Category: Uncategorized

  • “Isaro risusurutsa Umutima wanjye”-Mu magambo yuzuye imitoma Riderman yifurije isabukuru nziza umugore we #rwanda #RwOT


    Umunsi w'amateka kuri Riderman n'Umuryango we

    Kuwa 26 Ukwakira 2021 imyaka irenze Itandatu babana, n'amagambo yuzuye Imitoma, Riderman kuri uyu munsi yifurije umugore we isabukuru nziza yamavuko yongera kumwibutsa ko ari Isaro risusurutsa umutima we kandi ko ari n'”Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n'indi mirimbo.”

    Ati”K'umunsi nk'uyu nibwo isaro risurusutsa umutima wanjye ryageze ku isi. Isaro nambara nkaberwa bitagombye imyambaro n'indi mirimbo. Inshuti, umuvandimwe,umufasha, umujyanama, umubyeyi, akaba n'umuntu w'umutima utagira uko usa. Ramba kandi Randa wowe umutima wanjye wambitse ikamba, komeza usangize isi urumuri [email protected] Turahirwa kukugira. Kagire Imana kandi kagire u Rwanda ❤“.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/isaro-risusurutsa-umutima-wange-mumagambo-yuzuye-imitoma-riderman-yifurije

  • Udushya twaranze weekend i Kigali: Umukobwa waserutse yambaye iherena rimeze nk'agakingirizo ku gutwi yarangaje benshi- VIDEO #rwanda #RwOT

    VIDEO: UDUSHYA N'UDUKORYO TWARANZE WEEKEND Y'I KIGALI

    Kuwa gatandatu ni umnsi abanya Kigari bakunda ikirori batazigera bibagirwa na rimwe dore ko nyuma y'igihe kinini nta kirori mu murwa, kera kabaye umunsi warageze. Ku ikubitiro hari hateganyijwe ibirori bibiri bitandukanye kandi byari byitezwe na benshi.

    Muri byo harimo Kiss Summer Awards itegurwa na Radio ya Kiss Fm, ndetse na Bianca Fashion Hub yateguwe n'umunyamakurukazi Bianca.

    Muri ibi birori byombi byabereye umunsi umwe hari tumwe mu dushya tudasanzwe twagaragayemo ari natwo tugiye kwibandaho.

    1. Mu bihembo bya Kiss Summer Awards byatangiwe muri Arena, abateguye ibi bihembo ubanza baribagiwe cyangwa barirengagije nkana ku kijyanye nicyo kunywa ku banyacyubahiro bari kuba bicaye mu byicaro bigenewe abanyacyubahiro biriho n'ameza bari bateguriwe.

    Ubusanzwe muri Arena habamo ahacururizwa ibinyobwa henshi, ariko kubona uwicaye mu myanya y'icyubahiro ahaguruka akajya kwishakira icyo kunywa nabwo ntibigaragara neza. Kuri iyi nshuro abateguye iki gikorwa bateretse ibicupa binini by'ikinyobwa cya Skol kumeza, ntibanashyiraho byibuze uturahure. bigaragare ko byari umutako.

    Bamwe kwihangana byaranze, barabipfundura bashyira ku munwa barinywera batitaye kubabareba cyangwa agaciro k'imyanya bicayemo.

    Kadafi na bagenzi be kwihangana byaranze barapfundura bashyira kumunwa

    2. “Amaso ararya Inda ikaburara” Imvugo yagarutsweho cyane na bamwe mu basore bitabiriye ibirori bitandukanye byabaye kuri uyu wa gatandatu aho bamwe mubakobwa b'I Kigali batatinye gusangiza rubanda imiterere y'umubiri wabo ndetse abiyiziho kugira amatako meza kuyahisha byari ikosa.

