikora ndetse neza kandi ubuzima bw’urugo rwabo bugakomeza. Utabikoze rero numva byagakwiye kumubarwaho aho kuba buri gihe bihita byitirirwa umugore kandi wanareba neza ugasanga n’ubundi nta nama ajya amugisha mu byo akora.

    source : https://ift.tt/3nlMK9H

  • Davido n'umukunzi we baciye amazimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Nijeriya Davido n'umukunzi we Chioma Avril Rowland baciye amazimwe maze boñgera kugaragara bari kumwe nyuma y'ibihuha byavugaga ko bamaze gutandukana.

    Aba bombi bakanyumijeho mu rukundo bagaragaye hamwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana wabo, Ifeanyi wari wujuje imyaka  ibiri.

    Nubwo byavugwaga ko umubano wa Davido na Chioma utameze neza ariko bagerageje ibishoboka byose kugirango bakomeze kugaragaza ko bagifite inshingano zo kurera uyu mwana wabo w'umuhungu.

    Source : https://yegob.rw/davido-numukunzi-we-baciye-amazimwe/

  • Kigali: Abajura batatu bishe umusore w'imyaka 23 ku manwa y'ihangu(Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari mu masaha ya saa yine ubwo abajura batatu bakubise ibibando umusore w'imyaka 23 wari ubatesheje kwiba umucanga bamusiga ari intere , nyuma y'igihe gito ahita yitaba Imana.

    Ni mumujyi wa Kigali aho bivugwa ko uyu musore witwa Habumuremyi yarindaga aho aba bajura batatu bari baje kwiba.Aba bajura Baba lao, Matoroshi na Robert ngo yabonye barimo kwiba arabirukankana, hanyuma bageze aho abantu benshi batababona baramuhondagura bamusigira akuka gake nako kamushiranye nyuma yiminota 15.

    BTN iganira n'ababibonye bayitangarije ko uyu musore yamanutse yirukankana umwe mu bajura wari waje kwiba umucanga, hanyuma bararwana , noneho abandi babiri bari basigaye baje gutabara mugenzi wabo warwanaga na Habumuremyi bamuhondagura ibiti byaje kumuviramo urupfu.Ubwo abaturage bahururaga abajura bahise biruka wa musore arimo gutaka asaba amazi.Mu kuyamuha banashakisha imbangukira gutabara ,uyu musore yahise yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/kigali-abajura-batatu-bishe-umusore-wimyaka-23-ku-manwa-yihanguvideo/

  • Ibyo Producer Eleeeeh yavuze amaze kwegukana igihembo cye cya mbere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo Producer Eleeeeh yegukanye igihembo cye cya mbere aricyo icya Kiss Summer Awarsd best producer 2021 mu birori byabereye muri Kigali Arena. Abinyujije kuri instagram ye, Eleeeeh yatangaje amagambo agira ati ” I can proudly say this is my year lol Thanks for everything Fam ❤️ More to come 💎🌍 “.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-producer-eleeeeh-yavuze-amaze-kwegukana-igihembo-cye-cya-mbere/

  • Umusore w'imyaka 34 ntazibagirwa na rimwe ibimubayeho nyuma yo kurongora umucekuru none akaba yitabye Imana bari mu kwa Buki.. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo wo muri Kenya w'imyaka 34 ntazibahirwa na rimwe uburyo yahindutse Biliyoneri nyuma y'aho yemeye gushyingiranwa n'umukecuru w'imyaka 73 hanyuma apfa nyuma y'iminsi 3 bakoze ubukwe ibye byose amategeko arabimwegurira.

    Uyu mukecuru w'imyaka 73 yapfuye bari mu kwezi kwa buki asiga amakompanyi ya miliyoni nyinshi z'amadolari mu biganza by'uyu munya Kenya.

    Madamu Julia Danson Wachira yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yashyingiranwaga n'umusore w'imyaka 34 wo muri Kenya w'umudogiteri ariko uyu mugabo yasigaye ari umukire kubera uru rukundo rudasanzwe yakunze uyu mukecuru.Uyu Dr.John Wachira atuye muri Florida muri Amerika aho akora mu kubaga ubwonko kandi ngo niwe washyize hanze aya makuru.Uyu mugabo yagize ati 'Umukunzi wanjye ntakiriho.Yapfuye muri iri joro.Nakwifuza gutanga ibyanjye byose ngo agaruke.'

    Uyu mukecuru ngo yari afite ibigo bitandukanye birimo n'igitangazamakuru cyakoreraga muri Leta 5.