    Imyambarire yabakobwa yarangazaga benshi
    3. Umukinnyi wa Film Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka ndimbati, yaratunguranye mu myambarire idasanzwe mu birori bya Bianca Fashion hub, aho yaserutse yambaye ikote (Costume) ipantaro itagira akaguru kamwe ndetse n'inkweto zidasa. benshi bakemeza ko ari nawe wahize abandi mu kwigaragaza mu buryo bwihariye.

    Ndimbati ni umwe mubahorana udushya
    4. Tukiri kuvuga ku myambarire idasanzwe, umwe mu batunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi uzwi kwizina rya Madebeat, yaserutse mu mwambaro wihariye watunguye benshi bamwe bagatebya bavugako yambaye inzu.

    Producer Madebeat yaratunguranye cyane.
    5. Byari byitezwe ko urebye ukuntu igitaramo cyo guhemba ibyamamare cya Kiss Summer Awards cyamamajwe, Uko cyakurikiranwaga, uko abantu bari banyotewe no kongera kwinezeza nyuma y'igihe kinini, abantu bacyekaga ko imyanya iribuze kuba iyanga! gusa nkaho bitunguranye, Kigali Arena yakubise yanga kuzura, ndetse wagenzura neza ugasanga abenshi bari mu nyubako ari abatumiwe hamwe n'abahawe amatike n'inshuti zabo zari ziri mu gutegura iki gikorwa.

    Kigali Arena yakubise yanga Kuzura muri Kiss Summer Awards 2021!

    6. Umunyamakurukazi wa Isibo Tv Bianca, yaserutse mu birori yateguye yambaye ikanzu byabaye ngombwa ko hashakwa abantu bagiye impande ye bayimutwaje bitewe n'imiterere yayo.

    Bianca ikanzu ye byasabye abayimutwaza ayambaye!

    7. “Ntibajya biburira” N'kinshuti Magara, nkuko bajya babyivugira, Juno Kizigenza na Ariel Wayz baserukanye agatoki ku kandi, gusa ibyaje gutungura abantu, ubwo bari bari kwifotoza kuri tapi itukura (Red Carpet), Ariel Wayz yaje Kunama imbere ya Juno, Undi amufata mu manyungunyungu maze Umukobwa asohora ururimi maze yereka abanyamakuru bari bari kumufotora Urutoki rwa Musumbazose ibi byaje no kwibazwaho na benshi mubari aho.

    Ariel Wayz yeretse musumbazose abamufototraga.

    8. Nkibirori byaberega rimwe kandi hari ibyamamare byagombaga kuboneka hose, ni nako bamwe bashatse imyambaro itandukanye bagombaga guserukana. Umukobwa waserukanye n'umuhanzi Lewis uzwi nka Papa Cyangwe, yaje guseruka mu birori bya Bianca yambaye Udukingirizo (Condom) kumatwi nkamaherena.

    Nkaho bidahagije, uyu mukobwa yongeye gukora agashya ubwo yongeye kugaragara mubirori byo gutanga ibihembo muri Kigali Arena yambaye ikanzu itatseho indabyo ariko mu ntoki yitwaje akuma karinda imibu munzu.

    Uyu mukobwa yaranzwe nudushya twinshi
    9. Ku cyumweru mu birori byiswe Gikundiro Day, ni igikorwa ngaruka mwaka aho ikipe ya Rayon Sport, yerekana abakinnyi bayo bose ndetse ikanakina umukino wa gicuti. Muri ibyo birori byari binogeye ijisho, bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe itazirwa Gikundiro baje kuhatambukana umucyo mu makoti meza y'ubururu bujya kwijima ndetse n'amashati y'umweru dede.

    Umu nya Maroc, Rharb Youssef uri mu bakunzwe cyane muriyi kipe y'Imana nkuko abakunzi bayo babivuga yahacanye umucyo ndetse nifoto ye ikwirakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

    Rharb Youssef Umusore w'imyaka 21 ubwo yatambukaga yishimiwe bikomeye!

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/udushya-twaranze-weekend-i-kigali-umukobwa-waserutse-yambaye-udukingirizo

  • Reba amafoto aryoheye ijisho yaranze ibirori bya KISS Summer Awards 2021  #rwanda #RwOT

    Ibirori biryoheye ijiso bya KISS Summer Awards byabereye mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali Arena , byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021.

    Aho ibi birori byitabiriwe n' ibyamamare bitandukanye byari byabukereye, bitambuka kuri tapi y'umutuku yari yateguwe aho bagombaga kwifotoreza, ibihembo bya KISS Summer Awards byatanzwe ku nshuro kane.

    Abakunzi b'umuziki bari bategerezanyije amatsiko abahanzi bari bwegukane ibihembo bya Kiss Summer Awards mu byiciro bitanu.

    Ku i saa mbiri z'ijoro Nkusi Arthur yatangije ibirori, ibihembo bitangira gutangwa, bahereye kuri producer wahize ari Element, igikombe cy'umuhanzi mushya cyahawe Confy, umuhanzi wahize abanda aba Bruce Melodie naho indirimbo nziza iba My Vow ya Meddy.

    Igikombe cya Life Time Achievement Award cyahawe nyakwigendera Jay Polly, umwe mu baraperi bakundishije abanyarwanda injyana ya Hip Hop.

    Uretse ibi bihembo byatanzwe abahanzi batandukanye basusurukije abari aho. Bruce Melodie yaririmbye Katapilla na Sawa, Confy na Gabiro Guitar baririmba Igikwe mu gihe Ariel Wayz na Juno baririmbye Away.

    Ibi birori bivugwa ko byari ku nshuro ya mbere ibi bihembo bitangiwe mu ruhame, kuko izindi nshuro zose eshatu zabanje byatangirwaga muri studio za KISS FM.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/26/reba-amafoto-aryoheye-ijisho-yaranze-ibirori-bya-kiss-summer-awards-2021/

  • Umukinnyi wa APR FC yakoze impanuka #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa APR FC ukina hagati mu kibuga, Mugisha Bohneur bakunze kwita Casemiro yaraye akoze impanuka ya moto aho yahise ashyirwaho sima ku kuguru.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi mpanuka yaraye ibaye ku mugoroba w’ejo hashize, ni nyuma y’uko APR FC yari imaze gutanga akaruhuko ku bakinnyi mbere y’uko bakomeza imyitozo.

    Nyuma y’uko ikipe ivuye muri Tunisia, ejo bahawe akaruhuko kazarangira ku wa Kane, uyu mukinnyi rero akaba yaje gukora impanuka ya moto yabereye i Kanombe.

    Yagize ikibazo ku kuguru kw’iburyo akaba yahise ajya kwa muganga bamushyiraho sima. Amakuru avuga ko bazayikuraho nyuma y’ibyumweru bibiri.

    Bivuze ko atazaboneka ku mukino ufungura shampiyona ya 2021-22 APR FC izakinamo na Gicumbi FC ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021.

    Bamushyizemo sima

    Bohneur agiye kumara igihe adakina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-wa-apr-fc-yakoze-impanuka

  • Nyabimata: Bashyikirijwe ivuriro riciriritse rizajya ryoza rikanavura amenyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ivuriro rishya rya Mishungero
    Ivuriro rishya rya Mishungero

    Abaturage bavuga ko bajyaga kwivuriza kure ku kigo nderabuzima cyo ku Ruheru, abandi bakagana ibitaro by’akarere bya Munini bakoze ingendo ndende, ku buryo hari abaremberaga mu ngo bakaba bifuza ko hashyirwa abakozi bazajya bafasha abaturage.

    Sibomana Callixte utuye mu mudugudu wa Muyira avuga ko kuba babonye ivuriro bizatuma batongera kurembera mu ngo no gukora ingendo ndende, ahubwo bagiye kujya bivuza ku gihe.