    Source : https://yegob.rw/umusore-wimyaka-34-ntazibagirwa-na-rimwe-ibimubayeho-nyuma-yo-kurongora-umucekuru-none-akaba-yitabye-imana-bari-mu-kwa-buki/

  • Murenzi Abdallah ucyuye igihe yashimiwe ibyo yakoze ayobora urubyiruko rw’abakorerabushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha na Kwitonda Rashid umusimbuye ku nshingano
    Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha na Kwitonda Rashid umusimbuye ku nshingano

    Abitangaje nyuma y’ihererekanyabubasha hagati ye na Murenzi Abdallah wari Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake, umuhango wabaye tariki 19 Ukwakira 2021, uyoborwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV.

    Minisitiri Gatabazi JMV, yashimiye cyane Murenzi Abdallah wari Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, ku bikorwa byamuranze mu myaka igera kuri itandatu ayoboye urwo rubyiruko, amwizeza ko MINALOC izakomeza kumwiyambaza mu rugendo rwo kubaka ubukorerabushake afitemo ubunararibonye.

    Minisitiri Gatabazi JMV yashimye ibikorwa bya Murenzi Abdallah wari umuhuzabikorwa w
    Minisitiri Gatabazi JMV yashimye ibikorwa bya Murenzi Abdallah wari umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu

    Kubana Rachid wahawe inshingano zo kuyobora urubyiruko rw’abakorerabushake, yabwiye Kigali Today ko aho Murenzi Abdallah agejeje urubyiruko rw’abakorerabushake ari heza kandi ko bahamushimira, avuga ko agiye gukomereza kuri ibyo bikorwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’igihugu.

    Yagize ati “Hakozwe umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuhuzabikorwa, Murenzi Abdallah nanjye, icyo nshima cyane ni uburyo yabanye n’urubyiruko, rukora ibikorwa binyuranye, ndamushima. Aho agejeje akora ntabwo bizahagararira hariya, nje gukomereza ku byo yubatse, ntabwo byahagararira aha turakomeza gufasha urubyiruko”.

    Arongera ati “Abdallah aho yagejeje urubyiruko ni heza cyane, kandi ibikorwa bye turabikomerezaho ku buryo hari icyizere ko bizakomeza gutera imbere n’ibindi biruseho bigakorwa, twanashimira n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwashatse kongerera imbaraga urwo rubyiruko, habaho iryo shami ry’urubyiruko rishinzwe kubakurikirana kandi rifite uburyo bwubakitse bwisumbuyeho”.

    Umuhango w
    Umuhango w’ihererekanyabubasha

    Mu mwaka wa 2015, nibwo Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, agamije gukumira ibyaha.

    Ishami rishinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake, rikaba ryashyizwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu rihabwa n’umuyobozi urishinzwe, ari we Kubana Rachid wamaze gutangira izo nshingano nk’Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga.

    Bafashe ifoto y
    Bafashe ifoto y’urwibutso
    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiye rwitabira amahuriro anyuranye


    source : https://ift.tt/30MB2NC

  • Colombia: Umucuruzi w'ibiyobyabwenge wa mbere washakishwaga cyane yafashwe #rwanda #RwOT

    Umucuruzi w'ibiyobyabwenge washakishwaga cyane muri Colombia wari unakuriye igico cya mbere kinini cy'abagizi ba nabi mu gihugu yafashwe.

    Dairo Antonio Úsuga, uzwi cyane ku izina rya Otoniel, yafashwe ku wa gatandatu nyuma y'igikorwa gihuriweho n'igisirikare kirwanira ku butaka, igisirikare kirwanira mu kirere hamwe na polisi.

    Leta ya Colombia yari yarashyizeho igihembo cy'amadolari y'Amerika 800,000 (miliyoni 813 mu mafaranga y'u Rwanda) ku muntu wese watanga amakuru y'aho aherereye, mu gihe Amerika yo yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z'amadolari (miliyari 5 mu mafaranga y'u Rwanda) ku wayiha amakuru nk'ayo.

    Mu butumwa bwa videwo bwanyuze kuri televiziyo, Perezida wa Colombia Iván Duque yashimye ifatwa rya Otoniel.

    Yagize ati: “Uku ni ko gushegesha ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge kwa mbere gukomeye kubayeho mu gihugu cyacu muri iki kinyejana. Uku gushegesha kwagereranywa gusa n'irangira rya Pablo Escobar mu myaka ya 1990”.

    Otoniel yafatiwe aho yari yihishe mu cyaro mu ntara ya Antioquia mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Colombia, hafi y'umupaka na Panama. Mu gihe andi makuru yuko icyo gikorwa cyagenze agikomeje kujya ahagaragara, Perezida yavuze ko umupolisi umwe yacyiciwemo.

    Igisirikare cya Colombia nyuma cyatangaje ifoto igaragaza abasirikare bacyo bacunze Otoniel wambitswe amapingu.