    Agira ati “Twamenye ko hano hazajya haza umuganga w’amenyo byari bikomeye kumubona hafi, twanamenye ko hari uburyo tuzafashwa kuvurwa amaso. Nta kongera gucika intege ngo niba ndwaye ndagera nte kwa muganga, tubonye ubufasha bukomeye twishimira”.

    Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura
    Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura

    Mukamuhoza Anisie utuye mu mudugudu wa Mishungero mu Kagari ka Mishungero, avuga ko bishimiye kuba babonye ivuriro, aho bigiye gukemura ibibazo by’ababyeyi babyaraga bagombye gukora ingendo ndende.

    Agira ati “Inda burya iratungurana, ibaze kujya kubyara ukoze urugendo rw’amasaha abiri, njyewe ndi umujyanama w’ubuzima twararaga tugenda ijoro duherekeje ababyeyi, none ubu ntituzongera kuvunika”.

    Yongeraho ko umuturage wifite yategaga moto, utishoboye akagenda n’amaguru ku buryo byabaga bigoye abaturage akaba ashimira Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wabatekerejeho abagenera ivuriro, akaba asaba ko hashyirwa umukozi uhoraho wajya abafasha na nijoro.

    Agira ati “Ivuriro twaribonye ariko nta bakozi dufite turifuza ko mwadushakira n’abaganga igihe uburwayi butunguranye nijoro umuntu agahita abona umufasha”.

    Laboratwari ipima indwara zitandukanye
    Laboratwari ipima indwara zitandukanye

    Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabimata, Nyirakanyana Marie Claire, avuga ko hari abakozi bazajya bava ku bitaro bya Munini cyangwa ku kigo nderabuzima kugira ngo bafashe abaturage.

    Avuga ko iryo vuriro rigiye gutuma abarwayi baganaga ikigo nderabuzima bahabwa serivisi nziza bikagabanya impfu z’abana n’ababyeyi, kandi bikagabanya imirongo minini ku kigo nderabuzima.

    Ati “Iri vuriro riciriritse rizajya ritanga serivisi nziza ku buryo abarwayi bakurikiranwa byihuse, hari abaganga bazajya baza hano kugira ngo dufashe abarwayi, twari dusanzwe dufite ibigo bibiri biciriritse, tuzajya tuza dusimburana kuko akazi kacu dukora ni ubwitange.

    Abajyanama b
    Abajyanama b’ubuzima bavuga ko bagiye kuruhuka ingendo z’ijoro baherekeje abarwayi

    Akarere ka Nyaruguru gafite ibigo nderabuzima 16 n’ibigo by’ubuzima biciriritse 33, mu minsi mike hakazaba huzuye andi mavuriro abiri, ku buryo nibura buri kagari kabasha gutanga serivisi zo gufasha abaturage kugera kwa muganga bitabagoye.


    source : https://ift.tt/3Gkr3iV

  • Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y'Ububiligi #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa mbere, tariki 25 Ukwakira 2021 , Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi, Sophie Wilmès aragirira uruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda. Ni uruzinduko ruri mu rwego rwo gutegura inama izahuza Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by' Uburayi, iyo nama ikaba iteganyijwe i Buruseli mu Bubiligi muri Gashyantare umwaka utaha wa 2022

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, biteganyijwe ko uyu mugore ukunze kwivanga mu miyoborere y'u Rwanda, azabonana n' abayobozi bakuru b'u Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni umwanya mwiza rero wo kwibutsa Sophie Wlimès ko u Rwanda rwabonye ubwigenge, rukaba rutakiri indagizo y'Ububiligi nk'uko uwo mugore n'abandi nkawe babyibeshya.

    Kuba aje mu Rwanda kumva ibitekerezo by'abayobozi barwo mu kwitegura inama izavugirwamo imibanire ya Afrika n'Uburayi, ni ikimenyetso cy'uko Ububiligi by'umwihariko, n' Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by' Uburayi muri rusange, bazi neza agaciro u Rwanda ruhabwa mu ruhando mpuzamahanga.

    Byagombye kubabera isomo rero, bakareka gukomeza gufata u Rwanda nk' intara y'Ububiligi ihabwa amabwiriza y'uko ibaho, nk'uko Sophie Welmès yabyibeshye mu bihe binyuranye.

    Ubwo Paul Rusesabagina yafatwaga akurikiranyweho ibikorwa by'iterabwoba, uyu Sophie Wilmès ni umwe mu batoteje u Rwanda, bigera n'aho yivanga mu butabera bwarwo, ashaka ko umwanzuro uzaba uko abyifuza.

    Yihutiye kwakira umugore wa Rusesabagina n'umukobwa we ndetse abizeza 'gukora ibishoboka byose' Rusesabagina akarekurwa. Ibi abantu benshi babibonyemo kudaha agaciro inzirakarengane FLN ya Rusesabagina yambuye ubuzima, abo yamugaje n'abo yangirije imitungo.

    Abasesenguzi bibajije niba Ministiri w'Ububiligi ashobora kwakira umuryango wa Oussama Bin Laden cyangwa undi muyobozi wa Al Qaeda, Aqmi, Boko Haram n'indi mitwe y'iterabwoba. Babibonyemo irondaruhu, kuko iterabwoba ryitwa rityo iyo rikorewe gusa abo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi

    Aho Rusesabagina ahamiwe n'ibyaha birimo kuba mu mutwe w'iterabwoba ndetse agahanishwa igifungo cy'imyaka 25, Sophie Wilmès yavugije induru yemeza ko inkoramutima ye itahawe ubutabera bunoze, ndetse avuga ko azakomeza kuba hafi ya Rusesabagina kugeza afunguwe.

    Ntimumbaze imbaraga azakoresha kugirango umwicanyi kabuhariwe arekurwe atarangije igihano. Igitangaje kandi ni uko bimwe mu bimenyetso byahamije Rusesabagina ibyaha, harimo n'ibyatanzwe n'Ububiligi. Ngabo abatwigisha iby'uburenganzira bwa muntu, nyamara badashobora kureka ngo amategeko yubahirizwe.

    Iyi myitwarire ya bamwe mu bategetsi b'Ububiligi, barimo n'uyu Sophie Wilmès yabaye nko gutoneka igisebe. Yatumye Abanyarwanda bibuka ko intandaro y'ibibazo byashegeshe u Rwanda, ari amacakubiri yabibwe n'Ububiligi . Iyo aza kuba intwari, Sophie Wilmès yari kuva mu Rwanda asabye imbabazi ku myitwarire y'Ububiligi muri rusange, no ku myitwarire ye bwite muri iyi minsi ishize ku bijyanye n'u Rwanda.

    Uruzinduko rwa Sophie Wilmès mu Rwanda rukwiye kumubera umwanya wo kwirebera aho bageze basana Igihugu cyabo, harimo no kongera kubaka ubumwe bwashenywe n'Ababiligi. Azave mu Rwanda amenye ko Abanyarwanda bafite agaciro, ko batakiri ba'NDIYO BWANA' bamira bunguri ibyo babwirwa byose nk'uko byahoze.

    Byaba byiza kandi atashye amenye ko gushyigikira abagizi ba nabi nka Rusesabagina ntacyo bizageraho, kuko Abanyarwanda bakomeye ku mutekano wabo, nk'uko Ababiligi bakomeye ku wabo.