    Mu myaka ya vuba aha ishize, hagiye habaho ibikorwa byinshi birimo abasirikare babarirwa mu bihumbi byo kugerageza gufata uwo mugabo w'imyaka 50. Ariko kugeza ubu nta gikorwa na kimwe muri byo cyari cyarashoboye kumufata.

    Otoniel yabaye umukuru w'igico Gulf Clan, mbere cyari kizwi nka Úsuga Clan, nyuma yuko uwari usanzwe ari umukuru wacyo – umuvandimwe we – yishwe na polisi mu gitero yamugabyeho mu munsi mukuru ubanziriza intangiriro y'umwaka (ubunani), ubu hashize imyaka hafi 10.

    Inzego z'umutekano za Colombia zavuze ko icyo gico ari cyo cya mbere gikomeye cy'abagizi ba nabi muri icyo gihugu, mu gihe Amerika yo ivuga ko “gifite intwaro ziremereye [kandi] kirangwa n'urugomo rwinshi cyane”.

    Icyo gico – gikorera mu ntara nyinshi kikanagira abo gikorana na bo benshi mu mahanga – gikora ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge n'ubucuruzi bwa magendu bw'abantu, gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse n'ubwambuzi.

    Byemezwa ko gifite abanyamuryango bagera hafi ku 1,800 bitwaje intwaro, ahanini bakurwa mu matsinda y'ubuhezanguni y'abitwara gisirikare. Abanyamuryango bamwe b'iki gico bagiye bafatirwa mu bihugu nka Argentina, Brazil, Honduras, Peru na Espagne.

    Iki gico kigenzura myinshi mu mihanda ikoreshwa muri magendu y'ibiyobyabwenge biva muri Colombia bijya muri Amerika ndetse n'ahandi kure nko mu Burusiya.

    Ariko leta ya Colombia yemeza ko mu myaka ya vuba aha ishize yishe benshi mu bagize icyo gico, bituma benshi mu bakuru bacyo bihisha mu turere twa kure mu ishyamba.

    Otoniel ubu agiye kuregwa ibyaha bitandukanye birimo kohereza imizigo ya cocaine muri Amerika, kwica abapolisi ndetse no gukoresha abana muri icyo gico.

    Mu 2009 yashyiriweho ibirego muri Amerika, kandi ashobora koherezwa muri icyo gihugu, bishobora gutuma bizageraho akagaragara mu rukiko rw'i New York.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/colombia-umucuruzi-w-ibiyobyabwenge-wa-mbere-washakishwaga-cyane-yafashwe

  • Yifashishije Umwuzukuru we, Nyakubahwa Paul Kagame yagaragaje amarangamutima ye Kumunsi w'amavuko we #rwanda #RwOT

    UKO BYARI BYIFASHE KU ISABUKURU YA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME

    Ubwo yagiraga isabukuru y'imyaka 64 y'amavuko, Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye abantu bose bamwifurije umunsi mwiza wamavuko.
    Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Umukuri w'igihugu yagize ati” Mfashe uyu mwanya ngo ngaragaze amashimwe y'indani muri njye kuri mwe mwese mwanyifurije kandi mukomeje kunyifuriza umunsi mwiza w'amavuko. mugire umugisha mwese”

    Umukuru w'igihugu kandi yaboneyeho no gushima byumwihariko, inshuti ze ndetse numuryango Ati” Mwakoze nshuti n'umuryango gutuma umunsi wange wamavuko uba uwambere ushimishije”


    Umukuru w'igihugu yashimiye inshuti n'Umuryango

    Ntibyarangiriye aho kandi, ahubwo umukuru w'igihugu yifashishije agafoto ke ateruye umwuzukuru we (Umukobwa wa Ange Kagame) yongera guhamya ko ariwe wambere watumye anezerwa cyane kuri uyu munsi.

    Nyakubahwa Paul Kagame ateruye Umwuzukuru we.
    Bamwe mubamazina akomeye bifurije umukuru w'igihugu isabukuru nziza kandi hari Mme Louise Mushikiwabo wagize ati”Bon anniversaire Président wacu PaulKagame!Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, icyakora njye nabonye imena iba imbonekarimwe. Mutabazi watanze ubuto bwe ubunyarwanda bwatangatanzwe, maze ituze rigataha aho tuvuka, uragahorana Imana y'i #Rwanda!! #Twikomerezimihigo”

    Mushikiwabo ni umwe mubifurije umukuru w'igihugu umunsi mwiza
    Icyamamare Mr.Eazy we yanditse ati” Isabukuru nziza nyakubahwa Paul Kagame, nkwifurije Kuramba”

    Umunyamuzika wo muri Nigeria nawe yafurije president umunsi mwiza w'amavuko!

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/yifashishije-umwuzukuru-we-nyakubahwa-paul-kagame-yagaragaje-amarangamutima-ye