    The post Uruzinduko Sophie Wilmès, Minisitiri w' Ububanyi n'Amahanga w'Ububiligi atangira mu Rwanda kuri uyu wa mbere, rube umwanya mwiza wo kumwibutsa ko u Rwanda rutakiri indagizo y'Ububiligi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uruzinduko-sophie-wilmes-minisitiri-w-ububanyi-namahanga-wububiligi-atangira-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-mbere-rube-umwanya-mwiza-wo-kumwibutsa-ko-u-rwanda-rutakiri-indagizo-y/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uruzinduko-sophie-wilmes-minisitiri-w-ububanyi-namahanga-wububiligi-atangira-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-mbere-rube-umwanya-mwiza-wo-kumwibutsa-ko-u-rwanda-rutakiri-indagizo-y

  • Dore Ibintu 7 byangiza umutima ugomba kwitondera #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe hari ibintu bikomeye tuzi neza ko bishobora kwangiza umutima wacu. Usanga abantu benshi bagerageza no kubyirinda kubera gutinya indwara z’umutima. Ariko burya hari n’utundi tuntu duto dukora tutazi ko dushobora kwangiza umutima wacu. Muri iyi nkuru twaguteguriye bimwe mu bintu bito ushobora kwirengagiza nyamara bituma umutima ugenda wangirika cyangwa utangira gukora nabi.

    Ibintu 7 byangiza umutima ugomba kwitondera

    Kugona

    Kugona mu busanzwe ni ibintu bisanzwe ku buryo abenshi tubyirengagiza ntitubyiteho, gusa hari igihe bishobora kuvamo ikibazo gikomeye. Rimwe na rimwe kugona bishobora gutera ikibazo cyo guhagarika guhumeka mu gihe usinziriye. Ibyo rero bikaba bishobora gutera ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso wiyongera cyane, guhagarara k’umutima (heart attack) na stroke. Niba uziko ufite ikibazo cyo kugona cyane, ni byiza kujya kugana abaganga.

    Soma hano ibyagufasha guhagarika kugona https://umutihealth.com/uko-wahagarika-kugona/

    Kurya cyane

    Kurya cyane ni kimwe mu bintu bishobora gutera umubyibuho ukabije. Umuntu rero ufite uyu mubyibuho ukabije aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima nk’umuvuduko w’amaraso. Ni byiza kwirinda kurya ibirengeje urugero kandi ukagabanya n’ibyo kunywa birimo isukari nyinshi.

    Kutagira isuku yo mu kanwa

    Dushobora kwibaza aho ibi bihuriye n’indwara z’umutima ariko burya kuba mu kanwa kawe hafite ibibazo bishobora kugira ingaruka n’ahandi mu mubiri wawe. Kutagira izuku yo mu kanwa bishobora gutuma bagiteri ziba nyinshi cyane mu kanwa bikaba byagutera indwara zo mu kanwa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko hari zimwe mu ndwara zo mu kanwa zifitanye isano n’indwara z’umutima. Ni byiza rero koza amenyo buri gihe nyuma yo kurya.

    Kuryama utinze

    Kuryama utinze bituma umuntu atagira umwanya uhagije wo gusinzira. Ibi bibaka bishobora kugira ingaruka zikomeye no ku bindi bice bigize umubiri wawe n’umutima urimo. Mu busanzwe umuntu aba agomba kuryama amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda (7-9). Kudasinzira neza bishobora gutuma hakorwa imisemburo yitwa hormone ikorwa ari myinshi cyane kurusha ikenewe cyangwa se ari mike cyane idakwiriye. Ibyo rero bikaba byavamo zimwe mu ndwara zikomeye nk’umubyibuho ukabije, umuvuduko w’amaraso, stroke n’izindi. Ni byiza rero gukora ku buryo ubona umwanya uhagije wo gusinzira.

    Stress

    Abantu benshi bakunda kugira stress ntibabyiteho kugeza igihe batangiye kurwara zimwe mu indwara z’umutima. Stress ni kimwe mu bintu bishobora kwangiza imiyoboro y’amaraso. Si ibyo gusa kandi kuko stress igira ingaruka no ku bwonko

    Gukora imyitozo ngorarangingo irengeje urugero

    Akenshi usanga abantu bakora imyitozo ngororangingo mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ndwara no kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Hari abantu rero usaga barenza urugero bagokora ibikabije. Nubwo ari byiza gukuro iyo myitozo, iyo urengeje urugero bishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe.

    Kurya amavuta menshi

    Amavuta nayo nubwo umubiri wacu uyakenera, iyo abaye menshi cyane bishobora kukuviramo kurwara zimwe mu ndwara z’umutima. Usanga amavuta yatunganirijwe mu ruganda atari meza kuko hari ibyo yongerwamo bitari byiza ku buzima bwacu. Ni byiza rero kurya amavuta make bishoboka.

    Source: Umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-Ibintu-7-byangiza-umutima-ugomba-kwitondera.html

  • Abanyeshuri biga muri Kaminuza y' u Rwanda ishami rya Rusizi bari mu gahinda gakomeye_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021, nibwo imvura nyinshi ivanze n' umuyaga yaguye ikangiza ibikorwa byinshi , aho mu Karere ka Rusizi ibisenge by' inzu acumbitsemo abanyeshuri bo muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rusizi babagamo , bakaba baraye bashakisha aho baryama , gusa ngo ntawahasize ubuzima.

    Iyi mvura yaguye kuri uyu wa Mbere yari ifite ubukana ku buryo bikekwa ko yaba yangije n' ibindi byinshi bigiye bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Bamwe mu banyeshuri bagizweho ingaruka n' iyi mvura babwiye igitangazamakuru Umuseke dukesha ino nkuru ko , ntakintu
    nakimwe basigaranye bakibaza uko bagiye kubaho.

    Umwe yagize ati' Inzu twabagamo yari imiryango itatu igisenge cyayo cyagiye nta kintu twakuyemo bimwe ntabwo tuzi n'aho byagiye, imyenda yajyanye n'igisenge .'

    Undi nawe ati 'Imyenda nambaye niyo nsigaranye yonyine ,ubu ntaho kuba ndabona ibyo kurya
    nabyo ntabyo.'

    Aba banyeshuri bakomeza basaba ubuyobozi ko bwakubaka amacumbi y'abanyeshuri kuri Kaminuza y'uRwanda ishami rya Rusizi kuko ntayahaba nk' uko kiriya gitangazamakuru gikomeza kibivuga.

    Ubuyobizi bwa kaminuza y'uRwanda ishami rya Rusizi buvuga ko nta munyeshuri wakomerekejwe n'iyo mvura cyangwa ngo ahasige ubuzima , abanyeshuri basenyewe bacumbikiwe na bagenzi babo  hazashakwa uko bafashwa kubona amacumbi.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi,Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyagaragaje ko mu gice cya mbere cy'ukwezi k'Ukwakira 2021, mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru hazagwa imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 140 na 180.

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/26/abanyeshuri-biga-muri-kaminuza-y-u-rwanda-ishami-rya-rusizi-bari-mu-gahinda-gakomeye_-inkuru-irambuye/

  • RIB yahamagaje Umunyapolitiki Rashid umaze iminsi asabirwa gutabwa muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid n’ubundi mu minsi ishize yari yahamagajwe na RIB ubwo yitabaga amaze guhamagarwa ku nshuro ya gatatu.

    Icyo gihe nyuma yo kuva kuri RIB yavuze bimwe mu byo yari yahamagariwe aho yavuze ko uru rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwamubujije kuvuga ku ngingo zimwe na zimwe zirimo ibyerekeye Jenoside ndetse n’amoko.

    Icyakora we yavugaga ko nubwo inzego zo mu Rwanda zishaka kumucecekesha ariko adateze kubikora kuko ngo 'atazihanganira kubona akarengane ndetse n’ibitagenda.'

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwongeye kumuhamagaza akaba agomba kwitaba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021 ku biro bikuru bya RIB.

    Inyandiko imuhamagaza dufitiye kopi igaragaza ko yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, ikaba yaranditswe n’Umugenzacyaha Jules Mutabazi.

    Kuri uyu wa mbere ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo Twitter, hakomeje kugaragara ubutumwa bwaba ubwanditse ndetse n’ubw’amashusho n’amajwi abantu basaba ko uriya Munyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid atabwa muri yombi kubera amagambo yavuze.

    Ayo magambo tutifuje gusubiramo uko yakabaye kuko anyuranyije n’umurondo w’igihug ndetse n’uw’iki gitangazamakuru, Hakuzimana Abdul Rashid yumvikanamo avuga ko igikorwa cyo kwibuka gikwiye kuvanwaho cyangwa ngo kigakorwa mu bundi buryo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RIB-yahamagaje-Umunyapolitiki-Rashid-umaze-iminsi-asabirwa-gutabwa-muri-yombi

  • Josep Borrel yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabye Abanyarwanda imbabazi ku bwo kuba imiryango mpuzamahanga yararebeye ntigire icyo ikora ngo ihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yabivugiye i Rweru mu Karere ka Bugesera ku wa 25 Ukwakira 2021, ubwo yari mu muhango wo kwishimira ibyo abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare muri ako karere bamaze kugeraho bomorana ibikomere byo ku mutima.

    Ibyo babigezeho babifashijwemo na gahunda ya “Mvura nkuvure” yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Yatangijwe mu Ukwakira 2020 ku nkunga ya EU.

    Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Tuyishime Monica wiciwe abana batanu n’umugabo agasigara wenyine, Habinshuti Ezekiel wayoboye ibitero by’abishe n’abahohoteye Abatutsi ndetse na Muhoza Liliane wavutse nyuma ya Jenoside ariko akagerwaho n’ingaruka zayo kuko ababyeyi be batari bahuje ubwoko; Borrel yavuze ko ari kumva akwiye gusaba imbabazi.

    Yagize ati “Ndumva ngomba gusaba imbabazi kuko imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze ngo ihagarike ayo mahano. Ni ukuvuga ngo natwe hari ibiduhama. Umuntu ashobora guhamwa n’ibyo yakoze cyangwa kuba atararokoye uwari mu kaga. Natwe ntabyo twakoze, rero mutubabarire.”

    Abo batangabuhamya ubu babashije kubwizanya ukuri ku hahise, abakoze ibyaha basaba imbabazi n’ababikorewe barazitanga kugira ngo bose babohoke. Ubu bagirana inama bagafasha n’urubyiruko rwagizweho ingaruka n’ayo mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

    Borrel yabasabye gukomezanya izo mbaraga bafite bakarushaho kubaka u Rwanda rurangwamo amahoro.

    Ati “Ndabashishikariza gukomeza kubaka amahoro muhereye ku baturanyi banyu, ku Banyarwanda musangiye amateka ashaririye. Kuko n’ubundi ni bo muzafatanya kubaka ahazaza h’iki gihugu cyiza.”

    Yavuze ko ibyo avuga atagira ngo “ashimwe” cyangwa yumvwe neza ahubwo ari ibimuri ku mutima.

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yashimiye Borrel ku bwo kwerura akavuga ikiri ku mutima. Yamubwiye ko gusaba imbabazi kwe bifite ishingiro.

    Yakomeje agira ati “Nkatwe Abanyarwanda dushaka ubumwe n’ubwiyunge by’ukuri, tukaba dushaka kuba bamwe mu batuye mu Isi y’umudugudu; turumva tugomba kuvuga ngo yego, turabababariye.”

    Bishop Rucyahana yaboneyeho kongera gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ntizemere ibyo kwihorera, ahubwo zikimiriza imbere ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo ahazaza hazabe heza.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye imbabazi ku bwo kurebera nyuma ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wazisabiye igihugu cye ku wa 27 Gicurasi 2021 amaze kwemera “uruhare” rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3jD5PTI